Category: Uncategorized

  • Umubare w’ibihugu Umunyarwanda ashobora kujyamo adasabwe visa wageze kuri 61 –

    Ibi bisobanuye ko agaciro ka Pasiporo y’u Rwanda kari kwiyongera, ndetse iyi raporo yerekanye ko iri ku mwanya wa 81 muri uyu mwaka, ivuye kuwa 83 muri pasiporo 110 zifite agaciro gakomeye kurusha izindi ku Isi.

    Kwiyongera kw’agaciro ka pasiporo biterwa n’umubare w’ibihugu uyifite ashobora kujyamo bitamusabye visa. U Rwanda ruri mu bihugu bifite pasiporo iri kuzamura agaciro kayo kurusha izindi ku Isi, bitewe n’uko umubare w’ibihugu uyifite ashobora kujyamo nawo uri kwiyongera. Mu 2010, uyu mubare wari ibihugu 39, ariko umaze kugera kuri 61.

    U Rwanda ruherutse kugirana amasezerano n’ibihugu birimo Qatar, Indonesia, Singapore n’ibindi bitandukanye, afasha Abanyarwanda kuba bajya muri ibyo bihugu bakoresheje pasiporo gusa.

    U Rwanda kandi rumaze igihe muri gahunda zo kongera umutekano wa pasiporo zarwo, cyane cyane zirushaho kujyanishwa n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kuzongerera umutekano n’ubwizerwe ku rwego mpuzamahanga.

    Ku rwego rw’Isi, u Buyapani ni cyo gihugu cya mbere ku Isi mu bifite pasiporo ifite agaciro kurusha ibindi, kuko uyitunze ashobora kujya mu bihugu 193 bitamusabye visa.

    Bukurikirwa na Singapore ishoboza uyifite kujya mu bihugu 192, u Budage na Koreya y’Epfo bikaza ku mwanya wa gatatu n’ibihugu 191.

    Finland, Luxemburg, Espagne n’u Butaliyani biza ku mwanya wa kane aho ufite pasiporo yabyo ashobora kujya mu bihugu 190, mu gihe Denmark na Autriche biza ku mwanya wa gatanu n’ibihugu 189.

    Amerika n’u Bwongereza biza ku mwanya wa 7 n’ibihugu 187, mu gihe u Bushinwa buza ku mwanya wa 68 n’ibihugu 77.

    Muri Afurika, Seychelles ni cyo gihugu cya mbere, kikaza ku mwanya wa 27 ku Isi, aho ufite pasiporo yacyo ajya mu bihugu 151 bitamusabye visa, igakurikirwa n’Ibirwa bya Maurice iza ku mwaka wa 30 ku rwego rw’Isi n’ibihugu 146.

    Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kenya niyo iza ku mwanya wa mbere n’ibihugu 72, ikaba iri no ku mwanya wa 72 ku rwego rw’Isi.

    Agaciro ka pasiporo y’u Rwanda gakomeje kuzamuka ku rwego rw’Isi, ubu ni iya 81

  • Uwantwaye ni uyu, amazimwe n’ashire – TMC wagarutse mu muziki #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe atumvikana mu muziki, Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC muri Dream Boys yasohoye indirimbo yise 'Uwantwaye’.

    Muri Gashyantare 2020 nibwo TMC yafashe rutemikirere yerekeza muri Amerika aho yari agiye gukomeza amasomo ye akaba yiga Data Sciences muri Eastern University iherereye muri Leta ya Pennsylvania.

    Kugenda kwe byasaga n’ibishyize ihererezo ku itsinda rya Dream Boys yaririmbanagamo na Platini usigaye na we ukora umuziki ku giti cye.

    Kuva yagenda yari atarasohora indirimbo, nyuma yo gutezaguza abakunzi be mu mpera z’icyumweru gishize ko agiye gushohora indirimbo, TMC yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye 'Uwantwaye’.

    Muri iyi ndirimbo TMC yumvikana yishyize mu cyiciro cy’umusore utakagiza umukobwa aba yarihebeye avuga ko urukundo rutihishira ko we uwamutwaye umutima ari uwo mukobwa, ngo abavuga ibyo batazi bakwiye guceceka.

    Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Lick Lick mu gihe amashusho yafashwe ndetse anatunganywa na Sam Kent.

    TMC n’umukobwa yifashishije mu mashusho y’indirimbo ye

    TMC yasohoye indirimbo ye ya mbere

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uwantwaye-ni-uyu-amazimwe-n-ashire-tmc-wagarutse-mu-muziki

  • U Rwanda na Singapore basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’Ubucamanza #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga bw’iya kure, aho uhagarariye u Rwanda yari ari i Kigali ndetse n’uhagarariye Singapore we yari ari muri kiriya gihugu.

    Ni amasezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin ndetse n’uw’Urukiko rw’Ikirenga rwa Singapore, Sundaresh Menon.

    Aya masezerano agamije gufatanya mu miburanishirize y’imanza no gukurikirana ibirego hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.

    Kuva muri 2016 mu Rwanda hatangiye uburyo bw’Ikoranabuhanga mu gutanga ibirego no kubikurikirana rizwi nka IECMS (Integrated Electronic Case Management System) ubu akaba ari na bwo buryo bukoreshwa ahantu hose.

    Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda hagashyirwaho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo zatumye ibikorwa bihuriza abantu hamwe bihagaragara, Ubucamanza bw’u Rwanda bwatangiye kuburanisha hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

    Ubu buryo n’ubu bukomeje gukoreshwa, bwagize uruhare mu kuburanisha imanza zihutirwaga muri biriya bihe bya COVID-19.

    Ubuyobozi bw’Ubucamanza bw’u Rwanda buvuga ko ubu buryo bwo kuburanisha abantu hifashishijwe ikoranabuhanga, buzanakomeza gukoreshwa no mu bihe COVID izaba itakibuza abantu guhurira hamwe kuko byagaragaye ko bishoboka.

    Gusa abakurikiranira hafi ubucamanza mu Rwanda bavuga ko hagikenewe ingufu mu bijyanye n’ibikorwa remezo bikenerwa muri iri koranabuhanga kuko hari igihe ribatenguha mu gihe bari kuburana cyangwa mu gihe bitegura kuburana bikaba byabangamira iburanisha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-na-Singapore-basinyanye-amasezerano-y-ubufatanye-mu-by-Ubucamanza

  • USA-Russia: Amerika yavuze ko Navanly napfa Uburusiya buzabiryozwa #rwanda #RwOT

    Leta zunze ubumwe za Amerika yaburiye Uburusiya ko habazaho ingaruka mu gihe impirimbanyi itavuga rumwe n'ubutegetsi Alexei Navalny yapfira muri gereza.

    Umujyanama w'Amerika mu bijyanye n'umutekano w'igihugu, Jake Sullivan, yabwiye televiziyo CNN ko hazabaho 'ingaruka niba Bwana Navalny apfuye' kandi Uburusiya ni bwo 'bwabiryozwa n'amahanga'.

    Perezida w'Amerika Joe Biden yavuze ko uburyo Navalny afashwemo ku bijyanye n'ubuvuzi ari 'akarengane kuzuye kandi ntibikwiye na gato'.

    Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU) na byo byagaragaje guhangayika bitewe n'uburyo afashwemo.

    Abaganga ba Navalny bavuga ko azapfa mu minsi micye iri imbere niba adahawe ubuvuzi bwihutirwa kubera kubabara cyane mu mugongo no kugagara kw'akaguru.

    Ambasaderi w'Uburusiya mu Bwongereza Andrei Kelin yavuze ko Navalny arimo gushaka kuvugwaho gusa kandi ko atazemererwa gupfira muri gereza.

    Navalny w'imyaka 44, uzwi cyane mu kunenga Perezida Vladimir Putin, yafunzwe MURI Gashyantare 2021, akurikiranyweho ibirego byo kwiyitirira umutungo utari uwe.

    Gusa we avuga ko ibyo birego bishingiye ku mpamvu za politike.

    Ku itariki ya 31 Werurwe 2021, yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yamagana kuba adashobora guhura n'itsinda ry'abaganga be bihariye.

    Abaganga be bavuga ko ibipimo by'amaraso aheruka gufatwa bigaragaza ko ashobora kugira ikibazo cyo kunanirwa gukora kw'impyiko ze bikamuviramo guhagarara ku mutima mu kanya ako ari ko kose.

    Amerika isanzwe ifitanye amakimbirane n'Uburusiya mu rwego rwa dipolomasi, ashingiye ku irogwa rya Navalny ryari rigiye kumuviramo urupfu mu mwaka ushize, ryakoreshejwe ikinyabutabire cyo mu ntambara cya Novichock.

    Ibiro bya perezida w'Uburusiya  Kremlin  bihakana ibivugwa na Navalny ko Perezida Vladimir Putin ari we watanze itegeko ryo kumuroga.

    The post USA-Russia: Amerika yavuze ko Navanly napfa Uburusiya buzabiryozwa appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/19/usa-russia-amerika-yavuze-ko-navanly-napfa-uburusiya-buzabiryozwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=usa-russia-amerika-yavuze-ko-navanly-napfa-uburusiya-buzabiryozwa

  • UCL: UEFA Champion's league mumarembera #rwanda #RwOT

    UEFA Champions league mumarembera.

    Ninyuma yaho amakipe menshi akomeye agera kuri 12 y'iburayi yiyemeje gutangiza irushanwa rishya ryiswe Super league.
    Amakipe yo mubwongereza arimo Chelsea, Liverpool, Manchester United, Manchester city, Tottenham hot Spurs na Arsenal.
    Amakipe yo muri Spain arimo FC Barcelona, Athletico Madrid na Real Madrid.
    Amakipe yo mugihugu cy'ubutariyani arimo AC Milan, Juventus na Inter Milan yose uko ari 12 arahurira munama kuruyu wakabiri kugirango yige kumitegurire n'imigendekere yiri rushanwa rishya ashaka gutangiza.

    Ayo niyo makipe ashaka gutangiza irushanwa rishya ryiswe UEFA super league.

    Ibi bivuzeko irushanwa risanzwe rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo UEFA Champion's league ryaba riri mumarembera.
    Gusa ariko nubwo bimeze bityo hari amakipe atabikozwa nka FC Bayern Munich, Dortmund na PSG ndetse ayamakipe yo aratinya ibihano byazayafatirwa n'impuzamashyirahamwe rya ruhago kumugabane w'iburayi UEFA no kwisi FIFA.

    The post UCL: UEFA Champion's league mumarembera appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/19/ucl-uefa-champions-league-mumarembera/

  • Kayonza: Umugabo w’imyaka 30 wari uherutse kwinjira umugore w’abana batatu birakekwa ko yiyahuye –

    Amakuru y’urupfu y’uyu mugabo yamenyekanye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere. Yasanzwe mu Mudugudu wa Ruvumu mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Nyirabizeyimana Immaculée, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye yari amaze umwaka urenga yinjiye umugore w’abana batatu akaba ari nawe babanaga.

    Yagize ati “ Birakekwa ko yiyahuye nijoro mu ma saa Yine, amakuru twayamenye ahagana saa Tanu duhamagawe n’umuvandimwe we, yari afite umugore yinjiye kuko yabagana n’uwo mugore iwe ufite abana batatu, uwo mugore rero niwe wagiye guhamagara mukuru we n’umuyobozi w’Umudugudu.”

    Gitifu Nyirabizeyimana yavuze ko uwo mugabo ejo yiriwe akora akazi bisanzwe, ngo hari n’ahantu hari akabari gakora mu buryo butemewe yagiyeyo gufatayo inzoga arayinywa nyuma ajya iwabo kwa nyina akurayo ikiziriko ari nacyo yakoresheje yiyahura.

    Gitifu yavuze ko ibivugwa by’uko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo guhozwa ku nkeke n’uwo mugore atabizi, ahamya ko Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyishe uwo mugabo niba yaniyahuye hamenyekane icyabiteye.

    Kuri ubu umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


  • Kinazi: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baracyashengurwa n’ababiciye bakidegembya –

    Ibi byatangajwe n’Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kinazi, Ntakirutimana Marie Jose, ubwo uruganda Kinazi Cassava Plant rwasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorwe Abatutsi rwa Kinazi.

    Ntakirutimana yasabye ko hagira ibikorwa, hakaranginzwa imanza z’abahawe ibihano n’Inkiko Gacaca.

    Ati “Twumvise ko uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe, Kagabo Charles, ari muri Congo-Kinshasa, kandi ntiturumva nibura ashakishwa. Hari na Nsabimana Jacques tujya twumva ko ari i Nyamagabe, ubundi tukumva ngo ari i Rusizi.”

    “Hari n’abakatiwe n’Inkiko Gacaca, bo duhura ino aha rwose. Hari n’abandi bidegembya mu bihugu nka Uganda, Tanzania, u Burundi n’ibindi.”

    Mu kiganiro Ntakirutimana yagiranye na IGIHE, yavuze ko bamaze gukora urutonde rw’abatarakoze ibihano bahawe n’Inkiko Gacaca bakidegembya barushyikiriza Umurenge wa Kinazi.

    Ati “Hashize igihe gito dushyikirije urutonde rw’abo bantu Umurenge wa Kinazi. Turasaba ko Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaza dosiye z’aba bantu, hanyuma inzego zibishinzwe zikabakurikirana, nk’uko amategeko abiteganya.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal, yabwiye IGIHE ko bari gufatanya na CNLG ibitse dosiye z’abagize, abahamijwe n’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gushaka uko hatangwa ubutabera bwuzuye.

    Ati “Hari imbogamizi ko hari abaciriwe imaza badahari. Abo barahunze ntibagaruka. Abo twabonye dufatanyje na CNLG bari gukurikiranwa. Turasaba ko uwabona abo bantu yaduha amakuru hakihutishwa ibikorwa byo kubakurikirana, kandi inzego zitandukanye zahagurukiye iki kibazo.”

    Nsanzabandi yavuze ko imyirondoro ituzuye iri mu bituma hari abakatiwe n’inkiko bakibasha kwihisha ubutabera.

    Ati “Hari nk’uwo usanga yitwa Kibwa, Rudomoro, n’andi mazina adahura n’imyirondoro nyakuri yabo, bikabafasha kwihisha. Iyo hagize uboneka, tumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Batatu baherutse kuva muri Congo-Kinshasa twabashyikirije RIB.”

    Umurenge wa Kinazi, ufite dosiye 147 z’abahamijwe n’inkiko kugira uruhare muri Jenoside yakore Abatutsi, bari gushakishwa, kugirango barangize ibihano bakatiwe n’inkiko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal yavuze ko bari gufatanya na CNLG kugira ngo abakoze Jenoside bakidegembya bafatwe

  • Ku myaka itatu, yafashwe ku ngufu n’uwamureraga amutera ubumuga –

    Gakobwa (izina twahinduriye) we nta rukundo rwa kibyeyi yigeze abona ahubwo yatewe agahinda n’uwamwitagaho. Ubwo yari afite imyaka itatu, yahuye n’akaga afatwa ku ngufu n’uwo yafataga nka se amutera ubumuga, amaguru ye yose n’igice kimwe cy’ukuboko ntibyongera gukora.

    Uko byagenze…}}

    Gakobwa yabyawe n’ababyeyi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Nyina amaze gutandukana na se, yashatse undi mugabo witwa Mukarurinda Jérôme nawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko baza nawe gutandukana.

    Mu 2014, nyina yaje gufata umwanzuro ava mu Mujyi wa Kigali asubira mu Karere ka Gisagara aho avuka ariko Gakobwa amusigira umugabo wa kabiri.

    Umwana agize imyaka itatu, Mukarurinda yaje kumufata ku ngufu aramusambanya. Birangiye, umugabo yagerageje gusibanganya ibimenyetso amuta mu mukoki, aza gukurwamo n’abaturanyi bumvise ijwi ry’umwana urira.

    Uwari uyoboye Umudugudu wa Kagugu uyu mwana yari atuyemo, Nzamurambaho Mathias, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko uyu mwana afashwe ku ngufu, umugabo yaje gutabwa muri yombi anafungirwa muri Gereza ya Mageragere.

    Yakatiwe igifungo cya burundu ariko nyuma aza kwitaba Imana.

    Uyu mwana ufite imyaka 11 ubu, yaje kujyanwa kwa muganga, ariko kubera ukuntu yari yangiritse, aza gukuramo ubumuga.

    Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga Kibagabaga, nabo bamwohereza ku bitaro bya CHUK, hanyuma bagerageza ibyashoboka nk’abaganga ariko babona ko yari yarangijwe, dukomeza tumukorera ubuvugizi.”

    Nyuma umwana yajyanywe mu kigo cyita ku bana bafite uburwayi bw’ingingo cya AVEH Umurerwa giherereye mu Karere ka Bugesera ari naho magingo aya ari.

    Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko akigera muri iki kigo, yabanje kwitabwaho kuko yari yarahungabanye.

    Ati “Yageze muri iki kigo afite imyaka 11, mu kuhagera dusanga afite ikibazo kuko ntabwo agenda, akuruza ikibuno, igice cyo hepfo n’igice cyo ku kuboko ntibikora.”

    Yavuze ko ahantu ashobora kuvurirwa ari mu Bitaro bya Gatagara. AVEH Umurerwa yamujyanyeyo ngo avurwe maze basanga hakenewe miliyoni 2,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ati “I Gatagara baduhaye icyizere ko ashobora kuzagenda, ko yaba mu bitaro nibura iminsi 65, akabagwa agakorerwa ibikenewe byose akabasha gutangira kwigishwa kugenda.”

    Umuntu wifuza gufasha uyu mwana yahamagara kuri izi nimero: 0788492713

    Uyu mwana yafashwe ku ngufu afite imyaka itatu, ubu afite imyaka 11

  • Amazimwe nashire- TMC mu ndirimo Uwantwaye asohoye kuva yagera muri USA #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo ya TMC irimo amagambo y’urukundo, atangira agira ati 'burya urukundo ntirusaza, niba ukunze ntakuryarya.'

    Mu nyikirizo, agira ati 'Uwantwaye ni uyu mwese nimumurebe umutima wanjye yawujuje umutuzo, amazimwe nashire uvuga ibyo atazi nahore…'

    Mujyanama Claude cyangwa TMC ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yagiye gukomerezayo amasomo, yagiye asize mugenzi we Nemeye Platini baririmbanaga mu itsinda rya Dream Boys we yaratangiye gukora umuziki ku giti cye.

    Ubu Platini usigaye witwa P. na we akomeje gukora indirimbo ku giti cye zirimo n’izakunzwe cyane, akaba aherutse no gukora ubukwe na Ingabire Olivia ubu wamaze kuba umugore we.

    Itsinda Dream Boys ni rimwe ryigeze kukanyuzaho mu Rwanda ndetse rikaba ryaregukanye irushanwa rikomeye rya PGGSS ya 7 yo muri 2017.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amazimwe-nashire-TMC-mu-ndirimo-Uwantwaye-asohoye-kuva-yagera-muri-USA

  • Prof Egide wayobora INATEK wari umaze amezi 8 afunze yarekuwe #rwanda #RwOT

    Prof. Karuranga Gahima Egide yagizwe umwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwamuburanishaga ku byaha bitandukanye birimo ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Yari akurikiranyweho kandi icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti ndetse n’urwango.

    Uyu mugabo wari watawe muri yombi nyuma y’uko iriya Kaminuza yayoboraga ifunzwe burundu na Minisiteri y’Uburezi, yashinjwaga kuba hagati ya 2017 na 2020 yaremereye abanyeshuri b’aho avuka kwiga muri iyo Kaminuza batishyuye.

    Ubushinjacyaha bwamuregaga biriya byaha, bwavugaga ko kiriya cyemezo cyateye iriya Kaminuza guhoma asaga miliyoni 77,5 Frw.

    Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko hari amasoko yatanzwe muri iriya kaminuza bitanyuze mu kanama kabishinzwe.

    Urukiko mu gufata icyemezo, rwavuze ko bariya banyeshuri batigiraga Ubuntu nk’uko byavugwaga n’Ubushinjacyaha ahubwo ko bigaga ku mwenda ndetse ko mu masezerano y’iriya kaminuza na bariya banyeshuri, hagaragaramo umushinga wo korora inkoko wagombaga kwifashishwa mu kubona ubwishyu.

    Ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufit rubana akamaro, Umucamanza yavuze ko umutungo ufatwa nk’uwakoreshejwe nabi mu gihe ibyo wakoreshejwe binyuranyije n’amategeko kandi ko biryozwa ushinzwe kuwucunga.

    Urukiko rwasubiyemo ibyaranze uru rubanza, rwahanaguyeho ibyaha Prof Karuranga Gahima Egide, rutegeko ko ahita arekurwa.

    Amakuru dufite ni uko ubu Prof Karuranga Gahima Egide yatashye ari mu rugo rwe akaba ari kumwe n’umuryango we.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Prof-Egide-wayobora-INATEK-wari-umaze-amezi-8-afunze-yarekuwe