Category: Uncategorized

  • Umukobwa w'uburanga yahawe isomo rikomeye ageze mu muhanda nyuma yo kuva mu rugo yambaye akenda k'imbere gusa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'uburanga yahawe urwamenyo mu isoko ,ubwo yavaga mu rugo yambaye akenda k'imbere gusa.Mu mafoto n'amashusho yatambutse mu bitandagazamauru birimo antikanews yerekanaga uburyo uyu mukobwa wo muri Afurika y'Epfo nta kibazo byamuteye kuva mu rugo yambaye ibimukoza isoni.

    Uyu mukobwa yagaragaye yambaye akenda k'imbere akenyeye igitambaro ariko umurebeye imbere agakorwa n'isoni. Yari afite Telefone mu ntoki agenda ayikandamo yambaye n'utwuma tujyana amajwi mu matwi (HeadPhone). Uwakubitaga amaso uyu mukobwa yagombaga kurangara bitewe no gushira isoni kwe.

    Yageze aho agera mu isoko ahantu hari abantu benshi, ni bwo abantu bahise bahurura bamuvugiriza induru. Amaze kubona ko ibintu byafashe indi ntera, yigiriye inama yo kwiruka ahunga abantu. Byabaye iby'ubusa kuko bari bamutangatanze bamugize nk'ufite ikibazo mu mutwe, ni ko guhita yikinga ku gikuta. Yahise ahamagara kuri Telefone yaka ubufasha bw'uwamukura aho hantu.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wuburanga-yahawe-isomo-rikomeye-ageze-mu-muhanda-nyuma-yo-kuva-mu-rugo-yambaye-akenda-kimbere-gusa/

  • Imvano y’ubwiyongere bw’ubushomeri: Imirimo ihangwa ku mwaka yaragabanutse mu 2020 –

    Ibarura riheruka ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, rigaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga abafite 16 kujyana hejuru, bose hamwe ari 7.472.601, ni ukuvuga ko abasaga miliyoni 7,4 bemerewe n’itegeko nk’abashobora gushaka akazi no kugakora.

    Muri abo bantu bose ariko, abafite akazi kanditse, babona umushahara cyangwa inyungu ni 3.460.860. Ni ukuvuga ko ikigereranyo cy’abafite akazi mu Rwanda ari 46,3%.

    Abadafite akazi [barimo abashomeri ariko bari gushakisha akazi kandi biteguye gukora] ni 752.112. Ni ukuvuga ko ikigereranyo cy’abadafite akazi ari 17,8%. Muri aba bantu badafite akazi ariko harimo abakora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi babarwa nk’aho ari abashomeri, aba bangana na 53,1% mu gihe abandi badafite akazi ari 46,9%.

    Iyi mibare ya NISR igaragaza ko abafite akazi mu buhinzi n’ubworozi ari 39,1%, inganda bakaba 20,4% naho serivisi bakaba ari 40,5%.

    Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo itangaza ko hari ibimaze gukorwa kugira ngo hagerwe ku ntego yo guhanga imirimo mishya 1.500.000 ibyara inyungu nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (2017-2024).

    Ibarura rya Mifotra rigaragaza ko mu 2010, hahanzwe imirimo 104.000 naho mu 2014 hahangwa 146.000 mu gihe iyahanzwe mu 2017, yari 155.994 naho mu 2018 igera ku 206.190. Mu 2019, hahanzwe imirimo 223.781 mu gihe mu 2020 imirimo yahanzwe yose hamwe yari 192.171.

    Covid-19 yakomye mu nkokora gahunda yo guhanga imirimo mishya

    Icyorezo cya Covid-19, cyazahaje igihugu cyose muri rusange ariko by’umwihariko urwego rw’umurimo. Muri Gashyantare 2020, mbere ya Covid-19, abantu bari bafite imirimo bari 3.568.934 baza kugabanyuka bagera kuri 3.199.104 nyuma ya guma mu rugo yo muri Gicurasi 2020.

    Icyegeranyo cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko muri Mata 2020, habayeho igabanyuka rya 40,6% ugereranyine na Gashyantare 2020.

    Imirimo igabanyijwe mu byiciro bitatu birimo iyo mu nganda yazamutseho 5,3% mu gihe imirimo yo mu rwego rwa serivisi yagabanyutseho 14,2% ndetse n’ijyanye n’urwego rw’ubuhinzi yagabanyutseho 12,9%.

    Muri rusange NISR igaragaza ko ikigero cyo kubura akazi cyazamutse. Muri Gicurasi 2020, cyari kuri 22,1% bivuze ko umubare w’abadafite akazi wavuye kuri 536.714 bari badafite akazi muri Gashyantare ukagera kuri 905.198 bari badafite akazi muri Gicurasi 2020.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, aherutse kubwira IGIHE ko intego leta ifite ari ugukomeza kubaka ibyanya by’inganda hirya no hino mu gihugu kugira ngo hakomeze guhangwa imirimo by’umwihariko muri ibi bihe byo guhangana n’ingaruka zasizwe na Covid-19.

    Ati “No mu bindi byanya dufite tugenda dukurikirana kugira ngo tumenye ngo ni umubare ungana gute w’imirimo ziri guhanga, bikaba byatuma abantu babasha kubona amafaranga atuma bagira imibereho.”

    Yakomeje avuga ko n’ubwo hari inganda zagiye zigabanya abakozi kubera icyorezo cya Covid-19, hashyizweho Ikigega Nzahurabukungu gifasha abafite inganda kugira ngo babashe kongera gukora neza bityo batange imirimo.

    Ingamba zitezweho kuzahura ihangwa ry’imirimo mishya harimo guteza imbere ubumenyi hashingiwe ku bikenewe n’ibizaba bikenewe mu minsi iri imbere ku isoko ry’umurimo.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo igihugu kivane mu ngaruka zasizwe n’iki cyorezo cya Covid-19.

    Yavuze ko ukongera kuzahura ubukungu ndetse no guhanga imirimo mishya bizakomeza kugirwamo uruhare n’abikorera.

    Minisitiri Kayirangwa yavuze kandi ko ishoramari ry’u Rwanda muri iki gihe rikwiye kwibanda ku nzego zifite ubushobozi bwo guhanga imirimo myinshi.

    Ati “Tuzakomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe Made in Rwanda iri kutugaragariza, mu kuzahura ubukungu no guhanga imirimo mishya.”

    Minisitiri Kayirangwa ashimira imbaraga z’abafatanyabikorwa bakomeje gufasha Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo hagerwe ku ntego yo guhanga imirimo kandi ibyara inyungu.

    Inganda zikora imyambaro ya Made in Rwanda ziri mu zihanzwe amaso nk’izizafasha mu guhanga imirimo mishya

    Abakora mu nganda zitunganya ibyo kurya bari mu batakaje imirimo mu bihe bya Covid-19

  • NIRDA yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yiha umukoro wo gukumira abayipfobya –

    NIRDA (National Industrial Research and Development Agency) ni ikigo cyasimbuye icyahoze ari IRST (Institut de Recherche Scientifique et Technologique). By’umwihariko bibutse abari abakozi ba IRST bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyo gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 kibanzirizwa n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse ahahoze hari icyicaro gikuru cya IRST rwerekeza ku rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bashyiraho indabo bunamira imibiri y’abazize Jenoside ihashyinguye.

    Nyuma yaho bagarutse mu kigo cya NIRDA bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruhari.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Sekomo Christian, yavuze ko kugeza ubu abari abakozi ba IRST bagera kuri 20 ari bo bamenyekanye amazina ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Abo bakozi uko ari 20 biciwe hano mu kigo, bose bashyinguye mu rwibutso rwa Kaminuza. Bari abakozi bafitiye akamaro igihugu kuko IRST yakoraga ubushakashatsi n’ikoranabuhanga byafashaga igihugu mu iterambere.”

    Dr Sekomo yavuze ko kuba hari abashakashatsi n’abahanga bagize uruhare muri Jenoside, bakishora mu bwicanyi bakica abo bakoranaga, byabasigiye umukoro wo gukumira ko Jenoside yazongera kuba ukundi.

    Yavuze kandi ko nk’abashakashatsi bazakomeza gukoresha ubuhanga bwabo mu guteza imbere igihugu no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Muri iki kigo hari ibimenyetso byinshi bigaragaza uko ivangura ryatangiye mu Rwanda. Twebwe nk’abashakashatsi tugomba kubibungabunga kugira ngo twerekane imizi n’inkomoka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twereke n’abashaka kuyipfobya ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.”

    Bamwe mu bafite ababo biciwe muri IRST basabye abashakashatsi kunga ubumwe no kubitoza abandi kugira ngo Jenoside itazongera kuba.

    Kamukesha Epiphanie ati “Marume yari umushakashatsi yicirwa muri iki kigo muri Jenoside; icyo nasaba abashakashatsi ni ukunga ubumwe birinda amacakubiri kandi bakajya babyigisha n’abandi kugira ngo jenoside ntizongere kuba mu gihugu cyacu.”

    Abakozi na NIRDA baganiriye na IGIHE nabo bavuze ko bazakomeza guharanira kunga ubumwe birinda ko hagira uwongera kubabibamo amacakubiri nk’uko byagenze kuri bakuru babo bakoraga muri IRST.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Sekomo Christian, yavuze ko kugeza ubu abari abakozi ba IRST bagera kuri 20 ari bo bamenyekanye amazina ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    NIRDA yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yiha umukoro wo gukumira abayipfobya

    Bamwe mu bafite ababo biciwe muri IRST basabye abashakashatsi kunga ubumwe no kubitoza abandi kugira ngo Jenoside itazongera kuba

    Bunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Dr Sekomo yavuze ko nk’abashakashatsi bazakomeza gukoresha ubuhanga bwabo mu guteza imbere igihugu no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    [email protected]


  • Imwe mu mico igayitse ishobora gutuma umusore azinukwa umukobwa burundu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impuguke mu gihugu cy'u Bufaransa, umuganga witwa Leleu, avuga ko nyuma yo gukora ubushakashatsi yasanze abahungu bari mu rukundo bakunda kurakazwa cyane n'iyi mico igera kuri 7 iyo igaragajwe n'abakobwa bakundana.

    1.Kubeshya

    Umuhungu ugukunda by'ukuri, nta na rimwe ajya yifuza kubona wamubeshye kuko iyo umuhungu agukunda atakubeshya kandi yumva urukundo agufitiye ruhamanya n'umutima we, iyo umubeshye cyangwa ukabigerageza biramuhungabanya cyane kubera imabaraga aba agutakazaho yaba mu bitekerezo, mu mishinga, mu bikorwa, ngo babigereranya no kumuca umugongo.

    2.Gusesengura ibintu cyane

    “Ejo yanyise cheri ampamagaye cyangwa anyitabye none uyu munsi ntabyo yanyise ko. Ibyo bisobanura iki ? Ntabwo akinkunze nka mbere se,….?' Uru ni urugero rushobora gutera umukobwa kwibaza no gusesenguramo byinshi ariko burya ngo abahungu bo iyo bumva nta kibazo gihari hari ibintu byinshi bavuga batabyitayeho.

    Iyo rero umuhungu ngo ukunda kumugarura ku bintu byashize kera wabigize ikibazo biramubangamira bikanamutera gutangira kukwikandagiraho akumva ubwisanzure yihaga imbere yawe buragenda bushira, kubera ko abahungu bakunda ubwisanzure mu rukundo rw'ukuri, ibi ngo ntibabikunda na gato.

    3.Kuba umukobwa bakundana yisuzugura

    Ngo kwisuzugura no kwishyira hasi ni kamwe mu tumenyero tw'abagore bamwe na bamwe cyangwa se kwitinya no kutigirira icyizere. Iyi myitwarire rero iyo mukundana n'umuhungu ntaba akiyigushakaho kuko ngo hari ubwo igutera kwifata nabi, kwigira nk'umunyamahanga imbere ye kandi we aba yumva mwakwisanzuranaho.

    4.Kubaca mu ijambo

    Igihe umuhungu abwira umukobwa bakundana aba ashaka ko amutega amatwi kandi akamwereka ko amwitayeho. Akenshi abahungu iyo bari kubwira abakunzi babo ibintu bigaragara ko nta rwenya babifitemo babababihaye agaciro akaba ari nayo mpamvu bataba bashaka ko abakunzi babo babwira batarangara cyangwa ngo babace mu ijambo.

    Iyo weretse umuhungu ko witaye ku byo ari kukubwira bituma agera kure akakubwira n'andi mabanga ye menshi ndetse ntanatinya kukubwira n'ibyiyumviro bye ariko iyo umweretse ko utamwitayeho ni ha handi ashaka noneho undi abitsa amabanga yari yarakugeneye, uwo abona ko amwumva kandi amwitayeho.

    5.Kuvuga imibanire yawe n'umuhungu mukundana cyane cyane umuvugaho n'abandi bakobwa bagenzi bawe

    Ngo abahungu ntibakunda na mba ko abakobwa bakundana bamenera abandi bakobwa bagenzi babo imibanire yabo mu rukundo. Kubera ko mu rukundo habamo amabanga menshi cyane kandi y'umwihariko umukobwa utazi kugirira ibanga umukunzi we ntabwo abahungu bamwishimira.

    6.Kwigira umukobwa w'umunyamahane

    Umukobwa uhora mu makimbirane n'abo babana, bakorana,… iyo afite umuhungu bakundana biramurakaza na cyane iyo amenye ko ayo makimbirane aturuka ku mukunzi we.

    7.Kubabaza ibibazo byo kubapima cyangwa kubagerageza

    Urugero niba muhuye n'umukobwa ukabona amurebyeho gato, ugahita umubaza ngo 'Uriya mukobwa si mwiza ? Njye ndi mubi kuri we ? ''

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/imwe-mu-mico-igayitse-ishobora-gutuma-umusore-azinukwa-umukobwa-burundu/

  • Akanyamuneza mu maso ya myugariro Muvandimwe JMV nyuma y’ibirori byo gusoza amasomo ya Kaminuza(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Police FC, Muvandimwe Jean Marie Vianney ku buryo bweruye yiyongereye ku mubare w’abakinnyi ba ruhago b’abanyarwanda basoje Kaminuza, ni nyuma y’ibirori byo gusoza aya mashuri bizwi nka 'Graduation’ byabaye ku munsi w’ejo.

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021, nibwo abanyeshuri bize muri Kaminuza yigenga ya Kigali(ULK), bakoze ibirori byo kurangiza amasomo yabo(Graduation).

    Muvandimwe akaba ari umwe muri abo aho asoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor’s degree) mu bijyanye n’imari(Finance).

    Tariki 26 Gashyantare nibwo Muvandimwe JMV yanyuze imbere y’abarimu bamwigishije abamurikira igitabo yanditse asoza amasomo ye ndetse anagisobanura bizwi mu rurimi rw’amahanga nka 'defense’.

    Ni amasomo yize mu gihe cy’imyaka 3 kuva muri 2017 akaba yarayasoje uyu mwaka wa 2021.

    Urugendo rwe mu masomo

    Ubwo yamaraga kumurika igitabo cye, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ari urugendo rutari rworoshye n’ubwo rwari rigufi, rwamusabye kwigomwa byinshi harimo n’umwanya yaboneraga inshuti ze.

    Ati'ni urugendo rusa n’aho rwari ruto ariko kuri njye rwari rurerure cyane. Kwiga imyaka 3 ubifatanya no gukina ni ibintu bitari byoroshye ariko iyo ufite intego hari bimwe wigora kugira ngo ugire ibindi ugeraho. Hari kwigomwa inshuti, ukigomwa umwanya .'

    'hari ibyo wirengagiza rimwe bikaba byatuma ushwana n’inshuti zawe, kubonana nabo ukabiha umwanya muto cyane .'

    Ku mwaka we wa nyuma, yaje guhura n’imvune bari no mu mwiherero atemerewe gusohoka kandi ni nabwo bari bageze mu gihe cy’ibizami.

    Ati'ndi mu wa 3 ejobundi turimo kurangiza nibwo nagize imvune kandi urabizi ko twari mu mwiherero tutemerewe gusohoka, kandi nibwo twari twinjiye mu bizami, nabuze uko mbikora gusa nabikoze maze koroherwa.'
    Avuga ko ubwo yari arangije umwaka wa mbere wa Kaminuza yari yafashe umwanzuro wo kureka ishuri ariko kubera igitsure cy’ababyeyi be ahitamo kuyakomeza.

    Ati'Ababyeyi banjye baramfashije cyane. Nukuri ni urugamba rutari rworshye. Ubwo nari nsoje umwaka wa mbere nari nafashe umwanzuro wo kureka ishuri burundu ariko ababyeyi banjye barabyanga, kuko icyo gihe nari nk’iri umwana bamfatira imyanzuro, bitandukanye n’ubu, yego n’ubu barangenga ariko hari imyanzuro mfata ntabagishije inama.'

    Impamvu yahisemo kwiga kandi kandi afite akazi kamuhemba azanakora igihe kirekire ni uko n’ubundi ngo ababyeyi be batakundaga ko akina umupira ahubwo bashakaga yiga.

    Ati'njye n’ubundi nakundaga kwiga nkunda gusoma ariko no mu rugo ntabwo bashakaga ko nkina umupira bajyaga bambuza kujya gukina bashakaga ko niga cyane uko byagenda kose.'

    Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize mu Rugando, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu wa kane yayize CJFK riherereye Kicukiro, yahise ajya gukina muri Gicumbi amashuri ayakomereza i Gicumbi, ubwo yari ageze mu wa 6 yagarutse gukina muri Police FC akomereza muri CJFK.

    Muvandimwe JMV winjiye muri Police FC muri 2016 avuye muri Gicumbi FC, yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi benshi b’abanyarwanda barangije Kaminuza.

    Ku munsi w’ejo hashize Muvandimwe yakoze graduation

    Amasomo ye yayasoreje muri ULK

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Muvandimwe wasoje Kaminuza

    Nyuma y’imyaka 3 amashuri ayashyizeho akadomo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/akanyamuneza-mu-maso-ya-myugariro-muvandimwe-jmv-nyuma-y-ibirori-byo-gusoza-amasomo-ya-kaminuza-amafoto

  • Riyad Mahrez yanenze cyane Neymar Jr na Kylian Mbappe #rwanda #RwOT

    Mahrez watsinze ibitego 3 muri 4-1 batsinze PSG mu mikino yombi, yavuze ko abakinnyi PSG igenderaho Neymar Jr na Mbappe aribo bayikozeho batuma itabasha kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League.

    Yagize ati 'Ku rwego rwo hejuru,iyo utazi kugarira ushyira ikipe yawe mu bibazo.Icyakora uri (Cristiano) Ronaldo, (Lionel) Messi, Neymar cyangwa Mbappé,ufite impano idasanzwe hari inshingano zo kugarira wirengagiza.Iyo urebye ikipe ya PSG ubona ko bigoye ko yatwara Champions League igihe abakinnyi bose batugarira.'

    Mahrez uhagaze neza cyane mu ikipe ya City,yahaye isomo PSG yashakaga kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League wikurikiranya.

    Manchester City izahura na Chelsea ku mukino wa nyuma wa Champions League uzabera Istanbul muri Turkia gusa hari amakuru avuga ko uyu mukino ushobora kuzabera mu Bwongereza kubera ingamba za Covid-19 ziri gufatwa muri iki gihugu bikaba byabangamira aya makipe kukigeramo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/riyad-mahrez-yanenze-cyane-neymar-jr-na-kylian-mbappe

  • Perezida Kagame yakiriye Umujyanama wa Macron bagirana ibiganiro #rwanda #RwOT

    Franck Paris Umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku bijyanye na Afurika aje mu Rwananda nyuma y’igihe gito ibihugu byombi byongeye kugaragaza gutsimbataza umubano wabyo umaze igihe utifashe neza.

    Ubu bushake bwo kongera kubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, ushingiye ku byatangajwe n’abakuru b’Ibihugu byombi kuva Emmanuel Macron yajya ku buyobozi.

    Mu minsi yashize kandi ibihugu byombi byashyize hanze raporo zigaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi rwakunze guhakanwa n’ubuyobozi bwa kiriya gihugu.

    Nyuma y’uko u Rwanda rushyize hanze raporo yakozwe ku busabe bwarwo, Guverinoma y’u Bufaransa yayakiriye neza ndetse itangaza ko ibihugu byifuza kubakira umubano wabyo ku kuri.

    Biteganyijwe kandi ko Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko mu Bufaransa muri uku kwezi hagati aho azaba yitabiriye inama ebyiri zizabera i Paris.

    Muri urwo ruzinduko kandi, Jeune Afrique yatangaje ko Perezida Kagame azanahura na bamwe mu bahoze ari abasirikare bakuru mu Bufaransa barimo Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda bakagirana ibiganiro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-Umujyanama-wa-Macron-bagirana-ibiganiro

  • Ambasade ya China yahaye Imbuto Foundation inkunga y’ibikoresho byo kwirinda COVID bya Miliyoni 53Frw #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga yakiriwe kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Gicurasi 2021, igizwe n’ibikoresho binyuranye birimo Udupfukamunwa, ibikoresho bipima umuriro, umuti usukura intoki ndetse na telephone zigezweho zizifashishwa n’abajyanama b’Ubuzima.

    Iyo nkunga yatanzwe mu rwego rwo gukomeza gushyigikira u Rwanda n’Umuryango Imbuto Foundation by’umwihariko, mu rugamba rwo gukumira no guhangana n’icyo cyorezo cyugrije Isi yose.

    Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation buhamya ko ibyo bikoresho bizifashishwa n’amagana y’Abajyanama b’Ubuzima ndetse n’imiryango itishoboye, cyane cyane mu bice by’icyaro, akaba ari inkunga yishimiwe kuko yunganira gahunda y’uwo muryango mu gushyigikira imbaraga Leta ishyira mu guhangana na COVID-19.

    Umuhango wo gutanga ibyo bikoresho wabereye ku cyicaro Gikuru cy’Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, i Kigali.

    Umujyanama w’Ambasade mu bya Politiki Xing Yuchun, yashyikirije ibyo bikoresho Radegonde Ndejuru, Umujyanama Mukuru wa Madamu Jeannette Kagame akaba n’umwe mu bagize Inam y’Ubuyobozi ya Imbuto Foundation wari kumwe n’Umuyobozi w’uwo Muryango, Sandrine Umutoni.

    Madamu Radegonde yashimye ubufatanye bw’igihe kirekire bukomeje kurangwa hagati ya Imbuto Foundation n’Ambasade y’u Bushinwa guhera mu mwaka wa 2012.

    Uretse ibyo bikoresho by’ubwirinzi, iyo Ambasade yanagize uruhare mu iyubakwa ry’ikibuga gifasha abana kwidagadura mu Ishuri ribanza rya Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ndetse buri mwaka kuva mu 2012 inaha buruse zo kujya kuminuriza mu Bushinwa abanyeshuri b’Abanyarwanda barangije ayisumbuye.

    Xing Yuchun yashimiye Umuryango Imbuto Foundation ku bikorwa by’indashyikirwa wagezeho mu myaka 20 umaze ushinzwe, ashimangira ko ari ibyiza bigeretse ku bindi kuko uyu mwaka ari na wo wizihizwamo Yubile y’imyaka 50 ishize u Rwanda n’u Bushinwa bitangiye umubano mu bya Dipolomasi.

    Yongeyeho kandi ko u Bushinwa bwiyemeje gufatanya n’u Rwanda urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu Gihugu binyuze muri Ambasade.

    Yagize ati : 'Muri iki gihe cy’icyorezo, Ambasade y’u Bushinwa yifuza kwagura umubano ishyigikira Abanyarwanda mu rugamba rwo guhashya COVID-19. Twizera ko ibikoresho twatanze uyu munsi bizatanga ubwirinzi ku Bajyanama b’Ubuzima ndetse bikanafasha mu kwigisha abantu ku bijyanye n’iki cyorezo.'

    Imbuto Foundation ni umwe mu miryango ikomeje gufatanya n’izindi nzego mu rugamba rwo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

    By’umwihariko, uwo Muryango wagize uruhare mu gukusanya inkunga y’amadolari y’Amerika 100,000 (amafaraga y’u Rwanda akabakaba miliyoni) yifashishijwe mu kugura imashini nshya zo gupima icyo cyorezo mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’Igihugu mu bijyanye no gusuzuma abaturage.

    Imbuto Foundation kandi yanafashije gutambutsa ubutumwa ku maradiyo, hagamijwe gufasha urubyiruko n’ababyeyi kumenyera zimwe mu ngamba zashyiriweho kwirinda COVID-19, gushishikariza ababyeyi kurera neza no guharanira amagara mazima.

    Uwo Muryango kandi urangajwe imbere no gukomeza gushyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda zigamije kurinda Abajyanama b’Ubuzima kuko inshingano zabo zirushaho kwiyongera, aho kuri ubu bari ku ruhembe rw’imbere mu guhangana na COVID-19.

    Nanone kandi Imbuto Foundation irimo gutegura uburyo bwo gufasha abanyeshuri by’umwihariko bavuka mu miryango ikennye, kubona ubumenyi bubafasha mu buzima busanzwe no ku ishuri binyuze kuri radiyo.

    Hanyuma, Imbuto Foundation yiyemeje kugurita telefoni zigezweho nibura imiryango 300 muri gahunda ya 'Connect Rwanda' igamije ko buri muryango mu Gihugu waba utunze 'Smart Phone', by’umwihariko muri ibi bihebigoye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ambasade-ya-China-yahaye-Imbuto-Foundation-inkunga-y-ibikoresho-byo-kwirinda-COVID-bya-Miliyoni-53Frw

  • Leta y’u Rwanda ntabwo ikorera abaterankunga – Biruta asubiza abijunditse igihugu kubera Rusesabagina –

    Kuva kuwa 20 Kanama 2020 ubwo Rusesabagina yageraga i Kigali, benshi bakomeje kwibaza uburyo uyu mugabo yatinyutse kwizana i Kigali nyuma y’imyaka mike atangaje intambara yeruye kuri Leta y’u Rwanda.

    Guhera ku buryo uyu mugabo yageze mu Rwanda kugeza ku ifungwa rye, byakuruye impaka nyinshi, u Rwanda rwotswa igitutu rusabwa kumurekura ngo kuko yashimuswe.

    Mu rubanza rwe, havugiwemo ko nta muntu wamushimuse, ko ahubwo yashutswe n’inshuti ye, Pasiteri Niyomwungeri Cyprien, wamukuye ku kibuga cy’indege cy’i Dubai amubwira ko amujyanye i Bujumbura mu Burundi.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yagiranye n’ikinyamakuru Standard cyo mu Bubiligi, yavuze ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda byasobanuwe neza mu rubanza rwe.

    Ati “Ndabyemeza ko Leta yacu yishyuye ruriya rugendo [rwagejeje Rusesabagina i Kigali]. Ariko nanone ndifashisha ibyavugiwe mu rubanza. Urukiko rwifashishije ingero z’ibindi bihugu byakoreshejwe uburyo busa nk’u Rwanda”.

    Kuri iyi ngingo Minisitiri Biruta yatanze urugero rw’umushimusi ukomoka muri Somali, washutswe akerekeza i Brussels mu 2013, ariko akaza gufatwa ndetse akanacibwa urubanza.

    Rusesabagina si imfubyi-mbiligi

    Kimwe mu byaranze urubanza rwa Rusesabagina, mbere y’uko arwikuramo, ni ubwo yigeze kuvuga ati “Njyewe ntabwo ndi Umunyarwanda”, kandi ubwo akabivuga mu Kinyarwanda gitomoye n’ijwi riranguruye, ibyatwengeje abatari bacye bamukwennye bavuga ko niba yanze Ubunyarwanda, ubwo nyine abaye ‘imfubyi-mbiligi’.

    Ingingo Rusesabagina yashingiragaho yiyambura Ubunyarwanda ni itegeko ryariho mu Bubiligi mu 1999 ubwo uyu mugabo yahabwaga ubwenegihugu bw’icyo gihugu, ritemeraga ko Umubiligi kugira ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

    Minisitiri Biruta yavuze ko ibi “Bitabuza Rusesabagina kwitwa Umunyarwanda”.

    Ati “Dushingiye ku mategeko yacu, ni Umunyarwanda. Ariko nanone… u Bubiligi ntiburadusaba ko tumuhindurira [ubwenegihugu]”.

    Uretse no kwiyambura Ubunyarwanda, Rusesabagina yagerageje gushaka umwunganizi w’Umunyamahanga uzamwunganira mu mategeko nabyo biranga. Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo ari ibisanzwe, kuko iki atari igihe cy’ubukoloni ku buryo abanyamategeko b’ikindi gihugu bakwivanga mu butabera bw’u Rwanda.

    Ibi bishingiye ku kuba u Bubiligi budafitanye amasezerano n’u Rwanda yemerera abanyamategeko b’igihugu kimwe kuba bajya gukorera mu kindi.

    Ati “Ntibisanzwe kuba abanyamategeko batari Abanyarwanda baza kugenzura ubwisanzure bw’ubutabera bw’u Rwanda. Ubwo se iyo myitwarire ni nyabaki? Ababiligi bakaza kugenzura abacamanza bacu! Ndakeka iyo migirire yararangiye mu 1962, umwaka u Rwanda rwabonyemo ubwigenge buva mu maboko y’Ababiligi [bari abakoloni b’u Rwanda]”.

    Yaboneyeho kandi kubeshyuza abavuga ko Rusesabagina adafite abunganizi, avuga ko Atari byo, [kuko] “ari kunganirwa n’umunyamategeko w’Umunyarwanda. Ikibazo ni uko abanyamategeko batari Abanyarwanda nabo bari bifuje kuzamwunganira ariko ishyirahamwe ry’abanyamategeko mu Rwanda ntiryabyemera”.

    Minisitiri Biruta kandi yashwishurije abakeka ko Leta y’ Rwanda iteganya kohereza Rusesabagina kuburanira mu Bubiligi, ati “u Bubiligi ntiburatanga icyo cyifuzo. Byongeye kandi, Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Rwanda; rero ni impamvu yumvikana kuba umucamanza w’Umunyarwanda yamucira urubanza”.

    Leta y’u Rwanda ikorera inyungu z’Abanyarwanda

    Nyuma y’uko bimaze kumenyekana ko Rusesabagina yageze i Kigali, ibihugu by’amahanga byakoze iyo bwabaga mu gushyira igitutu ku Rwanda, ndetse abantu bamwe batangira kuzamura amajwi basaba ko u Bwongereza na Amerika, bisanzwe ari abafatanyabikorwa b’imena mu iterambere ry’u Rwanda, bahagarika inkunga bageneraga u Rwanda kuko ibyo bihugu nabyo bitanyuzwe no kuba Rusesabagina yarageze mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda.

    Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo u Rwanda rukora rutabikora rugamije gushimisha abafatanyabikorwa, ahubwo biba bigamije inyungu z’Abanyarwanda.

    Yagize ati “Nibyo u Bwongereza na Amerika ni abafatanyabikorwa b’ingenzi kandi bafite uburenganzira bwo kugira icyo bavuga ku Rwanda. Ariko Leta y’u Rwanda ikorera Abanyarwanda, ntabwo ikorera abaterankunga cyangwa ibihugu by’abafatanyabikorwa”.

    Uyu muyobozi kandi yanenze Akanama Gashinzwe Kurengera Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye, gaherutse gushyira u Rwanda mu myanya ya nyuma mu bijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu.

    Yavuze ko mu buryo butumvikana, aka kanama katakoranye n’u Rwanda muri raporo yako, kandi ubusanzwe ari ko bigomba kugenda.

    Yagize ati “Ubusanzwe ziriya raporo za LONI zikorwa bigizwemo uruhare n’igihugu kiri gukorerwaho iyo raporo. Ku mpamvu tutarasobanukirwa neza, ibi si ko byagenze kuri iyi nshuro. Nakongeraho ko kugera ku burenganzira bwa muntu bwuzuye ari urugendo. Muri ziriya raporo haba harimo ibyo dusabwa, turabyubaha cyane tukabyitaho, ari nabwo buryo duteramo imbere [mu kubahiriza amahame agenga uburenganzira bwa muntu]”.

    Biruta yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kubona ubutabera ku byaha by’iterabwoba byakozwe na Rusesabagina n’abambari be bigahitana abantu icyenda.

    Yagize ati “Ndashaka kwibutsa ko Rusesabagina ari kuregwa iterabwoba. Umutwe witwaje intwaro yatangije niwo wishe Abanyarwanda icyenda”.

    Mu gihe imiryango mpuzamahanga irenga 84 ikomeje ibikorwa byo kugaragaza ko Rusesabagina arengana, Minisitiri Biruta yavuze ko nawe “ashimishijwe no kuvuga ku ruhande rw’Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina”.

    Ku rundi ruhande, Biruta yavuze ko u Rwanda rufite icyizere cy’uko umubano wabwo n’u Bufaransa ukomeje gutera imbere, ndetse ko raporo ziherutse gushyirwa hanze n’impande zombi zahurije ku ngingo yo kuba u Bufaransa bwaragize uruhare mu marorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi byose ari ibimenyetso byiza bitanga icyizere.

    Ati “Ubwo rero twumva ibintu kimwe ku bijyanye n’amateka yacu, dufite urufatiro rukomeye rwo kubakiraho umubano mushya. Ni inshingano z’u Bufaransa na Perezida Macron mu gusuzuma niba bakeneye gusaba imbabazi. Ibyo si twe twabigena. Macron yagize ubushake bwo kwerekana inyandiko [zahererekanyijwe mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi]. Dufite icyizere cy’uko n’izindi ntambwe zizarushaho kuba nziza”.

    Byitezwe ko muri uku kwezi, Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko mu Bufaransa ndetse kuri gahunda akazahura na bamwe mu basirikare bahoze bakomeye ku ngoma ya Mitterrand.

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ubushimusi n’ubwicanyi

  • Leta y'u Rwanda ntabwo ikorera abaterankunga – Biruta asubiza abijunditse igihugu kubera Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Kuva kuwa 20 Kanama 2020 ubwo Rusesabagina yageraga i Kigali, benshi bakomeje kwibaza uburyo uyu mugabo yatinyutse kwizana i Kigali nyuma y'imyaka mike atangaje intambara yeruye kuri Leta y'u Rwanda.

    Guhera ku buryo uyu mugabo yageze mu Rwanda kugeza ku ifungwa rye, byakuruye impaka nyinshi, u Rwanda rwotswa igitutu rusabwa kumurekura ngo kuko yashimuswe.

    Mu rubanza rwe, havugiwemo ko nta muntu wamushimuse, ko ahubwo yashutswe n'inshuti ye, Pasiteri Niyomwungeri Cyprien, wamukuye ku kibuga cy'indege cy'i Dubai amubwira ko amujyanye i Bujumbura mu Burundi.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Vincent Biruta, yagiranye n'ikinyamakuru Standard cyo mu Bubiligi, yavuze ko uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda byasobanuwe neza mu rubanza rwe.

    Ati 'Ndabyemeza ko Leta yacu yishyuye ruriya rugendo [rwagejeje Rusesabagina i Kigali]. Ariko nanone ndifashisha ibyavugiwe mu rubanza. Urukiko rwifashishije ingero z'ibindi bihugu byakoreshejwe uburyo busa nk'u Rwanda'.

    Kuri iyi ngingo Minisitiri Biruta yatanze urugero rw'umushimusi ukomoka muri Somali, washutswe akerekeza i Brussels mu 2013, ariko akaza gufatwa ndetse akanacibwa urubanza.

    Rusesabagina si imfubyi-mbiligi

    Kimwe mu byaranze urubanza rwa Rusesabagina, mbere y'uko arwikuramo, ni ubwo yigeze kuvuga ati 'Njyewe ntabwo ndi Umunyarwanda', kandi ubwo akabivuga mu Kinyarwanda gitomoye n'ijwi riranguruye, ibyatwengeje abatari bacye bamukwennye bavuga ko niba yanze Ubunyarwanda, ubwo nyine abaye 'imfubyi-mbiligi'.

    Ingingo Rusesabagina yashingiragaho yiyambura Ubunyarwanda ni itegeko ryariho mu Bubiligi mu 1999 ubwo uyu mugabo yahabwaga ubwenegihugu bw'icyo gihugu, ritemeraga ko Umubiligi kugira ubwenegihugu bw'ikindi gihugu.

    Minisitiri Biruta yavuze ko ibi 'Bitabuza Rusesabagina kwitwa Umunyarwanda'.

    Ati 'Dushingiye ku mategeko yacu, ni Umunyarwanda. Ariko nanone… u Bubiligi ntiburadusaba ko tumuhindurira [ubwenegihugu]'.

    Uretse no kwiyambura Ubunyarwanda, Rusesabagina yagerageje gushaka umwunganizi w'Umunyamahanga uzamwunganira mu mategeko nabyo biranga. Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo ari ibisanzwe, kuko iki atari igihe cy'ubukoloni ku buryo abanyamategeko b'ikindi gihugu bakwivanga mu butabera bw'u Rwanda.

    Ibi bishingiye ku kuba u Bubiligi budafitanye amasezerano n'u Rwanda yemerera abanyamategeko b'igihugu kimwe kuba bajya gukorera mu kindi.

    Ati 'Ntibisanzwe kuba abanyamategeko batari Abanyarwanda baza kugenzura ubwisanzure bw'ubutabera bw'u Rwanda. Ubwo se iyo myitwarire ni nyabaki? Ababiligi bakaza kugenzura abacamanza bacu! Ndakeka iyo migirire yararangiye mu 1962, umwaka u Rwanda rwabonyemo ubwigenge buva mu maboko y'Ababiligi [bari abakoloni b'u Rwanda]'.

    Yaboneyeho kandi kubeshyuza abavuga ko Rusesabagina adafite abunganizi, avuga ko Atari byo, [kuko] 'ari kunganirwa n'umunyamategeko w'Umunyarwanda. Ikibazo ni uko abanyamategeko batari Abanyarwanda nabo bari bifuje kuzamwunganira ariko ishyirahamwe ry'abanyamategeko mu Rwanda ntiryabyemera'.

    Minisitiri Biruta kandi yashwishurije abakeka ko Leta y' Rwanda iteganya kohereza Rusesabagina kuburanira mu Bubiligi, ati 'u Bubiligi ntiburatanga icyo cyifuzo. Byongeye kandi, Rusesabagina afite ubwenegihugu bw'u Rwanda; rero ni impamvu yumvikana kuba umucamanza w'Umunyarwanda yamucira urubanza'.

    Leta y'u Rwanda ikorera inyungu z'Abanyarwanda

    Nyuma y'uko bimaze kumenyekana ko Rusesabagina yageze i Kigali, ibihugu by'amahanga byakoze iyo bwabaga mu gushyira igitutu ku Rwanda, ndetse abantu bamwe batangira kuzamura amajwi basaba ko u Bwongereza na Amerika, bisanzwe ari abafatanyabikorwa b'imena mu iterambere ry'u Rwanda, bahagarika inkunga bageneraga u Rwanda kuko ibyo bihugu nabyo bitanyuzwe no kuba Rusesabagina yarageze mu maboko y'ubutabera bw'u Rwanda.

    Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo u Rwanda rukora rutabikora rugamije gushimisha abafatanyabikorwa, ahubwo biba bigamije inyungu z'Abanyarwanda.

    Yagize ati 'Nibyo u Bwongereza na Amerika ni abafatanyabikorwa b'ingenzi kandi bafite uburenganzira bwo kugira icyo bavuga ku Rwanda. Ariko Leta y'u Rwanda ikorera Abanyarwanda, ntabwo ikorera abaterankunga cyangwa ibihugu by'abafatanyabikorwa'.

    Uyu muyobozi kandi yanenze Akanama Gashinzwe Kurengera Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w'Abibumbye, gaherutse gushyira u Rwanda mu myanya ya nyuma mu bijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu.

    Yavuze ko mu buryo butumvikana, aka kanama katakoranye n'u Rwanda muri raporo yako, kandi ubusanzwe ari ko bigomba kugenda.

    Yagize ati 'Ubusanzwe ziriya raporo za LONI zikorwa bigizwemo uruhare n'igihugu kiri gukorerwaho iyo raporo. Ku mpamvu tutarasobanukirwa neza, ibi si ko byagenze kuri iyi nshuro. Nakongeraho ko kugera ku burenganzira bwa muntu bwuzuye ari urugendo. Muri ziriya raporo haba harimo ibyo dusabwa, turabyubaha cyane tukabyitaho, ari nabwo buryo duteramo imbere [mu kubahiriza amahame agenga uburenganzira bwa muntu]'.

    Biruta yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kubona ubutabera ku byaha by'iterabwoba byakozwe na Rusesabagina n'abambari be bigahitana abantu icyenda.

    Yagize ati 'Ndashaka kwibutsa ko Rusesabagina ari kuregwa iterabwoba. Umutwe witwaje intwaro yatangije niwo wishe Abanyarwanda icyenda'.

    Mu gihe imiryango mpuzamahanga irenga 84 ikomeje ibikorwa byo kugaragaza ko Rusesabagina arengana, Minisitiri Biruta yavuze ko nawe 'ashimishijwe no kuvuga ku ruhande rw'Abanyarwanda bagizweho ingaruka n'ibikorwa bya Rusesabagina'.

    Ku rundi ruhande, Biruta yavuze ko u Rwanda rufite icyizere cy'uko umubano wabwo n'u Bufaransa ukomeje gutera imbere, ndetse ko raporo ziherutse gushyirwa hanze n'impande zombi zahurije ku ngingo yo kuba u Bufaransa bwaragize uruhare mu marorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi byose ari ibimenyetso byiza bitanga icyizere.

    Ati 'Ubwo rero twumva ibintu kimwe ku bijyanye n'amateka yacu, dufite urufatiro rukomeye rwo kubakiraho umubano mushya. Ni inshingano z'u Bufaransa na Perezida Macron mu gusuzuma niba bakeneye gusaba imbabazi. Ibyo si twe twabigena. Macron yagize ubushake bwo kwerekana inyandiko [zahererekanyijwe mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi]. Dufite icyizere cy'uko n'izindi ntambwe zizarushaho kuba nziza'.

    Byitezwe ko muri uku kwezi, Perezida Paul Kagame azagirira uruzinduko mu Bufaransa ndetse kuri gahunda akazahura na bamwe mu basirikare bahoze bakomeye ku ngoma ya Mitterrand.

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ubushimusi n’ubwicanyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndemeza-ko-leta-yishyuye-indege-yazanye-rusesabagina-minisitiri-biruta-yaciye