Category: Uncategorized

  • Bugesera: Aratabariza uruhinja rw’ukwezi kumwe rwasambanyijwe rugakurizamo ubumuga –

    Biragatsindwa kubona uwo wibarutse akorerwa ibyamfurambi maze bikamusigira ubumuga. Nta gushidikanya usigarana ishavu n’agahinda.

    Iri shavu niryo Mugorewishyaka Maritha wo mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Kagenge mu mudugudu wa Biryogo mu Karere ka Bugesera afite.

    Umwana we w’umukobwa ubwo yari afite ukwezi kumwe, yasabanyijwe na Nshimiyimana Samuel w’imyaka 18 amusigira uburwayi bwo kujojoba ndetse n’uburwayi bw’amaguru .

    Umwana yasambanyijwe umubyeyi agiye hanze…

    Mugorewishyaka yabwiye IGIHE ko ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020 ku manywa y’ihangu aribwo uyu mwana wavutse kuwa 20 Nzeri 2020, yasambanyijwe na Nshimiyimana Samuel wo mu Karere a Bugesera mu Murenge wa Ruhuha.

    Ubusanzwe uyu musore yabanaga na Mugorewishyaka amurera kuko nyina umubyara yari yaritabye Imana.

    Mugorewishyaka yavuze ko yasigiye umwana uyu musore ubwo yari agiye kuri butiki agiye guhaha, avuyeye ahubirana n’uyu musore avuye kumusambanyiriza umwana.

    Ati “Ubwo ninjiye mu nzu, nsanga umwana ari kurira cyane, udutako tutagihura ari kuva amaraso ”

    Yavuze ko nyuma yayo marorerwa, yahise ashaka uburyo uwo musore yatabwa muri yombi niko kumusaba kujya kumuzanira amazi.

    Ati “Naramubwiye ngo agende azane amazi, aragenda nange mpamagaza abaturanyi,ndabibereka, ndangije njya kuri Poste de Sante naho bahita bambwira ngo njye ku kigo nderabuzima , mpageze bahita banjyana ku bitaro bikuru bya Nyamata.”

    Tariki 2 Ugushyingo 2020 nibwo yagiye ku bitaro bya Nyamata agaruka kuya 27 Ugushyingo 2020, nyuma y’aho yaje gusubirayo amarayo iminsi itatu ubundi akajya ajyayo mu bihe bitandukanye kugira ngo umwana avurwe.

    Mugorewishyaka yavuze ko nyuma y’aho umwana we asambanyijwe,yasigaranye uburwayi bukomeye aho kuri ubu arwaye kuva, ndetse n’amatako ye akaba yarahuye n’ibibazo.

    Ati “Ikibazo umwana wange afite aratonyanga amazi, simenya ngo aranyaye ndetse ahora ajojoba. Ubu afite akaguru katabasha guhagarara neza.”

    Umwana amaze gusambanywa, Nshimiyimana yatawe muri yombi, afungirwa muri gereza ya Rilima. Mugorewishyaka yavuze ko yamenye amakuru y’uko uwo musore yakatiwe igifungo cya burundu dore ko iburanisha ryagiye riba adahari.

    Uyu mubyeyi usanzwe uri mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe ndetse urya ari uko yabonye uwo ahingira, yavuze ko kubera ubushobozi buke atabasha kugura imiti yandikirwa na Muganga kuko ihenze cyane.

    Ati “Iyo ngiye kwa Muganga, bamutera inshinge nkaba namara nk’ibyumweru bitatu ariko nyuma ya bya byumweru n’ubundi bikongera bikagaruka.”

    Kugeza ubu uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko akeneye ubufashwa bw’abagiraneza ngo umwana avurwe.

    Ushaka kugera kuri uyu mubyeyi yakwifashisha nimero +250 789 229 822

    Umwana wasambanyijwe umuryango we utuye mu kagali ka Kagenge, Umurenge wa Mayange

  • U Burayi bwagaragaje ubushake bwo guhindura umubano wabwo na Afurika ushingiye kuri ‘humiriza nkutegeke’ –

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 30 Mata 2021 ubwo habaga umuhango wo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe ishami rya EU rishinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga.

    Uyu muhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo n’Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye.

    Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Dr. Ron Adam wa Israel na Johanna Teague wa Suède.

    Mu biganiro byatanzwe hibanzwe ku kugaragaza uko umubano w’u Burayi na Afurika uhagaze, ibimaze kugerwaho, ahakiri ibibazo n’ibishobora gukorwa kugira ngo bikosore.

    Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Eric Ndushabandi mu kiganiro yatanze yagaragaje ko Umubano w’u Burayi na Afurika wagiye utera imbere ariko yemeza ko ugihengamiye mu ruhande rumwe, aho Afurika idahabwa ijambo cyane.

    Ati ”Imibanire ya Afurika n’u Burayi yagiye yigaragaza mu buryo butandukanye ariko bishingiye ku ntekerezo zijyana no kumva ko hari bamwe bagomba gushyiraho amategeko na za gahunda ndetse bakanagena n’uburyo bizakorwa.”

    “Turacyafite uburemere bw’ubukoloni, buracyaturemereye, imyumvite iracyari hasi ariko n’ibisigisigi bya za gashakabuhake biracyarimo”

    Ndushabandi yavuze ko hakigaragara inkunga zitangwa n’ibihugu by’i Burayi ariko zigaherekezwa n’amabwiriza yo kwereka ibihugu bya Afurika uko bikwiye kuzikoresha.

    Ati “Yego inkunga zijyana n’amananiza ziracyahari, ni ya mibanire navugaga itaringaniye ku mpande zombi, aho bamwe kenshi batekereza ko bashyizeho amategeko, bashyizeho n’amahame yo kugenderaho bakumva ko bagomba no kuza gutegeka Afurika kubikoresha.

    “Mu gihe rero Afurika rero izamenya ubukungu ifite bazatuma Abanyaburayi nabo bumva ko hakenewe ubufatanye.”

    Ndushabandi wemeza ko kuba Afurika itagira cyane ijambo mu mubano igirana n’u Burayi biterwa no kwikubira kw’ibihugu by’u Burayi n’intege nke z’ibyo muri Afurika yavuze ko hari icyizere cy’uko uyu mubano udafitwemo inyungu mu buryo bungana uzahinduka bitewe n’uko Abanyafurika bari kujijuka.

    Ati “Icyizere gihari ni uko Afurika igenda ikura mu myumvire, mu mikorere mu miyoborere ariko nanone ikoranabuhanga riri kudufasha kumenya n’umutungo kamere uri muri Afurika, bikongeraho ko urujya n’uruza hagati ya Afurika n’u Burayi rusigaye rubangikanye n’ubuhahirane hagati ya Aziya na Afurika ibyo rero bigaha amahirwe Afurika, gushyiraho imiryango ihuza ibihugu byo kuri uyu mugabane biri guha amahirwe Afurika, ibyo byose bizatuma Afurika igira ijwi rimwe.”

    U Burayi bwiteguye guhindura uburyo bw’imibanire

    Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo yavuze ko umubane w’u Burayi na Afurika ugenda urushaho kuba mwiza, ndetse yemeza ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo imiterere yawo ihinduke.

    Ati “Turashaka kugeza uyu mubano ku rundi rwego kugira ngo harusheho kubaho ubufatanye bunoze, ubufatanye bushingiye ku nyungu zisangiwe kandi zingana tukava mu buryo bw’abaterankunga n’abaterwa inkunga tukajya mu bufatanye bushya bushingiye ku nyungu zisangiwe n’indangagaciro.”

    “Yego uru ni urugendo […] turashaka ko ubu bufatanye buba bwubatse buhereye ku bantu bo hasi, turashaka ko abantu baba izingiro ry’ubu bufatanye kandi turizera ko binyuze muri ubu bufatanye twagira ibyo duhindura ndetse tukaba twatanga n’umusanzu ku bibazo byugarije Isi.”

    Yakomeje avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyerekanye ko abatuye Isi babasha guhanga n’ibibazo bibugarije igihe bafatanyije gusa. Ati “Ndetse n’icyorezo giheruka cya COVID-19 cyerekanye ko ntawe ushobora gukemura ibibazo by’isi ari wenyine, dukoranye nibwo buryo bwonyine twagera ku bisubizo.”

    Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko mu gihe umubano w’u Burayi na Afurika uzaba ushingiye ku bufatanye n’ubutwererane bizafasha ibihugu byo muri Afurika gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye na gahunda yabyo y’iterambere.

    Ati “Dutekereza ko hagendewe ku miterere y’Isi muri iki gihe ari ingenzi ko uko imigabane ikomeje kugenda iva mu bijyanye n’inkunga z’ibikorwa by’iterambere ishyira imbaraga mu bufatanye no gukorana, ibi bizaba bivuze ko ibihugu bya Afurika bizafata inshingano zikwiye mu gushyira mu bikorwa gahunda n’imishinga ihura neza na gahunda z’iterambere ryabyo.”

    Yavuze ko mu myaka 10 ishize umubano n’ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi byagiye bitera imbere cyane cyane mu bijyanye n’umutekano no kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo yavuze ko umubano w’u Burayi na Afurika ugenda urushaho kuba mwiza, ndetse yemeza ko hari gukorwa ibishoka byose ngo imiterere yawo ihinduke.

    Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Eric Ndushabandi yagaragaje ko hari ibitaratungana mu miterere y’umubano Afurika igirana n’u Burayi

    Muri uyu muhango hatanzwemo ikiganiro kigaruka ku mubano wa Afurika n’u Burayi

    Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye akurikiranye ibiganiro byatangwaga

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam ni umwe mu bitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko mu gihe umubano w’u Burayi na Afurika uzaba ushingiye ku bufatanye n’ubutwererane bizafasha ibihugu byo muri Afurika gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye na gahunda yabyo y’iterambere.

  • Intego ya FPR-Inkotanyi n'ugukora ku nyungu za buri munyarwanda-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu nama ya komite nyobozi yaguye y'umuryango FPR-Inkotanyi, yateraniye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro cy'uyu muryango.

    Iyi nama yitabiriwe n'abanyamuryango barenga 650 bahagarariye inzego zitandukanye, aho baganiriye ku ngingo zirimo isuzuma ry'ibimaze gukorwa mu ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y'uyu muryango y'umwaka w'2017-2024; ndetse n'imiterere y'icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko hatabayeho iyo myitwarire myiza, FPR itagera ku ntego yihaye kandi ibyo nta nyungu byagirira abaturage.

    Yabwiye abari muri iyi nama ko intego ya FPR-Inkotanyi ari ugukora ku nyungu za buri munyarwanda wese aho ari hose.

    Umukuru w'igihugu yibukije ko iyi nama ariyo ya mbere ibayeho muri uyu mwaka wa 2021, ikaba inahuriranye n'urugamba rukomeje rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19.

    Yababajije impamvu ikibazo cyakabaye gikemurwa mu kwezi kumwe, kigombera gufata umwaka wose.

    Yagize ati 'Uko utinza ikibazo ni nako ibyo uhomba biba byinshi, ndetse hari n'ubuzima bushobora kuhagendera muri uko gutinza ikibazo.'

    Perezida Kagame avuga ko abantu bagakwiye kuvana isomo no kuri iki cyorezo cya COVID 19 cyaje gitunguranye.

    Umukuru w'igihugu yibukije ko nubwo ubushobozi bw'igihugu ari buke, ibisubizo mu guhangana na COVID-19 bugenda buboneka kandi mu buryo bwihuse.




    RBA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/intego-ya-fpr-inkotanyi-n-ugukora-ku-nyungu-za-buri-munyarwanda-perezida-kagame

  • Perezida Nyusi yavuze bimwe mu byo yaganiriye na Perezida Kagame aherutse gusura [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri video yatangajwe na Mozambique TV,Nyusi yavuze ko ikintu gikomeye yaganiriye na Perezida Kagame ari ubunararibonye bw'u Rwanda mu guhangana n'iterabwoba n'ubugizi bwa nabi.

    Yagize ati 'u Rwanda rwagize uruhare mu gufasha Central Africa,rufatanyije n'ingabo za UN.Twashakaga kuganira ku bunararibonye bafite.

    Iyi ntambara ikoreshwa imbaraga nyinshi n'inyungu zitandukanye.Twasigiye ubutumwa umuvandimwe [ Perezida Paul Kagame] bwuko twifuza ubufasha kuko ntitwifuza ubufasha bubangamiye abanya Mozambike.”

    Perezida Nyusi yagaragaje ko yifuza ubufasha mu rugamba rwo guhangana n'ibyihebe bikomeje kwica abantu mu gace kitwa Cabo Delgado ariko yavuze ko guhangana n'izi nyeshyamba bigomba guhera mu banya Mozambike.

    Guhera mu 2017, agace ka Cabo Delgado kagiye kubasirwa n'ibitero by'imitwe y'iterabwoba rimaze guhitana ubuzima bw'abasaga 2500 mu gihe ibihumbi by'abaturage byahunze nk'uko imibare ya Guverinoma ya Mozambique ibigaragaza.

    Aka gace uwo mutwe ugabamo ibitero gakungahaye kuri gaz ndetse sosiyete y'Abafaransa, Total ikaba yarashoye miliyari 20 z'amadolari mu kubaka uruganda rwo gucukura iyo gaz. Gusa nyuma y'ibitero, iyo sosiyete yatangaje ko ibaye ihagaritse uwo mushinga.

    Perezida Kagame na Nyusi baherukanaga imbonankubone muri Mutarama 2020 ubwo Nyusi yarahiriraga kuyobora Mozambique muri manda ya kabiri.

    Ibitero by'izi nyeshyamba zifite amatwara ya Islam,zimaze kwica abantu benshi ndetse abarenga ibihumbi 11 bamaze kuva mu byabo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-nyusi-yavuze-bimwe-mu-byo-yaganiriye-na-perezida-kagame-aherutse

  • Abakiri bato bahawe rugari muri CHOGM: Buri gihugu kizahagararirwa n'umuntu umwe uri munsi y'imyaka 30 – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Ahmad yabigarutseho kuri uyu wa 30 Mata 2021,ubwo yari muri 'African Leadership University' i Kigali aho yagiranye ibiganiro n'abanyeshuri bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika biga muri iyo kaminuza, byibanze ku iterambere rya demokarasi mu bihugu bigize Commonwealth, uburenganzira bwa muntu, ihindagurika ry'ikirere ndetse iterambere ry'urubyiruko.

    Minisitiri Ahmad uri mu ruzinduko mu Rwanda yavuze ko Commonwealth yashyize imbaraga mu iterambere ry'urubyiruko, kuko ari rwo rugize 60% by'abaturage miliyari 2,4 bari muri uwo Muryango.

    Yagize ati 'Commonwealth ni Umuryango ugizwe n'abakiri bato, 60% by'abaturage bacu ni urubyiruko ruri munsi y'imyaka 30. Birumvikana ko ari amahirwe ku Muryango wose kuko ufite amaboko y'abakiri bato azakomeza kuwuteza imbere, ariko birasaba ko tubategura kugira ngo bazagire ubushobozi bwo gukomeza guteza imbere Umuryango wa Commonwealth.'

    Yavuze ko mu biri gukorwa byo gutegura urubyiruko harimo kubafasha kubona uburezi bakeneye, binyuze mu gushyiraho amahirwe yo kurufasha gukomeza amashuri.

    Ati 'Nka Commonwealth twashyizeho amahirwe yo gufasha urubyiruko rwacu kubona ubumenyi bujyanye n'igihe tugezemo kandi buzatuma urwo rubyiruko rubasha guhangana n'ibibazo byugarije uyu Muryango wacu birimo nk'ihindagurika ry'ikirere ndetse n'ubukene'.

    Uretse gufasha urubyiruko kubona ubumenyi rukeneye kugira ngo rwubake iterambere rirambye, Minisitiri Ahmad yavuze ko urubyiruko rukwiye gutangira guhabwa inshingano z'ubuyobozi hakiri kare, kugira ngo rwitoze imirimo irutegereje mu myaka iri imbere.

    Yavuze ko kubera iyi mpamvu, ku bufatanye n'u Rwanda, mu nama ihuza abakuru b'ibihugu n'abayobozi mu bihugu bigize Commonwealth, CHOGM, itegerejwe i Kigali muri Kamena uyu mwaka, buri gihugu mu bigize Commonwealth cyasabwe kuzahagararirwa nibura n'umuntu umwe uri munsi y'imyaka 30.

    Ati 'Mu nama turi kwitegura ya CHOGM, nibura buri gihugu mu bigize Commonwealth cyasabwe kuzazana umuntu umwe mu bazagihagararira muri iyi nama ariko ukiri urubyiruko, kuko agomba kuba ari munsi y'imyaka 30'.

    Uyu muyobozi yasobanuye ko impamvu iki cyemezo cyafashwe, ari uko iterambere ry'urubyiruko ari ingingo ikomeye izaganirwaho muri iyi nama.

    Uretse iterambere ry'urubyiruko, byitezwe ko umutekano w'ibikorerwa ku ikoranabuhanga (cyber security), uburinganire bw'abagore n'abagabo, ihindagurika ry'ikirere, uburezi ndetse n'iterambere rya demokarasi ari bimwe mu bizaganirwaho muri iyi nama.

    Intumwa Yihariye ya Commonwealth, Phillip Parham, yavuze ko ubufatanye bw'ibihugu bigize uyu muryango ari ingenzi cyane mu iterambere ry'Isi muri rusange, ndetse ko ubu bufatanye bunagaragarira mu byo ubuyobozi bw'uyu Muryango bukora, birimo nko kurwanya icuruzwa ry'abantu, ruswa n'ibindi byaha byambukiranya imipaka.

    Minisitiri Ahmad ari mu Rwanda mu kurebera hamwe aho igihugu kigeze imyiteguro ya nyuma mbere yo kwakira inama ya CHOGM, aho byitezwe ko ishobora kuzakira abantu bari hagati ya 7 000 na 10 000.

    Uyu muyobozi kandi yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse mbere hari haje Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, wemeje ko 'Imyiteguro ya CHOGAM iri kugenda neza'.

    Inama ya CHOGM itegerejwe hagati ya 21 na 26 Kamena 2021. Uyu muryango ufite ibigo n'ibikorwa 80 biwushamikiyeho, bikawufasha gushyira mu bikorwa inshingano ufite zirimo kurwanya ihindagurika ry'ikirere, aho umaze gutanga inkunga ya miliyoni 42,7$ ku imishinga 27 iri mu bihugu bitandatu.

    Uyu Muryango kandi uri gusuzuma imishinga 63 iri mu bihugu umunani, izaterwa inkunga ya miliyoni 767$.

    Umwe mu babonye buruse yo kujya kwiga ayihawe na Commonwealth yavuze ko uyu Muryango ufite amahirwe azateza imbere urubyiruko

    Abanyeshuri ba ALU bari bitabiriye iki kiganiro ku bwinshi

    Abitabiriye iki kiganiro bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Minisitiri Ushinzwe Umuryango wa Commonwealth mu Bwongereza, Ahmad Tariq, yavuze ko Commonwealth ishyigikiye urubyiruko cyane

    ALU yigamo abanyeshuri bakomoka hanze y’u Rwanda

    Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bari baturutse hanze y’u Rwanda

    Abanyeshuri ba ALU bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo

    Intumwa Yihariye ya Commonwealth, Phillip Parham, yavuze ko uyu Muryango ukwiye gukomeza gufatanya

    Abitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Abarimo Intumwa Yihariye ya Commonwealth, Phillip Parham, Minisitiri Tariq Ahmad na Joanne Lomas, batanze ikiganiro muri ALU

    Uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, yari yitabiriye ibi biganiro

    Ubwo abitabiriye ibi biganiro bari basohotse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/buri-gihugu-cyizitabira-chogam-kizahagararirwa-n-umuntu-umwe-uri-munsi-y-imyaka

  • Police FC yashyize hanze imyambaro izambara muri shampiyona ifite umwihariko [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC yashyize hanze imyambaro abakinnyi bayo bazakoresha muri iyi shampiyona izatangira kuri uyu wa Gatandatu iriho amazina yabo nyamara mu myaka ishize ntiyaba ariho.

    Mu mafoto yashyizwe hanze na Police FC,agaragaza imyambaro abakinnyi bayo bazajya bambara bakiriye banasuwe muri iyi shampiyona igiye kumara amezi 2.

    Police FC iri mu itsinda C hamwe na AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC ndetse umukino wayo wa mbere barawukina na Etincelles FC kuri uyu wa Gatandatu.

    Police FC izakurikizaho AS Kigali kuwa 04 Gicurasi 2021 hanyuma isoreze I Musanze kuwa 07 Gucurasi.Iyi mikino izagira iyo kwishyura.

    Police FC yaguze abakinnyi bakomeye barimo Rutanga Eric,Twizeyimana Martin Fabrice n'abandi isanganwe nka Nshuti Savio,Nsabimana Aimable n'abandi.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/police-fc-yashyize-hanze-imyambaro-izambara-muri-shampiyona-ifite-umwihariko

  • Abakiri bato bahawe rugari muri CHOGM: Buri gihugu kizahagararirwa n’umuntu umwe uri munsi y’imyaka 30 –

    Ibi Minisitiri Ahmad yabigarutseho kuri uyu wa 30 Mata 2021,ubwo yari muri ‘African Leadership University’ i Kigali aho yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika biga muri iyo kaminuza, byibanze ku iterambere rya demokarasi mu bihugu bigize Commonwealth, uburenganzira bwa muntu, ihindagurika ry’ikirere ndetse iterambere ry’urubyiruko.

    Minisitiri Ahmad uri mu ruzinduko mu Rwanda yavuze ko Commonwealth yashyize imbaraga mu iterambere ry’urubyiruko, kuko ari rwo rugize 60% by’abaturage miliyari 2,4 bari muri uwo Muryango.

    Yagize ati “Commonwealth ni Umuryango ugizwe n’abakiri bato, 60% by’abaturage bacu ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30. Birumvikana ko ari amahirwe ku Muryango wose kuko ufite amaboko y’abakiri bato azakomeza kuwuteza imbere, ariko birasaba ko tubategura kugira ngo bazagire ubushobozi bwo gukomeza guteza imbere Umuryango wa Commonwealth.”

    Yavuze ko mu biri gukorwa byo gutegura urubyiruko harimo kubafasha kubona uburezi bakeneye, binyuze mu gushyiraho amahirwe yo kurufasha gukomeza amashuri.

    Ati “Nka Commonwealth twashyizeho amahirwe yo gufasha urubyiruko rwacu kubona ubumenyi bujyanye n’igihe tugezemo kandi buzatuma urwo rubyiruko rubasha guhangana n’ibibazo byugarije uyu Muryango wacu birimo nk’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ubukene”.

    Uretse gufasha urubyiruko kubona ubumenyi rukeneye kugira ngo rwubake iterambere rirambye, Minisitiri Ahmad yavuze ko urubyiruko rukwiye gutangira guhabwa inshingano z’ubuyobozi hakiri kare, kugira ngo rwitoze imirimo irutegereje mu myaka iri imbere.

    Yavuze ko kubera iyi mpamvu, ku bufatanye n’u Rwanda, mu nama ihuza abakuru b’ibihugu n’abayobozi mu bihugu bigize Commonwealth, CHOGM, itegerejwe i Kigali muri Kamena uyu mwaka, buri gihugu mu bigize Commonwealth cyasabwe kuzahagararirwa nibura n’umuntu umwe uri munsi y’imyaka 30.

    Ati “Mu nama turi kwitegura ya CHOGM, nibura buri gihugu mu bigize Commonwealth cyasabwe kuzazana umuntu umwe mu bazagihagararira muri iyi nama ariko ukiri urubyiruko, kuko agomba kuba ari munsi y’imyaka 30”.

    Uyu muyobozi yasobanuye ko impamvu iki cyemezo cyafashwe, ari uko iterambere ry’urubyiruko ari ingingo ikomeye izaganirwaho muri iyi nama.

    Uretse iterambere ry’urubyiruko, byitezwe ko umutekano w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga (cyber security), uburinganire bw’abagore n’abagabo, ihindagurika ry’ikirere, uburezi ndetse n’iterambere rya demokarasi ari bimwe mu bizaganirwaho muri iyi nama.

    Intumwa Yihariye ya Commonwealth, Phillip Parham, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu bigize uyu muryango ari ingenzi cyane mu iterambere ry’Isi muri rusange, ndetse ko ubu bufatanye bunagaragarira mu byo ubuyobozi bw’uyu Muryango bukora, birimo nko kurwanya icuruzwa ry’abantu, ruswa n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.

    Minisitiri Ahmad ari mu Rwanda mu kurebera hamwe aho igihugu kigeze imyiteguro ya nyuma mbere yo kwakira inama ya CHOGM, aho byitezwe ko ishobora kuzakira abantu bari hagati ya 7 000 na 10 000.

    Uyu muyobozi kandi yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ndetse mbere hari haje Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, wemeje ko “Imyiteguro ya CHOGAM iri kugenda neza”.

    Inama ya CHOGM itegerejwe hagati ya 21 na 26 Kamena 2021. Uyu muryango ufite ibigo n’ibikorwa 80 biwushamikiyeho, bikawufasha gushyira mu bikorwa inshingano ufite zirimo kurwanya ihindagurika ry’ikirere, aho umaze gutanga inkunga ya miliyoni 42,7$ ku imishinga 27 iri mu bihugu bitandatu.

    Uyu Muryango kandi uri gusuzuma imishinga 63 iri mu bihugu umunani, izaterwa inkunga ya miliyoni 767$.

    Umwe mu babonye buruse yo kujya kwiga ayihawe na Commonwealth yavuze ko uyu Muryango ufite amahirwe azateza imbere urubyiruko

    Abanyeshuri ba ALU bari bitabiriye iki kiganiro ku bwinshi

    Abitabiriye iki kiganiro bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Minisitiri Ushinzwe Umuryango wa Commonwealth mu Bwongereza, Ahmad Tariq, yavuze ko Commonwealth ishyigikiye urubyiruko cyane

    ALU yigamo abanyeshuri bakomoka hanze y’u Rwanda

    Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bari baturutse hanze y’u Rwanda

    Abanyeshuri ba ALU bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo

    Intumwa Yihariye ya Commonwealth, Phillip Parham, yavuze ko uyu Muryango ukwiye gukomeza gufatanya

    Abitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Abarimo Intumwa Yihariye ya Commonwealth, Phillip Parham, Minisitiri Tariq Ahmad na Joanne Lomas, batanze ikiganiro muri ALU

    Uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, yari yitabiriye ibi biganiro

    Ubwo abitabiriye ibi biganiro bari basohotse

  • Uko utinza ikibazo ni na ko ibyo uhomba biba byinshi-P.Kagame abwira Abanyamuryango ba FPR #rwanda #RwOT

    Iyi nama ya Komite Nyobozi yagutse ya FPR-Inkotanyi yitabiriwe n’abanyamuryango bagera muri 650 kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Mata 2021.

    Iyi nama yabereye ku kicaro gikuru cy’Umuryango wa FPR-Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Abayitabiriye baganiriye ku ngingo zirimo isuzuma ry’ibimaze gukorwa mu ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y’uyu muryango y’umwaka wa 2017-2024 ; ndetse n’imiterere y’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko hatabayeho iyo myitwarire myiza, FPR itagera ku ntego yihaye kandi ibyo nta nyungu byagirira abaturage.

    Yabwiye abari muri iyi nama ko intego ya FPR-Inkotanyi ari ugukora ku nyungu za buri munyarwanda wese aho ari hose.

    Umukuru w’igihugu yibukije ko iyi nama ariyo ya mbere ibayeho muri uyu mwaka wa 2021, ikaba inahuriranye n’urugamba rukomeje rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

    Yababajije impamvu ikibazo cyakabaye gikemurwa mu kwezi kumwe, kigombera gufata umwaka wose.

    Yagize ati 'Uko utinza ikibazo ni nako ibyo uhomba biba byinshi, ndetse hari n’ubuzima bushobora kuhagendera muri uko gutinza ikibazo.'

    Perezida Kagame avuga ko abantu bagakwiye kuvana isomo no kuri iki cyorezo cya COVID 19 cyaje gitunguranye.

    Umukuru w’igihugu yibukije ko nubwo ubushobozi bw’igihugu ari buke, ibisubizo mu guhangana na COVID-19 bugenda buboneka kandi mu buryo bwihuse.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uko-utinza-ikibazo-ni-na-ko-ibyo-uhomba-biba-byinshi-P-Kagame-abwira-Abanyamuryango-ba-FPR

  • Clarisse Karasira yateye umugabo we imitoma ihambaye ku isabukuru ye y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 30 Mata 2021 nibwo umugabo wa Clarisse Karasira uzwi ku izina rya Ifashabayo Dejoie, yabonye izuba. Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yifurije isabukuru nziza Umugabo we agaruka ku gushimira Imana yazanye umugabo we mu buzima bwe. Ni nyuma yuko Clarisse Karasira yari amaze gushyira hanze ifoto ye ari kumwe na Dejoie.

    Clarisse Karasira ari kumwe na Dejoie

    Nyuma yuko Clarisse Karasira ashyize hanze iyi foto ye ari kumwe na Dejoie, yayiherekesheje amagambo akurikira:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-yateye-umugabo-we-imitoma-ihambaye-ku-isabukuru-ye-yamavuko/

  • Olusegun Ogunsanya yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa –

    Ogunsanya yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Airtel ishami rya Nigeria kuva mu mwaka wa 2012, ari naryo shami rinini rya Airtel ku Mugabane wa Afurika. Uyu mugabo afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu by’imikorere ya banki, kwita ku bakiliya ndetse n’ibigo by’itumanaho.

    Yayoboye mu bigo bikomeye birimo nka Coca-Cola mu bihugu nka Ghana, Nigeria ndetse na Kenya. Muri Nigeria kandi uyu mugabo yayoboye ikigo cya Nigeria Bottling Company Ltd, ndetse anaba Umuyobozi muri Ecobank Transnational Inc. Yize amasomo atandukanye arimo n’icungamutungo.

    Nyuma yo kuva ku mirimo ye, Mandava azakomeza gutanga ubujyanama ku barimo Umuyobozi Mukuru mushya wa Airtel Africa, ndetse n’Inama Nkuru ya Airtel Africa.

    Sunil Bharti Mittal Ukuriye Inama Nkuru ya Airtel avuga kuri Ongusanya yagize ati “Yagize uruhare rufatika mu guhindura ubucuruzi bwa Airtel Nigeria, binyuze mu kuvugurura imirongo, gukwirakwiza itumanaho rya Airtel ndetse no kunoza imikorere. Ubu bwitange bwe, ndetse n’uburambe asanganywe mu nshingano ze, kwita ku bakiliya ndetse n’ubushobozi yagaragaje bwo gutanga umusaruro aba yitezweho, ni bwo buzakomeza gutuma atugeza ku ntego dufite”.

    Ongusanya yagize ati “Nk’Umunyafurika, ntewe ishema no kubona aya mahirwe yo kuyobora Ikigo cya Airtel gikomeje guhindura ubuzima bwa miliyoni z’abantu ndetse no kuba ikiraro mu ikoreshwa ry’itumanaho ndetse na serivisi z’imari”.

    Airtel ni ikigo cy’itumanaho gifite amashami mu bihugu 14 bya Afurika, aho uretse serivisi z’itumanaho, iki kigo kinatanga serivisi zo kubitsa mu buryo buzwi nka mobile money.

    Olusegun Ogunsanya agiye kuyobora Airtel Africa