Category: Uncategorized

  • Espoir fc: ubugari ni dodo ndetse nibirarane by'imishahara bikomeje kuba ikibazo muba kinnyi. #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwitwara neza kwa espoir fc ibona itike yo kwinjira mumakipe ahatanira igikombe cya shampiyona hakomeje kuvugwa ibitari byiza muri equipe ibirarane byabakinnyi ndetse n'ifatwa nabi ryabakinnyi muri rusange.

    Amakuru ava muri bamwe muri espoir fc avugako imirire imeze nabi cyane bari kurya ubugari bwimyumbati ndetse budahiye neza nidodo nubunyobwa  nkuko byagaragaye muri amwe mumafoto yasohotse hanze  agaragaza indyo barikurya biteye isino kuri equipe yo mucicirocyambere.

    Ibi bije nyuma yuko hakomeje kuvugwa mo ibirarane byimishahara bakomeje kugenda basezeranywa ko vuba baza kubona amafaranga kumakonti yabo, kugeza kuru akaba atarabageraho .

     

    kugeza kurubu ubuyobozi bukaba butaragira icyo bubikoraho nyuma yuko uko amatsinda akorewe kumunsi wejo uko amakipe azahura.

    Amwe mumakuru nuko ntagikozwe abakinnyi bataza kugaragara mukibibuga mugihe ntacyaba gikozwe vuba nubuyobozi bwa equpe muri rusange 

    PNL ikomeje kuba urujijo uwavugako ibi birimuri espoir yaba abeshye kuko amakipe menshi afite ibibazo byamafaranga mugihe ntacyaba gikozwe byaza guteza ikibazo mubakinnyi ndetse na shampiyona muri rusange

    The post Espoir fc: ubugari ni dodo ndetse nibirarane by'imishahara bikomeje kuba ikibazo muba kinnyi. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/05/21/espoir-fc-ubugari-ni-dodo-ndetse-nibirarane-byimishahara-bikomeje-kuba-ikibazo-muba-kinnyi/

  • Ntibisanzwe! Yatunguye abantu ajya gushyingura se afashe intare mu ntoki #rwanda #RwOT

    Muri Nigeria haravugwa inkuru y' umugabo w'umucuruzi watunguye abantu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yajyaga gushyingura se umubyara afashe intare mu ntoki mu rwego rwo gukanga abakekwaho kumwica.

    Uyu mugabo wo muri Leta ya Anambra, yagaragaye mu muhango wo gushyingura se afashe iyi ntare nzima bituma abari bitabiriye uyu muhango bagira ubwoba ndetse bamwe muri bo bakwira imishwaro.

    Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agakwirakwira cyane,uyu mukire ntiyatinye gukanga abantu bari bitabiriye uyu muhango kubera iki gikoko yari afite akinjira mu bantu byatumye bamwe bicwa n'ubwoba barahunga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/21/ntibisanzwe-yatunguye-abantu-ajya-gushyingura-se-afashe-intare-mu-ntoki/

  • Israel&Palestine : Habonetse agahenge nyuma y’iminsi 11 y’amarira #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano yo kurasanaho ibisasu byashegeshe intara ya Gaza, imaze iminsi 11 ikaba yarangije byinshi ndetse igatwara ubuzima bw’abatari bacye.

    Aka gahenge kabonetse kuri uyu wa Gatanu, ubwo Israel yatangaje ko ibaye itanze agahenge mu gihe umutwe wa Hamas wo uvuga ko bakiryamiye amajanja.

    Aka gahenge kabonetse nyuma y’uko bisabwe n’abarimo Perezida Joe Biden watangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi yari yasabye Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu gutanga agahenge.

    Nanone kandi Ibihugu nka Misiri na Qatar ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ONU byagize uruhare mu biganiro byo guhuza Israel na Hamas.

    Perezida Sisi yatumye intumwa muri Israel no mu duce twa Palestina twigaruriwe ngo zikore ku buryo haboneka agahenge, nk’uko bivugwa na televiziyo ya leta ya Misiri.

    Ibi bisasu byo mu bwoko bwa rokete byatangiye kuraswa tariki 10 Gicurasi nyuma y’uko amakimbirane hagati y’impande zombi yari amaze kurenga inkombe.

    Ni amakimbirane ashingiye ku gace k’uburasirazuba bwa Yeruzalemu kafashwe na Israel, bigatuma Hamas itangira kurasa biriya bisasu iburira Israel kuva muri kariya gace.

    Ni imirwano imaze kugwamo abantu bagera muri 240 biganjemo abo muri Gaza dore ko Israel itangaza ko yo yabuze abantu 12 barimo abana babiri naho muri Gaza hakaba habarwa abagera muri 232.

    Ni intambara kandi yagaragaje intambwe y’ubudahangarwa bwa Israel kuko rokete zigera mu 4 000 zayirashweho, inyinshi yagiye izipfubiriza mu kirere ikoresheje ikoranabuhanga ryo kwirinda rya Iron Dome.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Israel-Palestine-Habonetse-agahenge-nyuma-y-iminsi-11-y-amarira

  • Rujugiro Tribert mu rukiko: Imiterere y’urubanza aregwamo kurigisa akayabo ka UTC –

    Dosiye ya Rujugiro na bagenzi be yaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 23 Ukuboza 2019. Aba bose uko ari batatu bakurikiranywe badafunze ndetse bahamagajwe ahatazwi kuko bari mu mahanga.

    Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha bibiri birimo icyo kurigisa cyangwa konona umutungo no kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma.

    Ibi byaha byakozwe mu myaka 10 ishize, bifitanye isano n’inyubako y’ubucuruzi yari izwi nka Union Trade Center, UTC iri rwagati mu Mujyi wa Kigali.

    -  Uko Rujugiro na bagenzi be bakoze ibyaha

    Inyandiko z’imiterere y’ikirego zigaragaza ko ku wa 12 Nzeri 2011 aribwo Rujugiro yakoresheje uburiganya mu kunyereza umutungo wa UTC yari abereye umwe mu banyamigabane.

    Rujugiro yari afite imigabane 97% naho abandi banyamigabane bane bakagabana 3% muri UTC. Uyu muturirwa ni umwe mu mitungo yashyizwe ahagaragara nk’ibereyemo Leta imisoro [Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko kiberewemo miliyari imwe na miliyoni 200, yararanye kuva mu 2007 kugera mu 2013 hiyongereyeho n’amande y’ubukererwe], byatumye igurishwa mu cyamunara kuri 6.877.150.000 Frw. Yaguzwe na Kigali Investment Company Ltd muri Nzeri 2017.

    Uyu munyemari yagiranye amasezerano na Neek International Ltd ihagarariwe n’Umwongereza Nicholas Watson, yavugaga ko umwenda yari afitiwe na UTC ku mafaranga yakoreshejwe mu kuyubaka ungana na 1.781.000.000 Frw ko awugurishije Watson.

    Rujugiro yumvikanye na Watson ko uwo mwenda ungana na 2.968.000$, ko UTC izajya imwishyura inyungu ingana na 49.467$ ariko bikorwa abanyamigabane batabizi.

    Ayo masezerano yashyizweho umukono na Rujugiro ubwe, Watson ndetse na Uwantege Mutambuka Annick wari Umuyobozi Mukuru [Managing Director] wa UTC.

    Kuva ayo masezerano yatangira kubahirizwa ku wa 12 Ukwakira 2011 kugeza ku wa 24 Ukuboza 2013, UTC yari imaze kwishyura 454.528.531 Frw.

    -  Abanyamigabane ba UTC barengejwe ingohe

    Ubushinjacyaha bugaragaza ko uburiganya bwakozwe na Rujugiro na Watson bari babuziranyeho kuko nta hantu mu bitabo hagaragaza ko UTC yari ifite umwenda wa Rujugiro ndetse n’abanyamigabane bayo ntibari babizi.

    Rujugiro ngo yasinye ku masezerano arimo ibinyoma nk’ugurishije umwenda UTC yari imubereyemo kandi azi neza ko nta wuhari.

    Inyandiko yo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere yitwa “Registration Information for Domestic Company” itangwa na RDB ku wifuza gutangiza ikigo, igaragaza ko UTC Ltd yatanze ubusabe bwo gukora nk’ikompanyi ku wa 20 Gicurasi 1997. Yari igizwe n’abanyamigabane barimo Rujugiro, Mutambuka Théoneste, Ngofero Tharcisse, abahagarariye Makuza Desire na Nkurunziza Gerard.

    Ubushinjacyaha muri iki kirego buvuga ko nta gihamya cy’uko aba banyamigabane bemeje ko uwo mwenda uhabwa UTC nkuko Rujugiro yabyerekanye mu masezerano ye na Watson.

    Hari abatangabuhamya bagarutse ku nzira yifashishwaga mu micungire ya UTC n’uruhare rw’abanyamigabane.

    Makuza Freddy wari uhagarariye Makuza Desire yavuze ko uwo mwenda uvugwa ko Rujugiro yaba yaragujije UTC wagombaga kubanza kwemezwa n’abanyamigabane bose kandi byabanje gusabwa n’Umuyobozi wa UTC. Uyu ni we werekanaga ikibazo cy’amafaranga gihari, inama y’ubutegetsi ikacyigaho, yamwemerera gusaba inguzanyo akabona kugana banki.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko UTC itari guhabwa inguzanyo bitaremezwa n’abanyamigabane.

    Ati “Makuza nk’umunyamigabane ntiyigeze amenya igihe iyo nguzanyo yatangiwe. Ibyo byemezwa n’undi munyamigabane wa UTC witwa Nkurunziza Janvier uhagarariye Nkurunziza Gerard wagaragaje ko atigeze amenya iby’uwo mwenda ndetse kuri konti ya UTC muri banki ntaho bigaragara ko yawuhawe. Ni amayeri Rujugiro yakoresheje abinyujije kuri Watson ngo arigise ayo mafaranga.’’

    Ku cyaha cyo kurigisa umutungo, Umushinjacyaha yasobanuye ko hashingiwe ku masezerano y’inguzanyo y’amahimbano, Rujugiro na bagenzi be banyereje 454.528.531 Frw za UTC.

    Raporo yo mu 2016 yakozwe n’Abagenzuzi bigenga [GPO Partners] yerekanye ko 1.781.000.000 Frw ajyanye n’inguzanyo Ayabatwa yagurije UTC nk’umunyamigabane wayo hatagaragajwe ikimenyetso cy’uko yabanje kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya UTC ngo inatange uburenganzira ko uwo mwenda uzajya wishyurwa NEEK aho kuba Rujugiro.

    Umushinjacyaha yashimangiye ko “hashingiwe kuri iyi raporo, nta kigaragaza ko iyo nguzanyo yabayeho koko.’’

    Uwantege wari Umuyobozi Mukuru wa UTC, anashinzwe imicungire y’imari yayo we ashinjwa kuba icyitso mu kurigisa umutungo kuko yemeye gusinya ku masezerano nyamara yari azi neza ko nta mwenda Rujugiro yagurije UTC.

    Ubushinjacyaha buvuga ko mu bihe bitandukanye yatanze amafaranga kandi azi neza ko ari gufasha Rujugiro na Watson kunyereza umutungo wa UTC.

    Bwagaragaje ko Mutambuka ari we wemezaga inyandiko zateguwe na UTC zitwa “requisition de fonds’’ zabaga zigamije gusaba ko amafaranga asohoka kuri konti ya UTC akishyurwa NEEK.

    Mu bihe bitandukanye kandi Watson wayoboraga Neek International Ltd yandikiye Umuyobozi wa UTC ku wa 23 Werurwe 2017 amusaba kubahiriza amasezerano bagiranye akishyura amafaranga asigaye kwishyurwa [yo kuva ku wa 1/1/2014 kugeza ku wa 30/4/2017] agizwe na 2.968.000$ n’inyungu yayo ya 989.333$.

    Ubushinjacyaha busobanura ko iyo nyandiko yari iherekejwe na ‘invoice’ zishimangira ko amafaranga yagombaga kwishyurwa na UTC, nyamara ibyo byose yabikoraga azi neza ko amasezerano yo kugura umwenda ari ibinyoma.

    Aba baregwa muri dosiye bose Ubushinjacyaha bubasabira igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya 454.528.531 Frw yikubye inshuro 10 (5.545.285.310 Frw) kuri buri wese ku bufatanyacyaha bwo kurigisa umutungo no guhanishwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ku cyo gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma.

    Bitewe no kuba ibyaha bigize impurirane y’imbonezamubano, abaregwa bahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya 454.528.531 Frw yikubye inshuro eshanu (2.272.642.655 Frw) kuri buri wese.

    Uru rubanza rwakunze gusubikwa mu bihe bitandukanye kubera ingamba zashyiriweho guhangana na Coronavirus. Hitezwe umwanzuro warwo ku wa 17 Kamena 2021 saa Munani z’amanywa nubwo ruburanishwa Rujugiro adahari.

    Umuturirwa Union Trade Center (UTC) w’umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tirbert watejwe cyamunara mu 2017

  • Minisiteri y’Urubyiruko yahaye umugisha umushinga ugiye guha amahirwe urubyiruko 400 muri sinema nyarwanda –

    Ni umushinga wakozwe na Mashariki Film Festival ku bufatanye na Goethe-Institut Kigali uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU).

    Wamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021 i Musanze mu Majyaruguru ndetse witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Tresor Songa uyobora Mashariki Film Festival, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, umushinga watangiriyemo muri Mutarama, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo na Katharina Hey uyobora Goethe Institut.

    ‘Tumenye sinema’ igamije gufasha urubyiruko 400 mu gihugu hose kwihangira imirimo muri Sinema Nyarwanda. Ubu ikorera mu bice bitandukanye birimo Rubavu, Huye na Musanze.

    Igamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko rukora sinema cyangwa ruyikunda, gushishikariza urubyiruko kubyaza impano zarwo umusaruro, kurubumbira muri za koperative no guteza imbere inkuru z’abanditsi ba filime mu Rwanda.

    Tresor Senga uyobora Mashariki Film Festival yatangije uyu mushinga, yavuze ko batangiye ibikorwa muri Mutarama uyu mwaka ndetse urubyiruko rutandukanye guhabwa amahugurwa yaba mu kwandika filime, kuziyobora, kuzitunganya n’ibindi bitandukanye.

    Ati “Binyuze muri uyu mushinga twizeye kuzabona impano zitandukanye mu ruganda rwa sinema. Binyuze mu bumenyi bari guhabwa mu bigo bitandukanye twizeye ko bazabasha guhabwa ubumenyi bwo guhangana neza ku isoko rya filime ndetse bagatanga umusanzu mu guteza imbere uru ruganda.”

    Mu gutangiza uyu mushinga ku mugaragaro abanyeshuri 107 basoje amahugurwa bahawe ibikoresho bazifashisha mu gukora filime.

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa usanzwe, yashimye uyu mushinga avuga ko ufite gahunda nziza ndetse na Minisiteri yari ahagarariye izakomeza kuba hafi abawutangije.

    Ati “Ubuhanzi mu Rwanda by’umwihariko mu ruganda rwa sinema ni hamwe mu hantu hakomeye hakurura abakiri bato. Dushishikajwe no gutanga umusanzu muri uru ruganda nka kimwe mu bintu bizatuma ubushomeri bugabanuka ndetse abantu bagatangira gukirigita ifaranga bigateza imbere iterambere ry’igihugu.”

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yateye inkunga uyu mushinga, yavuze ko bagiye gukomeza kuwushyigikira kugira ngo mu ruganda rwa sinema hakomeze kujyamo abantu batandukanye.

    Ati “Tubona ubuhanzi n’umuco nk’ahari umwanya. Mwarakoze kuri uyu mushinga . Tugiye gukomeza gutera inkunga ubuhanzi n’umuco atari ukwidagaduro gusa ahubwo nk’urwego rw’ubukungu nabwo.”

    Katharina Hey uyobora Goethe Institut yavuze ko uyu mushinga ugamije gukomeza guteza imbere ubuhanzi kuko ari n’ikintu basanzwe bafatanya na leta gukora.

    ‘Tumenye Sinema’ ni umushinga w’imyaka ine watangijwe muri Mutarama uyu mwaka ukazageza mu 2024. Nibura abakora filime 200 ba Musanze na Huye bari gufashwa ndetse hari gahunda yo gukorera mu turere twa Muhanga na Rubavu mu mpera z’uyu mwaka.

    Tresor Songa uyobora Mashariki Film Festival ari kumwe na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, Nicola Bellomo, uri iburyo na Katharina Hey uyobora Goethe Institut

    Urubyiruko rwasoje amasomo rwahawe ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha

    Aimable Twahirwa yashimye uyu mushinga avuga ko ufite gahunda nziza ndetse na Minisiteri yari ahagarariye izawuba hafi uko bishoboka kose

    Ambasaderi w’Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi , Nicola Bellomo, yavuze ko bagiye gukomeza gushyigikira ibikorwa bya sinema nyarwanda

    Katharina Hey uyobora Goethe Institut yavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere sinema nyarwanda

    Mazimpaka Jones Kennedy uzwi muri sinema nyarwanda ari mu bari bitabiriye gahunda yo gutangiza uyu mushinga ku mugaragaro

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko bishimiye kwakira uyu mushinga

    ‘Tumenye Sinema’ ni umushinga w’imyaka ine watangijwe muri Mutarama uyu mwaka ukazageza mu 2024

    Amafoto: Nshimiyimana Jean Bosco


  • Kamonyi: Mudasobwa zahawe ibigo by’amashuri zitezweho gufasha abarimu kunoza imyigishirize –

    Izi mudasobwa, zatanzwe ku bufatanye n’Umuryango Mastercard Foundation, Guverinoma y’u Bubiligi, Umuryango VVOB wita ku iterambere ry’uburezi, Umuryango Enabel, n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB).

    Muri rusange mudasobwa zisaga 3000 zizahabwa ibigo by’amashuri hafi 1900 mu turere twose tw’igihugu muri uku kwezi kwa Gicurasi.

    Abayobozi b’amashuri bahawe izi mudasobwa bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko hari n’ibigo bitagiraga imashini n’imwe cyangwa se ibyari bizifite ntizibe zihagije ku buryo zitanga umusaruro ugaragara.

    Umuyobozi wa Groupe Scolaire St. Emmanuel Bugoba iherereye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, Ntirigurirwa Protogène, yagize ati “Hari ibyo tugiye kunoza cyane cyane mu buryo bw’imitegurire y’amasomo ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri burusheho kunoza uko bwajyaga bukora akazi cyane cyane mu buryo bw’imitangire ya raporo.”

    Umuyobozi w’Ishuri Wungirije Ushinzwe Amasomo muri Groupe Scolaire Kabere ryo mu Murenge Kayumbu, Mukagatete Françoise, we yagize ati “Wasangaga niba hari ibyo ngiye gukora nshobora gushaka uwo ntira imashini kugira ngo mbashe kubikora, niba uwo nyitira hari ibyo ari gukora uwo munsi ibyanjye ntibikunde. Ariko bigiye kunyorohera cyane. Ibyo nkora binsaba gukoresha imashini nzajya mbikora neza kandi mbitange ku gihe.”

    Abayobozi bahawe imashini bashimangiye ko bizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi, kuko hari amwe mu masomo yahabwaga abarimu hifashishijwe ikoranabuhanga, bamwe bakagira imbogamizi zo kuyakurikirana kubera kutagira mudasobwa.

    Ntirigurirwa ati “Twahuraga n’imbogamizi cyane mu bijyanye n’imitegurire y’amasomo. Mu by’ukuri abarimu ntabwo bari bafite uburyo bunoze bwo gutegura amasomo, cyane ko muri iyi minsi dukenera cyane ikoranabuhanga mu burezi, hari nk’ibitabo biba ku rubuga rwa REB, hari ibintu byinshi abarimu bari bakeneye gukoresha ariko ntibabigereho kuko nta mashini bari bafite.”

    Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Kamonyi, Kayijuka Diogène, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku bwo guteza imbere ikoranabuhanga no kurigeza mu mashuri hagamijwe guteza imbere uburezi.

    Yongeyeho ati “Izi mashini zizafasha kwihutisha itumanaho hagati y’inzego zitandukanye cyane mu bijyanye no kwihugura ku barimu n’abayobozi. Ibyo rero bizatuma ibijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi bigerwaho. Iyo umwarimu yahuguwe, akaba afite ubumenyi, ashobora gukora ubushakashatsi, ibyo byose abikora kugira ngo agire icyo ageza ku munyeshuri, abanyeshuri bacu bazabyungukiramo cyane.”

    Iyi gahunda yo gutanga mudasobwa mu bigo by’amashuri yatangiye kuwa 13 Gicurasi ikazarangira mu mpera z’uku kwezi.

    Abayobozi b’ibigo 52 nibo bahawe mudasobwa mu Karere ka Kamonyi

    Bahawe mudasobwa zo mu bwoko bwa HP

    Gahunda yo gutanga mudasobwa izagera ku bigo 1900 byo mu Rwanda hose muri uku kwezi kwa Gicurasi

    Izi mudasobwa zizajya zifasha abarimu gukurikirana amasomo atangwa na REB

    Mudasobwa 77 nizo zatanzwe mu Karere ka Kamonyi, mu gihe izizatangwa muri iyi gahunda ari 3000 mu gihugu hose

    Ntirigurirwa yavuze ko mudasobwa yahawe zizafasha abarimu b’ikigo ayobora gutegura amasomo

    Uwayihabwaga yiyandikishaga , akanasinyira ko ayihawe

    Abayobozi b’ibigo bahawe mudasobwa bavuze ko zizaborohereza akazi

    Kayijuka ushinzwe uburezi mu Karere ka Kamonyi yavuze ko Mudasobwa zizafasha abarimu kuzamura ireme ry’uburezi

    Mukagatete yavuze ko akazi kagiye ko koroha nyuma yo guhabwa mudasobwa

  • Kayonza: Hari kwifashishwa amagare mu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu –

    Ni ubukangurambaga bugamije kuvugira umwana w’umukobwa buri gukorerwamo ibikorwa birimo gukumira inda ziterwa abangavu no kurinda abakobwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose bukazamara ukwezi kose.

    Buri gukorwa n’Akarere ka Kayonza ku bufatanye na Polisi y’igihugu n’abafatanyabikorwa barimo umuryango Komera n’ikigo cya SACCA gisanzwe kita ku bana bakurwa mu mihanda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, yavuze ko ubu bukangurambaga babwitezweho kongera imbaraga mu kwigisha ababyeyi kurinda abana b’abakobwa.

    Ati “ Icyo buzadufasha urebye ni ukongera imbaraga mu kurengera abana b’abakobwa no kurwanya inda ziterwa abangavu. Tuzigisha ababyeyi n’urubyiruko muri rusange uburyo buri wese yafata inshingano mu kurwanya inda ziterwa abangavu, abikorera ndetse n’abo mu nzego za leta nabo tuzabigisha.”

    Uyu muyobozi yavuze ko buri wese akwiriye kumva ko iki kibazo kimureba akakigira icye, ku bafite abana bakabarinda ndetse bakanarinda ab’abaturanyi babo. Yavuze ko ibi bikozwe inda ziterwa abangavu zishobora kurwanywa burundu.

    Harerimana yakomeje avuga ko nka leta bazakomeza kwita kuri aba bana babafasha mu buryo bw’amategeko kugira ngo babone n’amakuru ashingirwaho mu kumenya ababahohotera ngo babihanirwe.

    Ati “ Ubu abifuza gusubira kwiga turi kubafasha gusubira mu ishuri tukanabafasha mu bindi bibazo by’ubuzima bituma batiheba ahubwo bagakomeza kubaho mu buzima busanzwe bwatuma bagera ku ntego baba bariyemeje.”

    Umuyobozi w’ikigo cya SACCA gisanzwe gifasha urubyiruko no kwita ku bana bakurwa mu mihanda, Mukamuyenzi Valentine, yavuze ko iki gikorwa bagihaye insanganyamatsiko ivuga iti ‘ Turengere umwana w’umukobwa tumuhe amahirwe hari icyo bizamugezaho.”

    Yakomeje avuga ko bazigisha abana b’abakobwa bari mu byiciro bitandukanye uburyo bakwirinda ababashuka ndetse banigisha abaturage uburyo baba ijisho rya buri mwana wese w’umukobwa batarindiriye kwita kubo babyaye gusa

    Mukamuyenzi yavuze ko mu kwezi kwahariwe ibi bikorwa abana b’abakobwa mu byiciro bitandukanye bazakora imiganda, bazenguruke hirya no hino mu giturage no mu dusantere batanga ubutumwa ku baturage bugamije kurinda umwana w’umukobwa ihohoterwa.

    Akarere ka Kayonza ni kamwe mu dufite abangavu benshi batewe inda zitateguwe. Mu myaka itatu ishize habarurwa abarenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye bakorerwa dosiye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya abangavu.

    Abayobozi batandukanye bifatanya n’aba bakobwa mu bukangurambaga

  • Intambara hagati ya Israel na Gaza yahagaze #rwanda #RwOT

    Agahenge hagati ya Israel n'umutwe wa Hamas wo muri Palestina kagiye mu ngiro. Katangiye kuva ku masaha y'igicuku cyo kuri uyu wa gatanu. Ibi bihagaritse imirwano yo kurasanaho ibisasu imaze iminsi 11, isize abantu barenga 240 bapfuye, benshi ari abo muri Gaza.

    Abanyapalestina bahise bisuka mu mihanda ya Gaza aka gahenge kagitangira, mu gihe abakuru ba Hamas baburiye ko intoki zabo 'ziri ku mbarutso'. Israel na Hamas byombi biravuga ko ari byo byatsinze imirwano.

    Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko aka gahenge kazanye 'amahirwe nyayo' yo gutera intambwe. Kuwa kane gusa, ibisasu birenga 100 bya Israel byibasiye ibikorwa remezo bya Hamas mu majyaruguru ya Gaza. Hamas yasubije nayo irasa za rokete.

    Ibi bikorwa byo kurasanaho byatangiye tariki 10 z'uku kwezi nyuma y'ibyumweru amakimbirane atutumba hagati y'impande zombi mu gace kafashwe na Israel k'uburasirazuba bwa Yerusalemu.

    Ibi byagejeje ku mirwano muri aho hantu hatagatifu hagati y'Abasilamu n'Abayahudi, Hamas yatangiye kurasa za rokete nyuma yo kuburira Israel kuva muri ako gace, Israel nayo yihimura irasa ibisasu.

    Abantu bagera kuri 232, barimo abana n'abagore barenga 100, barishwe muri Gaza, nk'uko bivugwa na minisiteri y'ubuzima igenzurwa na Hamas. Israel ivuga ko abarwanyi bagera ku 150 bari mu biciwe muri Gaza. Hamas ntivuga umubare w'inkomere.

    Muri Israel, abantu 12 barimo abana babiri barapfuye nk'uko urwego rw'ubuzima rwabo rubivuga. Israel ivuga ko rokete 4,000 zarashwe zigana ku butaka bwayo ziva muri Gaza.

    Impande zombi zavuze iki?

    Leta ya Israel yavuze ko 'yatoye ku bwiganze yemera inama' y'agahenge.
    Yongeyeho iti: 'Inzego za politiki zishimangira ko uko ibintu bizamera ari byo bizagena niba ibitero bikomeza'.

    Minisitiri w'ingabo wa Israel Beny Gantz yatangaje kuri Twitter ko ibitero kuri Gaza byatanze 'umusaruro wa gisirikare ukomeye'.

    Umuvugizi wa Hamas yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko agahenge katangajwe na Israel kavuze 'intsinzi' ku baturage ba Palestina no gutsindwa kwa Minisitiri w'Intebe Benjamin Netanyahu wa Israel.

    Nyuma gato y'uko agahenge gatangiye saa munani z'ijoro kuri uyu wa gatanu (saa saba ku isaha y'u Burundi n'u Rwanda), umubare munini w'Abanyepalestina wagiye mu mihanda ya Gaza mu modoka no ku maguru kubyishimira.

    Indangururamajwi ku misigiti yatangaje 'intsinzi yo kwirwanaho ku kwigarurirwa mu ntambara 'inkota ya Israel’'.

    Gusa Basem Naim, wo mu nteko ya Hamas ishinzwe ububanyi n'amahanga, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko atizeye neza ko aka gahenge kazaramba. Ati: 'Nta butabera ku baturage ba Palestine, nta guhagarika ubushotoranyi n'ubwicanyi bya Israel ku baturage bacu i Yeruzalemu, agahenge kazakomeza kuba kadakomeye'.

    Ezzat al-Reshig, umwe mu bakuriye politiki ya Hamas yaburiye Israel. Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: 'Ni byo koko urugamba rurarangiye uyu munsi kandi isi yose ikwiye kumenya ko intoki zacu ziri ku mbarutso kandi tuzakomeza gushaka ubushobozi bwo kwihagararaho. Turabwira Netanyahu n'ingabo, ko nimugaruka, natwe tuzagaruka.'

    Ni iki cyagejeje ku gahenge?

    Impande zombi zari zimaze igihe ziri ku gitutu cy'amahanga ngo zihagarike imirwano.
    Kuwa gatatu, Perezida Biden yabwiye Netanyahu 'ko ategereje intambwe mu koroshya imirwano uyu munsi biganisha ku gahenge'.

    Misiri, Qatar na ONU byagize uruhare mu b'imbere mu biganiro by'ubuhuza hagati ya Israel na Hamas itegeka Gaza.

    Perezida Sisi yatumye intumwa muri Israel no mu duce twa Palestina twigaruriwe ngo zikore ku buryo haboneka agahenge, nk'uko bivugwa na televiziyo ya leta ya Misiri.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/intambara-hagati-ya-israel-na-gaza-yahagaze/

  • Sobanukirwa byinshi kumuhanda ugiye kubakwa uzahuza Uganda,Burundi,Tanzania nyuma yifungwa y'umupaka wa gatuna. #rwanda #RwOT

    Uganda n'Uburundi byemeranyije gahunda yo kubaka umuhanda mushya wo guteza imbere ubucuruzi no kuzenguruka no koroshya ibibazo byubucuruzi ninzinduko kubera gufungwa k'umupaka wa Gatuna mu ntangiriro za 2019.
    Ibikorwa remezo bishya bizanyura mu majyaruguru ya Tanzaniya bizava muri Uganda mubice bibiri; Kitagate muri Isingiro kugera Karagwe na Myotera-Mutukula kugera Karagwe, hanyuma uhuze inzira imwe kugirango uzenguruke Ngara mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Tanzaniya hanyuma uhuze na Burundi ku mupaka wa Kobero uhana imbibi.
    Izi nzira zombi ni 360Km na 274Km, ukurikije imibare ya googlemap, kandi byafata ahantu hose hagati yamasaha ane kugeza kuri atandatu nigice kugirango utware, ugereranije namasaha arindwi nigice kuri kilometero 348 uvuye Gatuna ugana Bujumbura.
    Ariko, kugenda kuva Kobero kugera mu murwa mukuru wa Bujumbura mu Burundi bishobora gufata amasaha 4 yiyongera.
    Ubucuruzi bwa Uganda n'u Rwanda n'Uburundi, biri mu gihugu imbere, bwaragabanutse kuva umupaka wa Gatuna wafungwa, mu ntangiriro za 2019 havugwako hubatswe aho gasutamo imwe ihagarara, nyuma ikavuga ko ifatwa ry'abaturage b'u Rwanda muri Uganda.
    Uganda yashinjaga u Rwanda kwinjira mu bikorwa by'ubutasi.

    Zambiya: abaturage bakomeje kugaragaza uburakari bukomeye basaba impinduka Bayobowe na Mr Hechilema utavuga rumwe na leta.

    Ibisobanuro birambuye ku mushinga mushya w'umuhanda byemeranijweho mu nama yahuje Perezida Museveni na mugenzi we w'Uburundi Évariste Ndayishimie mu ruzinduko rw'igihugu cya Gicurasi 13-14, nyuma y'umunsi umwe yitabiriye umuhango wo kumwakira ku ya 12 Gicurasi.
    Biteganijwe ko abaminisitiri ndetse n'abatekinisiye bakomeye bagenzura imirimo n'imihanda muri Uganda, Tanzaniya n'Uburundi biteganijwe ko bazahura ku ya 20 Kamena, nk'uko byatangajwe na Minisitiri w'ibikorwa bya Uganda, Joy Kabatsi.
    Nyuma y'inama yo ku ya 13 Gicurasi na mugenzi we w'Uburundi, Perezida Museveni yagize ati: 'Twaganiriye ku miterere y'umuhanda Kikagate-Morongo-Isingiro imbere muri Tanzaniya-Keisho —ku Kayanga. Umuhanda ni umuhanda wa marram ushaje niba uzamuwe kandi 'ukitotomba' neza abantu bashobora kuwukoresha kuva kuruhande rwa Mbarara. '
    Yongeyeho ati: 'Umuhanda uva Mutukula-Kyaka-Kayanga-Ngara urahari kubera ko Abanyatanzaniya bahagaritse kuva Mutukula-Kyaka ugana Kayanga, bityo dushobora guhita tujya mu Burundi. Kuruhande rwacu, ndashaka ko ureba kuva Morongo kugera Kayanga. Turashobora kandi gushiramo inzego z'umutekano. '
    Amakuru y'iterambere akurikira ikindi cyifuzo cyatanzwe na Uganda cyo kuzamura kilometero amagana y'umuhanda wa kaburimbo mu burasirazuba bwa DR Congo, umufatanyabikorwa w'ubucuruzi ukomeye muri kariya karere, kugeza bitumen — koroshya umupaka w'iburengerazuba mu bucuruzi

    Byakomeje gushimangirwa cyane ko bizafasha abacuruzi ndetse n'ubukungu bukuzamuka muri ibi bihugu nyuma yigihe kinini abaturage bavugaga ko hagomba kugira igikorwa.

    The post Sobanukirwa byinshi kumuhanda ugiye kubakwa uzahuza Uganda,Burundi,Tanzania nyuma yifungwa y'umupaka wa gatuna. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/05/21/sobanukirwa-byinshi-kumuhanda-ugiye-kubakwa-uzahuza-ugandaburunditanzania-nyuma-yifungwa-yumupaka-wa-gatuna/

  • Covid-19 yahitanye umuntu umwe mu Rwanda abandi 105 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane, umugabo w'imyaka 83 wo mu karere ka Huye yishwe na COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w'abamaze guhitanwa n'iki cyorezo uba 349.

    Abarwayi bashya babonetse ni 105 mu gihe abakize ari 76, bityo abamaze gukira bageze kuri 94.7%. Abakirwaye bageze ku 1,296 barimo umuntu umwe urembye.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y'isuzuma ryakozwe n'inzego z'ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

    Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y'abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by'inkingo.

    Gukingirwa byatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umuntu-umwe-mu-rwanda-abandi-105-barayandura