Category: Uncategorized

  • Kenya igiye kubuza abapolisi gukundana hagati yabo kubera ikibazo bikomeje guteza #rwanda #RwOT

    Yongeyeho ko mu gihe abapolisi babiri bazajya bakundana, ubwo bizajya bisaba ko umwe ava mu gipolisi.

    Minisitiri Fred Matiang'i yavuze ko izi ngamba zizabanza kwemezwa n'inama nkuru y'umutekano ya Kenya, ari nayo igenzura inzego zose z'umutekano mu gihugu.

    Avuga ko gukundana mu gisirikare byamaze guhagarikwa hagati y'abadasangiye amapeti.

    Uyu muminisitiri avuga ko mu mezi make ashize habaye ubwicanyi hagati y'abapolisi bashakanye

    Matiang'i ati: “Ntidushobora kwirengagiza gukemura ibibazo bimwe na bimwe birangwa mu gice cy'umutekano.”

    Avuga kandi ko ibiro bishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bizakomeza gusuzuma ibirego by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abapolisi b'abagore

    Ikinyamakuru Star gisubiramwo uyu muminisitiri avuga ko “mu minsi iri imbere, umupolisi uzatereta cyangwa agashyingiranwa na mugenzi we azaba yishe amategeko. Bivuze ko abapolisi babiri bazakundana, umwe muri bo azaba yiyemeje kureka akazi”.

    Abanya Kenya batari bake bagiye ku mbuga nkoranyambaga bibaza ukuntu amategeko ashobora kubuza abantu babiri bakuze gukundana.

    Minisitiri Matiang'i avuze aya magambo nyuma y'ibyumweru 3 umupolisi wari ushinzwe umuyekano mu biro bye yishe umugore we wari usanzwe ari umupolisi,nawe ahita yiyahura.

    Uyu mupolisi yakoraga mu bijyanye no gucunga inzego no guhosha imyigaragambyo (GSU), Hudson Wakise, yishe umugore we amurashe, hanyuma nawe ahita yirasa.

    Uyu mugore we yashyinguwe mu cyubahiro gihabwa abapolisi ariko umugabo we Wakise yashyinguwe nta bapolisi bahari.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-igiye-kubuza-abapolisi-gukundana-hagati-yabo-kubera-ikibazo-bikomeje

  • Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n' Igihugu muw'1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga. #rwanda #RwOT

    Kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi 2021, ubwo yatangizaga inama ya Biro Politike yaguye y'Umuryango wa FPR-Inkotanyi , Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba na Chairman w'Umuryango, yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze asaba Abanyarwanda kwigaya cyane kuko bakoze ibidakorwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ko basangiye Igihugu n'Ubunyarwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abanyamahanga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aba mbere bakwiye kugawa ari Abanyarwanda ubwabo, kuko bitumvikana uburyo umuntu yagushuka kugeza aho wishe uwo mwashakanye cyangwa umwana wawe, umuhoye gusa uko yavutse.  Yasobanuye ko icyo abanyamahanga bakoze  ari ukongerera ikibi  ubukana, aka  wa mugani ngo:'Usenya urwe umutiza umuhoro'.

    Mu gukomeza kwibutsa Abanyarwanda ko bagomba kunga ubumwe, bagashyira imbere ikibahuza aho kwita ku kibatanya,Perezida wa Repubulika yerekanye ko hari abitwara nk'isenene ziryanira mu icupa ugiye kuziteka azitwayemo, zikirengagiza ko ziri buhurire mu isafuriya bazikarangiramo. Ibi rero birashushanya Abanyarwanda bashyamirana kubera ibintu bidafite ishingiro, birengagije ko basangiye umwanzi uhora ashaka kubasenyera Igihugu.

    Izi mpanuro za Perezida Kagame zije mu gihe hari bamwe mu Banyarwanda bakomeje kugambanira uRwanda n'Abanyarwanda bene wabo, bigaha urwaho abanyamahanga batarwifuriza ineza, kandi ingaruka z'iyo myitwarire igayitse zikagera ku Banyarwanda bose.

    Urugero ni Interahamwe n'ibigarasha byirirwa bisebya u Rwanda, bikibeshya ko urwanga bo aba abakunda. Umukuru w'Igihugu yashoje asaba Abanyarwanda muri rusange, n'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi by'umwihariko gushyira hamwe, bakubaka uRwanda rutagira uwo ruheza, kuko aribwo inzira y'iterambere ryihuze kandi rirambye izashoboka.

    The post Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n' Igihugu muw'1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-wa-repubulika-paul-kagame-asanga-abanyarwanda-ubwabo-bagomba-kwikebuka-bakigaya-cyane-kuko-aribo-bisenyeye-ubumwe-n-igihugu-muw1994-aho-gukomeza-gushakira-impamvu-ku-ban/

  • Ruriba: Abafite ababo bajugunywe muri Nyabarongo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi babibutse – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakozwe n'abo mu Murenge wa Kigali.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku mugezi wa Nyabarongo unyura mu Murenge wa Kigari mu Kagari ka Ruriba, akaba ari ho interahamwe ziciraga Abatutsi zikabajugunya muri Nyabarongo.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge bavuga ko babangamiwe n'uko aho uru rwubutso rwubatse hadasakaye, ku buryo amazina y'ababo arwanditseho ari kugenda asibama kandi n'urwibutso rukaba ruri kwangirika.

    Uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio, yagize ati 'Nyakubahwa n'ubwo utari wahegera, hari imikori y'amazi amanuka hariya hejuru, amazina arimo gusiribangana ku buryo nka nyuma y'umwaka azaba yasibanganye burundu, nta muntu ushobora kumenya amazina y'umuntu we'.

    Yakomeje asaba ubufasha bwo kugira ngo uru rwibutso rwubakwe runazitirwe kuko bababazwa cyane n'uburyo usanga amatungo aza kurisha aho rwubatse, anashimangira ko basanze hakubakishwa ingengo y'imari ya miliyoni 3 Frw.

    Umuhuzabikorwa Wungirije w'Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yavuze ko bagiye kureba uburyo bafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo basane uru rwibutso.

    Ati 'Uhagarariye Ibuka hano hari icyo yakomojeho kijyanye n'ahashyinguwe imibiri, ikibazo yatugejejeho twacyakiriye kandi nk'Akarere turazirikana ko tugiye kubafasha kugira ngo abantu bacu bashyinguwe muri uru rwibutso bahabwe icyubahiro uko bikwiye.'

    Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi, abibuka bajugunya indabo mu mugezi wa Nyabarongo, nk'ikimenyetso cyo kwibuka abajugunywe muri uyu mugezi nyuma yo kwicwa urw'agashinyaguro.

    Bafite impungenge ko imvura izasiba Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Kigali

    Imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi igiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Iyo imvura inguye isiba amazina ari ku Rwibutso

    Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Nyarugenge agiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Abahagarariye Ingabo na Polisi mu Karere ka Nyarugenge bajugunya indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Umuhuzabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yemeye ko Akarere ayobora kazafasha mu gusana uru rwibutso

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, ashyira indabo muri Nyabarongo

    Umugezi wa Nyabarongo wajugunywemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruriba-abafite-ababo-bajugunywe-muri-nyabarongo-mu-gihe-cya-jenoside-yakorewe

  • Perezida Kagame ntiyanyuzwe n’ibisobanuro ku mpamvu gahunda yo kongera umubare w’abaforomo yadindiye –

    Mu rwego rw’ubuzima, mu myaka itatu n’igice ya manda ya Gatatu ya Perezida Kagame, hari byinshi byakozwe birimo kongera umubare w’abaganga. Imibare igaragaza ko mu 2017, byabarwaga ko mu Rwanda umuganga umwe yita ku barwayi 10.055; gahunda yari uko uwo mubare w’abo yitaho ugabanuka mu kurushaho gutanga ubuvuzi bufite ireme na serivisi nziza.

    Mu 2020, umuganga umwe yabarirwaga abantu 8.247 ndetse ni igipimo kiri hejuru y’icyari cyiyemejwe kuba cyagezweho mu 2021 kuko mu ntego harimo ko bizagera muri uyu mwaka umuganga umwe abarirwa abarwayi 9000, byumvikane ko byagezweho bikanarenga.

    Ku babyaza, naho imibare igaragaza ko hari intambwe yatewe. Mu 2017 byabarwaga ko umubyaza umwe yita ku babyeyi 4.064, mu 2020 hatewe intambwe ishimishije uwo mubare uramanuka ugera ku babyeyi 2.340.

    Gusa urwego rutigeze rugera ku ntego zari ziyemejwe ni urujyanye n’abaforomo kuko mu 2017 byabarwaga ko umwe yita ku bantu 1.095, mu 2020 uwo mubare wariyongereye aho kumanuka ugera ku bantu 1.198 mu gihe intego ari uko wagombaga kuba uri ku barwayi 900.

    Mu biganiro byatangiwe mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye ku buryo nubwo washyiramo amafaranga utabona abaforomo bahagije ku isoko ry’u Rwanda ibintu byageza ku kujya kubashakira mu mahanga.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yafashe umwanya asobanura ingamba zashyizweho mu gukemura iki kibazo. Yavuze ko muri iki gihe abari mu mwuga w’ubuforomo atari abantu babihisemo ahubwo ko bawugiyemo ku gisa n’impanuka.

    Yatanze urugero rw’abantu babaga bashaka kwiga ubuganga cyangwa ubumenyi mu bijyanye n’imiti ariko bakabura amanota asabwa, bakajya mu buforomo ku bw’amaburakindi.

    Imwe mu ngamba yagaragaje ni uko ubuforomo bugiye kwigishwa nk’uko byahoze kera, ku buryo abanyeshuri batangira mu wa kane w’amashuri yisumbuye babwiga nk’isomo, bakarangiza amashuri yisumbuye bashobora kujya mu kazi.

    Ati “Mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ubucye bw’abaforomo mu gihugu, tumaze gutegura gahunda yo kuvugurura umwuga w’abaforomo, binyuze mu kongeramo abaforomo b’abunganizi bazajya baba barangije amashuri yisumbuye”.

    Yavuze ko iyi gahunda yamaze gukorwaho hagati ya Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Uburezi ku buryo mu gihe cya vuba amasomo azaba yatangiye kuko n’integanyanyigisho yamaze gutegurwa.

    Perezida Kagame ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe kuri iki kibazo, agaragaza ko n’ubundi ibyavuzwe ari ibintu bimaze imyaka n’imyaka bisubirwamo, yibaza impamvu gahunda nk’iyi idindira.

    Yavuze ko abyumva ko abaforomo batategurwa ijoro rimwe, ko ari ibintu bifata imyaka bari mu ishuri biga gusa ariko kuba uyu munsi aribwo hari kunozwa “gahunda yo kunoza uburyo bwo kubona abaforomo bahagije” ari ibintu bitumvikana kandi aricyo cyari gikwiriye kuba cyarakozwe ku munsi wa mbere.

    Ati “Igitinda gukorwa gitangirwa kare”.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakeneye serivisi zihuse, bityo abayobozi bakwiriye kwirinda guhora mu mvugo zimwe ahubwo bagakora ibyo bategerejweho. Yasabye ko gahunda nk’izi zikwiriye guhabwa igihe ntarengwa zigomba kuba zatangiye umusaruro kuko ziba zihanzwe amaso n’abanyarwanda benshi.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riteganya ko abaturage 1000 baba bakwiye guhabwa serivisi n’abaforomo batatu.

    Minisitiri w’Ubuzima, Ngamije Daniel, yavuze ko urwego rw’abunganizi b’abaforomo rugiye gutangira mu Rwanda

  • Ruriba: Abafite ababo bajugunywe muri Nyabarongo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi babibutse –

    Ibi babisabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakozwe n’abo mu Murenge wa Kigali.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku mugezi wa Nyabarongo unyura mu Murenge wa Kigari mu Kagari ka Ruriba, akaba ari ho interahamwe ziciraga Abatutsi zikabajugunya muri Nyabarongo.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge bavuga ko babangamiwe n’uko aho uru rwubutso rwubatse hadasakaye, ku buryo amazina y’ababo arwanditseho ari kugenda asibama kandi n’urwibutso rukaba ruri kwangirika.

    Uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pio, yagize ati “Nyakubahwa n’ubwo utari wahegera, hari imikori y’amazi amanuka hariya hejuru, amazina arimo gusiribangana ku buryo nka nyuma y’umwaka azaba yasibanganye burundu, nta muntu ushobora kumenya amazina y’umuntu we”.

    Yakomeje asaba ubufasha bwo kugira ngo uru rwibutso rwubakwe runazitirwe kuko bababazwa cyane n’uburyo usanga amatungo aza kurisha aho rwubatse, anashimangira ko basanze hakubakishwa ingengo y’imari ya miliyoni 3 Frw.

    Umuhuzabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yavuze ko bagiye kureba uburyo bafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo basane uru rwibutso.

    Ati “Uhagarariye Ibuka hano hari icyo yakomojeho kijyanye n’ahashyinguwe imibiri, ikibazo yatugejejeho twacyakiriye kandi nk’Akarere turazirikana ko tugiye kubafasha kugira ngo abantu bacu bashyinguwe muri uru rwibutso bahabwe icyubahiro uko bikwiye.”

    Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi, abibuka bajugunya indabo mu mugezi wa Nyabarongo, nk’ikimenyetso cyo kwibuka abajugunywe muri uyu mugezi nyuma yo kwicwa urw’agashinyaguro.

    Bafite impungenge ko imvura izasiba Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Kigali

    Imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi igiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Iyo imvura inguye isiba amazina ari ku Rwibutso

    Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Nyarugenge agiye gushyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Abahagarariye Ingabo na Polisi mu Karere ka Nyarugenge bajugunya indabo mu Mugezi wa Nyabarongo

    Umuhuzabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yemeye ko Akarere ayobora kazafasha mu gusana uru rwibutso

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, ashyira indabo muri Nyabarongo

    Umugezi wa Nyabarongo wajugunywemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Ubutumwa bwa Omberenga Fitina ku bafana ba APR FC #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC ukina ku ruhande rw’iburyo, Omborenga Fitina yabwiye abafana b’iyi kipe ko muri iyi shampiyona bazakora ibishoboka byose ikabaha ibyishimo batwara ibikombe nk’uko babibamenyereje.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021, APR FC ikaba iri mu itsinda A na Bugesera FC, AS Muhanga na Gorilla FC, ikaba izakina umukino wa mbere na Gorilla ku munsi w’ejo kuri Stade ya Huye.

    Myugariro wa APR FC avuga ko biteguye neza, imyitozo bakoze ihagije cyane ko n’ubwo bari mu bihe bigoye ariko bakomeje gukora imyitozo

    Ati'Navuga ko imyitozo twakoze ihagije, kuko n’ubundi ntabwo twigeze duhagarara cyane, buri muntu yikoreshaga ku giti cye niyo mpamvu tutigeze dutinda gusubira ku rwego twari turiho mbere.'

    Omborenga yakomeje abwira abakunzi b’iyi kipe ko bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo nk’uko babibamenyereje.

    Ati' Shampiyona iratangiye,intego yacu ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda nk’uko bisanzwe. Ikipe ya APR FC ihora ishaka ibikombe nk’uko bisanzwe, kandi natwe twiteguye gukora ibishoboka byose ngo tubahe ibyo bikombe, ndetse tunashimishe abakunzi n’abafana ba APR FC kuko aribyo twabamenyereje.'

    APR FC niyo ifite igikombe cya shampiyo y’umwaka w’imikino wa 2019-2020, bakaba bazagihabwa ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi ku mukino wa Gorilla FC.

    Omborenga Fitina yageneye ubutumwa abakunzi ba APR FC

    APR FC izatangira shampiyona ku munsi w’ejo akina na Gorilla FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-omberenga-fitina-ku-bafana-ba-apr-fc

  • Navutse ndi umwirabura mbere y'uko mpinduka umushinwa! Umuhanzikazi Sunny yamaze kwihinduza uruhu(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Sunny yemera ko yitukuje agatakaza uruhu rw'abirabura bitandukanye cyane n'uko yasaga mbere ibintu bigaragaza neza ko we ubwe atikundaga ndetse n'uko Imana yamuremye atigeze abyishimira agahitamo kwihinduza no kuba 'umushinwa' nk'uko we abyivugira.

    Umuhanzikazi Sunny Dorcas Ingabire yabaye ikimenyabose bitewe n'udusha agenda akora ku mbuga nkoranyambaga abenshi banavuga ko ibikorwa bye n'udushya twe biruta umuziki we kwamamara. Uyu muhanzikazi bwa mbere abantu batangira kumumenya ni igihe yari ari mu kiganiro akavuga ko imyaka ibiri yari amaze atagera mu Rwanda yari atangiye kwibagirwa Ikinyarwanda ati 'Kuvuga ikinyarwanda birangora'. Iri jambo ryarakuririjwe cyane nawe abyuririraho akora indirimbo ayita 'Kungola' yafatanyije na Bruce Melodie.

    Sunny ngo asigaye ari umushinwa

    Uyu muhanzikazi w'umunyarwanda utuye mu gihugu cya Kenya ni umwe muri bake mu Rwanda ndetse no ku isi bemera ko bahinduje uruhu rwabo. Ibi yongeye kubishimangira ku ifoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yambaye ikanzu yirabura agira ati 'Natakaje uruhu rwirabura rero ntabwo natakaza n'ikanzu y'umukara, navutse ndi umwirabura mbere y'uko mpinduka umushinwa icyo ngomba gukora ni ukuguma ndi mwiza, nishimye, nkanikunda ndetse nkaniyizera.''

    Sunny wa kera atandukanye n'uw'ubu

    src:inyarwanda

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/navutse-ndi-umwirabura-mbere-yuko-mpinduka-umushinwa-umuhanzikazi-sunny-yamaze-kwihinduza-uruhuamafoto/

  • Musanze: Inkuba yakubise umugabo ahita apfa –

    Iradukunda w’imyaka 28 yakubiswe n’inkuba ubwo yari aragiye intama yari avuye kugura mu isoko rya Byangabo.

    Ubwo uyu musore yari hafi y’urugo, haguye imvura nke yari ivanze n’inkuba zirimo n’iyo bikekwa ko yamukubise; ubwo abari mu rugo batonora ibigori bageraga aho nyakwigendera yari ari basanze imyenda yamucikiyeho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Busogo, Kangabe Marie Claudine, yemeje aya makuru avuga ko nyakwigendera yajyanywe kwa muganga ngo hakorwe ibizamini by’ubuzima.

    Yagize ati “Twamenye ko Iradukunda yakubiswe n’inkuba ahagana saa Cyenda. RIB yamujyanye ku bitaro ngo hakorwe ibizamini ku cyaba cyamuhitanye.’’

    Yakomeje ati “Turasaba abaturage kujya birinda kugama ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nko munsi y’ibiti no kwirinda kwegera ibiziba mu mvura.’’

    Mu gihe hari kugwa imvura irimo n’inkuba, abantu bagomba kwirinda kugama ahegereye iminara y’itumanaho, kwirinda kugenda ku magare cyangwa amapikipiki, kwirinda gukoresha telefoni mu gihe cy’imvura no kwihutira gushyira imirindankuba ku nyubako.