Category: Uncategorized

  • Abayoboye Inteko zo mu bihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa bateraniye mu Rwanda –

    Inama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 90 barimo Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko, abagize Inteko Zishinga Amategeko n’abandi, iteraniye mu Rwanda kuva ku wa 25-28 Gicurasi 2021.

    Biteganyijwe ko abayitabira bungurana ibitekerezo kuri politiki, imibereho y’abaturage, ubuzima, intambwe imaze guterwa n’uko politiki ya Mali ihagaze muri ibi bihe n’ibindi.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kuganira ku bijyanye n’ubuzima, isoko rusange rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’ibindi.

    Ati “Iyi nama ni umwanya mwiza wo kurebera hamwe uko politiki, imibereho y’abaturage ndetse n’urwego rw’ubuzima bihagaze mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Ni umwanya kandi wo kurebera hamwe umusanzu w’Inteko Zishinga Amategeko mu gutangiza gahunda yo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 no kuganira ku isoko rusange rihuriweho n’ibihugu ryo ku Mugabane wa Afurika.”

    Ku Nteko Ishinga Amategeko by’umwihariko no ku gihugu muri rusange bizaba ari urubuga rwo kugaragaza indangagaciro ziranga umuco wa Afurika w’ubuvandimwe

    n’ubufatanye.

    Kubera ko inama ya 12 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha Igifaransa, Akarere ka Afurika iteranye mu bihe bidasanzwe kandi bigoye kubera icyorezo cya Covid-19, Inteko Ishinga Amategeko yiteguye gukoresha uburyo bwose mu gukurikiza amabwiriza yo mu rwego rw’ubuzima hirindwa icyorezo kugira ngo inama izarusheho kugenda neza.

    Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (APF) ni ihuriro ngishwanama rya Francophonie, rigizwe n’abanyamuryango 90 barimo Inteko n’imiryango ikorana na zo isangiye ururimi rw’Igifaransa.

    Igira uruhare mu guteza imbere amahame ya demokarasi, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango. Hari kandi ibijyanye no kwimakaza imikoreshereze y’Igifaransa no guteza imbere urunyurane rw’imico itandukanye ikaba kandi urubuga rwo guhanahana ibitekerezo, ibyifuzo mo guhererekanya amakuru ku bintu byose bifitiye inyungu abanyamuryango bayo.

    Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yakira Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wa Djibouti

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yakira Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Centrafrique, Simplice Mathieu Sarandji

  • Igikomere cya Murenzi Larissa wafashwe ku ngufu n'uwamureraga afite imyaka itatu – #rwanda #RwOT

    Ibi ni nabyo byabaye kuri Murenzi Larissa wafashwe ku ngufu akiri umwana muto ndetse bigakorwa n'uwamureraga yitaga papa.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Show, yavuze ko mu mikurire mu bigaragara inyuma atigeze agira icyo abura ariko mu mutima we ahorana intimba kubera gufatwa ku ngufu n'uwamureraga ababyeyi bamusigiye bakava mu Mujyi wa Kigali bakajya mu kazi mu Burasirazuba, ubwo yigaga mu kiburamwaka kuri Camp Kigali.

    Ati 'Icyo gihe, byabaye ngombwa ko tujya kuba n'ubundi ku muvandimwe wa mama twari duturanye i Nyamirambo. Ubuzima n'ubundi ntabwo bwari bubi. Umuvandimwe wa mama yarankundaga cyane, twarabanaga ntacyo nifuje ngo nkibure yarandukaga.”

    “Ariko yari afite umugabo nakwita ko ari shitani n'ubwo bitagaragaraga kuko yiyorobekaga. Hagati y'igihe nari mfite imyaka itatu n'itanu yamfashe ku ngufu atari rimwe cyangwa kabiri.'

    Avuga ko ibyabaga byose nta na kimwe yari yemerewe kuvuga kuko yaterwaga ubwoba ndetse mu gihe abana ntacyo batinya kuvuga we yagiraga ubwoba bwo kuba yagira uwo abihingukiriza.

    Ati 'Ibyo byose byabaga ntabwo nari nemerewe kubivuga urumva kugira ikintu kibi gutyo utavuga nabyo birakwica mo imbere. Twari abana twajya ku ishuri tukazana imikoro, hanyuma akatubwira ngo tuze twerekane imikoro. Akenshi yabikoraga ari mu cyumba agahamagara umwe umwe nanjye bakaza kumpamagara, nari uwa nyuma kuko njye nta mikoro myinshi nari mfite nigaga mu kiburamwaka.'

    Uyu mukobwa yageze aho ariyakira yumva ko ari ibintu bisanzwe kuri we gusa na mwishywa w'uwo mugabo ngo yigeze kumufata ku ngufu. Ikintu avuga ko ari ishusho imuhora mu maso.

    Ati 'Inshuro ya mbere ikintu nibuka ni uko nasanze yambaye ubusa aryamye ku gitanda. Arambwira ngo koraho abivugisha imbaraga. Birangira amfashe. Atangira gukora ibyo akora. Arampana ambuza kuzabivuga. Nari mfite musaza wanjye twabanaga aho abandi bari abana be batatu. Nageze aho ndabyakira kuko bambwiraga ko nzapfa. Uwo mugabo nawe yari afite mwishywa we ufite imyaka irenga 20 umunsi umwe mvuye mu cyumba cye nawe amfata ku ngufu.'

    Mu myaka itatu yamaze muri uru rugo Murenzi avuga ko yageze aho akajya anuka ariko abantu bamwozaga ntibamenye ibimubaho bakagira ngo ni uko ari umwana akaba akinyara ku buriri, nyamara mu by'ukuri ntaho bihuriye n'uwo munuko we.

    Ati 'Nahamaze imyaka itatu. Naranukaga ariko bakagira ngo ni uko nyara ku buriri. Rimwe mvuye ku ishuri hari umuntu watureraga wari warabaye nka Mama twanamwitaga mama.'

    'Agiye kunyoza arambwira ngo ko unuka, mpita musobanurira uko byagenze. Yahise abyumva cyane ko muri Jenoside yari yarafashwe ku ngufu akananduzwa SIDA. Yari yarabaye muri ubwo buzima. Yaramvuje arankomeza. Ambuza kuzavuga ibyambayeho.'

    Kimwe mu bintu Murenzi Larissa atazibagirwa ni ukuntu mu kumutera ubwoba uwo mugabo yamunyweshaga inkari.

    Ati 'Yanyweshaga inkari akankubita. Yajyaga anjyana muri etage hejuru, akambwira ko nimbivuga azanyuriza akanjugunya hasi.'

    Murenzi yavuze ko kugira ngo akire ibikomere yatewe n'uyu mugabo byaje ubwo yatangiraga gusenga ndetse akaza no guha imbabazi uwo wamugiriye nabi.

    Ngo kubera ibyamubayeho nta muhungu wamuteretaga ngo bimukundire kubera ko yangaga abagabo bose. Agahora mu bitaro arwaye indwara zitagaragara.

    Larissa Murenzi ni umwana wa kabiri mu bana umunani.

    Murenzi asigaye yifashisha Youtube afasha abantu bakomeretse nkawe

    Uyu mukobwa avuga ko mu muryango we bamenye ibyamubayeho amaze gukura atangiye no kujya atanga ubuhamya

    Yatangiye gukora filime no kwifashisha Youtube ashaka komora inguma abafite ibikomere bitandukanye

    Murenzi Larissa avuga ko yabayeho mu buzima bwiza bugaragarira inyuma ariko imbere yarashize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igikomere-cya-murenzi-larissa-wafashwe-ku-ngufu-n-uwamureraga-afite-imyaka

  • Hagiye gutangwa udukingirizo n’imiti yongera ububobere bw’igitsina ibihumbi 75 #rwanda #RwOT

    Uyu muryango utangaza ko udukingirizo tuzatangwa, hariimo ibihumbi 36 tw’abagabo n’ibihumbi 12 tw’abagore.

    Iki gikorwa kizibanda mu Turere twa Muhanga, Nyamasheke na Ruhango, mu rwego rwo guhashya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda kubyara abana batateguwe.

    Ku ikubitiro cyatangiriye mu Karere ka Muhanga, aho hatanzwe inkunga y’udukingirizo ibihumbi 12 tw’abagabo, ibihumbi bine tw’abagore ndetse n’imiti yongera ububobere bw’igitsina izwi nka 'Lubricants’ ingana n’ibihumbi icyenda.

    Ibi bizakorwa mu bihembwe bine bigize umwaka, aho iyi mibare yatanzwe muri Muhanga ari na yo izatangwa muri Ruhango na Nyamasheke.

    Muri Mutarama 2020, ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari abantu 5,400 ku mwaka, mu mijyi akaba ari ho hari abanduye benshi kurusha mu cyaro, kuko mu mijyi habarirwa abagera kuri 4.8%, na ho mu cyaro hakaba habarirwa abagera kuri 2.5%.

    Umuyobozi wa IMRO, Mwananawe Aimbable, yabwiye UMUSEKE ko iyi gahunda yo gutanga udukingirizo izakomereza mu Turere twa Nyamasheke na Ruhango kugira ngo barusheho guhashya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida.

    Mwananawe yagize ati 'Mu gihugu hose hazatangwa udukingirizo ibihumbi 36 tw’abagabo, ibihumbi 12 tw’abagore na Lubricant ibihumbi 27.'

    Abakurikiranira hafi iby’ihohotera rishingiye ku gitsina bavuga ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko rigira uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abantu bandura Virusi itera Sida, bagasaba ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kurikumira kugira ngo n’ubwandu bushya bukumirwe.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa kuva muri 2018, bukaba bwaragiye ahagaragara ku ya 1 Ukuboza 2020, bugaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora kuganisha ku bwandu bw’agakoko gatera Sida ndetse n’abantu bakora uburaya bakaba bari mubashobora gukwirakwiza ubu bwandu mu buryo bwihuse.

    Muri ubu bushakashatsi, RBC yerekanye ko hejuru ya 60% by’ubwandu bushya buri mu miryango, aho abashakanye babanye neza ku buryo ntawe ukeka undi ko yamwanduza, ariko ugasanga baranduye bombi cyangwa umwe muri bo.

    Ivomo : Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hagiye-gutangwa-udukingirizo-n-imiti-yongera-ububobere-bw-igitsina-ibihumbi-75

  • Ukuri ku bibazo uruhuri bivugwa muri Rayon Sports – Kwizera, Sugira, imirwano ya Dagnogo na Aurega …. #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi havugwa ibibazo bitandukanye muri Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ukuri kuri ibi bibazo uruhuri bivigwa muri Gikundiro ifite abafana benshi mu Rwanda.

    Ni mu kiganiro ISIMBI.RW yagiranye n’umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul aho yavuze ku myitwarire idahwitse y’umunyezamu Kwizera Olivier, kurwana kwa Jean Vital Aurega na Dagnogo, umwuka mubi hagati y’ubuyobozi n’abatoza.

    Ibi byatangiye gututumba nyuma ya tariki ya 17 Gicurasi ubwo iyi kipe yari imaze kunganya na Gasogi United 1-1 mu mukino usoza itsinda B.

    Umwuka mubi hagati y’abayobozi, abatoza n’abakinnyi

    Nyuma y’uko Rayon Sports ibonye itike yo kuzamuka mu makipe 8 ahatanira igikombe, abakinnyi b’iyi kipe bahawe n’umuterankunga Skol miliyoni 5, aho buri mukinnyi yahawe ibihumbi 170 by’amafaranga y’u Rwanda nk’uko bari babisezeranyijwe.

    Abatoza b’iyi kipe n’abandi bafatanya(Staff Technique) bagera kuri 14 bakaba barahawe ibihumbi 500 ngo bagabane aho buri umwe yagombaga gufata ibihumbi 35 by’amfaranga y’u Rwanda, amakuru avuga ko aba batoza babyanze ndetse bigakurura umwuka mubi aho na bamwe mu bakinnyi bagize igitekerezo cyo kugabanya ku mafaranga yabo ngo bahe abatoza ariko ntibabyemera bose.

    Ibi kandi bivugwa ko ari nayo ntandaro yo kuba baratakaje umukino wa AS Kigali kuko abatoza batari bishimye.

    Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ibyo nta kibazo kirimo kuko muri Rayon Sports bafite uko bagabanywa uduhimbazamusyi.

    Ati'ubundi byanze bikunze hari uburyo abakinnyi n’abatoza bagomba guhabwa agahimbazamusyi, ku gahimbazamusyi k’umwihariko, bafite uko babigabanywa, rero niba ariko byagenze ntawe tugomba gusobanurira uko kagabanywa, igihari ni uko ubu ng’ubu umwuka ari mwiza.'

    Ku kijyanye n’umwuka mubi uvugwa hagati y’ubuyobozi n’umutoza Guy Bukasa ndetse ko yahawe umukino wa nyuma, mu gihe yaba atsinzwe umukino wa Bugesera FC ku wa Kane yahita yirukanwa, yavuze ko na byo ari ibihuha.

    Guy Bukasa na Rayon Sports nta kibazo na kimwe bafitanye

    Kurwana kwa Jean Vital Aurega na Drissa Dagnogo

    Mu cyumweru gishize haje inkuru y’uko abakinnyi babiri bakomoka muri Ivory Coast, Drissa Dagnogo na Jean Vital Aurega bafatanye mu mashati nyuma y’uko Dagnogo yanze ko Mutatu Manace yinjira mu mwiherero.

    Amakuru avuga ko nyuma y’umukino wa Gasogi United, Manace Mutatu atigeze ajyana n’abandi mu mwiherero, agarutse umuzamu yanze ko yinjira maze Jean Vital Aurega amutegeka ko amufungurira ariko Dagnogo arabyanga avuga ngo abanze ajye kuvugana n’ubuyobozi kandi anipimishe.

    Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ari ukubeshya, ari ikinyoma cyambaye ubusa cyane ko aba bombi bava mu gihugu kimwe.

    Ati'ibyo byo nibwira ko ari nk’ibihuha kuko yaba Dagnogo na Aurega bava mu gihugu kimwe ku buryo kumva ko umuntu avuga ko barwanye ari ikinyoma cyambaye ubusa.'

    Dagnogo yashakaga ko Mutatu abanza kujya kwipimisha

    Aurega yari arwanye na Dagnogo ashaka ko Mutatu yinjira

    Aurega na Dagnogo bari bagiye kurwana kubera Manace Mutatu

    Imyitwarire ya Kwizera Olivier ikomeje kuba ikibazo

    Nyuma y’umukino wa Gasogi United, umunyezamu Kwizera Olivier yajyanye n’abandi mu mwiherero bukeye asohoka adasabye uruhushya, agarutse bamusaba kubanza kujya kwipimisha akabona kugaruka, yaragiye kugeza ubu uyu munyezamu ntaragaruka.

    Uyu munyezamu kandi hari n’andi makuru y’inyuma y’amarido avuga ko ashobora kuba yari yariye ruswa ku mukino wa Gasogi United.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, akaba yavuze ko uyu munyezamu ataragaruka mu bandi kuko hari ikibazo cy’imyitwarire agomba kubanza gusobanurira ubuyobozi.

    Ati'ni ikibazo cy’imyitwarire niyo mpamvu atarimo kugaragara mu bikorwa by’ikipe, ntabwo aragaragara kuko hari ibyo agomba kubanza gusobanurira ubuyobozi, ntabwo ahari kubera ikibazo cy’imyitwarire ntabwo ikipe irimo kumubara.'

    Ku kijyanye n’uko ashobora guhanwa, yagize ati'nyine ibyo byose ntabwo wavuga ikintu kitaraba, igihari ni uko hari ibyo agomba kubanza gusobanura kubera ikibazo cy’imyitwarire.'

    Kwizera Olivier afite ikibazo cy’imyitwarire agomba kubanza gusobanura

    Sugira Ernest

    Undi mukinyi ni rutahizamu Sugira Ernest, we nyuma y’ikarita itukura yahawe ku mukino wa Gasogi United, kubera kwishimira igitego atukana, yavuze ko yicaranye n’ababishinzwe ndetse yemera ikosa, asaba imbabazi nabo bagira ibyo bamusaba ubu ni umukinnyi uri mu bandi nta kibazo.

    Sugira Ernest yasabye imbabazi arababarirwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ukuri-ku-bibazo-uruhuri-bivugwa-muri-rayon-sports-kwizera-sugira-imirwano-ya-dagnogo-na-aurega

  • Seif wa APR FC yivuze imyato imbere ya AS Kigali #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Niyonzima Olivier Seif yivuze imyato imbere ya AS Kigali bazahura ejo, aho yavuze ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ifite abakinnyi beza kurusha Abanyamujyi ku buryo ku munsi w’ejo bazabatsinda.

    Ku munsi w’ejo tariki 26 Gicurasi 2021, APR FC izakina na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 2 w’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni umukino uzabera i Muhanga aho AS Kigali yakirira imikino yayo.

    Niyonzima Olivier Seif, aganira n’urubuga rw’iyi kipe yavuze ko AS Kigali ifite abakinnyi beza ariko bo ari beza kurushaho bityo ko bagomba kubatsinda.

    Ati”AS Kigali ni ikipe nziza ntitwayisuzugura ariko twebwe turi beza kubarusha niyo mpamvu tugomba kubatsinda. Ni umukino uzaba ari mwiza kandi twebwe icyo dushyize imbere ni ugushaka amanota atatu kuko turashaka kongera gutwara igikombe tudatsinzwe na rimwe nk’uko twabikoze umwaka wa banje.'

    Yakomeje avuga ko ku munsi w’ejo ari bwo abantu bazabona urwego nyarwo rwa APR FC.

    Ati'Inzira yose twanyuzemo twahuye n’amakipe akomeye kandi imyitozo abatoza baduha, ni imyitozo myiza tuyikora neza kandi izadufasha gutsinda iyi kipe kandi abantu bazabona umukino mwiza ndetse bazabona urwego rwacu ko turi hejuru.'

    Yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko biteguye neza kandi bazatanga ibyo bafite byose intsinzi bakayegukana.

    Ati'Icyo nabwira abakunzi ba APR FC ni uko umukino twiteguye neza, tuzatanga ibyacu byose kugira ngo dutange ibyishimo ku bakunzi badahwema kudushyigikira, baduhora hafi natwe turi hano kugira ngo tubahe ibyishimo, abayobozi ba APR FC turabashimira cyane bahora batwereka ko turi kumwe kandi badushyigikiye.'

    APR FC igiye gukina na AS Kigali nyuma y’uko ku munsi wa mbere batsinze Espoir FC 1-0, ni mu gihe AS Kigali yari yatsinze Rayon Sports 3-1.

    Imyitozo no barayikomeje

    Niyonzima Olivier Seif, yavuze ko APR FC ifite abakinnyi beza kurusha AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seif-wa-apr-fc-yivuze-imyato-imbere-ya-as-kigali

  • I Bweyeye aho RDF yiciye abarwanyi ba FLN; bapfanye amandazi, boroswa ibitenge bari bitwaje (Amafoto) –

    Mu gashyamba gato gahari, IGIHE yahageze mu rugendo rutari rurerure uvuye i Kigali kuko rwatwaye iminota 30 muri Kajugujugu y’Igisirikare cy’u Rwanda.

    Aho habereye imirwano, hari ibimenyetso byose by’ibyabaye. Ukihagera ubona ibiti byakomerekejwe n’amasasu bigashishuka, ibikiri bito byacitsemo kabiri n’ibindi byangiritse.

    Ukomeje kumanuka gato ugana ku mugezi, uyoborwa n’amaraso n’ahantu bigaragara ko hasa n’aho abantu bikurubanze. Muri iyo nzira mpangano itari ihasanzwe [kuko ari mu ishyamba], amaraso aramanuka akagera hepfo ku mugezi, waterera no hakurya yaho [ubwo ni i Burundi] ukabona aho ibyatsi byangiritse bigaragara ko ariho abo barwanyi bambukiye bahunga.

    Tugarutse hakuno ku ruhande rw’u Rwanda, ku manywa yo kuri uyu wa Mbere hari hakiri imirambo ibiri y’abo barwanyi. Umwe uri ahagana haruguru utwikirijwe igitenge. Amakuru twabonye ni uko icyo gitenge ari icyo uwo murwanyi yari afite.

    Iruhande rwawo hari ibikoresho byo kwa muganga birimo ibipfuko, imiti [irimo igabanya uburibwe – antibiotique], imakasi n’utundi dukoresho tw’ibanze two kwa muganga.

    Birashoboka ko uwo murambo ari uw’umurwanyi wakoraga nk’umuganga. Hari kandi uturindantoki n’amandazi manini amwe i Kigali bita “2GB” [abiri rimwe ryasadutsemo kabiri] cyo kimwe na Saradine. Bigaragara ko ibyo bikoresho byatwarwaga mu mashashi amwe mato yaciwe y’umukara.

    Umanutse hepfo, uyoborwa na none n’amaraso ku buryo bisa n’aho umurambo w’umuntu uri hepfo abo bari kumwe bawukuruye bashaka kuwutwara ariko ntibikunde.

    Uwo murambo ni uw’umusore bigaragara ko ari mu myaka itarenze 30, wambaye impeta ku ntoki zirimo iza Bikiramariya ndetse n’ishapule, yarashwe isasu mu ijosi munsi y’ugutwi neza.

    Iruhande rwe hari grenade, nta mandazi yari afite ariko hari udushashi twa “Super Dips”, zimwe bavanga n’amazi zikavamo umutobe. We yari afite grenade imwe iruhande rwe.

    Haruguru ye kuri umwe wa mbere, hari imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 na magazine ebyiri. Mbere y’uko uyigeraho ubona ibisigazwa by’amasasu byinshi.

    Abo barwanyi baguye muri “Ambush”

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko abo barwanyi baguye muri “Ambush” y’Ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi.

    Ati “Ambush ni uburyo bwo kurinda abasirikare bihishe. Babarashe bicamo babiri, hari na benshi bashobora kuba bakomeretse ariko abenshi bashobora kuba babajyanye. Ikindi ni uko twafashe imbunda za SMG, magazine zirindwi, antene y’icyombo, impuzankano y’Igisirikare cy’u Burundi ndetse n’imiti.”

    Lt Col Rwivanga yavuze ko abo barwanyi basubiye inyuma bakambuka wa mugezi basubira mu Kibira aho ibirindiro byabo biri.

    Yakomeje ati “Ingabo zacu zakoze akazi nk’uko bikwiriye.”

    Ingabo z’u Rwanda ziri muri ibi bice, zitega “Ambush” ahantu henshi hatandukanye aho ziba zikeka ko umwanzi ashobora guturuka. Nta musirikare wa RDF n’umwe wigeze agirira ikibazo muri iyo mirwano.

    Umutekano uradadiye

    Mu masaha ya saa Munani muri ako gace habereye inama yahuje abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere n’Inzego zishinzwe Umutekano. Nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko hari insanganya yaraye ibaye, kuko buri wese mbere y’iyo nama yari mu mirimo ye y’umunsi nk’ibisanzwe. Abana bari ku mashuri, abahinzi bari mu murima, aborozi bari kwahira ubwatsi bw’inka n’ihene nyinshi batunze.

    Lt Col Rwivanga yavuze ko magingo aya ibintu byasubiye mu buryo.

    Ngamijimfura Théogène w’imyaka 57, yavuze ko yumvise urusaku rw’amasasu saa Tatu nyuma aza kongera kurwumva saa Saba z’ijoro.

    Ati “Yari amasasu menshi, kuko hari harimo amasasu yo gutabara n’ayaduteraga, nta muturage wigeze agira ikibazo.”

    Ngamijimfura yavuze ko batekanye kuko mu gace kabo hari Ingabo z’u Rwanda zibacungira umutekano, zikabafasha no mu bindi bikorwa by’iterambere.

    Ati “Iyo bibayeho, Ingabo z’u Rwanda ziba ziri hafi, zikabikumira bigasubirayo bitaraza ngo byangize abaturage, ngo bitware amatungo y’abaturage. Hano turatekanye kuko hatari umusirikare nta muntu waba uri hano.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yatangaje ko ubuzima bukomeje, kuko abaturage bafitiye icyizere Ingabo z’Igihugu ku buryo kumva amasasu bitababuza gukomeza ibikorwa byabo.

    Ati “Umutekano umeze neza, abaturage baratekanye, n’iyo uganiriye nabo barakubwira ngo twe nta kibazo dufite kuko ingabo zacu turazishyigikira kugira ngo umutekano tuwucunge neza.”

    Yasabye abaturage ayobora gushyigikira igihugu, bakarwanya ibikorwa byose by’abantu babizeza ibitangaza.

    Ati “Hano Bweyeye nta shuri ryahabaga, abana bariga, bakora metero 500 zibaye nyinshi bakaba bageze ku ishuri. Nta vuriro ryahabaga, bivuzaga ibyatsi, uyu munsi ajya kuri Centre de Santé akivuza, Poste de Santé, abenshi serivisi z’ubuvuzi niho bazisanga. Uyu munsi turabona imihanda.”

    Yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma abaturage bumva ko hari agakiza bazazana mu gihugu kuko ibyo bakazanye byose bihari. Ati “Iby’ibanze bituma abaturage bagirira icyizere ubuyobozi bw’igihugu cyabo byose birahari”.

    Si ubwa mbere Bweyeye igabweho ibitero by’iterabwoba kuko muri Nzeri 2019 Inyeshyamba za FLN z’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD zagabye igitero ariko Ingabo z’u Rwanda zikabatesha bataragera mu gace gatuwe n’abasivili.

    Herman Nsengimana wari Umuvugizi wa FLN, kuri ubu uri imbere y’ubutabera yigambye ibitero byo mu Bweyeye, byagabwe mu mpera za 2019, aho yumvikanye avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero muri aka gace kari hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

    Umurenge wa Bweyeye ugizwe n’utugari dutanu twose dukora kuri Nyungwe.

    Uyu mugezi ni wo abarwanyi ba FLN bambutse binjiye mu Rwanda, aba ari nawo banyuramo bahunga

    Mu gashyamba kabereyemo iyi mirwano, hagaragaye ibiti byinshi byangiritse

    Utu turindantoki twari aho umusirikare umwe wa FLN yiciwe

    Mu bikoresho bafatanywe harimo amandazi n’imiti yo kwa muganga

    Umwe muri aba barwanyi yasanganywe grenade

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yabwiye abaturage b’akarere ayobora ko bakwiriye gukora batekanye

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko umutekano muri aka gace wifashe neza nyuma y’iki gitero

    Indege ya Kajugujugu ya RDF ni yo yifashishijwe mu kujyana abanyamakuru aho iki gitero cyabereye

  • Rubavu: Umutingito ukomeje gusenya inzu z’abaturage; umusigiti wangiritse n’amashuri amwe arafungwa –

    Nyuma y’iruka rya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, hari imitingito mito iri ku kigero cya 4,7 iri kuba iturutse i Rubavu, yumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Umutingito wo muri iki gitondo wangije inzu ebyiri mu Murenge wa Gisenyi aho mu zasenyutse harimo akabari kazwi nko kuri ‘La Bamba’ ndetse n’indi nzu y’ubucuruzi. Hari kandi izindi nzu zagiye zangirika ku buryo bworoheje ziromo n’Umusigiti Mukuru mu Mujyi wa Rubavu.

    Uyu mutingito kandi watumye bimwe mu bigo by’amashuri bisabwa gusohora abana bakava mu nyubako kugira ngo zitaza kuba zagira ikibazo nabo ubuzima bwabo bukajya mu kaga.

    Umuyobozi w’Ishuri rya Kingdom Salomon School, Ndagijimana Daniel yagize ati “Twatewe n’imitingito ndetse n’ikintu cyitwa ivumbi riri gutumuka riturutse hakurya muri RDC, ikindi ababyeyi bari kuza bagafata abana babo bakabajyana za Musanze na Kigali bakavuga ko bari kubahungisha.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi ariko uyu munsi haje nka 2/3 by’abanyeshuri, abo baje nabo kandi ababyeyi bari kuza kubatwara, urumva rero ntabwo umwarimu yakomeza kwigisha abanyeshuri badahari. Tubasabye gusohoka turateganya uko bataha bakajya mu miryango yabo.”

    Ubutumwa IGIHE yabonye bwahawe abarezi n’ababyeyi barerera ku ishuri rimwe bugira buti “Mwaramutse, kubera iruka ry’ikirunga n’imitingito idatuza, bikabangamira bikomeye imyigire y’abanyeshuri ku buryo abana badatuje bityo amasomo abaye asubitswe kugeza igite tuzabamenyeshereza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko babaye basabye ko amasomo ahagarara.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Aho imitingito iri kuba twari dusabye ko baba bavuyemo ariko biteguye ko n’aho biga bacumbika ni biba ngombwa basabwa ko gufunga barafunga.”

    Visi Meya Ishimwe yasabye abayobozi b’ibigo n’abarimu gukomeza gufasha abanyeshuri kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, bambara neza agapfukamunwa kandi banahana intera yateganyijwe.

    Mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iyi mitingito, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yasabye abaturage gukurikira amakuru no kumva inama bahabwa z’uko bakwiye kwitwara, gusuzuma ko inzu umuntu atuyemo imeze neza idafite imisate yatuma inkuta, ibiti, n’ibindi bigwira uyirimo.

    Abaturage kandi by’umwihariko abo mu Karere ka Rubavu basabwe kwimuka mu nzu yangiritse cyane, kwirinda kujya ahantu hasadutse nko ku mihanda n’ahandi, gutema ibiti bishaje byegereye inzu kugira ngo hirindwe ko byayigwira n’izindi ngamba zitandukanye.

    Kugeza ubu nta mibare ihamye y’ibyangijwe n’iyi mitingito iratangazwa gusa Akarere ka Rubavu ku munsi w’ejo tariki 24 Gicurasi katangazaga ko hari inzu zirenga 10 yo muri ako karere zasenywe n’imitingito.

    Ababyeyi bahise baza gutwara abanyeshuri babajyana mu miryango

    Abanyeshuri basabwe kuva mu mashuri, abarimu basabwa kubafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Abanyeshuri bavuye mu mashuri

    Abarimu bakuyemo amataburiya kwigisha baba babihagaritse

  • Igikomere cya Murenzi Larissa wafashwe ku ngufu n’uwamureraga afite imyaka itatu –

    Ibi ni nabyo byabaye kuri Murenzi Larissa wafashwe ku ngufu akiri umwana muto ndetse bigakorwa n’uwamureraga yitaga papa.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Show, yavuze ko mu mikurire mu bigaragara inyuma atigeze agira icyo abura ariko mu mutima we ahorana intimba kubera gufatwa ku ngufu n’uwamureraga ababyeyi bamusigiye bakava mu Mujyi wa Kigali bakajya mu kazi mu Burasirazuba, ubwo yigaga mu kiburamwaka kuri Camp Kigali.

    Ati “Icyo gihe, byabaye ngombwa ko tujya kuba n’ubundi ku muvandimwe wa mama twari duturanye i Nyamirambo. Ubuzima n’ubundi ntabwo bwari bubi. Umuvandimwe wa mama yarankundaga cyane, twarabanaga ntacyo nifuje ngo nkibure yarandukaga.”

    “Ariko yari afite umugabo nakwita ko ari shitani n’ubwo bitagaragaraga kuko yiyorobekaga. Hagati y’igihe nari mfite imyaka itatu n’itanu yamfashe ku ngufu atari rimwe cyangwa kabiri.”

    Avuga ko ibyabaga byose nta na kimwe yari yemerewe kuvuga kuko yaterwaga ubwoba ndetse mu gihe abana ntacyo batinya kuvuga we yagiraga ubwoba bwo kuba yagira uwo abihingukiriza.

    Ati “Ibyo byose byabaga ntabwo nari nemerewe kubivuga urumva kugira ikintu kibi gutyo utavuga nabyo birakwica mo imbere. Twari abana twajya ku ishuri tukazana imikoro, hanyuma akatubwira ngo tuze twerekane imikoro. Akenshi yabikoraga ari mu cyumba agahamagara umwe umwe nanjye bakaza kumpamagara, nari uwa nyuma kuko njye nta mikoro myinshi nari mfite nigaga mu kiburamwaka.”

    Uyu mukobwa yageze aho ariyakira yumva ko ari ibintu bisanzwe kuri we gusa na mwishywa w’uwo mugabo ngo yigeze kumufata ku ngufu. Ikintu avuga ko ari ishusho imuhora mu maso.

    Ati “Inshuro ya mbere ikintu nibuka ni uko nasanze yambaye ubusa aryamye ku gitanda. Arambwira ngo koraho abivugisha imbaraga. Birangira amfashe. Atangira gukora ibyo akora. Arampana ambuza kuzabivuga. Nari mfite musaza wanjye twabanaga aho abandi bari abana be batatu. Nageze aho ndabyakira kuko bambwiraga ko nzapfa. Uwo mugabo nawe yari afite mwishywa we ufite imyaka irenga 20 umunsi umwe mvuye mu cyumba cye nawe amfata ku ngufu.”

    Mu myaka itatu yamaze muri uru rugo Murenzi avuga ko yageze aho akajya anuka ariko abantu bamwozaga ntibamenye ibimubaho bakagira ngo ni uko ari umwana akaba akinyara ku buriri, nyamara mu by’ukuri ntaho bihuriye n’uwo munuko we.

    Ati “Nahamaze imyaka itatu. Naranukaga ariko bakagira ngo ni uko nyara ku buriri. Rimwe mvuye ku ishuri hari umuntu watureraga wari warabaye nka Mama twanamwitaga mama.”

    “Agiye kunyoza arambwira ngo ko unuka, mpita musobanurira uko byagenze. Yahise abyumva cyane ko muri Jenoside yari yarafashwe ku ngufu akananduzwa SIDA. Yari yarabaye muri ubwo buzima. Yaramvuje arankomeza. Ambuza kuzavuga ibyambayeho.”

    Kimwe mu bintu Murenzi Larissa atazibagirwa ni ukuntu mu kumutera ubwoba uwo mugabo yamunyweshaga inkari.

    Ati “Yanyweshaga inkari akankubita. Yajyaga anjyana muri etage hejuru, akambwira ko nimbivuga azanyuriza akanjugunya hasi.”

    Murenzi yavuze ko kugira ngo akire ibikomere yatewe n’uyu mugabo byaje ubwo yatangiraga gusenga ndetse akaza no guha imbabazi uwo wamugiriye nabi.

    Ngo kubera ibyamubayeho nta muhungu wamuteretaga ngo bimukundire kubera ko yangaga abagabo bose. Agahora mu bitaro arwaye indwara zitagaragara.

    Larissa Murenzi ni umwana wa kabiri mu bana umunani.

    Murenzi asigaye yifashisha Youtube afasha abantu bakomeretse nkawe

    Uyu mukobwa avuga ko mu muryango we bamenye ibyamubayeho amaze gukura atangiye no kujya atanga ubuhamya

    Yatangiye gukora filime no kwifashisha Youtube ashaka komora inguma abafite ibikomere bitandukanye

    Murenzi Larissa avuga ko yabayeho mu buzima bwiza bugaragarira inyuma ariko imbere yarashize

  • AMAFOTO: Ibyishimo n' umunezero waranze urukundo rwa Meddy na Mimi ubu bari kubana nk' umugore n' umugabo #rwanda #RwOT

    Ibyo umuhanzi Meddy yahoze aririmba kuva kera akiri muto,agira 'Ati Ntawamusimbura'akenshi atazi ko haragiye uvuga amagambo ukamera nku muhanuzi,ibyo uvuze bikaba ukuri,nibwo Meddy atangiye kumva uburyohe bwo kumva urukundo nyuma yo kurushinga na Mimi wo muri Ethiopie.

    Meddy wabaye icyamamare mu muzika mu Rwanda,Afurika no kw'isi muri rusange aho yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye harimo 'Ntawamusimbura','Akaramata','Igipimo','Inkoramutima' ,'Nasara','Nka Paradizo','Dusuma' n'izindi yakoze ziganisha ku rukundo.

    Ni inyuma y'umunsi utazibagirana mu mateka y'ubuzima bwa Meddy na Mimi barushinze tariki 22 Gicurasi 2021, aho ibyo birori by'ubukwe bwabo bwitariwe n'ibyamamare bitandukanye, inshuti, abakunzi n'abavandimwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/25/amafoto-ibyishimo-n-umunezero-waranze-urukundo-rwa-meddy-na-mimi-ubu-bari-kubana-nk-umugore-n-umugabo/