Category: Uncategorized

  • Nyuma gato yo gukora ubukwe Bizimana Djihad yatandukanye na Waasland-Beveren. Yerekeje he? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bizimana Djihad wakinaga hagati mu kibuga asatira izamu yatandukanye na Waasland-Beveren yo mu Bubiligi yari amazemo imyaka itatu.

    Mu butumwa uyu mukinnyi yashyize kuri Instagram, yagize ati 'Imyaka itatu ishize yaranzwe n'ibihe bivanze, haba umuntu ku giti cye cyangwa kuri twese. Nubwo iherezo atari ryiza, ndashimira abantu bose b'ingenzi twahuye. Buri gihe numvaga nishimiye cyane tutitaye uko ibihe byari bimeze. Kandi ibyo ni ibintu nzakomeza kwishimira kandi ntazibagirwa.'

    Mu minsi ishize, Bizimana yari yatangaje ko ashobora gutandukana na Waasland-Beveren ku mpera z'uyu mwaka w'imikino nubwo amasezerano ye amwemerera kuba yayikinira undi mwaka umwe.

    Waasland-Beveren yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba iya 17 mu makipe 18 muri uyu mwaka w'imikino wa 2020/21 ndetse ikanatsindwa na Seraing mu mikino ya play-offs.

    Bivugwa ko Bizimana Djihad uherutse no gukora ubukwe na Dalida Simbi, amaze iminsi ari i Amsterdam mu Buholandi ndetse bishobora kurangira ariho akinnye.

    Bizimana Djihad w'imyaka 24, yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu.

     Yageze muri Waasland-Beveren mu 2018, aho yari avuye muri APR FC.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/nyuma-gato-yo-gukora-ubukwe-bizimana-djihad-yatandukanye-na-waasland-beveren-yerekeje-he/

  • Menya impamvu Miss Vanessa yiyanditseho tatouage ya Zaburi ya 35 hejuru y'ibere ry'ibumoso – YEGOB #rwanda #RwOT

    '…Uwiteka burana n'abamburanya, Rwana n'abandwanya' Uyu ni umurongo wa mbere uri mu gitabo cya Bibiliya  igice cya 35 muri  Zaburi yitiriwe Dawidi  igizwe n'imirongo 28.

    Iyi zaburi ya 35 niyo yanditse mu gituza cya Miss Uwase Vanessa Raisa mu rurimi rw'igifaransa bita 'tatouage'

    Miss Vanessa yatangaje ko  yiyanditseho uyu murongo biturutse ku isengesho umubyeyi we yakundaga kwifashisha mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Miss Vanessa avuga ko uburyo umubyeyi we yamusobanuriye ko uyu murongo wamufashije byatumye awukunda bityo agahitamo kuwiyandika mu gatuza.

    Uwase Raissa Vanessa yabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2015. Ni umwe mu bazwi cyane mu Rwanda mu bikorwa byo kumurika imideli, yigeze kwitabira iserukiramuco rya sinema muri Nigeria, akubukanayo intsinzi yamuhesheje ishuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu mukobwa ni umwe mu bakunze kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ahanini binashingiye ku nkuru ze mu rukundo n'ibyamamare bitandukanye.

    Mu minsi yashize yumvikanye mu rukundo n'umunyemari Putin Kabalu wari waramwambitse impeta, ndetse bafite gahunda yo kurushinga ariko bakaza gutandukana inzozi ze zitaraba impamo gusa si bwari ubwa mbere avuzwe mu nkuru z'urukundo kenshi zitagiye zimara igihe kuko yanavuzweho urukundo n'umwe mu basore bari bagize itsinda rya Active ariwe Olivis uyu nawe batatandukanye neza kubera amagambo bagiye baterana ku mbga nkoranyambaga muri iyo minsi ya mbere bakimara gutandukana.

    Nyuma yaho kandi yari yanavuzweho gukundana n'abasore bagize itsinda rya TNP ari nayo ntandaro y'isenyuka ry'iri tsinda nubwo ku mpande zombi yaba aba basore[Passy na Tracy] bagiye babihakana.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-vanessa-yiyanditseho-tatouage-ya-zaburi-ya-35-hejuru-yibere-ryibumoso/

  • I Bweyeye aho RDF yiciye abarwanyi ba FLN; bapfanye amandazi, boroswa ibitenge bari bitwaje (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu gashyamba gato gahari, IGIHE yahageze mu rugendo rutari rurerure uvuye i Kigali kuko rwatwaye iminota 30 muri Kajugujugu y'Igisirikare cy'u Rwanda.

    Aho habereye imirwano, hari ibimenyetso byose by'ibyabaye. Ukihagera ubona ibiti byakomerekejwe n'amasasu bigashishuka, ibikiri bito byacitsemo kabiri n'ibindi byangiritse.

    Ukomeje kumanuka gato ugana ku mugezi, uyoborwa n'amaraso n'ahantu bigaragara ko hasa n'aho abantu bikurubanze. Muri iyo nzira mpangano itari ihasanzwe [kuko ari mu ishyamba], amaraso aramanuka akagera hepfo ku mugezi, waterera no hakurya yaho [ubwo ni i Burundi] ukabona aho ibyatsi byangiritse bigaragara ko ariho abo barwanyi bambukiye bahunga.

    Tugarutse hakuno ku ruhande rw'u Rwanda, ku manywa yo kuri uyu wa Mbere hari hakiri imirambo ibiri y'abo barwanyi. Umwe uri ahagana haruguru utwikirijwe igitenge. Amakuru twabonye ni uko icyo gitenge ari icyo uwo murwanyi yari afite.

    Iruhande rwawo hari ibikoresho byo kwa muganga birimo ibipfuko, imiti [irimo igabanya uburibwe – antibiotique], imakasi n'utundi dukoresho tw'ibanze two kwa muganga.

    Birashoboka ko uwo murambo ari uw'umurwanyi wakoraga nk'umuganga. Hari kandi uturindantoki n'amandazi manini amwe i Kigali bita '2GB' [abiri rimwe ryasadutsemo kabiri] cyo kimwe na Saradine. Bigaragara ko ibyo bikoresho byatwarwaga mu mashashi amwe mato yaciwe y'umukara.

    Umanutse hepfo, uyoborwa na none n'amaraso ku buryo bisa n'aho umurambo w'umuntu uri hepfo abo bari kumwe bawukuruye bashaka kuwutwara ariko ntibikunde.

    Uwo murambo ni uw'umusore bigaragara ko ari mu myaka itarenze 30, wambaye impeta ku ntoki zirimo iza Bikiramariya ndetse n'ishapule, yarashwe isasu mu ijosi munsi y'ugutwi neza.

    Iruhande rwe hari grenade, nta mandazi yari afite ariko hari udushashi twa 'Super Dips', zimwe bavanga n'amazi zikavamo umutobe. We yari afite grenade imwe iruhande rwe.

    Haruguru ye kuri umwe wa mbere, hari imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 na magazine ebyiri. Mbere y'uko uyigeraho ubona ibisigazwa by'amasasu byinshi.

    Abo barwanyi baguye muri 'Ambush'

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko abo barwanyi baguye muri 'Ambush' y'Ingabo z'u Rwanda zari ku burinzi.
    Ati 'Ambush ni uburyo bwo kurinda abasirikare bihishe. Babarashe bicamo babiri, hari na benshi bashobora kuba bakomeretse ariko abenshi bashobora kuba babajyanye. Ikindi ni uko twafashe imbunda za SMG, magazine zirindwi, antene y'icyombo, impuzankano y'Igisirikare cy'u Burundi ndetse n'imiti.'

    Lt Col Rwivanga yavuze ko abo barwanyi basubiye inyuma bakambuka wa mugezi basubira mu Kibira aho ibirindiro byabo biri.

    Yakomeje ati 'Ingabo zacu zakoze akazi nk'uko bikwiriye.'

    Ingabo z'u Rwanda ziri muri ibi bice, zitega 'Ambush' ahantu henshi hatandukanye aho ziba zikeka ko umwanzi ashobora guturuka. Nta musirikare wa RDF n'umwe wigeze agirira ikibazo muri iyo mirwano.

    Umutekano uradadiye

    Mu masaha ya saa Munani muri ako gace habereye inama yahuje abaturage n'ubuyobozi bw'Akarere n'Inzego zishinzwe Umutekano. Nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko hari insanganya yaraye ibaye, kuko buri wese mbere y'iyo nama yari mu mirimo ye y'umunsi nk'ibisanzwe. Abana bari ku mashuri, abahinzi bari mu murima, aborozi bari kwahira ubwatsi bw'inka n'ihene nyinshi batunze.

    Lt Col Rwivanga yavuze ko magingo aya ibintu byasubiye mu buryo.

    Ngamijimfura Théogène w'imyaka 57, yavuze ko yumvise urusaku rw'amasasu saa Tatu nyuma aza kongera kurwumva saa Saba z'ijoro.

    Ati 'Yari amasasu menshi, kuko hari harimo amasasu yo gutabara n'ayaduteraga, nta muturage wigeze agira ikibazo.'

    Ngamijimfura yavuze ko batekanye kuko mu gace kabo hari Ingabo z'u Rwanda zibacungira umutekano, zikabafasha no mu bindi bikorwa by'iterabwoba.

    Ati 'Iyo bibayeho, Ingabo z'u Rwanda ziba ziri hafi, zikabikumira bigasubirayo bitaraza ngo byangize abaturage, ngo bitware amatungo y'abaturage. Hano turatekanye kuko hatari umusirikare nta muntu waba uri hano.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yatangaje ko ubuzima bukomeje, kuko abaturage bafitiye icyizere Ingabo z'Igihugu ku buryo kumva amasasu bitababuza gukomeza ibikorwa byabo.

    Ati 'Umutekano umeze neza, abaturage baratekanye, n'iyo uganiriye nabo barakubwira ngo twe nta kibazo dufite kuko ingabo zacu turazishyigikira kugira ngo umutekano tuwucunge neza.'

    Yasabye abaturage ayobora gushyigikira igihugu, bakarwanya ibikorwa byose by'abantu babizeza ibitangaza.

    Ati 'Hano Bweyeye nta shuri ryahabaga, abana bariga, bakora metero 500 zibaye nyinshi bakaba bageze ku ishuri. Nta vuriro ryahabaga, bivuzaga ibyatsi, uyu munsi ajya kuri Centre de Santé akivuza, Poste de Santé, abenshi serivisi z'ubuvuzi niho bazisanga. Uyu munsi turabona imihanda.'

    Yavuze ko nta mpamvu n'imwe yatuma abaturage bumva ko hari agakiza bazazana mu gihugu kuko ibyo bakazanye byose bihari. Ati 'Iby'ibanze bituma abaturage bagirira icyizere ubuyobozi bw'igihugu cyabo byose birahari'.

    Si ubwa mbere Bweyeye igabweho ibitero by'iterabwoba kuko muri Nzeri 2019 Inyeshyamba za FLN z'Umutwe w'Iterabwoba wa MRCD zagabye igitero ariko Ingabo z'u Rwanda zikabatesha bataragera mu gace gatuwe n'abasivili.

    Herman Nsengimana wari Umuvugizi wa FLN, kuri ubu uri imbere y'ubutabera yigambye ibitero byo mu Bweyeye, byagabwe mu mpera za 2019, aho yumvikanye avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero muri aka gace kari hafi y'ishyamba rya Nyungwe.

    Umurenge wa Bweyeye ugizwe n'utugari dutanu twose dukora kuri Nyungwe.

    Uyu mugezi ni wo abarwanyi ba FLN bambutse binjiye mu Rwanda, aba ari nawo banyuramo bahunga

    Mu gashyamba kabereyemo iyi mirwano, hagaragaye ibiti byinshi byangiritse

    Utu turindantoki twari aho umusirikare umwe wa FLN yiciwe

    Mu bikoresho bafatanywe harimo amandazi n’imiti yo kwa muganga

    Umwe muri aba barwanyi yasanganywe grenade

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yabwiye abaturage b’akarere ayobora ko bakwiriye gukora batekanye

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko umutekano muri aka gace wifashe neza nyuma y’iki gitero

    Indege ya Kajugujugu ya RDF ni yo yifashishijwe mu kujyana abanyamakuru aho iki gitero cyabereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-bweyeye-aho-ingabo-z-u-rwanda-ziciye-abarwanyi-ba-fln-amaraso-aratemba

  • Kigali: Yafatiwe mu cyuho afite idepo rya mukorogo za miliyoni 9 Frw iwe mu rugo – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko amaze amezi abiri akora ubu bucuruzi bw'amavuta ya mukorogo ndetse ko ayakura mu Karere ka Rubavu aturutse i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yemeje ko amavuta yafatanywe afite agaciro kari hagati ya miliyoni 7 na miliyoni 9 z'amafaranga y'u Rwanda anashimangira ko yagiye muri uyu mwuga nyuma y'aho akazi k'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro yakoraga kagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati 'Nk'uko mwabibonye iwanjye hafatiwe amavuta atemewe yitwa mukorogo nari maze amezi abiri mbyinjiyemo, kuyazana akenshi nayafatiraga ku Gisenyi nkayazana aturutse hakurya.'

    Yemeye ko yari azi neza ko aya mavuta atemewe ariko yabikoze ashakisha imibereho; yagiriye inama abandi bayacuruza kubireka kuko bitemewe.

    Muri uru rugo hanafatiwe umucuruzi wari umugannye agiye kurangura amavuta. Uyu yabwiye itangazamakuru ko ari umuzunguzayi uyadandaza ngo yibonere icyo kurya.

    Ati 'Njye nsanzwe nkora ibintu byo kuzengurutsa utuntu. Naje mu gitondo ampamagaye nsanga hari umupolisi ndinjira nk'uko bisanzwe anyaka telefoni asangamo ubutumwa bw'umuntu wari wansabye kumwoherereza amacupa atatu ya mukorogo. Ni bwo nafashwe.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yasabye abacuruzi kwirinda gucuruza aya mavuta kuko atemewe anashimangira ko abazabikomeza bazagenda bafatwa.

    Ati 'Mu mikoranire n'abaturage baduha amakuru kuko benshi bazi ibitemewe bakanubahiriza amategeko n'amabwiriza yo kubyirinda ariko ikirushijeho batanga ni amakuru kugira ngo polisi ibe yamenya aho ibyo bintu bikorerwa n'ababicuruza.'

    'Twabonye amakuru y'uko hari umuntu ucuruza amavuta yangiza uruhu gusa ikigaragara ni uko abantu bamaze guhindura amayeri ubu barayazana aho kugira ngo bayashyire aho bayacururiza bagashakisha aho bayadepa mu rugo.'

    Abafashwe bagiye gushyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha kugira ngo rubakurikirane ku byo baregwa nk'uko Polisi yabitangaje.

    Uyu mugabo yafatanywe ububiko bw’amavuta atemewe iwe mu rugo

    Amwe mu mavuta ahindura uruhu yafatiwe mu rugo rw’umuturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-yafatiwe-mu-cyuho-afite-idepo-rya-mukorogo-za-miliyoni-9frw-iwe-mu-rugo

  • Ibiri kuvugwa ku mafoto ya Miss Grace Bahati na K8 Kavuyo bagaragaye bari kumwe mu bukwe bwa Meddy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Grace Bahati wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2009 na William Muhire uzwi ku izina rya K8 Kavuyo ni bamwe mu byamamare batashye ubukwe bwa Meddy na Mimi bwabaye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 22 Gicurasi 2021. Ni mu gihe aba bombi bari bamaze igihe kinini baratandukanye dore ndetse ko na Miss Grace Bahati kuri ubu afite undi musore bari kumwe mu rukundo. Nkuko amafoto yagiye hanze abigaragaza, Miss Grace Bahati na Kavuyo barishimanye cyane dore ko banarebanaga indoro nziza igaragaza ko hari akanunu k'urukundo aba bombi bagifitanye.

    K8 Kavuyo yongerera Miss Grace Bahati

    K8 Kavuyo areba Miss Grace Bahati akana ko mu jisho

    K8 Kavuyo na Miss Grace Bahati bari bishimanye

    Nkuko aya mafoto yagiye hanze abigaragaza, aba bombi bari bafitanye akanyamuneza kagaragarira buri wese. Benshi mu babonye aya mafoto banenze cyane umuntu waba yarahisemo kubicaza begeranye ndetse akanabafotora bari kumwe dore ko kuri ubu Miss Grace Bahati afite undi mukunzi nyuma yuko atandukanye na K8 Kavuyo. Nubwo Miss Grace na K8 Kavuyo ariko bafitanye umwana umwe witwa Ethan.

    Miss Grace Bahati na William Muhire uzwi nka K8 Kavuyo

    Miss Grace Bahati ari kumwe na Ethan

    Miss Grace Bahati n'umukunzi we mushya

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibiri-kuvugwa-ku-mafoto-ya-miss-grace-bahati-na-k8-kavuyo-bagaragaye-bari-kumwe-mu-bukwe-bwa-meddy/

  • Amasaha meza yo gutera inda umugore wawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi ku bijyanye n'imyororokere bamaze igihe bashaka igihe nyacyo cyatuma umugore atwara inda byoroshye bemeza ko buriya mu masaha ya mu gitondo aribwo udusabo dukora intangangabo dusohora nyinshi kandi zifite imbaraga.

    Abashakashatsi bo muri kaminuza yigisha iby'ubuganga I Zurich mu Busuwisi bemeje ko n'ubwo buri gihe umugabo aba ashobora gutera umugore inda iyo ari muzima,gusa mu gitondo aribwo intanga ziba zifite imbaraga ndetse zikora neza.

    Aba bashakashatsi bemeje ko buriya saa moya n'igice za mu gitondo aribwo umugabo aba afite amahirwe menshi yo gutera umugore we inda kuko aribwo aba afite izifite imbaraga kandi nyinshi.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bihe by'impeshyi (Kamena,Nyakanga) aribwo intanga ngabo ziba zimeze neza,zifite ubunini buhagije n'ishusho nziza yo guhita bukora igi iyo zihuye n'intanga ngore.

    Dr Brigitte Leeners yavuze ko mu gitondo kare ari bwo umugabo aba afite intanga nyinshi zifite ubuziranenge buhagije ndetse zamufasha kwibaruka.

    Uyu muganga n'abashakashatsi bagenzi be bakoreye ubushakashatsi ku bagabo basaga 7,068 bari hagati y'imyaka 25 na 40 bemeza ubu bushakashatsi ko ari impamo.

    Nubwo aya masaha benshi baba bitegura kwerekeza mu kazi abandi bakarimo,aba bashakashatsi bavuze ko hari abagabo bagira ngo ntibabyara kandi batera akabariro mu masaha intanga zabo ziba zidafite imbaraga, bikabagora kubyara.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/amasaha-meza-yo-gutera-inda-umugore-wawe/

  • Gutuka Umwuka Wera, icyaha kitazababarirwa bisobanura iki? #rwanda #RwOT

    Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa. Matayo 12:31

    Azatsinda ab’isi abemeze iby’icyaha:Umwuka Wera w’Imana yaje muri twe kugira ngo atwemeze iby’ibyaha ngo dukizwe, dukorere Imana kandi anatuyobore, tuzagere mu i Juru. Hari rero abantu benshi bazarimbuka kuko baba baratangiranye n’Umwuka, kubera kunanirana Umwuka Wera akigendera ni nako gutuka Umwuka Wera.

    Gutuka Umwuka Wera ntabwo ari ikindi gitutsi ahubwo ni ukwinangira umutima kuko Umwuka Wera naza azatsinda ab’isi abemeze iby’icyaha n’iby’amateka. Kwanga rero imbabazi no guhakana imirimo y’Umwuka Wera, nicyo cyaha kitazihanganirwa

    Reka tubirebere muri ubu buryo

    Icyambere ni uko iki cyaha cyo gutuka Umwuka Wera kitababarirwa. Matayo agaruka kubya Yesu yavuze ko nta mbabazi zizabaho kubw’icyo cyaha haba none cyangwa mu gihe kizaza, ku bayobozi b’amadini y’icyo gihe. Mariko we yabigarutseho avuga ko iki ari “icyaha cy’iteka.” Mu yandi magambo, bifite ingaruka zidashira. Ntabwo hazabaho imbabazi ku bishora mu bitutsi nkibi( batuka Umwuka Wera w’Imana).

    Gutuka Umwuka Wera, binasobanurwa nkaho ari ukwanga ku mugaragaro Yesu n’ubutumwa bwe. Iyo umuntu yinangiye agahakana ijambo ry’Imana n’imiburo yaryo.

    Bisa nkaho gutuka Umwuka Wera bigizwe no kwanga ku mugaragaro umurimo wa Yesu ndetse n’abo yatumye( abigishwa be). Mu ijambo ryakurikiyeho, amaze kuvuga ku gutuka Umwuka Wera, Yesu yavuze ko Umwuka azabana n’abigishwa be igihe bazamuhamya imbere y’abayobozi b’amadini. Guhakana bene uko guhamya bizahanwa cyane kuruta kutizera Kristo. Ni uguhakana ku mugaragaro ubuhamya bw’Umwuka Wera, guhakana ko Yesu ari Mesiya, Kristo.

    Ibyaha byakozwe mu bujij byo bishobora kuzababarirwa

    Igishimishije dusanga Yesu yavuze, ni uko ibyaha bimukorerwa bishobora kubabarirwa ariko ntihazababarirwa abatuka Umwuka Wera. Ibi birasobanura ko abantu bashobora kuvuga nabi Yesu batabizi cyangwa batabishaka icyaha cyabo kirababarirwa.

    Ariko, niba umuntu abizi kandi abigambiriye agahakana imbaraga z’Umwuka Wera, uhamya ukuri kwa Yesu n’ubutumwa bwe, nta mbabazi zizashoboka kuri we. Iki cyari icyaha gikomeye cyane abanyedini bakoraga. Mubyukuri, bavugaga ku mugaragaro ko imbaraga zigitangazaYesu yakoreshaga ko ziva kuri satani. Ibi ntibyakozwe mu bujiji, ahubwo kwari ukwanga no guhakana ku bushake imbaraga z’Umwuka Wera.

    Ni byiza kwemera, kwizera, no kwakira imbaraga z’Umwuka Wera ukemera imbaraga zawo n’imirimo yawo. Ukayoborwa n’Umwuka Wera muri iyi si, ugashobozwa gukora imirimo y’Imana.

    Source: www.blueletterbible.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gutuka-Umwuka-Wera-icyaha-kitazababarirwa-bisobanura-iki.html

  • Dore ibiribwa byaguteza akaga mugihe urwaye udusebe ku gifu #rwanda #RwOT

    Uburwayi bw’udusebe ku gifu (peptic ulcers) buvugwa mu gihe hari udusebe ku gifu (gastric ulcer) ndetse rimwe na rimwe n’urura ruto (duodenal ulcer).

    Mu gihe ufite utu dusebe ushobora kuba ufata imiti igabanya aside nyinshi mu gifu (antacids) cg se zimwe muri za antibiyotike mu kugabanya ubwo buribwe.

    Gusa mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, hari ibyo ugomba kurya n’ibyo ugomba kwirinda kurya mu rwego rwo kugabanya ubu buribwe.

    Ngibi bimwe mu biribwa ugomba kwirinda mugihe udusebe ku gifu:

    1.Inzoga

    Niba ukunda kunywa inzoga, ukaba waratangiye kugira ikibazo cy’udusebe ku gifu, nicyo gihe cyiza cyo kuzireka.

    Inzoga ziza ku mwanya wa mbere, mu byongera aside nyinshi mu gifu, bityo igifu kikarushaho kwangirika.

    2.Ibiryo birimo urusenda

    Ibintu byose birimo urusenda bishobora kwangiza igifu mu gihe hariho udusebe. Ibi biryo byongera ikorwa rya aside mu gifu, bityo niba hariho udusebe tukarushaho kwiyongera.

    Gusa sibyo, nubwo bivugwa na benshi ko ibiryo birimo urusenda aribyo bitera udusebe ku gifu.

    3.Ikawa

    Niba ukunda ikawa, ukaba waratangiye kugira uburwayi bw’udusebe ku gifu, ni ngombwa ko uyigabanya cg ukayihagarika, kuko yongera utu dusebe ku gifu. Aha si ikawa gusa, kuko n’ibindi byose birimo ikawa ugomba kubihagarika; aha twavuga nk’ibinyobwa byongera imbaraga.

    4.Amata

    Abantu benshi bakunze kunywa amata mu gihe baribwa mu gifu, ku bundi burwayi ntacyo, gusa iyo ari udusebe ku gifu, ibi si byiza. Amata kimwe n’ibiyakomokaho bibonekamo ibinure na proteyine nyinshi, byose bikaba bibi mu gihe ufite udusebe ku gifu.

    Niba ufite uburwayi bw’udusebe ku gifu, irinde amata n’ibindi byose bikomoka ku mata kuko byakongerera ikibazo.

    5.Ibinyobwa birimo gas

    Ibi binyobwa (birimo na coca cola), ushobora kuba udakunda ikawa, ariko byo ubyikundira. Mu gihe ufite uburwayi bw’udusebe ku gifu, ugomba kubyirinda cyane.

    Impamvu ugomba kubyirinda ni uko, bibonekamo aside ya citric yongera aside nyinshi mu gifu. Mu gihe iba nyinshi, ukarushaho kuribwa niba ufite udusebe duto.

    Ni byiza kumenya ibyo kurya ugomba kwirinda, ariko na none ukagana kwa muganga mu rwego rwo kugufasha kwirinda iki kibazo.

    source: umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-ibiribwa-byaguteza-akaga-mugihe-urwaye-udusebe-ku-gifu.html