Category: Uncategorized

  • Miss Bahati Grace agiye kurongorwa n'umusore yihebeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2009, agiye kurushinga n'umusore yihebeye witwa Pacifique Murekezi, bamaze igihe bakundana.Aba bombi bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bashyiraho amafoto babwirana amagambo aryoshye.

    Amakuru avuga ko ko ubu bukwe bwa Miss Bahati buri gutegurwa muri Nzeri uyu mwaka, gusa kugeza ubu icyemezo ntakuka cy'igihe buzabera ntabwo kirafatwa.

    Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n'uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry'abana.Muri Nyakanga 2012 yibarutse umwana yabyaranye na K8 Kavuyo,batandukanye ubuzima burushaho kurura nyuma aza kubona imiryango ibiri imufasha.

    Kuri ubu Miss Bahati n'umukunzi we baba muri Amerika, ariko avuga ko bashobora no kuzaba muri Canada gusa bikazaterwa n'aho bombi bazaba bafite akazi keza.

    Src :igihe

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-bahati-grace-agiye-kurongorwa-numusore-yihebeye/

  • Tanzania: Kera kabaye perezida yambaye agapfukamunwa mu ruhame #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021, perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko we n'abandi bayobozi bambaye agapfukamunwa kugira ngo barinde abasaza icyorezo cya Koronavirusi.

    Ni inama yahuje Perezida Samia n'abasaza bo mu mujyi wa  Dar es Salaam aho abitabiriye hafi ya bose bari bambaye agapfukamunwa.

    Mu ijambo yagejeje kuri aba basasa n'abatanzania muri rusange, Samia yavuze abageze mu za bukuru bari mu bantu bafite ibyago byo kwandura mu buryo bworoshye.

    Yagize ati'Uyu munsi twaje mu bundi buryo, twambaye agapfukamunwa. Abageze mu zabukuru ni itsinda ryibasiwe cyane no kwandura indwara zitandukanye.'

    Perezida Samia yavuze kandi ko komite yashyizeho kugira ngo imugire inama ku ntambwe yatera mu kurwanya COVID-19  iri hafi kumuha raporo ye kandi yizeza abasaza ko guverinoma ye izafata ingamba zo kubarinda iki cyorezo.

    Ati  'Mu rwego rwo kurinda by'umwihariko abageze muza bukuru, tuzabigisha uburyo bwo kwirinda iyi ndwara.'

    Uyu munsi ni bwo bwa mbere kuva yagera ku butegetsi muri Werurwe 2021 Perezida Samia yambaye agapfukamunwa mu ruhame nkuko ibitangazamakuru byaho byabitangaje.Nyakwigendera John Pombe Magufuli wasimbuwe na Samia ntabwo yigeze yikoza ibyo kwirinda no gushishikariza abaturage kuba bakwirinda COVID-19.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/08/tanzania-kera-kabaye-perezida-yambaye-agapfukamunwa-mu-ruhame/

  • Tom Ndahiro yasabye ko abakoze Jenoside bakorerwa inyingo hagasuzumwa uko batekerezaga – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside bakoraga muri Ministeri y'Ubuzima cyabaye ejo kuwa 7 Gicurasi 2021.

    Iki gikorwa cyatangijwe no kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ndera ruherereye mu Karere ka Gasabo, harimo abari abaganga n'abarwayi bo mu bitaro bya Ndera bitanga ubuvuzi bwo mu mutwe nk'uko The Newtimes yabitangaje.

    Tom Ndahiro ubwo yavugaga ibi yagize 'Tugitangira iki gikorwa cyo Kwibuka hano Ndera, nahise nibaza niba uwica umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe we niba aba ari muzima.'

    'Hakwiye kubaho inyigo igaragaza uburyo n'urugero ingengabitekerezo ya jenoside ishobora gusumba amahame mazima ayobora imitekerereze y'umuntu wize gusigasira ubuzima agahinduka uharanira kubuzimya.'

    Ndahiro yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu abaganga batatiriye indahiro barahiye yo gucungura buzima bw'abarwayi, bakarenga bakabica aho kubakiza.

    Yatanze urugero kuri Sindikubwabo Theodore, wari umuganga akaba na Perezida w'agateganyo wa guverinoma yakoraga ubwicanyi mu 1994. Ati 'Ntekereza ku byo yakoze, nibajije niba yarigeze atekereza ku ndahiro yakoze ubwo yabaga umuganga. Kubera ko mu by'ingenzi bivugwa mu ndahiro harimo kurokora ubuzima.'

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko habaye urwango rukomeye rwatumye abarwayi n'abaganga bihinduka bagenzi babo, bakabiraramo bakabica.

    Yasabye abayobozi b'amavuriro atandukanye ku gushakisha amakuru y'abantu bose bakoraga mu nzego z'ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba bari hose kugira ngo bose bahabwe icyubahiro.

    Ati 'Kugeza ubu, dufite amazina y'abantu 44 bakoraga muri Ministeri y'Ubuzima. Dukeneye gushakisha amazina yose kugira ngo umunsi nk'uyu ubwo tuzaba turi kwibuka, tuzifatanye n'imiryango yabo kubibuka.'

    Uwarokotse jenoside wakoraga muri iyi ministeri ari umushoferi, Stanisilas Simugomwa, yavuze ko yagiye yimwa akazi kenshi kubera ko ari Umututsi, ndetse ko ubwo jenoside yabaga atari ibihe byoroshye na gato. Yashimiye abantu bose bamufashije mu nzira y'umusaraba yanyuzemo, akabasha kurokoka.

    Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS, mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, abakora mu nzego z'ubuzima batandukanye, imiryango y'ababuze ababo ndetse n'abakozi ba minisiteri.

    Tom Ndahiro yasabye ko abakoze jenoside bakorerwa inyigo hakarebwa ingano y’ingengabitekerezo bari bafite ku buryo bica abantu nk’inyamaswa /Ifoto: The New Times

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasabye ko hashakishwa amazina y’abantu bakora mu nzego z’ubuzima bazize jenoside bakunamirwa /Ifoto: The New Times


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tom-ndahiro-yasabye-ko-abakoze-jenoside-bakorerwa-inyingo-hagasuzumwa-uko

  • Tom Ndahiro yasabye ko abakoze Jenoside bakorerwa inyingo hagasuzumwa uko batekerezaga –

    Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside bakoraga muri Ministeri y’Ubuzima cyabaye ejo kuwa 7 Gicurasi 2021.

    Iki gikorwa cyatangijwe no kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ndera ruherereye mu Karere ka Gasabo, harimo abari abaganga n’abarwayi bo mu bitaro bya Ndera bitanga ubuvuzi bwo mu mutwe nk’uko The Newtimes yabitangaje.

    Tom Ndahiro ubwo yavugaga ibi yagize “Tugitangira iki gikorwa cyo Kwibuka hano Ndera, nahise nibaza niba uwica umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe we niba aba ari muzima.”

    “Hakwiye kubaho inyigo igaragaza uburyo n’urugero ingengabitekerezo ya jenoside ishobora gusumba amahame mazima ayobora imitekerereze y’umuntu wize gusigasira ubuzima agahinduka uharanira kubuzimya.”

    Ndahiro yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu abaganga batatiriye indahiro barahiye yo gucungura buzima bw’abarwayi, bakarenga bakabica aho kubakiza.

    Yatanze urugero kuri Sindikubwabo Theodore, wari umuganga akaba na Perezida w’agateganyo wa guverinoma yakoraga ubwicanyi mu 1994. Ati “Ntekereza ku byo yakoze, nibajije niba yarigeze atekereza ku ndahiro yakoze ubwo yabaga umuganga. Kubera ko mu by’ingenzi bivugwa mu ndahiro harimo kurokora ubuzima.”

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko habaye urwango rukomeye rwatumye abarwayi n’abaganga bihinduka bagenzi babo, bakabiraramo bakabica.

    Yasabye abayobozi b’amavuriro atandukanye ku gushakisha amakuru y’abantu bose bakoraga mu nzego z’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba bari hose kugira ngo bose bahabwe icyubahiro.

    Ati “Kugeza ubu, dufite amazina y’abantu 44 bakoraga muri Ministeri y’Ubuzima. Dukeneye gushakisha amazina yose kugira ngo umunsi nk’uyu ubwo tuzaba turi kwibuka, tuzifatanye n’imiryango yabo kubibuka.”

    Uwarokotse jenoside wakoraga muri iyi ministeri ari umushoferi, Stanisilas Simugomwa, yavuze ko yagiye yimwa akazi kenshi kubera ko ari Umututsi, ndetse ko ubwo jenoside yabaga atari ibihe byoroshye na gato. Yashimiye abantu bose bamufashije mu nzira y’umusaraba yanyuzemo, akabasha kurokoka.

    Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, abakora mu nzego z’ubuzima batandukanye, imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abakozi ba minisiteri.

    Tom Ndahiro yasabye ko abakoze jenoside bakorerwa inyigo hakarebwa ingano y’ingengabitekerezo bari bafite ku buryo bica abantu nk’inyamaswa /Ifoto: The New Times

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasabye ko hashakishwa amazina y’abantu bakora mu nzego z’ubuzima bazize jenoside bakunamirwa /Ifoto: The New Times

  • Kanyankole wayoboye BRD yagabanyirijwe igihano nyuma y’ubujurire –

    Kanyankole yatawe muri yombi mu Ukwakira kwa 2018, icyo gihe yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha birimo ruswa n’itonesha.

    Muri Kamena 2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarabimuhamije rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni ya 22 Frw.

    Kanyankole n’abamwunganira mu mategeko bahise bajururirira iki cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye mu Rukiko Rukuru, maze mu Ukuboza 2020, umucamanza arufataho icyemezo cya nyuma, aho yavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro ahanagurwaho icyaha cy’itonesha, gusa avuga ko ahamwa n’icyaha cyo kwakira indonke, nk’uko icyemezo cy’Urukiko IGIHE ifitiye kopi kibyerekana.

    Ibi byatumye igihano yari yarahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kigabanuka, kiva ku myaka itandatu kigera ku myaka itatu ndetse n’ihazabu ya 388 400 Frw, aho kuba miliyoni 22 Frw nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Igihano uyu mugabo w’imyaka 56 yahawe kizarangira mu Ukwakira uyu mwaka, nk’uko twabibwiwe n’umwe mu banyamategeko be.

    Ku rundi ruhande, Kalema Juvénal wareganwaga na Kanyankole we yagizwe umwere ku byaha byose yaregwaga.

    Kanyankole Alex yabaye Umuyobozi Mukuru wa BRD mu gihe cy’imyaka ine, kuva muri Nyakanga 2013 kugeza mu Ukuboza 2017.

    Kanyankole Alex wari warakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu, yarajuriye igihano cye kiba imyaka itatu

  • Imbamutima z'abanyeshuri n'abarimu ku kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga muri za Kaminuza – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo bwabanje gutonda zimwe muri kaminuza zari zibukoresheje bwa mbere ariko hari izari zinasanzwe zibukoresha n'ubwo butahabwaga umwanya munini kuko butari bukenewe cyane nk'ubu.

    Kuba nta muntu wari uzi ngo icyorezo kizacogora igihe iki n'iki dore ko nta n'urukingo rwari rwakemejwe, byasaga n'aho nta mahitamo yari ahari ahubwo ari bwo buryo bwonyine bwo gukomeza amasomo.

    Kaminuza zabwinjijemo abanyeshuri bazo, ababibonye bwa mbere birabagora ariko baremera kuko ntawifuzaga kuzamara imyaka ibiri yiga umwaka w'amashuri umwe.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'abarimu bo muri za kaminuza zitandukanye, bavuze ko nyuma y'igihe bamaze bakoresha ikoranabuhanga mu myigishirize yabo, basanze ari ryiza cyane ndetse bifuza ko ryazakomeza kwimakazwa na nyuma y'icyorezo.

    Abanyeshuri na bo bari muri uwo mujyo wemeza ubwiza bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga, gusa bongeraho ko hari na bagenzi babo byatumye baba abanebwe ntibakoreshe imbaraga zikwiye mu myigire yabo.

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami ry'Uburezi uri mu bakoresha ikoranabuhanga bigisha, Bizimana Barthélémy, yavuze ko abona ari uburyo bwiza.

    Ati 'Kwiga n'ikoranabuhanga byaje gukemura ikibazo cyo kugira igihe n'ahantu higirwa bipimye. Ubu ahantu bashobora kwigira aho bari hose n'igihe icyo ari cyo cyose.'

    Bijyanye n'ibihe Isi irimo by'icyorezo, umwarimu muri Kaminuza ya UTB, Kahigana Innocent, we yavuze ko n'ubundi nta kundi gukomeza amasomo byari gukorwa hatifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ko abanyeshuri n'abarimu bakwirakwiza icyorezo.

    Ati 'Twabitangije kubera ikibazo cyari kivutse. Kandi wasangaga icyo kibazo nta bundi buryo wagerageza guhangana nacyo udakoresheje kwigisha Online.'

    Yakomeje avuga ko bitari kubura abo bigora n'abatabyishimira kuko ari ubwa mbere, ati 'ariko ni uburyo bwiza bunajyanye n'umurongo wa Leta yacu'.

    Abanyeshuri bo ubwo buryo babuvuga imyato

    Nubwo hari abarimu banyuzwe no gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize yabo, abanyeshuri ba za kaminuza bo byabaye akarusho kuko bari banahangayikishijwe no kubona amanota.

    Mu baganiye na IGIHE barimo abo muri UTB na UNILAK bavuze ko ubwo buryo bwababereye igisubizo ku bijyanye n'amanota.

    Umwe muri bo wiga mu mwaka wa kabiri muri UNILAK yagize ati 'Online ibintu biba ari byoroshye.'

    Umunyamakuru yaganiriye nabo asanze bitegura gukora isuzumabumenyi rizwi nka 'CAT' umwe akabwira undi ko yareka 'gupanika [kwinaniza]' kuko azakora vuba vuba maze akamwereka ibisubizo bikwiye nawe akabyandukura ubundi amanota akaboneka.

    Mu itangwa ry'amasuzuma, bitewe n'uburyo umwarimu runaka akoresha hari aho umunyeshuri amara gusubiza bakamwereka niba igisubizo atanze ari cyo cyangwa atari cyo, ndetse bakamwereka icyari gikwiye mu gihe atabikoze. Ubwo iyo byerekanywe birumvikana ko abatari bakora babona ibyo bari busubize, ari nayo mpamvu amanota bayabona uko babyifuza.

    Soma (izina yahimbwe) wiga muri UTB we yavuze ko uretse kuba ubwo buryo buborohereza kubona amanota, bunatuma biga 'nta gitutu' kuko wiga ubishaka.

    Ati 'Njyewe icyo mbikundira ni uko bitagutesha umutwe. Iyo byakunaniye biba byakunaniye.'

    Ku rundi ruhande, hari abanyeshuri ba UR n'abo muri INES Ruhengeri batangaje ko kwiga n'ikoranabuhanga muri kaminuza ari byiza ariko bitakoreshwa byonyine kuko 'hari abo bitera ubunebwe' ugasanga ntibitabira amasomo uko bikwiye. Ibi bitera impungenge ko hari abashobora kurangiza badafite ubumenyi bakabaye bafite.

    Igizeneza Jean Désiré wiga Itangazamakuru mu mwaka wa kabiri muri UR, yagize ati 'Ushobora kurangazwa n'ibindi bitari amasomo bityo ntubone uko uyakurikirana […] Hari n'abagira amanota menshi iyo twize n'ikoranabuhanga biturutse ku kuba iyo dukoze CAT bahamagara bagenzi babo bakabasubiriza ibyabananiye.'

    Kuri Igizeneza ngo abo ntibaba bize neza mu by'ukuri, ariko bikarangira babonye amanota yatsinze.

    Ingingo nk'iyo ayihurizaho na Uwiragiye Evode bigana, wagize ati 'Kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga ntibikwiye kwirengagizwa ariko kwiga imbere ya mwarimu ni byo bituma ngira amanota meza kandi nkanabaza.'

    Birumvikana ko kwifuza kwiga imbere ya mwarimu bitahora bishoboka nubwo ari byiza ku banyeshuri nka Igizeneza babifata nk'amahirwe yo 'kwisanzura kuri mwarimu' ugasobanuza ibyo utumva kugeza unyuzwe, ariko gukorera amasuzumabumenyi muri ubwo buryo biteje inkeke.

    Nikuze Valentine wiga muri INES Ruhengeri asanga kuba ikoranabuhanga ryakoreshwa mu myigire ya kaminuza bikwiye, ariko 'bikaba nka 30%'.

    Ati '[Njye] nahitamo kwiga imbere ya mwarimu ku gipimo cya 70%, ubundi nkiga n'ikoranabuhanga.'

    Uretse ibi bitekerezo by'abanyeshuri banga kwitabira uko bikwiye abandi bagashinjwa gukopera no kubazanya bibahesha amanota badakwiye, ibibazo bya internet n'ibikoresho bidahagije ku banyeshuri biracyari imbogamizi.

    Umwe mu barimu bigisha muri UTB utashatse gutangazwa amazina yagize ati 'Ubu buryo nibumara kumenyerwa buzaba bwiza kurushaho, ariko abanyeshuri baracyagaragaza imbogamizi za internet n'ibikoresho nka mudasobwa bibafasha kwiga neza.'

    Hari abagaragaje ko nubwo umwaka ushize bakoresha ubwo buryo bagihura n'ibibazo by'amafaranga yo kugura internet, mu gihe hari n'abatabona mudasobwa cyangwa telefoni zigezweho zo kwigiraho.

    Ibyo bibazo byagiye binaba urwitwazo kuri ba bandi badashaka kwitabira amasomo uko bikwiye, 'akabeshya mwarimu ko yabuze internet cyangwa mudasobwa' kuko azi ko batari kumwe ngo amunyomoze.

    Abarimu basaba abanyeshuri kwitabira uko bikwiye amasomo atangwa hifashishijwe ikoranabuhnaga, kuko bizabamenyereza kujyana n'ibigezweho nyuma y'ubumenyi busanzwe bwo mu ishuri.

    Kubazanya kw'abanyeshuri ni cyo abarimu baba bagamije

    Impungenge za bamwe mu banyeshuri zumvikanye banenga uko amasuzuma y'abanyeshuri ba za kaminuza akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zishingira akenshi ku kuba bashobora kubazanya basubiza, 'bigahesha bamwe amanota badakwiye'.

    Banenga ko kandi umwe ashobora kuba yasubiriza undi, ibintu bishobora gutuma byarangira bavuye ku ishuri badafite ubumenyi bakabaye bafite.

    Ibyo Bizimana avuga ko atari byo, kuko 'iryo suzuma ritangwa hatagenderewe amanota ahubwo hagamijwe kongera ubumenyi'.

    Yagize 'Twebwe iyo dutanga isuzuma tuba dushaka ko umunyeshuri asobanukirwa neza ibyo twabajije, bikarangira abimenye. We mu mutwe aba azi ko akorera amanota, ariko twe kwa kuba ikibazo kimunaniye akabaza mugenzi we cyangwa agashaka ahandi hantu hamufasha kubisubiza, twishimira ko birangira iyo ngingo twashakaga ayisobanukiwe.'

    'Ni yo mpamvu ibizamini tutabibaha muri buriya buryo kuko byo tuba dushaka ko bakorera amanota. Naho ririya suzuma ni ubumenyi tuba tugamije ko bagira. Hari n'ubwo umunyeshuri tumuha amahirwe agakora rimwe, agasubiramo bwa kabiri yikosora, cyangwa agakora n'ubwa gatatu. Twe tugena niba tumuha ayo yabonye bwa mbere cyangwa tukayateranya yose tukagabanya inshuro yagerageje, ariko icyo tuba tugamije ni uko yamenya neza ibyo twabajije.'

    Kahigana Innocent we yavuze ko gukorana kw'abanyeshuri ba kaminuza mu gihe cy'isuzuma rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga 'byakwitwa gukopera bitewe n'icyo uwabajije ashaka'.

    Ati 'Aho Isi igeze ni igihe cyo guha umuntu amahirwe yo kujya gushakisha ibyo atazi, ntabwo bikiri cya gihe cyo guhereza umuntu ibyo uzi.'

    Kagemana Gaston wigisha muri UNILAK nawe arabyumva atyo. Yagize ati 'Hari uburyo bw'ibibazo umwarimu aba akeneye ko umunyeshuri abyumva; ku buryo n'iyo abanyeshuri bose bakwicara mu ishuri bakabazanya wowe nka mwarimu ugera ku cyo ushaka.'

    Icyakora bamwe mu barimu banavuze ko mu gihe ayo masuzuma yaba akorwa hagamijwe amanota y'umunyeshuri, akwiye gutangwa mu buryo bwateguwe, 'hakagenwa igihe ntarengwa cyo kuyakoramo kandi ibibazo ntibize bitondetse kimwe ku banyeshuri bose bari kurikora.'

    Kagemana yakomeje ati 'Niba ikibazo wakigeneye umunota umwe, kugira ngo umunyeshuri akore icye ajye gukora n'icy'abandi biragoye cyane.'

    Yavuze ko mu gihe mwarimu ashaka ko umunyeshuri abona amanota kandi ajyanye n'urwego rwe, yashyiraho igihe ntarengwa ku buryo abanyeshuri batangirira rimwe bakanasoreza rimwe, kandi ikibazo kikagenerwa igihe gito.

    Kugeza ubu ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwigisha no gutanga amasuzumabumenyi muri za kaminuza, ariko kurikoresha hakorwa ibizamini ntibiratangira.

    Abarimu batangarije IGIHE ko mu gihe byaba bibaye ngombwa ko n'ibizamini bitangwa muri ubwo buryo, 'hakwitabazwa ikoranabuhanga riteye imbere kurusha irihari ubu' ku buryo buri munyeshuri aba afite camera imugenzura aho ari. Ibimukikije n'ibyo ari gukora byose mwarimu aba abasha kubibona, kandi ikoranabuhanga ari gukoreramo ikizamini rikamuzitira gukoresha izindi mbuga za internet nka Google zatuma akopera.

    Ikoranabuhanga mu myigire ni ryo rihanzwe amaso muri bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abanyeshuri-n-abarimu-ku-kwiga-hifashishijwe-ikoranabuhanga-muri

  • Kanyankole wayoboye BRD yagabanyirijwe igihano nyuma y'ubujurire – #rwanda #RwOT

    Kanyankole yatawe muri yombi mu Ukwakira kwa 2018, icyo gihe yari akurikiranweho n'ubushinjacyaha ibyaha birimo ruswa n'itonesha.

    Muri Kamena 2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarabimuhamije rumuhanisha igihano cy'igifungo cy'imyaka itandatu n'ihazabu ya miliyoni ya 22 Frw.

    Kanyankole n'abamwunganira mu mategeko bahise bajururirira iki cyemezo cy'Urukiko Rwisumbuye mu Rukiko Rukuru, maze mu Ukuboza 2020, umucamanza arufataho icyemezo cya nyuma, aho yavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro ahanagurwaho icyaha cy'itonesha, gusa avuga ko ahamwa n'icyaha cyo kwakira indonke, nk'uko icyemezo cy'Urukiko IGIHE ifitiye kopi kibyerekana.

    Ibi byatumye igihano yari yarahawe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kigabanuka, kiva ku myaka itandatu kigera ku myaka itatu ndetse n'ihazabu ya 388 400 Frw, aho kuba miliyoni 22 Frw nk'uko byari byemejwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Igihano uyu mugabo w'imyaka 56 yahawe kizarangira mu Ukwakira uyu mwaka, nk'uko twabibwiwe n'umwe mu banyamategeko be.

    Ku rundi ruhande, Kalema Juvénal wareganwaga na Kanyankole we yagizwe umwere ku byaha byose yaregwaga.

    Kanyankole Alex yabaye Umuyobozi Mukuru wa BRD mu gihe cy'imyaka ine, kuva muri Nyakanga 2013 kugeza mu Ukuboza 2017.

    Kanyankole Alex wari warakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu, yarajuriye igihano cye kiba imyaka itatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kanyankole-wayoboye-brd-yagabanyirijwe-igihano-nyuma-y-ubujurire

  • Super Manager yibasiye Bruce Melodie mu buryo bukomeye cyane| Ngo ntaho bahuriye na busa| Yabaye icyamamare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gakumba Patrick wamenyekanye cyane ku izina rya Super Manager yibasiye umuhanzi Bruce Melodie uherutse gusinya amasezerano akomeye n'inzu ya Kigali Arena. Nkuko amashusho dukesha 3D Tv Rwanda abigaragaza, Super Manager kuri ubu urimo kwamamaza iduka rya Magasin Sport class muri Tour du Rwanda 2021 yavuze ko ntaho ahuriye na Bruce Melodie kuko ubu we arimo guca ku ma televiziyo mpuzamahanga akarebwa n'isi yose nyamara Bruce Melodie we ntawe umureba.

    Super Manager yavuze kandi ko kuri ubu abantu benshi bahanze amaso isiganwa rya Tour du Rwanda 2021 arimo ndetse ko n'abakinnyi batsinda akenshi ari abanyamahanga bo mu bihugu bitandukanye bigatuma abo muri ibyo bihugu bahanga amaso isiganwa rya Tour du Rwanda 2021 nyamara Bruce Melodie we ntabwo ariko kurebwa n'isi yose.

    Super Manager

    Bruce Melodie yasinye amasezerano yo kwamamaza Kigali Arena

    Ku bijyanye nuko Bruce Melodie yasinye amasezerano akomeye afite agaciro ka miliyoni 150 z'amafatanga y'U Rwanda, Super Manager yavuze ko ari make kuko we yasinye amasezerano afite agaciro ka miliyoni 200 z'amafaranga y'U Rwanda yo kwamamariza Speranza bityo akaba aheraho avuga ko akiri ku mwanya wa mbere mu kuba icyamamare.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/super-manager-yibasiye-bruce-melodie-mu-buryo-bukomeye-cyane-ngo-ntaho-bahuriye-na-busa-yabaye-icyamamare/

  • Ntagungira Celstin wayoboye FERWAFA mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Ntagungira Celstin(Abega) wayoboye FERWAFA ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura imfura ye, Hirwa Ralph witabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka ikomeye muri Amerika aho yari yaragiye gukomeza amashuri ye.

    Uyu musore w’imyaka 20, yakoze impanuka mu Mujyi wa Lexington muri Leta Kentucky aho yari kumwe na mugenzi we ari na we wari utwaye, we yakomeretse bikomeye aho yahise ajyanwa mu bitaro.

    Polisi yo muri aka gace ikaba yavuze ko hataramenyekana icyateye impanuka ariko ivuga ko igiye gukomeza gusuzuma neza ngo irebe niba atari umuvuduko mwinshi wayiteye cyangwa se uwari utwaye akaba yari yakresheje ibiyobyabwenge.

    Ntagungira Celestin wanabaye umusifuzi mpuzamahanga, ubu ari muri Komite y’Abasifuzi muri CAF, yayoboye FERWAFA muri 2011.

    Hirwa umuhungu wa Ntagungira Celstin yazize impanuka

    Ahabereye impanuka

    Ntagungira Celstin yabuze imfura ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntagungira-celstin-wayoboye-ferwafa-mu-gahinda-gakomeye

  • Imbamutima z’abanyeshuri n’abarimu ku kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga muri za Kaminuza –

    Ni uburyo bwabanje gutonda zimwe muri kaminuza zari zibukoresheje bwa mbere ariko hari izari zinasanzwe zibukoresha n’ubwo butahabwaga umwanya munini kuko butari bukenewe cyane nk’ubu.

    Kuba nta muntu wari uzi ngo icyorezo kizacogora igihe iki n’iki dore ko nta n’urukingo rwari rwakemejwe, byasaga n’aho nta mahitamo yari ahari ahubwo ari bwo buryo bwonyine bwo gukomeza amasomo.

    Kaminuza zabwinjijemo abanyeshuri bazo, ababibonye bwa mbere birabagora ariko baremera kuko ntawifuzaga kuzamara imyaka ibiri yiga umwaka w’amashuri umwe.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abarimu bo muri za kaminuza zitandukanye, bavuze ko nyuma y’igihe bamaze bakoresha ikoranabuhanga mu myigishirize yabo, basanze ari ryiza cyane ndetse bifuza ko ryazakomeza kwimakazwa na nyuma y’icyorezo.

    Abanyeshuri na bo bari muri uwo mujyo wemeza ubwiza bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga, gusa bongeraho ko hari na bagenzi babo byatumye baba abanebwe ntibakoreshe imbaraga zikwiye mu myigire yabo.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Uburezi uri mu bakoresha ikoranabuhanga bigisha, Bizimana Barthélémy, yavuze ko abona ari uburyo bwiza.

    Ati “Kwiga n’ikoranabuhanga byaje gukemura ikibazo cyo kugira igihe n’ahantu higirwa bipimye. Ubu ahantu bashobora kwigira aho bari hose n’igihe icyo ari cyo cyose.”

    Bijyanye n’ibihe Isi irimo by’icyorezo, umwarimu muri Kaminuza ya UTB, Kahigana Innocent, we yavuze ko n’ubundi nta kundi gukomeza amasomo byari gukorwa hatifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ko abanyeshuri n’abarimu bakwirakwiza icyorezo.

    Ati “Twabitangije kubera ikibazo cyari kivutse. Kandi wasangaga icyo kibazo nta bundi buryo wagerageza guhangana nacyo udakoresheje kwigisha Online.”

    Yakomeje avuga ko bitari kubura abo bigora n’abatabyishimira kuko ari ubwa mbere, ati “ariko ni uburyo bwiza bunajyanye n’umurongo wa Leta yacu”.

    Abanyeshuri bo ubwo buryo babuvuga imyato

    Nubwo hari abarimu banyuzwe no gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize yabo, abanyeshuri ba za kaminuza bo byabaye akarusho kuko bari banahangayikishijwe no kubona amanota.

    Mu baganiye na IGIHE barimo abo muri UTB na UNILAK bavuze ko ubwo buryo bwababereye igisubizo ku bijyanye n’amanota.

    Umwe muri bo wiga mu mwaka wa kabiri muri UNILAK yagize ati “Online ibintu biba ari byoroshye.”

    Umunyamakuru yaganiriye nabo asanze bitegura gukora isuzumabumenyi rizwi nka “CAT” umwe akabwira undi ko yareka “gupanika [kwinaniza]” kuko azakora vuba vuba maze akamwereka ibisubizo bikwiye nawe akabyandukura ubundi amanota akaboneka.

    Mu itangwa ry’amasuzuma, bitewe n’uburyo umwarimu runaka akoresha hari aho umunyeshuri amara gusubiza bakamwereka niba igisubizo atanze ari cyo cyangwa atari cyo, ndetse bakamwereka icyari gikwiye mu gihe atabikoze. Ubwo iyo byerekanywe birumvikana ko abatari bakora babona ibyo bari busubize, ari nayo mpamvu amanota bayabona uko babyifuza.

    Soma (izina yahimbwe) wiga muri UTB we yavuze ko uretse kuba ubwo buryo buborohereza kubona amanota, bunatuma biga “nta gitutu” kuko wiga ubishaka.

    Ati “Njyewe icyo mbikundira ni uko bitagutesha umutwe. Iyo byakunaniye biba byakunaniye.”

    Ku rundi ruhande, hari abanyeshuri ba UR n’abo muri INES Ruhengeri batangaje ko kwiga n’ikoranabuhanga muri kaminuza ari byiza ariko bitakoreshwa byonyine kuko “hari abo bitera ubunebwe” ugasanga ntibitabira amasomo uko bikwiye. Ibi bitera impungenge ko hari abashobora kurangiza badafite ubumenyi bakabaye bafite.

    Igizeneza Jean Désiré wiga Itangazamakuru mu mwaka wa kabiri muri UR, yagize ati “Ushobora kurangazwa n’ibindi bitari amasomo bityo ntubone uko uyakurikirana […] Hari n’abagira amanota menshi iyo twize n’ikoranabuhanga biturutse ku kuba iyo dukoze CAT bahamagara bagenzi babo bakabasubiriza ibyabananiye.”

    Kuri Igizeneza ngo abo ntibaba bize neza mu by’ukuri, ariko bikarangira babonye amanota yatsinze.

    Ingingo nk’iyo ayihurizaho na Uwiragiye Evode bigana, wagize ati “Kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga ntibikwiye kwirengagizwa ariko kwiga imbere ya mwarimu ni byo bituma ngira amanota meza kandi nkanabaza.”

    Birumvikana ko kwifuza kwiga imbere ya mwarimu bitahora bishoboka nubwo ari byiza ku banyeshuri nka Igizeneza babifata nk’amahirwe yo “kwisanzura kuri mwarimu” ugasobanuza ibyo utumva kugeza unyuzwe, ariko gukorera amasuzumabumenyi muri ubwo buryo biteje inkeke.

    Nikuze Valentine wiga muri INES Ruhengeri asanga kuba ikoranabuhanga ryakoreshwa mu myigire ya kaminuza bikwiye, ariko “bikaba nka 30%”.

    Ati “[Njye] nahitamo kwiga imbere ya mwarimu ku gipimo cya 70%, ubundi nkiga n’ikoranabuhanga.”

    Uretse ibi bitekerezo by’abanyeshuri banga kwitabira uko bikwiye abandi bagashinjwa gukopera no kubazanya bibahesha amanota badakwiye, ibibazo bya internet n’ibikoresho bidahagije ku banyeshuri biracyari imbogamizi.

    Umwe mu barimu bigisha muri UTB utashatse gutangazwa amazina yagize ati “Ubu buryo nibumara kumenyerwa buzaba bwiza kurushaho, ariko abanyeshuri baracyagaragaza imbogamizi za internet n’ibikoresho nka mudasobwa bibafasha kwiga neza.”

    Hari abagaragaje ko nubwo umwaka ushize bakoresha ubwo buryo bagihura n’ibibazo by’amafaranga yo kugura internet, mu gihe hari n’abatabona mudasobwa cyangwa telefoni zigezweho zo kwigiraho.

    Ibyo bibazo byagiye binaba urwitwazo kuri ba bandi badashaka kwitabira amasomo uko bikwiye, “akabeshya mwarimu ko yabuze internet cyangwa mudasobwa” kuko azi ko batari kumwe ngo amunyomoze.

    Abarimu basaba abanyeshuri kwitabira uko bikwiye amasomo atangwa hifashishijwe ikoranabuhnaga, kuko bizabamenyereza kujyana n’ibigezweho nyuma y’ubumenyi busanzwe bwo mu ishuri.

    Kubazanya kw’abanyeshuri ni cyo abarimu baba bagamije

    Impungenge za bamwe mu banyeshuri zumvikanye banenga uko amasuzuma y’abanyeshuri ba za kaminuza akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zishingira akenshi ku kuba bashobora kubazanya basubiza, “bigahesha bamwe amanota badakwiye”.

    Banenga ko kandi umwe ashobora kuba yasubiriza undi, ibintu bishobora gutuma byarangira bavuye ku ishuri badafite ubumenyi bakabaye bafite.

    Ibyo Bizimana avuga ko atari byo, kuko “iryo suzuma ritangwa hatagenderewe amanota ahubwo hagamijwe kongera ubumenyi”.

    Yagize ”Twebwe iyo dutanga isuzuma tuba dushaka ko umunyeshuri asobanukirwa neza ibyo twabajije, bikarangira abimenye. We mu mutwe aba azi ko akorera amanota, ariko twe kwa kuba ikibazo kimunaniye akabaza mugenzi we cyangwa agashaka ahandi hantu hamufasha kubisubiza, twishimira ko birangira iyo ngingo twashakaga ayisobanukiwe.”

    “Ni yo mpamvu ibizamini tutabibaha muri buriya buryo kuko byo tuba dushaka ko bakorera amanota. Naho ririya suzuma ni ubumenyi tuba tugamije ko bagira. Hari n’ubwo umunyeshuri tumuha amahirwe agakora rimwe, agasubiramo bwa kabiri yikosora, cyangwa agakora n’ubwa gatatu. Twe tugena niba tumuha ayo yabonye bwa mbere cyangwa tukayateranya yose tukagabanya inshuro yagerageje, ariko icyo tuba tugamije ni uko yamenya neza ibyo twabajije.”

    Kahigana Innocent we yavuze ko gukorana kw’abanyeshuri ba kaminuza mu gihe cy’isuzuma rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga “byakwitwa gukopera bitewe n’icyo uwabajije ashaka”.

    Ati “Aho Isi igeze ni igihe cyo guha umuntu amahirwe yo kujya gushakisha ibyo atazi, ntabwo bikiri cya gihe cyo guhereza umuntu ibyo uzi.”

    Kagemana Gaston wigisha muri UNILAK nawe arabyumva atyo. Yagize ati “Hari uburyo bw’ibibazo umwarimu aba akeneye ko umunyeshuri abyumva; ku buryo n’iyo abanyeshuri bose bakwicara mu ishuri bakabazanya wowe nka mwarimu ugera ku cyo ushaka.”

    Icyakora bamwe mu barimu banavuze ko mu gihe ayo masuzuma yaba akorwa hagamijwe amanota y’umunyeshuri, akwiye gutangwa mu buryo bwateguwe, “hakagenwa igihe ntarengwa cyo kuyakoramo kandi ibibazo ntibize bitondetse kimwe ku banyeshuri bose bari kurikora.”

    Kagemana yakomeje ati “Niba ikibazo wakigeneye umunota umwe, kugira ngo umunyeshuri akore icye ajye gukora n’icy’abandi biragoye cyane.”

    Yavuze ko mu gihe mwarimu ashaka ko umunyeshuri abona amanota kandi ajyanye n’urwego rwe, yashyiraho igihe ntarengwa ku buryo abanyeshuri batangirira rimwe bakanasoreza rimwe, kandi ikibazo kikagenerwa igihe gito.

    Kugeza ubu ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwigisha no gutanga amasuzumabumenyi muri za kaminuza, ariko kurikoresha hakorwa ibizamini ntibiratangira.

    Abarimu batangarije IGIHE ko mu gihe byaba bibaye ngombwa ko n’ibizamini bitangwa muri ubwo buryo, “hakwitabazwa ikoranabuhanga riteye imbere kurusha irihari ubu” ku buryo buri munyeshuri aba afite camera imugenzura aho ari. Ibimukikije n’ibyo ari gukora byose mwarimu aba abasha kubibona, kandi ikoranabuhanga ari gukoreramo ikizamini rikamuzitira gukoresha izindi mbuga za internet nka Google zatuma akopera.

    Ikoranabuhanga mu myigire ni ryo rihanzwe amaso muri bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19