Category: Uncategorized

  • Umukozi wa REMA yafunzwe ashinjwa kurya ruswa #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije akurikiranyweho ruswa.

    Ubutumwa bwa RIB bugira buti ' RIB yafunze Dufatanye Israel, Umukozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n'amategeko.'

    Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yaburiye abaturarwanda bishora mu bikorwa byo kwaka no kwakira ruswa ko batazihanganirwa, inasaba abantu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe ndetse n'abagikoze bahanwe nk'uko amategeko abiteganya.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko 'abantu basaba cyangwa bakira ruswa bakwiriye kumva ko nta ntebe ifite muri iki gihugu.'

    Yabasabye kuzibukira ikintu cyose cyerekeza kuri yo, ati 'naho ubundi amategeko azamushyira aho akwiriye kujya. Abantu nk'abo bari bakwiriye gukura amasomo kubabigeregeje. Ubu bari he?'.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umukozi-wa-rema-yafunzwe-ashinjwa-kurya-ruswa

  • Perezida Kagame yasabye abayobozi ba CAF guhindura imyumvire, umupira w'amaguru ugahindura Afurika – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, ubwo i Kigali haberaga Inama ya Komite Nyobozi y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF).

    Ni inama yitabiriwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino; Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe n'abandi bashinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri Afurika.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo ari Umunyapolitiki ukora Politiki nk'ikintu yahisemo, yiyemeje ko ibyo abamo aba ari Politiki nziza aho kuba Politiki gusa. Kubera ayo mahitamo, yavuze ko bituma yisanga mu bindi byinshi bifitanye isano nayo bitewe n'urwego runaka.

    Yavuze ko Siporo muri rusange, yaba umupira w'amaguru n'indi mikino, yubakiye ku bintu bisa bimeze nk'ibiba muri Politiki y'imiyoborere.

    Ati 'Ugomba kugira abayobozi, ugomba kugira icyerekezo, kandi iyo ugiye gusesengura neza, usanga mu nshingano zacu za buri munsi, tugomba gukora nk'ikipe. Yaba umupira w'amaguru cyangwa se indi mikino, cyangwa guverinoma n'ibindi.'

    Yavuze ko muri iyo mikorere, hagomba kuzamo ubumuntu butuma igikenewe kigerwaho neza, hakabamo no guhatana kugira ngo umusaruro wifuzwa ugerweho.

    Ati 'Tugomba gukorera hamwe, bitari ku makipe ari gukora ibyo ashinzwe ahubwo dutekereza abandi barenze amakipe yacu, abo ni abafana. Niba ufite guverimoma uyobora nk'uko hari iyo nyobora, ibyo byose ubibonamo. Ni Guverinoma, ni ikipe, ariko ikipe ikorera abaturage b'igihugu cyacu.'

    Perezida Kagame yavuze ko usibye icyerekezo cy'aho umuntu ashaka kugera, haba hari n'intumbero z'ibyo agomba kugeraho ku buryo ibyo ageraho byiza bimutera ishema kubera iyo ntambwe ariko ko nabyo akabigeraho areba inyungu z'abandi aho kwishima wenyine.

    Perezida Kagame yasabye abari bateraniye muri iyi nama, ko bafite inshingano ku mupira w'amaguru, kuri Afurika no ku Banyafurika by'umwihariko.

    Ati 'Nta muntu n'umwe hano utazi ibibazo byacu, kandi dufite ibibazo byacu yaba muri politiki ariko ibyo simbivugaho none, ariko hari n'ibibazo dufite mu miterere y'urwego rw'umupira w'amaguru rwacu.'

    Yavuze ko abayobozi bakwiriye kuba bibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere. Bitewe n'icyerekezo, ubumenyi bw'ibishoboka, bakwiriye gutangira gukora ikinyuranyo kizageza iterambere ry'umupira w'amaguru ku rwego rwo hejuru.

    Ati ' Ntabwo ntekereza ko hari umuntu ku mugabane wacu udakunda umupira w'amaguru. Mu gukunda umupira w'amaguru, iyo duteye imbere, biduha gutera imbere mu zindi nzego zirimo nk'urwanjye navuze rwa Politiki.'

    Umukuru w'Igihugu yabajije abari muri iyi nama ati 'Dushobora guhindura imyumvire yacu?'.

    Perezida Kagame yavuze ko guhindura imyumvire aricyo kintu cya mbere ahora abwira abanyarwanda, bakumva ko hari ibyo bashobora kwigezaho, bakagera ku iterambere bifuza.

    Yavuze ko ku bindi badashobora kwikorera kubera ubushobozi, bashobora kubigeraho ejo mu gihe rimwe na rimwe bakoranye n'abafatanyabikorwa.

    Ati 'Twese hano muri iki cyumba dukwiriye gutangira gutekereza ku gukora ibintu mu buryo butandukanye, dutekereza ku nshingano dufite, inshingano ziturenze nk'abantu, ahubwo ziri mu nyungu z'abantu bakunda umupira w'amaguru, yewe n'abatawukunda tukawubakundisha, ariko dutekereza ko iterambere ari irya Politiki y'iterambere ryacu, iterambere ry'umugabane.'

    Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite impano nyinshi ndetse bishoboka ko zifite ubushobozi kurusha ahandi, ariko usanga zikora neza iyo ziri ahandi aho kuba kuri uyu mugabane, agaragaza ko aho hagomba kuba harimo ikibazo.

    Yavuze ko umugabane wa Afurika uhanze amaso abayobozi ba CAF, abasaba ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku guhindura imyumvire, bagakora ibintu mu buryo butandukanye n'ubwari busanzwe, kandi bagakora ibintu bishimira ariko baharanira biba mu nyungu z'abo bakorera.

    Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF yibanze ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry'umupira w'amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

    Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n'umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

    Muri iyi nama, Arsene Wenger wahoze ari Umutoza wa Arsenal, ubu ashinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri FIFA, yagejeje ku bari bayitabiriye ibikwiriye gukorwa mu guteza imbere umupira w'amaguru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-abayobozi-ba-caf-guhindura-imyumvire-umupira-w-amaguru

  • Hari gukorwa igerageza ku ikoranabuhanga rizorohereza abaturage kubona ibyangombwa by'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by'abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba.

    Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, aho muri aka Karere bihaye iminsi ibiri yo gukemura bimwe mu bibazo by'abaturage bishingiye ku butaka.

    Mukamana yavuze ko nyuma yo kubona uburyo umuturage asiragizwa mu kubona serivisi z'ubutaka n'uburyo bimutwara amafaranga menshi, hari gukorwa igerageza ku buryo umuturage yabona serivisi zose z'ubutaka biciye mu ikoranabuhanga gusa.

    Uretse gukora ikoranabuhanga ryoroshya ihererekanyabubasha no gushaka ibindi byangombwa, Mukamana yavuze ko bari gushaka uburyo amafaranga ibihumbi 30 Frw atangwa n'umuturage mu gukora ihererakanyabusha yagabanuka akaba macye cyane.

    Ati 'Turifuza ko tuzagera mu mwaka wa 2024 dutanga serivisi z'ubutaka mu buryo bw'ikoranabuhanga, turashaka kujya dutanga serivisi nta rupapuro na rumwe rukoreshejwe, muziko biriya byangombwa by'ubutaka dutanga umuntu akajyana igipapuro abenshi babita, buri munsi kuri za radiyo usanga batanga amatangazo ko babibuze.'

    Mukamana yavuze ko gukoresha impapuro bihenda Leta n'abaturage, kuko mu mafaranga ibihumbi 30 Frw abantu bishyura iyo bari gukora ihererekanya ry'ubutaka, haba harimo ibihumbi 5 Frw y'icyangombwa gishya.

    Ati 'Murumva ayo mafaranga 5000 Frw ntabwo ari amafaranga make cyane cyane ko hari n'abaturage bayabona bitoroshye, ayo mafaranga rero agendera ku mpapuro n'ibindi bikoresho bihenze hari igihe bitazaba ngombwa ko atangwa.'

    'Ubu turimo turabigerageza mu Karere ka Gasabo, aho turi kureba uburyo umuturage yajya abona serivisi hadakoreshejwe impapuro guhera ku Irembo.'

    Yashimangiye ko amafaranga umuturage atanga ku ihererekanywa ry'ubutaka basanze ari menshi, ari nayo mpamvu bari gukora ubuvugizi binyuze mu itegeko rishya ririndiriye kwemezwa aho rizayagabanya.

    Ati 'Nagabanywa bizaturinda ihererekanywa ry'ubutaka ritubahirije amategeko, abenshi babura ariya mafaranga ugasanga banyuze mu nzira zitari zo aho kujya kwa notaire ahubwo bagahererekanya hagati yabo.'

    Mukamana yavuze ko iyo abaturage bahererekanyije hagati yabo biba birimo umutekano muke kuko amakuru y'ubutaka aba atahindutse mu buryo bukwiriye.

    Uyu muyobozi kandi yanavuze ko nibaramuka batangiye gukoresha ikoranabuhanga, bizaborohereza nk'abakozi ba RLMA kuko bafite ikibazo cy'ubucye bw'abakozi ugereranyije na serivisi bagomba gutanga.

    RLMA iri mu igerageza rizatuma ibyangombwa by’ubutaka bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-gukorwa-igerageza-ku-ikoranabuhanga-rizorohereza-abaturage-kubona

  • Perezida Kagame yasabye abayobozi ba CAF guhindura imyumvire, umupira w’amaguru ugahindura Afurika –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, ubwo i Kigali haberaga Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

    Ni inama yitabiriwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino; Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe n’abandi bashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo ari Umunyapolitiki ukora Politiki nk’ikintu yahisemo, yiyemeje ko ibyo abamo aba ari Politiki nziza aho kuba Politiki gusa. Kubera ayo mahitamo, yavuze ko bituma yisanga mu bindi byinshi bifitanye isano nayo bitewe n’urwego runaka.

    Yavuze ko Siporo muri rusange, yaba umupira w’amaguru n’indi mikino, yubakiye ku bintu bisa bimeze nk’ibiba muri Politiki y’imiyoborere.

    Ati “Ugomba kugira abayobozi, ugomba kugira icyerekezo, kandi iyo ugiye gusesengura neza, usanga mu nshingano zacu za buri munsi, tugomba gukora nk’ikipe. Yaba umupira w’amaguru cyangwa se indi mikino, cyangwa guverinoma n’ibindi.”

    Yavuze ko muri iyo mikorere, hagomba kuzamo ubumuntu butuma igikenewe kigerwaho neza, hakabamo no guhatana kugira ngo umusaruro wifuzwa ugerweho.

    Ati “Tugomba gukorera hamwe, bitari ku makipe ari gukora ibyo ashinzwe ahubwo dutekereza abandi barenze amakipe yacu, abo ni abafana. Niba ufite guverimoma uyobora nk’uko hari iyo nyobora, ibyo byose ubibonamo. Ni Guverinoma, ni ikipe, ariko ikipe ikorera abaturage b’igihugu cyacu.”

    Perezida Kagame yavuze ko usibye icyerekezo cy’aho umuntu ashaka kugera, haba hari n’intumbero z’ibyo agomba kugeraho ku buryo ibyo ageraho byiza bimutera ishema kubera iyo ntambwe ariko ko nabyo akabigeraho areba inyungu z’abandi aho kwishima wenyine.

    Perezida Kagame yasabye abari bateraniye muri iyi nama, ko bafite inshingano ku mupira w’amaguru, kuri Afurika no ku Banyafurika by’umwihariko.

    Ati “Nta muntu n’umwe hano utazi ibibazo byacu, kandi dufite ibibazo byacu yaba muri politiki ariko ibyo simbivugaho none, ariko hari n’ibibazo dufite mu miterere y’urwego rw’umupira w’amaguru rwacu.”

    Yavuze ko abayobozi bakwiriye kuba bibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere. Bitewe n’icyerekezo, ubumenyi bw’ibishoboka, bakwiriye gutangira gukora ikinyuranyo kizageza iterambere ry’umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.

    Ati “ Ntabwo ntekereza ko hari umuntu ku mugabane wacu udakunda umupira w’amaguru. Mu gukunda umupira w’amaguru, iyo duteye imbere, biduha gutera imbere mu zindi nzego zirimo nk’urwanjye navuze rwa Politiki.”

    Umukuru w’Igihugu yabajije abari muri iyi nama ati “Dushobora guhindura imyumvire yacu?”.

    Perezida Kagame yavuze ko guhindura imyumvire aricyo kintu cya mbere ahora abwira abanyarwanda, bakumva ko hari ibyo bashobora kwigezaho, bakagera ku iterambere bifuza.

    Yavuze ko ku bindi badashobora kwikorera kubera ubushobozi, bashobora kubigeraho ejo mu gihe rimwe na rimwe bakoranye n’abafatanyabikorwa.

    Ati “Twese hano muri iki cyumba dukwiriye gutangira gutekereza ku gukora ibintu mu buryo butandukanye, dutekereza ku nshingano dufite, inshingano ziturenze nk’abantu, ahubwo ziri mu nyungu z’abantu bakunda umupira w’amaguru, yewe n’abatawukunda tukawubakundisha, ariko dutekereza ko iterambere ari irya Politiki y’iterambere ryacu, iterambere ry’umugabane.”

    Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite impano nyinshi ndetse bishoboka ko zifite ubushobozi kurusha ahandi, ariko usanga zikora neza iyo ziri ahandi aho kuba kuri uyu mugabane, agaragaza ko aho hagomba kuba harimo ikibazo.

    Yavuze ko umugabane wa Afurika uhanze amaso abayobozi ba CAF, abasaba ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku guhindura imyumvire, bagakora ibintu mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, kandi bagakora ibintu bishimira ariko baharanira biba mu nyungu z’abo bakorera.

    Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF yibanze ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

    Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n’umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

    Muri iyi nama, Arsene Wenger wahoze ari Umutoza wa Arsenal, ubu ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA, yagejeje ku bari bayitabiriye ibikwiriye gukorwa mu guteza imbere umupira w’amaguru.


  • Covid-19 yateje ubwigunge i Kibeho – #rwanda #RwOT

    I Kibeho ni ku butaka butagatifu nk'uko byemejwe na Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru yerekana ko ku mwaka i Kibeho hasurwa n'abantu barenga ibihumbi 500 baturutse hirya no hino ku Isi bari mu bukerarugendo nyobokamana.

    By'umwihariko abahasura benshi babikoreraicya rimwe tariki ya 15 Kanama buri mwaka, bagiye kwizihiza Umunsi Mukuru w'Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uzwi nka Asomusiyo.

    Ikindi gihe basura ku bwinshi babarirwa mu bihumbi ni tariki ya 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa isabukuru y'amabonekerwa ya Bikira Mariya.

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu bajyaga i Kibeho bagabanuka cyane biteza igihombo.

    Ati 'Covid-19 imaze igihe kirenga umwaka hari ibikorwa byinshi byafunzwe, insengero ntabwo zemerewe kwakira umubare w'abantu bari basanzwe baziteraniramo ndetse no mu bibuga aho twajyaga duteranira bikaba bitarakunda. Byaduteje igihombo kinini cyane kuko abazaga i Kibeho baraganutse cyane.'

    Kuri ubu abasura Kibeho baragabanutse cyane kuko imibare yerekana ko tariki ya 15 Kanama 2020 abantu 138 gusa ari bo bitabiriye kwizihiza Asomusiyo.

    Ubusanzwe abasuraga Kibeho basigaga amafaranga menshi bitewe n'uko bakodeshaga aho kurara mu turere twa Nyaruguru, Huye, Nyanza, Ruhango na Muhanga ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

    Hari byinshi baguraga mu Rwanda, ariko bikaba akarusho ku minsi mikuru ya Asomusiyo cyangwa amabonekerwa ya Bikira Mariya.

    Kuri Asomusiyo yo mu 2020, Tuyisenge Jean Bosco ucuruza ibikoresha bitandukanye bijyanye n'iyobokamana yabwiye IGIHE ko ubusanzwe ku munsi nk'uwo no mu minsi iyibanziriza yacuruzaga arenga Miliyoni 1 Frw.

    Ati 'Mbere y'uko Covid-19 iza twakoraga neza cyane twacuruza amafaranga ari hejuru ya miliyoni, ariko urabona ko nta bakirisitu bahari, ubu tuvugana maze kwakira abantu bane gusa, maze kwakira amafaranga atari hejuru y'ibihumbi bitanu.'

    Hari umushinga wo kubaka Bazilika ya Kibeho kugira ngo abakirisitu bajye basengera ahantu hagutse, ndetse n'igishushanyo mbonera cy'uko izaba imeze cyamaze gusohoka.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izatwara abarirwa muri miliyari 70 Frw.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, avuga ko umushinga wo kubaka Bazilika ya Kibeho ukomeje kandi bakomeje gushakisha inkunga kugira ngo bawihutishe.

    Ati 'Ubu turimo gushakisha amafaranga yo guha abaturage ingurane y'ahazubakwa Kiliziya nini izajya yakira abaza mu isengesho.'

    Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko hari icyizere ko icyorezo cya Covid-19 kizatsindwa, ubuzima bukongera kuba bwiza na Kibeho ikongera gusurwa.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru haboneka ibyumba 136 gusa byagenewe gucumbikamo abantu. Abashoramari barashishikirizwa kwerekezayo amaso kuko hari byinshi nko kubaka amacumbi na hotel bashoramo bakunguka n'ubwo kuri ubu Covid-19 yahungabanyije ubuzima n'ishoramari muri rusange.

    Kiliziya iri i Kibeho ku butaka butagatifu aho abakirisitu basengera yasurwaga n’abantu benshi

    Ubusanzwe kuri iyi mbuga iri imbere y’ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho habaha huzuye abantu benshi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-yateje-ubwigunge-i-kibeho

  • Ibaruwa ifunguye ya Tanasha ku mugabo we w’ahazaza #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’umunyakenya, Tanasha Donna yandikiye umugabo we bazashakana ibaruwa amusaba kubaha urukundo rwabo cyangwa azamusige.

    Muri ubu butumwa, Tanasha Donna yahishuye ko ashobora kuzashaka umugabo muri 2023.

    Uyu muhanzikazi akaba n’umunyamakuru, yaherukaga gutandukana na Diamond Platnumz banabyaranye umwana w’umuhungu, batandukanye mu ntangiriro za 2020.

    Mu butumwa bumeze nk’ibaruwa aherutse kunyuza kuri Instagram Stories, Tanasha Donna yasabye umugabo bazashakana muri 2023 kubaha urukundo rwabo ndetse akanirinda ibishuko by’abakobwa b’ubu.

    Ati'mukundwa mugabo wanjye w’ahazaza 2023… dushobora kubaka ubu buzima bwacu turi kumwe ariko ushyire mu mutwe ko; sinkina imikino, uri uwanjye cyangwa nturi uwanjye. Niba umukobwa aguterese ibyiza musezereho cyangwa ari njye uzagusezeraho.'

    'Niba umukobwa akoherereje emoji z’urukundo, ibyiza mubwire ko muzarwana umusezereho mu mahoro cyangwa ari njye uzabigukorera. Umukobwa nakubwira ko ko agukunda, ibyiza mubwire ngo 'umukunzi wanjye na we arankunda’ bitari ibyo nzakwifuriza ibyiza wowe na we. Ntuzane imikino, ubaha umubano wacu ndagusezeranya tuzamera neza.'

    Atangaje ibi mu gihe ubwo yatandukanaga na Diamond Platnumz yagiye atangaza ko uyu mugabo nta rukundo agira ahubwo akinisha imitima y’abakobwa, akaba atarigeze yubaha urukundo rwabo.

    Tanasha Donna yanditse ibaruwa yavuze iyo yifuza ku mugabo we w’ahazaza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibaruwa-ifunguye-ya-tanasha-ku-mugabo-we-w-ahazaza

  • Umukozi wa REMA yafunzwe akurikiranyweho ruswa –

    Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ubutumwa bwa RIB bugira buti “ RIB yafunze Dufatanye Israel, Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n’amategeko.”

    RIB yaburiye abaturarwanda bishora mu bikorwa byo kwaka no kwakira ruswa ko batazihanganirwa, inasaba abantu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe ndetse n’abagikoze bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko “abantu basaba cyangwa bakira ruswa bakwiriye kumva ko nta ntebe ifite muri iki gihugu.”

    Yabasabye kuzibukira ikintu cyose cyerekeza kuri yo, ati “naho ubundi amategeko azamushyira aho akwiriye kujya. Abantu nk’abo bari bakwiriye gukura amasomo kubabigeregeje. Ubu bari he?”.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu watawe muri yombi, hari hashize igihe gito avuye kwiga muri Koreya y’Epfo mu bijyanye no kurengera ibidukikije.


  • Babuwa azamara hanze byumweru 2, Saba Robert wavuye mu kibuga kubera kurwara mu nda yatangiye imyitozo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Kiyovu Sports nyuma y’imvune yagiriye ku mukino wa Gasogi United, Babuwa Samson azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bibiri, ni mu gihe impungenge ku bafana b’iyi kipe z’uko na rutahizamu Saba Robert yaba yavunitse ubuyobozi bw’iyi bwavuze ko ari ikibazo cy’uburwayi bwamusohoye mu kibuga.

    Babuwa Samson yagize ikibazo cy’imvune ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 11 Gicurasi ubwo ikipe ye yatsindaga Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda B rya shampiyona.

    Igice cya kabiri cy’uyu mukino kigitangira amaze gutsinda igitego, yagize ikibazo cy’imvune ahita asimburwa. Yagize ikibazo cy’akagombambari(Cheville).

    Aganira na ISIMBI, umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyangabe Omar yavuze ko uyu rutahizamu afite ibyumweru bibiri hanze.

    Ati'Babuwa azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bibiri, ni cheville y’akaguru k’indyo yagize.'

    Kuri Saba Robert wavuye mu kibuga ku munsi w’ejo ku mukino wa Rayon Sports na we bigaragara ko yagize ikibazo, we yavuze ko nta mvune yagize ahubwo ari ikibazo cy’uburwayi.

    Ati'Saba Robert nta mvune afite, ni ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda yagize, ubu ameze neza ndetse yanatangiye imyitozo.'

    Saba Robert ku munsi w’ejo yavuye mu kibuga bigaragara ko yagize ikibazo aho yahise asimburwa na Ishimwe Kevin.

    Babuwa Samson azamara hanze ibyumweru 2

    Saba Robert yari yagize ikibazo mu nda ariko ubu ngo ameze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babuwa-azamara-hanze-byumweru-2-saba-robert-wavuye-mu-kibuga-kubera-kurwara-mu-nda-yatangiye-imyitozo

  • Umukozi wa REMA yafunzwe akurikiranyweho ruswa – #rwanda #RwOT

    Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ubutumwa bwa RIB bugira buti ' RIB yafunze Dufatanye Israel, Umukozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n'amategeko.'

    RIB yaburiye abaturarwanda bishora mu bikorwa byo kwaka no kwakira ruswa ko batazihanganirwa, inasaba abantu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe ndetse n'abagikoze bahanwe nk'uko amategeko abiteganya.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko 'abantu basaba cyangwa bakira ruswa bakwiriye kumva ko nta ntebe ifite muri iki gihugu.'

    Yabasabye kuzibukira ikintu cyose cyerekeza kuri yo, ati 'naho ubundi amategeko azamushyira aho akwiriye kujya. Abantu nk'abo bari bakwiriye gukura amasomo kubabigeregeje. Ubu bari he?'.

    Abantu basaba cg bakira RUSWA bakwiriye kumva ko RUSWA nta ntebe ifite muri iki Gihugu. Amahitabo ahari ni amwe ni Ukureka ikintu cyose cyerekeza kuri yo naho ubundi amategeko azamushyira aho akwiriye kujya. Abantu nkabo bari bakwiriye gukura amasomo kubabigeregeje. Ubu barihe? https://t.co/Q7la8uaPbs

    — Murangira B.Thierry (@Murangira_BT) May 15, 2021

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu watawe muri yombi, hari hashize igihe gito avuye kwiga muri Koreya y'Epfo mu bijyanye no kurengera ibidukikije.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukozi-wa-rema-yafunzwe-akurikiranyweho-ruswa

  • Umujyi wa Kigali ugiye gutangiza urubuga ruwuhuza n'abikorera – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyo gushyiraho uru rubuga n'Inama ihuza abikorera n'Umujyi wa Kigali cyafashwe kuri uyu wa 14 Gicurasi mu nama yahuje abayobozi b'uyu mujyi n'urugaga rw'abikorera.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gushyiraho uru rubuga ruwuhuza n'abikorera kubera impinduka zabayeho mu miyoborere yawo.

    Mu mwaka ushize wa 2020 habaye amavugurura arimo ko Uturere tw'Umujyi wa Kigali twamburwa ubuzima gatozi ndetse ntitwongere kugira inama njyanama.

    Izi mpinduka zabaye hagamijwe kunoza imiyoborere n'ifatwa ry'ibyemezo rigamije iterambere ry'Umujyi wa Kigali, gusa haza kuvukamo imbogamizi z'uko imwe mu myanya yahabwaga abikorera mu buyobozi bw'Umujyi wa Kigali yabaye nk'ihagarara.

    Mbere mu Nama Njyanama z'uturere tugize Umujyi wa Kigali, abikorera babaga bemerewemo umwanya, gusa nyuma y'uko zikuweho hagasigara Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali ntibakibona uyu mwanya cyane ko guhagararirwa mu Nama Njyanama y'Umujyi wa Kigali atari itegeko nk'uko byari bimeze mu turere.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Rubangutsangabo Jean, yabwiye IGIHE ko hafashwe umwanzuro wo gushyiraho uru rubuga kugira ngo abikorera bakomeze kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by'Umujyi wa Kigali.

    Ati 'Muri ya mikoranire hasaga n'aharimo icyuho, muri ya mikoranire yari isanzwe twifuzaga ababahagarariye mu buryo butaziguye muri bwa bufatanye n'Umujyi wa Kigali, haba ari mu buryo bwo gufata ibyemezo cyangwa se no mu yindi mikoranire […] yari inama yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo dushyireho urwo rubuga rwo kongera kugarura abikorera mu buryo buhoraho mu miyoborere itaziguye y'Umujyi wa Kigali, cyane mu ifatwa ry'ibyemezo.'

    'Ntabwo abikorera bagiye kure mu mikorere y'umujyi ahubwo ni uko rwa rubuga ruhoraho rwatumaga dufata ibyemezo tugakurikirana n'ishyirwa mu bikorwa nta rwari ruhari, twashyizeho urwo rubuga kugira ngo rudufashe.'

    Uru rubuga rw'ibiganiro ruzajya rubaho buri gihembwe, aho ruzajya ruganirirwamo ibibazo bihari ndetse n'uburyo byakemurwamo ndetse rugakoreshwa no mu kungurana ibitekerezo.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko nyuma yo kwemeza uyu mwanzuro wo gushyiraho uru rubuga ruzwi nka 'COK-PSF Dialogue Forum' hagiye kurebwa abazaba barugize ndetse n'uko ruzajya rukora, bikaba biteganyijwe ko rushobora gutangira gukora muri Kamena 2021.

    Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bagiranye ibiganiro n’abikorera bigamije gushyiraho urubuga ruzajya rubahuza

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abikorera batandukanye

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza yari muri ibi biganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gushyirwaho-cok-psf-dialogue-forum-urubuga-ruhuza-umujyi-wa-kigali-n