Category: Uncategorized

  • Munyenyezi Béatrice yasabiwe gufungwa by'agateganyo – #rwanda #RwOT

    Dosiye ya Munyenyezi yaregewe urukiko nyuma y'iminsi itanu ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

    Bubinyujije ku rukuta rwa Twitter, Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwasabiye Munyenyezi ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gufungwa by'agateganyo.

    Bwagize buti 'Uyu munsi Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, dosiye ya MUNYENYEZI Béatrice busaba ko yaba afunzwe by'agateganyo.''

    Uyumunsi Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, dosiye ya MUNYENYEZI Beatrice busaba ko yaba afunzwe by’agateganyo.

    — Rwanda Prosecution (@ProsecutionRw) April 26, 2021

    Munyenyezi Béatrice yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Munyenyezi yahungiye muri Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bwa Amerika.

    Ku wa 21 Gashyantare 2013 ni bwo uyu mugore yambuwe ubwenegihugu nyuma y'uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Mu 2017 yajuririye iki cyemezo ariko urukiko rugitesha agaciro.

    Akigera mu Rwanda, RIB yatangaje ko imukurikiranyeho ibyaha birimo Kwica nk'icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu n'Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ibi byaha byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

    Munyenyezi w'imyaka 51 yashakanye na Arsène Shalom Ntahobali wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa igifungo cya burundu n'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse ni umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w'Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994, na we wakatiwe n'inkiko.

    Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ndetse icyo gihe yari umunyamuryango w'Ishyaka ryari ku Butegetsi rya MRND.

    Munyenyezi Béatrice ukekwaho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa by'agateganyo

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO UBWO MUNYENYEZI YAGEZWAGA MU RWANDA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/munyenyezi-beatrice-yasabiwe-gufungwa-by-agateganyo

  • Basketball: IPRC Huye yegukanye igikombe mu bagore, REG icyegukana mu bagabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni imikino yabereye muri Kigali Arena kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021. Mu guhatanira umwanya wa Gatatu mu bagabo, ikipe ya APR BBC yatsinze Shoot 4 The Stars amanota 91 kuri 66.

    Ku mukino wa nyuma mu bagore, ikipe ya IPRC Huye yahuye na The Hoops Rwanda. Ni umukino wari ukomeye dore ko amakipe yombi yari yahuriye ku mukino wa nyuma muri Shampiyona 2020 maze The Hoops itwara igikombe. Mu gace ka mbere, The Hoops yatsinze amanota 20 kuri 19 ya IPRC Huye. Mu gace ka kabiri, IPRC Huye yatsinzemo amanota 15 ku manota 10 maze igice cya mbere cy'umukino kirangira IPRC Huye ifite amanota 34 kuri 30 ya The Hoops.

    Mu gace ka gatatu Urwibutso Nicole wa IPRC Huye yakoze ikinyuranyo mu kibuga maze aka gace karangira IPRC Huye igatsinzemo amanota 18 kuri 15 ya The Hoops.

    Mu gace ka kane, IPRC Huye yashyizemo ikinyuranyo cy'amanota atanu, ni ukuvuga 19 ya IPRC Huye kuri 14 ya The Hoops. Umukino warangiye igikombe gitashye i Huye n'amanota 71 kuri 59 ya The Hoops, bifatwa nko kwihimura kwiza kwa IPRC Huye nyuma yo gutakaza igikombe cya Shampiyona.

    IPRC Huye yishimira igikombe

    Mu bagabo, ikipe ya REG BBC yisubije igikombe nyuma yo gutsinda IPRC Kigali BBC amanota 67 kuri 53. Muri uyu mukino Belleck Bell ukinira REG BBC ni we watsinze amanota menshi 27 yakurikiwe na Kami Kabange bakinana watsinze amanota 15.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/basketball-iprc-huye-yegukanye-igikombe-mu-bagore-reg-icyegukana-mu-bagabo/

  • Amakipe 10 y'umupira w'amaguru akunzwe kurusha ayandi yose ku isi ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga zisigaye zikorerwaho ibintu bitandukanye yaba mu kwamamaza no gutangaza amakuru ariyo mpamvu amakipe menshi ku isi azikoresha mu kwimenyekanisha gusa hari 10 akunzwe kurusha ayandi ku isi.

    Mu makipe 10 ya mbere y'umupira w'amaguru akunzwe ku mbuga nkoranyambaga kurusha ayandi yose ku isi,harimo 5 yo mu gihugu cy'Ubwongereza.

    Shampiyona y'Ubwongereza,Premier League,niyo ikunzwe kurusha izindi ku isi kubera ihangana rikomeye riyigaragaramo ndetse no gutungurana kuyirangwamo tutibagiwe n'akayabo k'amafaranga ayigaragaramo.

    Ikinyamakuru Goal cyakoze urutonde rw'amakipe akunzwe kurusha ayandi ku isi mu mupira w'amaguru cyagaragaje ko ibigugu 2 byo muri Espagne aribyo biyoboye.

    Iki kinyamakuru cyateranyije abantu bakurikira buri kipe ku mbuga nka Twitter, Facebook, Instagram, YouTube na TikTok.

    Real Madrid niyo kipe ikurikirwa na benshi ku isi kuko ifite abayikurikira kuri ziriya mbuga zose basaga miliyoni 252 ndetse irusha FC Barcelona ya kabiri abantu miliyoni 2.

    Icyakora aya makipe yose nta n'imwe yakwigeza kuri Cristiano Ronaldo kuko we kuri Instagram yonyiye akurikirwa na miliyoni 278.

    Urutonde rw'amakipe 10 akurikiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga:

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amakipe-10-y-umupira-w-amaguru-akunzwe-kurusha-ayandi-yose-ku-isi-ku-mbuga

  • Nigeria: Inyeshyamba zateye ikigo cya gisirikare zica abasirikare ba Leta 30 #rwanda #RwOT

    Abarwanyi bateye ikigo cya gisirikare mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya, bica abasilikare barenga 30 mbere yo gusubira inyuma ubwo barimo kuraswaho n'indege.

    Abagabye igitero bikekwa ko ari abo mu mutwe wa leta ya kiyisilamu ukorera mu karere. Bateye ikigo cya gisirikare cyo mu mujyi wa Mainok muri Leta ya Borno iherereye mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'igihugu. Hari mu masaha ya nyuma ya saa sita, ejo ku cyumweru nk'uko abahatuye babibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

    Umutekano muke mu mpande zose za Nijeriya, waguyemo abasilikare batari bake hamwe n'abasivili muri uyu mwaka. Ukwezi kumwe gusa nyuma y'uko abasilikare bagera muri 30 biciwe mu bitero bine by'abarwanyi bakiyisilamu mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya.

    Umusirikare yavuze ko abandi basirikare bishwe ubwo abarwanyi babavumbukiragaho ubwo bari boherejwe gutabara bagenzi babo. Umuturage we yanongeyeho ko abagabye igitero banatwitse icyicaro gikuru cya polisi mu mujyi.

    Umujyi wa Mainok uri mu birometero 55 uvuye i Maiduguri ariwo murwa mukuru wa leta ya Borno. Hashize imyaka irenga icumi, inyeshyamba za kiyisilamu zibasiye amajyaruguru y'uburasirazuba bwa Nijeriya. Zishe abantu barenga ibihumbi 30 kandi zakuye mu byabo, byibura miliyoni ebyiri.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nigeria-inyeshyamba-zateye-ikigo-cya-gisirikare-zica-abasirikare-ba-leta-30

  • Ally Soudy Yasabiye ubutabera Davis D na mugenzi we Kevin Kade bashinjwa gusambanya umwana w'imyaka 17. #rwanda #RwOT

    Ally Soudy n'umwe mubanyamakuru bakomeye mu myidagaduro , akandi ni umwe mu bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uko akiri mu Rwanda yari umunyamakuru ukunzwe n'abatari bake mu biganiro bitandukanye yakoraga birimo Isango na Muzika na Sunday Night yakoraga byamukururiye imbaga y'abantu batari bake.'

    Inkuru yari ibabaje yaje ubwo abamukurikiranaga batari bakimwumva ubwo yajyaga gutura muri Leta zune ubumwe za Amerika, gusa ariko ubushongore n'ubukaka no gukunda imyidagaduro ndetse n'igitutu cy'abafana bahoraga bamwotsa cyo kugarura ijwi rye rikumvikana, bidaciye kabiri byaje kumusunikira gutangiza ikiganiro gishya kitwa Ally Soudy on Air, cyamaze no gushinga imizi mu bakurikirana imyidagaduro.

    Ku itariki ya 24 Mata Davis D niwe wari umutumirwa mu kiganiro Ally Soudy on Air akorera ku rukuta rwe rwa Instagram aho atumira ibyamamare Nyarwanda , yaba ababa hanze ndetse no mu Rwanda bakagirana Ikiganiro ku bikorwa byabo bitandukanye abakora.

    Nyuma y'uko Davis D avuye mu kiganiro kitarangiye abari bamukurikiranye bamwe batangiye kumutuka, abandi bati buriya nawe yabonye ko yabaye umusitari, abandi bati umuziki wo mu Rwanda niko umera, gusa hari hataramenyekana icyatumye ava mu kiganiro igitaraganya.

    Mubutumwa uyu munyamakuru Ally soudy yanyujije kurukuta rwe rwa Instangram yasabiye ubu tabera aba bahanzi bari mumaboko ya RIB bakurikiranwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w'imyaka 17. Yati 'Ubutabera nzi neza ko buza gukora akazi kabwo, mugihe baba abere, turasaba kandi uwaba wese yihishe inyuma mwisebya bya abahanzi nkaba nyarwanda nawe ubutabera bukazamugeraho byihariye.'

    Akomeza agira ati' Ibaze gukura umuntu live mu ikiganiro, akurikiwe ni imbaga yabanyarwanda hirya no hino ku isi, ukamusanga mucyumba araramo nta burenganzira nabucye ufite bwa police yaguhaye cg mandat d'arret y'urukiko, amasaha akuze yijoro ibintu amategeko y'u Rwanda ahanira, witwaje icyo uri cyo! Nizera neza ko u Rwanda rwubu atari nkurwakera, ubifitemo uruhare wese azabihanirwa.


    Yati 'Ubutabera nzi neza ko buza gukora akazi kabwo, mugihe baba abere, turasaba kandi uwaba wese yihishe inyuma mwisebya bya abahanzi nkaba nyarwanda nawe ubutabera bukazamugeraho byihariye.'

    Akomeza agira ati' Ibaze gukura umuntu live mu ikiganiro, akurikiwe ni imbaga yabanyarwanda hirya no hino ku isi, ukamusanga mucyumba araramo nta burenganzira nabucye ufite bwa police yaguhaye cg mandat d'arret y'urukiko, amasaha akuze yijoro ibintu amategeko y'u Rwanda ahanira, witwaje icyo uri cyo! Nizera neza ko u Rwanda rwubu atari nkurwakera, ubifitemo uruhare wese azabihanirwa.

    Ibitegerezo bya bamwe bashyigikiye Ally Soudyy mugusabira aba bahanzi ubu tabera.

    Uwitwa Tonny -5 yagize ati'Niba koko david d na kevin kade barengana ….bakeneye ubutabera kd nabo babiri inyuma bakurikiranwe. Ikindi nasomyee comments zanyu hafi yazose ark abenshi bari gucira bano bahanzi urubanza. Guys never judge coz one day u might find yourself in the same situation…….Jah bless🔥'

    Uwase sando nawe agira ati' Nibyo brother ariko turebe impande zose kuko situzingo ninde urimumakosa'

    Uwitwa unique c nawe agira ati 'kimbabaza ni uko RIB yita cyanee kubasore kdi natwe abakobwa ntitworoshye mubyukuri, noneho abo bana batarageza ku myaka yubukure bo rero ni ikibazo gikomeye bafite ubushyuhe pe!barashya bakagurumuna RIB yirengagiza ko aba basore ntaruhare baba babigizemo kuko kenshi ari aba bana babakobwa nibo babihamagarira bati mbabarira nzakubone ndagufana uraririmba ngasesa urumeza bla bla bla….. Njye mbona niritegeko rirengera abana rikwiye kuvugururwa n'abakobwa bakajya bahanwa kuko nibo kibazo cyanee rwoseee Pe! Mukomere David & Kevin'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ally-soudy-yasabiye-ubutabera-davis-d-na-mugenzi-we-kevin-kade-bashinjwa

  • Nyarugenge: Abagabo batatu bafatanywe kanyanga, hanavumburwa aho itarirwa –

    Aba bagabo bafashwe ku wa 24 Mata 2021, nyuma yo gutahurwa bigizwemo uruhare n’inzego z’ibanze ku bufatanye n’iz’umutekano mu rwego rwo gushaka abacuruza, abakora n’abakoresha ibiyobyabwenge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko abantu bashaka ubukire buhutiyeho batazihanganirwa kuko inzego z’umutekano ziri maso.

    Yagize ati “Abafashwe ni abaturage ba hano ariko bahisemo gukora inzira zidakurikije amategeko rero inzego z’ubuyobozi zihora ziri maso igihe cyose. Bafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, Polisi n’irondo ry’umwuga.’’

    Yavuze ko umuntu uzagerageza gucuruza ibiyobyabwenge adashobora kwihanganirwa na gato kuko biba bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

    Ati “Ubuzima bw’abaturage n’umutekano wabo biri mu by’ibanze bituraje ishinga dufatanyije n’inzego z’umutekano. Uwabubangamira uwo ari we wese cyangwa n’uwakora ibikorwa bishobora kuba byashyira ubuzima bw’abantu mu kaga bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ntituzabyihanganira.”

    “Tuboneyeho kubwira abaturage bashaka gukira vuba, bica umutekano w’Abanyarwanda ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi turi maso, ntituzabyihanganira.”

    Ntirushwa yasabye abaturage kuvana amaboko mu mufuka bagakora, bagashaka ahari imirimo.

    Ati “Bajye mu mirimo irahari, imihanda irimo irubakwa, amashuri arimo arubakwa ako ni akazi. Harimo myinshi itanga akazi abantu bakora ariko kuyoboka inzira y’ibiyobyabwenge rwose ni iy’ubusamo idashobora kubahira, babyirinde.”

    Mu bindi byafashwe harimo amajerekani 13 arimo imyanda y’amazi y’ibisheke iva ku ruganda rukora kanyanga, merace ndetse hanavumbuwe ibitariro byayo bigera kuri bitanu.

    Abafashwe nibaramuka bahamijwe icyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 Frw cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

    Hafashwe abagabo batatu bakekwaho gucuruza kanyanga mu Murenge wa Kimisagara

    Bafatanywe litiro 16 za kanyanga ndetse n’ijerekani 13 za merace

  • Nyarugenge: Abagabo batatu bafatanywe kanyanga, hanavumburwa aho itarirwa – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafashwe ku wa 24 Mata 2021, nyuma yo gutahurwa bigizwemo uruhare n'inzego z'ibanze ku bufatanye n'iz'umutekano mu rwego rwo gushaka abacuruza, abakora n'abakoresha ibiyobyabwenge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko abantu bashaka ubukire buhutiyeho batazihanganirwa kuko inzego z'umutekano ziri maso.

    Yagize ati 'Abafashwe ni abaturage ba hano ariko bahisemo gukora inzira zidakurikije amategeko rero inzego z'ubuyobozi zihora ziri maso igihe cyose. Bafashwe ku bufatanye n'inzego z'umutekano, Polisi n'irondo ry'umwuga.''

    Yavuze ko umuntu uzagerageza gucuruza ibiyobyabwenge adashobora kwihanganirwa na gato kuko biba bishyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.

    Ati 'Ubuzima bw'abaturage n'umutekano wabo biri mu by'ibanze bituraje ishinga dufatanyije n'inzego z'umutekano. Uwabubangamira uwo ari we wese cyangwa n'uwakora ibikorwa bishobora kuba byashyira ubuzima bw'abantu mu kaga bihungabanya umutekano n'ituze by'abaturage ntituzabyihanganira.'

    'Tuboneyeho kubwira abaturage bashaka gukira vuba, bica umutekano w'Abanyarwanda ko inzego z'umutekano n'ubuyobozi turi maso, ntituzabyihanganira.'

    Ntirushwa yasabye abaturage kuvana amaboko mu mufuka bagakora, bagashaka ahari imirimo.

    Ati 'Bajye mu mirimo irahari, imihanda irimo irubakwa, amashuri arimo arubakwa ako ni akazi. Harimo myinshi itanga akazi abantu bakora ariko kuyoboka inzira y'ibiyobyabwenge rwose ni iy'ubusamo idashobora kubahira, babyirinde.'

    Mu bindi byafashwe harimo amajerekani 13 arimo imyanda y'amazi y'ibisheke iva ku ruganda rukora kanyanga, merace ndetse hanavumbuwe ibitariro byayo bigera kuri bitanu.

    Abafashwe nibaramuka bahamijwe icyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'itatu n'ihazabu y'amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 Frw cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

    Hafashwe abagabo batatu bakekwaho gucuruza kanyanga mu Murenge wa Kimisagara

    Bafatanywe litiro 16 za kanyanga ndetse n’ijerekani 13 za merace


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abagabo-batatu-bafatanywe-kanyanga-hanavumburwa-aho-itarirwa

  • IFOTO Y'UMUNSI: Abakobwa bagizwe aba Ofisiye bakoze akarasisi kakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y'abanyeshuri 721 binjiye mu Ngabo z'u Rwanda bari ku rwego rw'abofisiye bato.

    Muri uyu muhango wabereye i Gako mu Bugesera,aba ba Ofisiye bakoze akarasisi mu buryo buryoheye amaso ariko by'umwihariko bamwe mu bakobwa bitabiriye aya masomo bagakoze bambaye amajipo.

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,abanyarwanda benshi bashimishijwe n'iyi myambarire ndetse n'aka karasisi k'aba bakobwa ndetse hari ifoto y'abakobwa 4 muri aba iri gucicikana hose.

    Muri uyu muhango,Perezida Kagame yavuze ko impamvu u Rwanda rwongerera ubushobozi ingabo atari uguhungabanya umutekano w'abaturanyi ahubwo ari ukurinda ubusugire bwarwo.

    Yashimangiye ko uwashaka guhungabanya umutekano w'abanyarwanda byamuhenda ndetse byamusaba ikiguzi atari yatekereje.

    Ati”Kugira ngo duhindure Igihugu cyacu, gikomeze gutera imbere, bisaba kugira igisirikare cy'umwuga, gifite imbaraga, n'imyifatire myiza. Twubaka ubushobozi bwacu kugira ngo u Rwanda rugire umutekano ndetse tuwubakireho dutere imbere, igihungabanya ubusugire bw'igihugu tukakirwanya. Ntawe bigomba gutera ubwoba kuba twubaka ubushobozi n'imbaraga byacu, tubyubaka kugira ngo twirinde uwashaka guhungabanya umutekano wacu n'ubusugire bw'igihugu cyacu; ntabwo byamugendekera neza. Byamuhenda. Byamusaba ikiguzi atari yatekereje.”


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ifoto-y-umunsi-abakobwa-bagizwe-aba-ofisiye-bakoze-akarasisi-kakoze-benshi-ku

  • Abo mu miryango yita ku bidukikije bahuguwe ku masezerano mpuzamahanga ajyanye no kubirengera – #rwanda #RwOT

    RCCDN ifite abanyamuryango basaga 63 bagizwe n'imiryango itegamiye kuri Leta iharanira kurengera ibidukikije. Abo ni bo bahawe amahugurwa y'iminsi ibiri kugira ngo barusheho kumenya amasezerano u Rwanda rwasinye, icyo agamije ndetse n'uko ashyirwa mu bikorwa kugira ngo ibikorwa byabo barusheho kubikora mu murongo unoze.

    Mu masezerano basobanuriwe harimo amasezerano y'i Paris mu Bufaransa agamije kwirinda imihindagurikire y'ikirere yashyizweho mu 2016 n'u Rwanda rwasinye, amasezerano yashyiriweho i Kigali azwi nka Kigali amendment, agamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere n'andi masezerano mpuzamahanga agamije kurengera ibidukikije.

    Gutanga ayo mahugurwa ku banyamuryango ba RCCDN byakozwe ku bufatanye uyu muryango usanzwe ugirana n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA).

    Umuhuzabikorwa wa RCCDN mu Rwanda, Faustin Vuningoma, yavuze ko bahisemo guhugura abanyamuryango babo kugira ngo bagire ubumenyi bwagutse ku masezerano mpuzamahanga aba yarasinywe mu kurengera ibidukikije arimo n'aba yaremejwe n'u Rwanda.

    Ati 'Mu nshingano za RCCDN harimo no kubaka ubushobozi bw'abanyamuryango kugira ngo babashe guhangana n'ibibazo by'ibidukikije n'imihindagurikire y'ibihe babyumva neza. Ni muri urwo rwego rero twasanze kimwe mu byo badakurikirana neza ari ibiganiro n'amasezerano mpuzamahanga, aho ibihugu bihura bikaganiriramo ibintu bitandukanye ndetse bikanafata n'imyanzuro kandi iyo myanzuro ikaba igomba gushyirwa mu bikorwa n'ibihugu.'

    'Amasezerano mpuzamahanga hari n'ayo u Rwanda ruba rwarasinye rero biba ari byiza ko abanyamuryango bayamenya, kugira ngo bagire uruhare mu kuyashyira mu bikorwa nk'abanyamuryango no kugira ngo bamenye n'ibyo Leta yiyemeje kandi barebe ko iri kubishyira mu bikorwa.'

    Vuningoma yavuze ko nyuma y'aya mahugurwa biteze ko abanyamuryango ba RCCDN bazagenda bagasangiza bagenzi babo ubumenyi bayungukiyemo.

    Ati 'Icya mbere tubitezeho ko bagenda, ibyo bahuguwemo bakabisangira n'abandi Banyarwanda, aho bakorera mu miryango itandukanye, bafite abo bakorana nabo, bakwiye kubabwira iby'aya masezerano bakabimenya noneho tukagenda ku ntambwe imwe n'andi mahanga ariko Abanyarwanda bazi icyo ayo masezerano aba agamije.'

    Umukozi ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano Mpuzamahanga mu Kigo cy'Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Tushabe Rachael, akaba n'umwe mu batanze amahugurwa yavuze ko kugira ubumenyi buhagije ku masezerano agaruka ku bidukikije ari ingenzi.

    Ati 'Bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo ayo masezerano asaba mu gihugu ndetse kuganiriza aba bafatanyabikorwa biradufasha kugera ku Banyarwanda benshi kuko ni amaboko twungutse mu kubungabunga ibidukikije.'

    Abahuguwe mu minsi ibiri bavuga ko bigiye kubafasha mu mirimo yabo itandukanye ndetse no kurushaho gusobanukirwa ibijyanye no kubungabunga ibidukikije.

    Umuyobozi w'Umuryango w'Urubyiruko wita ku Bidukikije 'Young Volunteers for Environment', Honorine Isingizwe, yavuze ko ubumenyi bahawe ku masezerano yo kurengera ibidukikije agiye gutuma bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Yagize ati 'Aya mahugurwa adufitiye umumaro cyane nk'abanyamuryango ba RCCDN, kuko bidufasha kumenya ayo masezerano. Nyuma yo kuyamenya tukamenya n'uburyo u Rwanda ruyashyira mu bikorwa, bidufasha kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano.'

    Isingizwe yavuze ko bifuza ko ingamba zo ku kubungabunga ibidukikije zikwiye kujya zimenyekanishwa mu rurimi gakondo kugira ngo Abanyarwanda bose babashe gusobanukirwa nabyo, anasaba buri wese kumva ko kubungabunga ibidukikije bidafite ababishinzwe ahubwo ari ibya buri muntu.

    Umukozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'Imishinga mu Muryango uharanira Iterambere ry'Abanyarwanda, Rwanda Development Organization, Léon Fidèle Mugisha, yashimangiye ko aya mahugurwa yaje akenewe kuko agiye kubaka ubushobozi bw'imiryango ifite aho ihurira no kubungabunga ibidukikije.

    Ati 'Iyi miryango myinshi ikorana n'abaturage, twebwe icya mbere gikorwa ni ubuvugizi ku nzego bwite za Leta ku buryo ubumenyi baduhaye tububaha natwe nabo bakabugeza ku baturage. Nk'urugero niba hari uburyo umuntu akoresha mu buhinzi atangiza ibidukikije abimenye, wenda niba ari ukuvanga ifumbire y'imborera akabimenya. Umuturage rero biramugeraho kuko tugiye kubishyira muri gahunda zacu.'

    Abanyamuryango ba RCCDN bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwegera umuturage no kumugira inama ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije no kwirinda ihindagurika ry'ikirere kuko hari n'aho usanga bakora ibintu batazi kandi bishobora kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima.

    Abitabiriye aya mahugurwa banyuzagamo bakandika iby’ingezi byavuzwe kugira ngo bazabashe gusobanurira abandi

    Abanyamuryango ba RCCDN bahawe ubumenyi ku masezerano mpuzamahanga mu by’ibidukikije bagira n’umwanya wo gusobanuza neza aho batumvise

    Abitabiriye aya mahugurwa basabwe kuzageza ku bandi ubumenyi bayungukiyemo mu bijyanye n’amasezerano atandukanye yasinywe hagamijwe kubungabunga ibidukikije

    Umuyobozi w'Umuryango w'Urubyiruko wita ku Bidukikije 'Young Volunteers for Environment', Isingizwe Honorine

    Bagiye bagaragaza ko hakiri impungenge mu ishyirwa mu bikorwa rya bimwe mu bivugwa n’amasezerano

    Abitabiriye aya mahugurwa bafashwe ifoto y’urwibutso baniyemeza gusangiza abandi ubumenyi bungutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-mu-miryango-yita-ku-bidukikije-bahuguwe-ku-masezerano-mpuzamahanga-ajyanye

  • Ibitaramenyekanye ku itabwa muri yombi rya Kevin Kade na Davis D wafashwe ari mu kiganiro 'Live' kuri Instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

     Inkuru yabaye kimomo ko umuhanzi Davis D na Kevin Kade batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 ndetse n'icy'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana utujuje imyaka y'ubukure. Bombi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

    Ni inkuru YEGOB yatangaje kuri iki Cyumweru tariki 25 Mata 2021, nyuma yo guhamirizwa aya makuru n'Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wadutangarije ko aba bahanzi bari mu maboko y'inzego z'ubutabera.

    Amakuru dukesha Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ahamya ko Kevin Kade yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y'iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 nibwo inzego z'umukano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, nawe ajyanwa gufungwa. Aba bahanzi bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.

    RIB ivuga ko ibi byaha babikoreye muri Kicukiro no muri Nyarugenge ku matariki atandukanye; tariki 18 na 19 Mata 2021.

    Yaba uwakorewe icyaha n'abagikekwaho boherejwe kuri Rwanda Forensic Laboratory itanga serivisi z'ibimenyetso byifashisha ubuhanga n'ikoranabuhanga kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.

    Davis D yatawe muri yombi ari 'Live' kuri Instagram

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021, ubwo Davis D yari Live kuri Instagram ari kuganira n'amagana y'abakunzi be binyuze mu kiganiro 'Ally Soudy on air' gitegurwa n'umunyamakuru Ally Soudy ukunze gutumira ibyamamare, akabiganiriza ku ngingo zitandunye.

    Ahagana mu ma saa tatu n'igice zishyira saa yine z'ijoro, nibwo abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha bageze mu rugo kwa Davis D aho atuye mu Karere ka Kicukiro basanga ari mu kiganiro.

    Nk'uko umubyeyi w'uyu muhanzi, Gakuru Jean Damascene, yabitangarije IGIHE, ngo bakihagera bavuze ko bashaka Davis D, murumuna we ababwira ko ari mu kiganiro. Bamubwiye ko bamutegereza akagisoza nta kibazo.

    Nyuma y'iminota ikabakaba 30 ngo aba bakozi ba RIB bari batangiye kurambirwa gutegereza bahamagaye aba polisi baza guta muri yombi uyu muhanzi wari ukiri 'Live' kuri Instagram. Davis D yashidutse Polisi imugeze hejuru, yihutira guhagarika ikiganiro yarimo huti huti ku buryo abari bamukurikiye bagizeze ngo ni internet imunaniye cyangwa telefone ye igize akabazo kuko yagiye adatanze ibisobanuro.

    Se wa Davis D yagize ati 'Yari ari kuganira na Ally Soudy nanjye nari mu bari bakurikiye, ngiye kubona mbona avuyeho ngira ngo ni internet imushiranye cyangwa telefone yamuzimanye kuko narinzi ko yiriwe yiruka mu kumenyekanisha indirimbo ye nshya.'

    Ally Soudy wari uyoboye ikiganiro cya Davis D n'abakunzi be kuri Instagram, yabonye uyu muhanzi avuye ku murongo yishyiramo ko ari ikibazo cya Internet.
    Ati 'Internet iramunaniye, turaje twongere tumugerageze aragaruka!' Icyakora icyo batamenye ni uko uyu musore yari yamaze gutabwa muri yombi.

    Umukobwa uvugwaho gusambanywa yahuriye na Kevin Kade kwa Davis D
    Nk'uko amakuru aturuka imbere muri Incredible Records ireberera inyungu z'aba bahanzi bombi abivuga, ku itariki 18 Mata 2021 nibwo ngo uyu mukobwa yahamagaye Kevin Kade kuri telefone yifuza ko bahura.

    Bagenzi Bernard, Umuyobozi wa Incredible Records, yatangaje ko uyu mukobwa yahamagaye kuri telefone Kevin Kade mu masaha yari ari mu rugo kwa Davis D, icyakora ngo ntaramenya neza niba koko uwo mukobwa yarahuye na Kevin Kade.

    Ati 'Amakuru twabonye ajyanye n'impamvu zatumye babata muri yombi, ni uko uyu mukobwa yahamagaye Kevin Kade ku itariki 18 Mata 2021 mu masaha uyu musore yari ari kwa Davis D, ariko ntabwo turamenya neza niba barabonanye.'

    Bagenzi Bernard yavuze ko Davis D ababajwe bikomeye no kuba ari kuzira umukobwa atanazi, atanibuka n'isura ye kuko we atari asanzwe anamuzi.
    Ati 'Davis D yababaye cyane kuko ari kuzira umukobwa atazi n'isura, yatubwiye ko rwose atamuzi na gato.'

    Umukobwa wari waratorotse iwabo bamusanze mu rugo rw'umusore witwa Habimana Thierry

    Uyu mukobwa w'imyaka 17 bivugwa ko yari amaze iminsi irenga 7 yaratorotse iwabo, anakuraho telefone ye ngendanwa.

    Mu kumushakisha hifashishijwe inzego zishinzwe umutekano, babonye imwe muri nimero za telefone bavuganye bwa nyuma mbere y'uko akuraho telefone basanga ni iya Kevin Kade.

    Ng'uko uko uyu muhanzi yatawe muri yombi tariki 21 Mata 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure kuko byakekwaga ko ubwo yavuganaga n'uyu mukobwa tariki 18 Mata 2021 baba barahuye bakaryamana.
    Uyu muhanzi agitabwa muri yombi yasabwe kugaragaza aho uyu mukobwa ari.

    Mu kubisobanura, Bagenzi Bernard yagize ati 'Basabye Kevin guhamagara uyu mukobwa akabarangira aho aherereye bitewe n'uko yari yarakuyeho telefone, yari asigaye akoresha iy'umukozi wo mu rugo rushya yabagamo mu guhamagara Kevin Kade. Niyo nawe yifashishije amuhamagara amubwira ko ashaka ko bahura bamusanga mu rugo rwa Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.'

    Davis D yaje gutabwa muri yombi tariki 24 Mata 2021 nyuma y'amakuru inzego zishinzwe iperereza zari zabonye ko uyu mukobwa yaba yarahuriye na Kevin Kade mu rugo rwa Davis D ruherereye ku Kicukiro.

    Yaba Umubyeyi wa Davis D n'Ubuyobozi bwa Incredible Records bavuga ko bizeye ubutabera

    Bagenzi Bernard ureberera inyungu za Davis D binyuze muri Incredible Records yabwiye IGIHE ko amakuru bafite agaragaza ko uyu muhanzi nta cyaha na kimwe yakoze kijyanye no gusambanya uyu mukobwa cyangwa ubufatanyacyaha, bityo basanga inzego z'ubutabera bw'u Rwanda zikwiye gushishoza zasanga ari umwere zikazamurekura.

    Umubyeyi wa Davis D we yavuze ko kugeza ubu bamaze gushyiraho itsinda ry'abanyamategeko bazafasha uyu muhanzi mu bijyanye n'ubwunganizi mu mategeko.

    Ati 'Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Mata 2021, nibwo bwa mbere agomba guhura n'itsinda ry'abanyamategeko bazamwunganira mbere y'uko abazwa n'ubugenzacyaha. Twizeye ko ubutabera bw'u Rwanda buzakora akazi kabwo kandi buzagaragaza ko arengana.'

    Davis D yabaye umwana murizi udakurwa urutozi

    Ku mbuga nkoranyambaga ahari inkuru y'uko Davis D yatawe muri yombi, hari umubare munini w'abakurikira imyidagaduro batari kwemera ko uyu muhanzi koko yaba afunze kubera uburyo bamuziho kuvugwa mu nkuru zinyuranye ziba zirimo n'impimbano.

    Uko bivugwa ku mbuga nkoranyambaga, na Se byamugezeho. Umubyeyi wa Davis D yavuze ko hari abantu benshi bakomeje kumubaza niba koko umuhungu we yaba yatawe muri yombi cyangwa ari bya bindi by'inkuru ze.

    Ati 'Hari abantu benshi bakomeje kumpamagara bambaza niba koko amakuru babonye ari impamo! Nabibonye nibuka ko Davis D yigeze kuvuga ko hari igihe azamera nka wa muntu utera urwenya cyane yagwa mu mazi akarinda arohama abantu bazi ko ari kubasetsa. Nawe rero niko byamugendekeye!'

     

    Kevin kade ukekwaho gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure.
     src: igihe

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibitaramenyekanye-ku-itabwa-muri-yombi-rya-kevin-kade-na-davis-d-wafashwe-ari-mu-kiganiro-live-kuri-instagram/