Category: Uncategorized

  • Patriots BBC yisanze mu itsinda rya mbere mu irushanwa rya Basketball Africa League rigomba gutangira mu Rwanda hagati muri Gicurasi 2021. #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho irushanwa rya Basketball Africa League rya 2020 ryagombaga kubera mu Rwanda ariko ntirize gukinwa kubera icyorezo cya koronavirusi, nyuma hakaza gutangazwa ko rizabera i Kigali hagati ya tariki ya 16 n'iya 30 Gicurasi 2021 rikazabera muri Kigali Arena nkuko ari naho ryari buzabere umwaka ushize, ubu hamaze gushyirwaho uko amakipe apanze mu matsinda.

    Ubwo hari ku wa mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, nibwo umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL) Gallo Fall yahamije ko iri rushanwa rigiye gukinwa ku ncuro ya mbere kuri uyu mugabane rikazabera mu Rwanda rigahuza amakipe atandukanye yo kuri uyu mugabane aho azakina imikino 26.

    Kugeza amakipe uko ari 12 ategerejwe guhatanira iki gikiombe yamaze kugabanywa mu matsinda atatu, ikipe ihagarariye u Rwanda ariyo Patriots BBC ikaba yisanze mu itsinda rya mbere.

    Dore uko amatsinda apanze:

    Itsinda A: US Monastir (Tunisia), Rivers Hoopers (Nigeria), Patriots BBC (Rwanda) & GNBC (Madagascar),

    Itsinda B : Petro de Luanda (Angola), AS Salé (Maroc), AS Police (Mali) & FAP (Cameroun),

    Itsinda C: Zamalek (Misiri), AS Douanes (Senegal), Ferroviário de Maputo (Mozabique) & GS Pétroliers (Algeria).

    Iri rushanwa rya BAL 2020 ryari riteganyijwe ko umwaka usanzwe w'imikino wa 2020 wari kubera i Cairo mu Misiri, Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Monastir (Tunisia) na Salé (Maroc) mu gihe Umujyi wa Kigali (Rwanda) wari kwakira imikino ya Playoffs n'iya nyuma isoza irushanwa muri Gicurasi 2020.

    The post Patriots BBC yisanze mu itsinda rya mbere mu irushanwa rya Basketball Africa League rigomba gutangira mu Rwanda hagati muri Gicurasi 2021. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/patriots-bbc-yisanze-mu-itsinda-rya-mbere-mu-irushanwa-rya-basketball-africa-league-rigomba-gutangira-mu-rwanda-hagati-muri-gicurasi-2021/

  • Nyamagabe: Urubyiruko rw'abakorerabushake rwongerewe imbaraga mu rugamba rwo guhashya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibyo bikoresho birimo umwambaro ubaranga (gilet) zigera ku 1172 n'udupfukamunwa n'amazuru ndetse hiyongeraho no kubaka ubukarabiro butatu mu Mirenge ya Musange, Kaduha na Mugano.

    Inkunga y'ibikoresho yatanzwe bigizwemo uruhare n'umufatanyabikorwa w'Akarere ka Nyamagabe, AEE Rwanda.

    Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda, Ishami rya Nyamagabe, Nzimurinda Emmanuel, yavuze ko biyemeje gutanga umusanzu muri ibyo bikorwa byo kurwanya Covid-19 nyuma y'uko babonye umubare w'abayandura ukomeje kwiyongera.

    Ati 'Iki gikorwa twagitekereje nyuma yo kubona Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Karere ka Nyamagabe kandi dufite n'abagenerwabikorwa benshi tugomba gukomeza gukorana na bo kugira ngo bakomeza kwirinda iki cyorezo.'

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga.

    Kwizera Ange yagize ati 'Twari dusanzwe dukora akazi ko gukangurira abantu kwirinda Covid-19 ariko kuba duhawe uyu mwambaro biradufasha kurushaho kugakora neza kandi bitwongereye umurava.'
    Byukusenge Innocent we yavuze ko ubukarabiro bubakiwe bubafasha kwirinda Covid-19 no kugira isuku muri byose.

    Ati 'Ubu bukarabiro twubakiwe budufasha kwisukura twirinda icyorezo cya Covid-19 ariko kandi bidutoza no kugira isuku muri byose kuko tubizi ko isuku ari isoko y'ubuzima.'

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Mujawayezu Prisca, yavuze ko ibikoresho byahawe urwo rubyiruko rw'abakorerabushake bizatanga umusanzu mu guhashya Covid-19.

    Ati 'N'ubundi basanzwe badufasha gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19, babikoraga ariko ibikoresho bari bafite byari bimaze kubasaziraho. Turashima AEE ko twayitakiye ikadutabara ikatugurira ibyo ngibyo tugiye kongera kubaha.'

    'Ni ukugira ngo igihe bari gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 bashishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, abaturage bazajye babona ko babikora ari abantu b'abanyamwuga, ari abantu babifitiye uburenganzira ku buryo bajya babubaha kandi bakumvira ubutumwa babagezaho.'

    Mujawayezu yasabye abaturage bose ubufatanye mu gukumira Covid-19 kuko muri iyi minsi hari kugaragara umubare munini w'abayandura.

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga

    Bishimira ko ubukarabiro bubakiwe buzabafasha kugira isuku

    Hubatswe n’ubukarabiro bufasha abaturage kugira isuku

    Ibikoresho byahawe urubyiruko rw’abakorerabushake birimo umwambaro ubaranga (gilet) 1172 n'udupfukamunwa n’amazuru

    Urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Nyamagabe rwahawe ibikoresho birufasha mu kazi ko guhashya Covid-19

    Abaturage bose basabwe ubufatanye mu gukumira Covid-19 kuko muri iyi minsi mu Karere ka Nyamagabe hari kugaragara umubare munini w'abayandura

    Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda mu Karere ka Nyamagabe, Nzimurinda Emmanuel, yavuze ko biyemeje gutanga umusanzu mu bikorwa byo kurwanya Covid-19 nyuma yo kubona ubwiyongere bw’imibare y’abandura icyorezo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-urubyiruko-rw-abakorerabushake-rwongerewe-imbaraga-mu-rugamba-rwo

  • Inkomoko n’umwihariko w’indirimbo 'For You’ ya Kévine, umuhanzikazi w’impano itangaje #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda ukizamuka, Kévine Musoni ufite impano itangaje, ijwi rinyura benshi aherutse gushyira hanze indirimbo y’u rukundo yise 'For You’ avuga ko yakoze mu rwego rwo gufasha abakundana ababwira ko iyo ukunda umuntu umuzirikana.

    Ni indirimbo ya kabiri asohoye, ni nyuma ya 'Don’t Let It Go’ yo gutera abantu imbaraga abasaba kudacika intege.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze uburyo igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje aho yashakaga gukora ku ngingo itandukanye n’inkuru yari yakozeho muri 'Don’t Let It Go’.

    Ati'nyuma yo gukora indirimbo ya mbere; Don’t Let It Go’, isaba abantu kudacika intege. Nashakaga gukora indirimbo itandukanye n’ingingo nari nakozeho ubushize, mpitamo gukora indirimbo ku nkuru y’urukundo. 'For You’ ni indirimbo ivuga ku nk’uru y’urukundo nyarwo(true love), ubutumwa burimo iyo ukunda umuntu uramuzirikana ukamwifuriza ibyiza.'

    Yakomeje avuga ko umwihariko iyi ndirimbo ifite ari indirimbo yanditse ku nkuru nyayo ibaho mu buzima.

    Ati'ntabwo navuga ko itandukanye cyane n’izindi ndirimbo. Ariko umwihariko ni uko ari indirimbo yanditse ku nkuru nyayo, ibaho mu buzima busanzwe.'

    Uyu mukobwa uririmba injyana ya R&B, yiteguye gukora cyane maze impano yifitemo akayikoresha ashyira itafari rye ku muziki nyarwanda, akaba afatira icyigererezo ku munyamerikazi, Alicia Keys aho yanakoze Cover song y’indirimbo ye 'We are here’.

    Kevine Musoni yasohoye indirimbo ye ya kabiri

    Kevine umukobwa izanye imbaraga muri muzika nyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/inkomoko-n-umwihariko-w-indirimbo-for-you-ya-kevine-umuhanzikazi-w-impano-itangaje

  • Uburanga bw’umunyamideli wigaruriye umutima wa Kadogo ukina muri Seburikoko #rwanda #RwOT

    Ngabo Léon uzwi nka Kadogo muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko inyura kuri televiziyo Rwanda, ari mu munyenga w’urukundo n’umunyarwandakazi w’umunyamideli, Rosinette Umuhoza.

    Uyu mukinnyi umaze kwandika izina muri sinema nyarwanda aho azwi kandi ku izana rya Njuga akaba ari n’izina rya filime ryamwitiriwe, ntiyakunze kumvikana cyane mu rukundo.

    Uyu musore rero akaba ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyamideli ubarizwa mu kigo gifasha abanyamideli cya Kigali Modeling Company, bakunze kwerekana urukundo rwabo binyuze ku mbuga nkoranyamba.

    Mu minsi ishize uyu munyamidelikazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ya Njuga cyangwa Kadogo iherekezwa n’amagambo agira ati'ni mwiza kuruta abandi bose', ni mu gihe Njuga abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram na we yahise ashyiraho ifoto y’uyu mukobwa avuga ati'ninjye gusa.'

    Rosinette umukobwa wihebeye Kadogo

    Rosinette Umuhoza asanzwe ari umunyamideli

    Guhisha amarangamitima afitiye Kadogo ntibigishoboka

    Urukundo rwe na Kadogo rugenda rukura umunsi ku munsi

    Rosinette Umuhoza kwihishira byaranza yerura ko Kadogo amurutira abandi bahungu bose

    Umuhoza wahogoje umukinnyi wa filime Ngabo Leon

    Njuga cyangwa Kadogo ari mu munyenga w’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bw-umunyamideli-wigaruriye-umutima-wa-kadogo-ukina-muri-seburikoko

  • Nyamagabe: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwongerewe imbaraga mu rugamba rwo guhashya Covid-19 –

    Ibyo bikoresho birimo umwambaro ubaranga (gilet) zigera ku 1172 n’udupfukamunwa n’amazuru ndetse hiyongeraho no kubaka ubukarabiro butatu mu Mirenge ya Musange, Kaduha na Mugano.

    Inkunga y’ibikoresho yatanzwe bigizwemo uruhare n’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, AEE Rwanda.

    Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda, Ishami rya Nyamagabe, Nzimurinda Emmanuel, yavuze ko biyemeje gutanga umusanzu muri ibyo bikorwa byo kurwanya Covid-19 nyuma y’uko babonye umubare w’abayandura ukomeje kwiyongera.

    Ati “Iki gikorwa twagitekereje nyuma yo kubona Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Karere ka Nyamagabe kandi dufite n’abagenerwabikorwa benshi tugomba gukomeza gukorana na bo kugira ngo bakomeza kwirinda iki cyorezo.”

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga.

    Kwizera Ange yagize ati “Twari dusanzwe dukora akazi ko gukangurira abantu kwirinda Covid-19 ariko kuba duhawe uyu mwambaro biradufasha kurushaho kugakora neza kandi bitwongereye umurava.”

    Byukusenge Innocent we yavuze ko ubukarabiro bubakiwe bubafasha kwirinda Covid-19 no kugira isuku muri byose.

    Ati “Ubu bukarabiro twubakiwe budufasha kwisukura twirinda icyorezo cya Covid-19 ariko kandi bidutoza no kugira isuku muri byose kuko tubizi ko isuku ari isoko y’ubuzima.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Mujawayezu Prisca, yavuze ko ibikoresho byahawe urwo rubyiruko rw’abakorerabushake bizatanga umusanzu mu guhashya Covid-19.

    Ati “N’ubundi basanzwe badufasha gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19, babikoraga ariko ibikoresho bari bafite byari bimaze kubasaziraho. Turashima AEE ko twayitakiye ikadutabara ikatugurira ibyo ngibyo tugiye kongera kubaha.”

    “Ni ukugira ngo igihe bari gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 bashishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, abaturage bazajye babona ko babikora ari abantu b’abanyamwuga, ari abantu babifitiye uburenganzira ku buryo bajya babubaha kandi bakumvira ubutumwa babagezaho.”

    Mujawayezu yasabye abaturage bose ubufatanye mu gukumira Covid-19 kuko muri iyi minsi hari kugaragara umubare munini w’abayandura.

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga

    Bishimira ko ubukarabiro bubakiwe buzabafasha kugira isuku

    Hubatswe n’ubukarabiro bufasha abaturage kugira isuku

    Ibikoresho byahawe urubyiruko rw’abakorerabushake birimo umwambaro ubaranga (gilet) 1172 n’udupfukamunwa n’amazuru

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyamagabe rwahawe ibikoresho birufasha mu kazi ko guhashya Covid-19

    Abaturage bose basabwe ubufatanye mu gukumira Covid-19 kuko muri iyi minsi mu Karere ka Nyamagabe hari kugaragara umubare munini w’abayandura

    Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda mu Karere ka Nyamagabe, Nzimurinda Emmanuel, yavuze ko biyemeje gutanga umusanzu mu bikorwa byo kurwanya Covid-19 nyuma yo kubona ubwiyongere bw’imibare y’abandura icyorezo

    [email protected]


  • Itsinda ry’abakobwa barimo Nishimwe Naomie bagiye kumurika umwambaro bakoze(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Abakobwa 7 barimo na Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie bibumbiye mu itsinda 'Mackenzies’, bagiye gushyuira hanze umwambaro mushya wakozwe n’iduka ryao ryabo rya Zöi.

    Iri duka rya Zöi Design Kigali barishinze mu mwaka ushize maze mu Kwakira berekana umwenda wabo wa mbere, ubu bakorera mu Kiyovu.

    Uyu munsi tariki ya 1 Gicurasi 2021 mu Ubumwe Grand Hotel saa 11h kugeza saa 17h nibwo bari bumurike uyu mwenda wabo mushya ni mu musangiro n’inshuti zabo.

    Kwinjira ni ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda ku ifunguro riherekejwe n’icyo kunywa mu byengerwa mu Rwanda(inzoga) cyangwa icupa ry’umuvinyo, abatanywa inzoga bo barishyura ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda arimo ifunguro n’ibyo kunywa byose bitarimo ibisindisha.

    Abana bari hagati y’imyaka itandatu na 12 barishyurirwa 12500frw mu gihe abari munsi y’imyaka itanu bo bizaba ari ubuntu.

    Buri wese uzaba yitabiriye uyu musangiro azaba afite amahirwe yo kugura imyenda mishya ya Mackenzies.

    Muri aba bakobwa uko ari 7, batatu muri bo (Nishimwe Naomie, Uwase Kethia na Iradukunda Brenda) baravukana mu nda imwe mu gihe Uwineza Kelly ari nyirasenge w’aba bakobwa(avukana na se wabo) mu gihe Uwase Pamela Loana ari mubyara wabo.

    Uturetse ibumoso hari Naomie, Cathia, Kelly na Brenda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/itsinda-ry-abakobwa-barimo-nishimwe-naomie-bagiye-kumurika-umwambaro-bakoze-video

  • Abapoliri b’u Rwanda bari guhugura abo muri S.Sudan kwicungira umutekano #rwanda #RwOT

    Ibi biri mu nshingano nshya z’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo aho bagomba kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi b’iki gihugu n’andi matsinda y’abaturage binyuze mu mahugurwa.

    Aya mahugurwa yabaye iminsi ibiri, tariki ya 28 na 29 Mata 2021, yitabirwa n’abapolisi 44 ba Leta ya Sudani y’Epfo bakorera mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nile. Aya mahugurwa aratangwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240 nibo baheruka kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal, bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Faustin Kalimba.

    Bimwe mu byo abapolisi b’u Rwanda bahuguramo abo muri Sudani y’Epfo harimo kwibanda gufata ucyekwaho icyaha, gusaka no gufunga by’agateganyo abacyekwaho ibyaha kubahiriza uburenganzira bwa muntu, byose bigakorwa mu rwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko.

    CSP Faustin Kalimba yavuze ko inshingano z’abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo zitagarukira mu kurinda abantu n’ibintu gusa ko ahubwo banakora ibindi bikorwa byo gufasha ikiremwamuntu ndetse no kubaka ubushobozi mu bapolisi ba kiriya gihugu n’andi matsinda y’abaturage nk’inzira y’amahoro n’umutekano.

    Yagize ati' Inshingano zacu zirenga ku kurinda abasivili mu nkambi, guherekeza no gukora ibindi bikorwa byo gufasha ikiremwamuntu ahubwo turanongerera ubushobozi abapolisi b’iki gihugu n’andi matsinda y’abaturage afite uruhare mu nzira y’amahoro n’umutekano muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.'

    Yakomeje avuga ko muri iki gihe inshingano z’intumwa z’umuryango w’abibumbye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo zitakiri ukurinda abasivili ko ahubwo ziyongeremo inshingano yo kubaka ubushobozi.

    Ati' Twatangiriye ku bapolisi 44 basanganywe ubumenyi mu bijyanye n’uburyo bwo gusaka no gufata ucyekwaho icyaha, uburyo bwo kwambika amapingu,uko witwara ku muntu ucyekwaho icyaha n’uko arindwa uko umupolisi yicungira umutekano ari mu kazi. Tunabahugura gukorera hamwe nk’ikipe no guhanahana amakuru.'

    CSP Kalimba yavuze ko kuri gahunda y’ayo mahugurwa hazanibandwa ku bintu bijyanye no gucunga umutekano n’imikoranire n’abaturage mu kwicungira umutekano, amatsinda atandukanye azahugurwa ku mahoro n’uburenganzira bwa muntu.

    Amahugurwa nk’aya tariki ya 20 Mata 2021 yanabereye mu Mujyi wa Juba atangwa n’abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo i Juba. Aha hari itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 160 bayobozwe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera.

    Ivomo : RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Abapoliri-b-u-Rwanda-bari-guhugura-abo-muri-S-Sudan-kwicungira-umutekano

  • Police FC yamuritse umwambaro izakinana wanditseho 'Gerayo Amahoro’ #rwanda #RwOT

    Iyi myambaro ibiri yamuritswe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, igizwe n’ikabutura n’umupira biri mu mabara abiri, ubururu bwerurutse azaba ari umwambaro bazajya bambara bakiriye andi makipe naho ubururu bwijimye ni uwo bazajya bambara basuye andi makipe.

    Abanyezamu bo igihe Police FC izaba yakiriye andi makipe bazajya bambara umupira w’umuhondo n’ikabutura y’ubururu bwerurutse naho nibajya gukina n’andi makipe bambare umupira w’umutuku n’ikabutura y’umukara.

    Umuhango wo kumurika ku mugaragaro iyo myambaro wabereye ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro aho ikipe ya Police FC imaze iminsi mu mwiherero.

    Umuhango wayobowe na Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing).

    CP Munyambo yasabye abakinnyi kuzitwara neza ubwo shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iza kuba isubukurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi.

    Yagize ati 'Mwagize igihe gihaje cyo kwitegura mu buryo bwose, turabasaba kuzitwara neza mukegukana igikombe cya shampiyona mugiye guhatanira n’andi makipe. Imikino ya gicuti mumazemo iminsi yagaragaje ko mumeze neza kandi mwanayitwayemo neza.'

    Ari umutoza w’ikipe ya Police FC, Haringingo Francis ndetse na Capitaine w’ikipe Nsabimana Aimable bavuze ko abakinnyi biteguye bihagije guhatanira igikombe cya shampiyona, baremeza ko nta kabuza bazakora uko bashoboye bagatwara igikombe. Haringingo yavuze ko muri uru rugamba yitwaje abakinnyi 24 kandi bose kugeza ubu bameze neza mu buryo bwose.

    Yagize ati 'Urebye abakinnyi bose biteguye neza,dufite abakinnyi 24 bameze neza,abayobozi muri Polisi y’u Rwanda baza kubaganiriza bakabaha ubutumwa bubongerera imbaraga kandi bababa hafi mu buryo bushoboka. Ibi bikajyana n’imyitozo tumazemo iminsi ndetse n’imikino ya gicuti twakinnye, muri rusange abakinnyi bameze neza haba mu mbaraga z’umubiri ndetse no mu mutwe.'

    Capitaine w’ikipe, Nsabimana Aimable nawe yashimangiye ko imikino ya gicuti bamazemo iminsi ndetse n’imyitozo bagiye bakora yabafashije kugarura umupira mu maguru nyuma y’igihe kirekire amarushanwa yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurazi 2021 nibwo Police FC izakina umukino wayo wa mbere ikazakina n’ikipe ya Etincelles FC, biteganijwe ko umukino uzatangira saa Cyenda z’amanywa ukazabera kuri sitade amahoro. Police FC iri mu itsinda C aho iri kumwe na AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Police-FC-yamuritse-umwambaro-izakinana-wanditseho-Gerayo-Amahoro

  • Bugesera : Umwana we yasambanyijwe afite ukwezi kumwe none ingaruka ni uruhuri #rwanda #RwOT

    Mugorewishyaka avuga ko umwana we yavutse tariki 20 Nzeri 2020, akaza gusambanywa tariki 02 Ugushyingo 2020 n’umuhungu witwa Nshimiyimana Samuel w’imyaka 18 y’amavuko.

    Uyu mubyeyi avuga ko uriya musore yasambanyije uruhinja rwe ubwo we yari anyarukiye kuri butiki guhaha dore ko babanaga n’uriya musore amurera kuko yari yarapfushije nyina.

    Mugorewishyaka avuga ko yari yasigiye umwana we uriya musore, aho kumusigarana amureba nk’umwana ahubwo aramusambanya.

    Ati 'Ubwo ninjiye mu nzu, nsanga umwana ari kurira cyane, udutako tutagihura ari kuva amaraso '

    Mugorewishyaka yihutiye gushaka uburyo uwo musore yafatwa, aramujijisha amutuma amazi we ahita ahamagaza abaturanyi abereka ayo mahano.

    Yagize ati 'ndangije njya kuri Poste de Sante naho bahita bambwira ngo njye ku Kigo Nderabuzima, mpageze bahita banjyana ku bitaro bikuru bya Nyamata.'

    Tariki 02 Ugushyingo 2020 nibwo yagiye ku bitaro bya Nyamata agaruka kuya 27 Ugushyingo 2020, nyuma y’aho yaje gusubirayo amarayo iminsi itatu ubundi akajya ajyayo mu bihe bitandukanye kugira ngo umwana avurwe.

    Iri hohoterwa ryakorewe umwana we ryamusigiye uburwayi bukomeye kuko ubu arwaye indwara yo kujojoba ndetse n’amaguru ye akaba asa nk’ayamugaye.

    Ati 'Simenya ngo aranyaye ndetse ahora ajojoba. Ubu afite akaguru katabasha guhagarara neza.'

    Nshimiyimana wasambanyije uru ruhinja, yatawe muri yombi, afungirwa muri gereza ya Rilima. Ndetse ngo yaje gukatirwa gufungwa burundu ariko Mugorewishyaka avuga ko atigeze akurikirana iby’uru rubanza kuko yari ari kwiruka mu bibazo by’uburwayi bw’umwana we.

    Mugorewishyaka usanzwe ari mu kiciro cya kabiri cy’ubudege ndetse usanzwe arya ari uko aciye incuro, noneho ngo ubu byahumiye ku mirari kubera guhora asiragira avuza umwana we ntabone n’uko aca incuro ndetse ko bigoye kubona imiti yandikirwa kwa muganga.

    Nimero ya telephone wamubonaho : +250 789 229 822

    Ivomo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Umwana-we-yasambanyijwe-afite-ukwezi-kumwe-none-ingaruka-ni-uruhuri

  • Ombolenda arizeza abakunzi ba APR ko n’igikombe cy’uyu mwaka ari icyabo #rwanda #RwOT

    kuri iki cyumweru, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC iratangira imikino yayo ya shampiyona ikina n’ikipe ya Gorilla FC, ni umukino uzabera kuri sitade Huye, ari naho ikipe ya APR FC izakirira imikino yayo ya shampiyona, nk’uko benshi babikurikiranye APR FC iri mu itsinda A hamwe n’amakipe nka Bugesera FC, Gorilla FC, na AS Muhanga.

    Myugariro w’ikipe ya APR FC Omborenga fitina yijeje abafana n’abakunzi ba APR FC igikombe nk’ibisanzwe ngo dore ko aribyo babamenyereje. Omborenga yagize ati' Shampiyona iratangiye,intego yacu ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda nk’uko bisanzwe.'

    Ati 'Navuga ko imyitozo twakoze irahagije, kuko n’ubundi ntabwo twigeze duhagarara Cyane, buri muntu yikoreshaga ku giti cye niyo mpamvu tutigeze dutinda gusubira ku rwego twari turiho mbere rero tugomba.'

    Omborenga fitina yakomeje agira ati' Ikipe ya APR FC ihora ishaka ibikombe nk’uko bisanzwe, kandi natwe twiteguye gukora ibishoboka byose ngo tubahe ibyo bikombe, ndetse tunashimishe abakunzi n’abafana ba APR FC kuko aribyo twabamenjere.'

    Tubibutse ko ikipe ya APR FC umukino wayo wa kabiri wa shampiyona izakirwa n’ikipe ya AS Muhanga ku kibuga cya Muhanga nyuma ikakirwa na Bugesera FC mbere y’uko hakinwa imikino yo kwishyura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ombolenda-arizeza-abakunzi-ba-APR-ko-n-igikombe-cy-uyu-mwaka-ari-icyabo