Category: Uncategorized

  • Samantha wo muri Film yapfushije umwana aherutse kwibaruka #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi yabyaye ku wa Gatanu w’Icyumweru twaraye dusoje ubwo yari avuye mu kiganiro kuri kimwe mu binyamakuru bikorera kuri Youtube.

    Uyu mubyeyi yari yabyaye uriya mwana atagejeje igihe kuko inda yari igeze ku mezi arindwi ariko uruhinja rwahise rwitabwaho ariko nyuma aza kwitaba Imana.

    Ubwo yaganiraga na kimwe mu binyamakuru by’imyidagaduro mu Rwanda ku wa Gatandatu, yari yakibwiye ko ameze neza ndetse n’uruhinja rumeze neza nubwo rwari ruri kwitabwaho n’abaganga.

    Gusa ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 18 Mata 2021, hamenyekanye amakuru ko uru ruhinja rwitabye Imana aho rwari ruri kwitabwaho mu Bitaro bya CHUK.

    Uyu mubyeyi umaze kwamamara muri film zirimo Inzozi Series anabereye umuyobozi, yari yanagize isabukuru tariki 17 Mata dore ko ari yo tariki yizihizaha umunsi w’amavuko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Samantha-wo-muri-Film-yapfushije-umwana-aherutse-kwibaruka

  • Tanzania: Samia Suluhu yasabye abadepite kutamugereranya na Magufuli #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yasabye abagize inteko ishingamategeko kureka impaka zo kumugereranya n'uwo yasimbuye John Magufuli.

    Yavuze ko ababajwe no kuba inteko ishingamategeko ijya impaka ku ho atandukaniye n'uwo yasimbuye — wapfuye ku itariki ya 17 y'ukwezi kwa gatatu — aho kwibanda kuri gahunda ya leta.

    Uyu perezida — washimagijwe nk'udafite ubwoba bwo kwerekeza igihugu mu cyerekezo gishya — yavuze ko we n'uwo yasimbuye ari 'ikintu kimwe'.Yavuze ko arimo kwibanda ku gukomeza umurimo Bwana Magufuli yatangiye.

    Yavuze ko biteye impungenge kubona 'ikintu kirimo kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ari cyo kiba ngenderwaho mu mpaka zo nteko ishingamategeko'.

    Mu ijambo yavugiye mu nama nkuru yo ku rwego rw'igihugu yateguwe n'abakuru b'amadini mu kwibuka uwari Perezida Magufuli no gusengera abategetsi bashya, Madamu Samia.

    Yagize ati: 'Twagakwiye kuba tujya impaka ku gutora ingengo z'imari za leta… Mureke dukore mu buryo inteko ishingamategeko ikwiye kuba ikora…'

    Perezida Samia yavuze ko yamaze gushyiraho itsinda ryihariye ryo kujya inama ku cyorezo cya coronavirus kandi ko yasabye abaturage ba Tanzania gufata ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'iyi virusi nk' uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.


    Samia yemereye ibitangazamakuru bimwe byari byarahagaritswe kongera gukora

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/19/tanzania-samia-suluhu-yasabye-abadepite-kutamugereranya-na-magufuli/

  • Bugesera: Sheikh Nshimiyimana 'Omar Joseph' akurikiranyweho gusambanya umwana w'umuhungu wamukoreraga – #rwanda #RwOT

    Sheikh Nshimiyimana w'imyaka 50 yafunzwe ku wa 14 Mata 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umuhungu w'imyaka 16.

    IGIHE yamenye ko Sheikh Nshimiyimana yashukishaga uwo mwana ibintu bitandukanye kugira ngo amusambanye. Amakuru avuga ko yamusambanyije mu bihe binyuranye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko Sheikh Nshimiyimana yafashwe ndetse ari gukorwaho iperereza.

    Yagize ati 'Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Umwana bikekwa ko yasambanyije yajyanywe ku Bitaro bya Nyamata ngo akorerwe isuzuma, ndetse hafatwe n'ibimenyetso bizakoreshwa mu rukiko''.

    Mu butumwa yatanze, yavuze ko RIB itazihanganira abasambanya abana ndetse inasaba abantu gutanga amakuru kugira ngo icyo cyaha gikumirwe.

    Dr Murangira yakomeje ati 'RIB iributsa abaturarwanda ko icyaha cyo gusambanya umwana kidakwiriye guhishirwa, uwo ariwe wese wagikoze amategeko aba agomba kumushyira aho agomba kujya. Buri Munyarwanda afite inshingamo zo kurwanya icyaha byimazeyo icyaha cyo gusambanya umwana. Iki cyaha nticyacika buri Munyarwanda atibigizemo uruhare.''

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko Sheikh Nshimiyimana yabaye Imamu w'Umusigiti wa Ngoma mu Karere ka Huye mu 2014, mbere y'uko yongera kuba Imamu w'Umusigiti w'Akarere ka Bugesera mu 2019.

    Ingingo ya 133 y'itegeko rigena ibyaha n'ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka cumi n'ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n'ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Sheikh Nshimiyimana 'Omar Joseph' yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w'umuhungu wamukoreraga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-sheikh-nshimiyimana-omar-joseph-akurikiranyweho-gusambanya-umwana-w

  • BK yorohereje abashaka gutunga inzu ziciriritse binyuze mu nguzanyo y’igihe kirekire –

    N’ubwo muri iki gihe gutunga inzu bikiri inzozi kuri bamwe, birashoboka ko hari uwaba agiye kuzikabya afashijwe na BK, kuko bidasaba kuba ahembwa amafaranga y’umurengera, ahubwo umuntu wese ufite umushahara uri hagati y’ibihumbi 200 na 700 Frw ku kwezi afite amahirwe yo kubona iyo nguzanyo.

    Inguzanyo ya ‘Affordable House Scheme’ igenewe abantu batigeze batunga inzu na rimwe ariko bifuza kuyitunga, aho uzayihabwa azajya yishyura inyungu y’amafaranga make ingana na 11% ku mwaka, akishyura iyo nguzanyo kugeza ku imyaka 20.

    Kubera umwihariko w’iyi nguzanyo Banki ya Kigali itanga, abakiliya bifuza kuyihabwa ariko badasanzwe bakorana nayo bakangurirwa kuyigana bagafunguza konti ubundi bakamenyeshwa ibisabwa kugira ngo bahabwe inguzanyo ya Affordable House Scheme. Hakubiyemo n’amakuru agaragaza imikoranire bari basanganywe n’ikindi kigo cy’imari mu gihe cy’amezi atandatu.

    Uwaka iyi nguzanyo yemerewe kwaka amafaranga yose ashaka atarangeje miliyoni 35 Frw, ariko nanone akaguza amafaranga ku buryo ayo agomba kwishyura ku kwezi atagomba kurenga 50% y’umushahara we.

    Mu korohereza abakiliya n’abandi bazafata iyi nguzanyo, ingwate izagirwa inzu bazaba bashaka gutunga kugira ngo bagabanyirizwe umutwaro wabo.

    Avuga kuri iyi nguzanyo ya Affordable House Scheme, Bonaventure Ntabwoba, Umuyobozi ukuriye Ubucuruzi mu Mashami ya BK yagize ati “Muri Banki ya Kigali dufite intego yo gufasha abafite ubushobozi bucye n’uburinganiye kubona icumbi ryiza ku giciro kijyanye n’ubushobozi bwabo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imiturire mu Rwanda.”

    “Turakangurira Abanyarwanda bakeneye gutunga inzu bwa mbere kutugana, kugira ngo tubafashe kumenya uburyo bagera ku ndoto zabo.”

    Iby’ingenzi umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo ahabwe inguzanyo, harimo kwandika ibaruwa iyisaba, kuba ari Umunyarwanda cyangwa ari umuturage w’u Rwanda, kuba ari ubwa mbere agiye gutunga inzu. Ibi byiyongeraho ibindi byangombwa usaba inguzanyo yamenya agannye Ishami rya BK rimwegereye cyangwa agahamagara 4455.

    Kugeza ubu, mu nzu zimaze kubakwa, harimo izubatswe n’ibigo bitanga inzu zatungwa n’uwatse inguzanyo ya Affordable House Scheme, aribyo Riverside City Estate, NextGen Developers Ltd, n’inzu zo mu bwoko bwa apartments ya Semugaza Alphonse, ariko hakaba hari n’izindi zateganyijwe kubakwa n’ibindi bigo bitandukanye.

    Hamwe na BK Affordable House Scheme ushobora kugera ku nzozi zawe zo gutunga inzu

    Apartment za Semugaza Alphonse ziherereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro

    Inzu za NextGen Developers Ltd ziherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Nyabikenke mu Mudugudu wa Karama

    Inzu za Riverside City Estate House ziherereye mu Kicukiro mu Murenge wa Gahanga ho mu Mudugudu wa Kagasa

  • Bugesera: Sheikh Nshimiyimana ‘Omar Joseph’ akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu wamukoreraga –

    Sheikh Nshimiyimana w’imyaka 50 yafunzwe ku wa 14 Mata 2021, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 16.

    IGIHE yamenye ko Sheikh Nshimiyimana yashukishaga uwo mwana ibintu bitandukanye kugira ngo amusambanye. Amakuru avuga ko yamusambanyije mu bihe binyuranye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko Sheikh Nshimiyimana yafashwe ndetse ari gukorwaho iperereza.

    Yagize ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Umwana bikekwa ko yasambanyije yajyanywe ku Bitaro bya Nyamata ngo akorerwe isuzuma, ndetse hafatwe n’ibimenyetso bizakoreshwa mu rukiko’’.

    Mu butumwa yatanze, yavuze ko RIB itazihanganira abasambanya abana ndetse inasaba abantu gutanga amakuru kugira ngo icyo cyaha gikumirwe.

    Dr Murangira yakomeje ati “RIB iributsa abaturarwanda ko icyaha cyo gusambanya umwana kidakwiriye guhishirwa, uwo ariwe wese wagikoze amategeko aba agomba kumushyira aho agomba kujya. Buri Munyarwanda afite inshingamo zo kurwanya icyaha byimazeyo icyaha cyo gusambanya umwana. Iki cyaha nticyacika buri Munyarwanda atibigizemo uruhare.’’

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko Sheikh Nshimiyimana yabaye Imamu w’Umusigiti wa Ngoma mu Karere ka Huye mu 2014, mbere y’uko yongera kuba Imamu w’Umusigiti w’Akarere ka Bugesera mu 2019.

    Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Sheikh Nshimiyimana ‘Omar Joseph’ yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu wamukoreraga

  • APR na REG zatangiye nabi imikino nyafurika(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika(Men’s African Championship) APR VC na REG VC ntizahiriwe n’intangiriro y’irushanwa kuko zatsinzwe ku munsi wa mbere.

    Iri rushanwan ryatangiye ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 18 Mata rikazasozwa tariki ya 27 Mata 2021, ririmo kubera muri Tunisia.

    APR VC yisanze mu itsinda rya mbere kumwe na Kenya PA yo muri Kenya, Rukinzo VC yo mu Burundi na Esperence yo muri Tunisia, ni mu gihe REG iri mu itsinda rya kabiri kumwe Port Doualla yo muri Cameroun, Swehly yo muri Libya na SOA yo muri Cote d’Ivoire.

    REG ikaba yarahereye kuri Swehly maze iyitsinda amaseti 3-1(25-20, 23-25, 25-16 na 25-21).

    REG yatangiye itsindwa

    APR VC ikaba yo yarahaereye kuri Kenya PA maze APR itsindwa amaseti 3-2(24-26, 25-23, 21-25, 25-23 na 15-12).

    APR VC bigoranye yatakaje umukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-na-reg-zatangiye-nabi-imikino-nyafurika-amafoto

  • Umwana Samantha ukina filime aherutse kwibaruka yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ingabire Pascaline wamamaye muri filime nka Samantha ari mu gahinda gakomeye kubera umwana we wa kabiri yibarutse ku tariki 17 Mata 2021 witabye Imana.

    Ingabire yabyaye umwana we ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko. Uyu mwana w'umukobwa yavukiye amezi arindwi.

    Umwe mu nshuti z'umuryango wa Ingabire Pascaline yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru umwana Ingabire aherutse kwibaruka yitabye Imana.

    Ati 'Umwana yabyaye ejo yitabye Imana. Mbimenye noneho simbajije isaha. Yavutse adashyitse (Umwana). Yari akiri kwa muganga.'

    Umwana Samantha aherutse kwibaruka yitabye Imana

    IMANA IMWAKIRE MU BAYO!

     

    Src: Inyarwanda

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umwana-samantha-ukina-filime-aherutse-kwibaruka-yitabye-imana/

  • Ngoma: Prof. Karurangayagizwe umwere ku byaha byo “guhombya” Kaminuza ya INATEK yari ayoboye #rwanda #RwOT

    Prof. Karuraranga Gahima Egide wahoze ari umuyobozi wa kaminuza ya Kibungo INATEK ( YAFUNZWE ) wari umaze amezi 9 muri Gereza ya Nyarugenge kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021 urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwamugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho n'ubushinjacyaha ahita arekurwa.

    Prof. Karuranga Gahima Egide muri Nyakanga 2020 Urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamutaye muri yombi. Haakaba hari hashize hafi ukwezi Minisiteri y'Uburezi ifashe icyemezo cyo gufunga Kaminuza INATEK yari ayoboye(yafunzwe taliki 30/6/2020).

    Uwari umuvugizi wa RIB icyo gihe, Bahorera Dominiqwe yatangaje ko Prof. Karuranga Gahima Egide akurikiranyweho ibyaha bibiri byarimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha ubucuti, urwango ikimenyane, cyangwa ikenewabo ndetse no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Icyo gihe Prof. Karuranga Gahima Egide yahise afungirwa kuri Station ya RIB ya Kimihurura.

    Prof. Karuranga Gahima Egide yaje kuvanwa ku Kimihurura aho yari afungiye ajyanwa gufungirwa ahazwi nko kwa Kabuga mu Mujyi wa Kigali ahari ikigo cy'inzererezi. Iki gihe abantu bose bafungwaga babanzaga gushyirwa mu kato k'iminsi 14 bagashyirwa ahantu kugira ngo harebwe niba ntawanduye cyangwa urwaye Covid-19.

    Iki gihe, Prof. Karuranga Gahima Egide yaje kwandurira Covid-19 aho yari afungiye kwa Kabuga bituma urubanza rwe rutinda kuburanishwa ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Aho akiriye, Me Kiroha Olivier wamwunganira mu mategeko we yasabaga ko umukiriya we yarekurwa akaburana adafunze kuko iminsi iteganwa ngo abe yamaze kuburana ifungwa n'ifungurwa yari yayarenze.

    Akaba yaravugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide afunzwe mu buryo bunyuranije n'amategeko ko kandi afungiye ahantu hatemewe.

    Prof. Karuranga Gahima Egide waburaniye ku rukiko rw'ibanze rwa Gasabo kw'ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo umucamanza agategeka ko afungwa iminsi 30 muri gereza kugira ngo azaburane mu mizi, igihe cyo kuburana mu mizi kigeze yajyanwe kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma kuko ariho hakorewe icyaha (Aho INATEK yayoboraga yubatse).

    Ibyaha Prof. Karuranga Gahima Egide yari akurikiranweho biteye gute?

    Ubushinjacyacya bwavugaga ubwo yari umuyobozi wa Kaminuza ya INATEK kuva mu Ukwakira 2017 kugeza muri Nyakanga 2020 yagiye yemerera abanyeshuri baho avuka kwiga muri iyo Kaminuza batishyuye ibintu ubushinjacyaha buvuga ko byateje INATEK igihombo kingana n'amafaranga angana na 77,520,000Frw.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide yagiye atubahiriza imitangire y'amasoko mu kubaka no gusana, kugura ibikoresho n'imishinga y'ubuhinzi birengeje agaciro ka 1,000,000,000Frw.

    Ubushinjacyaha bwashinje Prof. Karuranga Gahima Egide kandi guha akazi uwitwa Florence Gatesi adakoze ikizami.

    Prof Karuranga kandi yashinjwaga no kuba yarakodesheje imirima y'inshuti ye bwite.

    Ubushinjacyaha bwanavugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide yaguze imodoka za Kaminuza n'inshuti ye bitanyuze mu ipiganwa ry'isoko.

    Prof. Karuranga Gahima Egide n'abamwunganira ubwo bireguraga bahakanye ibyaha byose aregwa bavuga ko ibyo ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bifite.

    Basabaga ko urukiko nta gaciro rukwiye kubiha kuko ibyo buvuga nta bimenyetso ubushinjacyaha bufite bwaheraho buvuga ko yakoze icyaha.

    Prof. Karuranga Gahima Egide yavuze ko ibikorwa aregwa bidahuye n'ibiteganywa n'itegeko ko kandi nta bushake bwo gukora icyaha bwari buhari.

    Yavuze ko amasoko yatangwaga n'abagize akanama gatanga amasoko, ako kanama kakwemeza ibintu bigafatwaho icyemezo n'Inama y'Ubuyobozi ya Kaminuza.

    Prof. Karuranga Gahima Egide yasabye urukiko ko rwamurenganura rukamuha ubutabera.

    Ubwo hasomwaga icyemezo cy'urukiko kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021
    Inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko ari nabo baburanishije uru rubanza basomye icyemezo cy'urukiko bemeza ko Prof. Karuranga Gahima Egide ari umwere ku byaha byose yari akurikiranweho n'ubushinjacyaha.

    Umucamanza yategetse ko Prof. Karuranga Gahima Egide ahita arekurwa amagarama y'urubanza agaherera ku isanduku ya Leta kuko Prof. Karuranga Gahima Egide yari afunze.

    Ubushinjacyaha bukaba bufite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cy'urukiko.

    Prof. Karuraranga Gahima Egide ni umugabo w'imyaka 65. Kaminuza ya INATEK yari ayoboye yafunzwe nyuma y'ibibazo by'uruhuri n'imanza z'urudaca haba ku bari abakozi bayo itahembye n'abayigemuriraga ibintu binyuranye!

    Jean Paul NKUNDINEZA

    UMURYANGO.RW

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ngoma-prof-karuranga-yagizwe-umwere-ku-byaha-byo-guhombya-kaminuza-ya-inatek

  • Abantu 3 bahitanwe na covid-19 mu Rwanda abandi 159 barayikira #rwanda #RwOT

    minisiteri y'ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru, COVID-19 yahitanye abantu 3 mu Rwanda, abamaze gupfa bagera kuri 325.Abahitanwe n'iki cyorezo barimo umugore w'imyaka 61 (i Kigali) n'abagabo babiri b'imyaka 94 (i Nyamasheke) na 53 (i Huye).

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 22 hakira abantu 159.Abarwayi bakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 1,322 barimo batandatu bararembye.

    Ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, nibwo hamenyekanye inkuru y'umwana w'umukobwa w'amezi atanu wishwe na Covid-19. Niwe muntu muto cyane iki cyorezo kimaze guhitana kuva cyagera mu Rwanda.

    Uru rupfu rwibajijweho na benshi kuko abakiri bato batari mu byiciro byibasirwa cyane na Covid-19. Amakuru agaragaza ko uwo mwana yari yaravukanye ubundi burwayi bushobora kuba bwaragize uruhare mu rupfu rwe.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) , Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko nubwo uyu mwana yari yaravukanye ubundi uburwayi, iyo atandura Covid-19 yari afite amahirwe yo gukomeza kubaho.

    Ati 'COVID itangiye kudutwara ibibondo. Nubwo uyu mwana w'amezi 5 yari yaravukanye ubundi burwayi bukomeye, iyo adahura n'iki cyago yashoboraga gukomeza kubaho.Twirinde cyane, Coronavirus iracyahari kandi ntawe ibabarira. Twihanganishije umuryango w'uyu mwana.'

    Kuba Covid-19 itangiye guhitana n'abana bato bigaragaza ubukana bwayo. Buri wese arasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-3-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-159-barayikira

  • Ubutabera: Prof. Karuranga wayoboraga Kaminuza ya INATEK yagizwe umwere #rwanda #RwOT

    Prof. Karuranga Gahima Egide muri Nyakanga 2020 Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamutaye muri yombi. Hakaba hari hashize hafi ukwezi Minisiteri y’Uburezi ifashe icyemezo cyo gufunga Kaminuza INATEK yari ayoboye(yafunzwe taliki 30/6/2020).

    Umuvugizi wa RIB icyo gihe, yatangaje ko Prof. Karuranga Gahima Egide akurikiranyweho ibyaha bibiri byarimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha ubucuti, urwango ikimenyane, cyangwa ikenewabo ndetse no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Icyo gihe Prof. Karuranga Gahima Egide yahise afungirwa kuri Station ya RIB ya Kimihurura.

    Prof. Karuranga Gahima Egide yaje kuvanwa ku Kimihurura aho yari afungiye ajyanwa gufungirwa ahazwi nko kwa Kabuga mu Mujyi wa Kigali ahari ikigo cy’inzererezi. Iki gihe abantu bose bafungwaga babanzaga gushyirwa mu kato k’iminsi 14 bagashyirwa ahantu kugira ngo harebwe niba ntawanduye cyangwa urwaye Covid-19.

    Iki gihe, Prof. Karuranga Gahima Egide yaje kwandurira Covid-19 aho yari afungiye kwa Kabuga bituma urubanza rwe rutinda kuburanishwa ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Aho akiriye, Me Kiroha Olivier wamwunganira mu mategeko we yasabaga ko umukiriya we yarekurwa akaburana adafunze kuko iminsi iteganwa ngo abe yamaze kuburana ifungwa n’ifungurwa yari yayarenze.

    Akaba yaravugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ko kandi afungiye ahantu hatemewe.

    Prof. Karuranga Gahima Egide waburaniye ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo umucamanza agategeka ko afungwa iminsi 30 muri gereza kugira ngo azaburane mu mizi, igihe cyo kuburana mu mizi kigeze yajyanwe kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma kuko ariho hakorewe icyaha ahabarizwa INATEK yayoboraga.

    Ibyaha Prof. Karuranga Gahima Egide yari akurikiranweho biteye gute?

    Ubushinjacyacya bwavugaga ubwo yari umuyobozi wa Kaminuza ya INATEK kuva mu Ukwakira 2017 kugeza muri Nyakanga 2020 yagiye yemerera abanyeshuri baho avuka kwiga muri iyo Kaminuza batishyuye ibintu ubushinjacyaha buvuga ko byateje INATEK igihombo kingana n’amafaranga angana na 77,520,000Frw.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide yagiye atubahiriza imitangire y’amasoko mu kubaka no gusana, kugura ibikoresho n’imishinga y’ubuhinzi birengeje agaciro ka 1,000,000,000Frw.

    Ubushinjacyaha bwashinje Prof. Karuranga Gahima Egide kandi guha akazi uwitwa Florence Gatesi adakoze ikizami.

    Prof Karuranga kandi yashinjwaga no kuba yarakodesheje imirima y’inshuti ye bwite.

    Ubushinjacyaha bwanavugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide yaguze imodoka za Kaminuza n’inshuti ye bitanyuze mu ipiganwa ry’isoko.

    Prof. Karuranga Gahima Egide n’abamwunganira ubwo bireguraga bahakanye ibyaha byose aregwa bavuga ko ibyo ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bifite.

    Basabaga ko urukiko nta gaciro rukwiye kubiha kuko ibyo buvuga nta bimenyetso ubushinjacyaha bufite bwaheraho buvuga ko yakoze icyaha.

    Prof. Karuranga Gahima Egide yavuze ko ibikorwa aregwa bidahuye n’ibiteganywa n’itegeko ko kandi nta bushake bwo gukora icyaha bwari buhari.

    Yavuze ko amasoko yatangwaga n’abagize akanama gatanga amasoko, ako kanama kakwemeza ibintu bigafatwaho icyemezo n’Inama y’Ubuyobozi ya Kaminuza.

    Prof. Karuranga Gahima Egide yasabye urukiko ko rwamurenganura rukamuha ubutabera.

    Ubwo hasomwaga icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021
    Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko ari nabo baburanishije uru rubanza basomye icyemezo cy’urukiko bemeza ko Prof. Karuranga Gahima Egide ari umwere ku byaha byose yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

    Umucamanza yategetse ko Prof. Karuranga Gahima Egide ahita arekurwa amagarama y’urubanza agaherera ku isanduku ya Leta kuko Prof. Karuranga Gahima Egide yari afunze.

    Ubushinjacyaha bukaba bufite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cy’urukiko.

    Prof. Karuraranga Gahima Egide ni umugabo w’imyaka 65. Kaminuza ya INATEK yari ayoboye yafunzwe nyuma y’ibibazo by’uruhuri n’imanza z’urudaca haba ku bari abakozi bayo itahembye n’abayigemuriraga ibintu binyuranye!

    Source : https://imirasire.com/?Ubutabera-Prof-Karuranga-wayoboraga-Kaminuza-ya-INATEK-yagizwe-umwere