Category: Uncategorized

  • Mureke kumera nk’isenene – Perezida Kagame avuga ku mahitamo akwiye kuranga abanyarwanda –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, atangiza Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Iyi nama y’iminsi ibiri yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, yahuje abanyamuryango basaga 650, bahagarariye inzego zitandukanye. Yanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu n’abahagarariye urubyiruko.

    Perezida Kagame yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko akenshi politiki yarimbuye igice kinini cy’abanyarwanda, hari ibindi bibazo byinshi bifitanye isano nayo ariko biturutse hanze, ariko ko hanze abantu bajya bahareba nk’aho ikibazo cyose ariho gishingiye.

    Ati “Abo hanze, ntibashobora kugera ku ntego hano imbere mu gihugu nta bantu babafashije. Tujye tubimenya, nitwe dukwiye kubanza kwisuzuma mbere na mbere. Ni gute twemeye gucibwamo ibice bene ako kageni ku buryo umunyarwanda agera aho mu muryango imbere abantu batangira kugirana nabi, umunyarwanda, umugabo mu rugo akibona ko aturuka muri iki gice cy’u Rwanda, umugore we aturuka mu kindi gice cy’u Rwanda, bafitanye abana.”

    Yavuze ko ubwo bunyamaswa bwabaye budashobora kwitirirwa ko ari abantu bo hanze babuteye. Yavuze ko abantu bo hanze kuba baza bakabwira umuntu ngo “uri iki”, mbere na mbere nawe abanza kubyemera, akemera ibyo bamubwiye ko atandukanye na mugenzi we, kandi ko igisobanuro cyabyo ari uko bakwiye kugirirana nabi.

    Ati “Aho bibera bibi kurushaho, ni kuri abo bantu babiri kwemera kugirirana nabi. Ni gute dukemura icyo kibazo, uko dukemura ikibazo bwa mbere, ni ukumenya uwo uriwe, n’inyungu zawe. Iyo ubimenye neza, uba wakemuye ikibazo. Ese twe abanyarwanda, dushobora kuba abantu badashobora kumenya abo turibo, badashobora kumenya inyungu zacu izo arizo n’uko twabigeraho? Dushobora kwemera kuba abo bantu?”

    Umukuru w’Igihugu yavuze iyo umuntu ananiwe kumenya uwo ariwe n’icyo ashaka kugeraho, aribwo abantu bo hanze cyangwa abaharanira inyungu z’amahanga babona umwanya wo “kudukiniraho”.

    Yatanze urugero rw’isenene, avuga ko iyo abantu bamaze kuzifata kugira ngo zitabacika, aho ziba zigana ari ukuzishyira mu isafuriya bakazikaranga gusa zijya kugerayo zamaranye, ziryana, imwe icaho indi ukuguru.

    Ati “Zibagiwe ko ziza kujya mu isafuriya imwe bakazikaranga bakazirya. Reba rero ziri aho zitegereje ko bari buzishyire mu isafuriya bakazikaranga bakazirya, ariko zamaranye igihe zitaragerayo. Namwe rero, abanyafurika natwe twese, mureke kumera nk’isenene. Uriya ubategereje kubakaranga, arabihorera mukabanza buri umwe akabonamo umwanzi we, umuntu abategereje hariya ngo abakarange nyine.”

    Perezida Kagame yavuze ko igihugu kitari kizima kigira abantu bameze nk’isenene, baryana, uwo hanze akaza ‘akabakaranga akabarya’ bose cyo kimwe n’abaharanira inyungu z’abo bantu bo hanze.

    Ati “Ariko njye nabarokotse kera. Mbabwiza uko nshaka, bangira bate se? kuko ntabikoze mbese? Mumbwire. N’iyo wakurikiza icyo bakubwira cyangwa ibyo bagushakira, bazagukaranga. Hari ingero nyinshi zo kwigiraho, keretse udashaka kwiga.”

    Perezida Kagame yagarutse ku bijyanye no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko byatangiye kera, ko nta muntu n’umwe wabibuza ariko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora ibikwiriye bagakemura ibibazo bashobora gukemura ‘abo bo hanze ntacyo twabakorera’ ariko icyo umuntu yababwira, ni uko “nabo ni abantu, muri bo nta Mana irimo’. Ati “Ni ikiremwamuntu nkanjye”.

    Ati “Kuza kumbwira icyo u Rwanda rukwiriye kuba rukora, ndagutega amatwi. Icya kabiri niba hari ibibi u Rwanda rukora cyangwa abanyarwanda bakora, hari ibibi by’ubwoko bubiri, hari ibikorwa n’abantu muri buri gihugu cyose, nta gihugu na kimwe kidafite ikibazo, ndetse n’iyo Covid-19 ubwayo yarabitwetse.”

    Yavuze ko na mbere ya Covid-19, abantu birirwaga barasirwa ku mihanda muri ibyo bihugu kubera ko ngo birabura ‘bakamurasa’ kandi ko ari ibintu bimaze imyaka myinshi.

    Ati “Ibi ni ibintu biba mu gihugu icyo aricyo cyose cyangwa abagira batya bakaraswa ku mihanda ku mugaragaro kubera ko habaye amatora mu gihugu runaka, ushyigikiye ishyaka runaka rirwanya ubutegetsi buriho, bakarasana ku mugaragaro […] ibi byose biba byarenze urwego rwo kuvuga ngo ibi ni ibibazo by’iki gihugu kirabyirangiriza, biba byabaye mpuzamahanga.”

    “Ariko ibindi bibazo bisanzwe, bibaho ahantu hose ku isi biba mu bantu batumvikana, ubwicanyi busanzwe umuntu akica undi kubera ko yashakaga amafaranga ye, ibi ni ibyaha birangizwa n’igihugu ubwacyo, ariko bigera ku banyafurika cyangwa ku Rwanda, nta kibazo twe dukwiriye kuba twirangiriza, ikibazo ni nko kukubwira ngo ikibazo icyo aricyo cyose tuzajya tukubwira uko ukigenza, nitwe tukuyobora, tuzakubwira uko uzajya wifata, uko uzajya uvuga ndetse tuzajya tubahitiramo n’abayobozi banyu, abo dushaka.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu Kinyarwanda baca umugani ngo “utakwishe aragukerereza” ku buryo kuri bamwe babona u Rwanda na Afurika bakwiye kubisubizwa inyuma.

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko ruri mu nzego z’ubuyobozi, ibyarutegura ku kuba abayobozi b’ejo hazaza, ari ibi biganiro nk’ibi ku buryo rukabyumva ubu hanyuma rugakora amahitamo.

    Ati “Ubanze wumve ugire imyumvire ihagije hanyuma uhitemo. Uvuge uti njye ndashaka kwibera nka ya senene ni amahitamo yawe.”

    Yavuze ko abanyarwanda bakwiriye kubyaza bike bihari umusaruro mwinshi, bakareba uko bawugeraho, bakareba imbere kurusha guhora bareba umunsi ku wundi.

    Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

    Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi ari kumwe na Visi Chairman, Bazivamo Christophe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe baririmba indirimbo yubahiriza umuryango

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Amb. Ngarambe yashyikirije Perezida Mattarella impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda mu Butaliyani –

    Dr François-Xavier Ngarambe usanzwe uhagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Portugal na Espagne yashyikirije Perezida Sergio Mattarela izi mpapuro ku wa 29 Mata 2021.

    Ambasaderi Ngarambe atanze izi mpapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa, nyuma y’uko mu Ukuboza yari yashyikirije Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

    Uretse kuba Ambasaderi mu bihugu bitanu, Ambasaderi Dr François-Xavier Ngarambe ahagarariye ku buryo buhoraho inyungu z’u Rwanda mu miryango mpuzamahanga itandukanye, irimo Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

    Ahagarariye u Rwanda kandi mu Muryango uharanira ubufatanye mu bukungu n’iterambere (OECD), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi (FAO), Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).

    Ambasaderi Dr François-Xavier Ngarambe ashyikiriza Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarela impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu

    Ambasaderi Ngarambe yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Butaliyani

    Amafoto: Presidenza della Repubblica Italiana


  • Abibye imbwa za Lady Gaga bafunzwe bahamwa n’… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 24/02/2021 ni bwo polisi y’umujyi wa Los Angeles yataye muri yombi abantu 5 bakekwagaho kuba ari bo bagize uruhare mu kwiba imbwa 2 za Lady Gaga ndetse bakanarasa Ryan Fischer wari ushinzwe kwita kuri izo mbwa.

    N’ubwo nyuma y’iminsi micye izi mbwa zaje kugarurwa na Polisi zisubizwa umuhanzikazi Lady Gaga byasize umukozi we Ryan Fischer ubuzima bwe buri mu kangaratete dore ko kugeza n’ubu atarakira nyuma yaho yarasiwe nabo bajura.

    Ku munsi w’ejo ni bwo urubanza rwaburanishije abantu 5 bari bakurikiranyweho ubujura bw’imbwa za Lady Gaga no urasa umukozi we Ryan Fischer. Batatu muri bo bahamwe n’icyaha cyo kugerageza kwica Ryan Fischer hamwe n’icyaha cy’ubujura.

    Abo bahamwe n’ibyo byaha 2 ni James Jackson w’imyaka 18, Jaylin White w’imyaka 19 na Lafayette Whaley w’imyaka 27. Aba banyabyaha 3 kandi polisi ya Los Angeles yatangaje ko basanzwe bari mu gaco k’amabandi (Gang Member) yayogoje uyu mujyi.

    Aba bantu 3 bahamye n’ibi byaha babwiye umucamanza mukuru wababuranishaga Victoria Wilson ko ubwo bibaga izo mbwa ntabwo bari bazi ko ari iza Lady Gaga cyakora nyuma y’uko bazibye ni bwo babimenye maze barazirekura ziragenda polisi irazigarura.

    Aba banyabyaha bafunzwe nyuma y’uko barashe umukozi wa Lady Gaga amasasu ane ntiyapfa ariko biramuzahaza arinayo mpamvu bahamwe n’icyaha cyo kugerageza kwica(Attempted Murder).ibi bikaba bibaye Lady Gaga ari mu gihugu cya Rome aho amaze amezi 4 akina filime yitwa House Of Versace.

    Src:www.dailymail.com,www.tmz.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105222/abibye-imbwa-za-lady-gaga-bafunzwe-bahamwa-nicyaha-cyo-kugerageza-kwica-no-kwiba-105222.html

  • Umunyamakuru ukunzwe yambitse impeta umukunzi we (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Canary Mugume, umunyamakauru wa Nbs TV ukunzwe cyane muri Uganda, yambitse impeta umukunzi we bamaze imyaka 5 bari mu munyenga w'urukundo.

    Mugume abinyujije kuri twitter ye yagize ati 'Yavuze Yego.'
    Mugume yambitse impeta umukunzi we bamaze igihe bakundana
    Aya magambo uyu munyamakuru yanditse yahise ayahererekesha amafoto amugaragaza yateye ivi yambika impeta umukunzi we Sasha Naggi bamaranye imyaka itanu bakundana bavugako bahuye ubwo uyu mukobwa yakoraga impanuka uyu munyamakuru akamutabara maze urukundo rutangira ubwo.

    Aba bombi bamenyanye bataraba ibyamamare, kuri ubu uyu Mugume ni umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye kuri televiziyo ya Nbs naho uyu mukobwa afite kompanyi y'imideli nayo imaze kwamamara cyane muri Uganda.

    Aba bombi bavugako bahujwe n'impanuka uyu mukobwa yari yakoze
    Sasha Naggi, ububabare yahuye nabwo ubwo yakoraga impanuka bwatumye anashinga umuryango utegamiye kuri leta Draw A Smile Uganda, utabara imbabare wibanda ku guha imbaraga no kwigisha abakobwa bakiri bato kwihangira imirimo no kubyaza umusaruro impano zabo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-ukunzwe-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto/

  • Umugabo yasazijwe n'uburakari yinjiza imodoka ku ngufu muri resitora kubera inkumi yanze kumuvigisha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho y'imodoka y'umugabo wateraga akavuyo muri resitora yitwa News Café i Rosebank, Johannesburg yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mugabo yashakaga kwinjira muri iyi resitora ku ngufu bitewe n'umukobwa bahoze bakundana (ex)uyikoramo ariko yari yanze kumuvugisha.

    Bivugwa ko uyu mugabo yagerageje kwinjira muri resitora kugira ngo abone uwahoze ari umukunzi we,maze kubera abarinzi bo kumuryango (bouncers) nibwo yahise afata icyemezo cyo kwinjirana imodoka agonga abantu.

    Muri iyo video, imodoka yagonze ameza n'intebe ariko ntibyashoboka ko yinjira mu nyubako.

    Imodoka n'abakozi bo mu Karere ka Rosebank nabo bagaragaye muri video bagerageza kugenzura ibintu.Uyu mugabo yahise asubiza inyuma imodoka ye atangiye kugonga abantu ahita ahagarara.

    Ku bw'amahirwe, nta muntu wakomeretse mu gihe cy'ibyabaye ariko imodoka ye yangiritse, imbere y'inyubako n'imodoka y'akarere ka Rosebank yangiritse.

    Kuri uyu wa mbere, tariki ya 26 Mata, uyu mugabo w'imyaka 33 yatawe muri yombi n'igipolisi cy'Afurika yepfo akurikiranyweho icyaha cyo gutwara uburangare ndetse n'uburangare.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yasazijwe-nuburakari-yinjiza-imodoka-ku-ngufu-muri-resitora-kubera-inkumi-yanze-kumuvigisha/

  • Covid-19: Perezida Kagame yavuze ku barajwe muri Stade n'abageni bavugishije benshi – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatanu yayoboraga Inama y'iminsi ibiri ya Komite yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy'uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu bushobozi buke igihugu gifite, cyabashije guhangana na Covid-19 mu buryo bwose, bitari ku rwego rw'akarere ahubwo ku rwego rw'Isi muri rusange.

    Muri uru rugendo, hari abantu benshi bagiye bafatwa barenze ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo no kugikumira. Abo barafatwaga bagashyirwa muri Stade hirya no hino mu gihugu, bagasobanurirwa ingamba zo kwirinda, bagasabwa gupimwa, bagacibwa amande hanyuma bakarekurwa.

    Umunsi ku wundi ni ko abantu bahimbaga amayeri atuma bashaka uko baca mu rihumye Polisi y'Igihugu, kugeza n'aho hari abageni bafashwe bagashyirwa muri Stade umukobwa yambaye agatimba bigateza amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Perezida Kagame yavuze ko muri uru rugendo rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hari abakoraga ibitari byo.

    Ati 'Abaraye muri stade, abandi ubanza bararaye muri za gereza, hari n'abandi barusimbutse ku mpamvu zindi zitandukanye hari n'abakoraga ibitari byo bamenya ko abantu baje kubafata bakambara iby'ubukwe byarangiza bikajya kuri za mbuga byacitse ngo mutinyuka gufata n'abageni?'

    'Ahubwo ngira ngo ikibazo kibazwa cyagakwiye kuvuga ngo ariko n'abageni burya batinyuka kwica amategeko? Usibye ko hari ibyo nasomaga kuri izo mbuga, baje no kumbwira ko abo bantu byitwa ko bafatiwe mu bukwe, ni abantu bagize batya bari mu bindi bumvise ko abapolisi baje, baranyaruka barihinda bajya gushyiramo imyambaro y'ubukwe ariko muzitegereze neza amafoto iyo myenda nta nubwo iteye ipasi, ntabwo babonye umwanya, babihubujeyo gusa.'

    Yavuze ko hari n'abandi barenga ku mabwiriza, bajya gufatwa bagahamagara ambulance bigize abarwayi, ndetse n'abayobozi yise ko 'batwangiriza' bakarenga ku nshingano bafite bakajya muri ruswa n'ibindi.

    Perezida Kagame yavuze imikorere nk'iyo yatuma ntacyo igihugu kigeraho, atanga urugero nko ku nkingo ko mu gihe hatabayeho gukorera mu mucyo, zishobora nazo kwibwa, abantu bakazihereza bene wabo.

    Ati 'Erega hari n'ushobora kuzifata akazambutsa umupaka akazigurisha abandi, birashoboka iyo hatari imikorere mizima zizagera hano bazipakire mwumve ngo zambutse umupaka zagurishijwe abantu bangahe bashyize mu mufuka wabo cyangwa kuzibona abafite ubushobozi, abayobozi, abajenerali, abaminisitiri mukirebera bene wanyu akaba aribo muziha rubanda bakagwa iyo baguye. Iyo mikorere yaba ari bwoko ki?'

    Yakomeje agira ati 'Ibi ni ibintu umuntu akwiye kubibutsa buri munsi kugira ngo ibintu bikorwe ari bizima? Ni inde ufite inshingano zo guhora yibutsa buri wese ariko buri wese yiyicariye ategereje ko baza kumwibutsa, niba batamwibukije ntabwo ari bukore ikintu kizima. Gute, kuki? Iyo tuvuga ngo twese iki gihugu ni icyacu, kuki ineza y'icyo gihugu yagomba kuzuzwa n'abantu bake abandi bakikorera ibyo bashatse bibareba bitareba abanyarwanda muri rusange?'

    Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y'imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n'imiterere y'icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n'ingaruka zacyo ku bukungu.

    Hatanzwe ibiganiro birimo icya Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, wagaragaje aho u Rwanda rwavuye, aho rwiteze kwakira izindi nkingo zizafasha igihugu gukingira nibura miliyoni 7,8 by'abaturage, anagaragaza ko muri iki gihe uturere tw'Intara y'Amajyepfo aritwo twibasiwe cyane na Covid-19 nubwo hari ibigaragaza ko n'Akarere ka Karongi katangiye kugira ubwandu bwinshi.

    Amafoto: RPF Inkotanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-perezida-kagame-yavuze-ku-barajwe-muri-stade-n-abageni-bavugishije

  • Ntiwabuza abantu kuvuga – Perezida Kagame agaruka ku Banyarwanda baharabika urwababyaye – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, atangiza Inama ya Komite Nyobozi yaguye y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Iyi nama y'iminsi ibiri yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, yahuje abanyamuryango basaga 650, bahagarariye inzego zitandukanye. Yanitabiriwe n'abashyitsi batandukanye barimo abayobozi bakuru ku rwego rw'igihugu n'abahagarariye urubyiruko.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo iyi nama yabaye mu gihe Isi yugarijwe na COVID-19, Abanyarwanda bakwiye gukomeza kurwana no guhangana n'iki cyorezo.

    Yavuze ko FPR Inkotanyi ifite inshingano zo gukomeza amahame yayo yo kubakira ku ndangagaciro y'ikinyabupfura kuko ariyo ituma umurongo yihaye kuva kera wa politiki ugerwaho uko bikwiriye.

    Ati 'Iyo tuvuga FPR, inshingano zayo kuva kera, intambara ari iz'urugamba rw'amasasu, imibanire; ibitekerezo byayo bikwiye kurangwa no gukemura ibibazo bya benshi atari uguhitamo. FPR aho ishingiye ni ku banyarwanda bose, ni nayo mpamvu iki cyorezo cyatugaragarije intambwe tumaze gutera.'

    Perezida Kagame yavuze ku bibazo bikunda kugaragara mu miyoborere, avuga ko iyo abigaragaza aba atanenga gusa kuko hari n'ibindi byishimirwa n'abanyarwanda kimwe n'abandi batari bo.

    Ati 'Iyo ntambwe twayishimira, twakwishimira ko hari ibimaze gukorwa. Shima iyo ntambwe imaze gukorwa, shima iyo ntambwe uteye ndende ariko niba narashoboraga gutera intambwe ebyiri ndende kuki ntabikora? Kuki bitabaye gutyo? […] niba ushobora kurengera abantu 1000, rengera 1000 aho gutegereza 300.'

    Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe byo guhangana n'icyorezo cya Covid-19, mu mikoro make y'igihugu, hari byinshi byakozwe bishimwa bitari ku rwego rw'igihugu gusa ahubwo ku rwego rw'Isi.

    Ati 'Bishingiye ku mikorere, ku myifatire no gufatanya. Iby'uko hari abanyarwanda bake bateye uko bateye, bagira uko bavuga, ibyo bizahoraho ni ko Isi iteye […] Iyo hari abantu bake bahuriye hamwe birwa bandika, bavuga ngo mu Rwanda abantu barapfa, nta winyagambura, ibyo ntiwabuza abantu kuvuga.'

    'N'abavuga ibitari byo baravuga. Ahubwo mwe mwagakwiye kuba muvuga, mufite ibyo muvuga, kuki mutavuga? […] mukore ibizima, muvuge ibizima. Abakora ibizima mubuzwa n'iki kubivuga, iyo bitabaye ibyo ukora ibibi arakwangiriza. Ni nk'uko umuntu yaba afite amazi meza, undi akagenda ashyiramo igitonyanga cy'irangi.'

    Perezida Kagame yibukije abakiri bato bafite imyanya mu nzego zitandukanye ko bagomba kugira amahitamo akwiriye buri wese akamenya icyo ashaka akora mu nyungu z'abandi.

    Ati 'Tugomba kumenya abo turi bo, inyungu dufite n'uburyo bwo kuzigeraho. Niba nta myitwarire myiza ufite, bizagorana gukorana no guhuza intego rusange.''

    Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y'imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n'imiterere y'icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n'ingaruka zacyo ku bukungu.

    Perezida Kagame yibukije abakiri bato bafite imyanya mu nzego zitandukanye ko bagomba kugira amahitamo akwiriye

    Perezida Paul Kagame akaba n'Umuyobozi Mukuru wa FPR Inkotanyi yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye y'uyu muryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muri-bo-nta-mana-irimo-ni-abantu-nkatwe-perezida-kagame-ku-bashaka-kugenzura-u

  • Miss Naomie n'abo bavukana bavuze byinshi ku buzima bwabo| Uwerekanye umukunzi mbere y'abandi| Usetsa cyane n'ibindi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa bane bavukana na Miss Nishimwe Naomie (Miss Rwanda 2020) bavuze byinshi bijyanye n'ubuzima bwabo ndetse banavuga ku bijyanye n'ubucuruzi basigaye bakora muri iyi minsi. Ni mu kiganiro kirambuye aba bakobwa bagiranye na Isimbi Tv aho batangiye bivuga amazina yabo kugirango bibutse ababakurikirana uko bitwa, bakomeje bavuga amasanl bafitanye aho Naomie yavuze ko Kathia ndetse na Brenda ari bakuru be hanyuma Kelly akaba ari Tante wabo. Nubwo Naomie yavuze ko Kelly ari tante wabo ariko yavuze ko abantu benshi ababwira ko bose bavukana bitewe nuko bamubazaga kenshi isano bafitanye.

    Aba bakobwa uko ari bane bavuze ko bose bahurije hamwe igitekerezo cyo gushinga iduka ricuruza imyenda rizwi ku izina rya Zöi ndetse kuri ubu rikaba rimaze gukomera. Nkuko bisanzwe bigenda ku mirimo y'ahandi, aba bakobwa nabo bagabagabanye ubuyobozi muri Zöi aho Naomie ashinzwe Marketing, Kathia akaba ari CFO (Chief Finance Officer), Kelly ni CEO (Chief Executive Officer) naho Brendah ashinzwe ibijyanye na design.

    Aba bakobwa uko ari bane basanzwe bazwi ku izina rya Mackenzies akaba ari izina ryahiswemo na Kathia afatanyije n'undi muvandimwe wabo nyuma baza kurigira inyito yabo. Bamamaye cyane ubwo umuhanzi Mr Eazi yasangizaga abafana be amashusho y'imwe mu ndirimbo aba bakobwa basubiyemo. Brendah wahaye aya mashusho Mr Eazi avuga ko batunguwe nuko yayakunze ndetse akanayasangiza abafana be. Yagize ati ” Mwoherereza video numvaga bisanzwe sinarinziko yanayireba gusa natunguwe nuko yayirebye akayikunda ndetse akanayi-sharinga “. Aba bakobwa bavuga ko bishimye cyane ubwo babonaga amashusho yabo ari ku rukuta rwa konti ya instagram ya Mr Eazi. Bagize bati ” Twarishimye cyane cyane bimwe birenze “.

    Muri iki kiganiro kandi aba bakobwa bavuze uwaberetse umukunzi we (boyfriend) bwa mbere aho bavuze ko ari Kathia wamuberetse bwa mbere. Aba bakobwa bavuze ko nubwo Kelly ari Tante wabo bamufata nk'umuvandimwe wabo dore ko bakuranye.

    Ku bijyanye n'uzinduka mbere y'abandi, aba bakobwa bavuze ko Brendah ariwe uzinduka mbere y'abandi bose nubwo bavuze ko n'abasigaye bataryamira gusa Brendah niwe ubatanga kuzinduka. Aba bakobwa bavuze ko akenshi Miss Naomie ariwe ukunze kubasetsa nubwo buri umwe muri aba nawe asetsa mu buryo bwe.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-naomie-nabo-bavukana-bavuze-byinshi-ku-buzima-bwabo-uwerekanye-umukunzi-mbere-yabandi-usetsa-cyane-nibindi/

  • Agahimbazamushyi muzajya mugatahana-Perezida wa Rayon Sports abwira abakinnyi #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki 30 Mata 2021,nibwo Ubuyobozi bw'uruganda rwa Skol rwahuye n'abakinnyi n'abatoza ba Rayon Sports rubemerera agahimbazamusyi kangana na Miliyoni 17 FRW mu gihe baba batwaye igikombe cya Shampiyona y'uyu mwaka cyangwa se bakaba aba kabiri.

    Umuyobozi wa SKOL,Ivan Wulffaert aherekejwe na Perezida Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yabwiye abakinnyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu ati “Tubari inyuma. Iyi kipe ni iy'ibikombe. Nka Skol twashatse kubigiramo uruhare ngo tubatere ingabo mu bitugu mu rugamba mugiyemo rutoroshye. Icyo tuzakora, tuzashyikiriza ikipe ako gahimbazamushyi, ikipe niyo izagena uko gatangwa. Nanjye ku mukino wa mbere wa Shampiyona nzaba mpari nze kubashyigikira.”

    Perezida wa Rayon Sports yashimiye SKOL ako gahimbazamusyi bageneye ikipe ariko na we avuga ko kadakuraho ako ikipe isanzwe igenera abakinnyi.

    Ati ” Turashimira uruganda rwa Skol ko rukomeje kudushyigikira. Aka gahimbazamusyi mugenewe ndakabashimiye mu izina rya komite nyoboye ndetse no mu izina ry'abafana ariko ntigakuraho ako musanze muhabwa ndetse ku mukino wose muzajya mukina nzajya nza nyazanye, mutsinda muyatahana.

    Iyi ni ikipe ihora ihatanira igikombe. Abafana bakeneye igikombe. Tubari inyuma nka komite, n'abafana babari inyuma ndetse na Skol iberetse ko ibashyigikiye. Ahasigaye ni ahanyu kandi twizeye ko muzabigeraho kuko mwiteguye neza.”

    Yaboneyeho guha ikaze abakinnyi bashya barimo Hertier Luvumbu na Muhire Kevin biyongereye muri Rayonn Sports mu minsi ishize ngo bayifashe muri uru rugamba rwo guhatanira shampiyona.

    Ku mukino wa Gasogi United nabwo uruganda rwa Skol rwemeye ko ruzatanga indi Prime ingana n'iyo Rayon Sprts isanzwe itanga ku mukino batsinze.

    Umutoza mukuru wa Rayon Sports ,Guy Bukasa yashimiye agahimbazamusyi ko nta rwitwazo na rumwe bafite baba batitwaye neza.

    Ati ” Iyi kipe ni igihugu cyose. Abantu barayihebeye kandi namwe murabizi. Iyo mwatsinzwe n'abapfuye aho bari bagira agahinda. Nta rwitwazo na rumwe mufite. Mwariteguye. Nizere ko ku cyumweru, umukino urangiye (wa Gasogi United), tuzahura turebana mu maso twishimira intsinzi. Abantu badutezeho intsinzi kandi baradushyigikiye. Ntabwo dukwiriye gukina n'amarangamutima yabo.”

    Yunzemo ati ” Iby'amafaranga byavuzwe ndetse birangiriye aha, ubu dutangiye urugamba. Ndabizeye, abafana barabizeye.”

    Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi 2021.iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

    Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa 21 Mata 2021 mu gihe undi yakinnye na Police FC tariki ya 26 Mata 2021 utabashije kurangira.

    Source:RWANDA MAGAZINE

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/agahimbazamushyi-muzajya-mugatahana-perezida-wa-rayon-sports-abwira-abakinnyi

  • Menya akamaro gahambaye guseka bigira ku buzima bw'umuntu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa twavuga ko gitangaje, ni kimwe mu mvamutima zandura, kuko iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu uri guseka. Yaba roho ndetse n'umubiri byose muri iki gikorwa biba biri kumwe kandi bihanahana amakuru.

    Wari uziko guseka ari umuti ukomeye w'umutima?

    Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko bigabanya ububyimbirwe bw'imijyana y'amaraso, bikagabanya urugero rw'imisemburo itera stress ndetse bikongera n'igipimo cya cholesterol nziza.

    Ibyiza uboneramo bishobora no kumara amasaha 24 ariyo mpamvu ugomba guseka buri munsi, kuko bituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukanibagirwa ibibazo bindi.

    Akamaro ko guseka k'umubiri

    *Byongera imikorere myiza y'umutima

    Nkuko sport ari ingenzi ku buzima niko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora sport bitewe n'uburwayi cg ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z'umutima.

    Bituma umutima utera neza amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n'ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk'izo wakoresha mu gihe waba uri gukora sport yo kugenda n'amaguru.

    *Bigabanya umuvuduko ukabije w'amaraso

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abntu baseka cyane mu buzima bwabo aribo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n'indwara z'umuvuduko ukabije w'amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya stroke no guhagarara k'umutima.

    *Bigabanya urugero rw'imisemburo itera stress

    Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y'umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n'ububabare. Ibi kandi ushobora kubibona binyuze mu kumva umuziki.

    *Bikuraho ikitwa uburakari cyose

    Guseka byirukana ikitwa uburakari n'amakimbirane cyose. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cg utekereza ku bintu bibi gusa.

    *Guseka byongera ubudahangarwa

    Bituma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze. Byongera ikorwa ry'uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n'indwara cg ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw'uturemangingo tw'amaraso tw'umweru tuzwi nk'abasirikare b'umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

    *Birinda umutima ku buryo bukomeye

    Bifasha mu mikorere myiza y'udutsi duto dutwara amaraso ndetse bikongera imitemberere myiza y'amaraso. Ibi bigufasha kwirinda indwara nyinshi zishobora kuzahaza umutima harimo no guhagarara k'umutima (heart attack).

    *Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

    Guseka bigira akamaro keza gatandukanye mu mubiri; kugabanuka kw'imisemburo itera stress, kwiyongera kw'imisemburo ya endorphine n'umwuka uhagije uba ugera ku bwonko byose bifatanyiriza hamwe mu kongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

    Ushobora kuba warabonye ko iyo usetse cyane, ugeraho ukumva uri kubabara cyane cyane inyama zo mu nda. Ibi niko bigenda kuko muri iki gikorwa imikaya yikanya yirambura inshuro nyinshi, bikaba byatuma iruha iyo umaze igihe uri guseka. Ibi bifatwa nk'imyitozo ngorora mubiri, ntibizakubuze kwisekera uko ubishoboye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/menya-akamaro-gahambaye-guseka-bigira-ku-buzima-bwumuntu/