Category: Uncategorized

  • Abanyeshuri bishwe barashwe n ' ababashimuse muri leta ya Kaduna #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri batatu, bari mu bashimuswe ku wa kabiri kuri kaminuza iri muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ya Nigeria, babonetse bishwe barashwe, nkuko abategetsi babivuga. Imirambo yabo yabonetse ku wa gatanu mu cyaro cya Kwanan Bature, hafi y'iyo kaminuza. Ubu bajyanwe mu buruhukiro bw'imirambo (morgue).

    Umubare utaramenyekana w'abanyeshuri bashimutiwe kuri Kaminuza yigenga ya Greenfield iri mu karere ka Chikun ko muri iyo leta. Muri Nigeria, ubusanzwe ni gacye cyane abashimuse abanyeshuri babica.

    Bitandukanye n'izindi leta bihana imbibi, leta ya Kaduna ifite imikorere yo kutagirana ibiganiro n'abashimuse abantu cyangwa kuriha ingwate.

    Ahubwo Guverineri Nasir Ahmad el-Rufai w'iyo leta ashaka ko abashimuse abantu bafatwa bacibwa imanza.

    Bwana Nasir yavuze ko iyicwa ry'abo banyeshuri ari 'ubunyamaswa bwuzuye, kutagira ubumuntu no kubahuka ubuzima bw'abantu bikozwe n'abagome'.

    Mu itangazo yasohoye, yagize ati: 'Ibi bisambo byitwaje intwaro ni urugero rw'ububi bwa mbere bushoboka bw'inyokomuntu kandi bigomba kurwanywa uko byagenda kose kubera ubunyamaswa bigaragaza'.

    Kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, abanyeshuri barenga 800 bamaze gushimutwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Ariko 29 bashimuswe mu kwezi kwa gatatu ku ishuri rikuru ryo muri leta ya Kaduna ntabwo bararekurwa.

    Ababyeyi babo bamaganye icyemezo cya Guverineri cyo kutagirana ibiganiro n'ababashimutiye abana, ndetse bagaragaje ko bafite ubushake bwo kuriha ingwate ngo abana babo barekurwe.

    Gushimuta abantu mu kivunge hagamijwe kwaka ingurane bikomeje kwiyongera muri Nigeria, mu gihe abategetsi barimo kugorwa n'ibikorwa-remezo bimeze nabi byo mu rwego rw'umutekano. Nyinshi muri leta zo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba zafunze amashuri ngo zihe akanya abategetsi ko gushaka umuti w'iki kibazo nk' uko BBc gahuza dukesha iyi nkuru ibitangaza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/24/abanyeshuri-bishwe-barashwe-n-ababashimuse-muri-leta-ya-kaduna/

  • Wari uziko umukunzi wawe wa kera (ex) mwatandukanye ushobora kwisanga yakugarukiye?menya impamvu zibitera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bijya bibaho ko uwo mwahoze mukundana(ex) mukaza gushwana ashobora kukugarukira muburyo utari witeze.Ushobora kwibaza uti'ese byaterwa n'iki?'

    Muri iyi nkuru reka turebe impamvu zishobora kubitera.

    1.Kudafata umwanzuro (guhubuka)

    Kudafata umwanzuro bibaho ku bantu kuko hari igihe baba batazi neza icyo bashaka mu buzima bwabo, bigatuma bisanga basubiranye nuwo bahoze bakunda kandi we atakibishaka cg yarabonye undi.

    2.Ishyari riteye ubwoba

    Hari abantu bagira ishyari rikabije ku buryo badashobora kukubona uri kumwe n'undi muntu nubwo muba mwarashwanye bwose, bityo bakagaruka ndetse bakagerageza kukwigarurira ukaba utabava mu nzara. Aha itonde kuko si urukundo ahubwo ni icyavuye mu kukubonana n'undi muntu cyangwa umukunzi mushya. Nanone hariho igihe abo mwakundanaga bagaruka kugira ngo basenye ibyo umaze kugeraho, nk'igihe babonye wishimanye n'uwo mukundana, kuri bo iyo batishimye nawe ntibashaka ko wishima.

    3.Ubwigunge

    Bivugwa ko ubwigunge butuma abantu bagera aho batifuzaga, kuba abo mwakundanaga bashobora kugaruka bitewe nuko bari bonyine kandi bacyeneye uwo bagendana cg baganira .birumvikana ko utaba ugiye kuba uwo gutemberana ahubwo bakumva wagaruka nanone mubuzima bwabo mukongera gukundana.

    4.Gukunda imibonano mpuzabitsina cyane

    Abarenga kimwe cya kabiri cy'abantu bagaruka gukundana nabo bakundanaga, bakuruwe no kwikundira imibonano mpuzabitsina ku rwego rwo hejuru. Iyo bibutse uburyo abakunzi babo ukuntu bari beza mu gitanda cyangwa uburyo bahoraga babakemurira ibyifuzo byabo bijyanye no guhuza ibitsina igihe cyose babishatse, bityo bagahita bagaruka bihuta bizeye ko ibintu bizajya bigenda neza nk'uko byahoze, icyo mwamenya ni uko ikiba kibagaruye atari urukundo ahubwo ni ukuba imbata y'imibonano mpuzabitsina.

    5.Kurya umutungo wawe

    Muba mwarashwanye bakagusiga wenyine maze ukaba warabaye umuherwe wifashije kubijyanye n'amafaranga, hanyuma bitunguranye bakaza bitwaje urukundo ndetse bagashaka kugaruka mu buzima bwawe.Urukundo ntacyo rukora ku kugaruka kwabo ahubwo nukuza kunyunyuza ibyiza ugezeho ndetse ni ngufu wakoresheje ngo ubigereho.si abagabo bahura nicyo kibazo gusa kuko hari na bagore bahura nacyo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-umukunzi-wawe-wa-kera-ex-mwatandukanye-ushobora-kwisanga-yakugarukiyemenya-impamvu-zibitera/

  • Ubumwe Grande Hotel na Mackenzie ibarizwamo M… – #rwanda #RwOT

    Ubumwe Grande Hotel bafatanyije na Mackenzie batekereje ku bakozi n'abandi bantu batandukanye babategurira 'Brunch' yari imaze umwaka itaba kubera icyorezo cya Covid-19. Kuri iyi nshuro ikaba igiye kuba hongewemo agashya ko kuba wanakwigurira imyambaro yakorewe muri ZOI Design ya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie.

    Teta Gwiza Ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Itumanaho(‘Marketing & Communications) mu Ubumwe Grande Hotel yabwiye InyaRwanda.com ko iyi Brunch yari isanzwe iba ariko yari imaze igihe itaba kubera icyorezo cya Covid-19 ariko kuri iyi nshuro ni bwo bwa mbere igiye kuba harimo no kugura imyenda yakorewe imbere mu gihugu. 

    Yagize ati “Ntabwo ari igikorwa kimeze nka Concert, ni brunch isanzwe, ni uko twashatse korohereza abakiriya bacu noneho na Mackenzie bagashaka korohereza abakiriya babo ku buryo barya banagura imyenda ya Made in Rwanda kandi ku giciro cyiza.''

    Teta Gwiza ashinzwe Marketing na Communications mu Ubumnwe Grand Hotel

    Yakomeje avuga ko ari Brunch zari zisanzwe ziba ariko abantu bakaza bakarya bakiyakira ari bwo bwa mbere igiye kuba ifatanye no guhaha (shopping).  Ku bijyanye n'abahanzi, Teta yavuze ko nta muhanzi uzaririmba cyane ko atari igitaramo ahubwo ari Resitora isanzwe ariko akomoza ko resitora nk'ibisanzwe haba hari umuziki mucye ucurangwa muri resitora n'ubundi iyo abantu bari kurya no kunywa bisanzwe.

    Mu gushaka kumenya uko abagize Mackenzie biteguye twabasuye ku iduka ryabo rya ZOI Design dusanga imyiteguro ni yose buri umwe ahugiye mu gutegura imyenda izambarwa muri icyo gikorwa, gusa amahirwe ni uko bose twahabasanze uko ari batanu barimo Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Uwineza Kelly, Uwase Katie, Iradukunda Brenda na Uwase Pamella.

    Uwineza Kelly umwe mu bagize Mackenzie waganiriye na INYARWANDA atangira abwira abantu ko bari kubategurira ibintu byinshi cyane kandi ko amatike abaze. Yagize ati “Icya mbere ni Brunch isanzwe yateguwe na Ubumwe icyo tuzakora ni nk'imurikagurisha (Exbishion) tuzaba twagabanyije ibiciro kandi hazaza New collection y’abahungu n’abakobwa”.

    “Muri rusange ni Zoi ariko dufatanyije n’Ubumwe kuko bashaka kuzana udusha. Nka Zoi tuzazana imyenda mishya, amakanzu n'amashati, ibizaba bihari ni byo gusa bizaba biboneka ntabwo bizaba ari byinshi. Imyenda nayo izaba ifite umubare runaka urumva kuyibona ni amahirwe kandi n’abazaba bayambaye azaba ari bo ba mbere.''

    Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie mu mwambaro wa ZOI Design

    Ku bijyanuye n'uko abantu batandukanye bazinjira muri iyo Brunch, Uwineza Kelly yagize ati ''Amatike nayo arabaze bisaba kugura itike hakiri kare kugira ngo utazasanga yashize kubera icyorezo cya Covid-19 ntabwo hatumiwe abantu benshi ariyo mpamvu bisaba kugura ticket.''

    Iyi Brunch izaba ku itariki 01 Gicurasi 2021 izabera ku Ubumwe Grande Hotel mu nyubako ndende iri mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu birasaba kugura itike yawe hakiri kare. Ni Brunch izaba hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ari nayo mpamvu hari umubare ntarengwa wo kwinjira. 

    Uzagura itike n'ibyo kurya no kunywa bizaba biri muri iyo Tike azaba yaguze. Aho wasanga ayo matike ni kuri Hoteli Ubumwe ndetse no kuri ZOI Design.

    Uhereye (ibumoso) Iradukunda Brenda, (Hagati) Uwase Katie agakurikirwa na Miss Naomie

    Umunsi mpuzamahanga w'abakozi ufite inkomoko ku cyiswe 'Haymarket affair', iyi ikaba ari imyigaragambyo yabereye i Chicago mu 1886 aho abakozi baharaniraga ko amasaha y'akazi yagabanywa akava kuri 12 akagirwa umunani ku munsi. Umunsi mpuzamhanga w'abakozi wizihizwa byemewe n'amategeko tariki ya mbere Gicurasi buri mwaka mu bihugu birenga 80 harimo n'u Rwanda.

    Uwase Katie mu mwambaro wa ZOI Design

    David yambaye ishati yakorewe muri ZOI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105014/ubumwe-grande-hotel-na-mackenzie-ibarizwamo-miss-naomie-na-pamela-bateguye-brunch-izamurik-105014.html

  • MTN na INKOMOKO bagiye guha akayabo urubyiruk… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya MTN Rwanda i Nyarutarama

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, ni bwo MTN Rwanda sosiyete ya mbere y'itumanaho mu Rwanda na INKOMOKO batangaje ku mugaragaro ko bagiye gutera inkunga urubyiruko rukora ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga. Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda i Nyarutarama. 

    Ritah Umurungi usanzwe ari umukozi wa MTN Rwanda muri uyu muhango yahawe umwanya wo gusobanura icyatumye iyi sosiyete yihuza n'ikigo INKOMOKO maze atangira agira ati 'Impamvu y'ubu bufatanye ni uko dushaka gufasha urubyiruko mu bucuruzi bwabo twibanda ku babukora bifashishije ikoranabuhanga”. 

    Ritah Umurungi yasobanuye byinshi kuri iki gikorwa cyayo na INKOMOKO

    Umurungi yakomeje avuga ko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 ibintu byose ahanini usanga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ari nayo mpamvu bahisemo gukorana na INKOMOKO mu rwego rwo gufasha urubyiruko rukora ubucuruzi rwifashishije ikoranabuhanga. 

    Sarah umuyobozi wa INKOMOKO igiye gufatanya na MTN Rwanda yavuze ko basanzwe bafite ubunararibonye mu bijyanye no gukora ubucuruzi bunoze hifashishgijwe ikoranabuhanga ndetse no kubihuguramo.

    Sarah Umuyobozi Mukuru wa INKOMOKO

    Yongeyeho ko ubufanye bwabo na MTN buzatanga umusaruro mwiza ashingiye kuri serivise zinoze iki kigo cy'itumanaho kinafite izina rikomeye gisanzwe gitanga zijyane n'ikoranabuhanga. Urubyiruko rwemerewe kwiyandikisha ni urufite ubucuruzi [Business] bukomeye ndetse n'ubworoheje ariko bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo butandukanye bwaba ubwa ‘Online’, bwaba ubukorwa kuri Instagram n'ibindi. Hari program yakozwe na INKOMOKA izajya yifashishwa muri iki gikorwa cya MTN Rwanda na INKOMOKA.

    Urubyiruko rubyifuza rurashishikarizwa kwiyandikisha, icyakora na none hari iby’ingenzi bizagenderwaho birimo kuba ubucuruzi ukora bwanditse muri RDB nk’uko Jisere umukozi wa MTN nawe yabishimangiye. 

    Hanyuma ku bijyane n'abazashobora kwegukana akayabo ka miliyoni hazakorwa amajonjora mu bamaze kwiyandikisha havanwemo batandatu bafite ubucuruzi bigaragara ko bukorwa neza bahabwe amahugurwa y'amezi atanu biga ibijyanye no kunoza ubucuruzi bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Cyane cyane ku bijyane n’uko barushaho kwiteza imbere n'ibindi. Nyuma y’ibyo hazatoranwamo batatu ba mbere ari nabo bazahabwa akayabo ka miliyoni ndetse bagakomeza no gukurikiranwa na MTN Rwanda ndetse na INKOMOKA.

    Yaw Agyampong wa MTN yishimiye ubufatanye na Inkomoko

    Urubyiruko rwemerewe ni ukuva ku myaka 18 kugeza kuri 30, ikindi cy’ingenzi ni uko ugomba kuba ufite ubucuruzi watangiye gukora ntabwo ari kuba ufite igitekerezo cyangwa se imbanziriza mushinga. Aha Ritah Umurungi yavuze ko nta bucuruzi buhejwe ati 'Ashobora kuba ari business yo gucuruza imyenda, guteka iyo ariyo yose nk'iyo watanzeho urugero nk'umuziki ariko yaratangiye'.

    Ritah yavuze ko nta bucuruzi buhejwe anagaruka no ku bujyanye n’umuziki

    Kwiyandikisha byatangiye uyu munsi tariki 23 Mata 2021, wakwiyandikisha unyuze kuri website ya MTN Rwanda, cyangwa ugaca ku zindi mbunga zabo nka Facebook n'izindi zitandkanye kuko hose uhasanga ‘Link’ igufasha kugera kuri program yo kwiyandikisha. Cyo kimwe n'uko wasura urubuga rwa Inkomoko ariko ukibuka ko kwiyandikisha bizarangira tariki 7 Gicurasi 2021. Rubyiruko amahirwe ni ayanyu!

    Hele nawe akora muri Inkomoko yitabiriye uyu muhango

    Inkomoko bafite ubunararibonye mu gukora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga no kubihuguramo

    Progaramu Inkomoko yakoze izifashishwa muri iki gikorwa yitwa ‘Level Up Your Biz’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105030/mtn-rwanda-na-inkomoko-bagiye-guha-akayabo-urubyiruko-rukora-ubucuruzi-rwifashishije-ikora-105030.html

  • Maradona, Pele na Messi bayoboye urutonde rw… – #rwanda #RwOT

    Ibihe abakinnyi batandukanye babayeho nabyo bigira uruhare rukomeye mu gukomeza izo mpaka mu bakunzi ba ruhago, kuko usanga bamwe bavuga bati iyo bariya baba bari mu kibuga muri iki gihe ntabwo ibyo bakoze babikora, gusa ntibikuraho amateka n'ibigwi abakinnyi bari nyakwigendera Diego Maradona na Pele bakoze mu gihe bari mu kibuga.

    Benshi bakunda kujya impaka cyane hagati y'abakinnyi barimo Maradona na Pele, hibazwa umukinnyi w'ibihe byose muri ruhago, ndetse hakongera kwibazwa ninde uyoboye ruhago y'iki gihe hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

    Ikinyamakuru 90Min.Com gikunda gukora inkuru zicukumbuye muri siporo, ariko hibandwa cyane kuri ruhago, cyasohoye urutonde rw'abakinnyi 50 b'ibihe byose mu mupira w'amaguru bayobowe na nyakwigendera Diego Armando Maradona ukomoka muri Argentina.

    Icyatunguye abakurikira umupira w'amaguru, ni uko Cristiano Ronaldo agaragara ku mwanya wa karindwi kuri uru rutonde Messi yashyizwe ku mwanya wa gatatu inyuma ya Maradona na Pele.

    Reka turebe bimwe mu bigwig bya bamwe mu bakinnyi bagaragara kuri uru rutonde.

    Diego Armando Maradona

    Uyu mugabo witabye Imana mu mpera za 2020, yafashije Argentine kwegukana igikombe cy'Isi, akaba ariwe washyizwe ku mwanya wa mbere mu bakinnyi babayeho b'abahanga kuva umupira w'amaguru watangira gukinwa.

    Maradona yari azwiho gutsinda ibitego byinshi byuzuye ubuhanga buhanitse kandi yanahesheje Argentine igikombe cy'isi iheruka. Maradona yakiniye amakipe menshi akomeye iburayi nka Barcelona, Napoli, Sevilla ndetse n’ay’iwabo nka Boca Juniors na Old boys ari nako atwaramo ibikombe bikomeye kuko nka Napoli yahatwariye shampiyona ebyiri na Champios league imwe. Kubera ubuhanga bwe budasanzwe uyu mugabo yagiye yegukana ibihembo byinshi birimo Ballon d'or, Guerin d'or n'ibindi.

    Pele

    Umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pele mu ruhando rw'umupira w'amaguru, yarabiciye biracika mu gihe cye, ubuhanga butangaje bwo gutwara umupira ndetse no gutsinda ibitego byatumye bamwe bamwitirira Umwami wa ruhago.

    Igitangaje kuri Pele ni uko nta kipe yo ku mugabane w'i Burayi yigeze akinira kuko yakiniye Santos y’iwabo yafashije gutwara ibikombe makumyabiri na bitandatu mu marushanwa yose bakinnye. Kandi yakiniye na New York Cosmos yo muri Amerika. Yafashije ikipe y'igihugu ya Brazil gutwara ibikombe by'Isi bitatu harimo bibiri byikurikiranya icyo mu 1958 no mu 1962. Kubera ubuhanga mu guconga ruhago yari afite yegukanye ibihembo byinshi nko kuba we na Maradona baratowe na FIFA nk'abakinnyi b’ikinyejana cya 19, kandi afite agahigo ko kuba ari we mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi 1281.

    Lionel Messi

    Uyu munya-Argentine ufatwa nk'uyoboye ruhago y'iki gihe, kugeza magingo aya yakiniye ikipe imwe gusa mu buzima bwe, ya FC Barcelona ayifasha gutwara ibikombe bitandukanye birimo Champions league enye, La liga icumi, FIFA club world cup eshatu, Copa del rey esheshatu n'ibindi.

    Kubera ubuhanga budasanzwe mu gucenga no gutsinda umunzenze w'ibitego ubudasiba byatumye yegukana amagana y'ibihembo nka Ballon d'or esheshatu, FIFA the best imwe kandi yatowe nk'umukinyi wa La liga inshuro icyenda.

    Johan Cruyff

    Uyu munyabigwi ukomoka mu Buholandi uzwiho kuba hari icenga ryamwitiriwe ndetse anazwiho kuba ari we wazanye uburyo bw'imikinire bwamamaye nka 'Total football'. Yakiniye amakipe nka Ajax yatwariyemo ibikombe bya shampiyona umunani na European cup, Champions league eshatu ndetse na Barcelona batwaranye La liga 4 na Champions league 1. Yafashije kandi ikipe y'igihugu ye kwegukana ibikombe binyuranye birimo igikombe cy'Isi mu 1974 na UEFA European championship mu 1976. Ku giti cye yatwaye Ballon d'or eshatu, yabaye umukinnyi mwiza w'umuholandi inshuro eshatu, igihembo cyatangwaga buri mwaka.

    Zinedine Zidane

    Uyumufaransa wakanyujijeho mu mupira w’amaguru, yakiniye amakipe atandukanye arimo Cannes, Bordeaux, Juventusna Real Madrid ubu abereye umutoza. Yatowe nk’umukinnyi mwiza ku mugabane w’uburayi naUEFA Golden Jubilee Pollmu myaka mirongo itanu ishize.

    Yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu tariki ya 17 Kanama 1994, mu mukino wa gicuti wahuzaga u Bufaransa na Czech Republicaho yinjiye mu kibuga asimbura agafasha ikipe ye kunganya ibitego 2-2 nyuma yo gutsinda ibitego bibiri wenyine. Mu makipe yose yanyuzemo yayafashije kwitwara neza yegukana ibikombe atibagiwe n'ikipe y'igihugu yafashije gutwara igikombe cy'Isi mu 1998. Ku giti cye yegukanye ibihembo byinshi birimo Ballon d'or ebyiri, Onze d'or eshatu na FIFA world player w'umwaka inshuro eshatu.

    Cristiano Ronaldo

    Uyu rutahizamu w'umunya Portugal ufatwa nka nimero ya mbere mu bakinnyi bakiri mu kibuga magingo aya, yakiniye amakipe atandukanye arimo Sporting Lisbone, Manchester United, Real Madrid na Juventus akinira kuri ubu.

    Uwavuga ibigwi bya Cristiano byafata igihe kirekire, ariko icy'ingenzi ni igikombe cya Euro 2016 yafashije Portugal kwegukana ndetse na UEFA Nations League mu 2018-19.

    Ronaldo yafashije amakipe yakiniye kwegukana ibikombe bitandukanye birimo Champions League eshanu, Ibikombe by'Isi by'amakipe bine, ibikombe bya shampiyona birindwi ndetse n'ibindi.

    Ku giti cye nk'umukinnyi Ronaldo yegukanye igihmbo cy'umukinnyi w'indashyikirwa w'ikinyejana ndetse akaba amaze kwegukana umupira wa zahabu 'Ballon d'Or' inshuro eshanu.

    Alfredo di Stéfano

    Uyumunya Argentine uzwiho kuba yarakoze ikintu gitangaje cyo gukinira amakipe y'ibihugu bitatu mu gihe abandi bakinira kimwe (Argentina, Colombia, Spain). Yakiniye amakipe menshi ariko iyo yakoreyemo ibitangaza ni Real de Madrid aho yatwaranye nayo La liga umunani na Champions league eshanu. Ku giti cye nk'umukinnyi yatwaye Ballon d'or ebyiri n'ibindi bitandukanye.

    Ronaldinho

    Umunya Brazil Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho ni umwe mu bakinnyi babayeho batanze ibyishimo kuri benshi, ndetse agira nicyo afasha abakinnyi bakiri bato barimo bazamura urwego kuko yabasigiye amacenga menshi kugeza magingo aya bakigana.

    Ronaldinho yakiniye amakipe menshi akomeye arimo Paris Saint Germain, Milan AC, FC Barcelona hamwe n’andi y'iwabo nka Flamengo, akaba yaranakiniye ikipe y'igihugu ya Brazil. Yatwaye ibikombe bitandunye birimo La liga 3' super cup 2 na Champions league1 ari kumwe na Barcelona kandi yanatwaye Serie A ari kumwe na AC Milan ndetse hamwe na Brazil batwaye igikombe cy’Isi mu 2002 na Copa America mu 1999. Ku giti cye yatwaye Ballon d'or ebyiri n'ibindi bihembo byinshi bitandukanye.

    Urutonde rw'abakinnyi 50 b'ibihe byose mu mateka y'umupira w'amaguru ku Isi:

    50. Luka Modric

    49. John Charles

    48. Robert Lewandowski

    47. Jairzinho

    46. Omar Sivori

    45. Paulo Rossi

    44. Paul Breitner

    43. George Weah

    42. Kaka

    41. Lev Yashin

    40. Gunnar Nordahl

    39. Sandor Kocsis

    38. Kevin Keegan

    37. Hristo Stoichcov

    36. Gianluigi Buffon

    35. Johan Neeksens

    34. Xavi

    33. Luis Suarez [midfielder born in 1935]

    32. Karl-Heinz Rummenigge

    31. Andres Iniesta

    30. Rivelino

    29. Bobby Moore

    28. Socrates

    27. Lothar Mattheus

    26. Ronaldinho

    25. Ruud Gullit

    24. Bobby Charlton

    23. Guiseppe Meazza

    22. Raymond Kopa

    21. Romario

    20. Eusebio

    19. Marco van Basten

    18. George Best

    17. Zico

    16. Franco Baresi

    15. Ferenc Puskas

    14. Paolo Maldini

    13. Gerd Muller

    12. Mane Garrincha

    11. Alfred

    10. Roberto Baggio

    9. Michel Platini

    8. Zinedine Zidane

    7. Cristiano Ronaldo

    6. Ronaldo Nazario

    5. Johan Cruyff

    4. Franz Beckenbauer

    3. Lionel Messi

    2. Pele

    1. Diego Maradona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105029/maradona-pele-na-messi-bayoboye-urutonde-rwabakinnyi-50-bibihe-byose-mu-mupira-wamguru-ku–105029.html

  • Sobanukirwa impamvu itangaje ituma abagabo bose bahita bagwa agacuho bagasinzira iyo bamaze gutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwerekana ko iyo abagabo bamaze gutera akabariro, bahita bagwa agacuho bagasinzira cyane mu gihe abagore bo baba bashaka kuganira n'uwo baryamanye cyangwa gukomeza iyo mibonano,ibintu bafata nko kubasuzugura.

    Ikipe y'abashakashatsi b'Abafaransa iyobowe na Dr Serge Stoléru yagaragaje ko nyuma y'imibonano mpuzabitsina, ubwonko bw'abagabo buhita buhindura gahunda bugakenera kuruhuka vuba bityo bigatuma umubiri w'umugabo wose uhita ukenera kuruhuka.

    Couple In Bed With Relationship Difficulties

    Ibi bikaba biterwa n'uko iyo umugabo agiye kuranginza(gusohora), umubiri ukoresha imbara zidasanzwe,aha ninaho umugabo yumva uburyohe buhebuje bita 'Orgasm'mu rurimi rw'icyongereza.

    Ibi aba bashakashatsi babigezeho nyuma yo gusuzuma ubwonko bw'abantu batandukanye mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina bagasanga mu miterere y'umugabo, ibice bigize ubwonko ndetse n'ibibufasha gukora neza bihita bikenera kuruhuka iyo umugabo arangije(gusohora).

    Dr Stoléru avuga ko ubu bushakashatsi ari inzira yo kugaragariza abagore ko ugucika intege kw'abagabo ari ibya bose nyuma y'imibonano mpuzabitsina, kandi abibwiraga ko ari agasuzuguro cyangwa kudakundwa nuwo bakorana imibonano mpuzabitsina ntaho bihuriye.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-impamvu-itangaje-ituma-abagabo-bose-bahita-bagwa-agacuho-bagasinzira-iyo-bamaze-gutera-akabariro/

  • Ntibisanzwe:Indaya zarwanye inkundura zipfa umugabo, abantu bashungereye bafata amafoto. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amafoto y'abakobwa b'indaya yakwirakwijwe Ku mbuga nkoranyambaga,yerekana imirwano idasanwze hagati y'aba bakobwa b'ibizungerezi barwanye bakambikana ubusa, igitangaje hari huzuye abantu bafata amashusho aza gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Ikinyamakuru Atinkanews, kivuga ko aba bakobwa b'ibizungerezi baba barwanye bapfa umugabo, ingumi n'inshyi n'imigeri ni zo zavuzaga ubuhuha, amakuru y'ibinyamakuru bitandukanye ntabwo yereka aho iyi mirwano yabereye gusa bivuga ko hari muri Parikingi (Parking) y'imodoka.

    Batangiye imirwano ari abakobwa 2, nyuma gato hazamo uwa gatatu imirwano irarimbanya abantu nabo batangira gufotora bibashimishije.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzweindaya-zarwanye-inkundura-zipfa-umugabo-abantu-bashungereye-bafata-amafoto/

  • Nyarugenge: Urikiko rwategetse ko Col Tom Byabagamba azaburanishwa nk'umusiviri #rwanda #RwOT


    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ku rukiko rwisumbuye rya Nyarugenge umucamanza yategetse ko Col Tom Byabagamba azaburanishwa nk'umusivili n'urwo rukiko mu mizi kuko rubifitiye ububasha.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'aho Col Tom Byabagamba n'abamwunganira mu mategeko basabye ko ataburanishwa n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko kandi atashinjwa n'ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye bwa Nyarugenge kuko izo nzego ari inzego za gisiviri kandi akaba yaravugaga ko ari umusilikali.

    Tom Byabagamba yahoze ari Col. Mugisirikare cy'u Rwanda RDF akaza kwamburwa impeta zose za gisirikare akanakatirwa imyaka 15 y'igifungo n'urukiko rukuru kubera ibyaha yahamijwe n'urukiko birimo gushaka kugirira nabi Umukuru w'Igihugu no gusuzugura ibendera ubwo yari mu butumwa bw'akazi muri Sudan yepfo.

    Muri Mata 2020 yongeye kuregwa ikindi cyaha cy'ubujura bwa Telephone yakoze ubwo yari akiburanira mu rukiko rukuru, icyaha yaburanye ahakana mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ariko rukakimuhamya ndetse rukamukatira imyaka itatu y'igifungo.

    Col Tom Byabagamba ndetse na Me Gakunzi Gasore Varelie umwunganira bahise bajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho yageze akavuga ko yaba ari ubushinjacyaha ndetse n'urukiko ubwarwo badafite ubushobozi bwo kumuburanisha kuko ari abasivili we akaba umusilikali.

    Muri uru rubanza kandi, Col Tom Byabagamba yabwiye umucamanza ko kuva yafatwa muri 2014 yafunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko ngo yafungiwe mu kigo cya gisirikare aho gufungirwa muri gereza yemewe n'amategeko.

    Ubwo kuri uyu wa kane inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko yasomaga icyemezo cy'urukiko, Umucamanza yavuze ko inzitizi zatanzwe na Col Tom Byabagamba ziburabubasha bw'urukiko nta shingiro zifite.

    Umucamanza akaba yategetse ko urubanza rwa Col Tom Byabagamba ruzakomeza kuburanishwa mu mizi kuwa 28 Mata 2021 Saa tatu za mu gitondo ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Col Tom Byabagamba yahoze akuriye umutwe urinda umukuru w'igihugu Paul Kagame akaba amaze imyaka irindwi afungiye muri gereza ya gisirikare I Kanombe kuko yatawe muri yombi bwa mbere muri Kanama 2014

    Jean Paul NKUNDINEZA
    UMURYANGO.RW

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/nyarugenge-urikiko-rwategetse-ko-col-tom-byabagamba-azaburanishwa-nk-umusiviri

  • Rayon Sports yazanye umukongomani wigaragaje muri CHAN 2016 #rwanda #RwOT

    Umukongomani ukina asatira Héritier Luvumbu Nzinga wamamaye muri CHAN 2016 araza kugera mu Rwanda uyu munsi aho azakina aya mezi 2 ya shampiyona muri Rayon Sports. Avuye muri Club Athletic Yousoufia yo muri Maroc.

    Luvumbu yamenyekanye muri AS VClub muri 2017, ayivamo yerekeza mu Bubiligi ariko ntibyamukundira yerekeza muri FAR Rabat muri 2018, ariko ntiyahirwa yerekeza muri Youssoufia Berrechid AC nayo yo muri Maroc.

    Héritier Luvumbu Nzinga yari umukinnyi ngenderwaho muri CHAN 2016 mu Rwanda ariko guhera nyuma ya 1/4 ntiyabashije gukina kubera imvune yagize ku mukino batsinze u Rwanda ibitego 2-1.Uyu mukino niwe wanabaye umukinnyi w'umukino.

    Rayon Sports irashaka kongera imbaraga mu busatirizi kugira ngo irebe ko yakwegukana igikombe cya shampiyona iheruka 2018.

    Iyi kipe iri mu itsinda B muri iyi shampiyona hamwe na Gasogi United,Kiyovu Sports na Rutsiro FC.


    Luvumbu yarigaragaje muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yazanye-umukongomani-wigaragaje-muri-chan-2016

  • Abantu 197 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 47 barakira #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu abantu 197 ni bo bagaragaweho icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda. Abakize ni 47 batumye abamaze gukira bose muri rusange baba 22,696 bangana na 92.7%

    Uyu munsi nta muntu mushya wapfuye, abakirwaye ni 1,435 barimo 7 barembye.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko Intara y'Amajyepfo ari yo iza ku isonga mu kugira ubwandu bwinshi.

    Ibyago byo kwandura Covid byaragabanutse cyane nyuma ya doze ya mbere y'urukingo rwa AstraZeneca cyangwa Pfizer, nk'uko byabonywe n'ubushakashatsi mu Bwongereza.

    Izi nkingo zarakoze no mu bantu barengeje imyaka 75 ndetse n'abafite izindi ndwara, kimwe no ku bandi bantu.

    Ubushakashatsi bubiri bw'ikigo gishinzwe ibarurishamibare hamwe na Kaminuza ya Oxford buvuga ko bwabonye ubwirinzi bw'umubiri bukomeye mu bantu bo mu myaka yose nyuma ya ziriya nkingo.

    Ubwo bushakashatsi, bushingiye ku bipimo bya virus byafashwe ku bantu 37,000 banyuranye mu Bwongereza – ni bumwe mu bunini kugeza ubu.

    Bwerekana ibimenyetso ko ziriya nkingo zikoreshwa ahatandukanye mu kurinda abantu kurwara bakazahazwa na Covid-19 ziri gukora no mu kubarinda kwandura coronavirus.

    Hari ibigaragaza ko abantu batewe doze imwe ya Oxford-AstraZeneca cyangwa Pfizer-BioNTech ku gipimo cya 65% badashobora gufatwa n'ubwandu bushya bwa Covid.

    Kurinda ubwoko bushya

    Ibyumweru bitatu nyuma yo gukingirwa, ku barutewe hagati y'ukwa 12/2020 n'intangiriro z'ukwa kane 2021, ubwandu bufite ibimenyetso byagabanutse kuri 74%, mu gihe ubwandu budafite ibimenyetso bwagabanutse kuri 57%.

    Ababonye doze ya kabiri y'urukingo rwa Pfizer bo kuri 90% ntibashoboraga kwandura. Ibipimo mu mibare ku bafashe urukingo rwa AZ ntiyashoboraga kuboneka kuko abantu bacye cyane ari bo bari babonye doze ya kabiri.

    Ubu bushakashatsi bwerekana ko izi nkingo zombi zikora mu kurinda abantu kwandura ubwoko bushya bwa Covid buzwi nka Kent (B117) buvugwa mu Bwongereza.

    Dr Koen Pouwels, umushakashatsi muri kaminuza ya Oxford ishami ry'ubuzima bw'abantu, avuga ko aya makuru ashimangira impamvu y'icyemezo cyo kongera igihe hagati ya doze zombi.

    Ati: “Ubwirinzi ku bwoko bushya butangwa na doze ya mbere burashimangira icyemezo cyo kongera igihe hagati ya goze ya mbere n'iya kabiri kikaba ibyumweru 12 kugira ngo habe gukingira benshi bashoboka, no kugabanya abajya mu bitaro n'abapfa.”

    Gusa, avuga ko hari imibare yerekana ko abantu bakingiwe bashobora kwandura Covid nanone ndetse bakayanduza abandi, bityo ashimangira ko guhana intera no kwambara udupfukamunwa bigikenewe.

    Nubwo ubwirinzi bw'umubiri bwazamutse buhoro kandi ku gipimo gito kuri doze ya mbere ya AstraZeneca, byari bitandukanye nyuma ya doze ya mbere ya Pfizer, cyane cyane mu bantu bakuze.

    Kwiyongera kw'ubwirinzi ku barengeje imyaka 80

    Ku bahawe doze zombi, habaye ubwirinzi bukomeye ku bantu bagejeje imyaka y'ubukure ugereranyije n'abarengeje imyaka 60, ariko nyuma ya doze zombi za Pfizer ubwirinzi bwari hejuru cyane mu bantu b'imyaka yose, nk'uko ubu bushakashatsi bubivuga.

    Kimwe mu byabonywe byatunguye abashakashatsi ni ikigero ubwirinzi bw'umubiri bwazamutseho ku barengeje imyaka 80 nyuma yo guhabwa doze ya kabiri – bwazamutse kurenza abo mu myaka yo hasi.

    Ibyabonetse bishimangira akamaro ka doze ya kabiri mu kongera ubwirinzi, nk'uko aba bashakashatsi babivuga.

    Gusa ntabwo harasobanuka neza ngo 'izi nkingo zirinda abantu mu gihe kingana gute.'

    Prof Sarah Walker, ukuriye abakoze ubu bushakashatsi, wo muri kaminuza ya Oxford ati: “Ntituramenya neza neza ingano y'ubwirinzi umubiri ukeneye, kandi mu gihe kingana gute, ngo birinde umuntu kwandura Covid mu gihe kirekire – ariko mu mwaka utaha, amakuru azava mu ibarura azadufasha gusubiza ibi bibazo.”


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-197-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-47-barakira