Category: Uncategorized

  • Uzura Umwuka Wera #rwanda #RwOT

    Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka. Mubwirane Zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu.

    Nk’umukristo ntukareke ngo wiruka kuby’isi ngo abe ari byo biba intumbero yawe ngo abe ari byo witaho kurusha ibindi; ahubwo ujye ugira inyota y’Umwuka Wera,wifuze kuzura Umwuka Wera. Akamaro ko kwuzura Umwuka Wera ntitwakavuga ngo tukarangize. Umurimo w’Umwami Yesu ntiwashoboraga gutangira kugeza aho wuzurijwe Umwuka Wera. Nyuma y’uko kuzuzwa niho ibimenyetso byatangiye gukurikira umurimo We mu isi.

    Niba warakiriye Umwuka Wera, urahirwa! Iyo Umwuka Wera afashe ubuzima bwawe mu biganza, imihate yawe, imibabaro, agahinda, ubutindi, gutsindwa no guhagarika umutima biba bishize! Ahari waba urwaye cyangwa uhura n’ingorane z’urushako, zo mu rugo rwawe, mu kazi, mu mashuri yawe cyangwa mu mutungo, uko ibyawe byaba byifashe kose, iyo wuzuye Umwuka Wera ushobora kuzanisha impinduka wifuza.

    Yesu yahaye abigishwa be amabwiriza yo gutegerereza i Yerusalemu kugeza aho bazuzurizwa Umwuka Wera (Luka 24:49). Yari azi ko bakeneye kuzuzwa Umwuka kugira ngo babashe gusohoza umurimo yabahaye. Na we ukeneye kuzuzwa mu buzima bwawe! Ushobora kuzuzwa, ukongera ukuzuzwa nanone.

    Icyo ukeneye gukora nta kindi ni ukwifungirana mu bwiherero bwawe ugakora icyo ibyanditswe bivuga mu Befeso 5:18. Wibwire Zaburi, indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, ucurangire Umwami mu mutima! Niba utarakira Umwuka Wera kandi waravutse ubwa kabiri hita ubikora. Vuga gusa uti 'Mwuka Wera nkunda ndakwakiriye mu buzima bwanjye mu izina rya Yesu' Uzatangazwa n’impinduka azazana mu buzima bwawe; mu rugo, ku kazi, mu mwuga wawe, mu rushako, mu mutungo no mu bindi byose bikureba!

    Inkomoko: 'Urusobe rw’Ibiriho ' Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uzura-Umwuka-Wera.html

  • Bamufunze ari mu kiganiro: Uko Operasiyo yo g… – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tanu z'amanywa zo kuri iki Cyumweru tariki 25 Mata 2021 ni bwo inkuru yasakaye mu bitangazamakuru ivuga ko Davis D na Kevin Kade batawe muri yombi.  

    Umuvugizi w'Umusigire w’Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry yahamirije INYARWANDA aya amakuru, avuga ko bafunze abantu batatu bakekwaho gusambanya umwana n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

    Yakomeje ati 'Hafunzwe uwitwa Icyishaka David, Ngabo Richard, Habimana Thierry bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana.'

    Yavuze ko abatawe muri yombi, bafashwe mu matariki atandukanye. Yagize ati “Umwana yafatiwe kwa Habimana Thierry bari kumwe, abo bandi nabo bafashwe nyuma mu matariki ya 21 na 24 mata 2021”.

    Inkuru yitabwa muri yombi rya Davis D na Kevin Kade yaje hashize amasaha macye Polisi y'u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 12 barimo umuraperi Jay Polly bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndetse bafatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi.

    INYARWANDA igiye kugaruka kuri Operasiyo yo guta muri yombi Davis, Kevin Kade na Habimana Thierry:

    Tariki 18 Mata 2021, Kevin Kade yagiye kureba Davis D mu rugo aho atuye Kicukiro kugira ngo banoze umushinga w'indirimbo nshya bagomba gukorana.

    Hari uruhande rutari rwashimye umushinga w'iyi ndirimbo, bitewe n'uko Davis D asanzwe afitanye indirimbo na Kevin Kade, uru ruhande rukifuza ko bombi batahita bongera gukorana indirimbo. Ariko umujyanama wabo arabyifuza cyane.

    Kuri iyo tariki bahura, bombi ibitekerezo byarisukiranyaga ari nako bahuza imbaraga mu kwandika iyi ndirimbo, batekereza n'uko izakorwa muri studio.

    Umukobwa twahaye izina rya 'Sonia' ari nawe bashinjwa gusambanya n'ubufatanyacyaha mu kumusambanya, yahamagaye ku murongo wa telefoni Kevin Kade amubwira ko ashaka kumusura mu rugo iwaho (Kevin Kade abana n'ababyeyi be) undi amubwira ko adahari yagiye kureba Davis D.

    Sonia yabwiye Kevin Kade kumurangira neza aho bari, undi arabikora. Bidatinze, uyu mukobwa yahise abageraho arakomanga Kevin Kade amuha karibu bicara ku ibaraza.

    Davis D wari mu nzu yarasohotse, ajya gusuhuza uyu mukobwa wari wabasuye. Uyu muhanzi bwari bwo bwa mbere abonye uyu mukobwa ari nabwo bahuye nk'uko uwaye amakuru INYARWANDA abivuga.

    Ati 'Davis D yari ari mu nzu ye, Kevin Kade ajya kuvugana n'uwo mukobwa. Bicaye ku ibaraza kuko hari intebe. Kevin Kade yasezereye uwo mukobwa amubwira ko agiye gukomeza gukora indirimbo na Davis D.'

    Uyu mukobwa yahise asezera Kevin Kade akomereza mu birori by'isabukuru y'amavuko ya Habimana Thierry usanzwe ari umufotozi muri Kibondo Studio byabereye kuri Onomo Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

    Umuhazi Kevin Kade yavuze ko umwaka ushize aziranyi na ‘Sonia’ bahuriye kuri Instagram

    Ibirori by'isabukuru byarangiye habura iminota micye ngo amasaha abantu bagomba kuba mu rugo agere. Uyu mukobwa usanzwe uziranyi na Habimana Thierry yaramweruriye amubwira ko nta tike afite yo gutaha mu rugo iwabo, Habimana amushyira mu mudoko ye baratahana aho atuye Rwarutabura i Nyamirambo. Barararanye.

    Tariki 19 Mata 2021, Mu gitondo Gafotozi Habimana Thierry yarazindutse ategura ibikoresho birimo Camera ajya gufata amafoto mu muhango wo gushyingura Sebukwe w'umuhanzi Tom Close witabye Imana tariki 12 Mata 2021.

    Habimana yasize uwo mukobwa mu nzu asiga amubwiye gutaha. Uyu mukobwa kuva mu ijoro rya tariki 18 Mata 2021, yari yakuyeho telefoni ye ngendanwa.

    Habimana avuye ku kazi yagarutse mu rugo asanga wa mukobwa aracyari mu rugo. Uwaganiriye na INYARWANDA yavuze ko hari amakuru atemezwa neza ari muri dosiye, avuga ko uyu musore yahise ahamagara kuri telefoni Mubyara w'uyu mukobwa amubwira ko umukobwa wabo yaraye iwe baza kumufata, undi arabyanga.

    Tariki 20 Mata 2021, umukobwa yongeye kurara kwa Habimana. Uwahaye amakuru INYARWANDA yavuze ko hari amakuru bamenye y'uko uyu mukobwa yari amaze iminsi yarabuze iwabo baratangiye gushakisha ahantu hose.

    Hifashishijwe sosiyete ya MTN igaragaza umuntu wa nyuma uyu mukobwa yavuganye nawe kuri telefoni basanga ari Kevin Kade atangira gushakishwa.

    Abapolisi bagiye mu rugo rw'ababyeyi ba Kevin Kade basanga arahari, babwira umubyeyi ko bashaka umuhungu we kuko hari ibyo bashaka kumubaza.

    Polisi ngo yageze kwa Kevin Kade idafite impapuro zibaha uburenganzira bwo kumuta muri yombi. Abapolisi bavuze mu izina umukobwa bashakisha Kevin Kade, avuga ko atamuzi. Bifashishije nimero y'uwo mukobwa Kevin Kade arayihamagara basanga amazina azwi ye atandukanye n'ayo Kevin Kade azi.

    Kevin Kade yabwiwe ko uwo mukobwa yabuze, abazwa uko baziranyi. Uyu muhanzi yavuze ko hashize umwaka umwe aziranyi n'uyu mukobwa, kandi ko ari umwe mu bamubwira ko ari umufana we bahuriye ku rubuga rwa Instagram.

    Uyu muhanzi yabwiye aba bapolisi ko hashize umwanya muto avuganye n'uyu mukobwa kuri telefoni y'undi muntu. Ngo ni ibisanzwe kuri uyu mukobwa gukoresha nimero z'abandi bantu mu gihe aziko ari mu makossa.

    Abapolisi babwiye umubyeyi wa Kevin Kade ko bagiye kumujyana kugira ngo abafashe gushakisha uyu mukobwa kugeza bamugezeho.

    Kevin yabwiwe guhamagara ashuka uyu mukobwa ko ashaka ko babonana bakajyana ahantu mu birori, undi arabyemera.

    Kevin yagiye avugana kuri telefoni n'uyu mukobwa kugeza bamugezeho Rwarutabura kwa Habimana Thierry, basanga ngo bararyamanye. Hari hafi saa yine n'igice z'ijoro.

    Abapolisi bahise bata muri yombi Habimana Thierry, bahamagara kuri telefoni Se [Ni Umucamanza] wa Kevin Kade bamubwira ko umuhungu we nawe bamujyanye kugira ngo bagire ibyo bamubaza.

    Ati 'Baramuhamagaye baramubwira ati 'Umusore tumugezeho ariko n'umuhungu wawe turacyamucyeneye hari ibyo agomba gusubiza.'

    Habimana Thierry na Kevin Kade bahise bafungwa bahatwa ibibazo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021

    Buri wese yarabajijwe akorerwa dosiye. Kevin Kade yabwiwe ko umukobwa yavuze ko nawe baryamanye, aratungurwa.

    Davis D yatawe muri yombi atarasoza ikiganiro yagiranaga na Ally Soudy bifashishije Instagram

    Uyu muhanzi yisobanuye avuga ko ibyo umukobwa avuga amushyera, kuko yamusanze kwa Davis D bakaganiraho iminota micye agakomeza urugendo.

    Muri ako kanya, Kevin Kade na Habimana Thierry bahise bajyanwa gupimwa kuri Rwanda Forensic Laboratory (RFL) itanga serivisi z'ibimenyetso byifashisha ubuhanga n'ikoranabuhanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.

    Kevin Kade yabwiwe ati 'Umukobwa yaravuze ngo yagusanze kwa Davis D mujya mu nzu ye muraryamana uramurongora.'

    Uyu muhanzi yakomeje gushimangira ko nta gihe yamaranye n'uyu mukobwa, kuko yamubwiye ko bari mu kazi agahita agenda.

    Ati 'Ntabwo twaryamanye. Sinzi ko yanabibabwiye, cyaba ari ikinyoma. Cyane ko nta mufite hafi yanjye ngo abishinje. Yaranabivuze yaba yarambeshye. Kuko na Davis D mwamubaza.'

    Umutangabuhamya Davis D: Kevin Kade yabwiye Abapolisi ko Davis D azi neza uko ibintu byose byagenze bityo ko nawe yakwifashishwa akagaragaza ukuri.

    Uwaganiriye na INYARWANDA, yavuze ko bitewe n'imbaraga za Nyirarume w'uyu mukobwa [Ni umupolisi mu Mujyi wa Kigali], Davis D yisanze imbere y'inkuta.

    Yavuze ko Davis D yafashwe saa yine n'igice z'ijoro zo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, ari mu kiganiro na Ally Soudy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hifashishijwe urubuga rwa Instagram.

    Bamwe mu bakozi ba RIB binjiye mu nzu iho Davis D yari ari bavuga ko ari abaturanyi be. Umwana ubana na Davis D ababwira ko ari mu kiganiro.

    Abakozi ba RIB bicaye hafi iminota 30' bategereje Davis D barambiwe bahamagara Polisi ibafasha kumuta muri yombi.

    Davis D yari yabanje kwanga gusohoka mu nzu, avuga ko atazi aho bamujyanye kandi ko bakabaye baramutumyeho aho kugira ngo bamufate mu ijoro.

    Ngo Abapolisi ntibaretse asoza ikiganiro, bamusabye kubihagarika akabitaba.

    Davis D akimara gufatwa yavuze ko nta kintu ashobora kuvuga atabonye umunyamategeko we. Arabazwa kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021.

    Uwaganiriye na INYARWANDA yavuze ko mu byo yamenye ari uko uyu mukobwa arengeje imyaka 17 kandi ko 'kwiruka mu bahanzi ari ibintu bye'.

    Abafashwe Davis D, Kevin Kaden a Habimana Thierry bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n'ingingo ya 133 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Kevin Kade yavuze ko atigeze aryamana na ‘Sonia’ atanga Davis D nk’umutangabuhamya we

    Davis D yakuwe mu kiganiro ahagana saa yine n’igice z’ijoro abwirwa ko hari ibyo agomba gusobanura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105074/bamufunze-ari-mu-kiganiro-uko-operasiyo-yo-guta-muri-yombi-davis-d-kevin-kade-na-thierry-b-105074.html

  • Ruhango: Imiryango 800 y’abarokotse Jenoside ikeneye kubakirwa kuko inzu ibamo zishaje –

    Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 ubwo bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko uko ubushobozi buboneka buri mwaka hagenda hubakwa inzu mu midugudu ntangarugero zigahabwa abarokotse Jenoside batishoboye.

    Ati “Bijyana n’ubushobozi buhari kandi iyo bubonetse duhera ku banyantege nke, cyane cyane abarokotse Jenoside batishoboye. Buri mwaka tuba dufite nibura inzu nziza twubaka mu midugudu ntangarugero tugenda duha abatishoboye barokotse jenoside, buri mwaka tuyashyira mu mihigo.”

    Yakomeje avuga ko hari inzu zubatswe kera zatangiye gusaza, bityo bari kwegeranya ubushobozi bareba izasanwa ndetse n’izavugururwa.

    Ati “Uyu mwaka muri izo nshyashya twubaka mu midugudu ntangarugero tumaze kubaka inzu 20 ariko tuzi ko hari inzu zitameze neza ariko zitagwa nonaha zigera muri 800, ubwo rero izo dukomeza tureba uko ubushobozi bubonetse dusana tuvugurura ndetse dushobora no kubaka inshyanshya bitewe n’uko imeze.”

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango bavuga ko bagenda biyubaka kandi imibereho yabo iri guhinduka myiza.

    Mugabo Seleman ati “Mbere ya Jenoside twabayeho mu buzima bubi bw’itotezwa twari tumeze nk’abagwingiye, ariko ubu turi kwiyubaka kandi tugerageza gukora ibikorwa biduteza imbere.”

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango bishimira ko bafite umutekano kandi ko iyo hari uhuye n’ikibazo, ubuyobozi bumufasha kugikemura.

    Mugabo Seleman yavuze ko bakomeje kwiyubaka bitewe n’imiyoborere myiza iri mu gihugu

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko uko ubushobozi buboneka bagenda bubakira abarokotse jenoside bahereye ku bababaye kurusha abandi

    [email protected]


  • Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside #rwanda #RwOT

    Singirankabo Bikorwa Freeman uzwi cyane kuri Internet mu mugambi ugayitse wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umuhungu wa Tangishaka David na Mariane Baziruwiha. Uyu Nyina umubyara Mariane Baziruwiha, Jenoside ikirangira yoherejwe muri Ambasade y'u Rwanda muri Amerika ariko we ahitamo gufata amafaranga bari bamuhaye y'ingengo y'imari ya Ambasade arayatwara ku manwa y'ihangu yiguriramo inzu y'igitangaza ubwo abeshya ko ahunze.

    Baziruwiha yahawe akazi muri Ambasade tariki ya 4 Ukuboza 1995 yirukanwa tariki ya 21 Gicurasi 1996 kubera kunyereza akayabo. Usibye kunyereza amafaranga, Baziruwiha yakoranaga n'abantu bakoze muri Guverinoma y'Abajenosideri. Burya wasiga ikikwirukankaho ariko ntiwasiga ikikurimo.

    Ibi byabaye mu gihe na JMV Ndagijimana nawe akiri Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga nawe yanyereje amafaranga akavuga ko ahunze. Mu bushobozi buke bwa Leta y'u Rwanda itari ifite ubushobozi, ikaba yarakoresheje amafaranga menshi ya FPR Inkotanyi, abo ba bihemu bo bahisemo kuyashyira ku mufuka wabo.

    Ababyeyi ba Bikorwa Freeman bize ubuhinzi akaba ariyo mpamvu bakoraga mu mishanga y'ubuhinzi. Nyuma yo kwirukanwa muri Ambasade, nyina wa Bikorwa ariwe Baziruwiha yagiye yihuza n'abarwanya u Rwaanda. Yashatse kwinjira muri RNC igitangira ariko kuko adacana uwaka na Theogene Rudasingwa ahitamo kujya muri CNR Intwari ya Habyarimana Emmanuel nawe wahunze u Rwanda.

    Nubwo Singirankabo Bikorwa Freeman yize ikoranabuhanga akora mu igaraji akabifatanya no gukora ibiganiro bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho akoresha cyane cyane abana bakomoka ku bakoze amahano mu Rwanda cyane cyane ababarizwa muri JAMBO asbl, ndetse n'abana ba Habyarimana.

    Ibikorwa na Bikorwa ni umurage mubi akomora ku babyeyi be, ariko hakiyongeraho n'amaco y'inda yo gushaka indonke kuri Youtube kimwe

    The post Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yaho-nyina-umubyara-asahuriye-ambasade-akigurira-inzu-muri-amerika-umuhungu-we-bikorwa-freeman-arakataje-mu-ngengabitekerezo-ya-jenoside/

  • Tekereza gitwari #rwanda #RwOT

    'Cyangwa se hari umwami wajya kurwana n’undi, ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana n’ingabo ze inzovu imwe, ngo arwane n’umuteye afite ingabo ze inzovu ebyiri?”

    Umujenerali witegura urugamba aratekereza, agateganya akareba uko agiye kwambarira urugamba n’uko azanesha umwanzi atakaje ibikoresho bike n’ingabo nke.

    Wowe nanjye tugomba kugenza dutyo mu rugamba rwacu rw’umwuka no mu mibireho isanzwe. Tugomba gutekereza tuti: ' Mbese ni gute nava mu myenda? Ni gute inzu yanjye yagira isuku? Ni gute nafata neza umuryango wanjye?

    Ariko na none tugomba gutekereza ngo: Mbese ni gute nagera ku bantu benshi muri uyu murimo w’Imana? Ni gute nageza ibyiza ku baturanyi banjye? Ni gute nabera abakene umugisha? Ni gute nakwitanga biruseho ku murimo w’Imana?

    Bitekerezeho! Tekereza uko warushaho gukora no kuba mu murimo w’Imana. Birumvikana, iyo ufite umuryango, ni wo ugomba gufata umwanya wawe w’ibanze. Ntacyatuma udaha abana umwanya w’ibanze niba ubafite. Ugomba kumarana nabo umwanya munini, cyane cyane bakiri mu myaka yo hasi.

    Ariko rimwe na rimwe birashoboka kwita ku rugo no ku murimo w’Imana. Nabikoze igihe kinini, natangije umuryango w’ivugabutumwa witwa: 'Life In Word' ( Ubugingo mu Ijambo) umuhungu wanjye afite umwaka umwe gusa.

    Uzabona ko ushobora gukora ikintu cyose watekerezaga ko kidashoboka, igihe cyose wahamagawe n’Imana kandi ukaba wemera kugikora wivuye inyuma. Tekereza k’uburyo uzana ibintu bishya. Ntiwicare ngo uvuge ngo iyaba nakoraga kurusha uku, gira ubutwari utangire ukore. Tekereza gitwari.

    Iyi nyigisho twayikuye mu gitabo kitwa 'Help me- I am discouraged!', cya Joyce Meyer, cyahinduwe mu Kinyarwanda gihabwa inyito ' Tuvuge tutaziguye ku gucika intege'

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Tekereza-gitwari.html

  • Ese koko byatewe n’ibura rya polisi? Urujijo ku ihagarikwa ry’umukino wa Rayon Sports na Police FC #rwanda #RwOT

    Harabizwa byinshi ndetse hakavugwa byinshi ku cyatumye umukino wa gicuti wa Rayon Sports na Police FC uhagarikwa utarangiye.

    Uyu mukino wabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 kuri Stade Amahoro i Remera.

    Ubwo wari ugeze ku munota wa 23 wahise uhagarikwa, guhagarikwa kwawo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ryatangaje ko impamvu ari uko nta bapolisi bari ku kibuga bashinzwe umutekano, Rayon Sports yateguye umukino ngo ntabwo yari yateganyije abashinzwe umutekano ku kibuga.

    Kuri Stade Amahoro hari abapolisi ariko bivugwa ko batari baje kuri uyu mukino ahubwo ari bamwe baba bacunga abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus baba bajyanywe muri Stade.

    Ikintu cyateye benshi urujijo byatumye banashyira akabazo kuri FERWAFA ni uburyo bemereye uyu mukino gutangira kandi babizi neza ko nta bapolisi bashinzwe umuteakano bari ku kibuga.

    Ikindi cyibazwa ni uburyo hari indi mikino ya gicuti yabaye ndetse ikarangira nta bapolisi bari ku kibuga bacunga umutekano nko ku mukino wa Police FC na Kiyovu Sports, Kiyovu Sports na Mukura VS imikino yose yabereye ku Mumena ntabari bahari ndetse n’umukino wa APR FC na Rutsiro FC ntabari bahari n’indi itandukanye.

    Andi makuru avuga ko FERWAFA yagize impungenge z’abafana bari hanze ya Stade ko bashoboraga guteza akavuyo mu gihe Rayon Sports yatsinda igitego bahitamo kuwuhagarika.

    ISIMBI yifuje kuvugana n’ubuyobozi bwa FERWAFA kugira ngo igire ibyo isobanura kuri iki kibazo mu buryo bwimbitse ariko ntibyakunda kuko abavugizi bayo batitabaga telefoni zabo ngendanwa.

    Umukino wa Rayon Sports na Police FC wahagaritswe utarangiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ese-koko-byatewe-n-ibura-rya-polisi-urujijo-ku-ihagarikwa-ry-umukino-wa-rayon-sports-na-police-fc

  • Umugabo yafunzwe ashinjwa kwanduza abandi COVID-19 ku bushake #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko bivugwa ko yakomeje kujya ku kazi no mu nzu y’imyitozo ngororangingo (gym) nubwo yakororaga kandi ahinda umuriro urenga dogere 40 (40C).

    Bivugwa ko yagendagenze n’amaguru imbere aho akorera ku kirwa cya Majorca, agakuramo agapfukamunwa ke agakorora ari na ko abwira abo bakorana ko agiye kubanduza.

    Abantu batanu bakorana na we n’abandi bantu batatu bahuriye muri ‘gym’, nyuma baje gusangwamo coronavirus.

    Abandi bantu 14 – bo mu muryango w’uwo wanduye – na bo babasanzemo Covid-19, barimo batatu bafite umwaka umwe w’amavuko.

    Mu itangazo yasohoye ku wa gatandatu, polisi ya Espagne yavuze ko uwo mugabo yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso, ariko yanga kujya mu rugo avuye ku kazi mu mujyi wa Manacor.

    Umugoroba umwe yipimishije coronavirus mu buryo buzwi nka PCR, ariko ajya ku kazi no muri ‘gym’ ku munsi wakurikiyeho agitegereje kubona ibisubizo byo kwa muganga.

    Abo bakorana bamusabye kujya mu rugo, ariko arabyanga, nkuko polisi yabivuze. Nuko akajya akuramo agapfukamunwa ke, agakorora agira ati : “Mwese ngiye kubanduza coronavirus”.

    Ubwo ibisubizo bye byabonekaga bigaragaza ko yanduye coronavirus, abo bakorana “bahiye ubwoba”, nkuko polisi ibivuga. Kuva mu mpera y’ukwezi kwa mbere, iyi polisi ya Espagne yari irimo ikora iperereza kuri ibyo birego.

    Ivomo : BBC

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Umugabo-yafunzwe-ashinjwa-kwanduza-abandi-COVID-19-ku-bushake

  • ICK yashyize hanze ubushakashatsi bwerekana ko umukanana w’igitoki waribwa –

    Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 23 Mata 2021 ku cyicaro gikuru cy’iri shuri rikuru giherereye mu Karere ka Muhanga, bwagaragaje kandi uko umutumba w’insina ukurwamo impapuro zishobora gukorwa ibikoresho byo gupfunyikamo ibicuruzwa.

    Umwarimu muri ICK akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Nkiliye Ildephone, yavuze ko bibiri bya gatatu by’umukanana (umwanana) w’insina byose bishobora kuribwa kandi birimo intungamubiri nyinshi nk’iziba mu bindi biribwa, naho umutumba wo umutima wawo ukavamo impapuro zakoreshwa n’abanyabugeni cyangwa zigakorwamo ibikoresho byo gupfunyikwamo ibyaguzwe mu maduka.

    Yagize ati “Urebye uko umukanana w’igitoki ungana usanga 2/3 bikwiye kuribwa nyuma yo gukuramo amakakama aba arimo ndetse twasanze imikanana ya FHIA 17 na 25 ukongeraho inyamunyo igira ubusharire buke, kandi bigafasha mu bwirinzi bw’indwara zimwe na zimwe zabaye karande. Hari ibihugu byabigize umuco aho barya ibi bikomoka ku nsina”.

    Mu gutegura umukanana umuntu abanza gukuraho ibice by’inyuma bikomeye hagasigara igice cy’imbere

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko igihe umuntu agiye guteka umukanana abanza kuwukuraho ibisa nk’ibiba by’inyuma bitukura kuko biba bimaze gukomera kandi bifite amakakama menshi hagasigare igice cy’imbere gifite ibara rijya gusa n’umweru.

    Iyo hasigaye iki gice umuntu afata intirima zisanzwe zibyara ibitoki bagakuramo ururabo rw’ikigabo kibangurira ikigore ari nacyo kibyara igitoki kuko ikigabo kiba gikomeye ku buryo kitaribwa, barangiza gutegura bagakata ibice bisigaye mo bito bigashyirwa mu isafuriya bigatekwa byabira bakamena amazi mu rwego rwo kugabanyamo amakakama.

    Bitewe n’urwego rw’amakakama avuyemo ushobora kongeramo amazi ugatereka ku ziko warangiza nayo ukayamena, bityo ubusharire buba bwagabanutse ku kigero cya 80% ukaba warya umukanana wawe.

    Ushobora kuwurya nka ’Salade’, ukawuteka mu bindi biryo bivanzwe cyangwa ukawuteka wonyine ushyizemo ibirungo.

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK wari ukuriye abakoze ubu bushakashatsi, Padiri Dr Dushimimana Fidèle yavuze ko mu bushakashatsi bwinshi bwakozwe n’abanyabwenge bwerekanye ko mu mukanana w’igitoki harimo intungamubiri nyinshi ndetse zifasha mu buzima bwa buri munsi bw’abawuriye harimo kugabanya isukari ku barwayi ba Diabète.

    Padiri Dushimimana yavuze ko kandi izi ntungamubiri ziba mu mukanana zifasha mu kuvura ubwandu bw’udukoko two mu maraso, korohereza ububabare abagore n’abakobwa bari mu mihango, kongera amashereka abagore bonsa, kugabanya agahinda ku bagafite, kongera akanyamuneza no kugabanya ibinure n’umubyihuho ku bawufite.

    Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK,Musenyeri Smaragde Mbonyintege nawe wari witabiriye umuhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ibindi bice by’insina byitabweho bibyazwe umusaruro kuko akenshi byagiye bigaragara ko byirengagizwa.

    Ati “Ubusanzwe abahinzi b’urutoki barya ibitoki gusa ariko murabizi ko ibisigaye byose bihabwa amatungo cyangwa bikabyazwa ifumbire, ariko ubu bushakashatsi butweretse ko igihe kigeze kugira ngo n’ibindi bice byitabweho kuko no mu bihe by’inzara byagiye byugariza igihugu cyacu n’inguri z’insina zararibwaga. Uko bazagenda bakora n’ibindi bice bizarebweho bityo insina yose tuyibyaze umusaruro kuko benshi barayihinga.”

    Umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu Nama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC), Dr Christine Gasingirwa yavuze ko ubushakashatsi bwose bukwiye kuba buzana impinduka mu mibereho y’abaturage kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Yavuze ko ubu bushakashatsi bushya bunyomoza abajyaga bavuga ko mashuri asohora abanyeshuri batagize icyo bazi.

    Yagize ati “Ubushakashatsi bwose bukwiye kuba buhindura imibereho myiza ku baturage kugira ngo babashe kubuheraho biteza imbere banabone akazi. Hari igihe kigeze kugera abantu bakavuga ko Kaminuza zisohora abanyeshuri badafite icyo bazi, iyi ni intambwe ifatika idasubira inyuma kuko ntabwo tuzategereza ibivuye hanze ngo kuko aribyo byiza.”

    Umukozi ushinzwe igenzurabikorwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) , Nkurikiye André nawe wari muri uyu muhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kuzamura imibereho y’abaturage.

    Yagize ati ” Leta y’u Rwanda igamije gufasha mu iterambere ry’umuturage akivana mu bukene bivuye mu bushakashatsi buba bwakozwe hagamijwe kubafasha nabo bakabiheraho bakiteza imbere kuko aba bafatanyabikorwa baba beretse Leta ahari ikibazo.”

    Ubu buhashakashatsi bwatangiye gukorwa mu Ukwakira 2019 bugomba kurangira muri Nzeri ariko kubera icyorezo cya COVID-19 byatumye bigera mu Ukuboza 2020. Bwakorewe mu turere dutatu turimo Ngorerero, Muhanga na Gisagara butwara miliyoni 45 Frw. Ni igice cya mbere cyamuritswe, ikindi kizamurikwa mu minsi iri imbere.

    ICK yashyize hanze ubushakashatsi bugaragaza uko umukanana ushobora gutegurwa ukaribwa

    Kugira ngo umukanana uribwe ubanza gukurwaho ibice by’inyuma bitukura

    Umutumba nawo ushobora kuvamo impapuro zikorwamo ibikoresho bapfunyikamo

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK wari ukuriye abakoze ubu bushakashatsi, Padiri Dr Dushimimana Fidèle yavuze ko mu bushakashatsi bwinshi bwakozwe n’abanyabwenge bwerekanye ko mu mukanana w’igitoki harimo intungamubiri nyinshi

    Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK, Smaragde Mbonyintege yavuze ko igihe kigeze kugira ngo insina ibyazwe umusaruro mu buryo bwuzuye

  • Ni gute inganda nto n’iziciriritse zageza ibitekerezo byazo ku isoko? –

    Uyu mwaka, insanganyamatsiko y’umunsi, yibanze ku gukoresha umutungo bwite mu by’ubwenge mu kuzahura ubukungu, hitabwa ku nganda nto n’iziciriritse (SMEs). Ikibazo cy’ingutu ni ukumenya uburyo inganda nto n’iziciriritse zageza ibitekerezo(imishinga) byazo ku isoko.

    Icyorezo cya COVID 19 cyahinduye imikorere isanzwe. Urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu rwabangamiwe cyane n’amabwiriza agamije gukumira no kurinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus; ibi bikaba byaragize ingaruka zikomeye cyane k’ubukungu bw’isi yose.

    Ibigo bito n’ibiciriritse byumwihariko, ari nabyo ubukungu bwubakiyeho, byarahungabanye cyane. Mu Rwanda ibigo bito n’ibiciriritse bigize 98% by’ubucuruzi na 41% by’imirimo y’abikorera ku giti cyabo; nyamara ubushakashatsi bwerekanye ko 57.5% by’ibigo bito n’ibiciriritse mu nzego zitandukanye byahagaritse ibikorwa mu mwaka wa 2020.

    Gushyira ibitekerezo ku isoko birasaba mbere na mbere gushyira imbaraga mu kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge wahimbwe cyangwa wahanzwe n’inganda nto n’iziciriritse. Kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge bifasha kandi inganda nto n’iziciriritse, guhesha agaciro umutungo wazo utagaragara; bikanashyiraho uburyo butandukanye bwihutisha kuzahura no kuzamura ubukungu bw’ibigo bito n’ibiciriritse.

    Hari ubwoko butandukanye bw’umutungo bwite mu by’ubwenge bushobora kurengerwa; ubuvumbuzi(patents), ubuvumbuzi buciriritse cyangwa bw’inyongera (utility models), ibirango by’ubucuruzi(Trademarks), ibishushanyo n’ibyitegererezo bikoreshwa mu nganda (Industrial Designs) ndetse n’ibihangano n’ubugeni bishobora kurengerwa n’uburenganzira bw’umuhanzi. Mu myaka mike ishize kuva hatangiwe kwandika umutungo bwite mu by’ubwenge mu buryo bugezweho, hagaragara inyongera igereranije ya 15% buri mwaka; hacyenewe gukomeza kwandikisha kuko inganda nto n’iziciriritse zikomeza kuvumbura no guhanga.

    Icya kabiri; mu ngamba rusange z’ubucuruzi, inganda nto n’iciriritse zikwiye kongeramo umutungo bwite mu by’ubwenge (ibi bikaba bikiri ikibazo mu Rwanda). Ibi by’umwihariko n’ingenzi cyane mukuzahura inganda nto n’iziciriritse nyuma ya covid 19; mu gihe afrika ikomeje gushaka koroshya urujya n’uruza rw’ubucuruzi, bizasaba inganda nto n’iziciriritse zohereza ibintu mu mahanga kwandikisha imitungo yazo mu by’ubwenge.

    Gushyira mu ngamba z’ubucuruzi umutungo bwite mu bwenge ntibifasha gusa mu gucunga no gukurikirana ibiwukomokaho; ahubwo bizifasha no guhitamo ubwoko bw’umutungo bwite mu by’ubwenge zikeneye ugereranyije n’ibyo abandi bakora, kugira ngo zimenye neza aho zikwiye kongera imbaraga mu ishoramari ryazo.

    Icya gatatu; iki n’igihe inganda nto n’iziciriritse zikwiye gutsura ubufatanye mu gukoresha umutungo bwite mu by’ubwenge, kugirango bongere imbaraga kubyo bifuza kugeraho. Inganda nto n’iziriritse zikwiye gusubira mu ngamba zabo kugirango zige uburyo zabyaza umutungo wazo mu by’ubwenge umusaruro, haba kuwutangaho uburenganzira cyangwa kuwegurira abandi.

    Inganda nto nto n’iziciriritse zikora ibikorwa bimwe by’ubucuruzi zikwiye gushyiraho amahuriro y’umutungo bwite mu by’ubwenge hagamijwe kuzamura umusaruro rusange gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo rusange; ndetse no kwihagararaho mu ruhando mpuzamahanga; zigaragaza ikoranabuhanga rikenewe, zishyiraho amahuriro yabakora ubucuruzi busa, amasezerano ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga risangiwe, icungwa ry’ibishingwe bikomoka ku ikoranabuhanga n’ikoranabuhanga ryose rifite aho rihuriye n’ubuzima.

    Kuri ibi hakongerwaho ko ku isoko ryagutse riteganywa n’amasezerano mpuzamahanga atandukanye, kumenyekanisha ibirango ni bimwe mu by’ingenzi byitabwaho n’abayagirana. U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano menshi atandukanye; twavuga nk’amaserano y’akarere ka Afurika mu korohereza urujya n’uruza rw’ubucuruzi ku mugabane (AfCFTA); inganda nto n’ziciriritse zo mu Rwanda zikaba zitarigeze zishyira imbaraga mukumenyekanisha ibirango byazo.

    Inganda nto n’iziciriritse zo mu Rwanda zishobora gukoresha ibirango bihuriweho ku bakora ubucuruzi busa, kugira ngo bubake izina mu ruhando rw’ubucuruzi rw’akarere ka Afrika mu korohereza urujya n’uruza ku mugabane (AfCFTA), zishobora no gukoresha ibirango ndangahantu; ibi bizatuma zimenyekana ndetse bihinduke igikoresho cyiza cyo kubonera hamwe isoko ku bafite ibyatunganyijwe bisa.

    Inganda nto n’iziciritse zikwiye gukoresha amahirwe zifite, aboneka mu mategeko zikihutisha kuzahura ibikorwa byazo. Urugero nk’itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge hamwe n’itegeko ryerekeye ubugwate ku mutungo wimukanwa; ateganya ko umutungo bwite mu by’ubwenge ari umutungo nk’indi mitungo, ukaba ushobora gutangwaho ingwate mu kwaka inguzanyo.

    Ni muri urwo rwego inganda nto n’iziciriritse zikwiye gukoresha imitungo yazo mu by’ubwenge mu kugera ku mari yazifasha kuzahuka. Ibigo by’imari nabyo bikwiye kurushaho kwakira ingwate zo mu buryo bw’umutungo bwite mu by’ubwenge mu gihe zitanga inguzanyo.

    Mu gusoza inganda nto n’iziciriritse zigomba gufata iya mbere muguharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge. Mu Rwanda itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryashyizeho uburyo bwo guhangana n’ababangamira ubwo burenganzira; harimo ubwo mu rwego rw’ubutegetsi, mpanabyaha na mbonezamubano; mu buryo bukoreshwa hari ubuhuza, inkiko, ingamba kuri gasutamo n’ibihano mpanabyaha.

    Ku rundi ruhande indishyi zikomoka mu makimbirane ku mutungo bwite mu by’ubwenge nazo n’inkomoko y’umutungo yakifashishwa n’izo nganda nto n’iziciriritse. Kubahiriza uburenganzira ku mutungo bwite bifasha ba nyirawo kurengera imigabane ku isoko. Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kubahiriza uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge, byracyakenewe gushyirwamo imbaraga nyinshi cyane.

    Inganda nto n’iziciriritse zigomba gukoresha amategeko ariho kandi azirengera mu kurengera umutungo wazo mu by’ubwenge; zigomba kandi gushyira imbaraga mu kwandikisha umutungo bwite mu by’ubwenge, akaba ari uburyo bwazifasha mu gucunga no kugenzura niba utabangamirwa.


  • Uko operasiyo y’itabwa muri yombi rya Davis D na Kevin Kade yagenze #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri iki Cyumweru tariki 25 Mata 2021 ni bwo inkuru yasakaye mu bitangazamakuru ivuga ko Davis D na Kevin Kade batawe muri yombi.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry, yatangaje ko bafunze abantu batatu bakekwaho gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

    Yakomeje ati 'Hafunzwe uwitwa Icyishaka David, Ngabo Richard, Habimana Thierry bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana.'

    Yavuze ko abatawe muri yombi, bafashwe mu matariki atandukanye. Yagize ati “Umwana yafatiwe kwa Habimana Thierry bari kumwe, abo bandi na bo bafashwe nyuma mu matariki ya 21 na 24 mata 2021”.

    Urugendo rwo kubata muri yombi

    Tariki 18 Mata 2021, Kevin Kade yagiye kureba Davis D mu rugo aho atuye Kicukiro kugira ngo banoze umushinga w’indirimbo nshya bagomba gukorana.

    Umukobwa bashinjwa gusambanya n’ubufatanyacyaha mu kumusambanya, yahamagaye ku murongo wa telefoni Kevin Kade amubwira ko ashaka kumusura mu rugo iwaho (Kevin Kade abana n’ababyeyi be) undi amubwira ko adahari yagiye kureba Davis D.

    Uyu mukobwa yabwiye Kevin Kade kumurangira neza aho bari, undi arabikora. Bidatinze, uyu mukobwa yahise abageraho arakomanga Kevin Kade amuha karibu bicara ku ibaraza.

    Davis D wari mu nzu yarasohotse, ajya gusuhuza uyu mukobwa wari wabasuye. Uyu muhanzi bwari bwo bwa mbere abonye uyu mukobwa ari nabwo bahuye nk’uko uwaye amakuru INYARWANDA dukesha aya makuru abivuga.

    Ati 'Davis D yari ari mu nzu ye, Kevin Kade ajya kuvugana n’uwo mukobwa. Bicaye ku ibaraza kuko hari intebe. Kevin Kade yasezereye uwo mukobwa amubwira ko agiye gukomeza gukora indirimbo na Davis D.'

    Uyu mukobwa yahise asezera Kevin Kade akomereza mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Habimana Thierry usanzwe ari umufotozi muri Kibondo Studio byabereye kuri Onomo Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

    Umuhazi Kevin Kade yavuze ko umwaka ushize aziranye n’uriya mukobwa bahuriye kuri Instagram

    Ibirori by’isabukuru byarangiye habura iminota micye ngo amasaha abantu bagomba kuba mu rugo agere. Uyu mukobwa usanzwe uziranye na Habimana Thierry yaramweruriye amubwira ko nta tike afite yo gutaha mu rugo iwabo, Habimana amushyira mu mudoko ye baratahana aho atuye Rwarutabura i Nyamirambo. Barararanye.

    Tariki 19 Mata 2021, Mu gitondo Gafotozi Habimana Thierry yarazindutse ategura ibikoresho birimo Camera ajya gufata amafoto mu muhango wo gushyingura Sebukwe w’umuhanzi Tom Close witabye Imana tariki 12 Mata 2021.

    Habimana yasize uwo mukobwa mu nzu asiga amubwiye gutaha. Uyu mukobwa kuva mu ijoro rya tariki 18 Mata 2021, yari yakuyeho telefoni ye ngendanwa.

    Habimana avuye ku kazi yagarutse mu rugo asanga wa mukobwa aracyari mu rugo. Uwaganiriye na INYARWANDA yavuze ko hari amakuru atemezwa neza ari muri dosiye, avuga ko uyu musore yahise ahamagara kuri telefoni Mubyara w’uyu mukobwa amubwira ko umukobwa wabo yaraye iwe baza kumufata, undi arabyanga.

    Tariki 20 Mata 2021, umukobwa yongeye kurara kwa Habimana. Uwatanze amakuru yavuze ko hari amakuru bamenye y’uko uyu mukobwa yari amaze iminsi yarabuze iwabo baratangiye gushakisha ahantu hose.

    Hifashishijwe sosiyete ya MTN igaragaza umuntu wa nyuma uyu mukobwa yavuganye nawe kuri telefoni basanga ari Kevin Kade atangira gushakishwa.

    Abapolisi bagiye mu rugo rw’ababyeyi ba Kevin Kade basanga arahari, babwira umubyeyi ko bashaka umuhungu we kuko hari ibyo bashaka kumubaza.

    Polisi ngo yageze kwa Kevin Kade idafite impapuro zibaha uburenganzira bwo kumuta muri yombi. Abapolisi bavuze mu izina umukobwa bashakisha Kevin Kade, avuga ko atamuzi. Bifashishije nimero y’uwo mukobwa Kevin Kade arayihamagara basanga amazina azwi ye atandukanye n’ayo Kevin Kade azi.

    Kevin Kade yabwiwe ko uwo mukobwa yabuze, abazwa uko baziranye. Uyu muhanzi yavuze ko hashize umwaka umwe aziranye n’uyu mukobwa, kandi ko ari umwe mu bamubwira ko ari umufana we bahuriye ku rubuga rwa Instagram.

    Uyu muhanzi yabwiye aba bapolisi ko hashize umwanya muto avuganye n’uyu mukobwa kuri telefoni y’undi muntu. Ngo ni ibisanzwe kuri uyu mukobwa gukoresha nimero z’abandi bantu mu gihe azi ko ari mu makossa.

    Abapolisi babwiye umubyeyi wa Kevin Kade ko bagiye kumujyana kugira ngo abafashe gushakisha uyu mukobwa kugeza bamugezeho.

    Kevin yabwiwe guhamagara ashuka uyu mukobwa ko ashaka ko babonana bakajyana ahantu mu birori, undi arabyemera.

    Kevin yagiye avugana kuri telefoni n’uyu mukobwa kugeza bamugezeho Rwarutabura kwa Habimana Thierry, basanga ngo bararyamanye. Hari hafi saa yine n’igice z’ijoro.

    Abapolisi bahise bata muri yombi Habimana Thierry, bahamagara kuri telefoni Se [Ni Umucamanza] wa Kevin Kade bamubwira ko umuhungu we na we bamujyanye kugira ngo bagire ibyo bamubaza.

    Ati 'Baramuhamagaye baramubwira ati 'Umusore tumugezeho ariko n’umuhungu wawe turacyamucyeneye hari ibyo agomba gusubiza.'

    Habimana Thierry na Kevin Kade bahise bafungwa bahatwa ibibazo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021

    Buri wese yarabajijwe akorerwa dosiye. Kevin Kade yabwiwe ko umukobwa yavuze ko na we baryamanye, aratungurwa.

    Davis D yafashwe ari mu kiganiro

    Uyu muhanzi yisobanuye avuga ko ibyo umukobwa avuga amushyera, kuko yamusanze kwa Davis D bakaganiraho iminota micye agakomeza urugendo.

    Muri ako kanya, Kevin Kade na Habimana Thierry bahise bajyanwa gupimwa kuri Rwanda Forensic Laboratory (RFL) itanga serivisi z’ibimenyetso byifashisha ubuhanga n’ikoranabuhanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.

    Kevin Kade yabwiwe ati 'Umukobwa yaravuze ngo yagusanze kwa Davis D mujya mu nzu ye muraryamana uramurongora.'

    Uyu muhanzi yakomeje gushimangira ko nta gihe yamaranye n’uyu mukobwa, kuko yamubwiye ko bari mu kazi agahita agenda.

    Ati 'Ntabwo twaryamanye. Sinzi ko yanabibabwiye, cyaba ari ikinyoma. Cyane ko nta mufite hafi yanjye ngo abishinje. Yaranabivuze yaba yarambeshye. Kuko na Davis D mwamubaza.'

    Umutangabuhamya Davis D : Kevin Kade yabwiye Abapolisi ko Davis D azi neza uko ibintu byose byagenze bityo ko nawe yakwifashishwa akagaragaza ukuri.

    Uwatanze aya makuru, yavuze ko bitewe n’imbaraga za Nyirarume w’uyu mukobwa [Ni umupolisi mu Mujyi wa Kigali], Davis D yisanze imbere y’inkuta.

    Yavuze ko Davis D yafashwe saa yine n’igice z’ijoro zo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, ari mu kiganiro na Ally Soudy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hifashishijwe urubuga rwa Instagram.

    Bamwe mu bakozi ba RIB binjiye mu nzu iho Davis D yari ari bavuga ko ari abaturanyi be. Umwana ubana na Davis D ababwira ko ari mu kiganiro.

    Abakozi ba RIB bicaye hafi iminota 30′ bategereje Davis D barambiwe bahamagara Polisi ibafasha kumuta muri yombi.

    Davis D yari yabanje kwanga gusohoka mu nzu, avuga ko atazi aho bamujyanye kandi ko bakabaye baramutumyeho aho kugira ngo bamufate mu ijoro.

    Ngo Abapolisi ntibaretse asoza ikiganiro, bamusabye kubihagarika akabitaba.

    Davis D akimara gufatwa yavuze ko nta kintu ashobora kuvuga atabonye umunyamategeko we. Arabazwa kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021.

    Uyu watanze amakuru yavuze ko mu byo yamenye ari uko uyu mukobwa arengeje imyaka 17 kandi ko 'kwiruka mu bahanzi ari ibintu bye’.

    Abafashwe Davis D, Kevin Kaden a Habimana Thierry bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ivomo : Inyarwanda

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Uko-operasiyo-y-itabwa-muri-yombi-rya-Davis-D-na-Kevin-Kade-yagenze