Category: Uncategorized

  • Urw'Ubujurire rwatangiye kuburanisha ikirego cy'umuturage uvuga ko yatewe urushinge rukamuviramo ubumuga – #rwanda #RwOT

    Uyu muturage witwa Mukankwiro Angelique yajyanye Akarere ka Nyabihu mu nkiko nyuma y'umuforomokazi wo ku Kigo Nderabuzima cya Jomba wamuteye urushinge akavuga ko rwamuteye ingaruka zatumye acibwa akaguru.

    Mukankwiro n'abo mu muryango we baregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu muri Nzeri 2018, arega uyu muforomokazi ko yamuteye urushinge we avuga ko rutari rujyanye n'indwara arwaye rukamugiraho ingaruka zaje no kurangira agize ubumuga nyuma yo gucibwa akaguru.

    Uyu mubyeyi, umugabo we ndetse n'abana babo bose hamwe baregeraga indishyi ya miliyoni 97.8 Frw.

    Mu iburanisha, abunganira Akarere ka Nyabihu ndetse n'uyu muganga uvugwaho gutera urushinge umuturage rukamugiraho ingaruka, basabye urega kugaragaza ibimenyetso bigaragaza indwara yari arwaye cyangwa ibigaragaza ko urwo rushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

    Ni ibintu bashingiraga no kuri raporo ya muganga itarigeze igaragaza niba koko uyu muturage yaratewe urushinge rukamugiraho ingaruka zatumye agira ubumuga.

    Mu mwanzuro w'uru rukiko wasomwe mu Ukwakira 2018, rwagaragaje ko nyuma yo gusesengura iki kirego rusanga nta bimenyetso bigaragaza ko urushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

    Mukankwiro yaje guhita ajurira mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze narwo ruza gusoma umwanzuro warwo ku wa 13 Nyakanga 2020, aho rwagumishijeho icyemezo cyafashwe n'Urwisumbuye rwa Rubavu.

    Uyu mubyeyi yaje kwitabaza Urukiko rw'Ubujurire ruri mu Mujyi wa Kigali ndetse kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, rutangira kuburanisha inzitizi zagaragajwe n'abunganira Akarere ka Nyabihu ndetse n'uyu muforomokazi.

    Ni inzitizi zishingiye ku kuba barasabye Urukiko rw'Ubujurire gutesha agaciro iki kirego nyuma yo kurugaragariza ko inkiko zose zabanje, uregera indishyi atigeze agaragaza ibimenyetso bishimangira ko urushinge yatewe arirwo rwatumye agira ubumuga.

    Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire, ashingiye ku itegeko rigena ububasha bw'Inkiko, yasabye uwunganira Mukankwiro kugira icyo avuga kuri izi nzitizi zatanzwe n'abahagarariye Nyabihu, avuga ko nk'uko babigaragaje mu gutanga ikirego, hari ingingo zirengangijwe n'abacamanza bo mu nkiko zabanje.

    Mu iburanisha rya none, umuturage wareze ntiyagaragaye mu rukiko kuko afite ubumuga, yari ahagarariwe n'abamwunganira mu buryo bw'amategeko.

    Urukiko rw'Ubujurire rwanzuye ko umwanzuro ku kuba niba ubujurire bwa Mukankwiro buzaburanishwa cyangwa butageshwa agaciro, uzasomwa ku wa 11 Kamena 2021.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urw-ubujurire-rwatangiye-kuburanisha-ikirego-cy-umuturage-uvuga-ko-yatewe

  • Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino ya Paralympics batangiye imyitozo #rwanda #RwOT

    Muvunyi Hermas Cliff na Uwitije Claudine bazahagararira u Rwanda mu mikino Paralympique(imikino y’abafite ubumuga)izabera mu Buyapani, batangiye imyitozo.

    Aba bakinnyi uko ari babiri batangiye imyitozo aho bari gutozwa n’umutoza, Eric Karasira.

    Iyi mikino Paralympique izaba irimo kuba mu nshuro ya 16, iteganyijwe kuzabera mu Buyapani mu mujyi wa Tokyo guhera tariki ya 24 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2021.

    Iyi mikino yaherukaga kuba muri 2016 aho yabereye Rio de Janeiro muri Brazil, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Muvunyi Hermas ndetse n’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball. Kuva u Rwanda rwakwitabira iyi mikino nta mudali n’umwe ruregukana.

    Muvunyi Hermas(ibumoso), Uwitije Claudine(hagati) n’umutoza Eric Karasira batangiye imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-bazahagarari-u-rwanda-mu-mikino-ya-paralympics-batangiye-imyitozo

  • Umuhanzikazi Ariana Grande yarongowe (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Ariana Grande yakoze ubukwe n'umusore Dalton Gomez bari bamaze igihe kinini bakundana.

    Ariana Grande yarongowe na Dalton Gome

    Amakuru y'ubukwe bw'aba bombi yari yaragizwe ibanga gusa ibinyamakuru bikomeye byo muri leta zunze ubumwe za Amerika birimo USAtoday, Entertainment tonight n'ibindi byatangaje ko ubukwe bwa Ariana Grande na Dalton Gomez byabaye muri weekend ishize.

    Ubu bukwe bwa Ariana Grande buje bukurikirwa no kwambikwa impeta y'urukundo (fiançaille). Mu Ukuboza 2020, Dalton Gomez, umugabo wa Ariana Grande, yari yaramwambitse impeta y'urukundo (fiançaille) amuteguza ko mu minsi ya vuba bazabana nk'umugabo n'umugore.

    Ariana Grande yambitswe impeta y'urukundo (fiançaille) mu Ukuboza 2020

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-ariana-grande-yarongowe-amafoto/

  • Aho kuba umusore w'imbwa waba umugabo w'umukecuru| Bishop Gafaranga mu modoka y'umuzinga ati “ Ndi IMBWA “| Ahorana ubwoba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bishop Gafaranga wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera ibiganiro bitandukanye akunze gucishamo ubutumwa bujyanye n'iyobokamana ndetse no gusetsa (comedies) yasobanuye uburyo asigaye aterwa ubwoba n'iterambere amaze kugeraho, avuga uburyo abona ari imbwa ndetse anavuga ku bakobwa bakunda abasore bafite amafaranga. Ibi byose  Gafaranga yabitangarije mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV.

    Mu gutangira ikiganiro, Bishop Gafaranga yaje mu modoka nziza cyane yo mu bwoko bwa Hyundai akaba yavuze ko iyi ari imwe mu modoka ze zikodeshwa muri company asigaye akoramo ikodesha amamodoka ndetse anashishikariza abantu kugana iyo company kugirango nabo babashe kubona imodoka zo gukodesha ndetse babashe no kubona imodoka zo kugendamo kuko iyo company inacuruza imodoka.

    Bishop Gafaranga

    Gafaranga yakomeje asobanura ukuntu iterambere rye risigaye rimutera ubwoba aho yavuze ko ubwoba agira abuterwa nuko ibyo Imana irimo kumuha ari ukumugerageza nkuko uwariwe wese Imana ihaye imitungo iba imugerageza. Yatanze urugero aho yavuze ko umuntu utuye mu nzu y'umuturirwa, Imana igira gutya ikamuzanira umuturanyi w'umukene kugirango imugerageze irebe uburyo azamubanira.

    Gafaranga kandi yavuze ko ari imbwa. Mu gusobanura iri jambo imbwa, Gafaranga yavuze ko iyo abonye ubuzima yararimo nubwo arimo ubu ahita abona ko Imana ishobora byose ariko we akaba adashobora byose bigatuma yiyita imbwa.

    Ku bijyanye n'abakobwa bakunda abasore bafite amafaranga, Gafaranga yavuze ko abashyigikiye cyane ndetse anacira umugani abasore aho yavuze ko aho kuba imbwa y'umusore waba umugabo w'umukecuru. Tugerageje gusobanura uyu mugani, aho kugirango umusore akomeze kuguma mu bukene mu busore bwe byaruta agashakana n'umugore ukuze (umukecuru) ufite amafaranga akamubera umugabo bityo akitwa umugabo w'umukecuru.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/aho-kuba-umusore-wimbwa-waba-umugabo-wumukecuru-bishop-gafaranga-mu-modoka-yumuzinga-ati-ndi-imbwa-ahorana-ubwoba/

  • Imitsi ijyana amaraso mu bwonko yaraturitse, Jacques wanyuze muri APR FC aratabaza, ubutumwa kuri Gen James Kabarebe #rwanda #RwOT

    Rutayomba Jacques wize umupira mu ishuri rya APR FC aratabaza umuyobozi w’ikirenga w’iyi kipe, Gen James Kabarebe ngo amufashe kwivuza indwara ya Stroke(guturika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko).

    Rutayomba Jacques ni umwe mu bakinnyi batangiranye n’irerero rya APR FC 2009 aho yasohotsemo muri 2012 ahita ajya gukinira ikipe ya Amagaju FC.

    Amagaju FC yayikiniye kuva 2012 kugeza 2015 aho yahise ahagarika gukina bitewe n’imvune zamuzengereje.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Rutayomba Jacques yavuze ko yaje kubona akazi mu Bashinwa bakora ibigega Kicukiro muri 2019.

    Uyu mugabo wumvikana ko afite imbaranga nke mu mvugo ye, avuga ko nyuma y’amezi 3 yahise agira ikibazo cy’indwara ya Stroke(guturika kw’imitsi itwara amaraso mu bwonko) arivuza ariko biranga.

    Ati'aho mu bashinwa nahakoze amezi 3 gusa, nahise ngira ikibazo cya Stroke muri Nzeri 2019. Narivuje CHUK ariko byaranze ubu ndamye mu rugo, ndaribwa cyane.'

    Akomeza avuga ko abaganga bamubwiye ko gukira yakira ariko bisaba ko ajya kuvurirwa mu Buhinde kandi akaba nta bushobozi afite.

    Ati'abaganga bambwiye ko kereka ngiye kwivuriza mu Buhinde. Ntabwo bambwiye amafaranga bisaba ariko ubu rwose nta n’ubushobozi mfite nkeneye ubufasha bwa buri muntu.'

    Avuga ko yagerageje kuvugana na Gen James Kabarebe ariko ntibyamukundira akaba amusaba ko yamufasha kwivuza.

    Ati'umuyobozi wa APR FC nagerageje kuvugana na we ni Gen James Kabarebe, ariko ntabwo byankundiye. Nasabaga rwose ko yamfasha nkivuza.'

    Bamwe mu bakinnyi babanye n’uyu mukinnyi mu irerero rya APR FC, bavuze ko koko uyu mukinnyi ameze nabi akeneye ubufasha bwa buri munyarwanda akaba yakwivuza.

    Rutayomba Jacques ubu aba mu Busanza aho arwajwe n’umugore we na we udafite akazi, akaba asaba n’abakinnyi babanye mu irerero rya APR FC kureba uko bamufasha. Wifuza kuvugisha Rutayomba Jacques wamuhamagara kuri 0788348891.

    Yamaze igihe ahumekera mu byuma byongera umwuka

    Ubuzima bwe ntibumeze neza

    Atararwara yari umusore mwiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imitsi-ijyana-amaraso-mu-bwonko-yaraturitse-jacques-wanyuze-muri-apr-fc-aratabaza-ubutumwa-kuri-gen-james-kabarebe

  • Kiyovu Sports yakoze inama yo gushaka kidobya yatumye inanirwa kurenga amatsinda #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu SC, bwatumije inama y'igitaraganya irimo kwiga ku bijyanye no gusezerera bamwe mu batoza no guhagarika abakinnyi banze gukurikiza amabwiriza y'umutoza mukuru.

    Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,nibwo ikipe ya Kiyovu Sports icumbitse i Runda,yabyukiye mu nama yo kwiga ku cyihishe inyuma y'umusaruro mubi yabonye mu itsinda B rya shampiyona.

    Mvukiyehe Juvenal uyobora iyi kipe yatumije inama yahuje abakinnyi, abatoza, Umunyamabanga Mukuru w'iyi kipe ndetse na bamwe mu bagize komite nyobozi y'ikipe.

    Iyi nama yatumijwe igitaraganya, nyuma y'aho Kiyovu Sports itsindiwe iwayo na Rutsiro FC 2-1 bigatuma iyi kipe yo ku Mumena yisanga mu makipe umunani agomba kuzahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Mu byaganiriweho harimo kureba impamvu yo kubura umusaruro mwiza,ubugambanyi bwa bamwe bantu mu ikipe ya Kiyovu Sports,impinduka zishobora gukorwa muri Kiyovu Sports mu batoza,ndetse n'intego bazajyana mu makipe umunani ya nyuma

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yakoze-inama-yo-gushaka-kidombya-yatumye-inanirwa-kurenga

  • Niragire wamamaye muri sinema yaguze imodoka y’akataraboneka ya miliyoni 150 Frw –

    Iyi modoka uyu mugore yaguze, ni umwe mu zigezweho zitungwa n’abifite kandi zubashywe ku Isi. Ni ubwoko bw’imodoka zigenda ahantu hose n’ahari imisozi bitewe n’uko zigiye hejuru.

    Niragire yabwiye IGIHE ko iyi modoka yayiguze nko kwihemba kubera umurava yakoranye akabasha kugera kuri byinshi birimo no gushinga Genesis TV imaze igihe gito itangiye gukora.

    Ati “Iyi modoka ni igihembo cy’umurava nakoranye kuva kera. Numvaga hari igihe nzihemba ikintu nk’iki kandi ndashimira Imana ko yabinshoboje. Ndasaba abana b’abakobwa kujya bakorana umwete umurimo wose berekejeho amaboko kuko aribwo bazagera ku nzozi zabo nk’uko biri kugenda bimerera.”

    Iyo modoka yakorewe muri Australie n’uruganda rwa Magna Steyr rumaze igihe rukora ubu bwoko bw’izi modoka za Mercedes.

    Niragire yatangiye gukina filime mu 2008 kugeza ubu amaze kugaragara muri nyinshi zakunzwe. Yakuze yumva afite inzozi zo kuba umunyamakuru no gukora mu ndege.

    Kuri ubu uyu mubyeyi nubwo yagize televiziyo ye bwite, ntibimubuza gukina filime. Aheruka kugaragara muri filime ye yitwa ‘Little Angels’ yubakiye ku buzima busanzwe bwa buri munsi.

    Akunda kugira inama abagore by’umwihariko bacyitinya, abasaba kugaragaza ibibarimo kuko aribwo buryo bwiza bwo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu bw’igihugu.

    Ati “Nibatinyuke bakore burya ntabwo wahomba utashoye, nibakore nibiba bibi bigiremo bakore ibyiza ariko bakore ibyo bakunda kuko nibyo bizatuma bagera ku nzozi zabo.”

    Genesis TV ya Niragire yibanda cyane mu myidagaduro, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Iyi televiziyo nshya yatangiranye n’abanyamakuru batandukanye biganjemo abakiri bashya muri uyu mwuga nawe arimo ndetse anafiteho ikiganiro yise ‘Queen of hillywood’.

    Uretse iyi modoka asanzwe afite na televiziyo

    Niragire ni umwe mu bakinnyi ba filime batunze imodoka ihenze

    Uyu mugore yavuze ko iyi modoka ari igihembo yihaye cyo gukora cyane

  • Amerika ifashije u Rwanda, imitwe y’iterabwoba yarandurwa burundu: Micheal Rubin avuga kuri Congo –

    Yabigaragaje mu nkuru ndende yanditse mu kinyamakuru The National Interest gikorera muri Amerika, aho yagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye mu myaka 27 rumaze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagarutse ku rugendo rutoroshye yakoranye n’ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Rubavu kari mu Burengerazuba bw’u Rwanda hafi y’umupaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakabona umwotsi uturuka muri Parike y’Igihugu ya Virunga ku ruhande rwa Congo, ahari hakambitse inyeshyamba za FDLR.

    Michael Rubin yavuze ko yahuye n’abaturage bagizweho ingaruka n’igitero cya FDLR yagabye mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda mu mwaka wa 2018, cyahitanye abagera kuri 14, abandi 18 bagakomereka mu ijoro rimwe.

    Yagaragaje ukuntu uyu mutwe n’indi yitwaje intwaro ikambitse muri pariki y’igihugu ya Virunga yazengereje abaturage ba Congo ibaka imisoro mu buryo butemewe n’amategeko, ikica inyamaswa ziri muri iyo pariki, igateza umutekano muke bigatuma ubukerarugendo muri iyo pariki bugabanuka, kandi bugira akamaro ku bukungu bw’abayituriye.

    Rubin watanze amasomo ku basirikare bakuru ba Amerika mbere y’uko bajyana ingabo mu ntambara ya Iraq na Afghanistan, yagaragaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika bwarandura burundu imitwe y’iterabwoba imaze imyaka irenga 20 yarajujubije abaturage, ikaba ikibazo ku iterambere rya Congo no k’u Rwanda cyane ko FDLR igizwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside mu 1994.

    Yavuze ko haramutse hakoreshejwe camera zirimo utwuma tubasha kubona imbunda cyangwa ibindi bikoresho bidasanzwe byifashishwa n’izo nyeshyamba, zigashyirwa mu duce zikunda kwibasira, hajya hakumirwa icyaha kitaraba abo barwanyi bagafatwa bataratera abaturage.

    Rubin yagaragaje ko ikoranabuhanga ryo gukoresha indege zitagira abapilote (drones) zirimo camera, byafasha gutahura ahakambitse inyeshyamba hirya no hino muri Congo n’ingendo zose zikora bityo zikarandurwa burundu.

    Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihaye ubufasha u Rwanda [rusanzwe rufite izi drones na camera ahantu hatadukanye] intambara zitarangira ziterwa n’izi nyeshyamba zashyirwaho akadomo.

    Michael Rubin ni inarararibonye akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’imitwe y’iterabwoba, ndetse mu 2017, Leta ya Turukiya yashyizeho igihembo cya ibihumbi 800$, kugira ngo Rubin ajye gufasha iyo Leta guhangana n’ibibazo by’iyo mitwe.

    Yanabaye umukozi muri Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Pentagon, Ashinzwe Ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Micheal Rubin yavuze ko u Rwanda rushobora kurandura imitwe y’iterabwoba ikorera muri Congo

  • Abakozi 250 b'uruganda rw'icyayi rwa Pfunda bahagaritse akazi kubera imibereho mibi – #rwanda #RwOT

    Benshi muri abakozi bafite ibi bibazo ni abakozi bo mu ngo za ba nyir'uruganda ndetse n'abahinga icyayi bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bakora, nta masezerano kandi bakaba bahembwa amafaranga makeya.

    Bavuze ko babajwe no kuba bamaze igihe bahembwa ibihumbi 15. Iki kibazo abakozi bavuga ko kimaze imyaka irenga icumi inzego zitandukanye zikizi.

    Uruganda rw'icyayi rwa Pfunda mu bakozi 1.600 rukoresha , 101 nibo bonyine bafite amasezerano y'akazi.

    Nyuma y'uko bimenyekanye ko bakoze imyigaragambyo, ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu hamwe n'inzego z'umutekano bahazindukiye mu guhosha aya makimbirane.

    Turacyabikurikirana…..

    Abakozi batandukanye bazindukiye ku ruganda basaba gufatwa neza (Ifoto: RBA)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-250-b-uruganda-rw-icyayi-rwa-pfunda-bahagaritse-akazi-kubera-imibereho

  • Terms of Reference for selection of a consult… – #rwanda #RwOT

    Introduction & Purpose

    It is part of MTN Rwandacell's strategy to improve its preparedness in ensuring continuity of operations, availability of critical resources, minimization of interruptions to business processes, and full recovery of business infrastructure and applications in the event of a disaster. To achieve this MTN Rwanda wishes to develop and implement a  comprehensive Business impact analysis, Business Continuity Plan, and  Disaster Recovery Plan (BCP, BIA &DRP Program) that will achieve this  objective in a timely, effective, and efficient manner.

    Effective business continuity measures are critical for any business entity. MTN Rwandacell is committed to protecting its staff and ensuring the continuity of critical business and support processes to protect the organization, mitigate risk, safeguard revenues, and sustain both a stable financial service provision and customer confidence.

    Objectives 

    MTN Rwandacell is seeking a consultant to define, author and implement a Business Impact Analysis, Business Continuity and Disaster Recovery Plan.  Following are the objective of BC&DR Program 

    The end-to-end service shall cover activities:

    1. Identifying critical business functions of the organizations within MTN Rwanda. 

    2. Identifying tasks that comprise critical business functions. 3. Assessing the criticality of business applications/ services and determine acceptable recovery time and 

    4. Identifying the assets used by business units.

    5. Documenting the impact of an extended loss to the operations and key business functions.

    6. Determining immediate and extended terms system recovery requirements

    7. Documenting opportunities to mitigate risk in all aspects of business continuity. 

    8. Provide MTN Rwanda's management with an understanding of the total effort required in resources, staff time and capital to develop and effective BCP &DR plan.

    9. Develop a detailed recovery process flow that address the current physical location of the company. 

    10. Identify the team(s) required to facilitate the recovery process in the event of a disaster.

    11. Develop a BCP &DR plan that is understandable, in digital format and easy to use and maintain. 

    12. Define a BC&DR plan maintenance plan that can be integrated into MTN  Rwanda's ongoing business planning and information services process for  BC & DR plan to remain viable over time. 

    13. Implementation of the agreed upon opportunities to mitigate risk in event of a disaster.  

    MTN Rwanda will consider

     (i) Reputed Consultant Company, expertise in Telecoms in required (ii) an Expert seconded by reputed consulting company or (iii) an individual Consultant capable of providing the services detailed out in this document.

    Note: More details on the scope and ToR's will be shared to the preselected companies.

    For bids submission please contact below email address [email protected], [email protected] and [email protected]

    Deadline for proposal submission is on Wednesday 26th May 2021. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105711/terms-of-reference-for-selection-of-a-consultant-to-develop-mtn-rwandacells-business-impac-105711.html