Category: Uncategorized

  • Diamond Platnumz yahaye umukoro ukomeye kubavuga ko yiba 'Views' kugirango yinjize amafaranga menshi! #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uko uyu muhanzi yaba agura Viyuzi ku bihangano bye, bije nyuma y'indirimbo ye yise 'Waah' yakoranye n'icyamamare akaba n'umunyabigwi muri muzika y'Afurika, Koffi Olomide. Ni indirimbo imaze amezi 4 gusa ikaba imaze kurebwa n'abantu basaga Miliyoni zisaga 60 kuri shene ye ya Youtube.

    Mu nkurun ya Ghafla, Diamond avuga ko niba abantu bibaza ko Views (Viyuzi) zigurwa, nabo bazigura atabarusha amafaranga. Yatangaje ko niba ibyo bintu bibaho we azi ko bitabaho. Yatanze urugero avuga ko hari uburyo buzwi nka Streaming, ni uburyo abantu bumvamo ibihangano by'umuhanzi banabihererekanya, aha akibaza uburyo wakwishyura n'abantu bakumva.

    Yakomeje ku kintu kitwa Views avuga ko ari uburyo abantu bareba igihangano cy'umuntu kuri Youtube, aza no kuvuga ku kuba hari ibyo bita Gukura (Dawnloading), akemeza ko ibihangano bye biza imbere mu kubikura aho byashyizwe bigakurwa yo (Downloading) bakabitunga muri za Telefone, Mudasobwa n'ahandi, bityo ko utagura abantu bakora Downloading.

    Yakomeje avuga ko abantu bakora cyane aho kuguma mu ntekererzo zidashoboka. Yanaboneyeho gutangaza ko yinjije amafaranga asaga Miliyoni 89 z'Amashilingi ya Tanzania ku ndirimbo ye Waah, aho yerekanye Amayero yinjiye angana n'ibihumbi 32,(32,266.07), ubwo ni asaga nibura Miliyoni 38 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yahaye-umukoro-ukomeye-kubavuga-ko-yiba-views-kugirango

  • Perezida Kagame yagaragaje ubwihutirwe bwo kwikorera ibikoresho byo kurwanya COVID-19 muri Afurika –

    Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 23 Mata 2021, ubwo habaga umuhango wo kwizihiza umwaka ushize hatangijwe gahunda y’ubufatanye Mpuzamahanga mu kongera ubushobozi bwo gupima, kuvura no gukora no gukwirakwiza urukingo rwa COVID-19 izwi nka “Access to COVID-19 Tools (ACT) Accelerator”.

    Umukuru w’Igihugu yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS n’Umuyobozi waryo, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ku bw’umuhate bashyize muri iyi gahunda kugira ngo igende neza.

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere byabashije kubona inkingo za COVID-19 kubera iyi gahunda ya ACT Accelerator ariko agaragaza ko hagikenewe gukorwa byinshi kugira ngo zigere ku bantu bose mu buryo bungana kandi zibahendukiye.

    Ati “Ku bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere ACT Accelerator yabaye uburyo bumwe rukumbi bwo kugera ku bikoresho byo gupima COVID-19, inkingo n’ubuvuzi.”

    “Mu gihe icyorezo gikomeje gufata indi ntera mu buryo buhoraho kandi bugoye kumenya ikizakurikira, byinshi biracyakenewe gukorwa mu gukuraho inzitizi mu kugera ku isakazwa ry’urukingo rihendutse kandi riri mu buryo bungana.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Afurika itangire kwikorera ibikoresho by’ingenzi byifashishwa mu kurwanya COVID-19.

    Ati “By’umwihariko Afurika iri inyuma mu gukora ibikoresho by’ingenzi bikoreshwa mu kwirinda COVID-19 no kuyirwanya, hari gushyirwa imbaraga mu kubaka ubu bushobozi.”

    Kugira ngo Afurika ibashe kugera kuri iyi ntego Perezida Kagame yavuze ko ikeneye ubufasha kugira ngo bikorwe neza kandi mu buryo bwihuse buzatuma ibasha guhangana na COVID-19 mu minsi iri imbere.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kugira ngo intego za Access to COVID-19 Tools (ACT) Accelerator zigerweho.

    Gahunda ya ACT Accelerator ijya gutangira hari hagamijwe intego ebyiri arizo ikorwa ryihuse ry’inkingo za COVID-19, gushyiraho serivisi zo gupima n’ubuvuzi bwihuse.

    Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko muri izi gahunda harimo izagezweho. Ati “Intego ya mbere (yo gukora inkingo) yagezweho, dufite inkingo nyinshi kandi zizewe mu kurinda COVID-19, dufite uburyo bwihuse bwo kuyipima ndetse tukagira umwuka wa oxygen n’imiti ikoreshwa mu kuyivura.”

    Dr Tedros yakomeje avuga ko ahakiri ikibazo ari mu bijyanye no kugeza inkingo n’ubuvuzi mu buryo bungana.

    Ati “Ariko nk’uko tubibona twese ku Isi, mwabyemera cyangwa mutabyemera abantu babasha kugera kuri ibi bikoresho hashingiwe ku ho batuye, abo baribo ndetse n’ingano y’ibyo binjiza.”

    “Akazi dufite kihutirwa ni ukwagura mu buryo bubangutse gahunda yo kugeza ku bantu mu buryo bungana ibikoresho byose bikenewe mu guhagarika ubwandu tukarokora ubuzima.”

    Dr Tedros yavuze ko iki gikorwa cyo kwizihiza umwaka ushize hatangijwe gahunda ya ACT Accelerator gihuriranye n’uko hashize ibyumweru umunani ubwandu bwa Coronavirus bwiyongera n’ibyumweru bitanu umubare w’abahitanwa nayo wiyongera.

    Mu cyumweru gishize ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasinyanye amasezerano na OMS agamije kubaka kuri uyu mugabane ibigo bitanu by’ubushakashatsi bizawufasha kugera ku ntego wihaye y’uko mu myaka 20 uzaba wikorera 60% by’inkingo ukenera zose.

    Perezida Kagame yagaragaje ubwihutirwe bwo kwikorera ibikoresho byo kurwanya COVID-19 muri Afurika

  • Bafashwe bizihiza isabukuru y’amavuko birengagije ingamba zo kwirinda Covid-19 –

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, nibwo herekanywe aba basore bafatiwe mu cyuho bari kubyina mu isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo kandi bitemewe muri iki gihe igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Covid 19.

    Aba basore bafashwe bakaba barimo n’umusekirite wari ubacungiye umutekano ndetse bose bemera icyaha cy’uko barenze ku mabwiriza yokwirida Covid 19 banabisabira imbabazi.

    Umwe muri bo wari wagize isabukuru y’amavuko yagize ati “Ahagana saa munani twari Lavana Kimihurura. Twari tubizi ko bitemewe ahubwo ni uko twari twashyizemo metero kuko yari inzu nini noneho dukora icyo kirori birangira polisi ihageze iradufata.”

    Yongeyeho ko gufatirwa mu cyuho yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 byamuhaye isomo ndetse atazongera gukoresha ibirori cyangwa kubyitabira muri ibi bihe.

    Umusekirite wari wacungiye aba basore umutekano ,we agaragaza ko atari azi neza ko aba basore bari bukoreshe umunsi mukuru, gusa agasaba imbabazi z’uko atagize amakenga ngo ababuze.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, yasabye urubyiruko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kimwe nk’abandi banyarwanda bose.

    Ati “Icyo twasaba ni uko urubyiruko rugomba kwirinda nk’abandi banyarwanda bose. Twagiye tugerageza gukora ibiganiro bitandukanye ku maradiyo na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bakunda gukoresha tubaha ubutumwa bw’uko bakwiye kwitwara kandi tubasaba ko bakwiye kuba imbaraga zunganira izindi nzego zose mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ababirenzeho barafatwa.”

    Yakomeje avuga ko abantu bose bakwiye kumenya ko abazajya barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bazajya bafatwa ndetse ko aba basore bagiye gupimwa Covid 19 bagacibwa n’amande.

    Yanaboneyeho kandi gusaba abashinzwe umutekano batari polisi cyane cyane abasekirite kujya batanga amakuru y’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho kugira ngo bifatanye n’abayarengaho.

    Umwe mu bafashwe yavuze ko yahakuye isomo yo kutishora mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    CP John Bosco Kabera yasabye urubyiruko kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19

    Abafashwe babanza kwipimisha Covid-19 ku kiguzi cyabo ndetse bagacibwa n’amande

  • Tanzania: Perezida Samia yiyemeje gukora igikorwa bivugwa ko cyananiye Magufuli #rwanda #RwOT

    Nkuko amakuru dukesha IJWI RY'AMERIKA abitangaza,ibi Madamu Hassan yabitangarije mu nama yagiranye n'Abadepite aho yavuze ko uburenganzira bwa demokarasi hamwe n'ubwigenge mu gutangaza amakuru bikenewe mu iterambere n'amahoro.

    Perezida Hassan, yabaye umuperezida wa mbere w'umugore uyoboye Tanzaniya kuva mu kwezi kwa gatatu, yavuze ko agiye kuganira n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ku buryo bakora ibikorwa byabo bya politike ku nyungu z'igihugu.

    Tanzaniya izwiho kuba igihugu kirangwamo umutekano no gushyiraho ubutegetsi hisunzwe demokarasi ugereranije n'ibihugu byinshi muri Afurika.

    Kuba Madamu Hassan yemeye kugirana ibiganiro n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Tanzania byabaye inkuru kuko nyakwigendera John Pombe Magufuli baturuka mu ishyaka rimwe rya CCM yagiye anengwa KUtorohereza abatavuga rumwe nawe.

    Tundu Lissu uri mu buhungiro mu Bubiligi yahanganye na Perezida Magufuli cyane yaba mu matora aheruka ndetse no kumunenga avuga ko aniga ubwisanzure bwabo batabona ibintu kimwe.

    Lissu yahunze nyuma yo gutsindwa amatora yo mu 2020, avuga ko ubutegetsi bwa nyakwigendera John Pombe Magufuli bwashakaga kumugirira nabi nyuma yo kumwambura abashinzwe kumucungira umutekano yari yarahawe mu gihe cyo kwiyamamaza nk'umukandida-perezida.

    Kuri ubu, uyu mugabo yavuze ko kugira ngo atahuke mu gihugu cye ari uko Guverinoma ibanza kumwizeza umutekano we, kubabarira imfungwa za politiki no gusubizwa imodoka ye yatwawe umunsi arokoka amaze kuraswa amasasu mu Mujyi wa Dodoma.

    Uyu mugabo wahoze ari umudepite uhagarariye agace ka Singida y'Iburasirazuba, yanavuze ko ashaka ko guverinoma imwizeza ko izamwishyurira amafaranga yakoresheje yivuza ndetse n'inyungu nk'umuntu wahoze ari Umudepite no gusuzuma ibirego byose ashinjwa.

    Lissu uri mu buhungiro mu gihugu cy'u Bubiligi yabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko naramuka yijejwe ibyo byose asaba Guverinoma ya Tanzania azabona gutahuka.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/tanzania-perezida-samia-yiyemeje-gukora-igikorwa-bivugwa-ko-cyananiye-magufuli

  • Bwa mbere Nkusi Arthur yerekanye ifoto ari kumwe n'umukunzi we yazamuye amarangamutima ya benshi[AMFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni ifoto igaragaza aba bombi bamaze igihe bakundana bafite ibirahure bari guhana kubuzima bwacu ibizwi nka Cheers , bicaye ahantu bigoye kuba wamenya .Bamwe mu bakurikira uyu munyarwenya bahise battangira kuvuga ko ibirori bitashye kuburyo iyi foto ishobora kuba iteguza ibizwi nka save the Date.

    Ni ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zinyuranye zirimo Instagram ndetse na Facebook, yatumye benshi bayitangaho ibitekerezo binyuranye.

    Umunyamakurukazi Cyuzuzo Jeanne d'Arc usanzwe akorana na Arthu Nkusi, yahise agira ati 'Cheers to your Love.' Mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo 'Mwishimane urukundo rwanyu.'

    Umunyamakuru w'ibiganiro by'imikino Imfurayacu Jean Luc na we yahise agira ati 'Twanyoye…'
    Nkusi Arthur aherutse kugaragaza ko ahora ashyigikiye umukunzi we Fiona Muthoni Ntarindwa uherutse gutangaza ko Dr Christopher Kayumba yigeze gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo yari umwarimu we muri Kaminuza y'u Rwanda.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwambere-nkusi-arthur-yerekanye-ifoto-arikumwe-n-umukunzi-we-maze-izamura

  • MTN Rwanda igiye gutangiza gahunda izatera inkunga urubyiruko rufite imishinga itanga icyizere –

    Ni gahunda ngari izamara amezi 10, ikazahuza urubyiruko rufite ibigo by’ubucuruzi bimaze nibura umwaka byanditswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB kandi byifashisha ikoranabuhanga mu mirimo yabyo ya buri munsi, yaba ari mu rwego rwo gucuruza, kwamamaza, kwishyuza no kwishyura n’ubundi.

    Ibikorwa byo kwiyandikisha byatangijwe uyu munsi, bizageza ku wa 7 Gicurasi uyu mwaka, nyuma MTN Rwanda na Inkomoko bakazatoranya imishinga itanga icyizere, ubundi itandatu ya nyuma ikazinjira mu kindi cyiciro aho ba nyirayo bazahabwa amahugurwa azibanda ku icungamutungo, kwishyura imisoro no kwagura ubucuruzi.

    Bitewe n’uko ba nyir’imishinga bazakoresha amasomo bahawe muri ayo mahugurwa azamara amezi atanu, MTN Rwanda na Inkomoko bazatoranyamo indi mishinga itatu, noneho yinjire mu cyiciro cya nyuma cyo guterwa inkunga y’amafaranga, aho buri mushinga uzahabwa miliyoni 1 Frw.

    Icy’ingenzi muri iyi gahunda si ubucuruzi bwo mu cyiciro runaka, ahubwo ni uburyo rwiyemezamirimo azashobora kuwusobanura neza, akereka akanama nkemurampaka ko umushinga we ufite icyo uzamarira umuryango Nyarwanda, yaba mu kongera imirimo, kwigisha abandi, gufasha abayishoboye n’ibindi.

    Umuyobozi ushinzwe Ihuzabikorwa muri Inkomoko, Sara Leedom, yavuze ko bishimiye kugira uruhare muri uyu mushinga.

    Ati ”Twebwe muri Inkomoko tureba ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko mu Rwanda tukabashyira mu ihangana rituma barushaho kuyoboka ikoranabuhanga, bagakoresha ubucuruzi bwo kuri internet, ndetse bagahanga udushya. Inkomoko yishimiye ubufatanye bwayo na MTN mu gufasha ba rwiyemezamirimo bato guhangana n’imbogamizi bahura nazo, ku buryo bakura byisumbuye.”

    Yongeyeho ko “’Level Up your Biz’ ni amahirwe yo kugira ubumenyi bwisumbuye mu miyoborere kuri ba rwiyemezamirimo bafite imikoranire mu ikoranabuhanga, bakazayakura muri Inkomoko n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bya MTN Rwanda”.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya n’Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Yaw

    Ankoma Agyapong, yavuze ko MTN Rwanda irajwe ishinga n’iterambere ry’urubyiruko.

    Ati “Turi urubuga rufasha urubyiruko rw’u Rwanda guteza imbere impano zarwo kugira ngo rugere ku bintu bihambaye. Turajwe ishinga no gushora mu bikorwa by’urubyiruko kugira ngo imishinga yabo yagurwe nk’uko biri mu ntego za MTN Rwanda zo guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ari nabyo bigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu muri rusange”.

    Ritah Umurungi Ushinzwe Itumanaho no kumenyekanisha MTN Rwanda yavuze ko uyu mushinga ari amahirwe ku rubyiruko yo kwiteza imbere.

    Ati “Turashishikariza urubyiruko gukoresha aya mahirwe bakerekana imishinga bafite ifite igihugu akamaro. Uretse ibihembo, urubyiruko ruzatoranywa ruzigishwa uko bategura ibitabo by’ibaruramutungo, uko bakwishyura imisoro n’uko bamenyekanisha ibikorwa byabo, kandi byose bizarushaho kuzamura ubucuruzi bwabo”.

    Umurungi yasobanuye ko “Imishinga izakirwa izanamamazwa ku mbuga nkoranyambaga za MTN Rwanda, ku buryo bizayifasha kumenyekana vuba ku rwego rw’igihugu. Abazatoranywa kandi bazahabwa ibirimo internet y’ubuntu izabafasha mu mahugurwa azamara amezi atanu, kandi bakayihabwa buri kwezi”.

    Ku rubyiruko rwifuza kwiyandikisha muri iyi gahunda, rushobora kunyura kuri https://www.mtn.co.rw/yolo/sme/. bakandikisha imishinga yabo.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya n’Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Yaw Ankoma Agyapong, yavuze ko MTN Rwanda irajwe ishinga n’iterambere ry’urubyiruko

    Abayobozi ku mpande zombi bishimiye itangizwa ry’iki gikorwa

    Umuyobozi ushinzwe Ihuzabikorwa muri Inkomoko, Sara Leedom, yavuze ko bazagira uruhare muri aya mahugurwa binyuze mu kongera ubumenyi

    Umurungi yashishikarije urubyiruko kwitabira gutanga imishinga yarwo

    Abitabiriye umuhango wo gutangiza iki gikorwa bari bambaye udupfukamunwa nk’uburyo bwo kwirinda COVID-19

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho no kumenyekanisha MTN Rwanda, Teta Mpyisi

    Abitabiriye uyu muhango bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Wibabara Gisèle Fanny ukora muri MTN ni we wari umusangiza w’amagambo

    Amafoto: Ihorindeba Lewis


  • Amakosa ukwiriye kwirinda mugihe wiyiriza ubusa #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwa gikristo kwiyiriza ubusa ni ingenzi kuko bidufasha kurushaho gusabana n’Imana kandi bigufasha kugira ubuzima bwiza:Kugabanya ibiro, kuringaniza isukari mu mubiri n’ibindi. Mugihe cyo kwiyiriza hari amakosa umuntu akwiye kwirinda kugira ngo roho nzima ibashe kuba mu mubiri muzima.

    Tugiye kurebera hamwe amakosa umuntu akwiye kwirinda mugihe yiyiriza ubusa nk’uko tubisobanurirwa na Munganga mu bijyanye n’imirire inoze, Lea Ufiteyesu.

    1.Kwirinda ibiribwa bifite isukari nyinshi:

    Iyo umuntu afashe isukari nyinshi, umubiri urayigabanya. Ni byiza rero ko niba uteganya kwiyiriza mbere yabyo ugomba gukoresha ibiribwa bidafite isukari nyinshi, ugirwa inama yo kurya imboga, ibirayi, ibitoki n’ibindi biryo bisanzwe.

    2. Ugomba kwibanda ku biribwa bikungahaye kuri ibyubaka umubiri (proteines):

    Niba ushaka gutegura amasengesho yawe ugomba kwibanda ku biribwa byubaka umubiri twavugamo indagara,amafi, amagi, amata, inyama, ibishyimbo, amashaza, ubunyobwa n’ibindi. Ibyongibyo iyo twabiriye bidufasha kutumva dushonje cyane. Ibitera imbaraga birimo amasukari bituma umuntu yumva ashaka kurya cyane.

    3. Mugihe cyo gusoza amasengesho ntugomba kuyasoresha ibirori:

    Ibirori tuvuga, ushobora kumara iminsi 7 utarya noneho wasoza amasengesho ukigira inama yo kubirira rimwe. Ibyo ni amakosa cyane kuko bishobora gutuma isukari yinjira mu mubiri wari umenyereye ko yagiye hasi cyane, ugifungura uhereye ku cyayi kirimo isukari nyinshi cyangwa se uriye ibintu byinshi bituma umubiri ugubwa nabi.

    Ikintu bizakora bizazamura isukari kuko umubiri wari umenyereye inkeya, iyo ihise izamuka vuba na byo biteza ibibazo mu mubiri. Ikindi binaniza umubiri wose kuko utangira kurwana no kugogora bya biryo. Uzasanga abantu benshi amasengesho abica iyo bayarangije kuko bahita bafata ibintu byinshi icyarimwe. Uko winjira mu masengesho bucyeya ni nako ukwiriye kuyavamo bucye bucye. Ushobora guhera nko ku gitoki kirimo imboga, igikoma kitarimo isukari nyinshi, potage n’ibindi.

    4.Mugihe uri mu masengesho y’iminsi myinshi ni ngombwa ko imbaraga ufite uzibikira ibikorwa by’ingenzi:

    Abantu bagiye mu byumba by’amasengesho, kuriya kuntu babyina cyane kandi bamaze iminis myinshi batarya na byo si byiza kuko isukari yawe iri hasi cyaneho n’iyo wari ufite mu mubiri ukayikoresha cyane. Si ngombwa ahubwo imbaraga ufite uzibikira ibikorwa by’ingenzi.

    Kwiyiriza ubusani ingenzi kuko bifasha umubiri mu buryo bukurikira:

    Bifasha mu kugabanyaibiro:Akenshi kwiyongerakw’ibiro bijyanan’indwara zitandukanye, bishobora gufasha umubiri mu gutumaisukari igendanezakandibikakurindakuzarwaraDiyabete, bishoborakugufasha mu kuringanizaumuvudukow’amaraso.

    Ikindikandikwiyirizaubusabirindagusazaimburagihekukobitumauturemangingofatizacyangwa cellules zongerakwiyubaka.

    Muri macye birakwiye kwiyiriza ubusa kuko ari ingenzi ariko birakwiriye ko twubahiriza inama zatuma dukomeza kubungabunga ubuzima bwacu bityo roho nzima ikabasha kuba mu mubiri muzima

    Source: agakiza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amakosa-ukwiriye-kwirinda-mugihe-wiyiriza-ubusa.html

  • Ukuri ku bivugwa ko Oumar Sidibe yacishije akayabo ikipe ya Rayon Sports akinira #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bitangazamakuru bikomeye hano mu Rwanda cyatangaje ko Oumar Sidibe yatsinze uru rubanza aho Rayon Sports yategetswe kumwishyura agera kuri miliyoni 12 FRW ariko muri FERWAFA bavuga ko iki kibazo kitarakemurwa.

    Mu kiganiro umuvugizi w'ungirije w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda,Jules Karangwa, yahaye UMURYANGO,yavuze ko ibi atari ukuri kuko umwanzuro uzafatwa mu cyumweru gitaha.

    Yagize ati “Ayo makuru ntabwo ari ukuri.Umwanzuro kuri icyo kirego uzafatwa mu cyumweru gitaha.”

    Sidibe usanzwe ari kapiteni wungirije wa Rayon Sports,yanze icyemezo ubuyobozi bw'ikipe bwafashwe mu mezi ashize ubwo bwagabanyirizaga imishahara abakozi bagashyirwa kuri 30% ndetse akaba yarahise arega asaba ko yishyurwa.

    Kuba Rayon Sports yari yarasubitse amasezerano y'abakozi bayo hagati ya Mata na Kanama 2020 ni byo byatumye ifata icyemezo cyo kugabanya umushahara, aho kongera kuyasubika kandi Itegeko ry'Umurimo mu Rwanda ribiteganya mu gihe kitarenze iminsi 90 mu mwaka umwe.

    Ubwo Minisiteri ya Siporo yahagarikaga shampiyona kuva ku wa 12 Ukuboza 2020, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaganyije imishahara y'abakinnyi bayo hemezwa ko bazajya bahembwa 30% by'umushahara uhereye muri Mutarama kugeza igihe imyitozo izasubukurirwa gusa bivugwa ko abanyamahanga babyanze barimo na Sidibe.

    Oumar Sidibé yafashe icyemezo cyo kudakora imyitozo yo gusubukura shampiyona, mu gihe hakomeje kwitegurwa Shampiyona izatangira kuwa 01 Gicurasi 2021.

    Rayon Sports iri mu itsinda B rya shampiyona izakinwa mu buryo bwihariye hamwe na Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.Izatangira shampiyona ikina na Gasogi United kuwa 02 Gicurasi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ukuri-ku-bivugwa-ko-oumar-sidibe-yacishije-akayabo-ikipe-ya-rayon-sports

  • Gasabo: Ishavu ku barokotse Jenoside bananiwe gushyingura ababo bajugunywe mu cyobo kirekire (Video) –

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri aka gace, babwiye IGIHE ko bababazwa cyane n’uko ubuyobozi butajya bubafasha ngo bashyingure imibiri y’ababo yajugunywe mu cyobo cya Rwabayanga.

    Bemeza ko iki cyobo cyatangiye kwicirwamo abantu guhera mu 1959 kugeza no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakaba barabuze uko bakuramo imibiri y’ababo kugira ngo bayishyingure mu cyubahiro bitewe n’imiterere y’icyo cyobo n’uburebure bwacyo.

    Mukanyandwi Yuriyana yagize ati “Kuba tutarashyingura abacu biradukomeretsa cyane. Turasaba y’uko baduha ubutabazi kugira ngo bariya bantu bavemo tubashyingure mu cyubahiro nk’uko abandi bashyinguwe kugira ngo imitima yacu ituze ni bwo twakumva tunezerewe.”

    Yakomeje avuga ko icyobo cya Rwabayanga cyiciwemo Abatutsi benshi barimo muramu we witwa Kabirigi n’abasore babiri bari kumwe.

    Uwitwa Mukashyaka Dativa yagize ati “Ni ko bimeze bahiciraga abantu muri Jenoside ariko batubwiye ko impamvu batajya babakuramo ari uko kiriya cyobo ari kirekire.”

    Sendekezi Stanislas na we yavuze ko hari abantu bane azi ko bishwe bakajugunywa muri iki cyobo.

    Ati “Amakuru nzi kuri kiriya cyobo ni uko hari abahungu bageze kuri bane bajugunywemo, abandi simbibuka ariko hari uwitwa Makuza. Baje kumanura abantu hano imvura iri kugwa, baragenda barabica babashyira muri kiriya cyobo, kiriya cyobo cyacukurwaga n’abazungu bakuragamo amabuye y’agaciro.”

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Théoneste, yabwiye IGIHE ko afite amakuru y’uko muri iki cyobo hari abantu batanu bajugunywemo ariko bakaba barananiwe kubakuramo kuko icyobo ari kirekire.

    Ati “Abantu rero banazwe aha twamenye hari umugabo witwa Kabirigi wari utuye aha haruguru n’abana be babiri, ayo makuru twayahawe na Sinamenye Christophe wireze akemera icyaha, ni we watubwiye ko babishe hari n’abandi basore babiri bavanye kuri bariyeri yari hano ku muhanda. Muri make abiciwe hano twamenye ni batanu ariko haramutse hari abandi ntabwo twapfa kubimenya.”

    Yongeyeho ko kuba batarashyingura ababo bibakomeretsa cyane, anaboneraho gusaba inzego zibishinzwe kubafasha kugira ngo iriya mibiri ikurwe mu cyobo kugira ngo imitima yabo ituze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, yavuze ko hagikorwa ubuvugizi kugira ngo imibiri yajugunywe muri iki cyobo ikurwemo.

    Ati “Koko icyo cyobo harimo imibiri y’abazize Jenoside, ni icyobo kirekire gifite amateka yo guhera mu 1959. Icyatumye abo bantu batarakurwamo si ikindi ahubwo turacyashaka uburyo bwo kubakuramo kuko ni icyobo kirekire cyakorerwagamo na sosiyete y’abantu bacukuraga amabuye y’agaciro.’’

    Kugeza ubu haracyashakwa amikoro yo gukura imibiri irimo kugira ngo izashyingurwe neza mu cyubahiro kimwe n’ahandi.

    Iki cyobo cya Rwabayanga bivugwa ko cyatangiye kujugunywamo abantu kuva mu 1959

    Inzego z’ubuyobozi zivuga ko abajugunywe muri iki cyobo batarakurwamo bitewe n’imiterere yacyo

    Sendekezi Stanislas yavuze ko hari abantu azi bajugunywe muri iki cyobo

    Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Théoneste, ahamya ko azi neza ko harimo imibiri y’abantu batanu muri iki cyobo

  • RIB yerekanye abagabo batatu bakekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi bakambura abaturage –

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Mata 2021, ni bwo aba bagabo batatu beretswe itangazamakuru.

    RIB ibakurikiranyeho kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse no kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya, ni ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye.

    Abagabo batawe muri yombi nyuma yo kurema itsinda ryiyita abatekinisiye ba zimwe muri kompanyi z’itumanaho zikorera mu Rwanda noneho bagahamagara abaturage bafite ibibanza bakababeshya ko byashimwe ndetse bigiye gushyirwamo iminara ku buryo birangira batangiye kubaka amafaranga make make.

    Ni ibyaha bahakana ariko bakemera ko bishinja ko bajyaga kubikuza amafaranga bahabwagwa n’abaturage batekeye umutwe ku bacuruza Me2U mu bice bitandukanye.

    Umwe yagize ati “Ndashinjwa amafaranga nabikuje, Valens ni we wanyoherereje amafaranga ngo nyabikuze ntazi ko ari amibano. Nageze aho nayabikurije, abayabikura baramfata.”

    Undi yagize ati “Ndashinjwa ubujura bwo kubikuza amafaranga yibwe; umuntu yarampamagaye arambwira ngo ndagira ngo nkohereze amafaranga ku mu-agent maze kuyabikuza ndayamuha. Hashize igihe aba-agents baramfata bambwira ko ayo mafaranga nabikuje ari amibano.”

    Yakomeje avuga ko icyaha yemera ari uko atagize amakenga yo kumva ko umuntu wanyoherereje amafaranga ngo ayabikuze kandi nawe yari kuyibikuriza.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse no kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya.

    Ati “Barabanza bakiyita abatekinisiye ba zimwe muri kompanyi z’itumanaho bakagenda bagashaka amakuru y’ibibanza by’abantu; iyo bamaze kumenya ba nyirabyo na telefoni zabo, barabahamagara bakababwira ngo ni mwe muri kompanyi y’itumanaho yashimye ikibanza cyanyu, irashaka kugishyiramo umunara bakamubwira ko bazagikodesha imyaka myinshi bakamubwira amafaranga y’umurengera.”

    Yakomeje avuga ko iyo umuntu adashishoje agatwarwa n’ayo marangamutima y’ayo mafaranga ashobora kuzavamo batangira kumusaba kubohereza amafaranga make make.

    Ati “Batangira kumushukisha kumusaba amafaranga make make mu kanya gato undi hakagira uwiyita umuyobozi w’iyo kompanyi akaba aramuhamagaye ndetse agasa nk’ugoreka ururimi kugira ngo yumvikanishe ko ari umunyamahanga kugira ngo wa muntu abagirire icyizere. Ayo mafaranga bakamubwira ko azajya yishyurwa ku kwezi nka miliyoni 5 Frw cyangwa 10 Frw. Bakongera bati ngo hirya yawe na cya kibanza muturanye bagishimye, akaba amushyize nko mu guhangana bakamubwira ko kugira ngo yegukane iri soko agomba kugira amafaranga utanga.”

    Dr Murangira yongeyeho ko bahita batangira kwaka uwo batekeye imitwe amafaranga bikarangira bamubwiye ko bagiye kumwoherereza amasezerano ariko babikora ari uko abahaye amafaranga.

    Yakomeje avuga ko aba bagabo atari ubwa mbere bafatiwe muri iki cyaha kuko n’ubundi bari barafungiwe ibyaha nk’ibi n’ibyo gukora amafaranga.

    Aba bagabo nibahamwa n’icyaha gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 10 mu gihe nibahamwa n’icyo kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya bazahanisha igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu.

    RIB yerekanye abagabo batatu bakekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi bambura abaturage