Category: Uncategorized

  • Gasabo: Ishavu ku barokotse Jenoside bananiwe gushyingura ababo bajugunywe mu cyobo kirekire (Video) – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri aka gace, babwiye IGIHE ko bababazwa cyane n'uko ubuyobozi butajya bubafasha ngo bashyingure imibiri y'ababo yajugunywe mu cyobo cya Rwabayanga.

    Bemeza ko iki cyobo cyatangiye kwicirwamo abantu guhera mu 1959 kugeza no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakaba barabuze uko bakuramo imibiri y'ababo kugira ngo bayishyingure mu cyubahiro bitewe n'imiterere y'icyo cyobo n'uburebure bwacyo.

    Mukanyandwi Yuriyana yagize ati 'Kuba tutarashyingura abacu biradukomeretsa cyane. Turasaba y'uko baduha ubutabazi kugira ngo bariya bantu bavemo tubashyingure mu cyubahiro nk'uko abandi bashyinguwe kugira ngo imitima yacu ituze ni bwo twakumva tunezerewe.'

    Yakomeje avuga ko icyobo cya Rwabayanga cyiciwemo Abatutsi benshi barimo muramu we witwa Kabirigi n'abasore babiri bari kumwe.

    Uwitwa Mukashyaka Dativa yagize ati 'Ni ko bimeze bahiciraga abantu muri Jenoside ariko batubwiye ko impamvu batajya babakuramo ari uko kiriya cyobo ari kirekire.'

    Sendekezi Stanislas na we yavuze ko hari abantu bane azi ko bishwe bakajugunywa muri iki cyobo.

    Ati 'Amakuru nzi kuri kiriya cyobo ni uko hari abahungu bageze kuri bane bajugunywemo, abandi simbibuka ariko hari uwitwa Makuza. Baje kumanura abantu hano imvura iri kugwa, baragenda barabica babashyira muri kiriya cyobo, kiriya cyobo cyacukurwaga n'abazungu bakuragamo amabuye y'agaciro.'

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Théoneste, yabwiye IGIHE ko afite amakuru y'uko muri iki cyobo hari abantu batanu bajugunywemo ariko bakaba barananiwe kubakuramo kuko icyobo ari kirekire.

    Ati 'Abantu rero banazwe aha twamenye hari umugabo witwa Kabirigi wari utuye aha haruguru n'abana be babiri, ayo makuru twayahawe na Sinamenye Christophe wireze akemera icyaha, ni we watubwiye ko babishe hari n'abandi basore babiri bavanye kuri bariyeri yari hano ku muhanda. Muri make abiciwe hano twamenye ni batanu ariko haramutse hari abandi ntabwo twapfa kubimenya.'

    Yongeyeho ko kuba batarashyingura ababo bibakomeretsa cyane, anaboneraho gusaba inzego zibishinzwe kubafasha kugira ngo iriya mibiri ikurwe mu cyobo kugira ngo imitima yabo ituze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, yavuze ko hagikorwa ubuvugizi kugira ngo imibiri yajugunywe muri iki cyobo ikurwemo.

    Ati 'Koko icyo cyobo harimo imibiri y'abazize Jenoside, ni icyobo kirekire gifite amateka yo guhera mu 1959. Icyatumye abo bantu batarakurwamo si ikindi ahubwo turacyashaka uburyo bwo kubakuramo kuko ni icyobo kirekire cyakorerwagamo na sosiyete y'abantu bacukuraga amabuye y'agaciro.''

    Kugeza ubu haracyashakwa amikoro yo gukura imibiri irimo kugira ngo izashyingurwe neza mu cyubahiro kimwe n'ahandi.

    Iki cyobo cya Rwabayanga bivugwa ko cyatangiye kujugunywamo abantu kuva mu 1959

    Inzego z’ubuyobozi zivuga ko abajugunywe muri iki cyobo batarakurwamo bitewe n’imiterere yacyo

    Sendekezi Stanislas yavuze ko hari abantu azi bajugunywe muri iki cyobo

    Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Théoneste, ahamya ko azi neza ko harimo imibiri y’abantu batanu muri iki cyobo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-ishavu-ku-barokotse-jenoside-bananiwe-gushyingura-ababo-bajugunywe-mu

  • RIB yerekanye abagabo batatu bakekwaho kurema umutwe w'abagizi ba nabi bakambura abaturage – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Mata 2021, ni bwo aba bagabo batatu beretswe itangazamakuru.

    RIB ibakurikiranyeho kurema umutwe w'abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse no kwihesha ikintu cy'undi bakoresheje uburiganya, ni ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye.

    Abagabo batawe muri yombi nyuma yo kurema itsinda ryiyita abatekinisiye ba zimwe muri kompanyi z'itumanaho zikorera mu Rwanda noneho bagahamagara abaturage bafite ibibanza bakababeshya ko byashimwe ndetse bigiye gushyirwamo iminara ku buryo birangira batangiye kubaka amafaranga make make.

    Ni ibyaha bahakana ariko bakemera ko bishinja ko bajyaga kubikuza amafaranga bahabwagwa n'abaturage batekeye umutwe ku bacuruza Me2U mu bice bitandukanye.

    Umwe yagize ati 'Ndashinjwa amafaranga nabikuje, Valens ni we wanyoherereje amafaranga ngo nyabikuze ntazi ko ari amibano. Nageze aho nayabikurije, abayabikura baramfata.'

    Undi yagize ati 'Ndashinjwa ubujura bwo kubikuza amafaranga yibwe; umuntu yarampamagaye arambwira ngo ndagira ngo nkohereze amafaranga ku mu-agent maze kuyabikuza ndayamuha. Hashize igihe aba-agents baramfata bambwira ko ayo mafaranga nabikuje ari amibano.'

    Yakomeje avuga ko icyaha yemera ari uko atagize amakenga yo kumva ko umuntu wanyoherereje amafaranga ngo ayabikuze kandi nawe yari kuyibikuriza.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse no kwihesha ikintu cy'undi bakoresheje uburiganya.

    Ati 'Barabanza bakiyita abatekinisiye ba zimwe muri kompanyi z'itumanaho bakagenda bagashaka amakuru y'ibibanza by'abantu; iyo bamaze kumenya ba nyirabyo na telefoni zabo, barabahamagara bakababwira ngo ni mwe muri kompanyi y'itumanaho yashimye ikibanza cyanyu, irashaka kugishyiramo umunara bakamubwira ko bazagikodesha imyaka myinshi bakamubwira amafaranga y'umurengera.'

    Yakomeje avuga ko iyo umuntu adashishoje agatwarwa n'ayo marangamutima y'ayo mafaranga ashobora kuzavamo batangira kumusaba kubohereza amafaranga make make.

    Ati 'Batangira kumushukisha kumusaba amafaranga make make mu kanya gato undi hakagira uwiyita umuyobozi w'iyo kompanyi akaba aramuhamagaye ndetse agasa nk'ugoreka ururimi kugira ngo yumvikanishe ko ari umunyamahanga kugira ngo wa muntu abagirire icyizere. Ayo mafaranga bakamubwira ko azajya yishyurwa ku kwezi nka miliyoni 5 Frw cyangwa 10 Frw. Bakongera bati ngo hirya yawe na cya kibanza muturanye bagishimye, akaba amushyize nko mu guhangana bakamubwira ko kugira ngo yegukane iri soko agomba kugira amafaranga utanga.'

    Dr Murangira yongeyeho ko bahita batangira kwaka uwo batekeye imitwe amafaranga bikarangira bamubwiye ko bagiye kumwoherereza amasezerano ariko babikora ari uko abahaye amafaranga.

    Yakomeje avuga ko aba bagabo atari ubwa mbere bafatiwe muri iki cyaha kuko n'ubundi bari barafungiwe ibyaha nk'ibi n'ibyo gukora amafaranga.

    Aba bagabo nibahamwa n'icyaha gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi bazahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka irindwi n'imyaka 10 mu gihe nibahamwa n'icyo kwihesha ikintu cy'undi bakoresheje uburiganya bazahanisha igifungo kiri hagati y'imyaka ibiri n'itatu.

    RIB yerekanye abagabo batatu bakekwaho kurema umutwe w'abagizi ba nabi bambura abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-abagabo-batatu-bakekwaho-kurema-umutwe-w-abagizi-ba-nabi-bambura

  • Mani Martin yasubiyemo indirimbo imaze imyaka 17 yo muri Kiliziya Gatolika #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Mani Martin wakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo, yasubiyemo indirimbo yo muri Kiliziya Gatolika 'Niyeguriye Nyagasani’.

    Ni indirimbo yasubiyemo afatanyije n’itsinda ry’abaririmbyi bo muri Kiliziya Gatolika ryitwa 'Cotholic All Stars’, iyi ndirimbo ikaba yari imaze imyaka igera kuri 17 yahimbwe na Padiri Jean Pierre Rushigajiki.

    Ni indirimbo ikunze gukoreshwa cyane muri Misa iyo igiye guhumuza mu gice cyo gushimira Imana.

    Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira Imana ibyiza yakoze, aho idasubiza inyuma abayigana ndetse ko buri muntu aba akwiye kwamamaza ibikorwa byiza by’Imana kandi ko nta muntu ukwiye kugira ubwoba ari kumwe nayo.

    Iyi ndirimbo yumvikanamo abaririmbyi bakomeye bo muri chorali za Kiliziya Gatolika nka International, Chorale Christus Regnat, Chorale de Kigali, Chorale St Paul Kicukiro, Chorale la Fraternité, Chorale Le Bon Berger, The Bright Five Singers, Chorale Harmonic Voices na Inyange za Mariya, yasubiwemo ku gitekerezo cya Emmy Pro.

    Iyi ndirimbo yasohotse bwa mbere muri 2004 ikozwe na Padiri Jean Pierre wavutse muri Nzeri 1973 avukira i Kigali muri Remera, yabaye Padiri tariki 24 Nyakanga 2004. Yakoreye ubutumwa muri Paruwasi Rutongo, Ruli, Remera, Nyamata ubu akorera mu rugo rwa Cardinal Kambanda.

    Mani Martin yasubiyemo indirimbo ‘Niyeguriye Nyagasani’

    Yifatanyije n’abaririmbyi bakomeye bo muri Kiliziya Gatolika

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/mani-martin-yasubiyemo-indirimbo-imaze-imyaka-17-yo-muri-kiliziya-gatolika

  • Gatsibo: Abana bafite ubumuga bujurijwe ishuri ry'incuke rifite agaciro ka miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni ishuri ryubatswe mu Murenge wa Ngarama hagamijwe ahanini kwita cyane cyane ku bana bafite ubumuga. Ryubatswe ku bufatanye bw'ishyirahamwe rya 'Wikwiheba mwana', 'Hope and Homes for Children', Komisiyo y'Uburenganzira bw'Abana (NCC) ndetse n'Akarere ka Gatsibo.

    Umuhango wo gutaha iri shuri wabaye ku wa 22 Mata 2021 ariko rikaba ryari rimaze igihe rikorerwamo mu buryo bw'igerageza ngo harebwe niba koko rizabasha gufasha aba bana bafite ubumuga.

    Ni ishuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana 100 rikaba ryaranahawe imodoka izajya yifashishwa mu kujya kwigisha no kwita ku bandi bana bafite ubumuga babarurwa hirya no hino mu ngo.

    Mukasharangabo Médiatrice watangije iri shuri, yavuze ko yaritangije bwa mbere mu mwaka wa 2007 nyuma yaho umwana we w'umuhungu yavukanye ubumuga akiyemeza gushinga ishuri kugira ngo yite ku bandi bana bameze nkawe.

    Yavuze ko iri shuri kuri ubu ryigamo abana 76 barimo 26 bafite ubumuga n'abandi 50 badafite ubumuga. Yavuze ko bafite intego yo kongeramo abandi bana 24 bafite ubumuga kugira ngo buzuze abana 100 kuko aribwo bushobozi iri shuri rifite.

    Uyu mubyeyi yavuze ko hari abandi bana barenga 100 babaruye mu mirenge ihana imbibi n'Umurenge wa Ngarama na bo bazajya bigishiriza aho batuye ngo kuko babonye imodoka izabibafashamo.

    Ababyeyi b'aba bana bafite ubumuga bavuze ko kuva abana babo batangira kwiga byabahinduriye ubuzima.

    Nakabonye Janvier utuye mu Murenge wa Ngarama mu Mudugudu wa Kiyovu ni umwe mu babyeyi barera umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe muri iki kigo.

    Yavuze ko yishimiye ishuri aba bana bubakiwe ngo kuko rituma hari byinshi bahungukira.

    Ati 'Impinduka yagize yari wa mwana wirirwa arira, wa mwana usohoka ntamenye aho yinjirira ariko iyi saha, iyo mvuze ngo mumwohereze duhurire aha n'aha araza akahansanga mu gihe mbere atamenyaga aho ajya, ikindi iyo agiye kuvoma amenya aho aributahe.'

    Nakabonye yavuze ko atatekerezaga ko uwo mwana yazigera ajya mu ishuri akiga ariko ngo ubu arashimira leta yarishyizeho irituma nabo biga bakiyungura ubumenyi.

    Mushumba Jean Bosco we yavuze ko akurikije ubumuga abana benshi bari bafite atari yiteze ko bagera mu ishuri bakwiga.

    Yakomeje ati ' Ni igisubizo ku bana bacu kuko abatabasha kugenda hari imodoka izajya iza kubafata nabo bige nk'abandi bana.'

    Umuyobozi wa Hope and Homes for Children, Habimfura Innocent, wagize uruhare mu gusubiza mu miryango abana no gushakira abatari bafite imiryango indi ibakira, yasabye ababyeyi kudafungirana abana ngo ni uko bafite ubumuga

    Yavuze ko bishimira umusaruro w'iri shuri ry'incuke ridaheza, avuga ko abana bafite ubumuga iyo bitaweho bakigishwa hari ubumenyi bunguka ngo kuko bakina n'abandi bana kandi bakagira n'ibindi bungukira mu miryango.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko kubaka amashuri nk'aya y'uburezi budaheza Leta yatangiye kubitekereza mu myaka itatu ishize akaba yishimiye ko aho amariye kuzura yatangiye gutanga umusaruro.

    Yavuze ko kuri ubu bari kwibanda cyane ku gufasha ibigo bisanzwe bifasha aba bana bafite ubumuga, aho babyongerera imbaraga n'ubushobozi kugira ngo bibashe kwakira abana benshi.

    Yasabye ababyeyi kwibuka inshingano zabo bakagira uruhare mu kwita ku bana babo.

    Ati 'Turabasaba gufata inshingano zabo bakamenya ko kubyara ari kimwe ndetse no kurera bikaba ikindi kandi noneho nta wakurerera neza ngo akunde umwana wawe nkawe bamenye ko umwana mwiza akurira mu muryango.'

    Inyubako z'iri shuri zatwaye asaga miliyoni 100 Frw hakiyongeraho ibikoresho byatwaye miliyoni zirenga 20 Frw ndetse n'imodoka itwara abana bafite ubumuga nayo ifite agaciro ka miliyoni 29 Frw.

    Iri shuri ryuzuye ritwaye miliyoni 100 Frw rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abana bafite ubumuga 100

    Iri shuri rifite ibyangombwa byose birimo n’aho abana bazajya bakinira

    Iri shuri ryahawe n’imodoka izajya ifasha abarimu kugera ku bana bafite ubumuga ngo babigishirize mu ngo

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kongerera ubushobozi ibigo byita ku bana bafite ubumuga kugira ngo bibashe gufasha benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abana-bafite-ubumuga-bujurijwe-ishuri-ry-incuke-rifite-agaciro-ka

  • Gatsibo: Abana bafite ubumuga bujurijwe ishuri ry’incuke rifite agaciro ka miliyoni 100 Frw –

    Ni ishuri ryubatswe mu Murenge wa Ngarama hagamijwe ahanini kwita cyane cyane ku bana bafite ubumuga. Ryubatswe ku bufatanye bw’ishyirahamwe rya ‘Wikwiheba mwana’, ‘Hope and Homes for Children’, Komisiyo y’Uburenganzira bw’Abana (NCC) ndetse n’Akarere ka Gatsibo.

    Umuhango wo gutaha iri shuri wabaye ku wa 22 Mata 2021 ariko rikaba ryari rimaze igihe rikorerwamo mu buryo bw’igerageza ngo harebwe niba koko rizabasha gufasha aba bana bafite ubumuga.

    Ni ishuri rifite ubushobozi bwo kwakira abana 100 rikaba ryaranahawe imodoka izajya yifashishwa mu kujya kwigisha no kwita ku bandi bana bafite ubumuga babarurwa hirya no hino mu ngo.

    Mukasharangabo Médiatrice watangije iri shuri, yavuze ko yaritangije bwa mbere mu mwaka wa 2007 nyuma yaho umwana we w’umuhungu yavukanye ubumuga akiyemeza gushinga ishuri kugira ngo yite ku bandi bana bameze nkawe.

    Yavuze ko iri shuri kuri ubu ryigamo abana 76 barimo 26 bafite ubumuga n’abandi 50 badafite ubumuga. Yavuze ko bafite intego yo kongeramo abandi bana 24 bafite ubumuga kugira ngo buzuze abana 100 kuko aribwo bushobozi iri shuri rifite.

    Uyu mubyeyi yavuze ko hari abandi bana barenga 100 babaruye mu mirenge ihana imbibi n’Umurenge wa Ngarama na bo bazajya bigishiriza aho batuye ngo kuko babonye imodoka izabibafashamo.

    Ababyeyi b’aba bana bafite ubumuga bavuze ko kuva abana babo batangira kwiga byabahinduriye ubuzima.

    Nakabonye Janvier utuye mu Murenge wa Ngarama mu Mudugudu wa Kiyovu ni umwe mu babyeyi barera umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe muri iki kigo.

    Yavuze ko yishimiye ishuri aba bana bubakiwe ngo kuko rituma hari byinshi bahungukira.

    Ati “Impinduka yagize yari wa mwana wirirwa arira, wa mwana usohoka ntamenye aho yinjirira ariko iyi saha, iyo mvuze ngo mumwohereze duhurire aha n’aha araza akahansanga mu gihe mbere atamenyaga aho ajya, ikindi iyo agiye kuvoma amenya aho aributahe.”

    Nakabonye yavuze ko atatekerezaga ko uwo mwana yazigera ajya mu ishuri akiga ariko ngo ubu arashimira leta yarishyizeho irituma nabo biga bakiyungura ubumenyi.

    Mushumba Jean Bosco we yavuze ko akurikije ubumuga abana benshi bari bafite atari yiteze ko bagera mu ishuri bakwiga.

    Yakomeje ati “ Ni igisubizo ku bana bacu kuko abatabasha kugenda hari imodoka izajya iza kubafata nabo bige nk’abandi bana.”

    Umuyobozi wa Hope and Homes for Children, Habimfura Innocent, wagize uruhare mu gusubiza mu miryango abana no gushakira abatari bafite imiryango indi ibakira, yasabye ababyeyi kudafungirana abana ngo ni uko bafite ubumuga

    Yavuze ko bishimira umusaruro w’iri shuri ry’incuke ridaheza, avuga ko abana bafite ubumuga iyo bitaweho bakigishwa hari ubumenyi bunguka ngo kuko bakina n’abandi bana kandi bakagira n’ibindi bungukira mu miryango.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko kubaka amashuri nk’aya y’uburezi budaheza Leta yatangiye kubitekereza mu myaka itatu ishize akaba yishimiye ko aho amariye kuzura yatangiye gutanga umusaruro.

    Yavuze ko kuri ubu bari kwibanda cyane ku gufasha ibigo bisanzwe bifasha aba bana bafite ubumuga, aho babyongerera imbaraga n’ubushobozi kugira ngo bibashe kwakira abana benshi.

    Yasabye ababyeyi kwibuka inshingano zabo bakagira uruhare mu kwita ku bana babo.

    Ati “Turabasaba gufata inshingano zabo bakamenya ko kubyara ari kimwe ndetse no kurera bikaba ikindi kandi noneho nta wakurerera neza ngo akunde umwana wawe nkawe bamenye ko umwana mwiza akurira mu muryango.”

    Inyubako z’iri shuri zatwaye asaga miliyoni 100 Frw hakiyongeraho ibikoresho byatwaye miliyoni zirenga 20 Frw ndetse n’imodoka itwara abana bafite ubumuga nayo ifite agaciro ka miliyoni 29 Frw.

    Iri shuri ryuzuye ritwaye miliyoni 100 Frw rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abana bafite ubumuga 100

    Iri shuri rifite ibyangombwa byose birimo n’aho abana bazajya bakinira

    Iri shuri ryahawe n’imodoka izajya ifasha abarimu kugera ku bana bafite ubumuga ngo babigishirize mu ngo

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kongerera ubushobozi ibigo byita ku bana bafite ubumuga kugira ngo bibashe gufasha benshi

  • Gitifu w’Akarere ka Nyabihu yeguye –

    Bivugwa ko Ndizeye Emmanuel yari yaranze kwegura nk’uko yari yabisabwe n’uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba kuko ngo bitari binyuze mu nzira z’amategeko ndetse we akabibonamo akarengane.

    Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène, yemeje amakuru y’ubwegure bwe avuga ko bagiye gutegura Inama Njyanama yo kwiga ku busabe bwe.

    Ati “Ni byo ibaruwa yatugezeho yanditse asaba guhagarika akazi natwe ubu tugiye gutegura Inama Njyanama iziga ku busabe bwe kuko ariyo ifite ububasha bwo kumwemerera cyangwa kumuhakanira.”

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Cyumweru gishize, abajijwe ku mwuka mubi uvugwa mu buyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, Guverineri Habitegeko yari yavuze ko Gitifu yasabwe ibisobanuro kandi ari ibintu bisanzwe ku mukozi uwo ari we wese kuba yasabwa gusobanura ibijyanye n’inshingano ze.

    Ati “Icyo numvise ni uko yasabwe ibisobanuro. Ni uburenganzira bw’umukoresha gusaba umukozi ibisobanuro ku makosa acyekwaho kandi abuhabwa n’amategeko. Ayo mategeko kandi ni yo aha umukozi uburenganzira bwo kwisobanura ku makosa yasabweho ibisobanuro.”

    Guverineri Habitegeko yasabye by’umwihariko abayobozi bo muri iyi ntara kuzuza inshingano ze ariko nanone utabashije kuzubahiriza akaba yasabwa kubisobanura agatanga impamvu zabimuteye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Ndizeye Emmanuel, yeguye

  • Gitifu w'Akarere ka Nyabihu yeguye – #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko Ndizeye Emmanuel yari yaranze kwegura nk'uko yari yabisabwe n'uwari Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba kuko ngo bitari binyuze mu nzira z'amategeko ndetse we akabibonamo akarengane.

    Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène, yemeje amakuru y'ubwegure bwe avuga ko bagiye gutegura Inama Njyanama yo kwiga ku busabe bwe.

    Ati 'Ni byo ibaruwa yatugezeho yanditse asaba guhagarika akazi natwe ubu tugiye gutegura Inama Njyanama iziga ku busabe bwe kuko ariyo ifite ububasha bwo kumwemerera cyangwa kumuhakanira.'

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Cyumweru gishize, abajijwe ku mwuka mubi uvugwa mu buyobozi bw'Akarere ka Nyabihu, Guverineri Habitegeko yari yavuze ko Gitifu yasabwe ibisobanuro kandi ari ibintu bisanzwe ku mukozi uwo ari we wese kuba yasabwa gusobanura ibijyanye n'inshingano ze.

    Ati 'Icyo numvise ni uko yasabwe ibisobanuro. Ni uburenganzira bw'umukoresha gusaba umukozi ibisobanuro ku makosa acyekwaho kandi abuhabwa n'amategeko. Ayo mategeko kandi ni yo aha umukozi uburenganzira bwo kwisobanura ku makosa yasabweho ibisobanuro.'

    Guverineri Habitegeko yasabye by'umwihariko abayobozi bo muri iyi ntara kuzuza inshingano ze ariko nanone utabashije kuzubahiriza akaba yasabwa kubisobanura agatanga impamvu zabimuteye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyabihu, Ndizeye Emmanuel, yeguye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gitifu-w-akarere-ka-nyabihu-yeguye

  • Bobi Wine yaciwe arenga miliyoni 300 #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’imisoro n’amahoro muri Uganda(URA) cyasabye Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu muziki wiyamamarizaga kuyobora Uganda kwishyura amashilingi ya Uganda angana na miliyoni 337 nk’umusoro w’imodoka ye itinjirwa n’amasasu(bullet-proof car).

    Mu ibaruwa yohererejwe ubuyobozi bw’ishyaka NUP ari naryo Bobi Wine abarizwamo, babamenyesheje ko nyuma yo kongera gusuzuma basanze imodoka ya Bobi Wine ari imodoka itinjirwa n’amasasu aho bo bayifataga nk’imodoka isanzwe bakayishyuza imisoro mike.

    Iyi baruwa yasinyweho na Mr Abel Kagumire akaba komiseri muri URA, iragira iti'hakurikijwe isuzumwa ryongeye gukorwa ku modoka Toyota Land Criser V8 Reg. UBJ667 F, byemejwe ko ifite ubwirinzi. Bigaragaza ko ubwirinzi bwayo(ballistic protection) ari 90mm na 6mm.'

    Bakomeje bavuga ko ubwo bazanaga iyi modoka muri Gashyantare 2021 bavuze ko ari imodoka isanzwe kandi nyamara atari byo ahubwo yo itinjirwamo n’amasasu ibintu bitandukanye n’itegeko 203 ry’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ryo mu Kwakira 2004.

    Bamubwiye kandi ko bakoze isuzuma ry’ibishoboka byose basanga iyi modoka ye ihagaze ibihumbi 166,700 by’Amadorali akaba agomba kuyishyurira imisoro ingana na 337,698,776 z’amashilingi ya Uganda.

    Bakaba bamusabye kujya kureba komiseri w’ungirije muri URA bakumvikana uburyo azagenda yishyura iyi misoro mu byiciro bakaba bamurekurira imodoka ye.

    Bwa mbere iyi modoka igera muri Uganda yari yahawe agaciro ka miliyoni 157 z’amashilingi ya Uganda, akaba yaravuga ko ari impano yahawe n’abamushyigikiye baba mu mahanga mu rwego rwo kumufasha kwiyamamaza neza.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bobi-wine-yaciwe-arenga-miliyoni-300

  • Jules Sentore yahaye Impanuro Abagabo bakoresha abagore imibonano mpuzabitsina ku gahato #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa Jules Sentore yabunyujije kuri Twitter asaba abagabo bagenzi kureka gufata umugore nk'igikoresho, kuko kumukwa bitavuze kumugura.

    Yanditse agira Ati “Bagabo nimusigeho ntabwo umugore ari igikoresho kuko iyo wamukoye burya ntuba umuguze ahubwo uba wubashye umuryango wamwibarutse nawe ukagira uti muragahorana amata ku ruhimbi, dore ubutore ni ubu 'kubaha Umwari w'u Rwanda ni ryo shema ry'igihugu”

    Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly [R. Kelly] nawe afite icyo kuvuga kuri iyi ngingo yo gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuko ari byo afungiye.

    R. Kelly yagiye yisanga imbere y'inkinko mu bihe bitandukanye aryozwa ibyaha 13 bitandukanye bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Byamenyekanye ko R. Kelly yagiye ashakisha abana b'abangavu akabafata ku ngufu biturutse kuri filime mbarankuru yiswe 'Surviving R. Kelly'. Iyi filime ikubiyemo amakuru y'ibirego by'ukuntu yagiye ashakisha abangavu bo kuryamana nabo kuva yatangira umuziki nk'uwabigize umwuga.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Sign of Victory', kenshi yagiye ahakana ibyo ashinjwa birimo gusambanya abakobwa bakiri abana no gucuruza abantu agamije ubusambanyi. R. Kelly wamamaye mu 1990, amaze igihe kirenga umwaka ari muri Gereza.

    Mu 2018, Ihuriro ry'imiryango mu Rwanda itari iya Leta ryakoze ubushakashatsi bugamije kureba ishyirwa mu bikorwa rya Politiki yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda.

    Ni ubushakashatsi bakoreye mu turere dutanu, Gakenke, Rulindo, Nyamagabe, Nyaruguru na Nyanza. Babonye ko 54% by'abagore bo muri utwo turere bakoreweho ubushakashatsi bahuye n'ihohoterwa naho 46% bavuze ko bahura n'ihohotera rishingiye ku gukoreshwa imibonano mpuzabitsina y'agahato.

    Itegeko rivuga ko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw'intege nke z'uwakorewe icyaha bihanishwa igifungo kitarengeje imyaka 15.

    Muri Nzeri 2019, Me Jean Claude Rwagasore, umunyamategeko akaba n'umwunganizi mu nkiko, yabwiye BBC ko imanza zo gufata ku ngufu n'irindi hohotera rishingiye ku gitsina zigoye kuzibonera ibimenyetso.

    Ati: “Ibi byaha byo bigira umwihariko wabyo mu ikorwa kuko hari ubwo bitangira bisa n'ubwumvikane kubera inyungu runaka. Ugasanga ari umukoresha ushaka gusambanya umukozi we cyangwa umuntu uri gusaba akazi. Kandi bose nta uri munsi y'imyaka 18″.

    Uyu munyamategeko yavuze ko ibyaha nk'ibi bigoye kubibonera ibimenyetso mu gihe hashize igihe bikozwe.

    Nta kintu cyoroshya umutima w'uwasambanyijwe ku gahato nko kubona ubutabera. Gusa, ariko hari benshi bakorerwa iri hohoterwa batabona imbaraga zo kubivuga, bakaguma agahinda kadashira ibihe n'ibihe.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/jules-sentore-yahaye-impanuro-abagabo-bakoresha-abagore-imibonano-mpuzabitsina

  • Amakuru Mashya: RIB yafunze abakekwaho kwambura abaturage bakoresheje uburiganya #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, rwafunze abagabo bitwa Bizimungu J.Baptiste, Hitiyaremye Alfred na Musabimana Simon bakurikiranyweho kwambura abaturage batandukanye bakoresheje uburiganya.

    Babikora mu itsinda, hari uwiyita umukozi wa sosiyete y'itumanaho ikeneye ibibanza, undi akiyita umu enjeniyeri upima ibibanza n'undi wivugisha nk'umunyamahanga kugira ngo yemeze uwo bashaka kwiba ko harimo n'abanyamahanga bitume arushaho kubagirira ikizere.

    RIB irongera gukangurira abaturarwanda kugira amakenga iteka iyo bahamagawe n'umuntu batazi abizeza inyungu z'umurengera. Habaho gushidikanya agahamagara kuri 166, umurongo utishyurwa wa RIB akagisha inama.

    RIB ifunze abitwa Bizimungu J.Baptiste, Hitiyaremye Alfred na Musabimana Simon bakurikiranyweho kwambura abaturage batandukanye bakoresheje uburiganya. pic.twitter.com/DpLmLv7Fr5

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 23, 2021

    RIB irongera gukangurira abaturarwanda kugira amakenga iteka iyo bahamagawe n’umuntu batazi abizeza inyungu z’umurengera. Habaho gushidikanya agahamagara kuri 166, umurongo utishyurwa wa RIB akagisha inama.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 23, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/23/amakuru-mashya-rib-yafunze-abakekwaho-kwambura-abaturage-bakoresheje-uburiganya/