Category: Uncategorized

  • Tom Byabagamba wari wajuririye icyaha cyo kwiba Telefone cyongeye kumuhama #rwanda #RwOT

    Tom Byabagamba wahoze ari umusikirare ukomeye mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse akaba yarayoboye ishami ry’ingabo zirinda umukuru w’Igihugu, kiriya cyaha cyo kwiba Telephone yagikoze ubwo yari ari kuburana ubujurire bwe ku byaha yakoze mbere birimo icyo kwangisha rubanda ubutegetsi.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamuhamije kiriya cyaha cy’ubujura, rumukatira igifungo cy’imyaka itatu yiyongera ku yindi 15 yakatiwe n’Urukiko rw’Ubujurire.

    Mu bujurire bwe, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko nta muntu wigeze amurega icyaha cy’ubujura bityo ko akwiye kugihanagurwaho.

    Mu gusoma umwanzuro warwo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko kabone nubwo nta muntu wareze uregwa kiriya cyaha ariko hakaba hari ibimenyetso bifatika ko yibye iriya telephone bihagije kwitwa ko yakoze icyaha cy’ubujura.

    Urukiko rwisunze inyandiko z’abahanga b’inzobere zigaragaza ko nubwo umuntu yatwara ikintu kidafite nyiracyo ariko bikaza kugaragara ko wagitwaye, uba ukoze icyaha cyo kwiba gihanwa n’amategeko ahana mu Rwanda.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yariho aburana ubujurire bwe mu rukiko rw’ubujurire ku Kimihurura, yibye Telephone yo mu bwoko bwa Samsung J2 n’indahuzo (Chargeur) yayo.

    Tom Byabagamba wahoze ari umwe mu basirikare bari hafi ya Perezida wa Repubulika dore ko yari ayoboye ingabo zimurinda, ubwo yaburanaga kiriya cyaha mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yavuze ko atari umuntu wo kwiba 'utuntu duto nk’utwo.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Tom-Byabagamba-wari-wajuririye-icyaha-cyo-kwiba-Telefone-cyongeye-kumuhama

  • Tom Byabagamba yongeye guhamywa icyaha cyo kwiba – #rwanda #RwOT

    Inteko y'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko niyo yasomye imyanzuro y'urubanza rwa Tom Byabagamba. Ubushinjacyaha bwari mu biro byabwo Byabagamba we yari ari aho asanzwe afungiye muri Gereza ya Gisirikare i Kanombe.

    Wari umwanzuro ku bujurire. Umucamanza yavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro kuri bimwe. Yasobanuye ko urubanza rwaciwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mu Ugushyingo 2020 ruhinduka gusa ku gihano yari yahawe cyo gufungwa imyaka itatu.

    Umucamanza yavuze ko icyaha cy'ubujura Tom Byabagamba yagikoreye mu rukiko nubwo ahakana ko yibye telefone ubwo yari yagiye kuburana kuko nta wamureze ko yamwibye, ariko ko hari umuhanga wanditse ko nubwo watora ikintu kidafite nyiracyo ukagitwara ntihagire ukurega ko uba ukoze icyaha cyo kwiba.

    Bityo ko ari yo mpamvu Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cy'ubujura rugabanya gusa igihano yari yahawe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro cy'imyaka itatu.

    Inkuru irambuye ni mukanya…


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tom-byabagamba-yongeye-guhamywa-icyaha-cyo-kwiba

  • Imigambi ya Mutsinzi Mussa ushaka kuyobora urubyiruko rwa Commonwealth – #rwanda #RwOT

    Ni icyiciro ahuriyemo n'abandi batandatu barimo Umwongereza,Umunya-Botswana,Umunya-Nigeria,Umunya-Uganda,Umunya-Zambie n'Umunya-Cameroun.

    Mu kiganiro cyihariye Mutsinzi yagiranye na IGIHE kigaruka ku migabo n'imigambi ye n'ibyo yiteguye kuzageza ku rubyiruko rw'u Rwanda mu gihe azaba atsindiye uwo mwanya, yavuze ko azarubera ijwi.

    Ati 'Amahirwe ya mbere navuga ko tuzaba tubonye nk'urubyiruko rw'u Rwanda ni uko tuzaba tugize ijwi, tuzaba tugeze ku meza [y'ibiganiro] dusangiriraho ibitekerezo, twigiraho, hamwe dusangira tukanungurana imikorere myiza.'

    Yavuze ko azaharanira gushishikariza abanyamahanga n'ibigo bitandukanye kuza gushora imari mu Rwanda, bityo imirimo ikiyongera harwanywa ubushomeri.

    Ati 'Icya kabiri, nzakora ibishoboka kugira ngo turebe uburyo twabasha kureshya ibigo mpuzamahanga, abacuruzi n'ibigo bikomeye bishobora kuba byaza gushora imari mu Rwanda. Sinshidikanya ko uko dukomeza kugira abaza gushora imari yabo mu Rwanda ari ko turushaho kugenda tugabanya umubare w'abashomeri.'

    Mutsinzi yavuze ko nagira amahirwe yo gutsindira umwanya ari kwiyamamariza azanakorana n'imiryango itegamiye kuri Leta, kugira ngo ishinge imiryango ihuriza hamwe urubyiruko mu Rwanda rubashe gukora ibiruteza imbere.

    Yakomeje ati 'Nitubona n'indi mishinga itandukanye iri ku rwego rwa Commonwealth cyangwa Commonwealth Youth Council, ndizera ko abazabyungukiramo bwa mbere ni urubyiruko rw'u Rwanda kuko burya ngo 'ujya gutera uburezi arabwibanza.'

    Yijeje kuzahangana n'ikibazo cy'abapfobya n'abakana Jenoside mu bihugu bya Commonwealth

    Umwanya wo guhagararira Afurika n'u Burayi Mutsinzi ahataniye ufite byinshi uvuze muri uwo muryango kuko iyo migabane yombi ibamo ibihugu binyamuryango 23, akaba ari nawo mwanya umuyobozi azaba ahagarariye ibihugu byinshi.

    Ku rundi ruhande, naramuka atowe azahuriramo n'imbogamizi zo kuyobora urubyiruko ruturuka mu bihugu birimo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitaremera inyito yayo kandi yaremejwe n'Umuryango w'Abibumbye n'ibitavuga rumwe ku mateka yayo.

    Mutsinzi yavuze ko azakora ubukangurambaga bwimbitse kuko 'abenshi mu bijandika muri ibyo bikorwa baba badafite amakuru ahagije cyangwa nayo bibwira ko bafite ahagije akaba ari ay'ibinyoma'.

    Ati 'Njyewe nk'Umunyarwanda amateka y'Igihugu cyanjye ndayazi. Icyo nzakora cy'umwihariko ni ukubereka inzira nyayo, ni ukuba nabasha kubahereza amakuru n'amateka nyayo abafasha kuva mu nzira baba barimo yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    'Icyo nzashyiramo imbaraga ni uko muri za nama, imishinga n'ibikorwa bitandukanye duhuriramo nzaharanira ko babona, bumva, [kandi] basobanukirwa u Rwanda nyarwo kurusha rwa rundi bo batekereza.'

    Mu bindi yatangaje ni uko natorwa azaharanira iterambere ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu bihugu bya Commonwealth, cyane ko afite aho gufatira urugero kuko u Rwanda ruza ku mwanya wa Karindwi ku Isi mu kubahiriza iryo hame, mu gihe hari ibindi bihugu binyamuryango nka Pakistan biza mu myanya y'inyuma.

    Mutsinzi yavuze kandi ko natorwa azaharanira ko umusanzu w'Inama y'Urubyiruko rwa Commonwealth mu guhangana n'ihumana ry'ikirere ugaragara, ariko 'bigakorwa mu buryo bw'imishinga aho urubyiruko ruzarinda ibidukikije n'ikirere ariko runabibyazamo inyugu' kugira ngo rwiteze imbere.

    Akomoza ku kibazo cy'Abanyafurika bakomeje kurohama mu nyanja bambuka ngo bajye mu bihugu by'i Burayi, yavuze ko azashishikariza urubyiruko 'kumvikanisha ijwi ryacu' kandi rugafata iya mbere mu guharanira ibyiza rwifuza, kugira ngo abayobozi nabo barufashe kwigobotora ibibazo birwugarije.

    Ati 'Nifuza ko ikibazo cy'urubyiruko cyaba igisangiwe, ntikibe icy'ubuyobozi bwonyine bwicara bugatekerereza urubyiruko butabanje kurubaza kugira ngo bamenye ikibazo nyirizina bafite n'aho gituruka. [Hari ubwo] bicara bakandika imishinga bakazanira urubyiruko, rugasanga ntabwo bihura neza n'ikibazo rufite.'

    Mutsinzi na bagenzi be bari kwiyamamaza hifashishijwe ikoranabuhanga kuva ku wa 30 Mata kugeza ku wa 21 Gicurasi 2021. Amatora nayo azakorwa muri ubwo buryo ku wa 22 na 23, ibyayavuyemo bitangazwe ku wa 24 uko kwezi. Abazatorwa bazayobora kugeza mu 2023.

    Mutsinzi Mussa yahize ko natsindira kuyobora Inama y’Urubyiruko ya Commonwealth azabera Abanyarwanda ijwi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imigambi-ya-mutsinzi-mussa-ushaka-kuyobora-urubyiruko-rwa-commonwealth

  • APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze #rwanda #RwOT

    APR FC ibitse igikombe cya shampiyona giheruka izakirana na Rayon Sports ku munsi wa Gatanu w'imikino irindwi (7) yo guhatanira igikombe cya shampiyona

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021, ku cyicaro gikuru cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, habereye Tombola y'uko amakipe azahura mu mikino 7 isoza shampiyona y'umupira w'amaguru y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2020-21.

    Ni Tombola yasize ku munsi wa mbere uzakinwa ku cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, Rayon sports izatangira ihura na AS Kigali ku munsi ufungura shampiyona, mu gihe APR FC ifite igikombe giheruka yo izatangira ikina na Espoir FC , Police FC izahura na Bugesera FC

    APR na Rayon Sports zo zizakina ku munsi wa 5 w'iyi mikino

    Uko Tombola yagenze

    ▪ Umunsi wa mbere

    Marines FC vs Rutsiro FC
    Bugesera FC vs Police FC
    APR FC vs Espoir FC
    AS Kigali vs Rayon Sports

    ▪ Umunsi wa kabiri

    Police FC vs Marines
    Espoir FC vs Rutsiro FC
    Rayon Sports vs Bugesera
    AS Kigali vs APR FC

    ▪Umunsi wa Gatatu

    Marines vs Espoir FC
    Police FC vs Rayon Sports
    Rutsiro FC vs AS Kigali
    Bugesera vs APR FC

    ▪Umunsi wa Kane

    Rayon Sports vs Marines FC
    AS Kigali vs Espoir FC
    APR FC vs Police FC
    Bugesera vs Rutsiro FC

    ▪Umunsi wa Gatanu

    Marines vs AS Kigali
    Rayon Sports vs APR FC
    Espoir FC vs Bugesera FC
    Police FC vs Rutsiro FC

    ▪Umunsi wa Gatandatu

    APR FC vs Marines
    Bugesera vs AS Kigali
    Rutsiro FC vs Rayon Sports
    Police FC vs Espoir FC

    ▪Umunsi wa Karindwi

    Marines FC v Bugesera FC
    APR FC v Rutsiro FC
    AS Kigali v Police FC
    Rayon Sports v Espoir FC

    Mu gihe stade Amahoro na Nyamirambo zigifunzwe, AS Kigali izajya yakirira imikino yayo mu karere ka Muhanga mu gihe APR FC yavuye i Huye ikazajya yakirira i Bugesera.

    Mu makipe ahatanira kutamanuka nayo yamenye uko azahura aho Kiyovu sports izatangira ikina na As Muhanga mu gihe Mukura izakina na Sunrise naho Gasogi united izatangira yakira Musanze FC .

    The post APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL — Uko tombola yose yagenze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-na-rayon-sports-zizacakirana-ku-munsi-wa-gatanu-wa-shampiyona-ya-pnl-uko-tombola-yose-yagenze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-na-rayon-sports-zizacakirana-ku-munsi-wa-gatanu-wa-shampiyona-ya-pnl-uko-tombola-yose-yagenze

  • Tom Byabagamba yongeye guhamywa icyaha cyo kwiba –

    Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yasomye imyanzuro y’urubanza rwa Tom Byabagamba. Ubushinjacyaha bwari mu biro byabwo Byabagamba we yari ari aho asanzwe afungiye muri Gereza ya Gisirikare i Kanombe.

    Wari umwanzuro ku bujurire. Umucamanza yavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro kuri bimwe. Yasobanuye ko urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Ugushyingo 2020 ruhinduka gusa ku gihano yari yahawe cyo gufungwa imyaka itatu.

    Umucamanza yavuze ko icyaha cy’ubujura Tom Byabagamba yagikoreye mu rukiko nubwo ahakana ko yibye telefone ubwo yari yagiye kuburana kuko nta wamureze ko yamwibye, ariko ko hari umuhanga wanditse ko nubwo watora ikintu kidafite nyiracyo ukagitwara ntihagire ukurega ko uba ukoze icyaha cyo kwiba.

    Bityo ko ari yo mpamvu Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cy’ubujura rugabanya gusa igihano yari yahawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cy’imyaka itatu.

    Inkuru irambuye ni mukanya…


  • Imigambi ya Mutsinzi Mussa ushaka kuyobora urubyiruko rwa Commonwealth –

    Ni icyiciro ahuriyemo n’abandi batandatu barimo Umwongereza,Umunya-Botswana,Umunya-Nigeria,Umunya-Uganda,Umunya-Zambie n’Umunya-Cameroun.

    Mu kiganiro cyihariye Mutsinzi yagiranye na IGIHE kigaruka ku migabo n’imigambi ye n’ibyo yiteguye kuzageza ku rubyiruko rw’u Rwanda mu gihe azaba atsindiye uwo mwanya, yavuze ko azarubera ijwi.

    Ati “Amahirwe ya mbere navuga ko tuzaba tubonye nk’urubyiruko rw’u Rwanda ni uko tuzaba tugize ijwi, tuzaba tugeze ku meza [y’ibiganiro] dusangiriraho ibitekerezo, twigiraho, hamwe dusangira tukanungurana imikorere myiza.”

    Yavuze ko azaharanira gushishikariza abanyamahanga n’ibigo bitandukanye kuza gushora imari mu Rwanda, bityo imirimo ikiyongera harwanywa ubushomeri.

    Ati “Icya kabiri, nzakora ibishoboka kugira ngo turebe uburyo twabasha kureshya ibigo mpuzamahanga, abacuruzi n’ibigo bikomeye bishobora kuba byaza gushora imari mu Rwanda. Sinshidikanya ko uko dukomeza kugira abaza gushora imari yabo mu Rwanda ari ko turushaho kugenda tugabanya umubare w’abashomeri.”

    Mutsinzi yavuze ko nagira amahirwe yo gutsindira umwanya ari kwiyamamariza azanakorana n’imiryango itegamiye kuri Leta, kugira ngo ishinge imiryango ihuriza hamwe urubyiruko mu Rwanda rubashe gukora ibiruteza imbere.

    Yakomeje ati “Nitubona n’indi mishinga itandukanye iri ku rwego rwa Commonwealth cyangwa Commonwealth Youth Council, ndizera ko abazabyungukiramo bwa mbere ni urubyiruko rw’u Rwanda kuko burya ngo ‘ujya gutera uburezi arabwibanza.”

    Yijeje kuzahangana n’ikibazo cy’abapfobya n’abakana Jenoside mu bihugu bya Commonwealth

    Umwanya wo guhagararira Afurika n’u Burayi Mutsinzi ahataniye ufite byinshi uvuze muri uwo muryango kuko iyo migabane yombi ibamo ibihugu binyamuryango 23, akaba ari nawo mwanya umuyobozi azaba ahagarariye ibihugu byinshi.

    Ku rundi ruhande, naramuka atowe azahuriramo n’imbogamizi zo kuyobora urubyiruko ruturuka mu bihugu birimo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitaremera inyito yayo kandi yaremejwe n’Umuryango w’Abibumbye n’ibitavuga rumwe ku mateka yayo.

    Mutsinzi yavuze ko azakora ubukangurambaga bwimbitse kuko “abenshi mu bijandika muri ibyo bikorwa baba badafite amakuru ahagije cyangwa nayo bibwira ko bafite ahagije akaba ari ay’ibinyoma”.

    Ati “Njyewe nk’Umunyarwanda amateka y’Igihugu cyanjye ndayazi. Icyo nzakora cy’umwihariko ni ukubereka inzira nyayo, ni ukuba nabasha kubahereza amakuru n’amateka nyayo abafasha kuva mu nzira baba barimo yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    “Icyo nzashyiramo imbaraga ni uko muri za nama, imishinga n’ibikorwa bitandukanye duhuriramo nzaharanira ko babona, bumva, [kandi] basobanukirwa u Rwanda nyarwo kurusha rwa rundi bo batekereza.”

    Mu bindi yatangaje ni uko natorwa azaharanira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bihugu bya Commonwealth, cyane ko afite aho gufatira urugero kuko u Rwanda ruza ku mwanya wa Karindwi ku Isi mu kubahiriza iryo hame, mu gihe hari ibindi bihugu binyamuryango nka Pakistan biza mu myanya y’inyuma.

    Mutsinzi yavuze kandi ko natorwa azaharanira ko umusanzu w’Inama y’Urubyiruko rwa Commonwealth mu guhangana n’ihumana ry’ikirere ugaragara, ariko “bigakorwa mu buryo bw’imishinga aho urubyiruko ruzarinda ibidukikije n’ikirere ariko runabibyazamo inyugu” kugira ngo rwiteze imbere.

    Akomoza ku kibazo cy’Abanyafurika bakomeje kurohama mu nyanja bambuka ngo bajye mu bihugu by’i Burayi, yavuze ko azashishikariza urubyiruko “kumvikanisha ijwi ryacu” kandi rugafata iya mbere mu guharanira ibyiza rwifuza, kugira ngo abayobozi nabo barufashe kwigobotora ibibazo birwugarije.

    Ati “Nifuza ko ikibazo cy’urubyiruko cyaba igisangiwe, ntikibe icy’ubuyobozi bwonyine bwicara bugatekerereza urubyiruko butabanje kurubaza kugira ngo bamenye ikibazo nyirizina bafite n’aho gituruka. [Hari ubwo] bicara bakandika imishinga bakazanira urubyiruko, rugasanga ntabwo bihura neza n’ikibazo rufite.”

    Mutsinzi na bagenzi be bari kwiyamamaza hifashishijwe ikoranabuhanga kuva ku wa 30 Mata kugeza ku wa 21 Gicurasi 2021. Amatora nayo azakorwa muri ubwo buryo ku wa 22 na 23, ibyayavuyemo bitangazwe ku wa 24 uko kwezi. Abazatorwa bazayobora kugeza mu 2023.

    Mutsinzi Mussa yahize ko natsindira kuyobora Inama y’Urubyiruko ya Commonwealth azabera Abanyarwanda ijwi

  • Dore amagambo aryohereye wabwira umukunzi wawe akamurutira andi yose wamubwiye #rwanda #RwOT

    Dore amwe muri ayo magambo aryohera umukunzi wawe iyo uyamubwiye akayumva akamera nk'uyumvishe bwa mbere:

    1.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe

    Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye, Kumva umuntu umubwiye ngo nzaba aho uzaba uri hose n'iby'agaciro gakomeye by'umwihariko ku bantu bakundana.

    Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

    2.Uri uw'agaciro mu buzima bwange
    Ubusanzwe tuzi ko ibyo twagereranya nk'iby'agaciro ari zahabu n'ifeza wenda rimwe na rimwe hakaza n'amaafaranga menshi. Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw'agaciro kuri we byaba biryoshye kubyumva kurusha uko yakubwira ngo ndagukunda.

    3.Umfatiye runini
    .
    Mu buzima bwa muntu akenera umufasha mu buzima bwa buri munsi, umuntu ubana n'abantu benshi mu buzima, afashwa n'abantu benshi kandi bakomeye.
    Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mu bandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini muri make ½ cy'ubuzima bwe ni wowe umugize.

    4.Nkwibonamo:
    Ibaze uhuye n'umuntu akakubwira ngo nkwibonamo, urumva ukuntu byaba bimeze bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona nkuko nta wakwiyifuriza ibibi ubwo bivuze ko nawe yakwifuza ko uhora mu bihe byiza.

    Refe:https://bestlifeonline.com/

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-amagambo-aryohereye-wabwira-umukunzi-wawe-akamurutira-andi-yose-wamubwiye

  • Ibisubizo bya Tom Close ku wabajije niba amar… – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yahagurukije abavuga rikijyana cyane ku rubuga rwa Twitter, nyuma y'uko umunyamakuru Aissa Cyiza wa Royal Fm abajije iby'uko 'amaraso agiye kujya acuruzwa'. Ati 'Ubwo rero bibe mpa nguhe.'

    Nizeyimana Olivier Maurice, yavuze ko 'amaraso acuruzwa byaba ari ubunyamaswa burenze'. Kuko kuyatanga ari ugutabara imbabare zitabarika. Avuga ko mu byo azi ari uko nta kibazo cy'amaraso make 'dufite muri stock ku buryo yagurwa'.

    Tom Close Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yanditse kuri Twitter avuga ko ubusanzwe utanga amaraso ayatanga ku buntu ndetse nuyahabwa akabayabwa ku buntu.

    Avuga ko hari ikiguzi kinini Leta n’abafatanyabikorwa bayo bishyura kugira ngo amaraso agere ku murwayi yujuje ubuziranenge kigera ku 80$ kuri buri sache.

    Iyo umuntu atanze amaraso, mbere y’uko ahabwa abarwayi, apimwamo indwara zandurira mu maraso (HIV, Hepatitis D,C na Syphilis) akanapimwa ubwoko bwayo. Ibi bimaze gupimwa, amaraso atandukanywamo ibice biyagize aribyo; insoro zitukura, udufashi, umushongi na Cryoprecipitate.

    Ibi bice byose birakoreshwa kwa muganga mu kuvura indwara zitandukanye. Ariko mu bihugu byateye imbere, igice cy’umushongi kigakorwamo imiti ivura izindi ndwara zirimo nkizitera ibibazo byo kutavura kw’amaraso, iziterwa n’umwijima n’izindi.

    Tom Close avuga ko ubusanzwe umushongi nka kimwe mu bice bikorwa mu maraso; mu Rwanda hakoreshwa 5% ukaba wakwangirika kuko udashobora kubikwa igihe kirenze umwaka. Mu gihe ubitswe utazakoreshwa no mu gihe cyo kuwujugunya wangiritse biteza igihombo kinini leta.

    Avuga ko hari gutegurwa uko umushongi watangira kujya ukorwamo imiti ishobora no kubikwa igihe kirekire. Uyu muganga yavuze ko hari inganda, zikora imiti ziba zikeneye umushongi, ku buryo zishobora gutanga amafaranga 'twaguramo iyo miti, kuko nubundi mu gihugu hari abayikeneye benshi'.

    Ati 'Abayatanga harimo kwigwa uko hamwe n’abo mu miryango yabo bajya bayibona nta kiguzi, abandi nabo bakayibona ku kiguzi gito”. Yashimangiye ko nta gahunda u Rwanda rufite yo gucuruza amaraso atangwa n'abantu batandukanye. 

    Ati 'Leta nta gahunda ifite yo gukura inyungu mu maraso y’abanyarwanda, ahubwo iri tegeko ryagiye koroshya uko iyo miti yindi yaboneka, no kugira ngo amaraso adakoreshwa atajugunywa.'

    Yvonne Murekatetete, yabajije niba umuntu 'ashaka kugurisha Plasma yakwishyurwa, maze Tom Close amusubiza agira ati 'Impamvu zituma mu Rwanda hagurishwa plasma ni uko hari iyo tuba dufite idakoreshwa hagamije kwanga ko ipfa ubusa ndetse no kugira ngo bitume hatabaho ikiguzi cyo guta iyangiritse. Ntabwo ari ubucuruzi bushya bugamije gucuruza no kunguka, niyo mpamvu nta gahunda yo kujya tuyigura.'

    Dushimiyimana Jean yavuze ko atemenyeranya n'ibyo Tom Close yasubije 'kuko n'ubundi ikiguzi umurwanyi atanga ni ukwishyura ibyo mwavuze'. Abaza ijanisha ry'Abanyarwanda bafite ikibazo gikeneye 'iyo miti' ikorwa muri Plasma.

    Mu gusubiza, Tom Close yavuze ko niyo haba hari abanyarwanda 100 bakeneye iyo miti, nabo baba bakwiriye kurebwa bakitabwaho bagashakirwa iyo miti. Ikindi ngo nuko ntawe uhitamo kurwara indwara ivurishwa iyo miti inahenda cyane mu busanzwe.

    Atanga urugero akavuga ko umuntu urwaye Malariya, iyo yagize ‘anemie’ ituma akenera amaraso, ahabwa globure rouge, ko aba adakeneye ibindi bice. Iyo hari n'urwaye cancer ikagabanya udufashi mu mubiri we, icyo gihe nitwo ahabwa kuko aba adakeneye ibindi bice bisigaye.

    Ati 'Ibi bituma amaraso yatanzwe n’umuntu umwe ashobora gufashishwa abarwayi barenze umwe bitewe nabakeneye ibice byakuwe mu maraso yatanzwe. Ibi kandi binarinda ingaruka (TACO) zishobora guterwa n’uko umurwayi yahawe ibice byose by’amaraso kandi mu byukuri yari akeneye igice kimwe.'


    Tom Close yavuze ko hari ikiguzi kinini Leta n’abafatanyabikorwa bayo bishyura kugira ngo amaraso agere ku murwayi yujuje ubuziranenge kigera ku 80$

    Uyu muhanzi yavuze ko abatanga amaraso bazajya bahabwa ku buntu imiti izakorwa muri izo plasma zizagurishwa, n’abandi bakayibona kuri macye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105762/ibisubizo-bya-tom-close-ku-wabajije-niba-amaraso-agiye-kujya-acuruzwa-mu-rwanda-105762.html

  • Agahinda k’umwana watewe inda ku myaka 15, agacika umugongo akabura umwitaho –

    Ni umwana w’umukobwa ubu ufite imyaka 17, atuye mu Mudugudu wa Rusera mu Kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza. Ku myaka icyenda ababyeyi be barapfuye abura umurihirira ishuri arivamo yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

    Uyu mwana w’umukobwa yahise atangira kubaho mu buzima bubi burimo gusenyera abantu inkwi bakamuha ibyo kurya, kubavomera amazi n’indi mirimo yo mu rugo bikarangira ahembwe ibyo kurya.

    Ni ubuzima yanyuzemo imyaka myinshi kugeza ubwo atangiye gukura ajya gushaka akazi ko mu rugo muri uyu Murenge yanavukiyemo.

    Ati “ Ngeze muri uru rugo niho nahuriye n’umuhungu twakoranaga akajya ansaba ko turyamana nkanga, rimwe rero yaje kumfata andusha imbaraga turaryamana, ni ubwa mbere nari mbikoze, nyuma baza kumwirukana nanjye ntangira kubura imihango, naje kubaza umuntu ambwira ko nshobora kuba ntwite nipimishije koko nsanga ndatwite.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yakomeje kuba muri urwo rugo kugeza inda igejeje amezi ane ubwo yabonaga bashobora kuzamuvumbura bakamwirukana, we yahisemo kwiyirukana.

    Ati “ Nahise njya mu rugo kwa nyogokuru ubyara mama, ngezeyo arambwira ngo njye nishakira ibyo kurya saa sita na nijoro n’amazi n’isabune urebye icyo banyemereye ni icumbi gusa.”

    Yatangiye kujya guhonda amabuye atwite

    Nyuma yo kwemererwa icumbi kwa nyirakuru ariko bakamumenyesha ko batazigera bamugaburira, yahise atangira kujya ajya guhonda amabuye azwi nka concase kugira ngo abone ikimutunga, ibi yabikoraga atwite inda y’amezi ane.

    Ati “Amabuye nayahondaga ntwite, namazemo amezi abiri amafaranga nkuyemo nkaguramo agasarubeti k’umwana nkanakuramo ibyo kurya, inda igeze mu mezi arindwi maze kunanirwa nibwo nabiretse negera umuvandimwe umwe ndabimubwira anyemerera kungurira kigoma n’ishuka kugira ngo umwana azavuke mbifite.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko igihe cyo kujya kubyara cyageze ajya kubyarira ku bitaro bya Rwinkwavu nabwo asanga ubwisungane bwe ntibwuzuye neza bamuca ibihumbi 150 Frw, avuga ko yamazeyo icyumweru n’iminsi itatu aza kugana ubuyobozi arabutakambira bubasha kumwishyurira ya mafaranga yo kwa muganga banamuha itike imugeza kwa nyirakuru.

    Nyuma yo kugera mu rugo ngo bamwimye ibyo kurya amaze iminsi ibiri ni ukuvuga icyumweru n’iminsi itanu abyaye inzara imuriye asubira kongera guhonda amabuye mu rwego rwo gushaka ikimutunga.

    Mu marira menshi uyu mwana avuga ko yahahurikiye cyane kuko uko kwirirwa mu mabuye kwatumye acika umugongo ajya mu bitaro, nyuma ngo abaganga bamubwiye ko atagomba gukora imirimo ivunanye kuko umugongo we utarakomera.

    Yavuyeyo atangira kujya atungwa n’abaturanyi bamuhaga ibyo kurya rimwe na rimwe ubundi ngo agafurira abantu akabona amafaranga yo kurya we n’umwana we.

    Uwamuteye inda yaramwihakanye

    Umusore wamuteye inda ngo ubwo yamubwiraga ko atwite yarabyemeraga ariko ngo amaze kubyara yamusabye kumufasha undi amubwira ko atari we wenyine utera inda.

    Avuga ko uyu musore yamwihakanye amusaba kutazongera kumuhamagara amubwira ko yamuteye inda ngo azabage yifashe.

    Ibi byatumye yumva ko umwana ari uwe wenyine niko gushikama arashinyiriza atangira kujya yita ku mwana we nta wundi muntu abwira.

    Ati “ Ubu njya gufurira abantu mu bipangu cyangwa nkajya guhingira abaturanyi bakampa amafaranga nkita ku mwana wanjye, kwa nyogokuru sinkibayo ubu mba ku muturanyi wemeye kuncumbikira nyuma yuko ndwaye umugongo.”

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko icyifuzo cye kuri Leta ari uko yabona nk’uburyo yakwiga umwuga bikamufasha gutunga umwana we.

    Ati “ Nize imyuga nareba ko byanteza imbere wenda nize kudoda cyangwa gusuka byamfasha.”

    Uyu mwana avuga ko impamvu atareze uyu muhungu mu buyobozi ari uko atazi aho aherereye ndetse ngo n’iwabo ntabwo ahazi gusa akemeza ko afite numero ze ari nazo yakoreshaga amuhamagara mbere bakivugana.


  • Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n'uBurundi unyuze muri Tanzaniya! #rwanda #RwOT

    Ibyo kubaka umuhanda uhuza Kampala na Bujumbura unyuze muri Tanzaniya bigitangazwa na guverinoma ya Uganda, byasetswe mbere na mbere n'abaturage ba Uganda, babifashe nk'ibindi binyoma byose biranga ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

    Bimwe mu byo bavuga bigaragaza ikinyoma, ngo ni uko bitumvikana ukuntu Uganda itangaza ko izubaka umuhanda uzanyura muri Tanzaniya kandi iki gihugu ntacyo kibiziho. Ubwo Perezida mushya wa Tanzaniya, Samia Hassan Suluhu yari mu ruzinduko muri Uganda mu minsi mike ishize, ibihugu byombi byasinye amasezerano y'ubufatanye mu mushinga wo kubaka inzira ya gariyamoshi ihuza ibyo bihugu, ariko iby'umuhanda uzanyura muri Tanzaniya ujya i Burundi ntabyavuzwe, biri mu mutwe no binyoma bya Museveni wenyine.

    Ikindi abaturage ba Uganda benshi bagaragaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ni uko n'imihanda Perezida Museveni yabasezeranyije kubaka muri Uganda nayo ubwayo itigeze yubakwa. Raporo zinyuranye zirimo n'iz'ibigo mpuzamahanga by'imari, nka Banki Nyafrika Itsura Amajyambere, Banki y'Isi n' Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, zivuga ko Uganda iri mu bihugu by' Afrika yo munsi y' Ubutayu bwa Sahara bifite imihanda mibi, yangiritse cyane, kandi amafaranga yo kuyisana no kubaka imishya yaratanzwe.

    Abazi neza ruswa iba mu butegetsi bwa Uganda bahamya ko ayo mamiliyari yarengeye mu mifuka y'umuryango wa Museveni.

    Mu cyumweru gishize Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yabeshye isi yose ko u Rwanda rwafunze umupaka ngo kugirango ibicuruzwa biva muri Uganda bitagera mu Burundi, yirengagije ko amakosa yo gufunga umupaka w'u Burundi n'u Rwanda yabanje gukorwa n'uwo yasimbuye ku butegetsi, Petero Nkurunziza, akaza gushimangirwa na Ndayisimiye ubwe, yemeza ko biri mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

    Yaba Museveni, yaba na Ndayishimiye, barabizi ko babeshyeye u Rwanda nkana, kuko nta gihe rutagaragaje ko icyo cyemezo nta bushishozi cyafatanywe kuko kibangamiye urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa, ndetse n'amahame y' ubuhahirane hagati y'ibihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba.

    Kuba rero Museveni yarabeshye Ndayishimiye umuhanda, Abagande ubwabo babibashe nk'ubuhendabana, ikinyoma cyakwemerwa gusa n'inyigaguhuma muri politiki.

    Basanga ahubwo icyoroshye ari uko Perezida wabo yareka gushotora u Rwanda umubano ukongera ukaba mwiza, Abarundi nabo bagafungura umupaka wabwo n'u Rwanda, bityo ubuhahirane bukorohera ibihugu uko ari 3 ndetse n' akarere kose.

    Naho ibyo kunyura inkeraramucyamo, uretse ko ngo bitanashoboka, nta n'ubushishozi  babibonamo. Perezida Ndayishimiye yita Museveni'Baba wa Taifa' (Papa w'uBurundi), bishobora kuzavamo'Baba wa Uongo'(Papa w'umubeshyi).

    The post Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n'uBurundi unyuze muri Tanzaniya! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kaguta-museveni-yahawe-inkwenene-ubwo-yatangazaga-ko-agiye-kubaka-umuhanda-uhuza-uganda-nuburundi-unyuze-muri-tanzaniya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kaguta-museveni-yahawe-inkwenene-ubwo-yatangazaga-ko-agiye-kubaka-umuhanda-uhuza-uganda-nuburundi-unyuze-muri-tanzaniya