Category: Uncategorized

  • Impaka ku mikorere y’abatangaza amakuru kuri YouTube –

    Impaka n’akangononwa ka benshi katurutse ku kuba Youtube muri iki gihe yarabaye inzira y’amaramuko, kuko abashyiraho ibiganiro, bibinjiriza agatubutse. Uko gushaka amafaranga, kwagiye gutuma benshi batana, bagakora inkuru z’ibihuha zatumye hari n’ababifungirwa.

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Amakuru nk’Umutungo Rusange Duhuriyeho’, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021, hagarutswe ku bwisanzure bw’itangazamakuru, abarebwa nabwo, icyo bimaze kubugira ndetse n’uko bukoreshwa.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, abakurikiranira hafi itangazamakuru mu Rwanda bagarutse ku itangazamakuru rigezweho by’umwihariko mu gihe cy’ikoranabuhanga rikomeje kwihuta cyane.

    Cyari cyatumiwemo Umunyamakuru akaba na Visi Perezida wa Komite y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, Ayanone Solange; Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco.

    Mu bandi bari batumiwe harimo Tuyishime Christian ushinzwe kugenzura ibitangazamakuru mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA ndetse n’ Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana n’abandi banyamakuru bagiye bakigiramo uruhare.

    Abantu bamwe bakomeje gushyira mu majwi imbuga nkoranyambaga nk’umwe mu mirongo inyuzwaho amakuru ariko ukaba unifashishwa mu izina ry’itangazamakuru.

    RURA ivuga ko kuba imbuga za YouTube zarabaye nyinshi kandi zikoreshwa mu buryo butandukanye burimo ubukurikiza amahame agenga itangazamakuru ndetse hakabamo n’abazikoresha bagamije kuyobya rubanda ari ikibazo gikomeye.

    Tuyishimire ati “Ziriya zirakora kandi ni umuyoboro uhari ahantu hose atari no mu Rwanda gusa ariko nibaza ko kuba umuntu abyutse akaba afite ikintu akakita TV cyangwa Radio ntabwo bivuze ko kibarwa nka cya kinyamakuru gikora cyangwa gitangaza inkuru mu buryo bwa Kinyamwuga.”

    Yakomeje agira ati “Kubera ko umuntu ashobora kwifata amajwi akayanyuza kuri WhatsApp mu kintu yise TV, icyo gihe ntabwo wavuga ko uwo muntu ari igitangazamakuru, rero ayo ni amahirwe ikoranabuhanga ryatanze ariko ntabwo umuntu azafata Channel ngo ayishyire kuri YouTube cyangwa ngo abe afite konti kuri Facebook, anyuzaho amavidewo ngo byitwe ko ari igitangazamakuru.”

    Ku rundi ruhande ariko abakoresha izo YouTube iyo bagiye gutara amakuru mu baturage bagenda bababwira ko bakorera ‘Televiziyo’ zikorera kuri YouTube. Ibintu bitera urujijo abaturage.

    Abakurikiranira itangazamakuru hafi bavuga ko kuba umuturage yabyuka mu gitondo akajya mu Mujyi kugura Camera na Micro akajya ku muhanda akabitunga abantu ababwira ko ari gutara amakuru ndetse n’ibyo baganiriye akabitangaza bitavuze ko uwo muntu ari umunyamakuru.

    Ayanone avuga ko abantu ku giti cyabo bashobora guhanahana amakuru kuko n’itegeko Nshinga ribisobanura neza ariko abo bantu badakwiye gufatwa nk’abanyamakuru kuko udashobora kugenda ngo ugure itaburiye nuyambara uhite uba umuganga.

    Ati “Ni gute umuturage ashobora kubyuka akavuga ngo njyewe ndi umunyamakuru? Ni nk’uko uyu munsi nambaye itaburiya ntavuga ngo ndi umuganga, ntabwo nabyuka ngo mvuge ngo nabaye umucamanza.”

    “Icyo nshaka kuvuga ni uko Abanyarwanda cyangwa abandi bakurikirana izo YouTube cyangwa aho zijya gusaba amakuru, niba umuntu aje kubasaba amakuru bakabanza kumubaza niba afite n’ikarita y’itangazamakuru. Abaturage nibamenye ko umuntu wese ufite camera, uje kumukorera ubuvugizi atari umunyamakuru.”

    Ayanone avuga ko kuba abakoresha izo mbuga za YouTube bashobora gukorera ubuvugizi cyangwa gutangaza inkuru zikagira ingaruka nziza ku bo bazikozeho, bitavuze ko abazikoze ari abanyamakuru ahubwo ari abaturage bagenzi babo.

    Twizeyimana uyobora Paxpress we avuga ko abakorera kuri YouTube atari abanyamakuru kuko abenshi baba batanditswe mu mashyirahamwe agenga abanyamakuru cyangwa ngo babe bafite n’ibyangombwa bitangwa n’ibitangazamakuru byemewe mu Rwanda.


  • Amajyepfo: Imirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo irasaba kuyikurwamo –

    Tariki ya 6 Mata 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasohoye urutonde rw’imirenge yo muri tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo ijya muri Gahunda ya Guma mu rugo, guhera ku wa Gatatu tariki 7 Mata 2021.

    Iyo mirenge ni uwa Ruhashya na Rwaniro mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba mu Karere ka Gisagara n’uwa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru.

    Ikindi abashyizwe muri guma mu rugo bagenderaho basaba kuvanwamo ni uko ibyumweru bitatu bari bahawe byamaze kurangira.

    Ibyumweru bitatu iyo mirenge yari yahawe yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid 19 byarangiye tariki ya 28 Mata 2021.

    Karemera Anatole ati “Twebwe twategereje ko batuvana muri guma mu rugo ariko twarahebye, kandi ibyumweru bitatu baduhaye byararangiye. Icyifuzo ni uko badukura muri guma mu rugo kuko nta bantu benshi bakigaragara banduye inaha iwacu.”

    Bamwe mu bari barwaye Covid-19 bo mu mirenge imaze igihe muri guma mu rugo, bavuga ko bakoze ibishoboka byose bashyira mu ngiro amabwiriza yose kugira ngo birinde gukwirakwiza mu bandi Covid-19.

    Umwe ati “Nagumye mu cyumba cyanjye, umuryango wanjye wakomeje kunyitaho kandi twirinda guhura kugira ngo ntagira abo nanduza.”

    Icyifuzo bahurizaho bose ni ugusaba inzego zibishinzwe kubakura muri guma mu rugo, bakongera gusubira mu mirimo yabo kuko igihe bamaze badakora byabateye ubukene.

    By’umwihariko abakorera ubucuruzi mu isoko rya kijyambere rya Huye barasaba ko bakongera gukomorerwa bagacuruza.

    Muhire Innocent ucuruza imyenda ati “Bakwiye kutureka tukongera gucuruza kuko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima imaze igihe yerekana ko nta bwandu bwinshi bukiri muri Huye. Badufashe badufungurire kuko ubukene butumereye nabi.”

    Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko mu bipimo bikomeje gufatwa mu bice by’Intara y’Amajyepfo, bigaragaza ko hari igabanuka ry’ubwandu bw’icyorezo cya Covid 19.

    Ibi ngo biratanga icyizere ko isaha n’isaha imirenge iri muri guma mu rugo yakurwamo.

    Ati “Ibipimo byafashwe byose nyuma y’iminsi 14 birimo kugenda bigaragaza y’uko nta murenge n’umwe uri hejuru ya 10% kuko imirenge yose iri munsi ya 3%; urumva rero ko biri kuduha icyizere ko n’imyanzuro izafatwa yabakura muri guma mu rugo.”

    Hashize iminsi mu Ntara y’Amajyepfo hafatwa ibipimo byibuze bigera kuri 50 muri buri kagari mu rwego rwo kureba agace kugarijwe kurusha ahandi. Kuva iyo gahunda yatangira hafashwe ibipimo bisaga ibihumbi 20.

    Umurenge wa Kansi muri Gisagara ni umwe mu yashyizwe muri Guma mu rugo

    [email protected]


  • Mu mafoto :Reba uko agace ka Kabiri ka #TdRwanda Kigali -Huye kagenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 3 Gicurasi 2021 nibwo abari mu masiganwa ya Tour du Rwanda 2021 berekezaga i Huye bava i Kigali aka gace ka kabiri muri iri rushanwa kakaba kegukanwe na Allan Boileau wa B-BHotels yo mu Bufaransa.

    Allan Boileau wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

    Umufaransa ukinira ikipe ya B&B Hotel yo muri icyo gihugu, Allan Boileau niwe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021 kavaga Kigali kerekeza i Huye ku ntera y'ibilometero 120.5, akaba yakoresheje amasaha 3h07'14' arushije Sanchez wegukanye agace ka mbere k'iri rushanwa amasegonda umunani, ahita yamburwa umwenda w'umuhondo.

    Abasiganwa bahagurukiye ku Nyubako ya MIC 9:00 bagana Huye. Byari biteganyijwe ko binjira Mu Mujyi wa Huye Hagati ya saa 12:07 na saa 12:16.

    Umufaransa ukinira B&B Hotel niwe wageze ku murongo usorezwaho ari imbere, nyuma yo gusiga Umba Lopez wa Androni Giacattoli amasegonda atandatu.

    Nubwo yegukanye agace ka kabiri k'irushanwa, Allan siwe uza imbere ku rutonde rusange kuko Umba Lopez ariwe wahise ufata umwanya wa mbere ku rutonde rusange, akaba akurikirwa na Sanchez Bryan wegukanye agace ka mbere k'iri rushanwa, aho amurusha amasegonda abiri.

    Umunyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi mu gace ka kabiri ni Uhiriwe Byiza Renus wabaye uwa 20 akaba yarushijwe n'uwa mbere amasegonda umunani, mu gihe Mugisha Samuel yabaye uwa 26 arushijwe amasegonda 36.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-reba-uko-agace-ka-kabiri-ka-tdrwanda-kigali-huye-kagenze/

  • Abantu benshi batunguwe cyane n'urukundo rudasanzwe rw'uwahoze ari umugore wa Eddy Kenzo n'umukunzi we mushya usigaye umusokona buri cyumweru (reba AMAFOTO yabo bari mu bihe byiza ) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo rukomeje kuvuza ubuhuha hagati ya Rema wahoze akundana n'umuhanzi Eddy Kenzo akaza kumuta ndetse abantu batandukanye bakomeje gutangarira umubano w'iyi couple bavuga ko Eddy Kenzo atari Romantike dore ko uyu mukunzi we mushya amusohokana buri cyumweru.

    Rema n'umukunzi we mushya bari mu munyenga w'urukundo

    Rehemah Namakula, umuririmbyi kazi uri mubakunzwe cyane muri Uganda, uyu mugore yakanyujijeho murukundo n'umuhanzi Eddy Kenzo nawe uri mubakunzwe muri iki gihugu.

    Urukundo rwa Rema na Eddy Kenzo rwaravuzwe cyane kuko aba bombi bakundanye basanzwe ari ibyamamare.
    Eddy Kenzo na Rema urukundo rwabo rugishyushye
    Rema na Eddy Kenzo batangiye gukundana mu mpera za 2014, babyaranye umwana umwe w'umukobwa bise 'Aamaal Musuuza'
    Aba bombi baje gutandukana muri 2019 ndetse uyu mugore Rema ahita akora ubukwe n'umugabo witwa Dr. Hamza Ssebunya.
    Mubyo Rema avugako yapfuye n'umuhanzi Eddy Kenzo, avugako uyu mugabo babyaranye atitaga kunshingano z'urugo nk'umugabo harimo kuba yaramaraga igihe kinini ari mugasozi ntatahe murugo ndetse n'igihe atahiye ntabashe kwita ku mugore uko bikwiye.
    aba bona urukundo rwa Rema n'umukunzi we mushya bavugako Eddy Kenzo atazi gukundwakaza

    Ku wa kane, 14 Ugushyingo 2019, Rema Namakula yerekanye umukunzi we mushya, Dr. Hamza Ssebunya, mu birori byabereye iwe i Nabbingo, kuva icyo gihe kugeza ubu aba bombi ntibasiba kugaragaza ko baryohewe n'urukundo.

    Mu mafoto amaze iminsi agaragaza Hamza na Rema, bagaragaye basohokeye i Dubai bakina imikino y'abakundana.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abantu-benshi-batunguwe-cyane-nurukundo-rudasanzwe-rwuwahoze-ari-umugore-wa-eddy-kenzo-numukunzi-we-mushya-usigaye-umusokona-buri-cyumweru-reba-amafoto-yabo-bari-mu-bihe-byiza/

  • Ndimo kurwana n’imbaraga z’umwijima hano – Babuwa Samson wavuze kucyari gitumye arwana na Munezero Fiston #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, Babuwa Samson avuga ko atigeze ashaka kurwana na myugariro bakinana, Munezero Fiston ahubwo ari gasopo yamuhaga nyuma yo kujya mu gikapu cye akanywa amazi yari yizaniye.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Babuwa Samson ntabwo yari mu bakinnyi iyi kipe yakoresheje ku mukino batsinzwemo na Rutsiro 2-1.

    Uyu munsi Karekezi Olivier watoje uyu mukino mbere y’uko yirukanwa muri Kiyovu Sports, mu kiganiro Sports Plateua gitambuka kuri B&B FM Umwezi, yavuze ko impamvu atakinishije uyu mukinnyi ari uko yagaraje imyitwarire itari myiza agashaka gukubita Munezero Fiston.

    Yagize ati 'Ku wa Gatanu Babuwa yashatse gukubita Munezero Fiston mu myitozo biba ngombwa ko ari njye umufata, njye rero sinari kumukinisha kuko hari ikibazo cy’imyitozo atari ahagazemo neza n’ikinyabupfura. Narindi kumutegura ku mukino wa Rayon Sports.'

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Babuwa Samson yavuze ko atigeze ashaka kurwana na Munezero Fiston ahubwo ari gasopo yamuhaga kubera ko yagiye mu gikapu cye akamunywera amazi.

    Ati'imyitozo ya nyuma mbere y’uko tujya gukina na Rutsiro, mbere y’uko imyitozo itangira Fiston yambwiye ko ashaka kumva amazi nywa uko aba ameze, mu myitozo yarancunze afungura igikapu cyanjye anywera amazi yose, namubwiye mukankamira mwihanangiriza, uzi ukuntu abanyanijeriya tuvuga iyo twarakaye tuba tumeze nk’abagiye kurwana, ariko ntabwo yari imirwano.'

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Babuwa Samson atakinnye uyu mukino kuko yanze gukoresha amarozi 'Juju’, abajijwe kuri iki kibazo yabyemeje avuga ko kuvuga ko ari ikinyabupfura gike byari urwitwazo.

    Ati'Batinye kubimbwira mu maso, Juju bayishyira mu myenda, njye babishyizemo barabizi ko uwo mwenda ntwambara, bari babizi ko mbyanga babishyizemo bampaye uwo mwenda ntawambara. Ubaha izo Juju nkeka yarababwiye ko batatsinda kuko njye ntabikoresha, bashaka impamvu yo kumvana mu ikipe babeshya ko nta kinyabupfura mfite.'

    Rayon Sports ashobora kudakina umukino wayo

    Uyu rutahizamu avuga ko ubu arimo kurwana n’imbaraga z’umwijima aho ahamya ko yabyutse uyu munsi ugasanga ukuguru kumurya ku buryo no gukora imyitozo byamunaniye kandi nta hantu na hamwe yigeze ahura n’imvune.

    Ati'nabyutse nsanga ukuguru kurimo kundya bikabje, nsinshobora no kwiruka, ntabwo nitoje, ndimo ndarwana n’imyuka mibi, Imana niyo ibizi kandi izankiza.'

    Avuga ko abatoza bungirije basabye umuganga w’ikipe kwandika raporo ivuga ko uyu rutahizamu yari arwaye ari yo mpamvu atakinnye ndetse ari nayo mpamvu atazakina umukino wa Rayon Sports.

    Ati'umukino wa Rayon Sports nawo nshobora kutawukina rwose. Abatoza bungirije basabye umuganga w’ikipe kwandika raporo ko nari ndwaye ari yo mpamvu ntakinnye umukino wa Rutsiro ari nayo mpamvu ntazakina uwa Rayon Sports.'

    Kiyovu Sports izakira Rayon Sports ku wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, ni mu mukino w’itsinda B rya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Ngo ntiyigeze ashaka kurwana na Fiston nk’uko umutoza yabitangaje

    Babuwa Samson avuga ko atakinishijwe kubera yanze gukoresha amarozi

    Babuwa araribwa akaguru ngo ashobora kudakina umukino wa Rayon Sports

    Karekezi Olivier yavuze ko impamvu atakinishije Babuwa Samson ari ukubera imyitwarire mibi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ndimo-kurwana-n-imbaraga-z-umwijima-hano-babuwa-samson-wavuze-kucyari-gitumye-arwana-na-munezero-fiston

  • Ibyahishuwe: Diamond Platnumz yarwariye indege Fofo wo muri Papa Sava| Umva icyo Fofo abivugaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyomubyeyi Noella wamamaye ku izina rya Fofo yavuze ku bijyanye n'urugendo yari yaragiyemo muri Tanzania aho yanavuze ku makuru yavuzwe ko Diamond yaba yaramurwariye indege n'ibindi. Ibi Fofo yabivugiye mu kiganiro SUNDAY CHOICE LIVE aho yari yatumiwe nk'umutumirws w'umunsi.

    Fofo

    Mu gutangira iki kiganiro, Fofo yavuze ko mu minsi ishize yari yaragiye ku gihugu cya Tanzania aho yari yaragiye mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo nshya y'umusore bakundana ndetse bitegura no kurushinga. Fofo yakomeje avuga ko yishimira cyane kuba umukunzi we yaramugiriye ikizere cyo kuba yamuhagararira akajya kumenyekanisha ibikorwa bye.

    Ku bijyanye n'umubano we na Diamond Platnumz byavuzwe ko yamukunze (yamugiriye crush), Fofo yavuze ko aya makuru nawe yayumvise gusa avuga ko batarahura na rimwe kuko nawe amubona mu mashusho. Fofo yongeyeho ko nubwo aherutse kujya muri Tanzania atigeze ahura na Diamond Platnumz dore ko akazi kari kamujyanye ariko yakoze gusa akaba atarigeze abona umwanya wo kuba yajya mu bindi no kuba yahura n'abandi bantu.

    Diamond Platnumz aherutse gutangaza ko yagiriye crush Fofo

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibyahishuwe-diamond-platnumz-yarwariye-indege-fofo-wo-muri-papa-sava-umva-icyo-fofo-abivugaho/

  • Mu bitaro bya Kabgayi hongeye kuboneka imibiri 39 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside –

    Iyi mibiri 39 yabonetse nyuma y’uko ku wa 2 Gicurasi 2021 hari habonetse indi 30. Nyuma y’uko iki gikorwa cyari cyasubitswe kuri uyu wa Mbere cyongeye gusubukurwa ari nabwo habonekaga iyi mibiri yindi.

    Mu bimenyetso byagaragaye muri iki gikorwa cyo gushakisha iyi mibiri harimo imfunguzo ndetse n’imyenda myinshi bikekwa ko ari iy’Abatutsi bari bahunganye n’abana babo kuko yari mito.

    Bamwe mu barokotse bakurikirana igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri bavuze ko abari bafite amakuru y’uko aha hantu hari imibiri bakwiye kwigaya kuko bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ari abazize Jenoside.

    Umwe muri bo yagize ati “Abantu banze gutanga amakuru kandi bayafite bakwiye kwigaya kuko hari ibimyetso ntakuka bigaragaza ko aba bazize Jenoside kuko nta muntu uza kwa muganga azanye ingufuri mu mufuka cyangwa ngo apfe acigatiye umwana mu gituza kuko hari abo dusangana imyenda myinshi ndetse na bimwe bigaragaza ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Nyamabuye ari nawo uherereyemo ikibanza cyasanzwemo iyi mibiri, Issa Bayiringire Dany yavuze ko ntawukwiye guhakana ko iyi mibiri irimo kuboneka ari iy’Abatutsi bazize Jenoside.

    Yagize ati “Nta muntu ukwiye guhakana ko iyi mibiri irimo kuboneka ari iy’abacu bazize Jenoside kubera ko hari byinshi mu bimenyetso bisangwa ahavanwa iyi mibiri byerekana ko bishwe n’interahamwe, kuko hari n’aho usanga hari imibiri irenze umwe kandi igerekeranye imwe hejuru yindi.”

    Ibi Bayiringire abihuriyeho n’Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco wemeje ko hagendewe ku bigaragara iyi mibiri iri kuboneka ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Ati “Hari bimwe mu bimenyetso bifatika byerekana ko iyi mibiri ari iy’abazize Jenoside kuko no mu buhamya bwagiye butangwa bwerekanaga ko hari ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside ahubwo abafite amakuru aruseho bayaduhe dukomeze dushakishe”.

    Muri iki gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside hari inzego zitandukanye zirimo iza gisivili, iz’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.

    Kugeza ubu inzego z’ubuyobozi zihaye iminsi irindwi yo gukomeza gushakisha ko hari indi mibiri ikiri muri iki kibanza. Imibiri imaze kuboneka yose hamwe ni 69.

    Ku munsi wa kabiri hatangijwe ibikorwa byo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe Jenoside mu Bitaro bya Kabgayi habonetse indi 39

    Iyi mibiri yabonetse mu Murenge wa Nyamabuye ahari gusizwa ikibanza cyo kubakamo inzu izajya itangirwamo serivisi z’ububyaza

    Mu bikorwa byo gushakisha iyi mibiri habonetsemo n’imyambaro

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga,Rudasingwa Jean Bosco yasabye abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi kuyatanga

  • Abakobwa gusa:Wari uziko umusore mumaze kuryamana ahita akuzinukwa ?menya impamvu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukundo abakundana usanga bizerana kugeza n'aho bafata icyemezo cyo kuryama bizeye ko aribwo buryo bwo kwerekana ko bari mu rukundo rukomeye.Abagabo n'abasore abenshi wagira ngo inda ibabyara ni imwe, iyo mumaze gusambana mubyarana abo akigira nk'aho ntaho akuzi. Gusa hari indangagaciro n'imyitwarire nk'umukobwa ukwiye kugira, zituma umusore akomeza kukubaha.

    1.Ntabwo mugira umwanya wo kumenyana

    Nk'umukobwa iyo wiyemeje kujya mu rukundo ugomba kugira intego. Ugomba kugira umurongo ngenderwaho ugatumbira intego yawe, fiyansaye cyangwa ubukwe, ukirinda ikintu cyose kiri hanze y'inzira wahisemo. Umukobwa wese akwiye kwirinda guta igihe kuko 'ubuto burashukana'.

    Umwari akwiye gushaka amakuru ahagije ku musore umusabye ko bakundana, akamenya umuryango w'uwo musore, kuko ashobora kumubeshya ko ari umusore nyamara ari umugabo ufite undi mugore. Inzobere mu by'imibanire zivuga ko urukundo rufite intego rumara imyaka hagati ya 3 na 5.

    2.Ntabwo uri umukobwa ashaka

    Nta kinegu kirimo, mbere yo gutangira gukundana n'umusore ukwiye kumubaza umukobwa ashaka uwo ariwe ukumva niba muzahuza. Ugendeye ku gisubizo aguhaye ushobora kumenya niba muberanye cyangwa niba bitazakunda ukabivamo hakiri kare. Iyo utabigenzuye ngo ubihagarike kare, ushiduka igihe cyarakurenganye ukabihagarika urira, ubabaye kandi wakabaye warabivuyemo kare ukagenda utekanye.

    3.Kwisuzuguza

    Umukobwa wese muri we wumva ko ari umuntu ufite agaciro, ugomba kubahwa ntabwo ajya apfa kugwa mu mutego wo kumurarana ijoro rimwe ngo umucire nka shikarete ishizemo umutobe. Umukobwa ntabwo aba akwiye kwemera kuba igikoresho cy'umusore cyangwa umugabo ngo amuyobore nk'uyobora itungo ritazi ubwenge. Ahubwo agomba kwihagararaho kuburyo adakoreshwa ibitamurimo, ahubwo akajya inama n'umusore bagafatira hamwe umwanzuro kandi akirinda umwanzuro wazatuma yicuza.

    4.Aba yageze ku ntego ye

    Abasore bamwe bashukwa n'ikigare barimo, bagahigira kuzasambanya umukobwa runaka, bene uwo musore iyo amaze kugutesha agaciro ntabwo yongera kukwikoza. Bisaba umukobwa gushishoza no kumenya neza niba umusore umusabye kumusura mu nzu ye adakoreshwa n'ikigare cy'abasore cyangwa abagabo bagenzi be.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-gusawari-uziko-umusore-mumaze-kuryamana-ahita-akuzinukwa-menya-impamvu/

  • Byose bigiye hanze: Dore uko Marina yababajwe na Baadrama agafata icyemezo cyo kuva muri The Mane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo inkuru yabaye kimomo ko umuhanzikazi Marina yasezeye muri The Mane, iyi ni inkuru yacicikanye cyane nyuma yuko uyu muhanzikazi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize  hanze ibaruwa isezera kuri The Mane. Marina nyuma yo gusezera kuri The Mane hacicikanye andi makuru avuga ko The Mane yaba irimo gusatira iherezo ryayo dore ko hasigayemo umuhanzi umwe muri iyi label ariwe Calvin Mbanda.

    Aristide Gahunzire wahoze ari umujyanama w'abahanzi bo muri The Mane nawe akaba yaramaze gusezera kuri The Mane yavuze icyaba cyarababaje Marina kikaba n'imbarutso ye yo gusezera kuri The Mane. Ni mu kiganiro Aristide yagiranye na CHITA MAGIC TV aho yavuze ko Baadrama ubwo yari mu kiganiro yavuze ko umuhanzikazi Knowless ntaho ahuriye na Marina ndetse ko Marina agifite byinshi byo gukora kugirango azabashe kugera ku rwego nk'urwa Knowless. Ibi akaba ari ibintu bibi cyane Baadrama yakoze kuko yashyize hasi umuhanzikazi abereye umuyobozi aho kumuratira abandi no kuvuga ko ashoboye. Ibi akaba ari byi bishobora kuba byaratumye Marina arakara cyane ndetse agafata n'icyemezo cyo gusezera kuri The Mane.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/byose-bigiye-hanze-dore-uko-marina-yababajwe-na-baadrama-agafata-icyemezo-cyo-kuva-muri-the-mane/

  • Umunyarwandakazi Lilian Mbabazi wakanyujijeho mu rukundo na Radio ari mu munyenga w'urukundo n'umuherwe ukomoka mu Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo n'iyo yakoranye na Kitoko,ndetse akaba yarabyaranye na nyakwigendera Mowzey Radio wahoze mu itsinda rya Goodlife aravugwa mu rukundo n'umuherwe ukomoka mu Rwanda.

    Lilian Mbabazi yamamaye mu itsinda rya Blu*3 nyuma y'uko ritandukanye agakomeza gukora umuziki ku giti cye. Ikinyamakuru Bliz.co.ug cyo muri Uganda cyanditse ko uyu mugabo uri mu rukundo na Liliane Mbabazi ari umucamanza w'umukire ufite inkomoko mu Rwanda akaba yitwa Mucunguzi. We na Lillian Mbabazi ngo bari mu munyenga w'urukundo kandi ngo bakunze kugaragara bari kumwe ahitwa Bugolobi.

    Gusa nta makuru ahagije iki kinyamakuru cyatangaje kuri uyu mugabo urimo gukundana n'uyu muhanzikazi uretse ko bivugwa ko afite agatubutse.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umunyarwandakazi-lilian-mbabazi-wakanyujijeho-mu-rukundo-na-radio-ari-mu-munyenga-wurukundo-numuherwe-ukomoka-mu-rwanda/