Category: Uncategorized

  • Kamonyi-Nyamiyaga: DASSO bivugwa ko yakubise umuturage akamumena ijisho yashyikirijwe RIB #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, umukozi w'urwego rwunganira akarere ka Kamonyi mu gucunga umutekano-DASSO, Usabuwera Jean Baptiste ukorera mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga, yafashwe ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Mugina ngo abazwe ibimuvugwaho byo gukubita umuturage akamumena ijisho.

    Amakuru intyoza.com icyesha bamwe mu baturage mu kagari ka Ngoma, ahamya ko ku mugoroba w'uyu wa 19 Gicurasi 2021 haje abayobozi bagakorana inama n'abaturage aho ikibazo cyabereye, ahazwi nko ku Nkambi.

    Gusa mu gukoresha inama ngo kuko hari bamwe mu bayobozi babanje kuhazindukira mbere y'uko inama iba, bakaba kandi batazi icyabagenzaga kuko ngo atari buri wese bavuganye, bakeka ko harimo ugushaka kuyobya uburari ngo bagaragaze ko DASSO ntaho ahuriye n'ibyabaye ku muturage ashinjwa gukubita.

    Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga ku murongo wa Terefone ngendanwa yemereye umunyamakuru ko inama koko yaraye ibaye ku mugoroba w'uyu wa Gatatu.

    Avuga ko kugeza ubu batazi ukuri ku byabye ngo kuko hari abaturage bavuga ko DASSO ariwe wakubise uyu muturage, abandi ngo bakavuga ko DASSO yagiye kubakiza uwo muturage yakomeretse.

    Ati' Ikigaragara, we yagiye agiye gukiza ariko abaturage bakagaragaza ko ariwe wakubise uriya mwana, ariko muri makeya hari abemezaga ko ariwe wamukubise, abandi bakavuga ngo yagiye kubakiza yakomeretse, ariko RIB irimo kugenda ibaza abantu batandukanye bari bahari kugira ngo habonekemo ukuri'.

    Gitifu Kubwimana, avuga ko kuri uyu munsi wa kane mu masaha ya mugitondo aribwo uyu DASSO yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Mugina, aho abazwa ibyo ashinjwa n'abaturage. Mu masaha ya nyuma ya saa sita, abakozi b'urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB mu karere ka Kamonyi bari mu kugenda baganira n'abaturage b'i Ngoma, bashaka amakuru mpamo ku bivugwa.

    Soma hano inkuru yabanjirije iyi umenye uko byagenze:Kamonyi-Nyamiyaga: Haravugwa DASSO wakubise umuturage akamumena ijisho

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-nyamiyaga-dasso-bivugwa-ko-yakubise-umuturage-akamumena-ijisho-yashyikirijwe-rib/

  • Jay Polly na bagenzi be bakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jay Polly n'abo bareganwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza.

    Uyu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021 mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo.

    Urukiko rwanzuye ko baba bafunzwe iminsi 30 y'agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha bakurikiranyweho.

    Jay Polly, murumuna we witwa Iyamuremye Jean Clément, Shemsa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania. bari baburanye tariki 17 Gicurasi ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo.

    Icyo gihe Umushinjacyaha yavuze ko impamvu ikomeye yatumye bageza abaregwa imbere y'Urukiko, ari ibipimo byafashwe n'abaganga byagaragaje ko bakoresheje ibiyobyabwenge.

    Yagaragarije urukiko ko mu bipimo by'inkari abaregwa bafashwe, Jay Polly yasanganywe 385, Iyamuremye [198], Mutabonwa [338] mu gihe Benedicto we yasanzwemo 155. Ibi bipimo basanzwemo, Ubushinjacyaha buvuga ko biri hejuru cyane kuko ubusanzwe muri mililitiro imwe y'inkari z'umuntu udakoresha urumogi ariko wafashe imiti ifite aho ihuriye narwo aba afite 20 gusa.

    Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 25 Mata ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera, nibwo Polisi yeretse itangazamakuru abantu 12 bafatiwe mu rugo rw'umuhanzi witwa Tuyishime Joshua uzwi ku izina rya Jay Polly.

    Aba bantu bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19,bafashwe barimo kunywa inzoga n'ikiyobyabwenge cy'urumogi harimo kandi n'abanyamahanga bari bafite ibisubizo bya COVID-19 bihimbano bigaragaza ko batanduye COVID-19.

    Hanerekanywe kandi n'umuganga watangaga ibisubizo by'ibihimbano bigaragaza ko umuntu atanduye COVID-19.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru, umuhanzi Tuyishime Joshua(Jay Polly) yavuze ko tariki ya 23 Mata aribwo bariya bantu 12 baje iwe mu buryo atari yateguye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/jay-polly-na-bagenzi-be-bakatiwe-gufungwa-iminsi-30-y-agateganyo

  • Tom Byabagamba yakatiwe igifungo cy'umwaka umwe kubera kwiba #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane rwahamije Tom Byabagamba icyaha cyo kwiba telefoni, rumuhanisha igifungo cy'umwaka umwe.

    Inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko niyo yasomye imyanzuro y'urubanza rwa Tom Byabagamba. Ubushinjacyaha bwari mu biro byabwo naho Byabagamba yari ari aho asanzwe afungiye muri Gereza ya Gisirikare i Kanombe.

    Wari umwanzuro ku bujurire. Umucamanza yavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro kuri bimwe. Yasobanuye ko urubanza rwaciwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mu Ugushyingo 2020 ruhinduka gusa ku gihano yari yahawe cyo gufungwa imyaka itatu agahabwa umwe.

    Byabagamba ybwiwe ko hari umuhanga wanditse ko nubwo watora ikintu kidafite nyiracyo ukagitwara ntihagire ukurega ko uba ukoze icyaha cyo kwiba.

    Ubushinjacyha bwavuze ko ubwo Tom Byabagamba wahoze ari Colonel mu ngabo z'u Rwanda mbere y'uko azamburwa yasakwaga aho afungiye bitunguranye basanze afite Telephone igendanwa n'amafranga ibihumbi 450 y'amanyarwanda.

    Iki gihe akaba yarahise akurikiranwaho icyaha cyo kwiba telephone urukiko rwibanze rwa Kicukiro rumukatira imyaka 3.

    Byabagamba yahise ajurira ndetse hemerwa ubujurire bwe buherutse kuburanishwa kuwa 28 Mata 2021.

    Mu bujurire, Col Tom Byabagamba yasabye urukiko ko rwabaza ubushinjacyaha bukazana nyiri telefone buvuga ko yibye akaba ariwe baburana.

    Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko icyemezo cy'urukiko rwibanze rwa kicukiro rwafashe cyo gufunga Col Tom Byabagamba imyaka itatu cyagumaho kuko rwakurikije amategeko yose.

    Byabagamba yavuze ko Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha cy'ubujura nta bimenyetso rushingiyeho.

    Tom Byabagamba yavuze ko yasatswe muri Werurwe 2020 kandi Ubushinjacyaha buvuga ko yibye telephone mu Rukiko Rukuru ubwo yari akihaburanira muri 2019.

    Yavuze ko inyandiko y'ifatira ibyasatswe aho afungiye atayemera.

    Ati 'Natangajwe no kubona urukiko rwarayifashe nk'ikimenyetso kandi iyo nyandiko njye ntayemera.'

    Col Tom Byabagamba yatanze urugero ati 'Ibyambayeho ni nk'uko warega umuntu icyaha cyo kwica umuntu kandi nta muntu wishwe. Iki cyaha ndegwa ubundi ni nde wakindeze, murashingira kuki muvuga ko nibye telephone niba hari ikirego cy'umuntu mwakiriye wibwe telephone ni we mwagaragaza nkanaba ari we mburana na we, ariko ntaburana n'Ubushinjacyaha. Gusa njye nta muntu nibye, Urukiko nirubaze Ubushinjacyaha umuntu nibye bumuzane.'

    Umucamanza yabajije Tom Byabagamba iyo telephone yafatanywe niba atarayibye aho yayikuye.

    Byabagamaba ati 'Mucamanza ndabona nawe ugiye kugwa mu mutego w'Ubushinjacyaha ibyo umbajije nabisobanuye kenshi njye navuze ko nakuye telephone ku Rukiko kandi gufata ikintu bitandukanye no kukiba, kandi ibyo ntabwo bigize ubujura keretse hari uwandeze avuga ko yabuze telephone na charger yayo.'

    Me Ntare Paul umwunganira mu mategeko yahise abwira Urukiko ko ubundi icyaha cy'ubujura kigendera ku itegeko n'ibimenyetso, ko ariko ibyo byose ntabyakozwe.

    Me Ntare ati 'Ubundi kwiba ni ugutwara ikintu cy'undi rero uwo nunganira nta kintu cy'undi yatwaye kuba Byabagamba yasanganwa telephone aho afungiye ntabwo bigize icyaha cy'ubujura.'

    Me Ntare Paul yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukuraho icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro Tom Byabagamba akagirwa umwere ku cyaha cy'ubujura bwa telephone kuko nta bujura bwabayeho.

    Me Gakunzi Gasore Varelie na we yahise abwira Umucamanza ko ibintu byabaye kuri Tom Byabagamba bidasobanutse.

    Ati 'Ingingo ya 165 isobanura neza ikijyanye no kwiba ikintu cy'undi. Uwo nunganira rero nta na kimwe cyabayeho.'

    Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko ibyo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwakoze byose rwashingiye ku mategeko.

    Ubushinjacyaha buti 'Nubwo uwibye telephone avuga ko ntawamureze, ubwo bujura ntabwo bikuraho ko yakoze icyo cyaha cyo kwiba telephone.'

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubwo Tom Byabagamba yasakwaga Ubugenzacyaha bwamusanze aho afungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe bumukoresha inyandikomvugo irimo telephone yafatanywe yo mu bwoko bwa Samsung G2 ndetse na Frw 450,000.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Byabagamba yasobanuye ko impamvu yatwaye iyo telephone kwari ukugira ngo ajye avugana n'umuryango we kuko kuva yafungwa muri 2014 atigeze ahabwa umuryango we ngo bavugane bisanzuye.

    Ubushinjacyaha bwasoje busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwagumishaho icyemezo cy'urw'Ibanze rwa Kicukiro cyo gufunga imyaka itatu Tom Byabagamba.

    Byabagamba yahise asaba Urukiko ko mu gufata icyemezo ku rubanza rwe rwazigenga kugira ngo Urukiko rutazagwa mu mutego w'Ubushinjacyaha.

    Icyo gihe,Umucamanza yumvise impande zombi apfundikira iburanisha ategeka ko urubanza ruzasomwa ku wa 20 Gicurasi 2021.

    Byabagamba wahoze ayoboye umutwe w'abarinda umukuru w'igihugu, yari asanzwe yarakatiwe igifungo cy'imyaka 15 ku bindi byaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/tom-byabagamba-yakatiwe-igifungo-cy-umwaka-umwe-kubera-kwiba

  • Umukire yakoze agashya ajya gushyingura se afashe intare mu ntoki #rwanda #RwOT

    Umugabo w'umucuruzi muri Nigeria yakoze agashya kaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yajyaga gushyingura se umubyara afashe intare mu ntoki mu rwego rwo gukanga abakekwaho kumwica.

    Uyu mugabo wo muri Leta ya Anambra, yagaragaye mu muhango wo gushyingura se afashe iyi ntare nzima bituma abari bitabiriye uyu muhango bagira ubwoba ndetse bamwe muri bo bakwira imishwaro.

    Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agakwirakwira cyane,uyu mukire ntiyatinye gukanga abantu bari bitabiriye uyu muhango kubera iki gikoko yari afite akinjira mu bantu byatumye bamwe bicwa n'ubwoba barahunga.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukire-yakoze-agashya-ajya-gushyingura-se-afashe-intare-mu-ntoki

  • Isirayeli yanze kumvira Joe Biden yongera kurasa kuri Gaza #rwanda #RwOT

    Abadiplomate bashakisha uburyo intambara hagati ya Isirayeli n'Abanyepalesitina yahagarara bateranye uyu munsi kuwa kane, nyuma y'uko perezida w'Amerika Joe Biden ahamagariye kugabanya ubushyamirane.

    Cyakora Isirayeli yakomeje kohereza ibisasu bya bombe muri Gaza na roketi zongera guterwa n'umutwe wa Hamas nyuma yo guhagarara igihe gito.

    Hashize iminsi umutegetsi wa Hamas abaye nk'uhanura iryo hagarikwa ry'imirwano.

    Umuminisitiri wa Isirayeli yavuze ko iki gihugu gishobora kuzahagarika ibitero byacyo, ari uko gusa kigeze ku ntego kiyemeje.

    Ibitero bya roketi kuri Isirayeli, byahagaze amasaha umunani, uyu munsi kuwa kane, umunsi wa 11 w'ubushyamirane, mbere yo kongera kuraswa ku miryango iri hafi y'umupaka wa Isirayeli na Gaza.

    Isirayeli yakomeje ibitero byayo by'indege mu gice cya Gaza kigenzurwa na Hamas, ivuga ko ishaka kurandura uwo mutwe wa kiyisilamu, kugirango utazongera gushotorana mu bihe biri imbere, ubushyamirane burimo kuba ubu, nibumara guhagarara.

    Kuva imirwano itangiye kw'itariki ya 10 y'ukwezi kwa gatanu, abayobozi bashinzwe ubuzima bavuga ko abanyepalestina 230 barimo abana 65 n'abagore 39 bishwe kandi ko abantu barenga 1,700 bakomerejejwe na bombe ziterwa n'indege.

    Abategetsi ba Isirayeli bavuga ko kugeza ubu hapfuye abaturage babo 12 na 336 bavuwe ibikomere.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/isirayeli-yanze-kumvira-joe-biden-yongera-kurasa-kuri-gaza

  • Nyaruguru: Impinduka ku mibereho y'abasigajwe inyuma n'amateka bemeza ko bavuye kure – #rwanda #RwOT

    Imiryango 23 y'Abasigajwe inyuma n'amateka ituye mu Kagari ka Nyamabuye igizwe n'abantu 92. Abaganiriye na IGIHE bemeza ko mbere babagaho mu buzima bubi bafite umwanda, barwaye amavunja kandi baba mu nzu za nyakatsi.

    Nyirabanguka Anatolie ni umwe muri bo; wemeza ko bari babayeho mu buzima bushaririye.

    Ati 'Twabaga muri nyakatsi turwaye amavunja tudakaraba, bwari ubuzima bubi cyane.'

    Ndayisenga Bosco w'imyaka 20 y'amavuko avuga ko muri icyo gihe no kurya rimwe ku munsi byari amahirwe, bigatuma baba ibirara.

    Ati 'Menye ubwenge mfite nk'imyaka irindwi twari tubayeho mu buzima bubi tutaramenye COPORWA, kuko kurya rimwe ku munsi byari amahirwe. Twari ibirara tugatungwa no kujya kwiba. Twabaga dufite umwanda turwaye amavunja tukumva ari bwo buzima.'

    Mu 2010 nibwo ishyirahamwe rivuganira abasigwajwe inyuma n'amateka (COPORWA) ryabakoreye ubuvugizi bubakirwa inzu zo kubamo, bahabwa ibikoresho by'ibanze ndetse n'abana babo bafashwa kujya mu ishuri.

    Kuri ubu iyo ugeze aho batuye ubona ntaho batandukaniye n'abandi baturage kuko bafite isuku ndetse n'amazu babamo bayagirira isuku.

    Abana babo 47 biga mu mashuri abanza naho batandatu biga mu yisumbuye. Batuye mu mudugudu wa Nyacyondo hamwe n'abandi Banyarwanda.

    Ndayisenga Bosco ati 'Kuri ubu dushima Imana kuko twabonye abakangurambaga bo muri COPORWA badufasha guhindura imyumvire ku buryo ugenda waba wambaye umwenda usa nabi, ukumva biguteye isoni. Ukamenya ko niba uhohotewe hari aho ugomba kubariza.'

    Birikunzira Wellars ni umusore w'imyaka 19 wiga mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye. Avuga ko yavutse asanga iwabo baba mu buzima bubi. Mu muryango wabo w'abana umunani nta n'umwe wakandagiye mu ishuri usibye we gusa.

    Yavuze ko yumva agomba kwiga kugira ngo abana azabyara batazavukira mu buzima bubi nk'uko byamubayeho.

    Ati 'Iwacu nta muntu wize kuko twari abakene amavunja yaratwishe, noneho COPORWA iraza iraduhugura batwigisha isuku badukura mu bwigunge. Nahise numva ngomba kujya kwiga kuko nabonaga abana biga babaho mu buzima bwiza, ntangira kwiga mu wa mbere w'amashuri abanza mfite imyaka 12.'

    Kuva atangiye kwiga yarangije amashuri abanza aba uwa mbere, akora ikizamini cya Leta aragitsinda ajya kwiga mu mashuri yisumbuye.

    Ati 'Ntsinze ikizamini cya Leta banyohereza kwiga mu mashuri yisumbuye, Leta irandihira ifatanyije na COPORWA, bikaba ari ibintu binshimishije.'

    Bafite ibyifuzo kugira ngo ubuzima bukomeze gutera imbere

    N'ubwo imibereho yabo yahindutse, abasigajwe inyuma n'amateka batuye mu Kagari ka Nyamabuye bagaragarije COPORWA ibyifuzo by'icyo bakorerwa kugira ngo babe abantu bifashije, bave mu buzima bwo guca inshuro.

    Birikunzira Wellars ati 'Icyo nifuza badufasha ni ukwita ku bana n'urubyiruko bakadutera inkunga tukiga kugira ngo ubujiji butuvemo kuko iyo tutiga tuba ibirara tukajya kwiba dushaka ibyo kurya. Bazadufashe badushyire mu bigo bicumbikira abanyeshuri.'

    Ndayisenga Bosco na we yifuza ko imbaraga zashyirwa mu bana bakiri bato bakabona uburezi.

    Ati 'Nk'uko Leta ijya ibidushishikariza, imbaraga zashyirwa mu rubyiruko abana bakabona uburezi kuko burya ni zo mbaraga z'igihugu. Bamaze kwiga ndumva nko mu 2050 tuzaba turi abaturage bari ku rwego rumwe n'abandi Banyarwanda.'

    Nyirabanguka Anatolie we yifuza ko ababyeyi n'abandi bakuze bashyirwa mu ishyirahamwe bagahabwa amatungo magufi yo korora kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Ati 'Icyo nifuza ko batugezaho, nibaduhe ishyirahamwe ry'amatungo magufi tubashe korora twiteze imbere.'

    Ntibitegera Emmanuel yasabye ko bahabwa igishoro bagakora ubucuruzi buciriritse kugira ngo bikorere bave mu buzima bwo guca inshuro.

    Ikindi bahurizaho mu byifuzo byabo ni ugushakirwa isambu yo guhinga kugira ngo babashe kubona ibyo kurya bihingiye badategereje kujya guca inshuro.

    Umuyobozi wa COPORWA, Bavakure Vincent, avuga ko muri iki gihe bari mu gikorwa cyo kwegera abasigajwe inyuma n'amateka kugira ngo bakire ibyifuzo byabo kugira ngo bizitabweho mu mushinga bagiye kubazanira.

    Ati 'Iyi gahunda igamije kwegera aba baturage kugira ngo turebe ubuzima babayemo tunareba n'imishinga tugenda dukora harimo n'uyu wa PPIMA [Public Policy Information Monitoring and Advocacy] wateguwe na COPORWA ariko uterwa inkunga NPA [Norwegian People's Aid]. Ni umushinga uzegera abaturage kugira ngo ubafashe guhindura imyumvire no kugira ngo ibyifuzo byabo bishyirwe mu igenamigambi ry'akarere.'

    Bavakure yavuze ko ikindi bazabakoreraho ubuvugizi kigatezwa imbere ari umuco wabo gakondo wo kubyina no kuvuza ikondera kugira ngo bagire itorero rishobora kuzajya rikodeshwa rikishyurwa amafaranga.

    Yabijeje ko bazakomeza kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi ku bibazo bafite kugira ngo bikemuke.

    Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba COPORWA

    Basigaye bafite isuku bitandukanye na mbere bakigira umwanda

    Birikunzira Wellars yasabye ko abana bakwitabwaho bakiga nakazagira ejo heza

    Bishimira ko bigishijwe kugira isuku bakaba batakirwara amavunja

    Batanze ibitekerezo ku cyo babona bafashwa kikabateza imbere

    Bvakure Vincent yabijeje ko bazakomeza kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi ku bibazo bafite kugira ngo bikemuke

    Ibitekerezo batanze byanditswe kugira ngo bizitabweho

    Amwe mu mazu batuyemo mu Murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-impinduka-ku-mibereho-y-abasigajwe-inyuma-n-amateka-bemeza-ko-bavuye

  • Leta y'u Rwanda yigomwe amahoro kugira ngo ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli bidahinduka #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y'Inzego zimwe z'Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro(RURA), rwatangaje ko nubwo ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 17% ku isoko mpuzamahanga, Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cy'uko ibiciro muri Gicurasi na Kamena 2021 biguma uko byari bisanzwe. Leta ikaba yemeye kwigomwa amahooro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli

    Mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, yavuze ko izo mpinduka zabaye ku isoko mpuzamahanga zari gutuma ibiciro by'isoko ry'u Rwanda byiyongeraho 7%.

    Itangazo riragira riti 'Nyuma y'uko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byiyongeyeho 17% ku isoko mpuzamahanga, bikaba byari gutuma ku isoko ryo mu Rwanda byiyongeraho 7%; Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cy'uko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli mu mezi ya Gicurasi na Kamena biguma uko byari bisanzwe.'Leta yemeye kwigomwa ayo mahoro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli.'

    RURA yategetse ko igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenga 1.088 Frw kuri litiro, naho icya mazutu ntikirenge 1.054 Frw kuri litiro.

    Ibiciro byagumishijweho byari byarashyizweho ku wa 5 Werurwe 2021. Icyo gihe byari byiyongereyeho 10% ku isoko ry'u Rwanda, kuko igiciro cya lisansi cyari cyiyongereyo 30% ku isoko mpuzamahanga, mu gihe icya mazutu cyo cyari cyiyongereyeho 26%.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/leta-y-u-rwanda-yigomwe-amahoro-kugira-ngo-ibiciro-by-ibikomoka-kuri-peteroli

  • Umumotari uregwa hamwe na Sankara yavuze uko moto ye yatumye ajya muri FLN – #rwanda #RwOT

    Motari akurikiranyweho kuba mu mutwe w'iterabwoba, ubwinjiracyaha mu bwicanyi buturutse ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba, no gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Ni umwe muri 19 bareganwa na Nsabimana Calixte alias Sankara ndetse Paul Rusesabagina ibyaha by'iterabwoba; bari kuburanishwa n' Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka.

    Mu bwiregure bwe bwo kuri uyu wa 20 Gicurasi, yari yunganiwemo na Me Uwimana Channy. Motari yabwiye Urukiko ko ibyaha aregwa byose abyemera, abyicuza kandi abisabira imbabazi.

    Yasobanuriye Urukiko ko yari umumotari, maze umunsi umwe moto ye irapfa aguza ibihumbi 150 Frw mu ishyirahamwe yabagamo kugira ngo ayikoreshe. Barayamuhaye arayikoresha biranga, abura ubwishyu, ngo ashiduka umurima yari yatanzemo ingwate bagiye kuwugurisha.

    Yahuye na Ntibiramira Innocent bari basanzwe baziranye muri iryo shyirahamwe amubwira ko yamurangira aho yakura amafaranga.

    Yamwohereje kwa Matakamba Jean Berchmas, agezeyo amubwira ko yamuha akazi ko gushaka abarwanashyaka, maze akamufasha kubona amafaranga yo kwishyura ishyirahamwe ndetse akazamugurira moto ye agakora ayishyura.

    Ngo Matakamba yabwiye Motari ko we afite akazi ko gushakira abayoboke abayobozi bari muri RDC bafite ishyaka, bityo ko moto niboneka ari we uzajya amutwara 'muri izo ngendo zose n'ikindi gihe cyose ashaka kugira aho ajya akamuhamagara akaza akamutwara bitamugoye'. Abo bombi nabo bari muri uru rubanza.

    Motari yabwiye Urukiko ko yumvise ibyo gushaka abayoboke b'ishyaka rirwanya ubutegetsi buriho kandi we yarabaga muri FPR Inkotanyi arabyanga.

    Ngo yanze kubikora ariko ageze iwe asanga bagarutse kwishyuza abura uko abigenza.

    Yasubiye kwa mubyara we Matakamba amubwira ko yemeye akazi, Ati 'Musaba amafaranga ampa amadolari 100 nongeraho andi make nari afite nishyura ishyirahamwe hasigara make'. Hari muri Nzeri 2019.

    Motari yabuze ubwishyu, yinjizwa muri FLN
    Bukeye bwaho Matakamba yaramuhamagaye amusaba ko bajyana ku mugezi wa Rusizi 'komora[kwambutsa]' ibyo bari bamwoherereje bivuye muri RDC.

    Yamubajije ibyo ari byo n'ababimuhaye, Matakamba amubwira ko ari ibikoresho bya gisirikare yohererejwe n'abo bakorana ari nabo batanze ya mafaranga Motari yahawe.

    Motari yabwiye Urukiko ko yabyumvise agira ikibazo arabyanga, Matakamba amubwira ko natabikora aragarura amadolari 100 yahawe.

    Ngo yabonye ntaho yayakura aremera ajyayo. Barajyanye amutwaye ngo bageze mu nzira Matakamba amubwira ko na ya moto azamugurira atazamusubiza amafaranga ahubwo 'izahita iba iyanjye'.

    Ngo barahageze bahahurira na Sibomana na Byukusenge Jean Claude. Matakamba yarababwiye ati 'Uyu ni umumotari wanjye agiye kudufasha kwambutsa ibiukoresho.'

    Matakamaba yahamagaye abo muri RDC bamubwira ko bahageze, ngo maze bajya kubifata bahahurira na Shabani Emmanuel ari kumwe na Bizimana Patience, alias Paccy, nabo bareganywa muri uru rubanza.

    Ibyo bikoresho babizaniye Matakamba. Byari imbunda eshatu, amasasu na gerenade ebyiri n'amakoti ya gisirikare y'imvura.

    Ubwo ni bwo Motari yamenye ko 'abo bantu akorana nabo ari abo mu mutwe wa FLN urwanya Leta y'u Rwanda'.

    Hashize iminsi ine ngo Matakamba yabasabye kuza bakajyana i Nyakarenzo. Barahageze amubwira kubanza gushaka aho abasirikirari baherereye kuko bashakaga kuharasira.

    Motari yabajije Matakamba icyo kurasa biraba bimaze, amusubiza ko ari 'ikimenyetso cy'uko FLN yageze mu Gihugu maze bakemera imishyikirano'.

    Bamaze kubona aho ikigo cya gisirikari kiri, yahamagaye bagenzi be Sibomana, Ntibiramira na Claude ngo baze.

    Bahageze Ntibiramira yafashe imbunda, na Claude afata indi, Sibomana barayimwima kuko yari yasinze. Motari bamuhaye isigaye ngo ayibafashe ariko bayikuraho 'chargeur' kugira ngo atarasa.

    Ngo bagiye mu muhanda barindira ko haza imodoka ngo barase, kikaba ikimenyetso cy'uko bahageze.

    Bagiye mu muhanda bashaka guhagarika imodoka, hakajya haza iz'abantu ku giti cyabo zikanga guhagarara. Ngo banze kuzirasa kuko batashakaga ko hagira umuntu upfa. Nyuma bahagaritse ikamyo nini, bararasa ndetse baturitsa grenade ariko bakuyemo umushoferi aragenda.

    Kwambutsa imbunda n'igitero cy'i Nyakarenzo hari muri Nzeri 2019.

    Nyuma y'aho na none ngo bakomeje gukorana kuko yabwiye Urukiko ko yahamagajwe na Matakamba ngo ajye kumufatira imyenda bamwoherereje muri RDC. Yagiye kuyifata asanga ni Bugingo na Paccy, bamuhereza igipfunyika.

    Yagarutse mu Rwanda asanga Claude amutegereje amuha icyo gipfunyika. Icyo gihe bacungirwaga na Matakamba, Ntibiramira na Sibomana ko ntawaba abareba kuko hari saa sita z'amanywa.

    Yavuze ko icyo gipfunyika basanzemo ipantalo, umupira wa Lacoste, n'imbunda ya pistol n'amasasu yayo, gerenade enye na telefoni igezweho (smartphone). Hari mu ntangiriro z'Ukwakira 2019.

    Bateguraga igitero i Kamembe

    Matakamba yagiye kubika ibyo bikoresho abandi barataha.

    Nyuma yaho Matakamba yongeye kumuhamgara ngo aze ku mutwara amugeze i Kamembe. Yagiye kumutwara bahageze amusaba kumugeza ku rusengero rwa ADEPR Gihundwe.

    Matakamba yahaye Motari gerenade imwe ngo ayijyanire Claude wari uvuye i Nyamasheke, arayifata arayimujyanira.

    Claude ngo yari yasabwe kuyitera mu Mujyi wa Kamembe ariko agira ubwoba. Motari yamugiriye inama yo kuyitera mu ishyamba, undi avuga ko batamuhemba kuko bisaba ko hagaragara ibimenyetso ko yatewe.

    Claude arangije ibyo yarimo yahamagaye Motari agaruka kumutwara, amujyana amubaza aho yateye gerenade amubwira ko yayiteye ku rya Gatatu, ahari akabari kitwa Stella.

    Ngo gerenade yayiteye ku modoka yari ihaparitse nka saa Moya z'umugoroba.

    Umucamanza Mukuru yabajije Motari niba ibyo yari arimo atarabonaga ko ari ikibazo, arasubiza ati 'Ikibazo narakibonaga ariko ku mpamvu z'uko nari nahawe ya mafaranga nanabuze uburyo bwo kuyishyura, noneho bigerekaho ko na ya moto bari bayinyemereye; ndavuga nti 'najye mbonye moto nzajya nkoresha nkagira amafaranga nk'abandi'.

    Umucamanza yamubajije niba hari agahato yigeze ashyirwaho ngo abikore, arahakana avuga ko yabikoze kubw'ayo mafaranga yashakaga gusa.

    Ku munsi wakurikiyeho ngo Claude yamuzindukiye amubwira ko Matakamba abasirikari bamutwaye, amusaba kumuherekeza muri 'kariyeri' akajya guhishayo ya pistol yakuwe muri RDC.

    Yanze ko bajyayo, imbunda itabwa ahari umugano mu isambu ya Motari.

    Hashize indi minsi ibiri Claude yahamagaye Motari amusaba ko yaza kumutwara akamujyana i Rusizi gufatayo telefoni ye. Bageze mu nzira bahagaritswe n'imodoka ya gisirikare, Claude baramutwara, Motari asubira inyuma.

    Nyuma y'aho Motari na bagenzi be nabo barabashatse, we na Sibomana baratoroka ngo badafatwa.

    Baragiye bafata ya pistol yari kumwe na gerenade bari babipfunyikanye mu ishashi, barayambukana muri RDC kwa sebukwe wa Sibomana.

    Ngo ageze muri RDC yavuganye n'umugore we amubwira ko baje gusaka bashaka imbunda. Motari yafashe nimero yahawe n'umugore we amubwira ko ari iy'umusirikari wari mu basatse, azana ya mbunda na gerenade abishyira ku giti kiri ku mupaka w'u Rwanda arangije yohereza ubutumwa bugufi aharanga anasaba imbabazi.

    Motari yabwiye Urukiko ko yoherereje n'umugore we ubutumwa buranga aho ibyo bikoresho biri, amusaba kuyereka na gitifu w'akagali.

    Yavuze ko ngo abasirikari bajyanye na RIB na Gitifu barabifata. Yagumye muri RDC aba ari naho afatirwa ku wa 20 ,azanwa mu Rwanda kuwa 28 Kanama 2020.

    Mukandutiye Angelina na Sankara bavugana mu Rukiko

    Nsabimana Calixte alias Sankara wari umugizi wa FLN ahuriye mu rubanza rumwe na Motari wayinjiyemo ashaka kwishyura ideni ry’ishyirahamwe

    Nsabimana Jean Damascene alias Motari ni we watwaraga Matakamba Jean Berchmans na Byukusenge Jean Claude bagiye gutera za gerenade i Rusizi

    Umucamanza Muhima Antoine ni we ukuriye urukiko ruri guca urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be 20


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umumotari-uregwa-hamwe-na-sankara-yavuze-uko-moto-ye-yatumye-ajya-muri-fln

  • Jay Polly asubiye Mageragere!! Umwanzuro w'urukiko uyu munsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

     

    Umuhanzi Jay Polly n'abo bareganwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza.

    Jay Polly yari yeretswe itangazamakuru taliki 25 Mata 2021 ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali kiri i Remera, aho yari yafatanywe n'abantu uko ari 11 bafatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid19 ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Icyo gihe Polisi yatangaje ko aba bantu bafatiwe i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ikavuga ko yasanze bananywa ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse bagafatanwa n'imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka 'Puturi'.

    Mu bafashwe harimo na Maniriho Rodrigue, umuganga watanze icyangombwa mpimbano cyerekana ko umwe muri bo yipimishije Coronavirus ndetse akaba ntayo afite.

    Nyuma yo kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo kuri uyu wa Kane taliki 20 Gicurasi 2021 nibwo umwanzuro wasomewe mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo.

    Urukiko rwanzuye ko baba bafunzwe iminsi 30 y'agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha bakurikiranyweho.

    Jay Polly, murumuna we witwa Iyamuremye Jean Clément, Shemsa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania;bari baburanye tariki 17 Gicurasi ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo.

    Icyo gihe Umushinjacyaha yavuze ko impamvu ikomeye yatumye bageza abaregwa imbere y'Urukiko, ari ibipimo byafashwe n'abaganga byagaragaje ko bakoresheje ibiyobyabwenge.

    Yagaragarije urukiko ko mu bipimo by'inkari abaregwa bafashwe, Jay Polly yasanganywe 385, Iyamuremye [198], Mutabonwa [338] mu gihe Benedicto we yasanzwemo 155. Ibi bipimo basanzwemo, Ubushinjacyaha buvuga ko biri hejuru cyane kuko ubusanzwe muri mililitiro imwe y'inkari z'umuntu udakoresha urumogi ariko wafashe imiti ifite aho ihuriye narwo aba afite 20 gusa.

    Jay Polly atawe muri yombi nyuma y'aho nabwo muri Kanama 2018, Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali rwari rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akaza gufungurwa muri Mutarama 2019 nyuma yo kumara amezi atanu muri gereza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/jay-polly-asubiye-mageragere-umwanzuro-wurukiko-uyu-munsi/

  • Dore uko umusore n'inkumi bafite urukundo nyakuri bagomba kubana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uku niko umusore n'inkumi bafite urukundo nyarwo bagomba kubaho kugira ngo urukundo rwabo rukomeze gutera imbere umunsi ku w'undi kugeza bombi bageze ku rwego bishimira

    Iyo mumaze kumenyana:

    Mumaze kwemeranya ubushuti muba mugomba gukomeza kuganira no kubwizanya ukuri by'umwihariko iyo muri kumwe nk'iyo mwasohokanye cyangwa umwe yasuye undi ningombwa ko muhuza kubyo muri kuganira kuko bishobora kuba byabafasha gutera imbere no kugirana inama zitandukanye.

    Ntabwo ari byiza ko umwe yibanda ku ruhande rwe gusa ngo yumve ko icyo avuze aricyo atagomba kuvuguruzwa ahubwo bagomba kujya inama kuri buri kimwe cyose.

    Kandi nanone ntabwo gusohokana cyangwa gusurana aba ariwo mwanya wo kwishimisha gusa ahubwo mugomba no kwibuka kuganira kubyo mubona byaba bitagenda neza mu rukundo rwanyu.

    Umusore cyangwa inkumi ugiye gushaka inshuti nyanshuti cyangwa umukunzi ntabwo yakabaye areba uburanga buhanitse cyangwa ubutunzi cyangwa se kugendera kubyo abandi bavuga kuko ibyo byose ni ibirebeshwa amaso ya bugufi nyamara tutazi ko ibyo byose bishobora kurangira vuba.

    Ahubwo urukundo nyarwo ruba mu mutima imbere. Amafaranga n'ubutunzi ni nk'umuyaga, uhuha rimwe mu kanya ukabura.

    Basore namwe bakobwa mukundana urukundo nyakuri mutabeshyanya kuko bizabahesha ishema mu bandi, yaba abababona ndetse n'aho muba kdi bizatuma ababubaha.

    Ikindi kandi niba mukunda by'ukuri ntimukabihishe kuko iyo umwe aterekana ko akundana n'undi hashobora kuzamo agatotsi ko kuba umwe atizera undi bitewe nuko ashobora kuba yakwibaza impamvu undi atamumurikira inshuti ze cyangwa ngo yemere ko bakundana.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/dore-uko-umusore-ninkumi-bafite-urukundo-nyakuri-bagomba-kubana/