Category: Uncategorized

  • Umugabo yaciye ibintu nyuma y'amafoto y'abagore be babiri yashyize hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wo muri Amerika yaciye ibintu kuri bitewe n'amafoto y'abagore be babiri yashyize hanze ubwo yari yabasohokanye ku mazi bagirana ibihe byiza.

    Ubwo yashyiraga hanze aya mafoto ari kumwe n'aba bagore be,yahishuye ko gukundana n'umugore umwe akemera ko ushaka undi wa kabiri ari igitangaza.

    Ati 'Gukundana n'umuntu wemera ko babiri baba umwe bigaragaza ukuntu ari mwiza.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yaciye-ibintu-nyuma-yamafoto-yabagore-be-babiri-yashyize-hanze/

  • Gatsibo: Umugabo yagiye kwaka serivisi ku kagari atabwa muri yombi –

    Uyu mugabo usanzwe utuye mu Mudugudu wa Bishenyi mu Kagari k’Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro yari umwe mu bamaze igihe kinini bashakishwa muri gahunda yo guhiga abagabo basambanyije abangavu bakanabatera inda ariko bagatoroka.

    Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane ni bwo uyu mugabo yagiye gusaba serivisi ku buyobozi bw’ibanze bw’Akagari k’Agakomeye yihinduranyije akeka ko batari bumumenye ariko ahageze atabwa muri yombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Mukamana Marceline, yabwiye IGIHE ko ubwo uyu mugabo yajyaga gusaba serivisi ku kagari abaturage bamubonye bagahita babwira ubuyobozi ibyaha yakoze.

    Ati “Uriya mugabo twamufashe kubera amakuru twari duhawe n’abaturage ko yasambanyije umwana w’umukobwa akanamutera inda kuri ubu imaze kugera mu mezi atatu. Twamufashe nk’umuntu ukekwa tumushyikiriza RIB kugira ngo ikore iperereza.”

    Gitifu yasobanuye ko uwo mugabo yateye inda umukobwa w’imyaka 15 ahita aburirwa irengero ariko ku bufatanye n’abaturage akomeza gushakishwa kimwe n’abandi.

    Yavuze ko abantu bakuru batera abana inda leta itazigera ihagarara mu kubashakisha no kubaryoza iki cyaha baba bakoze.

    Ati “Abubahuka abangavu bakabatera inda nabasaba kubireka kuko leta ntizigera ibaha agahenge rwose, tuzakomeza kubakurikirana tubahane kuko bangiza ejo hazaza h’umwana.”

    Kuri ubu uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Kiramuruzi kugira ngo hakorwe iperereza nibasanga ari byo ashyikirizwe urukiko.


  • Ubwiyongere bwa Covid-19 mu Buhinde buri kugira ingaruka zikomeye ku ikwirakwizwa ry’inkingo ku Isi –

    Bamwe mu bashakashatsi bemeza ko imibare iri kugaragazwa ari kimwe cya kabiri cyangwa munsi y’imiterere nyakuri y’aho icyorezo gihagaze mu Buhinde.

    Ibi byatumye u Buhinde, busanzwe ari ikigega cy’Isi mu ikorwa ry’imiti n’inkingo, butakaza ubushobozi bwo kwita ku baturage ibihumbi bari kugana ibitaro umusubirizo, ku buryo ibitaro bitagifite ibitanda byo kubashyiraho ndetse mu Murwa Mukuru wa New Delhi, ibirimo oxygen ya ngombwa cyane mu gufasha abarwayi ba Covid-19, yarashize, bituma benshi mu barwayi bapfa ariko byashobokaga ko bari buvurwe.

    Bitewe n’uburemere bw’icyorezo cya Covid-19, iki gihugu giherutse gufata ingamba zikomeye zo gukumira ko inkingo za AstraZeneca zikorerwa muri icyo gihugu, zisohoka zikajya gufasha abandi.

    Serum Institute of India (SII), uruganda rwa mbere runini ku Isi mu gukora inkingo, ruherutse gutangaza ko mu mezi abiri ari imbere, rutazatanga inkingo ku Isi, ahubwo zizakoreshwa na Leta y’u Buhinde mu kugerageza guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera.

    SII ni rwo ruganda rukora inkingo nyinshi ziri gushyirwa muri gahunda ya Covax, aho izirenga miliyoni 66 zatanzwe mu bihugu birimo u Rwanda.

    Rwanda Today yatangaje ko bitewe n’iri hagarikwa ryo kohereza inkingo hanze, ibihugu birimo u Rwanda bizagirwaho ingaruka n’iki cyemezo, kuko byari byitezwe ko mu cyiciro cya kabiri cyo kwakira inkingo, rwari buzabone 744.000 hagati ya Werurwe na Mata, ariko ibi bisa nk’ibitazashoboka muri rusange.

    Byari biteganyijwe ko icyiciro cya gatatu cy’inkingo cyari buzagere mu Rwanda hagati ya Mata na Kamena uyu mwaka, ku buryo intego y’uko u Rwanda rugomba kuba rwakingiye nibura 30% by’abaturage barwo bitarenze uyu mwaka, izagerwaho.

    Inkingo zikorwa n’Uruganda rwa SII zirimo iza AstraZeneca zikoreshwa muri gahunda ya Covax

  • Clarisse Karasira yateye umugabo we imitoma ku munsi w’isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda, Clarisse Karasira ku munsi umugabo we, Ifashabayo Sylvain Dejoie yizihizaho isabukuru y’amavuko yamuteye imitoma aho yavuze ko atazi uko ubuzima bwe bwari kumera iyo atabuzamo kuko ari nka malayika Imana yamwoherereje.

    Sylvain Dejoie, umugabo wa Clarisse Karasira buri tariki ya 30 Mata yizihiza isabukuru y’amavuko, iyi ikaba ari inshuro ya mbere agiye kuyizihiza abana n’umugore we yihebeye ari we Karasira Clarisse.

    Kuri iyi inshuro akaba yabyukiye ku magambo meza y’urukundo yabwiwe n’umugore we, Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Ati'buri munsi turishima ku bw’ubuzima bwawe ariko uyu wo urihariye. Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Warakaze Mana kunzanira umumalayika mwiza mu buzima bwanjye, nta bindi nasaba birenze, sinzi uko ubuzima bwari kuba bumeze udahari. Imana iguhe imigisha myinshi mpano yanjye yo mu ijuru. Iki nicyo gihe Uwiteka yaturemye kugira ngo tumwishimire.'

    Tariki ya 8 Mutarama nibwo Ifashabayo Sylivain Dejoie yashinze ivi hasi asaba Clarisse Karasira ko yazamubera umugore, muri Gashyantare 2021 nibwo bakoze ubukwe basezerana imbere y’amategeko.

    Clarisse Karasira yifurije umugabo we isabukuru nziza

    Muri Gashyantare bakoze ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yateye-umugabo-we-imitoma-ku-munsi-w-isabukuru-ye

  • Gatsibo : Ukekwaho gusambanya umwana yagiye kwaka serivisi ku Kagari yiyoberanyije baramuvumbura bahita bamufunga #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko ukekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko akamutera inda, yagiye ku biro by’Akagari k’Agakomeye kwaka serivisi.

    Yari amaze igihe kinini ashakishwa ariko ubwo yazaga ku biro by’Akagari, hari abaturage basanzwe bamuzi bahise batanga amakuru, ubuyobozi bugahita bwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

    Uyu mugabo wafashwe aho yari yagiye kwaka serivisi ku biro by’akagari, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo rukore iperereza ry’ibanze ubundi ruzamushyikirize Ubushinjacyaha.

    Mukamana Marceline uyobora Umurenge wa Kiziguro avuga ko umwana watewe inda n’uriya mugabo ubu inda ifite amezi atatu.

    Mukamana Marceline yagize ati 'Twamufashe nk’umuntu ukekwa tumushyikiriza RIB kugira ngo ikore iperereza.'

    Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo akimara gutera inda uriya mukobwa w’imyaka 15 yahise aburirwa irengero ku buryo yari ari gushakishwa mu gikorwa cyo gushakisha abagabo bakekwaho gusambanya abakobwa bakabatera inda.

    Avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwakomeje gukorana n’abaturage kugira ngo bariya bagabo bafatwe ndetse ko ari na wo musaruro wo gufata uyu waje kwaka serivisi ku Kagari kuko abaturage bamubonye bagahita batanga amakuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Ukekwaho-gusambanya-umwana-yagiye-kwaka-serivisi-ku-Kagari-yiyoberanyije-baramuvumbura-bahita-bamufunga

  • Ikosa Bad Rama yakoreye Marina bikamurakaza, Label we Queen Cha bashobora kujyamo #rwanda #RwOT

    Gahunzire Aristide wari ushinzwe abahanzi muri The Mane Music mbere y’uko asezera, avuga ko kimwe mu bintu byarakaje Marina agatangira gushwana n’iyi nzu itunganya umuziki ya The Mane, ari uburyo nyir’iyi nzu, Bad Rama yavuze ko Butera Knowless amurusha kandi Marina ari we umwinjiriza amafaranga.

    Mu mpera za 2017 nibwo Marina yasinye amasezerano y’imyaka 10 muri The Mane, tariki ya 28 Mata 2021 nibwo yasohoye itangazo avuga ko yatandukanye n’iyi nzu itunganya umuziki.

    Hari nyuma y’iminsi 9 gusa Queen Cha na Aristide wari ushinzwe management y’aba bahanzi nabo basezeye, bakaba biyongera kuri Jay Polly na Safi Madiba bavuyemo muri 2019, kugeza ubu The Mane isigaranye umuhanzi umwe na we niba atarasezeye ari we Mbanda Calvin.

    Aganira n’umunyamakuru Chita, Aristide yavuze ko kuva muri The Mane kw’aba bahanzikazi bitandukanye n’ibya Safi na Jay Polly.

    Ati'Safi na Jay Polly ntabwo ikibazo cyabo ari kimwe n’icy’aba ngaba kuko bo ni amasezerano batari bubahirije barahagarikwa.'

    Akomeza avuga ko aba bakobwa bakuze kandi bakwifatira icyemezo bityo ahamya adashidikanya ko babitekereje neza.

    Ati'Queen Cha na Marina ni abanzi bamaze kuba bakuru yaba mu myaka, yaba mu bikorwa ndetse no mu mitekerereze, ni bantu bageze aho ntashidikanya ko bakwifatira icyemezo, icyemezo cyiza kandi kirimo inyurabwenge.'

    Gahunzire Aristide kandi yahishuye ko uburyo Bad Rama yatangaje ko Marina arushwa na Knowless ndetse badakwiye kugereranywa, byarakaje uyu muhanzikazi akaba ari na kimwe mu byatumye atekereza kuba yava muri The Mane

    Ati'Wowe se ntabwo byakurakaza? Byakurakaza kubera ko ntabwo yari kuvuga ko amurusha. Reka tuvuge nshinzwe kureberera Marina, kuri njyewe Marina ni we muhanzikazi wa mbere mu Rwanda, niyo byaba ngombwa navuga ko ari we wa mbere muri East Africa kandi nabyerekana, niba rero njyewe mpagarariye Marina, unyinjiriza amafaranga nta n’ubwo mba nemerewe kuvuga n’irindi zina ry’undi muhanzi mu kanwa kanjye.'

    Aristide akomeza avuga ko Bad Rama yakoreye amakosa Marina kuko n’ikiganiro yari arimo ntaho cyari gihuriye n’abo bahanzikazi babiri rero nta mpamvu yari kubazana muri icyo kiganiro.

    Bad Rama muri Werurwe uyu mwaka ubwo yavugaga kuri majwi ya Bruce Melodie avuga ko Arusha Meddy na The Ben, nibwo yahamije ko umuhanzi we umwinjiriza Marina arushwa na Butrera Knowless.

    Ati 'Ukuri kwanjye nk’umuntu uzi iby’uruganda rw’umuziki, kenshi twaje gusanga habaho ikibazo cyo gushyiraho ibyiciro by’abantu muri uru ruganda. Ni nk’umuntu ugereranya Marina na Knowless mba mbona akora amafuti menshi. Ni abantu babiri batandukanye n’ubwo bose ari igitsinagore. Knowless arenze cyane Marina. Knowless yakoze ibintu byinshi byinshi, ku buryo kugira ngo mbikubwize ukuri aka kanya kugira ngo Marina azagere ku rwego rwa Knowless bizamusaba gukora imyaka.'

    Nyuma yo kuva muri The Mane, Queen Cha na Marina, Aristide Gahunzire wari ushinzwe aba bahanzi, yahamije ko bishoboka ko aba bahanzi yashinga Label ye akaba yabashyiramo.

    Marina yarakajwe n’uburyo Bad Rama yavuze ko Knowless amurusha

    Queen Cha na we yasezeye muri The Mane

    Aristide Gahunzire ashobora gushinga Label ye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ikosa-bad-rama-yakoreye-marina-bikamurakaza-label-we-queen-cha-bashobora-kujyamo

  • Umuganga wamaganye inkingo za Covid_19 yahitanywe nayo #rwanda #RwOT

    Umuganga wo muri Kenya wabaye impirimbanyi yamagana inkingo za Covid-19 akanakwirakwiza ibivugwa bitari ukuri kuri iki cyorezo, yapfuye azize iki cyorezo.Dr Stephen Karanja yavuze ko atari ngombwa ko Abanya-Kenya bakingirwa Covid-19.

    Ahubwo, yavuze ko kwiruka no gukoresha imvange y'imiti — irimo na hydroxychloroquine na zinc — ari byo bikwiye gukoreshwa mu guhangana n'iki cyorezo.Yanakwirakwije imvugo zitari ukuri (conspiracy theories), zivuga ku muherwe w'Umunyamerika Bill Gates no kugabanya umubare w'abatuye isi.

    Dr Karanja yapfuye ku wa kane mu cyumba cy'indembe cyo ku bitaro byigenga byo mu murwa mukuru Nairobi.

    Muri Kenya, abaturage barenga 800,000 bamaze gukingirwa Covid-19, kandi nta ngaruka zikomeye ziratangazwa urukingo rwabagizeho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/30/umuganga-wamaganye-inkingo-za-covid_19-yahitanywe-nayo/

  • Muri Gereza hari umutwe w’abantu batozwa imyitozo ya Gisirikare- Robert Mugabe #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru Robert Mugabe wigeze gufungwa ashinjwa gusambanya abana b’abakobwa akaza kurekurwa agizwe umwere, avuga ko muri gereza na ho hakorerwa ibyaha nk’ibikorerwa hanze.

    Avuga ko nk’abantu baba barafungiwe ubujura, no muri Gereza bakomeza kubokorerayo.

    Ati 'Ugasanga nk’abajura bateze umuntu bakamukata ijosi n’urwembe, noneho bakaregwa ubwicanyi, noneho ugasanga baracyashaka no kwiba ibyo wambaye muri Gereza.'

    Avuga ko abantu nka bariya iyo bafashwe bakora ibikorwa nka biriya muri gereza, bahanwa na bagenzi babo baba bashinzwe umutekano.

    Anenga ibi bikorwa kuko we asanga muri gereza hari hakwiye gushyirwaho itsinda ry’abagororwa n’abafungwa bashinzwe gukumira ibyaha ariko ntibahabwe inshingano zo guhana.

    Ati 'Mu by’ukuri birabujijwe ko umufungwa adashobora guhana undi mufungwa.'

    Uyu munyamakuru wari ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, avuga ko na ho habayo abagororwa baba bashinzwe umutekano bahana bagenzi babo bakoze amakosa ku buryo iyo hari uwo bafashe, badukira bagakubita bakamugira intere.

    Avuga ko bariya bantu bashinzwe umutekano, batoranywa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa kandi bigakorwa bidashingiwe ku bunyangamugayo bw’umuntu ku buryo koko akwiye guhana bagenzi be.

    Avuga ko bareba abantu babishaka cyangwa 'bakaza bakabatoranya bati 'wowe ni wowe uyoboye iki’ bati 'wowe ushinzwe umutekano hano’ bagashyiraho umutwe w’abashinzwe umutekano bakabatoza bakabajyana no mu myitozo ya gisirikare […] baba bashinze undi mutwe.'

    Akomeza agira ati 'RCS ikabyitwaza ko ari ababafasha gucunga umutekano nka community policing ariko si byo.'

    Avuga ko aya makuru yose yayamenye ari uko ageze muri gereza, akavuga ko ushaka kubona ishusho y’igihugu ayibonera muri gereza.

    Yagize ati 'Nelson Mandela yaravuze ngo ‘niba ushaka kumenya Igihugu uko giteye sura amagereza yacyo’. Ntabwo wamenya igihugu utaragera muri gereza zacyo, ibyo ni byo nirebeye, uko igihugu cyubatse na system yacyo n’ibibazo byo muri system ubibonera muri gereza.'

    REBA IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muri-Gereza-hari-umutwe-w-abantu-batozwa-imyitozo-ya-Gisirikare-Robert-Mugabe

  • Umunyarwanda wijanditse mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware yarapfuye #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe n’Urwego rwa IRMCT rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga z’Umuryango w’Abibumbye zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda.

    Uru rwego rwemeje ko Maximilien Turinabo yapfiriye muri Kenya tariki 18 Mata 2021 azize uburwayi.

    IRMCT itangaza ko Maximilien Turinabo yajyanywe mu bitaro tariki 24 Werurwe 2021 akaza gupfa tariki 18 Mata 2021.

    Uyu mugabo Maximilien Turinabo yari akurikiranyweho kubangamira imirimo ya IRMCT kimwe n’abandi bane ari bo Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli.

    Ibyo bakekwaho bifitanye isano n’urubanza rwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi ubu ufungiye i Arusha dore ko yakatiwe gufungwa imyaka 30.

    Bariya bantu bakekwaho gutanga ruswa bagamije guhindura no gusibanganya ibimenyetso byashinjaga Ngirabatware Augustin.

    IRMCT yatangaje ko ubu Maximilien Turinabo atagikurikiranyweho ibyaha kuko yapfuye gusa yemeza ko izakomeza gukurikirana bariya bandi bane basigaye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umunyarwanda-wijanditse-mu-rubanza-rwa-Augustin-Ngirabatware-yarapfuye

  • Turinabo wari mu banyarwanda baregwa kubangamira IRMCT yapfiriye muri Kenya –

    Ku wa 3 Nzeri 2018 nibwo abanyarwanda barimo Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli bashyikirijwe IRMCT.

    Ibirego byabo bihuye n’urubanza rwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi hagati ya Nyakanga 1990-Mata 1994. Afungiwe i Arusha kubera uruhare yahamijwe muri Jenoside ndetse yakatiwe gufungwa imyaka 30.

    Turinabo na bagenzi be bashinjwa kubangamira imirimo y’urukiko no kubishishikariza abandi, kurenga ku myanzuro y’urukiko no kubangamira imikorere y’ubutabera mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urukiko rwarusigariye.

    IRMCT yatangaje ko ku wa 24 Werurwe 2021 aribwo Turinabo yashyizwe mu bitaro muri Kenya, aza kwitaba Imana ku wa 18 Mata, ndetse uru rwego rwatangaje ko kubera urupfu rwe ruhagaritse ibyo kumukurikirana gusa ko bitazigera bihungabanya kuba abandi bakurikiranwa.

    Itangazo rya IRMCT ryo ku wa 05 Nzeri 2018 rivuga ko “Ibiro by’Ubushinjacyaha bivuga ko Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana na Marie Rose Fatuma, ubwabo cyangwa banyuze ku bandi bantu, batanze ruswa bakanashyira igitutu bagamije guhindura ibimenyetso by’abatangabuhamya mu rubanza rwa Ngirabatware.”

    Rikomeza rigira riti “Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Dick Prudence Munyeshuli na Maximilien Turinabo batangaje amakuru y’ibanga arebana n’abatangabuhamya b’ibanga, bazi neza ko ari ukurenga ku mategeko ya ICTR n’urwego rwayisigariyeho.”

    “Bikekwa ko intego y’aba yari ukugira ngo hahindurwe icyemezo ICTR yafatiye Augustin Ngirabatware nk’uko cyanashimangiwe mu bujurire n’urwego rwayisigariye kubera uruhare yagize muri Jenoside, hamwe n’igifungo yakatiwe cy’imyaka 30.”

    Ku wa 20 Ukuboza 2012 nibwo Ngirabatware yakatiwe na ICTR mu rw’ubujurire, gufungwa imyaka 35, nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri Jenoside.

    Yaje kujuririra urwego rwasimbuye ICTR, maze ku wa 18 Ukuboza 2014, rugabanya igifungo kigirwa imyaka 30.

    Maximilien Turinabo yapfuye ku wa 18 Mata