Category: Uncategorized

  • Kayonza: Abangavu babyaye imburagihe n’abatwite bahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku –

    Ibi biribwa babihawe kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 mu Murenge wa Rukara uherereye mu Karere ka Kayonza aho abagera kuri 334 biganjemo abatewe inda n’abatwite batarengeje imyaka 18 aribo bafashijwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi kanoze ( LWD : Learn Work Develop).

    Mu byiciro bitanu birimo aba bana batewe inda imburagihe bataragira imyaka 18 byafashijwe harimo abana batwite bazitewe kuva ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda, abana babyaye imburagihe bibana n’abandi batandukanye barimo na ba masenge nka bamwe mu babakurikirana umunsi ku munsi.

    Mu byo bahawe harimo matola, akawunga, umuceri, ibishyimbo, isukari , indobo, amabase ndetse n’ibikoresho bakwifashisha ku benda kujya kubyara birimo inkweto, imyenda y’umwana, imyenda y’umubyeyi n’utundi dukoresho tubafasha ibi bikoresho byose bahawe bikaba bifite agaciro k’asaga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

    Umuyobozi wa LWD ( Learn Work Develop) , Mwiseneza Jean Claude, watangije uyu mushinga, yavuze ko muri gahunda ya Masenge mba hafi bagiye basura abana bagasanga bafite ibibazo bitandukanye bagahitamo kubaha ibiribwa n’ibindi bikoresho bitandukanye mu gusigasira umwana.

    Ati “Hari abatwite bavuga bati njyewe nta wundi muntu undi hafi mfite uzanamperekeza no kwa muganga, bivuze ko nta gikoresho na kimwe afite ndetse nta n’ibyo kurya afite rero ubufasha twatanze twabutanze kubera ibyo bibazo bitandukanye abana bafite.”

    Yavuze ko abana bari munsi y’imyaka 18 batwite ndetse n’ababyaye vuba babongereyeho ibikoresho byamufasha mu rugo mu kwita ku mwana we byatuma babasha nibura kubaho neza no kurinda umwana babyaye.

    Mwiseneza yavuze ko gufasha aba bana mu kubyara neza no gukomeza kubitaho ari ukugira ngo bo gutakaza icyizere nyuma yo kubyara kuko abenshi bahita basubizwa mu ishuri kugira ngo bagere ku nzozi zabo neza, yavuze ko muri aya mezi atandatu Masenge mba hafi imaze abana 53 bamaze gusubizwa mu ishuri muri 76 bari babaruwe.

    Hari abaterwa inda imiryango ikabanena

    Umwe mu bana bo mu Murenge wa Rukara wahawe ibikoresho yabwiye IGIHE ko ubwo yaterwaga inda abavandimwe be bahise bamwirukana akajya kwibana.

    Yavuze ko ubuzima butamworoheye kuko arya ari uko yahingiye abaturanyi be anavuga ko kuva bashyiraho Masenge mba hafi yabonye uwo kuririra no kumubwira ibibazo bye.

    Ati “Abavandimwe banjye tuvukana duhuje mama bahise banyirukana baranena njya kwibana mu yindi nzu dufite ku ruhande, ubu ndi umuhinzi mpingira abantu bakampa amafaranga akaba ariyo anyunga, nishimiye rero ubufasha nahawe n’uburyo bagiye kumfasha gusubira mu ishuri ni ibintu nkeneye cyane.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye aba bana kutitera icyizere nyuma yo guterwa inda imburagihe ahubwo bagashyira imbaraga mu gusubira mu ishuri bakagera ku nzozi zabo.

    Yasabye ababyeyi bafasha ubuyobozi muri gahunda ya Masenge mba hafi kuba hafi y’abana mu kugabanya imibare y’abana baterwa inda no kubafasha kumenya abazibatera kugira ngo bakurikiranwe.

    Ati “ Murabona ko iki kibazo cyo guterwa inda gikomeye niyo mpamvu dusaba ababyeyi babegereye ndetse na ba Masenge mba hafi ko badufasha kurwanya iki kibazo no kugikemura burundu.”

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Abana batewe inda imburagihe bahawe ibiribwa bitandukanye

    Umuyobozi wa LWD, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko mu mezi atandatu abangavu 53 batewe inda bamaze gusubira mu ishuri

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye aba bana gusubira mu ishuri bakagera ku nzozi zabo

  • Huye : Abantu 16 barimo abageni bafashwe barenze ku mabwiriza barazwa ku Murenge #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafatiwe mu birori nyuma y’ubukwe bwa bariya bageni bavuga ko ubwo bari mu mihango y’ubukwe bari bubahirije amabwiriza yose uko bisanzwe.

    Umugabo wakoze ubukwe yagize ati 'Mu rugo twari 14, harimo abavandimwe banjye n’ababyeyi b’umugore wanjye batashoboraga gutaha kuko baturuka kure. Abandi bari abaturanyi barimo umusore wari ubazaniye amazi n’umubyeyi wari uje gusaba ibiryo. Uyu mubyeyi banamufatanye igisorori byarimo.'

    Uyu mugabo warajwe ku murenge n’umugeni we ku munsi wa mbere wo kubana kwabo nk’umugore n’umugabo, yagiriye inama abariho bakora ubukwe muri iyi minsi.

    Yavuze ko byatangiye yubahiriza amabwiriza ndetse ko umubare w’abemerewe gutaha ubukwe batigeze bawurenza ariko bakaza kugwa mu ikosa ryo kwiyakira kandi bitemewe.

    Uwafashwe akimara gutura amazi mu rugo rw’abageni yagize ati 'Kubona uyu musore agira ubukwe, nk’aho yakomezanyije ibyishimo n’umugeni we bakarara bakumbagurika, imbeho ari yose, byanteye kwigengesera muri iyi minsi.'

    Uyu musore agira inama abifuza kurushinga muri ibi bihe, ati 'N’uwatekereza ubukwe yatera igikumwe gusa ibindi bikazaba nyuma. Nta gucyuza ubukwe ngo utahe wenyine, nta muvandimwe nta nshuti ngo mwishimane.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Prosper Rwamucyo, avuga ko abo bageni n’ababatahiye ubukwe bafashwe mu ma saa moya z’ijoro.

    Uyu muyobozi avuga ko badakwiye guhakana ko bari mu birori kuko ngo hari n’ihema ryabugenwe ryari ryashyizweho imitako.

    Mu minsi yashize mu Mujyi wa Kigali hagaragaye umugeni wambaye agatimba wajyanywe muri Stade nyuma yo gufatirwa hamwe n’abandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ni igikorwa cyagarutsweho na benshi banenga Polisi yafashe abageni mu gihe Polisi y’u Rwanda yo yavugaga ko mu kubahiriza amabwiriza bitagira uwo biha umwihariko ku buryo uri mu bihe runaka yagirirwa ikigongwe nk’uko babivugaga kuri bariya bageni.

    Gusa byaje kumenyekana ko uriya mukobwa wagaragaye muri stade yambaye agatimba, ngo yakambitswe n’abashakaga kujijisha ngo barebe ko bamugirira impuhwe kuko atari yakageza igihe cyo kukambara.

    Photo : Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Abantu-16-barimo-abageni-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-barazwa-ku-Murenge

  • Umugabo yarohamye mu mazi ahasiga ubuzima nyuma yuko yaragiye mu kirori kibanziriza ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Andrey Bukvetsky wo mu gihugu cy'Uburusiya wari utwaye imodoka agiye mu kirori kibanziriza ubukwe bwe ari kumwe n'abandi bakobwa b'inshuti ze yahuye n'uruva gusenya ikiraro banyuzeho kirasenyuka imodoka ye igwa mu mazi arapfa.

     
    Uyu mugabo wo mu Burasirazuba bw'Uburusiya yababaje benshi nyuma y'amashusho yashyizwe hanze nyuma y'uko iki kiraro gicitsemo kabiri imodoka yarimo n'abandi bantu bari bamuherekeje ikagwa mu mazi.

    Bwana Andrey Bukvetsky yari asanzwe ari umucuruzi mu gace kamwe ko mu Burasiraziba bw'Uburusiya ariko ntiyageze ku nzozi ze zo kurushinga kuko yahitanwe n'iyi mpanuka y'imodoka ye ya Lexus yaguye mu mazi.

    Mbere y'uko Andrey na bagenzi be barohama,babanje kujya muri supermarket bagura inzoga zo kugenda banywera mu modoka.

    Umukobwa w'ikizungerezi n'abandi 2 bari kumwe n'uyu mugabo mu modoka bamenye ikirahuri cy'imodoka basohokamo itararohama bararokoka.

    Icyakora uyu mugabo witeguraga ubukwe n'abandi bagore 2 baguye muri iyi mpanuka.Iki kiraro cyabereyeho iyi mpanuka cyari icy'imbaho ndetse giherutse gukorwa.

    Umunyamideli witwa Darya Kornilova w'imyaka 25 wanabaye igisonga cya mbere muri Miss Primorye 2012 yari muri iyo modoka ariko yararokotse.Yagize ati 'Ndacyariho.Nabashije kurokoka impanuka nyuze mu idirishya ry'inyuma ry'imodoka.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/26/umugabo-yarohamye-mu-mazi-ahasiga-ubuzima-nyuma-yuko-yaragiye-mu-kirori-kibanziriza-ubukwe-bwe/

  • Minisitiri Nshuti yasobanuye ubufasha bwihariye buhabwa abanyamahanga basaba gutura mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 7 Ukuboza iri tsinda ry'abanyamahanga ryari rigizwe n'abantu 16 ryahuye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh kugira ngo baganire kuri iki cyifuzo cyabo anabahe ishusho y'imiterere y'igihugu.

    Uretse aba babonanye na Prof Nshuti Manasseh uwo munsi, amakuru atangwa na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yagarazaga ko hari n'abandi babarirwa mu 100 bahuje n'aba icyifuzo cyo gutura mu Rwanda.

    Iri tsinda ryakiriwe na Prof Nshuti ryari rigizwe n'abahanga mu bintu bitandukanye birimo uburezi, ikoranabuhanga, ubugeni abandi bakaba ba rwiyemezamirimo, bimutse bava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza no mu Birwa bya Caraïbes.

    Mu biganiro bagiranye na Prof Nshuti Manasseh basabye ko bakoroherezwa mu bijyanye no kubona ibyangombwa byo gutura ndetse no gutangira gukora. Prof Nshuti yabijeje ko u Rwanda rwiteguye kubakira anabereka amahirwe bagira umunsi baba batangiye ibikorwa byabo mu Rwanda.

    Mu gushaka kumenya aho gahunda yo gufasha aba banyamahanga gutura no gukorera mu Rwanda igeze, IGIHE yagiranye ikiganiro na Prof Nshuti Manasseh.

    Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma y'uko guhura bakomeje kugirana ibiganiro bababaza impamvu by'umwihariko bahisemo gutura mu Rwanda nabo babagaragaza impamvu zitandukanye.

    Ati 'Ni benshi barashaka kuba mu gihugu cyacu, duhura nabo twababajije impamvu bashatse kuba mu Rwanda tubabaza tuti kuki mutagiye muri Kenya cyangwa ahandi, baratubwira bati twashimye ubuyobozi bw'igihugu cyanyu niyo mpamvu turi aha twabisomye mu mateka dukora ubushakashatsi dusanga dukwiye kuba mu Rwanda hayobowe neza , hari n'amahoro .'

    Hashyizweho itsinda rishinzwe kugenzura ubusabe bwabo

    Prof Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro no kumva ibyifuzo byabo hashyizweho itsinda rigamije kugenzura no kugena uburyo bafashwa bikazagezwa ku Nama y'Abaminisitiri.

    Ati 'Birangiye murabizi ko Minisitiri y'Ububanyi n'Amahanga ari urwego rumwe mu gihugu cyacu, twahuye n'izindi nzego zirimo urushinzwe abinjira n'abasohoka (Immigration), Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) n'abandi, dushyiraho itsinda ribikurikirana kugira ngo turebe uko dufasha bariya Banyamerika baza hano gutura mu gihugu cyacu.'

    'Twarumvikanye dushyiraho ingamba zizagera no mu Nama y'Abaminisitiri kugira ngo turebe ukuntu twabafasha kugira ngo babe mu gihugu cyacu nta kibazo.'

    Mu gihe hagitegerejwe imyanzuro izatangwa n'iri tsinda Nshuti Manasseh yavuze ko aba banyamahanga babaye bemerewe gutura mu gihugu no kugira ibyo bahakorera.

    Nshuti Manasseh yavuze ko kuba u Rwanda rwakwakira aba banyamahanga biri mu nyungu zarwo bishingiye ku ishoramari n'ubumenyi bazana, cyane ko amakuru babonye ari uko nibura uwari ufite amafaranga make yo gushora yari afite ibihumbi 100$.

    Ati 'Biri no mu nyungu zacu nk'igihugu cy'u Rwanda kuko bamwe ni abahanzi, abandi ni abashoramari bakora mu bucuruzi abandi bafite ubundi bumenyi dukeneye nk'igihugu cyacu.'

    Yakomeje avuga ko kubakira biri no mu murongo wo kubaha ikaze iwabo muri Afurika.

    Ati ' Ariko niyo baba batanafite ubwo bumenyi ni abantu bavuye muri Amerika b'Abanyafurika batwibonamo nk'Abanyafurika benewabo, aho bavuga bati aho ndi ntabwo bandeba neza ndatashye iwacu, benshi nta nubwo bazi aho bavuye ntibashobora no kuhamenya ariko iyo bagarutse turabakira nk'igihugu kuko ni bene wacu.'

    Ku bijyanye no kuba babona ubwenegihugu, Nshuti yavuze ko baberetse uburyo butandukanye bashobora kubusabamo burimo ubugenwa n'uko umuntu ari umushoramari cyangwa akaba afite impano yihariye, mu gihe bagitegereje kureba niba hari ubundi buryo babifashwamo nk'itsinda ryihariye.

    Bamwe batangiye ishoramari

    Mu Ukuboza ubwo aba banyamahanga basuraga u Rwanda abenshi muri bo bagaragaje ubushake bwo kuhashora imari. Nshuti Manasseh yavuze ko kugeza ubu bamwe batangiye gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo bashora imari mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Yego barahari benshi cyane harimo abatangije ishoramari mu buhinzi, uburezi harimo n'abagiye bakora ishoramari mu mitungo itimukanwa abenshi baguze imitungo itimukanwa hano. Batangiye gukora ishoramari hano bahisanze nko mu rugo kuko aho bavaga hari ivanguraruhu bahungaga, bisanze hano kandi turabakurikirana ntakibazo.'

    Amakuru IGIHE ifite ni uko bamwe muri aba banyamahanga batangiye ishoramari mu Rwanda harimo Michel Jackson n'umugore we Ellen Jackson bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bamwe mu bitabiriye ibiganiro iri tsinda ry'abanyamahanga ryagiranye na Prof Nshuti Manasseh.

    Kuri uyu munsi uyu muryango watangiye ubucuruzi bwo kuranga inzu ubinyujije kuri Youtube aho bafite umubare munini ubakurikira, mu minsi ya vuba uyu muryango kandi uritegura gufungura restaurant n'akabari kitwa 'Vibe Restaurant Kigali'.

    Aha hari mu Ukuboza mu 2020 ubwo iri tsinda ry’abanyamahanga ryabonanaga na Prof Nshuti Manasseh

    Iyi miryango yazanye n’abana babo biyemeza gutangira ubuzima bushya mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-batangiye-gushora-imari-amaherezo-y-abanyamerika-basabaga-gutura-mu

  • Mushefu Diuve wavukiye mu Rwanda unifuza kuza… – #rwanda #RwOT

    Mushefu Diuve yavutse mu 2002, ababyeyi be bakaba bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace k’i Masisi. Kuri ari kubarizwa muri Amerika muri Leta ya New York mu mujyi wa Syracuse. Ubwo yatangiraga gukina umupira w’amaguru yeterwaga imbaraga na mukuru we witwa Senateri Faustin wa Mugunga. Yamuhatiraga gukunda umupira bityo akazagera ku nzozi yifuza. 

    Kuri ubu Mushefu Diuve ukina hagati yasinyishijwe n’ikipe yo muri New York yitwa FC Upstate Lonestar, akaba yayisinyiye imyaka itanu (5). Intumbero ye mu mupira w’amaguru ni ukugera kure agateza imbere umugabane wa Africa n’igihugu cyamubyaye cya DRC. Arashimira cyane Senateur Faustin udahwema kumuba hafi muri byose bityo akaba avuga ko ‘ejo he ari heza’.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Mushefu Diuve wavukiye mu Rwanda agakurira mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagezemo afite imyaka 5 y’amavuko, yavuze ko yifuza kuzakinira ikipe ya FC Barcelona imwe mu makipe akomeye ku Isi mu mupira w’amaguru. Ati “Nifuza cyane kuzakinira FC Barcelona”. 

    Kuba yaravukiye mu Rwanda, akaba yarakuriye muri Amerika, ariko ababyeyi be bakaba bakomoka muri Kongo, avuga ko igihugu cyose cyazamwegera mbere kikamusaba ko yagikinira hagati ya DRC, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yacyemerera. Ati “Igihugu cyose cyanyifuza nagikinira kabisa ariko amahirwe menshi ni ugukinira USA kuko niho mfitiye ubwenegihugu”.

    Mushefu wavukiye mu Rwanda yifuza kuzakinira FC Barcelona

    Mushefu w’imyaka 18 yasinyishijwe n’ikipe yo muri Amerika mu gihe cy’imyaka 5

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105070/mushefu-diuve-wavukiye-mu-rwanda-unifuza-kuzakinira-fc-barcelona-yasinyiye-ikipe-yo-muri-a-105070.html

  • Minisitiri Nshuti yasobanuye ubufasha bwihariye buhabwa abanyamahanga basaba gutura mu Rwanda –

    Ku wa 7 Ukuboza iri tsinda ry’abanyamahanga ryari rigizwe n’abantu 16 ryahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh kugira ngo baganire kuri iki cyifuzo cyabo anabahe ishusho y’imiterere y’igihugu.

    Uretse aba babonanye na Prof Nshuti Manasseh uwo munsi, amakuru atangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagarazaga ko hari n’abandi babarirwa mu 100 bahuje n’aba icyifuzo cyo gutura mu Rwanda.

    Iri tsinda ryakiriwe na Prof Nshuti ryari rigizwe n’abahanga mu bintu bitandukanye birimo uburezi, ikoranabuhanga, ubugeni abandi bakaba ba rwiyemezamirimo, bimutse bava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza no mu Birwa bya Caraïbes.

    Mu biganiro bagiranye na Prof Nshuti Manasseh basabye ko bakoroherezwa mu bijyanye no kubona ibyangombwa byo gutura ndetse no gutangira gukora. Prof Nshuti yabijeje ko u Rwanda rwiteguye kubakira anabereka amahirwe bagira umunsi baba batangiye ibikorwa byabo mu Rwanda.

    Mu gushaka kumenya aho gahunda yo gufasha aba banyamahanga gutura no gukorera mu Rwanda igeze, IGIHE yagiranye ikiganiro na Prof Nshuti Manasseh.

    Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma y’uko guhura bakomeje kugirana ibiganiro bababaza impamvu by’umwihariko bahisemo gutura mu Rwanda nabo babagaragaza impamvu zitandukanye.

    Ati “Ni benshi barashaka kuba mu gihugu cyacu, duhura nabo twababajije impamvu bashatse kuba mu Rwanda tubabaza tuti kuki mutagiye muri Kenya cyangwa ahandi, baratubwira bati twashimye ubuyobozi bw’igihugu cyanyu niyo mpamvu turi aha twabisomye mu mateka dukora ubushakashatsi dusanga dukwiye kuba mu Rwanda hayobowe neza , hari n’amahoro .”

    Hashyizweho itsinda rishinzwe kugenzura ubusabe bwabo

    Prof Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro no kumva ibyifuzo byabo hashyizweho itsinda rigamije kugenzura no kugena uburyo bafashwa bikazagezwa ku Nama y’Abaminisitiri.

    Ati “Birangiye murabizi ko Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ari urwego rumwe mu gihugu cyacu, twahuye n’izindi nzego zirimo urushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abandi, dushyiraho itsinda ribikurikirana kugira ngo turebe uko dufasha bariya Banyamerika baza hano gutura mu gihugu cyacu.”

    “Twarumvikanye dushyiraho ingamba zizagera no mu Nama y’Abaminisitiri kugira ngo turebe ukuntu twabafasha kugira ngo babe mu gihugu cyacu nta kibazo.”

    Mu gihe hagitegerejwe imyanzuro izatangwa n’iri tsinda Nshuti Manasseh yavuze ko aba banyamahanga babaye bemerewe gutura mu gihugu no kugira ibyo bahakorera.

    Nshuti Manasseh yavuze ko kuba u Rwanda rwakwakira aba banyamahanga biri mu nyungu zarwo bishingiye ku ishoramari n’ubumenyi bazana, cyane ko amakuru babonye ari uko nibura uwari ufite amafaranga make yo gushora yari afite ibihumbi 100$.

    Ati “Biri no mu nyungu zacu nk’igihugu cy’u Rwanda kuko bamwe ni abahanzi, abandi ni abashoramari bakora mu bucuruzi abandi bafite ubundi bumenyi dukeneye nk’igihugu cyacu.”

    Yakomeje avuga ko kubakira biri no mu murongo wo kubaha ikaze iwabo muri Afurika.

    Ati “ Ariko niyo baba batanafite ubwo bumenyi ni abantu bavuye muri Amerika b’Abanyafurika batwibonamo nk’Abanyafurika benewabo, aho bavuga bati aho ndi ntabwo bandeba neza ndatashye iwacu, benshi nta nubwo bazi aho bavuye ntibashobora no kuhamenya ariko iyo bagarutse turabakira nk’igihugu kuko ni bene wacu.”

    Ku bijyanye no kuba babona ubwenegihugu, Nshuti yavuze ko baberetse uburyo butandukanye bashobora kubusabamo burimo ubugenwa n’uko umuntu ari umushoramari cyangwa akaba afite impano yihariye, mu gihe bagitegereje kureba niba hari ubundi buryo babifashwamo nk’itsinda ryihariye.

    Bamwe batangiye ishoramari

    Mu Ukuboza ubwo aba banyamahanga basuraga u Rwanda abenshi muri bo bagaragaje ubushake bwo kuhashora imari. Nshuti Manasseh yavuze ko kugeza ubu bamwe batangiye gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo bashora imari mu nzego zitandukanye.

    Ati “Yego barahari benshi cyane harimo abatangije ishoramari mu buhinzi, uburezi harimo n’abagiye bakora ishoramari mu mitungo itimukanwa abenshi baguze imitungo itimukanwa hano. Batangiye gukora ishoramari hano bahisanze nko mu rugo kuko aho bavaga hari ivanguraruhu bahungaga, bisanze hano kandi turabakurikirana ntakibazo.”

    Amakuru IGIHE ifite ni uko bamwe muri aba banyamahanga batangiye ishoramari mu Rwanda harimo Michel Jackson n’umugore we Ellen Jackson bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bamwe mu bitabiriye ibiganiro iri tsinda ry’abanyamahanga ryagiranye na Prof Nshuti Manasseh.

    Kuri uyu munsi uyu muryango watangiye ubucuruzi bwo kuranga inzu ubinyujije kuri Youtube aho bafite umubare munini ubakurikira, mu minsi ya vuba uyu muryango kandi uritegura gufungura restaurant n’akabari kitwa ‘Vibe Restaurant Kigali’.

    Aha hari mu Ukuboza mu 2020 ubwo iri tsinda ry’abanyamahanga ryabonanaga na Prof Nshuti Manasseh

    Iyi miryango yazanye n’abana babo biyemeza gutangira ubuzima bushya mu Rwanda

  • TMC yavuze ibintu bibi yazaniwe n'umuziki|kunywa inzoga|no kuba atararongora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mujyanama Claude uzwi nka TMC yavuze ibintu bitandukanye yahuriye nabyo mu muziki harimo ibibi n'ibyiza.

    TMC aherutse gusubukura urugendo rw'umuziki we nyuma y'umwaka urenga abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho anakurikirana amasomo y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na 'Data Science'.

    Uyu muhanzi umaze imyaka 11 mu muziki yaharuwe n'urugendo rw'itsinda rya Dream Boys, yabanyemo na Platini asobanura ko rwari urugendo rukomeye rwamusigiye urwibutso rutibagirana n'amasomo afatiye ku buzima bwe.

    TMC avuga ko ibibi umuziki wamuzaniye harimo no kunywa inzoga ku nshuro ya mbere ubwo bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya mbere. Yabwiye Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021, ko umuziki wanatumye atabasha guhitamo mu nkumi bakuranye azi neza ngo barushinge.

    Ati 'ikindi kintu kibi nahita nkubwira uyu mwanya iyo nza kuba ntaragiye mu muziki ndatekereza ubu nakabaye narashatse umugore [Akubita agatwenge].'

    Yakomeje agira ati 'Nigeze gutera urwenya umuntu ndamubwira nti abana twari gushaka nibariya twakuranye nko muri karitsiye, ni abana twaririmbanaga mu makorali…Umuziki hari Isi ugushyiramo, hari umuryango wagura ariko hakaba na ba bantu uzi kuva mu bwana mwakuranye uzi, hari ukuntu mugenda muburana ugasanga uri kugenda ujya mu Isi yagutse ariko ba bantu bakagenda babura. Ku buryo rero njya ntekereza ko iyo ntajya mu muziki mba nararushinze.'

    TMC yavuze ko umuziki wamuhaye kumenyekana, ariko ko hari inkumi yanze ko bakundana bitewe n'uko ari umusitari. Ati 'Cyane cyane cyane rwose! Ahubwo na n'ubu ndacyahura nabyo.'

    Kuva yajya muri Amerika, abantu benshi batangiye kwibaza niba azakomeza gukora umuziki bihurirana n'uko akiri mu Rwanda yakoze indirimbo zihimbaza Imana, abantu batangira gutekereza ko yafashe umurongo mushya mu muziki we ariko ngo siko biri.

    Uyu muhanzi yavuze ko akiri mu Rwanda, mu 2015 yakoze indirimbo yo guhimbaza Imana yise 'Ku ngoma', ndetse ko habura ukwezi kumwe ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indi ndirimbo ihimbaza Imana.

    Avuga ko agira igihe cyo gukora indirimbo ihimbaza Imana bitewe n'ishimwe aba afite ku mutima n'icyo aba ashaka kugaragariza abantu.

    TMC avuga ko nubwo agarutse mu muziki, hari ubutumwa adashobora kuririmba mu ndirimbo ye. Ati 'Hari ibigezweho muri iyi minsi mba numva ntaririmba.'

    Uyu muhanzi umaze igihe atangije ibiganiro kuri Instagram bivuga ku buzima bw'umuziki we, yavuze ko yafashe uyu murongo binatewe n'uko ibyo baririmbaga mu ndirimbo za Dream Boys bitandukanye kure n'ibyo abahanzi b'iki gihe biharaje.

    Yavuze ko umuhanzi akwiye kumenya ko hari abamureberaho agakora igihangano cyigisha.

    TMC yavuze ko indirimbo ye yise 'Uwantwaye' yabaye intangiriro y'urugendo rwe, ari nayo mpamvu yafunguye shene ye ya Youtube azajya ananyuzaho ibiganiro aba yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram n'ibindi azajya akora yifuza guha abakunzi be.

    Uyu muhanzi yavuze ko agarutse mu muziki, ariko ko afite byinshi ari gushyiramo imbaraga, bityo ko uko azajya ashobozwa azajya akora indirimbo.

    Yakomeje avuga ko ibiganiro anyuzamo kuri Instagram, bikubiyemo ubuzima bw'imyaka 11 yamaze mu muziki birimo ibibi n'ibyiza, abantu bahuye batari guhura n'ibindi avuga ko yitezeho kugira abo bifasha mu buzima bwa buri munsi.

    TMC avuga ko mu myaka 11 yamaze mu muziki yakuyemo umuryango munini, aho n'ingaruka nziza z'uyu muryango ziri kumugeraho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/tmc-yavuze-ibintu-bibi-yazaniwe-numuzikikunywa-inzogano-kuba-atararongora/

  • Basimburana mu nzu zimbohe nibigo ngororamu… – #rwanda #RwOT

    Bamwe igisubizo batanga ni 'si umuhanzi wenyine ufungwa'! Nibyo ariko burya gufungwa ku muhanzi binyuranye n’undi kuko we ni inyeyeri imurikira rubanda. Kuba byagarukwaho bishingira ku kuba aba azwi na benshi, akunzwe kandi hari abo ahagarariye n’abamufatiraho urugero.

    Mu bo ahagarariye harimo igihugu kuko ibyo akora biri mu byambuka umupaka bikazenguruka ku isi hose by'umwihariko abo aba yarigaruriye imitima bitewe n'ibihangano bye. Ikindi ni uko imyidagaduro y'u Rwanda ikwiye kubungwabungwa kuko ni nkingi ubukungu n'ubuzima bw'igihugu bushingiyeho.

    Iyi nkingi ifite gukomeza kubakwa mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo ibashe gutunga benshi kandi neza. Urugero rumwe tekereza ku buzima butagira umuziki, umwe udashobora kwira utumvise cyeretse ufite uburwayi. Urwa kabiri umuziki ubaye utariho tekereza umubare w’ababa batagira akazi uhereye ku bawukora, abawutunganya, abacuruza ibyuma bawumviramo, ababambika n’abandi.

    Erega umuziki unakomatanije byinshi birimo kwamamaza imyambarire, ikoranabuhanga rigezweho, mu buzima busanzwe, ubuvuzi, imyigire, ubukungu n'ubukangurambaga kuri gahunda zinyuranye ni n’umuti w'indwara zinyuranye cyane izibasira ubwonko.

    Mu mikorerwe y'umuziki nyirizina

    Kenshi iyo uganiriye n'umuntu ukora umuziki ibijyanye n'ubutumwa buba mu bakobwa bambaye hafi y'ubusa mu mashusho afatwa mu ndirimbo bazunguza ikibuno bakubwira ko bicuruza kuko ari byo abantu bakunda.

    Ntibinyurana cyane n'igisubizo batanga iyo ubabajije ku bijyanye n'amagambo bakoresha arimo ay’ibishegu (Amagambo asa nazimijemo ariko yerecyeranye n'ibikorwa by'urukozasoni ubusambanyi).

    Kimwe n'amashusho agaragaza abahanzi batumura itabi banywa inzoga kuko naho bakubwira ko ari ugukurura abantu, kwishimisha no gushimisha ababa babakunda n'ibindi bisa nko kwirengera mu byo umuntu yakwita amafuti.

    Nk’ubu uyu muraperi nawe umubajije yakubwira ko ubuzima bugaragara mu mashusho y'abahanzi nyarwanda ntaho buhuriye n'ubuzima busanzwe. Uwo nta wundi ni TUYISHIMIRE Joshua mwene Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne wavutse ku itariki ya 05 Nyakanga 1988.

    Umuraperi w'icyamamare mu muziki nyarwanda ukunze gufatirwa mu bikorwa bitari byiza bigashegesha imitima y'abafana be. Ku myaka ye 33 akaba yongeye gutabwa muri yombi nyuma y'inshuro zitari nke harimo iyababaje benshi yo kuya 04 Kanama 2018 ubwo yarwanaga n'umugore akamukura amenyo.

    Mu masaha atari macye ashize ni bwo iyi inkuru ibabaje yageze ku bakunzi b'umuziki nyarwanda ko Jay Polly yatawe muri yombi  ibidakwiye inyenyeri imurikira rubanda (Superstar), ijisho rya benshi aho yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo gikomeje gushegesha isi.

    Ikindi akurikiranyweho ni ugukoresha urumogi ikiyobyabwenge kidashobora gufasha umuntu habe na gato kuba yatera imbere kitafasha umuziki nyarwanda kurenga umutaru. Ibindi basanze iwe ni imiti ya Puturi ifasha abagabo kwijajara mu bikorwa byo gutera akabariro, ni imiti idakwiriye gukoreshwa n'umuntu ugifite imbaraga kuko aba yuje imirindi ya kigabo.

    Siwe wenyine mu bakora umuziki bamaze gufungwa bafatiwe mu bikorwa bamamaza mu mashusho y'indirimbo bakora, nyamara basobanuzwa icyo baba bashaka kugaragaza igisubizo kikaza kidafatika kugeza ubu.

    Umuziki nyarwanda ugezeeho nturamara imyaka makumyabiri nyamara abantu usanga bashaka kwirukanka cyane ngo bawugeze mu ruhando mpuzamahanga, nibyo kuko birashoboka dushingiye ku ijambo ry'umuherwe kabuhariwe Elon Musk wavuze ijambo nkangurabwenge ko umuntu akwiriye kubaho aharanira ko ibyagakozwe mu myaka icumi byakagiye mu mezi atandatu. Ni ukuvuga ko ukwiye kubaho uharanira icyakwihutisha iterambere ryawe ariko na none si byose tubonye tuba dukwiye gutora.

    Kwidagadura ni ngombwa ariko iyo bikoranywe ubwenge burimo kumenya ko izo njyana zumvwa none mu Rwanda zirimo injyana HipHop, RnB, Pop, Regae, n'izindi dushaka gukora nk’uko aho zikomoka zikorwa nta myaka makumyabiri zimaze mu Rwanda mu gihe aho handi zirengeje amajana.

    Hakwiriye gukorwa umuziki utangiza ubuzima kandi ufite umwimerere wawo, umwimerere ni ya myitwarire iboneye ikwiye kuranga abawukora, abawumva n’abifuza kuwukora kuko burya igikorwa cyose ukoreye ku gihe, ukagikorana umurava n'ubupfura kikugeza ku byiza bitagira ingano. Bityo rero kubaka umuziki n'uruganda rw'imyidagaduro biboneye aho ubirimo yumva ko hari abamufatiraho urugero bamukunda akwiye kwigengesera.

    Jay Polly ari mu maboko ya Polisi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105065/basimburana-mu-nzu-zimbohe-nibigo-ngoramuco-amashusho-yindirimbo-asa-nasobanura-ukuri-ku-b-105065.html

  • Rurageretse hagati y'umuhanzi Fally Ipupa n'uwahoze ari umugore we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hakomeje gututumba umwuka utari mwiza hagati y'umuhanzi w'umunyecongo Fally Ipupa n'uwahoze ari umugore we, Nicky Barcelona aho uyu muhanzi amushinja ko uyu mugore yamubeshyeye ko atwite inda ye.

    Fally Ipupa

    Mu nyandiko y'umuhanzi yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook,arega uwahoze ari umugore we abiterwa n'uko Nicky Barcelona aherutse gutangaza ko atwite umwana, ibyo akaba abivuga ko inda ari iy'uyu muhanzi wo muri Kongo Fally Ipupa bamaze imyaka myinshi batandukanye.

    Nicky Barcelona azwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yari aherutse kugaragaza amashusho y'ibizamini byo kwa muganga byerekana ko atwite inda .

    Fally Ipupa yagize ati: 'Mu rwego rwo gukomeza indangagaciro zanjye z'ukuri n'ubunyangamugayo, nafashe icyemezo cyo gutanga ikirego cyanjye:

    — Amagambo ayo ari yo yose y'ibinyoma kandi asebanya agamije kugerageza kundega ko ntwite ko ntari umwanditsi.

    -Kurwanya uburyo bwose bwo gutukwa biturutse ku gukwirakwiza amagambo y'ibinyoma kandi yibeshya yibasira umuntu n'umuryango wanjye.

    — Kurwanya ibirego byose biyobya, bigamije kumpa cyangwa kwizera isano iyo ari yo yose y'umuntu wanjye n'uyu mudamu.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/rurageretse-hagati-yumuhanzi-fally-ipupa-nuwahoze-ari-umugore-we/

  • Kamonyi: Ni gute ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta muri Lisiti za baringa yatorotse RIB na Polisi? #rwanda #RwOT

    Harakemangwa uburyo umwe mu bantu bafashwe bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta binyuze muri Lisiti za baringa mu byumba by'amashuri byubakwaga mu Murenge wa Nyamiyaga yatorotse Polisi na RIB mu kigo kirinzwe, mu gihe yari kumwe n'abandi kandi ariwe nkingi ikomeye y'amakuru nkenerwa ku byabaye.

    Ntirenganya Vedaste, umwe mu barimu bagiriwe icyizere agahabwa guhagararira ikigo gishya cyubakwagaho ibyumba by'ishuri ribanza rya Munyinya, mu Murenge wa Nyamiya, avuga ku buriganya bwakozwe mu guhimba Lisiti za baringa z'abakozi bamwe batigeze banakandagira ahakorerwaga imirimo, ariko akanibaza uburyo umwe mubari bafite amakuru nkenerwa yafatanwe n'abandi, bakajyanwa muri Sitasiyo ya RIB irinzwe na Polisi mu masaha y'ijoro akavamo wenyine agacika ariwe soko y'amakuru.

    Mwarimu Ntirenganya, ahamya ko mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri koko habaye uburiganya no guhimba Lisiti za balinga ku buryo hari abakozi atazi umubare bahembwe amafaranga ya Leta batabaho, batarigeze bagera ahakorerwaga imirimo. Anahamya ko hari n'abandi bakozi atazi umubare bari abanyeshuri bakoraga, ariko igihe amashuri yakomorerwaga gutangira, aba ngo aho kubakura mu bandi bakozi ahubwo Konti zabo zakomeje kunyuzwaho amafaranga atarigeze abageraho.

    Ahamya ko amafaranga yanyerejwe ari menshi cyane ku buryo atabasha kumenya ingano yayo. Gusa ngo ubwo yavumburaga ko site y'ikigo ahagarariye harimo gukorwa Lisiti za Baringa ndetse hakaba abahembwa ku mazina ya baringa, ngo yabibwiye zimwe mu nzego kugira ngo zibikurikirane, ariko yirinda kubibwira Ubuyobozi bw'Umurenge n'abandi atashiraga amakenga, cyane ko yashakaga kuzapiganira kuyobora iki kigo gishya nubwo bitamuhiriye akisubirira kwigisha.

    Nkuko yabihamirije intyoza.com, avuga ko uwitwa Byiringiro Jean Marie Vianney wari ushinzwe inyubako( Foreman) ariwe wakoze Lisiti za baringa hamwe n'uwari Gapita we bafatanije na bamwe mu bakozi b'Umurenge ngo kuko ubwo yabivumburaga yabwiwe n'uyu Byiringiro ko ibyo abiziranyeho n'Umurenge ngo ayo mafaranga ari abafasha mu bindi bikorwa.

    Gusa kimwe mu byamutunguye muri ibi bibazo byose ngo ni uburyo uwari umukozi (Byiringiro) akurikirana inyubako ndetse ahembwa ku kwezi, ariko anarangwaho uguhimba lisiti za baringa yaje gufashwa agahabwa isoko rigari ryo gutunganya ibisenge by'amashuri y'umurenge yubakwaga hirengagijwe amakuru yari azwi kubyo arimo gukora bitanoze.

    Nyuma y'uko ibibazo bisakujwe ndetse inzego zikabyinjiramo, ubwo bafatwaga nawe arimo bakajya kubazwa muri Sitasiyo irimo RIB na Polisi mu masaha ya saa Tatu z'ijoro ngo byaramugoye ndetse bituma akemanga uburyo uyu mukozi wari 'nkenerwa' ndetse ufite amakuru yose yatorotse mu kigo kirinzwe. Akeka ko hari ababimufashijemo.

    Avuga ko mu busesenguzi bwe abona ko hari andi maboko uyu muntu yari afite inyuma y'ibyo yakoraga, mbese ingufu zitagaragara zamufashaga. Ati ' Nkurikije n'ukuntu yavuye muri RIB twicayemo akagenda atabajijwe, ubirebye nabwo…, no kuhava ubona ko hari ukuntu yaba yarabifashijwemo'.

    Akomeza ati' Ahantu twari twinjiye saa tatu z'ijoro, hari Polisi, hari hari uburinzi.., ariko nyuma ahamagawe ngo abazwe tugasanga yagiye, uburyo yahavuye urebye wahita ubona ko hari ikintu cy'ubufasha cyajemo kugira ngo ahave'. Akomeza avuga ko uyu n'ubundi yari yiriwe ashyizweho ijisho, acunzwe kuko ngo ariwe wari ukeneweho amakuru mpamo yashoboraga guhuzwa n'ibyabaye ku by'amafaranga yanyerejwe n'abo bakoranaga, ariko ngo birangira uko ntawe umenye irengero.

    Ikibazo cya Lisiti za Baringa mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri mu Murenge wa Nyamiyaga kiri mu bikomeje kuvugisha benshi, ariko kandi na mbere yacyo hagiye havugwa ibibazo byinshi mu buyobozi bw'Umurenge bishingiye ku matiku no kugambanirana mu byagafashije abatishoboye, aho ushoboye yakoragamo agashaka gushyirishamo abandi ngo abikize, ibintu byaviriyemo bamwe kwimurwa atari uko badashoboye, ahubwo ari uko ufite umushyigikira afashijwe mu kwirengagiza amakosa, bityo ibya rubanda bikagenda nta gikurikirana, abanyamakosa bagahishirwa.

    Byinshi mu bibazo bitutumba muri uyu Murenge ku inyerezwa ry'ibya rubanda, amasoko n'ibindi turacyabikurikirana kimwe n'ahandi mu mirenge kugeza ubu usanga biherera bagakora inama z'ibanga haba hagati y'abakozi bafite icyo baziranyeho ndetse na ba Rwiyemezamirimo mu gushaka uko bahishirana no guhuza amakuru ngo bagire imvugo imwe bekwivamo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ni-gute-ukekwaho-kunyereza-umutungo-wa-leta-muri-lisiti-za-baringa-yatorotse-rib-na-polisi/