Category: Uncategorized

  • Mbere yo kwiyiriza ubusa banza ukore ibi bintu, amasengesho yawe azakugirira umumaro #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwa gikristo kwiyiriza ubusa ni ingenzi kuko bidufasha kurushaho gusabana n’Imana, kandi uru rugendo rugana mu ijuru ntirwashoboka hatariho gusenga. Mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Matayo hagira hati” Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.' Matayo 17:21

    Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibintu ushobora gukora, amasengesho yawe yo kwiyiriza ubusa akarushaho kukugirira akamro:

    Kugira intego y`amasengesho yawe: Nkuko tubona ingero zitandukanye z`abantu bagiye bakoresha ubu buryo bwo gusenga, tubona ko babaga bafite intego y`amasengesho yabo.

    Aha twavuga nka Daniyeli wari ufite intego yo gusengera ubwoko bwabo aho bwari mu mahanga kugira ngo buzave m’ubunyage. Esteri nawe yakoresheje ubu buryo bwo gusenga, aho yari afite intego yo gusabira ubwoko bwabo ngo bureke kwicwa kuko umugabo bita Hamani yari yamaze kwemererwa kubwica.

    Mose nawe yasenze yiyirije ubusa afite intego yo guhishurirwa no gusobanurirwa amategeko icumi y`Imana.

    Kugira Kwizera: Nkuko ijambo ry`Imana ritubwira ko bidashoboka ko utizera yashobora kunezeza Imana. Kandi ko uwegera Imana agomba kwizera ko iriho kandi igirira neza abayishaka, ujya kwiyiriza ubusa nawe agomba kubanza kwizerako Imana idaha agaciro kuba wiyicishije inzara, kuba wacitse intege kubera kutarya cyangwa ukaba watakaje ibiro byinshi, ahubwo ko Ireba kwizera wabikoranye.

    Gushyira umutima wawe wose kumasengesho yawe (Concentration totale): Mu gihe cyo gusenga wiyirije ubusa, ni byiza gushyira umutima wawe wose ku gikorwa cyo gusenga. Kabone n`ubwo waba urimo gukora indi mirimo bisaba guhanga amaso Imana. Nkuko Mose nawe yagombye kwitarura abandi bantu akajya gusengera kumusozi, Yesu nawe yagombye kujya gusengera mu butayu, ni ko nawe ukwiye kubikora.

    Kwirinda ibyo wakundaga: Mu gihe cy`amasengesho yo kwiyiriza ubusa, ni byiza kwirinda cyane gutwarwa n`ibyo wakundaga.

    Kubahiriza amabwiriza yashyizweho (Modalities): Mu gihe cy’amasengesho yo kwiyiriza ubusa ni byiza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu gihe wateguraga amasengesho yawe.

    Ibi bishatse kuvuga kubahiriza igihe cy`amasengesho agomba kumara, uburyo uzayakora, ibyo wiyemeje uzareka mu gihe cy`amasengesho, kutagira icyo ufata cyo kunywa no kurya cyangwa, kimwe muri byo n’ibindi kuko bigaragaza gutinya Imana kwawe no kubaha icyo wiyemeje.

    Kwihana: Mu gihe cy`amasengesho yo kwiyiriza ubusa ni byiza kwiyeza nkuko Imana yasabye abisilaheli kubanza kwiyeza ndetse no gutunganya imyambaro yabo igihe bari bagiye kwegera umusozi. Ni ngobwa rero kubanza kwicuza no kwihana mbere yo gutangira aya masengesho.

    Kugira urukundo: Mbere yo gutangira amasengesho yo gusenga utariye, ni byiza kubanza kubabarira abakugiriye nabi, nkuko ijambo ry`Imana rivuga ngo utubabarire ibicumuro byacu nkuku natwe tubabarira abaducumuyeho. Muri cyo gihe kandi, ni byiza kugira uwo uha amafunguro wari gufata aho kuyibikira ngo uzayafate nyuma yamasengesho!

    Kugira ibyishimo: Ni byiza gukora amasengesho yo kwiyiriza ubusa ubyishimiye, ntushake kugaragariza abantu ko uri mu bihe bikuremereye cyangwa se bimeze nk`igihano ahubwo ukishimira ko Imana yumva amasengesho yawe.

    Kugira Ibanga: Si byiza ko ubwira umuhisi n`umugenzi ko uri mumasengesho yo kwibuza ibyo kurya, ahubwo ibyo ukora byose bimenywe na so ureba ahirereye.

    Kuba umwana w`Imana: Niba utarakira Yesu nk`umwami n’umukiza wawe, ntiwakagombye gusenga wiyirije ubusa. Muyandi magambo wakagombye kubanza kwicuza no kwihana mbere yo gusenga wiyirije ubusa

    Kwirinda mu byo uvuga: Kugira ngo amasengesho yawe yo kwiyiriza ubusa arusheho kukugirira akamaro , kurinda ururimi rwawe ni ingenzi cyane kuko muzi neza ko amagambo menshi avamo ibiucmiro.

    Source: Amarebe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mbere-yo-kwiyiriza-ubusa-banza-ukore-ibi-bintu-amasengesho-yawe-azakugirira.html

  • Menya igitera isepfu n’uko wayirinda #rwanda #RwOT

    Isepfu ni ibintu bikunze kuba kuri buri wese hatitawe ku cyo ari cyo, abahanga bakaba bavuga ko ahanini biba bitewe n’imihindagurikire y’umubiri w’umuntu aho igice cyitwa diaphragm giherreye ahagana mu ijosi gisa n’icyifunze umwuka ntubashe guca mu bihaha neza.

    Birangwa no kuba igicamakoma (diaphragm) cyikanya inshuro zikurikiranye kandi utabasha kugenzura no guhagarika. Ubusanzwe igicamakoma nicyo kiyobora uko duhumeka, iyo cyikanye umwuka winjira mu bihaha naho cyakiyoroshya umwuka ugasohoka mu bihaha.

    Twibutse ko umwuka winjira mu bihaha ari oxygene naho usohokamo ukaba gaz carbonique.

    Iyo rero uko kwikanya no kwiyoroshya bikozwe mu buryo budasanzwe bitera gusepfura. Akantu kose ubusanzwe gatuma igicamakoma cyikanya gatuma inzira ihuza umuhogo n’igihogohogo yifunga ku buryo butunguranye kandi bwihuse. Ibyo bitera gusohoka kw’ijwi ridasanzwe ari ryo jwi twumva iyo dusepfuye.

    Gusepfura biterwa n’iki?

    Gusepfura biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye ndetse hari n’igihe ushobora gusepfura byizanye.

    Zimwe mu mpamvu zinyuranye zitera gusepfura harimo:

    •Kurya ibiryo byinshi
    •Kurya ibirimo ibirungo byinshi cyane cyane birimo urusenda n’ibindi biryana cyangwa byokera
    •Kunywa inzoga
    •Kunywa ibintu birimo CO2 nka za soda zinyuranye (Fanta, Coca cola, Sprite, …)
    •Kurya ibishyushye cyane cyangwa ibikonje cyane
    •Impinduka zitunguranye z’ubushyuhe mu kirere
    •Kumira umwuka mu gihe uriguhekenya shikereti
    •Kunywa itabi
    •Kuva mu kinya nyuma yo kubagwa
    •Kuba hari imiti ukoresha cyane cyane ivura indwara zo mu mutwe
    •Kwikanga no kugira stress
    •Kumira umwuka mwinshi, nko mu gihe uri kunywa
    •Kuba hari akavungukira k’ibiryo kayobeye mu nzira y’umwuka

    Gusa kugira isepfu imara igihe kinini bishobora guterwa n’izindi mpamvu zinyuranye zituma hari impinduka iba ku mikorere y’igicamakoma.

    Muri zo nanone twavuga:

    •Uburyaryate mu gutwi, bushobora guterwa n’ikintu cyaguyemo
    •Uburyaryate mu muhogo
    •Kurwara umwingo
    •Ikirungurira no kuba urwaye igifu
    •Ikibyimba mu mihogo cyangwa kanseri yo mu muhogo

    Izindi mpamvu twazishyira mu itsinda ry’igihe urwungano rw’imyakura rudakora neza. Urwo rwungano rugizwe n’ubwonko n’uturandaryi dushamikiye ku rutirigongo.
    Ibi nabyo bitera isepfu ihoraho.

    •Stroke ariyo iterwa nuko umutsi ujyana amaraso mu bwonko waturitse cyangwa wifunze
    •Kwangirika k’uturandaryi ku buryo bwa karande
    •Ibibyimba na kanseri
    •Mugiga
    •Gukomereka mu mutwe cyangwa ku bwonko
    •Kugira ibizi byinshi mu bwonko
    •Ubwandu bufata ubwonko

    Ni bande bafite ibyago byinshi byo kurwara isepfu?

    Muri rusange isepfu ntawe utayirwara, mu myaka yose, ibitsina byombi. Ubushakashatsi bugaragaza ko n’umwana ukiri mu nda ashobora gusepfura.
    Gusa hari bimwe byongera ibyago byo kuba warwara isepfu.

    •Kuba uri umugabo (igitsina gabo)
    •Ugira byinshi biguhangayikisha haba kugira ubwigunge, kwiheba no kumva udatuje cyane.
    •Kuba waratewe ikinya rusange (umubiri wose, kimwe kigusinziriza)
    •Niba warabazwe, cyane cyane ku nda

    Ni gute isepfu wayivura?

    Akenshi isepfu iraza ikanijyana. Gusa hari igihe iza ikamara umwanya munini ndetse uyirwaye akabangamirwa. Niba isepfu yawe imaze iminsi igera cyangwa irenga ibiri ni byiza kugana ivuriro rikuri hafi, bakareba ikiri kubitera kikaba ari cyo kivurwa.

    Gusa hari uburyo bunyuranye bwo kuvura isepfu wakorera mu rugo, nawe ubwawe ukayivura. Nubwo ari bwinshi, ugerageza buri buryo kugeza uhuye n’ubukuvura neza.

    1.Gerageza guhumekera mu kintu gifunze nk’ishashi cyangwa emballage
    2.Rya akayiko k’isukari
    3.Funga umwuka byibuze igihe kinini ushobora
    4.Nywa ikirahure cy’amazi akonje
    5.Fata ku isonga y’ururimi urukurure, wasamye
    6.Injiza ikiyiko mu muhogo, ufashe aho urisha, noneho ugikoze ku kamironko (ya nyama iri hejuru mu muhogo)
    7.Icara usutamye amavi agera mu gatuza, ugume gutyo kugeza ukize
    8.Gerageza guhumeka buhoro, witsa gacye
    9.Sohora umwuka cyane kandi mwinshi uwusunika n’ingufu

    Iyo ibi byose bitagize icyo bitanga, ukamara iminsi 2 ugisepfura, ni byiza kujya kwa muganga.

    Ni gute wakwirinda isepfu?

    Nubwo nta buryo bwihariye wakoresha wirinda isepfu, ariko mu gihe ukunze kurwara isepfu kenshi gerageza kugabanya ibiyongera. Muri byo twavuga:

    •Gerageza kutarya cyane
    •Gabanya ibyo kunywa birimo CO2 ni ukuvuga za fanta, energy drinks, za Malti, n’ibindi bidasembuye birimo CO2.

    •Reka inzoga cyangwa uzigabanye
    •Irinde ihinduka ry’ikirere ridasanzwe, nihakonja uhite wifubika, nihashyuha wambare ibiguha akayaga
    •Gerageza kwirinda stress no guhangayika cyane. Ibyo ubasha kwirengagiza ubyirengagize, ibyo utabonera umwanzuro ntubyibazeho.

    Source: https://umutihealth.com/, www.inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-igitera-isepfu-n-uko-wayirinda.html

  • Iterabwoba ryatuzaho twahangana naryo uko bikwiye – Perezida Kagame –

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Mata 2021, mu muhango wo gusoza amasomo y’abanyeshuri 721 binjiye mu Ngabo z’u Rwanda bari ku rwego rw’abofisiye bato.

    Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera. Witabiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda, abo mu nzego za Leta ndetse na bamwe mu bagize imiryango y’abasoje amasomo.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu kubaka ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda haba hagamijwe kurinda ubusugire bw’abaturarwanda, ariko ntawe rushaka gutera ubwoba.

    Yagize ati “Nta we dukwiye gutera ubwoba cyangwa guhungabanya umutekano we, ndavuga ahandi, ahubwo uhereye no ku baturanyi ukajya n’ahandi, twifuza umubano mwiza. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke duhereye ku baturanyi abo mu Majyepfo, Uburengerazuba, Uburasirazuba n’Amajyaruguru.’’

    Yashimangiye ko mu kubaka ubushobozi bw’ingabo ahanini binajyana no kwitegura guhangana n’uwo ari we wese wagerageza guhungabanya ituze ry’Abanyarwanda.

    Ati “Icyo twubakira ubwo bushobozi ni ukugira ngo u Rwanda rugire umutekano ndetse tuwubakireho dutere imbere no kugira ngo twumve ko iterabwoba ryatuzaho twahangana naryo uko bikwiye.’’

    “Icyashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu, icyo aricyo cyose, ubwo bushobozi ni cyo twifuza kubukoresha, ntitwifuza kubukoresha hanze y’igihugu cyacu twifuza kugira uwo tugirira nabi. Uwashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu, ntibyamugendekera neza, byamuhenda, byamusaba ikiguzi atari yatekereje.’’

    Ubu butumwa yabutanze mu gihe bamwe mu bayobozi n’abarwanyi bahoze mu Mutwe w’Iterabwoba wa FLN ushamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD, yashinzwe na Paul Rusesabagina batawe muri yombi ndetse bakaba bari imbere y’ubutabera.

    FLN yagabye ibitero bitandukanye mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, byaguyemo abantu icyenda, abandi barakomereka, ndetse hanangizwa imitungo itandukanye.

    Nyuma y’ibi bitero Ingabo z’u Rwanda zatabaye bwangu ndetse ababigizemo uruhare barakurikiranwa.

    Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yongeye kuburira imitwe y’iterabwoba, avuga ko ibyo yifuza byose bitazashoboka kuko Abanyarwanda batazemera ko igihugu cyabo kigirwa akarima k’imitwe y’iterabwoba.

    Icyo gihe yagize ati “Aho bishoboka hose, tuzana abo bahungabanya umutekano w’igihugu cyacu imbere y’ubutabera. Amategeko ntakwiye kugibwaho impaka, ndetse ubu dufite imanza nyinshi ziri mu nkiko zacu, zirimo [abantu bari] mu mitwe yitwaje intwaro”.

    Umukuru w’Igihugu yibukije abofisiye ko inshingano zabo z’ibanze ari ukurinda igihugu.

    Yakomeje ati “Mugomba guhora muzirikana ko mu murimo wanyu, mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda, abavandimwe banyu n’abandi. Ni inshingano iremereye mukwiye guha agaciro gakwiye, RDF igakomeza kwiyubaka no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa nkuko nabivuze.’’

    Perezida Kagame kandi yavuze ko umusanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro unarenga imbibi z’u Rwanda, ukanagera mu bindi bihugu.

    Ati “Aho hakongerwaho uko twafasha mu buryo bwo kubaka umutekano ahandi mu gihe twifashishijwe, ibi bigaragarira mu bikorwa byagiye bigaragara hanze aho twasabwe gukorana n’inshuti, ibindi bihugu ndetse na Loni kuzana amahoro cyangwa gushakisha amahoro mu bihugu bitayafite. Ibyo twagiye tubyitabira vuba na bwangu.’’

    U Rwanda kandi ni igihugu cya gatatu ku Isi gifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo buzwi nka ‘UNMISS’ ubwo kugarura amahoro muri Darfur buzwi nka ‘UNAMID’ n’ubwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka ‘MINUSCA’.

    Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yavuze ko iterabwoba ryose ryabera ku butaka bw’u Rwanda ingabo zarwo ziteguye guhangana naryo uko bikwiye

    Perezida Kagame yavuze ko iterabwoba ryose ryabera ku butaka bw’u Rwanda ingabo zarwo ziteguye guhangana naryo uko bikwiye

  • Iterabwoba ryatuzaho twahangana naryo uko bikwiye – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Mata 2021, mu muhango wo gusoza amasomo y'abanyeshuri 721 binjiye mu Ngabo z'u Rwanda bari ku rwego rw'abofisiye bato.

    Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera. Witabiriwe n'abayobozi bakuru mu ngabo z'u Rwanda, abo mu nzego za Leta ndetse na bamwe mu bagize imiryango y'abasoje amasomo.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu kubaka ubushobozi bw'Ingabo z'u Rwanda haba hagamijwe kurinda ubusugire bw'abaturarwanda, ariko ntawe rushaka gutera ubwoba.

    Yagize ati 'Nta we dukwiye gutera ubwoba cyangwa guhungabanya umutekano we, ndavuga ahandi, ahubwo uhereye no ku baturanyi ukajya n'ahandi, twifuza umubano mwiza. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke duhereye ku baturanyi abo mu Majyepfo, Uburengerazuba, Uburasirazuba n'Amajyaruguru.''

    Yashimangiye ko mu kubaka ubushobozi bw'ingabo ahanini binajyana no kwitegura guhangana n'uwo ari we wese wagerageza guhungabanya ituze ry'Abanyarwanda.

    Ati 'Icyo twubakira ubwo bushobozi ni ukugira ngo u Rwanda rugire umutekano ndetse tuwubakireho dutere imbere no kugira ngo twumve ko iterabwoba ryatuzaho twahangana naryo uko bikwiye.''

    'Icyashaka guhungabanya ubusugire bw'igihugu cyacu, icyo aricyo cyose, ubwo bushobozi ni cyo twifuza kubukoresha, ntitwifuza kubukoresha hanze y'igihugu cyacu twifuza kugira uwo tugirira nabi. Uwashaka guhungabanya ubusugire bw'igihugu cyacu, ntibyamugendekera neza, byamuhenda, byamusaba ikiguzi atari yatekereje.''

    Ubu butumwa yabutanze mu gihe bamwe mu bayobozi n'abarwanyi bahoze mu Mutwe w'Iterabwoba wa FLN ushamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD, yashinzwe na Paul Rusesabagina batawe muri yombi ndetse bakaba bari imbere y'ubutabera.

    FLN yagabye ibitero bitandukanye mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, byaguyemo abantu icyenda, abandi barakomereka, ndetse hanangizwa imitungo itandukanye.

    Nyuma y'ibi bitero Ingabo z'u Rwanda zatabaye bwangu ndetse ababigizemo uruhare barakurikiranwa.

    Ubwo yatangizaga icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yongeye kuburira imitwe y'iterabwoba, avuga ko ibyo yifuza byose bitazashoboka kuko Abanyarwanda batazemera ko igihugu cyabo kigirwa akarima k'imitwe y'iterabwoba.

    Icyo gihe yagize ati 'Aho bishoboka hose, tuzana abo bahungabanya umutekano w'igihugu cyacu imbere y'ubutabera. Amategeko ntakwiye kugibwaho impaka, ndetse ubu dufite imanza nyinshi ziri mu nkiko zacu, zirimo [abantu bari] mu mitwe yitwaje intwaro'.

    Umukuru w'Igihugu yibukije abofisiye ko inshingano zabo z'ibanze ari ukurinda igihugu.

    Yakomeje ati 'Mugomba guhora muzirikana ko mu murimo wanyu, mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda, abavandimwe banyu n'abandi. Ni inshingano iremereye mukwiye guha agaciro gakwiye, RDF igakomeza kwiyubaka no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa nkuko nabivuze.''

    Perezida Kagame kandi yavuze ko umusanzu w'u Rwanda mu kubungabunga amahoro unarenga imbibi z'u Rwanda, ukanagera mu bindi bihugu.

    Ati 'Aho hakongerwaho uko twafasha mu buryo bwo kubaka umutekano ahandi mu gihe twifashishijwe, ibi bigaragarira mu bikorwa byagiye bigaragara hanze aho twasabwe gukorana n'inshuti, ibindi bihugu ndetse na Loni kuzana amahoro cyangwa gushakisha amahoro mu bihugu bitayafite. Ibyo twagiye tubyitabira vuba na bwangu.''

    U Rwanda kandi ni igihugu cya gatatu ku Isi gifite umubare munini w'abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo buzwi nka 'UNMISS' ubwo kugarura amahoro muri Darfur buzwi nka 'UNAMID' n'ubwo kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka 'MINUSCA'.

    Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yavuze ko iterabwoba ryose ryabera ku butaka bw'u Rwanda ingabo zarwo ziteguye guhangana naryo uko bikwiye

    Perezida Kagame yavuze ko iterabwoba ryose ryabera ku butaka bw’u Rwanda ingabo zarwo ziteguye guhangana naryo uko bikwiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iterabwoba-ryatuzaho-twahangana-naryo-uko-bikwiye-perezida-kagame

  • NIYODUSHIMA Amin Maranatha: Itangazo ryo guhinduza izina #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NIYODUSHIMA Amin Maranatha mwene Ngayabateranya Damas na Mukeshimana Eugenie, utuye mu Mudugudu wa Mubano, Akagari ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo NIYODUSHIMA Amin Maranatha, akitwa NIYODUSHIMA Maranatha Gahima mu gitabo cy’Irangamimerere.
    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Ndashaka izina ry’umuco Nyarwanda

    Source : https://imirasire.com/?NIYODUSHIMA-Amin-Maranatha-Itangazo-ryo-guhinduza-izina

  • Zimwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Gihembe na Kigeme zatangiye kwimurirwa i Mahama – #rwanda #RwOT

    Ibi bitangajwe nyuma yaho mu mpera z'icyumweru dushoje mu nkambi ya Mahama batangiye kwakira izi mpunzi ari nako izahabarizwaga zisaga ibihumbi 23 z'Abarundi zamaze kuyivamo zigataha.

    Umukozi ushinzwe Itumanaho muri iyi Minisiteri, Twishime Jean Claude, yabwiye IGIHE ko impunzi z'Abanye-Congo ziri mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi zatangiye kwimurirwa mu nkambi ya Mahama guturana n'impunzi z'Abarundi ngo kuko aho zari zituye byagaragaye ko ari mu manegeka.

    Yagize ati 'Ubushakashatsi ku mibereho y'impunzi no kubungabunga ibidukikije bwagaragaje ko hari impunzi ziri mu manegeka ashobora kuziteza ibibazo zikaba zigomba kuhava kugira ngo zidahura n'ibyo bibazo. Mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwazo mu kaga no kurengera ibidukikije, abari mu manegeka barimurwa haba Gihembe no mu zindi nkambi.'

    Twishime yavuze ko kuri ubu imiryango 833 igizwe n'abantu 3.728 mu nkambi ya Kigeme n'imiryango 244 igizwe n'abantu 1049 mu nkambi ya Gihembe ariyo miryango imaze kwimurirwa mu nkambi ya Mahama izanakomeza kwimurirwamo indi miryango bizagaragara ko iri mu manegeka.

    Twishime yavuze ko uretse imiryango ibarizwa mu nkambi izimurwa n'abandi banyarwanda batuye hirya no hino mu gihugu ahantu bigaragara ko ari mu manegeka bakwiriye kumva ko bakwiriye kwimuka mu rwego rwo kwirinda ibyago bishobora kubageraho.

    Ati 'Turasaba abari mu manegeka ahariho hose kubyumva kuko bigamije kurengera ubuzima bwabo. Iki gikorwa cyo kwimuka mu manegeka ahashyira ubuzima mu kaga kireba buri wese, no ku bandi baturage mu gihugu birakorwa.'

    Kuri ubu mu Rwanda habarurwa impunzi zirenga ibihumbi 130 ziganjemo izaturutse mu gihugu cy'u Burundi, izaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n'izaturutse mu gihugu cya Libya.

    Inkambi ya Mahama ni imwe mu zicumbikiye umubare munini w'impunzi mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zimwe-mu-mpunzi-zo-mu-nkambi-ya-gihembe-na-kigeme-zatangiye-kwimurirwa-i-mahama

  • Uwashaka guhungabanya umutekano wacu ntibyamugendekera neza- Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yabivugiye mu muhango wo gusoza amasomo y’abanyeshuri 721 binjiye mu Ngabo z’u Rwanda bari ku rwego rw’aba ofisiye bato.

    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Igihugu gitere imbere kigomba kuba gifite isigirikare cyiza na cyo kikagirwa cyiza no kuba buri wese ukirimo arangwa n’imyitwarire myiza.

    Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko kandi ibi bisaba kubaka ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda kugira ngo iki gihugu gikomeze kubana neza n’amahanga.

    Ati 'Uhereye no ku baturanyi twifuza umubano mwiza tugakora ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke, duhereye ari mu Majyepfo, Iburengerazuba, iburasirazuba ndetse n’Amajyaruguru.'

    Yavuze kandi ko ubwo bushobozi bwubakwa mu gisirikare bugomba no kwifashishwa mu guhangana n’iterabwoba cyangwa icyahungabanya Abanyarwanda bose aho cyaturuka hose.

    Yagize ati 'Bikanumvikana ko uwashaka guhungabanya umutekano wacu ubusugire bwacu bitamugendekera neza. Ni ukuvuga ko bihenze cyane byamuhenda, byamusaba ikiguzi atari yatekereje, ni aho ibyaco bigarukira ku kubaka ingufu.'

    Yanavuze ko ubwo bushobozi bugomba no gukoreshwa mu gutanga umusanzu ahandi hanze mu gihe bwaba bwifuzwa kandi ko byagiye bikorwa nko mu bihugu cyangwa Umuryango w’Abibumbye wagiye witabaza igisirikare cy’u Rwanda mu kugarura amahoro aho atari.

    Yibukije abasirikare n’abarangije amasomo uyu munsi ko batangiye urugendo mu nzira y’ubuyobozi mu bikorwa biranga ingabo z’u Rwanda.

    Yagize ati 'Mugomba guhora muzikirikana ko umurimo wanyu mbere na mbere ari ugukorera Abanyarwanda, ababyeyi banyu, abavandimwe banyu, aho mukomoka. Iyi ni inshingano iremereye, mugomba kubiha agaciro bikwiye, RDF igakomeza kwiyuba no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa haba m baturanyi cyangwa mu bindi bihugu cyane cyane bya Africa.'

    Yaboneyeho gushimira iri shuri rya Rwanda Military Academy rikomeje gutera intambwe ishimishije.

    Yavuze ko abagize amahirwe yo kujya kwiga muri iri shuri, bagomba kuyabyaza umusaruro bagakoresha mu buryo bukwiye aya mahirwe banafasha iri shuri gutera imbere.

    Perezida Kagame Paul yaboneyeho gushimira imiryango n’inshuti z’aba basoje amasomo ya gisirikare anifuriza imirimo myiza abayarangije kuko binjiye mu muryango mwiza wa RDF.

    Yagize ati 'RDF ni umuryango umeze neza twese twishimira kuba turimo, iryo zina ryiza rizakomeze kubagaragaraho mukomeze kuryubaka ari na ko twubaka Igihugu cyacu.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Uwashaka-guhungabanya-umutekano-wacu-ntibyamugendekera-neza-Perezida-Kagame

  • Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abofisiye 721 bashya mu Ngabo z’u Rwanda –

    Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako i Bugesera. Wabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kimaze igihe cyugarije igihugu.

    Abasoje amasomo yabo uyu munsi uko ari 721 barimo abakobwa 74. Bose bari mu byiciro bitatu barimo ikigizwe n’abanyeshuri 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu.

    Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 506 bize umwaka umwe mu masomo ajyane n’ibya gisirikare gusa. Iki cyiciro kigizwe n’abari abasirikare bato mu ngabo 347 hamwe n’abari abasivile 159 bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

    Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye batandatu barangije mu mashuri ya Gisirikare mu bihugu birimo u Bubiligi, Kenya na Sri Lanka.

    Umuyobozi w’iri shuri, Maj. Gen. Innocent Kabandana, yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye kuko hari abatangiranye n’aba basoje amasomo ariko batabashije kuyarangiza kubera impamvu zitandukanye.

    Ati “Urugendo aba banyeshuri bagenze ntabwo rwari rworoshye, 62 batangiranye ntibabashije kurangiza ku mpamvu zitandukanye zirimo gutsindwa amasomo, imyifatire ndetse n’uburwayi.”

    Perezida Kagame yasabye abasoje amasomo guhora bazirikana ko umurimo wabo mbere na mbere ari ugukorera abanyarwanda, gusa ababwira ko ari inshingano iremereye ikwiriye guhabwa agaciro gakwiriye ku buryo RDF ikomeza kwiyubaka igakomeza no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa.

    Perezida Kagame yashimiye iri shuri rikomeje gutanga ubumenyi buhanitse mu masomo rusange n’aya gisirikare, ashimira abarimu, ubuyobozi bwaryo n’ubwa RDF muri rusange ku ntambwe nziza ikomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye.

    Ati “Abafite amahirwe yo kwiga no guhugurirwa hano bagomba gukoresha uko bikwiye ibyo ishuri ritanga bakanafasha guteza iri shuri ubwaryo imbere.”

    Abasoje amasomo yabo uyu munsi harimo abakobwa 71

    Perezida Kagame ubwo yagenzuraga akarasisi k’ingabo zisoje amasomo

    Abasoje amasomo barimo abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ndetse n’ubuhanga mu by’ubukanishi n’ingufu

    Barahiriye kuzuzuza inshingano zabo uko bikwiriye

    Abasoje amasomo ubwo bambaraga ipeti rya Sous-Lieutenant bahawe

    Perezida Kagame yasabye abasoje amasomo yabo kumva ko inshingano zabo z’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda

  • Abakozi ba AOS Ltd bashenguwe na Jenoside yakorewe i Ntarama, biyemeza guhangana n’abayipfobya –

    Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kiliziya ya Ntarama yari isanzwe ari imwe muri santarare ( Centrale), ya Paruwasi ya Nyamata. Nubwo yari inzu ntagatifu, ntibyabujije kuyigabiza bakiciramo ibihumbi by’abatutsi bari bayihungiyemo babaziza uko bavutse.

    Kuri iyi nyubako yahinduwe urwibutso rwa Jenoside, abayobozi n’Abakozi ba AOS babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside, uburyo Abatutsi bishwe ndetse berekwa ibimenyetso by’amateka bibitswe mu rwibutso rwa Ntarama mu rwego rwo guhangana n’abashobora kuyipfobya.

    Umuyobozi Mukuru wa AOS Ltd, Seong Woo Kim, yavuze ko AOS yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hibukwa abayizize, baharanira ko itazongera ukundi mu Rwanda no ku Isi yose.

    Seong Woo yavuze ko hashize imyaka 27 Jenoside ibaye ariko ko hakigaragara abayipfobya banayihakana, avuga ko abo bagomba kurwanywa hifashishijwe imbaraga zose zishoboka.

    Ati “Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko ibyabaye ntibizibagirana, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ntibazibagirwa ibyabaye .”

    Yakomje ati “Twese dutewe inkeke n’abapfobya Jenoside bakomeje kwiyongera, tugomba kurwanya twivuye inyuma abafite iyo ngengabitekerezo.”

    Usibye kuba bunamiye bakanaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama, bishyuriye ubwisungane mu kwivuza miryango igera ku 1000 y’abarokotse Jenoside yo mu Karere ka Bugesera.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera Ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette, yavuze ko ibyo AOS Ltd yakoze ari ibyo gushima kuko ari uguha agaciro abakambuwe bazizwa uko baremwe.

    Ati “Ideni tubagomba ni ukubaha icyubahiro. Ikindi ni ukumenya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukabitaho mu buryo bwose bwaba ubuzima, uburezi, ubuvuzi ndetse no mu iterambere ryabo”.

    Yavuze ko abantu bakwiye guharanira ubumwe n’ubwiyunge kuko arizo mbaraga z’igihugu.

    Yakomeje agira ati “Ikindi kandi tukaba umwe, kuko twahisemo kuba umwe. Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu. Ubumwe n’Ubwiyunge tubushyize imbere kugira ngo twubake u Rwanda ruzira amacakubiri, Jenoside ntizongere kuba ukundi.”

    Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 barenga 5000 bari bahahungiye, bari baturutse mu bice bihakikije.

    Abakozi ba AOS basobanuriwe amateka ya Jenoside ndetse n’uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa

    Abakozi ba AOS beretswe ibimenyesto by’amateka bifasha guhangana n’abashobora gupfobya Jenoside no kuyihakana

    Bamwe mu bakozi ba AOS bitegereza urukuta ruriho amazina y’abiciwe kuri Kiliziya ya Ntarama

    Bashyize indabo ndetse bunamira Abatutsi bashyinguye muri uru Rwibutso rwa Ntarama

    Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso

    Umuyobozi Ushinzwe abakozi mu kigo, AOS ashyira indabo ku rwibutso

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Bugesera ashyikirizwa inkunga y’ubwisungane mu kwivuza igenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette yashimye igikorwa AOS yakoze cyo gushyigikira abarokotse Jenoside ibishyurira ubwisungane mu kwivuza

    Umuyobozi Mukuru wa AOS yagaragaje ko yashenguwe n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Zimwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Gihembe na Kigeme zatangiye kwimurirwa i Mahama –

    Ibi bitangajwe nyuma yaho mu mpera z’icyumweru dushoje mu nkambi ya Mahama batangiye kwakira izi mpunzi ari nako izahabarizwaga zisaga ibihumbi 23 z’Abarundi zamaze kuyivamo zigataha.

    Umukozi ushinzwe Itumanaho muri iyi Minisiteri, Twishime Jean Claude, yabwiye IGIHE ko impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi zatangiye kwimurirwa mu nkambi ya Mahama guturana n’impunzi z’Abarundi ngo kuko aho zari zituye byagaragaye ko ari mu manegeka.

    Yagize ati “Ubushakashatsi ku mibereho y’impunzi no kubungabunga ibidukikije bwagaragaje ko hari impunzi ziri mu manegeka ashobora kuziteza ibibazo zikaba zigomba kuhava kugira ngo zidahura n’ibyo bibazo. Mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwazo mu kaga no kurengera ibidukikije, abari mu manegeka barimurwa haba Gihembe no mu zindi nkambi.”

    Twishime yavuze ko kuri ubu imiryango 833 igizwe n’abantu 3.728 mu nkambi ya Kigeme n’imiryango 244 igizwe n’abantu 1049 mu nkambi ya Gihembe ariyo miryango imaze kwimurirwa mu nkambi ya Mahama izanakomeza kwimurirwamo indi miryango bizagaragara ko iri mu manegeka.

    Twishime yavuze ko uretse imiryango ibarizwa mu nkambi izimurwa n’abandi banyarwanda batuye hirya no hino mu gihugu ahantu bigaragara ko ari mu manegeka bakwiriye kumva ko bakwiriye kwimuka mu rwego rwo kwirinda ibyago bishobora kubageraho.

    Ati “Turasaba abari mu manegeka ahariho hose kubyumva kuko bigamije kurengera ubuzima bwabo. Iki gikorwa cyo kwimuka mu manegeka ahashyira ubuzima mu kaga kireba buri wese, no ku bandi baturage mu gihugu birakorwa.”

    Kuri ubu mu Rwanda habarurwa impunzi zirenga ibihumbi 130 ziganjemo izaturutse mu gihugu cy’u Burundi, izaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’izaturutse mu gihugu cya Libya.

    Inkambi ya Mahama ni imwe mu zicumbikiye umubare munini w’impunzi mu gihugu