Category: Uncategorized

  • Ubwoko bw'Abanyarwanda batuye muri Uganda bamaganye itsinda ry'Abandimwe ryabiyitiriye – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru mu Mujyi wa Kampala, Inama Nkuru y'ubwoko bw'Abanyarwanda batuye muri Uganda, bukuriwe na Gad Gasatura wahoze ari umudepite, bwavuze ko budahagarariwe n'itsinda ryiyise 'Abavandimwe', rigakurirwa na Frank Gashumba, baburira buri wese uzakorana naryo kuzirengera ingaruka zishobora kugurikiraho.

    Yagize ati 'Turitandukanya na ririya tsinda ndetse n'ibikorwa byaryo. Turanaburira buri wese uri gukorana ubucuruzi n'iri tsinda, kuzirengerera ingaruka zaturuka muri iyo mikoranire'.

    Ubwoko bw'Abanyarwanda muri Uganda bwemewe n'Itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu 1995, gusa abagize ubwo bwoko bakomeje guhura n'ibibazo by'ihohoterwa, ririmo kubuzwa kwitabira ibikorwa bya politiki, kwimwa impapuro z'inzira, uburenganzira bwo gutunga ubutaka n'ibindi bitandukanye.

    Ibi byatumye hari abakomoka muri ubwo bwoko bagerageje guhindura umwirondoro wabo, kugira ngo birinde iryo hohoterwa bakorerwa.

    Aha kandi niho itsinda ry'Abavandimwe ryahereye risaba guhindurirwa amazina, rikava ku kwitwa Abanyarwanda bikaba Abavandimwe.

    Umuyobozi w'itsinda ry'ubwoko bw'Abanyarwanda bo muri Uganda ariko yasabye ko abantu bakwiye kwirinda guha agaciro ibikorwa by'itsinda ry'Abavandimwe.

    Yongeyeho ko ibyo bikorwa bigamije gucamo ubwoko bw'Abanyarwanda ibice, ku buryo bishobora no kuganisha ku macakubiri yarema urwango rushobora kubyara amakimbirane, intambara n'ibindi byago bitandukanye.

    Ati 'Abanyarwanda batuye muri Uganda ntibifuza gufatwa mu buryo butandukanye n'ubw'abandi baturage ba Uganda n'ubwo hakiri ibikorwa by'ihohoterwa byakorewe Abanyarwanda kubera amateka yo kurenganywa yaturutse ku ngengabitekerezo y'urwango yazanywe n'ubukoloni'.

    Gasatura kandi yasabye inzego z'iperereza muri Uganda gukurikirana impamvu yihishe inyuma y'ibikorwa by'itsinda ryiyita 'Abavandimwe', kuko bashobora kuba bagamije imigambi mibisha ikwiye kwitonderwa.

    Yagize ati 'Impamvu iri inyuma y'ibi bikorwa iteye inkeke. Inama Nkuru irifuza kwizeza Abanyarwanda bo muri Uganda ko ibibazo bihari byose byaganiriweho ndetse bishyikirizwa inzego z'ubuyobozi bireba kandi ibisubizo birambye birimo gushakwa'.

    Ku ruhande rwa Gashumba, yavuze ko intego ye atari uguhindura umwimerere w'ubwoko bw'Abanyarwanda, ahubwo ari uguhindura izina ryabo rikaba Abavandimwe, ibintu byakuruye uburakari bw'abo mu bwoko bw'Abanyarwanda, babifashe nko kwimwa uburenganzira bwabo bwo kugira ubwoko.

    Ubwoko bw’Abanyarwanda bwamaganye itsinda ry’Abavandimwe ryabiyitiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwoko-bw-abanyarwanda-batuye-muri-uganda-bamaganye-itsinda-ry-abandimwe

  • Ishyano ryacitse umurizo! European Super League yateje impagarara #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko amakipe 12 akomeye ku mugabane w’u Burayi yihuje agakora irushanwa ryayo 'European Super League’, byateje impagarara aho na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yavuze ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo iri rushanwa ritazaba.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo amakipe 12 arimo 6 yo mu Bwongereza Manchester United, Manchester City, Chlesea, Arsenal, Liverpool na Tottenham Hotspurs, atatu yo mu Butaliyani AC Milan, Juventus na Inter Milan ndetse n’atatu yo muri Espagne ari yo FC Barcelona, Real Madrid na Atletico Madrid zatangaje ko zashinze irushanwa ryayo ndetse bakaba ari abanyamuryango nshingiro.

    Iri rushanwa rikaba rigomba kuba rigizwe n’abanyamuryango shingiro 15 aho byari biteganyijwe ko Bayern Munich na Paris Saint Germain zizamo ariko zikaba zitarasubiza. Biteganyijwe ko iri rushanwa rizajya rikinwa n’amakipe 20 ariko 5 akaba azajya aba yatumiwe.

    Uyu muryango ukaba uyobowe Florentino Perez usanzwe ari perezida wa Real Madrid.

    Ibinyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi byabyutse byandika ko amakipe yo mu Butaliyani yamaze no kwikura ku kuba abanyamuryango ba UEFA ndetse hakurikiyeho abo mu Bwongereza aho bivugwa ko n’umuyobozi wungirije wa Manchester United, Ed Woodward yamaze kwegura ku mirimo yari afite mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA).

    Iki cyemezo ntabwo cyashimishije impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi(FIFA) ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku magabane w’u Burayi(UEFA) aho byafashwe nk’intambara igiye gutangizwa mu mupira w’amaguru.

    Mbere gato y’uko aya makipe atangaza ko agiye gushinga irushanwa ryayo, UEFA ibinyujije kuri Website yayo, yatangaje ko bo batazahungabanywa na Super League (izajya ikinwa iminsi imwe na Champions League) ndetse ko ikipe izaryitabira nk’uko FIFA yabitangaje izahita ihagarikwa gukina amarushanwa yose.

    Hari aho bagize bati'nk’uko biherutse gutangazwa na FIFA na mashyirahamwe 6(yo ku mugabane w’u Burayi), amakipe azajyamo azahita ahagarikwa gukina irindi rushanwa iryo ari ryo ryose yaba imbere mu gihugu, ku mugabane w’u Buryayi ndetse no ku rwego rw’Isi kandi n’abakinnyi bayo bashobora kwangirwa kongera gukinira ibihugu byabo.'

    Nk’uko inkuru y’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cya Daily Mail ibivuga, Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Johnson Boris yasabye aya makipe yo muri iki gihugu yagiye muri Super Legue kubanza gusobanurira abafana bayo mbere y’uko bafungura iri rushanwa yise ko rigiye kwangiza umupira w’amaguru kuko European Super League atari nziza ku bafana.

    Yavuze kandi ko azakorana n’abayobozi ba ruhago kugira ngo iri rushanwa ntirizakinwe nk’uko ryateguwe ndetse nibiba ngombwa bazakora ibishoboka byose iri rushanwa ntirizakinwe.

    Umuyobozi wa shampiyona y’u Bwongereza, Richard Masters yandikiye amakipe yose uko ari 20 ayamenyesha ko amakipe 6 yagiye muri Super League ashobora guhura n’ingaruka kuko nta burenganzira babiherewe na Premier League nk’uko amategeko abivuga.

    Sir Alex Feruson watoje Manchester United akaba ari no mu buyobozi bw’iyi kipe ndetse na Gary Neville wayikiniye bitandukanyije n’iki gitekerezo cya Super League.

    Aya makipe bivugwa ko yafashe umwanzuro gushinga iri rushanwa mu rwego rwo gutesha agaciro UEFA Champions League kuko bavuga ko bahabwa amafaranga make atagize icyo abamariye ugerereranyije n’ibyo baba bashoye cyane ko abaherwe bayo ari bo bihishe inyuma y’ishingwa rya Super League.

    Super League si igitekerezo gishya kuko mu 1990, ariko ucibwa intege no kwagurwa ku irushanwa rya UEFA Champions League.

    Muri Nyakanga 2009, Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, yavuze ko 'Byaba byiza hashyizweho Super League yajya ikinwa n’amakipe akomeye kuko muri Champions League atari ko bikimeze.'

    Abandi bagiye bagaragaza ko umushinga w’iri rushanwa uhari barimo umutoza Arsenal, Arsène Wenger, wavugaga ko rishobora kuzatangira mu myaka 10 uhereye mu 2009, mu gihe Clarence Seedforf na we yarikomojeho ndetse akerekana ko arishyigikiye mu 2012.

    Mu 2016, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) yize uburyo hashyirwaho irushanwa ryihariye ku makipe 16 akomeye, akagabanywa mu matsinda abiri. Nyuma y’imikino 56, buri kipe yagiye ihura n’indi biri mu itsinda, ayabaye hagati y’iya mbere n’iya kane, akajya muri ¼.

    Iki gitekerezo byarangiye gitewe utwatsi na UEFA ubwayo, mu rwego rwo kwirinda ishyirwaho rya Super League, ahubwo yemeza ko havugururwa uburyo UEFA Champions League na Europa League bikinwamo.

    Amakipe 12 yamaze gutangaza ko ari muri Super League

    erezida wa FIFA, Gianni Infantino (ibumoso) na Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, amashyirahamwe bayobora yamaganye European Super League

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishyano-ryacitse-umurizo-european-super-league-yateje-impagarara

  • Hagiye kwandikwa igitabo ku mateka ya Jenoside muri Caraes Ndera ahiciwe abarwayi bo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Ibyi byatangajwe n'umuyobozi w'ibi bitaro by'Indwara zo mu mutwe, Charles Nkubiri, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021 ubwo bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri ibi bitaro nta mubare nyir'izina uzwi w'abarwayi bo mu mutwe bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitewe n'uko n'amadosiye yose yariho amazina yabo yatwitswe akanangizwA n'amasasu yakoreshwagwa mu kwica abari bahahungiye.

    Charles Nkubiri yabwiye IGIHE ko bigoye kumenya umubare w'Abatutsi biciwe muri iki kigo bitewe n'abantu benshi bahiciwe anashimangira ko ariyo mpamvu bagiye gusohora igitabo cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki kigo.

    Ati 'Imibare no kuyimenya biragoye bitewe n'uko uko dukora ntabwo tubaza umuntu ngo ese uri Umuhutu cyangwa uri Umututsi kandi kuva na kera ikiganga niko gikora.'

    'Umuntu ureba uburwayi bumuzanye nta kindi ureba, haguye abantu benshi ntashobora kumenya cyane cyane umubare kubera ko iyo bicwagwa bajugunywaga ahantu hatandukanye ku buryo kubimenya byari binagoye cyane ko amafishi y'abarwayi icyo gihe yahise anatwikwa.'

    Yakomeje avuga ko kuba bigoye kumenya imibare y'abazizize Jenoside muri ibi bitaro aribyo byatumye bahitamo gukora ubushakashatsi ku mateka y'Abatutsi babyiciwemo.

    Ati ' Twarabitangiye, hari abo dufite n'amazina yabo twarayanditse hariya ku rwibutso ku buryo turacyakomeje ubushakashatsi, duteganya no kwandika igitabo kirimo amateka ya Jenoside hano ku bitaro ni inzira igikomeza kuko hari umushakashatsi uhugukiwe cyane ku by'amateka isoko yararisindiye ndetse nkeka ko uyu mwaka agomba gutangira.'

    Komiseri ushinzwe kwibuka no kwita ku nzibutso muri Ndera, Murenzi Télesphore yavuze ko iki gitabo nigisohoka kizafasha abantu benshi kumenya amateka y'ubwicanyi bwahabereye muri ibi bitaro.

    Ati ' Hano habereye ubwicanyi ndengakamere kandi turacyafite ikibazo cyo kumenya aho abacu bashyinguwe kuko no mu minsi ishize hari imibiri twagiye tubona ku nkengero za Ndera rero nihasohoka igitabo kigaragaza uburyo ubwicanyi burenze bwakorewe muri ibi bitaro bizafasha abantu benshi kumenya amateka ye Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bitaro.'

    Ntihigeze hatangazwa igihe iki gitabo kizashyirirwa hanze gusa imirimo yo ku cyandika izatangira muri uyu mwaka.

    Ibitaro bya Caraes Ndera bicumbikira abarwayi bagera kuri 400 mu gihe byivurizwamo abagera kuri 250 ku munsi. U Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ndera rubiherereyemo rushinguwemo imibiri irenga ibihumbi 21.

    Umuyobozi wa Caraes Ndera, Charles Nkubiri yavuze ko bagiye kwandika igitabo kuri Jenoside yakorewe muri ibi bitaro

    Nkubiri Charles ashyira indabo ku bashyinguye mu rwibutso rwubatse muri ibi bitaro

    Komiseri ushinzwe kwibuka no kwita ku nzibutso muri Ndera, Murenzi Télesphore, yavuze ko iki gitabo nigisohoka kizafasha abantu kumenya ubukana bwa Jenoside yakorewe muri Ndera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-kwandikwa-igitabo-kuri-jenoside-yabereye-muri-caraes-ndera-ikagwamo-n

  • Queen Cha na Aristide batandukanye na The Mane isigaranye abahanzi babiri gusa #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda Queen Cha na Aristide Gahunzire wari ushinzwe abahanzi muri The Mane Music bamaze gutandukana n’iyi nzu itunganya umuziki.

    Mu itangazo uyu muhanzikazi yasohoye, Queen Cha yavuze ko yamaze gusesa amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki yagiyemo muri 2018.

    Yashimiye The Mane uburyo yamufashije mu bikorwa bya muzika mu myaka 3 itambutse ariko bakaba bahisemo gutandukana uyu munsi tariki ya 19 Mata 2021.

    Uretse uyu muhanzikazi na Aristide Gahunzire wari ushinzwe abahanzi muri The Mane na we yamaze gusezera ku mirimo ye.

    Nyuma y’uko Queen Cha asezeye muri The Mane iyi nzu itunganya umuziki isigaranye abahanzi 2 ari bo Marina na Calvin Mbanda.

    Queen Cha abaye umuhanzi wa 3 utandukanye na The Mane nyuma ya Safi Madiba na Jay Polly.

    Queen Cha yatandukanye na The Mane

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/queen-cha-na-aristide-batandukanye-na-the-mane-isigaranye-abahanzi-babiri-gusa

  • Guverinoma y’u Rwanda yashyikirijwe raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside –

    Iyi raporo ifite amapaji agera kuri 600 yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yatutumbaga: Uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’.

    Bob Muse ukorera Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Abanyamategeko cya Levy Firestone Muse cyakoze iyi raporo ni we wayimurikiye Guverinoma binyuze mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe iteraniye muri Village Urugwiro.

    IGIHE yamenye ko iyi raporo yakozwe na Levy Firestone Muse, ifatanyije n’ibigo byo mu Rwanda birimo MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Raporo y’u Rwanda yibanze ku bihe bitandukanye kuva mbere ya Jenoside, mu gihe yakorwaga ndetse na nyuma yayo. Yakozwe hifashishijwe inyandiko zitandukanye ndetse n’ibiganiro byatanzwe n’abantu banyuranye barimo abakada ba FPR Inkotanyi, abahoze muri FDLR, abayobozi bakuru, abakoraga muri Loni n’abandi.

    Igiye gushyirwa hanze nyuma y’uko ku wa 26 Werurwe, Umunyamateka Prof. Vincent Duclert yashyikirije Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, raporo yerekana uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri iyi raporo, Prof. Duclert na bagenzi be bagaragaje ko u Bufaransa bwashyigikiye buhumyi Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Raporo Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “Uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2018.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe u Rwanda rwashyikirijwemo raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bob Muse ukorera Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Abanyamategeko cya Levy Firestone Muse yamurikiye abaminisitiri iyi raporo hifashishijwe ikoranabuhanga

    Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ubwo bamurikirwaga raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Ruhango: Umusore yasanzwe yapfiriye hagati y’amatanura atwikirwamo amatafari –

    Uwo musore w’imyaka 28 y’amavuko yakoraga mu kirombe gitwikirwamo amatafari mu Mudugudu wa Karama mu Kagari ka Muhororo. Ubusanzwe akomoka mu Karere ka Nyamagabe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uwo musore wabonywe n’umukecuru wari ugiye gutwikira amatafari, asanga utwikiriye mu mahema, ahita abimenyesha ubuyobozi.

    Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyishe uwo musore kuko nta bikomere yari afite yemeza ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza.

    Yagize ati “Kugeza ubu ntabwo turabimenya kuko nta bikomere yari afite, ariko yari yavuye uturaso duke mu mazuru no mu kanwa. RIB iri guperereza ngo hamenyekane icyamwishe.”

    Kuri icyo kirombe hari umuzamu waharariraga ndetse n’abandi bagabo batatu bari bacaniriye itanura. Bose bavuze ko batazi uko uwo musore yahageze, kuko ngo nabo batunguwe no kubona umurambo we muri iryo hema ryari rihari. Bahise batabwa muri yombi na RIB kugira ngo hakorwe iperereza

    Umurambo wa Niyomusaba wajyanwe ku Bitaro bya Kacyiru gupimwa kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Niyomusaba Elie yasanzwe yapfiriye mu kirombe gitwikirwamo amatafari mu Murenge wa Byimana / Ifoto: Umuseke

    [email protected]gihe.rw


  • Hagiye kwandikwa igitabo ku mateka ya Jenoside muri Caraes Ndera ahiciwe abarwayi bo mu mutwe –

    Ibyi byatangajwe n’umuyobozi w’ibi bitaro by’Indwara zo mu mutwe, Charles Nkubiri, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021 ubwo bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri ibi bitaro nta mubare nyir’izina uzwi w’abarwayi bo mu mutwe bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitewe n’uko n’amadosiye yose yariho amazina yabo yatwitswe akanangizwA n’amasasu yakoreshwagwa mu kwica abari bahahungiye.

    Charles Nkubiri yabwiye IGIHE ko bigoye kumenya umubare w’Abatutsi biciwe muri iki kigo bitewe n’abantu benshi bahiciwe anashimangira ko ariyo mpamvu bagiye gusohora igitabo cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki kigo.

    Ati “Imibare no kuyimenya biragoye bitewe n’uko uko dukora ntabwo tubaza umuntu ngo ese uri Umuhutu cyangwa uri Umututsi kandi kuva na kera ikiganga niko gikora.”

    “Umuntu ureba uburwayi bumuzanye nta kindi ureba, haguye abantu benshi ntashobora kumenya cyane cyane umubare kubera ko iyo bicwagwa bajugunywaga ahantu hatandukanye ku buryo kubimenya byari binagoye cyane ko amafishi y’abarwayi icyo gihe yahise anatwikwa.”

    Yakomeje avuga ko kuba bigoye kumenya imibare y’abazizize Jenoside muri ibi bitaro aribyo byatumye bahitamo gukora ubushakashatsi ku mateka y’Abatutsi babyiciwemo.

    Ati “ Twarabitangiye, hari abo dufite n’amazina yabo twarayanditse hariya ku rwibutso ku buryo turacyakomeje ubushakashatsi, duteganya no kwandika igitabo kirimo amateka ya Jenoside hano ku bitaro ni inzira igikomeza kuko hari umushakashatsi uhugukiwe cyane ku by’amateka isoko yararisindiye ndetse nkeka ko uyu mwaka agomba gutangira.”

    Komiseri ushinzwe kwibuka no kwita ku nzibutso muri Ndera, Murenzi Télesphore yavuze ko iki gitabo nigisohoka kizafasha abantu benshi kumenya amateka y’ubwicanyi bwahabereye muri ibi bitaro.

    Ati “ Hano habereye ubwicanyi ndengakamere kandi turacyafite ikibazo cyo kumenya aho abacu bashyinguwe kuko no mu minsi ishize hari imibiri twagiye tubona ku nkengero za Ndera rero nihasohoka igitabo kigaragaza uburyo ubwicanyi burenze bwakorewe muri ibi bitaro bizafasha abantu benshi kumenya amateka ye Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bitaro.”

    Ntihigeze hatangazwa igihe iki gitabo kizashyirirwa hanze gusa imirimo yo ku cyandika izatangira muri uyu mwaka.

    Ibitaro bya Caraes Ndera bicumbikira abarwayi bagera kuri 400 mu gihe byivurizwamo abagera kuri 250 ku munsi. U Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ndera rubiherereyemo rushinguwemo imibiri irenga ibihumbi 21.

    Umuyobozi wa Caraes Ndera, Charles Nkubiri yavuze ko bagiye kwandika igitabo kuri Jenoside yakorewe muri ibi bitaro

    Nkubiri Charles ashyira indabo ku bashyinguye mu rwibutso rwubatse muri ibi bitaro

    Komiseri ushinzwe kwibuka no kwita ku nzibutso muri Ndera, Murenzi Télesphore, yavuze ko iki gitabo nigisohoka kizafasha abantu kumenya ubukana bwa Jenoside yakorewe muri Ndera

  • Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata 2021, ikipe ya Tottenham Hotspurs imaze gutangaza ko yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze igihe kingana n'amezi 17 atoza iyi kipe yo mu Bwongereza kuko yayigezeyo tariki ya 20 Ugushyingo 2019.

    Mu itangazo rigenewe itangazamakuru iyi kipe ya Tottenham yashyize ahagaragara itangaje ko itandukanye n'uyu mutoza Jose Mourihno ndetse n'abandi bari bafatanyije kuyobora iyi kipe bagizwe na Joao Sacramento, Nuno Santos, Carlos Lalin ndetse na Giovanni Cerra.

    Iyi kipe kandi ikaba yaboneyeho gutangaza ko Tottenham igiye kuba itozwa n'uwahoze ayikinira ndetse akaba yaranatoje abakiri bato b'iyi kipe Ryan Mason afatanyije na Chris Powell bafite akazi katoroshye mu mpera z'iki cyumweru ubwo bazakina na Manchester City mu mukino wa nyuma wa Carabao Cup.

    Jose Mourihno w'imyaka 58 y'amavuko yirukanywe nyuma yaho yaje muri iyi kipe asimbuye Mauricio Pochetino wari wirukanywe muri 2019, uyu mugabo kandi mubyo azize harimo umusaruro muke kuko mu mikino itandatu iheruka yose yayitakaje.

    Muri rusange Jose Mourihno wari ugifite amasezerano muri Tottenham kugeza tariki ya 30 Kamena 2023, kuva ageze muri iyi kipe yatoje imikino 86 atsinda imikino 45 anganya 17 atsindwa imikino 24.

    Jose Mourihno ukunze kwirukanwa kenshi amasezerano ye atarangiye amaze gusarura miliyoni zirenga 93 z'amayero, kugeza ubu muri Tottenham araza guhabwa miliyoni 30 z'amayero kubwo kwirukanwa amasezerano atarangiye.

    The post Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/54391-2/

  • Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze kwibasirwa na stress ikabije. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Stress akenshi ifatwa na benshi nk'ibintu bibaho mu buzima busanzwe bwa buri munsi, ariko uko igenda ikura niko ibyara indwara ikomeye cyane izwi nka stress ikabije.Kumenya gutandukanya ibimenyetso n'ibiranga indwara hakiri kare, bifasha kwirinda ko indwara yagera kure.

    Niwibonaho ibi bimenyetso uzamenye ko stress yakubanye nyinshi urebe icyo wakora:

    1.Gusinzira nabi cyangwa kubura ibitotsi

    Iyo ufite stess ikabije, ubwonko buba bufite ibitekerezo byinshi. Ubwonko buhita butangira gukora cyane bityo igihe ubwonko buruhuka kikagabanuka, bikaba byatera ibibazo mu gusinzira bihagije, bityo ibibazo biterwa no kudasinzira neza bigatangira kukwibasira.

    2.Impinduka mu gifu

    Mu gihe ugize ubwoba cg hari ikintu gishimishije kikubayeho, ukunze kumva mu gifu hari ibintu bigendamo cg bivuga (butterflies). Gusa kandi ni na kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko ufite stress ikabije. Ubushakashatsi bwakozwe n'ishuri rya Harvard Medical School, bwagaragaje ko iyo urwaye indwara zo mu rwungano ngogozi, nko kwituma impatwe, aside nyinshi mu gifu, cg izindi ndwara z'amara (irritable bowel syndrome), ibimenyetso by'izi ndwara biriyongera ku buryo bukabije mu gihe ufite stress.

    3.Kwiyongera ibiro

    Urugero ruri hejuru rw'imisemburo ya stress rutera umubiri kubika ibinure cyane, utitaye ko ubyibushye cg unanutse. Abantu benshi igihe bafite stress ikabije bakunze kurya cyane, bityo umubiri ntukoreshe imbaraga ahubwo ukazibika gusa.

    Niba udashaka kongera ibiro mu buryo bwihuse, irinde ubuzima burimo stress.

    4.Kwikanya kw'imikaya

    Imisemburo ikorwa mu gihe cya stress usibye kuzamura umuvuduko w'amaraso no kongera inshuro umutima utera ku munota, itera imikaya yawe kwikanya cg gukomera ku buryo bitoroha kuyinyeganyeza. Ibi kandi biba mu gihe ufite ubwoba.

    Uburibwe butandukanye bw'imikaya butewe no kwicara cg guhagaraga nabi bukaba bwatera ibibazo bimwe na bimwe nko kuribwa umugongo, mu ngingo cg kubabara ahandi hatandukanye mu gihe ufite stress ikabije.

    5.Gutakaza Imisatsi

    Stress ikabije itera imisemburo yitwa androgens (imisemburo y'igitsina) gukorwa. Iyi misemburo ishobora guhindura uburyo udusabo tw'imisatsi tumeze, bikaba byatera gucika imisatsi muri icyo gihe. Ibi bishobora no gukomeza kuba nyuma y'amezi 3 na 6 uhuye n'ikigutera stress ikabije.

    6.Kwibagirwa Cyane

    Niba utangiye kuzajya wibagirwa cyane, tumwe mu tuntu twari dusanzwe mu byo ukora buri munsi yaba mu kazi cg mu buzima busanzwe, ntakabuza ufite stress. Cortisol ni umusemburo wa stress, urekurwa mu gihe ufite stress ikabije, ubuza hippocampus (aka ni agace k'ubwonko gatuma wibuka ibintu bya vuba) ubushobozi bwo kwibuka ibintu.

    Uburyo bwo kubikosora, ni uko ushaka ikigutera stress ukagikuraho nuko ubushobozi bwo kwibuka bukagaruka.

    7.Uduheri twa hato n'ahato mu maso

    Stress ikabije yibasira muri rusange umubiri wose, uruhu ntirusigara. Iyo ufite ibipimo biri hejuru by'umusemburo wa androgens bishobora gutera uruhu gutangira kuzana uduheri cyane cyane mu isura. Ikindi kandi mu gihe ufite stress, ubushobozi bw'umubiri bwo kwisana buragabanuka, bityo ibyo biheri bikaba byagumaho igihe kinini kugeza igihe ikigutera stress kivuyeho.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibimenyetso-simusiga-byakwereka-ko-wamaze-kwibasirwa-na-stress-ikabije/

  • Umushinjacyaha wa IRMCT yagaragaje icyatuma abahakana Jenoside batsindwa –

    Yabigarutseho ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize tariki 17 Mata, mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 27 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi: Ni gute twashyira iherezo ku bayihakana?”

    Dr Brammertz yavuze ko abakekwaho uruhare muri Jenoside baramutse bagejejwe imbere y’ubutabera, abayikana batsindwa.

    Ati “Kurwanya abahakana Jenoside, tugomba gukomeza guharanira ubutabera. Ubushinjacyaha kuri buri wese ukekwaho uruhare muri Jenoside ni ukwamagana abayihakana no kwibutsa ukuri. Ntabwo twakongera gutsindwa uyu munsi ngo twemere ko guhakana Jenoside bikwirakwira.”

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko hakiri imbogamizi zibangamiye ibikorwa byo gufata, guta muri yombi no kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside ngo babiryozwe.

    Amb. Nduhungirehe yavuze ko ikintu gikomeye kibura kugeza ubu ari ubushake bwa politiki by’umwihariko mu bihugu biba bicumbikiye aba bakekwaho ibyaha bya Jenoside.

    Ati “Ikibazo gikomeye gihari ni ukubura ubushake bwa politiki bwo guhangana n’iki kibazo. Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, haracyari ibihugu bidashaka kuburanisha cyangwa kohereza abakekwaho uruhare muri Jenoside.”

    Yakomeje avuga ko mu kuganira n’ibyo bihugu bibacumbikiye ngo bikore ibikwiye, aho ibyo bihugu bikwiye kutirengagiza ko ubutabera bugomba gutangwa ku gihe.

    Abagize uruhare muri Jenoside barakidegembya

    Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda itangaza ko kuva mu 2007, ubwo hashyirwagaho ishami rishinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside, hamaze gutangwa inyandiko zo guta muri yombi abagera ku 1146 bari mu bihugu 33.

    Ku rundi ruhande ariko biratangaje kuko kugeza ubu abamaze kuzanwa mu Rwanda bari gukurikiranwa n’ubutabera ari 46.

    Ni ukuvuga ko abandi 1.100 bose bakekwaho uruhare muri Jenoside batarafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera abenshi muri bo bibereye mu bihugu by’amahanga bidegembya.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe urwego rw’ubufatanye mpuzamahanga mu Butabera, Umurungi Providence, yavuze ko u Rwanda rumaze kwakira bake cyane ugereranyije n’abo rwasabye bose.

    Ati “Ibihugu byose bigomba gukora ibishoboka byose mu kurwanya umuco wo kudahana no kurwanya abahakaba Jenoside hashyirwa mu bikorwa amategeko ahana Jenoside n’abayihakana.”

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko mu bibangamira ifatwa ry’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo kuba ibihugu bihishemo byanga kubatanga ariko hakabamo n’ababigezemo bagahindura imyirondoro ku buryo kubafata ari ingorabahizi.

    Muri iyi nama kandi hatanzwe ibiganiro bitandukanye birimo icyatanzwe na Dr. Roland Moeland, Umwarimu muri Kaminuza ya Maastrict, Mutanguha Freddy uyobora Umuryango Aegis Trust n’urwibutso rwa Kigali.

    Dr Serge Brammertz yavuze ko kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byatuma abahakana bakanayipfobya batsindwa