Category: Uncategorized

  • Mu Rwanda hagiye gutangira gukorerwa inkingo… – #rwanda #RwOT

    Mu makuru ya Televiziyo y’u Rwanda yo kuri uyu wa Kane tariki 06 Mata, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Tharcisse Mpunga yatangaje ko hari ibiganiro bishobora gutuma mu Rwanda hatangira gukorerwa inkingo z’icyorezo cya Covid-19.

    Dr Mpunga yavuze ko ari intambwe nziza U Rwanda rwaba ruteye, kandi ko rwaha inkingo n’umugabane wa Afurika.                               

                        Dr Tharcisse Mpunga 

    Yagize ati 'Igihugu cyacu kiri gushaka uburyo no mu Rwanda hakorerwa izi nkingo, nizera ko yaba intambwe imwe ikomeye yatuma dushobora kubona inkingo nk'igihugu ariko tukaba twaha na Afurika.“

    Yavuze ko hari icyizere cy’uko U Rwanda rwatangira gukora inkingo za Covid-19, kuko hari abo u Rwanda rukorana nabo bashobora kuza kuzikorera mu Rwanda. Ati “Icyizere kirahari, dufite abo dukorana nabo bashobora kuza kuzikorera mu Rwanda, ibiganiro bigeze kure. Sinakubwira ngo ni ejo cyangwa ejo bundi ariko dufite icyizere ko mu gihe cya vuba bizatanga umusaruro.'

    Dr Mpunga yavuze kandi ko abantu bahawe urukingo rwa Pfizer hafi ya bose bamaze guhabwa doze ya kabiri. Ku bahawe dose ya AstraZeneca ngo hari icyizere ko inkingo zizaza muri uku kwezi na bo bagakingirwa urwa kabiri.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) iragaragaza ko abantu 65 banduye Covid-19 mu Rwanda mu bipimo 3.143 byafashwe, ni mu gihe hakize abantu 166. Abantu bamaze kwandura mu Rwanda bose hamwe ni 25,421, abamaze guhitanwa na covid-19 ni 338 naho abakize ni 23,720 naho abakirwaye ni 1,373.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105394/mu-rwanda-hagiye-gutangira-gukorerwa-inkingo-za-covid-19-105394.html

  • Inama iruta izindi! Queen Cha na Marina bihuj… – #rwanda #RwOT

    The Mane yashinzwe n'umushoramari Bad Rama ubu uhagaze mu ruziga twakwita urungabangabo, mbese yabuze icyo akora n'icyo areka muri iyi minsi n'ubwo yiyerurutsa akavuga ko The Mane izakomeza gukora. Aratangaza ibi mu gihe abahanzi bakomeye bamusezeyeho, bakamusigamo we na Calvin Mbanda.


    The Mane yanyuzemo abahanzi batandukanye barimo; Safi Madiba na Jay Polly, baje kuyita barigendera. Nyuma gato habaye inkundura aho inkingi za mwamba zari zifashe The Mane zayivuyemo, ubwo turavuga, Marina na Queen Cha. Umuziki w'aba bakobwa bombi, twavuga ko uri ku rundi rwego kuko bari mu bahanzi bafite amazina akomeye muri ibi bihe muri muzika nyarwanda.

    Queen Cha na Marina gukora muzika buri muntu ku giti cye, ni byiza ariko ntabwo bazagira ingufu kimwe dore ko n'ubundi abakurikirana muzika, babonaga uburyo Marina ariwe wakoreshwaga cyane muri The Mane, Queen Cha akaba yaramaraga umwaka adasohoye igihangano gishya.


    Queen Cha ari mu bahanzi bafite igikundiro mu Rwanda

    Umuhanzikazi Queen Cha yamaze gutangaza ko yashyize akadomo ku masezerano yari afitanye n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika, The Mane, ni nyuma y'umwaka wari ushize nta ndirimbo n'imwe asohora – ibintu bigaragaza o n’ubundi The Mane yamupfushaga ubusa kandi nyamara afite impano ikomeye.

    Queen Cha yaririmbye mu ndirimbo 'Ikanisa' nayo yakoranye na Marina na Calvin Mbanda, 'Do Me' yakoranye na Marina n’iye bwite 'Romantic' imaze umwaka hanze. Ukurikiranye indirimbo yagaragayemo mu bihe biheruka, ndetse n’ize bwite yakoze mu bihe byashize, nta kabuza wakwemeza ko ahagaze bwuma, ikibura akaba ari ugushyira imbaraga nyinshi mu muziki we.


    Marina ari mu bahanzi bahagaze neza

    Ni mu gihe mugenzi we babanaga muri The mane, Marina, yakoraga cyane bigatera benshi urujijo. Bitewe n'igikundiro n'ubuhanga bose bafite, baramutse bagize igitekerezo bakihuriza hamwe bagakora itsinda, niryo ryahita rikomera mu Rwanda kurusha gukora muzika ku giti cyabo. 

    Itsinda Charly na Nina ni ryo tsinda ry’abahanzikazi nyarwanda ryari rifite ingufu ariko naryo muzika yabo imeze nk'ihagaze mu muhengeri, dore ko bamaze umwaka n'imisago batumvikana mu matwi y'abakunzi b'umuziki Nyarwanda.


    Charly na Nina batacyumvikana muri muzika bari bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no mu mahanga

    Burya itsinda ry'umuziki, iyo ricitse intege, haba hari amahirwe ku bandi bahanzi b'inzaduka gukora itsinda cyangwa abandi bari basanzwe bakora muzika bakaba bahita baziba icyo cyuho ku buryo habaho itsinda ry'abahanzikazi rikomeye.

    Njye mbona Queen Cha na Marina baramutse bahuje impano n’imbaraga buri umwe afite, byafata indi ntera, bashobora no guhitamo akazina bakaba bakwiyita 'QueenMarina' cyangwa QueenMari', n'andi mazina bahitamo baramutse bagize igitekerezo cyo kwihuza. 

    Nta gushidikanya indirimbo zabo zakundwa ku rwego rwo hejuru, niba ubishidikanyaho hita wibuka indirimbo bakoranye ‘Do me’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri Youtube mu mezi 11 gusa ashize kuva bayikoze. 

    REBA HANO ‘DO ME’ INDIRIMBO YA QUEEN CHA FT MARINA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105388/inama-iruta-izindi-queen-cha-na-marina-bihuje-bagakora-itsinda-muzika-yabo-yagira-ingufu-b-105388.html

  • “Hari gahunda ko inkingo za Covid-19 zatangira gukorerwa mu Rwanda”-MINISANTE #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yavuze ko kuba inkingo za Covid-19 zakorerwa mu Rwanda byafasha guhangana n'iki cyorezo gikomeje koreka isi yose.

    Yagize ati 'Igihugu cyacu kiri gushaka uburyo no mu Rwanda hakorerwa izi nkingo, nizera ko yaba intambwe imwe ikomeye yatuma dushobora kubona inkingo nk'igihugu ariko tukaba twaha Afurika.

    Icyizere kirahari, dufite abo dukorana nabo bashobora kuza kuzikorera mu Rwanda, ibiganiro bigeze kure. Sinakubwira ngo ni ejo cyangwa ejobundi ariko dufite icyizere ko mu gihe cya vuba bizatanga umusaruro.'

    Mu minsi ishize,Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y'itsinda rishinzwe gusesengura no kujya inama ku bikwiye gukorwa n'inzego z'ubuzima ku isi,yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe umugabane wa Afurika uzaba ugishingira ku nkingo zikorewe ahandi, uzakomeza kuba inyuma mu kubona izihagije mu gihe zizaba zabaye nke.

    Iyi nama yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, yari iyobowe na Johnson Serleaf wigeze kuba Perezida wa Liberia, afatanyije na Helen Clark wigeze kuba Minisitiri w'intebe wa New Zealand.

    Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko isi yakoze ibishoboka byose mu guhanga na Covid-19, uretse kwirebaho hariho n'ingero z'ubufatanye no gushyira hamwe byabaye, gusa agaragaza ko urebye umuvuduko n'ubukana bw'icyorezo bitari bihagije cyane.

    Yavuze ko amasezerano yo gukumira no kurwanya icyorezo ari kumeza, ariko kuyaganiraho bizafata igihe kugira ngo ashyirwe mu bikorwa.

    Yagize ati 'Dukeneye ibikorwa bifatika kandi byihutirwa.Mbere na mbere uburyo buhamye bwo gusaranganya inkingo ni ugukora inkingo nyinshi aho zikenewe. U Rwanda rurakorana n'abafatanyabikorwa mu kuzana uruganda rwa mbere rukora inkingo muri Afurika.'

    'Igihe cyose Afurika izaba icungira ku bandi, nitwe tuzaba aba nyuma mu kubona inkingo mu gihe zizaba zibaye ingume.'

    Umukuru w'igihugu yavuze ko guhangana n'icyorezo ari ukugira uburyo buhamye bwo kukirinda, kandi ibyo bisaba kwita ku bidukikije n'imihindagurikire y'ikirere.

    Yagize ati 'Niba twumva impamvu indwara zandura zikomeza kwiyongera ziva ku nyamaswa zijya mu bantu, dushobora guhuriza hamwe ibikorwa bigamije kugabanya izo ngaruka.'

    Yavuze ko Guverinoma zigomba kwiga uburyo bwo gushora byinshi kandi mu buryo bwizewe neza, muri gahunda z'ubuzima rusange ndetse n'ubuvuzi bw' ibanze.

    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo habe icyizere cy'inkingo, ari uko hagomba gukorwa izihagije aho bikenewe.

    Yabwiye abari muri iyi nama ko u Rwanda rurimo gukorana n'abafanyabikorwa, kugira ngo hazanwe inganda zikora inkingo ku mugabane wa Afurika.

    Yagize ati 'Mu gihe umugabane wa Afurika uzakomeza gushingira ku nkingo zikorerwa mu bindi bice, tuzakomeza kuba inyuma mu kuvura igihe cyose zizaba ari nke.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/hari-gahunda-ko-inkingo-za-covid-19-zatangira-gukorerwa-mu-rwanda-minisante

  • Urukiko rwagiriye inama imiryango 25 yo muri Bannyahe n'Umujyi wa Kigali bareze #rwanda #RwOT

    Aba baturage bareze umujyi wa Kigali nyuma yo kwanga ingurane bahawe ngo bimuke mu gace bari batuyemo. Gahunda yo gusenya inzu ziherereye muri aka gace kari mu twubatse nabi muri Kigali, hakubakwa mu buryo bugezweho yatangiye muri Nzeri 2017.

    Aba baturage batanze ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge basaba umujyi wa Kigali kubaha ingurane ikwiriye hisunzwe amategeko. Aba baturage bose uko ari 25 bahawe nimero imwe y'urubanza kuko n'ubundi ikiregerwa ari kimwe.

    Uru rubanza rumaze gusubikwa inshuro enye ku mpamvu zitandukanye zirimo iz'icyorezo cya Covid-19 no kuba umujyi wa Kigali wari utarabona abawuhagararira mu mategeko.

    Inzego z'umutekano ziganjemo abapolisi bambaye impuzankano z'akazi barimo n'abapolisi bakuru kugera no ku uhagarariye iperereza ku rwego rw'umujyi wa Kigali n'abandi bari bambaye imyenda ya gisivili, bari bagose urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Kwinjira mu rukiko buri wese yagombaga kubanza gusakwa, ibintu bitamenyerewe mu zindi manza.

    Mu 2017 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo kwimurira abatuye muri Bannyahe mu Murenge wa Busanza mu karere ka Kicukiro.

    Hari abaturage bagaragaje ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyo kubimurira mu nzu, ahubwo bo bagasaba ko bahabwa amafaranga bakishakira aho kuba bihitiyemo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwasubitse-urubanza-imiryango-27-yo-muri-bannyahe-iregamo-umujyi-wa

  • Umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yahishuye ikipe azafana ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League #rwanda #RwOT

    Uyu munyezamu wakoze ibishoboka byose kugira ngo afashe Real Madrid kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League,yagowe n'abasore bato ba Chelsea basatiriye izamu rye kugeza bamutsinze ibitego 3 byose.

    Umunyezamu Courtois wamaze imyaka 7 mu mujyi wa London mbere y'uko ayivamo akerekeza muri Real Madrid muri 2018.

    Nyuma yo gusezererwa,Courtois yavuze ko azafana ikipe ya Chelsea ku mukino wa nyuma yahuye na Manchester City.

    Yagize ati 'Nifuzaga gutsinda iri joro ariko ntibyakunze ariko nzaba ndi gufana Chelsea ku mukino wa nyuma.Mfite inshuti nyinshi n'abakinnyi twakinanye hariya.Ndabifuriza ibyiza gusa ku mukino wa nyuma.Nzaba ndi kubafana.'

    Zinedine Zidane yemeje ko Chelsea yavuze ko ikipe ye yaruhijwe kuri uyu mukino yatsinzwemo 2-0 I Stamford Bridge.

    Yagize ati “Bari bakwiye intsinzi. Twarwanye turanagerageza ariko bari bakwiye gutsinda bagakomeza”.

    “Abakinnyi bakinnye bari bameze neza byo gukina. Ntewe ishema n'abasore banjye: twaragerageje, twageze ahantu kure nk'aha – umukino umwe gusa ngo tugere ku mukino wa nyuma”.

    “Chelsea yakinnye umukino mwiza kandi yakomeje, rero tugomba kuvuga ko bakoze neza”.

    “Twari ducyeneye gukina neza kurushaho ngo dukomeze. Nta mahirwe agaragara y'igitego twagize, bo bayakoze [amahirwe] kandi uwo ni umupira w'amaguru. Ubu turaruhutse turi gutekereza kuri La Liga”.

    “Birumvikana ko tutishimye. Iyo utsinzwe umukino wa kimwe cya kabiri ntabwo wishima kandi ibyo birasanzwe. Biragoye kubyakira, ariko ejo [kuri uyu wa kane] tuzasubira ku kibuga mu myitozo twiteguye kongera gutangira”.

    Avuga ku ntsinzi y'ikipe ye, umutoza Tuchel yagize ati: “Iki ni ikintu gikomeye rwose, rero nshimishijwe cyane n'iyi myitwarire kandi nshimiye cyane iyi kipe”.

    “Iteka nzahora mbivuga, kuri jye Bayern Munich hamwe na Manchester City ni yo cyitegererezo kandi twashakaga gukuramo icyuho tukegera Manchester City”.

    Chelsea izakina na Manchester City y'umutoza Pep Guardiola ku itariki ya 29 y'uku kwezi kwa gatanu i Istanbul muri Turukiya.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-ukomeye-wa-real-madrid-yahishuye-ikipe-azafana-ku-mukino-wa-nyuma-wa

  • Perezida Kagame azaganirira i Paris na bamwe mu basirikare b'u Bufaransa bari mu Rwanda hagati ya 1990-1994 – #rwanda #RwOT

    Jeune Afrique yatangaje ko Perezida Kagame azaba ari i Paris mu Bufaransa tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021, aho azitabira inama ebyiri, imwe yiga ku kibazo cy'umutekano muke muri Sudani n'indi yiga ku iterambere ry'ubukungu bwa Afurika.

    Usibye izo nama, Perezida Kagame azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bahoze ari abofisiye mu Ngabo z'u Bufaransa, bari mu nshingano hagati ya 1990 na 1994 ubwo we [Kagame] yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu Ingabo za RPA zari zihanganyemo na Leta ya Habyarimana yanakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ishyigikiwe n'u Bufaransa.

    Bivugwa ko gahunda y'ibi biganiro yanogerejwe i Kigali tariki ya 9 Mata. Byagarutsweho mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Vincent Duclert wari mu ruzinduko i Kigali ubwo yashyikirizaga Umukuru w'Igihugu raporo ivuga ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Vincent Duclert yavuze ko muri iki gihe umubano w'u Bufaransa n'u Rwanda wafashe icyerekezo gishya.

    Amakuru avuga ko muri iyo nama, Perezida Kagame yagejeje kuri Duclert icyifuzo cyo kongera guhura na Général de brigade Éric de Stabenrath. Mu 1990, bombi bitabiriye amasomo ya Gisirikare mu Ishuri rya Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyo gihe Kagame wari woherejwe na Uganda mu mwanya wa Fred Rwigema, ntiyabashije gusoza amasomo ye kuko yayacikirije nyuma y'urupfu rwa Rwigema wishwe mu minsi ya mbere y'igitero cyo kubohoza igihugu.

    Undi Perezida Kagame azahurira nawe i Paris ni Jean Varret w'imyaka 86, wari ushinzwe ibikorwa by'ubufatanye mu bya gisirikare muri Leta y'u Bufaransa hagati ya 1990 na 1993.

    Usibye abo bagabo, undi watumiwe muri ibyo biganiro ni Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda hagati ya Kamena na Kanama 1994 gusa we ashobora kutitabira kubera ibibazo by'ubuzima bwe butifashe neza.

    Undi muntu wari mu Rwanda mu Ngabo z'u Bufaransa uzitabira ibyo biganiro ni Colonel René Galinié w'imyaka 81 wari Umukuru w'Ishami ry'Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y'u Bufaransa n'u Rwanda, wakoreraga muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda.

    Usibye aba bahoze ari abasirikare, Perezida Kagame azahura kandi na Yannick Gérard wari Ambasaderi w'u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990.

    Umwe mu bayobozi bo mu Rwanda utatangajwe amazina, yavuze ko Perezida Kagame yakiriye neza iki gikorwa cyo guhura n'aba basirikare. Ku rundi ruhande, umusirikare uri mu bagiye guhura na Perezida Kagame, yabwiye Jeune Afrique ko ari iby'agaciro gakomeye.

    Ati 'Iyo mu buto bwanjye nkiri Lieutenant mbwirwa ko ngiye guhura na Général de Gaulle, nari kumva ari iby'agaciro kandi biteye amatsiko.'

    U Rwanda n'u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n'uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Gusa Raporo ya Duclert iherutse gukorwa n'u Bufaransa, ifatwa n'u Rwanda nk'intangiriro nshya y'urugendo ruganisha ku mubano mwiza ushingiye ku kuri kw'amateka n'ubwubahane hagati y'ibihugu byombi.

    Général Eric de Stabenrath yize mu ishuri rimwe na Perezida Kagame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Jean Varret w'imyaka 86, yari ashinzwe ibikorwa by'ubufatanye mu bya gisirikare muri Leta y'u Bufaransa hagati ya 1990 na 1993

    Colonel René Galinié ni umwe mu bazahura na Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-azaganirira-i-paris-na-bamwe-mu-basirikare-b-u-bufaransa-bari

  • Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yakatiwe imyaka 25, Ndayizera Phocas ahabwa imyaka 10; bombi bahamijwe iterabwoba – #rwanda #RwOT

    Ntamuhanga waburanye adahari yahanishijwe igifungo cy'imyaka 25 mu gihe Ndayizera we yahanishijwe gufungwa imyaka 10.

    Aba bagabo babiri baburanaga hamwe n'abandi 12 bakurikiranyweho ibyaha bitatu bishingiye ku mugambi wo gucura ibisasu byagombaga guterwa muri Kigali ahari ibikorwaremezo by'amashanyarazi no ku bigega bya lisansi.

    Uko ari abantu 14, baregwaga ibyaha bitatu, bifite imvano kuri Ntamuhanga Cassien ushinjwa kuba ari we wari ku isonga ryo gushaka abantu bamufasha gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshejwe umugambi wo kubuhirika.

    Ntamuhanga ngo yashatse Ndayizera Phocas kugira ngo banoze umugambi wo gukora ibisasu byo mu bwoko bwa 'Dynamite', byanafatanywe Ndayizera ubwo yatabwaga muri yombi mu Ugushyingo 2018.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bisasu byagombaga gukorwa, bikajya bituritswa hakoreshejwe telefoni hanyuma bazarangiza uwo mugambi bakazatoroka banyuze muri Uganda.

    Bari barashatse abantu bashobora kuzajya babitega ndetse buri wese ahitamo aho azatega igisasu cye. Mu havuzwe harimo i Jali kuri Station y'amashanyarazi, i Nyabugogo iruhande rw'ibagiro ahazwi nka Oprovia na Kimisagara kuri Maison de Jeunes.

    Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntamuhanga yasabye Ndayizera ko yashaka umuntu wakora ibisasu bikoresha ikoranabuhanga rya 'Wireless' ku buryo byajya bituritswa na telefoni. Usibye ibyo, Ndayizera ngo yari yaragiranye umugambi na Ntamuhanga wo guturitsa ibisasu muri Kigali mu guhungabanya ubutegetsi buriho.

    Ndayizera kandi ngo yakodesheje inzu y'ibihumbi 70 Frw i Muhanga yakorerwagamo ibyo bisasu. Uwakoraga ibyo bisasu ni Karangwa Eliaquim, wari ufite ubuhanga mu by'ikoranabuhanga, abaka yari aziranye na Ndayizera bishingiye ku mishinga yakoraga, undi akayikoraho inkuru ubwo yakoreraga BBC.

    Urukiko rwavuze ko Ntamuhanga yashinjwe na Ndayizera haba mu ibazwa mu Bushinjacyaha no mu Bugenzacyaha ndetse no mu rukiko, bishingiye ku kuba yemeza ko bagiranaga ibiganiro amubaza niba yabona umuntu ushobora gukora ibisasu.

    Ngo Ndayizera na Karangwa bakoze igiteranyo cy'amafaranga akenewe kugira ngo bakore iryo ibyo bisasu, basanga ari ibihumbi 15$, ariko babibwiye Ntamuhanga ababwira ko ari menshi ko bishobora gukorwa ku 1500$.

    Urukiko rwavuze kandi ko Ntamuhanga yoherereje Karangwa amadolari 579$ yo kugura ibikoresho ngo atangire gukora ibyo bisasu. Ayo mafaranga yayohereje mu Ugushyingo 2018.

    Ndayizera na Karangwa kandi ngo bemeye ko mu biganiro bagiranaga, bakoreshaga imvugo zizimije nk'imizigo n'ibinini mu kuvuga ibisasu, umuti wa Kinyarwanda bavuga ibisasu bikoreye ubwabo, umuti wa kizungu bashaka kuvuga ikoranabuhanga rya telefoni rishobora guturitsa ibisasu n'andi magambo.

    Urukiko rwavuze ko hari ibimenyetso bigaragara by'uko Ndayizera na Karangwa bemeye umugambi wabo na Ntamuhanga wo guturitsa ibisasu, hashingiwe ku buryo bisobanuye mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha.

    Rwavuze ko mu ibazwa Ndayizera yavuze ko yashutswe ndetse ko yandikiye inzego nkuru z'igihugu asaba imbabazi yabitekerejeho. Karangwa mu ibazwa yemeye icyaha, ariko ngo ntiyari azi icyo ibyo agiye gukora bizakoreshwa ndetse ko atari azi ko uwo bavugana ari Ntamuhanga kuko ngo yabimenye umunsi umwe mbere y'uko afatwa.

    Urukiko rwavuze ko ibyo bemeye babazwa mu iperereza bishimangirwa n'ubutumwa bwa WhatsApp bo ubwabo bavuga ko bagiye bohererezanya na Ntamuhanga bugaragaza ubushakashatsi Ndayizera yakoze kuri 'Dynamite'.

    Rwagaragaje kandi ko Karangwa, Ndayizera na Ntamuhanga bagiranye ubwumvikane bwo guturitsa ibisasu, ko kuba ibyo bavuze mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha barageze mu rukiko bakabihindura bidasobanuye ko koko ibyo bemeye mbere batigeze babikora koko.

    Bo baburanaga bavuga ko bemeye ibyaha bakekwaho kubera igitutu n'iyicarubozo bakorewe kuko ngo abashinzwe umutekano babarindaga bari barabihanangirije, bababuza guhindura imvugo.

    Urukiko rwanzuye ko Ntamuhanga, Ndayizera, Karangwa n'abandi batanu baregwa hamwe bahamwa n'icyaha cyo gucura umugambi wo gukoresh binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda n'icyaha cy'ubugambanyi bwo gukora igikorwa cy'iterabwoba.

    Rwemeje ko badahamwa n'icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose.

    Ntamuhanga yahanishijwe igifungo cy'imyaka 25 kuko ariwe watangije ubugambanyi mu gihe Ndayizera, Karangwa na bagenzi babo batanu bo bahanishijwe igifungo cy'imyaka 10 nyuma yo guhamwa n'ibyaha ariko urukiko rugasanga ibyo bakoze nta ngaruka byateye igihugu.

    Ni mu gihe abandi batandatu bo baregwa hamwe bo bagizwe abere, rushimangira ko badahamwa n'icyaha icyo aricyo cyose, ko bakwiriye guhita barekurwa.

    Ntamuhanga Cassien yaburanishijwe adahari kuko yatorotse gereza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017

    Phocas Ndayizera, Umunyamakuru wumvikanaga kuri BBC, yatawe muri yombi mu mpera za Ugushyingo 2018


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntamuhanga-cassien-watorotse-gereza-yakatiwe-imyaka-25-ndayizera-phocas-ahabwa

  • Abanyamakuru bashinjwa gukwirakwiza impuha bagiye kuburana mu mizi – #rwanda #RwOT

    Abo banyamakuru uko ari batatu, Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Schadrack batawe muri yombi mu Ukwakira 2018 bashinjwa cyo 'gutangaza amagambo cyangwa amashusho binyuranye n'uko byafashwe'.

    Babanje kuburanishwa n'urukiko rw'ibanze rwa Nyarungenge, nyuma rwiyambura ububasha urubanza rwoherezwa mu rukiko rukuru.

    Umuvugizi w'Inkiko, Mutabazi Harrisson yabwiye IGIHE ko tariki 2 Kamena 2021 aribwo bazatangira kuburanishwa mu mizi.

    Umwe mu bunganira abo banyamakuru, Me Ibambe Jean Paul yavuze ko bataramenyeshwa itariki y'urubanza, ariko ko bagitegereje.

    Kubera ko bari bamaze igihe kinini bataraburanishwa, Ibambe yavuze ko bari baratanze ikirego mu rukiko rw'ubujurire basaba kurekurwa by'agateganyo, naho bari bagitegereje itariki y'urubanza.

    Yagize ati 'Byageze aho tubona birimo biratinda dusaba ko barekurwa by'agateganyo ariko tugira ikibazo kubera ko twaraburanye mu rukiko rw'ubujurire, umucamanza waburanishije urwo rubanza ejobundi bamujyana mu rukiko rw'ikirenga kuba umucamanza, batubwiye ko bazongera kuduhamagara.'

    Icyaha cyo gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by'amahanga aba banyamakuru bakurikiranyweho, gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 7 na 10. Icyo bashinjwaga mbere cyo gutangaza amagambo cyangwa amashusho binyuranye n'uko byafashwe', gihanishwa igifungo cy'umwaka umwe.

    Ubushinjacyaha buvuga ko abo banyamakuru bifashishaga inkuru zatangajwe n'ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda bakazihindurira imitwe, izindi bakazihimbira bagamije ko zirebwa cyane kuri YouTube.

    Icyo gihe Ubushinjacyaha bwatanze ingero z'imitwe imwe yazo zirimo iyagiraga iti 'Abashyigikiye FPR ntibazi ibyo barimo; Iby'impunzi za Kiziba bikomeje kuba agatereranzamba; Mu Rwanda hagiye kumeneka amaraso menshi hasigaye gato; Umurenge wa Nyabimata wigaruriwe n'inyeshyamba, Leta y'u Rwanda ifite ubwoba bwinshi cyane RNC ya Kayumba irakataje' n'izindi.

    Abaregwa bavuga ko bashinze Iwacu Tv bagamije gukorera amafaranga nubwo batigeze bayandikisha mu mategeko.

    Bavuze ko bari bagamije gushyiraho inkuru bakoraga mu bindi bitangazamakuru, indirimbo n'ibiganiro bitandukanye, ariko ko hari zimwe mu nkuru ubushinjacyaha buvuga zitigeze zishyirwaho ariko zose zitakozwe hagamijwe gukwirakwiza impuha no guteza imvururu.

    Urubanza ruzabera mu rukiko rukuru tariki 2 Kamena 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamakuru-bashinjwa-gukwirakwiza-impuha-bagiye-kuburana-mu-mizi

  • Abafite inganda bahawe umukoro wo gufasha leta guhanga imirimo – #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko aba bayobozi bagiriye muri aka gace gakoreramo inganda kuri uyu wa Kane tariki 6 Gicurasi 2021, muri gahunda ijyanye no kwizihiza Icyumweru cyahariwe Umurimo, hanarebwa uko inganda zabashije kubungabunga abakozi bazo mu bihe bidasanzwe byo guhangana na Covid-19.

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda igaragaza ko muri iki cyanya habarizwa inganda 146 zitanga akazi ku bantu bagera ku bihumbi 10 bari mu byiciro byose, baba abakuze ndetse n'abakiri urubyiruko, abagabo ndetse n'abagore.

    Inganda zubatse muri iki cyanya zikora ibijyanye n'ibyo kurya no kunywa, izitunganya umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, izindi zigakora ibikoresho by'ubwubatsi, hari izikora ibindi bikoresho bitandukanye birimo imyenda, iby'ikoranabuhanga ndetse n'inzu zo kubikamo ibikoresho.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata yavuze ko intego leta ifite ari ugukomeza kubaka ibyanya by'inganda hirya no hino mu gihugu kugira ngo hakomeze guhangwa imirimo by'umwihariko muri ibi bihe byo guhangana n'ingaruka zasizwe na Covid-19.

    Ati 'No mu bindi byanya dufite tugenda dukurikirana kugira ngo tumenye ngo ni umubare ungana gute w'imirimo ziri guhanga, bikaba byatuma abantu babasha kubona amafaranga atuma bagira imibereho.'

    Yakomeje avuga ko n'ubwo hari inganda zagiye zigabanya abakozi kubera icyorezo cya Covid-19, hashyizweho Ikigega Nzahurabukungu gifasha abafite inganda kugira ngo babashe kongera gukora neza bityo batange imirimo.

    Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yashimye by'umwihariko inganda zabashije kubungabunga umurimo n'abakozi bazo mu bihe bya Covid-19, azishishikariza gukomeza kugira uruhare mu ihangwa ry'umurimo no kuwunoza nk'inzira yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere rirambye.

    Ati 'Mu nganda twasuye twabonye bubahiriza amabwiriza y'ubuzima n'umutekano w'abakozi, twabonye babaha ikiruhuko gitaganywa n'itegeko n'ibindi. Icyo twabasabye ni uko bakomeza gukora neza bahanga imirimo mishya ndetse n'aho bagiye bagabanya abakozi bakaba bareba uko bagarurwa mu mirimo.'

    Umuyobozi w'Uruganda rwa ADMA International Ltd rukora ibijyanye na za biscuits , Mazen A Dakik yavuze ko muri ibi bihe bya Covid-19, bagiye bakora ibishoboka byose bakubahiriza amabwiriza y'ubwirinzi ariko nta mukozi watakaje akazi.

    Ati 'N'ubundi twebwe ibyo dukora ni ibiribwa, ntabwo twigeze dufunga imiryango ariko twakoraga twubahirije amabwiriza aho bamwe bakoraga uyu munsi abandi ejo gutyo gutyo ariko turabona imibare y'abandura Coronavirus igenda igabanyuka ku buryo twizeye ko mu bihe biri imbere twakwagura tugatanga akazi ku bandi bakozi.'

    Mazen A Dakik yavuze ko n'ubwo habayeho kutinjiza amafaranga menshi nk'ayo bari basanzwe binjiza mbere y'uko iki cyorezo kiza ariko ngo bashima ubuyobozi bw'igihugu bwemeye ko inganda zikora ibiribwa zikomeza gukora no mu bihe bikomeye.

    Buri mwaka, tariki ya 01 Gicurasi, u Rwanda rwifatanya n'isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: 'Duteze imbere umurimo, isoko yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere'.

    Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'umurimo, hateganyijwe Icyumweru cy'Umurimo cyatangiye tariki ya 01 Gicurasi 2021 kikazasozwa tariki ya 7 Gicurasi 2021.

    Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, nta munsi mukuru wabaye ku rwego rw'Igihugu nk'uko byari bisanzwe. Hateguwe ibiganiro byibanze ku gushishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo guteza imbere umurimo.

    Ibi biganiro kandi byashishikarizaga abantu gushyira imbaraga mu gusigasira imirimo no kuyibyaza umusaruro; ndetse no gushyigikira imishyikirano hagati y'abakozi n'abakoresha hagamijwe kongera umusaruro; no kwimakaza umuco wo kuzigama.

    Abafite inganda basabwe gufasha mu rugamba rwo guhanga imirimo

    Abayobozi basobanuriwe imikorere ya zimwe mu nganda ziri muri Special Economic Zone

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali basuye icyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro

    Mu cyanya cyahariwe inganda harimo n’inganda zikora imyenda

    Zimwe mu nganda zikorera muri Special Economic Zone ntabwo zigeze zihagarika abakozi bazo mu bihe bya Covid 19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-inganda-bahawe-umukoro-wo-gufasha-leta-guhanga-imirimo

  • Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC – #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko Muthuki yakirwa na Perezida Kagame, yabanje kugirana ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Vincent Biruta, wari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ushinzwe Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Nshuti Manasseh.

    Muthuki ari kumwe na Martin Ngoga, Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko ya EAC, Nestor Kayobera ukuriye Urukiko rwa EAC, Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe guteza imibanire Christophe Bazivamo, ndetse n'Umujyanama wa EAC, Dr. Anthony Kafumbe.

    Mu byagenzaga Muthuki harimo kumurika imigabo n'imigambi ye, dore ko uyu mugabo amaze ukwezi kumwe gusa ahawe izo nshingano, aho yiyemeje kuzamura 40% by'ubucuruzi bukorerwa muri EAC.

    Muthuki kandi ari kugenzwa no gusobanurira abayobozi b'u Rwanda na Uganda, ibya dosiye yo kwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia mu bihugu bigize uyu Muryango.

    Mu bindi biri ku murongo w'ibigenza uyu Munyamabanga Mukuru, ni ugusura ibigo bya EAC biri muri buri gihugu birimo Komisiyo ya EAC igamije guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga, EASTECO, iri mu Rwanda, Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Imokoranire ya za Kaminuza mu bihugu bigize EAC, IUCEA, ndetse n'Ikigo Gishinzwe Kugenzura Umutekano w'Ikirere cya EAC, CASSOA, biri muri Uganda.

    Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC n’itsinda yari ayoboye

    Peter Muthuki yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

    Martin Ngoga, Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko ya EAC yari mu itsinda ryakiriwe na Perezida Kagame

    Perezida Kagame yahawe impano y’igishushanyo

    Ubwo Muthuki Peter yasobanuriraga Perezida Kagame impano yahawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umunyamabanga-mukuru-wa-eac