Category: Uncategorized

  • Abapolisi b’u Rwanda bahuguwe ku kurinda abana kwinjira mu gisirikare no mu bikorwa by’intambara –

    Ni amahugurwa arimo guhabwa Abapolisi b’u Rwanda 25 nabo bazahugura abandi. Aya mahugurwa azamara iminsi itanu ari gutangwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cyita ku bana, amahoro n’umutekano cya General Romeo Dallaire (The Dallaire Institute for Children, Peace and Security).

    Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi wa Polisi Uungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, DIGP/AF Jeanne Chantal Ujeneza, hari uhagarariye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Renate Charlotte Lehner n’Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi riri i Musanze, CP Christopher Bizimungu.

    Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa, DIGP/AF Ujeneza yongeye kwibutsa abitabiriye amahugurwa ko mu bice bimwe na bimwe byo ku Isi hakigaragara abahohotera abana bakabashora mu bikorwa by’intambara aho binjizwa mu gisirikare bagahabwa intwaro.

    Yavuze ko Polisi y’u Rwanda igomba guhaguruka ikarwanya ahakigaragara bene ibyo bikorwa bihabanye n’amahame n’amategeko y’umuryango mpuzamahanga.

    Ati “U Rwanda nk’umunyamuryango wa Loni ndetse tukaba dufite abapolisi bajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro tugomba kurwanya ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare ndetse no kubakoresha mu mitwe yitwaje intwaro.”

    “U Rwanda rubinyujije mu nzego zarwo harimo na Polisi y’u Rwanda rwiyemeje kubahiriza amahame yo kubaha uburenganzira bwa muntu turengera abasivili ahagaragara ihohotera n’amakimbirane.”

    Yakomeje agaragaza ko abana aribo bakunze guhohoterwa iyo hari amakimbirane n’intambara, avuga ko ariyo mpamvu u Rwanda rugomba guhugura abapolisi barwo kugira ngo aho bazajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bazabashe kurengera abana.

    Ati “Mwebwe mugiye guhugurwa, mu minsi iri imbere muri mubazajya bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahabaye intambara n’amakimbirane. Ni ngombwa ko mugira ubumenyi bw’ibanze mu gukemura ibibazo bijyanye n’ihohotera rikorerwa abana mu bihe by’intambara aho usanga bashorwa mu ntambara.”

    ” Aya mahugurwa mugiye guhabwa namwe muzayageze ku bandi kugira ngo tugire abapolisi bari hano mu gihugu babisobanukiwe ndetse n’abagiye mu butumwa mu mahanga nabo bagende babisobanukiwe.”

    Renate Charlotte Lehner wari uhagarariye Ambasade y’u Budage yavuze ko abana bafite uburenganzira bungana bwo kubaho batekanye kandi barinzwe.

    Yavuze ko abana bari mu kigero cy’imyaka 9 barimo kwinjizwa mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro, yashimangiye ko atari bishya muri iki gihe kuko mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi yose byarabaye ndetse no mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byagaragaye.

    Ati “Mu gihe cy’Intambara ya kabiri y’Isi binjizaga abana mu gisirikare ndetse bakanakoreshwa mu bikorwa by’intambara, no mu 1994 mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byarabaye. Ariko se itandukaniro ry’uyu munsi ni irihe? Uyu munsi dufite abapolisi n’abasirikare nkamwe muri hano murimo guhugurirwa ku kurwanya ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare no mu makimbirane. Hano muzahakura ubumenyi bujyanye no kwambura abana intwaro no kubarinda ku buryo bazumva batekanye kubera mwebwe.”

    Yakomeje agaragaza ko imibare y’abana bashorwa mu bikorwa bya gisirikare no mu ntambara igenda irushaho kwiyongera aho ubu bagera mu bihumbi 250 hirya no hino ku Isi. Yavuze ko bamwe muri abo bana bari mu kigero cy’imyaka 9 usanga bakoreshwa imirimo yo mu rugo, abakoreshwa nk’intasi ndetse n’abazamu barinda ingo abandi usanga bakoreshwa mu bikorwa by’ubwiyahuzi biturikirizaho ibisasu.

    Renate Charlotte Lehne yasoje avuga ko yizeye umusaruro uzava mu mahugurwa arimo gutangwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Romeo Dallaile kigamije kwita ku bana, amahoro n’umutekano.

    Ati” Rwose ndizera ko binyuze muri ibi bikorwa by’amahugurwa muzaba urugero rwiza ku y’andi mahanga. Nshobora kubwira umuhungu wanjye, dushobora kubwira abana bacu, abuzukuru bacu ko batekanye , ko nta bana bagomba kuzongera kurwana mu ntambara ukundi.”

    Yavuze ko yizera cyane ubushobozi bw’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bahugurirwa kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ku Mugabane w’Afurika n’ahandi. Avuga ko batagomba kuba abajyanama gusa ko ahubwo bagomba kuba ubuhungiro bw’abana babahungiraho bashaka gucika abashaka kubinjiza ku gahato mu gisirikare.

    Abapolisi b’u Rwanda 25 batangiye guhabwa amahugurwa ku kurinda abana kwinjizwa mu bikorwa by’intambara

    Renate Charlotte Lehner wari uhagarariye Ambasade y’u Budage yavuze ko abana bafite uburenganzira bungana bwo kubaho batekanye kandi barinzwe

    Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi riri i Musanze, CP Christopher Bizimungu ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa

    Nyuma y’umunsi wa mbere w’aya mahugurwa abayitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso

  • Kamonyi : Umuturage wamenwe ijisho na DASSO barikuyemo ubu arembeye kwa muganga #rwanda #RwOT

    Aho arwariye, ntabwo bimworoheye kuvuga ndetse no kugira ibyo arya cyane cyane nk’ibimusaba guhekenya kuko n’imisaya yarangiritse kubera inkoni. Abayeho mu bubabare kumwe na Mama we umurwaje, aho ubu yizizira muri byose.

    Nyiraguseruka Rose, Nyina wa Twiringiyimana avuga ko umuhungu we ubu afite ubumuga nyuma yo gukubitwa na DASSO wari mu kazi.

    Avuga ko nyuma yo kubagwa agakurwamo ijisho rimwe, ubu abaganga barimo kurwana no kuvura irindi naryo ryakomeretse. Gusa avuga ko hari icyizere ko iri ryo rizakira nibura akaba ariryo azajya akoresha areba.

    Akomeza avuga ko umuhungu we yakubiswe biturutse ku mucuruzi mu gasantere ko ku Nkambi wamubwiye kumufasha gusohora abantu kuko amasaha yari ageze yo gufunga, hanyuma umwe mu bari aho banywa aho kumva ahubwo aramuhagurukana amufata mu mashati aca ibipesu, ari bwo Aimable ngo yasohokaga ajya guhuruza, abona DASSO n’abashinzwe umutekano arabatakira ariko ngo banga kumwumva.

    Mu kugaruka ava guhuruza, uyu Aimable ngo yakubitanye na wa muhungu baracakirana. Muri uko kugundagurana nibwo DASSO ngo yaje yaka inkoni umwe mu bari ku irondo aza ahuragura Aimable mpaka yikubise hasi arakomeza arakubita.

    Avuga ko umuhungu we, ubwo yakubitwaga na DASSO no kugira ngo agezwe kwa muganga ngo byabaye ah’abaturage bateye hejuru bakamucikisha ngo kuko uyu DASSO atashakaga ko ajyanwa kwa muganga nyuma y’uko yari amaze kumugira.

    Ati'…yafashe inkoni aza ahuragura Mabule mpaka yikubise hasi aragumya amunyukira hasi, amuhondagurira hasi abaturage bavuza induru. Yarakubise imbavu, yarakubise hose, yamumennye amaso n’amatwi, batangiye no gushaka kumujyana kwa muganga arabyanga. Abyanze abaturage bavuza induru baramwamagana, bamutwara bamucikishije, ubwo nibwo bashoboye kumukura aho bamujyana kwa muganga'.

    Akomeza avuga ko bamugejeje ku Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga bakabona ko ntacyo bamukoraho bahitamo kumwohereza ku bitaro bya Remera-Rukoma, aho naho ngo basanze bibarenze bahitamo kumwohereza ku bitaro by’amaso bya Muganza mu Murenge wa Runda ari naho bamubaze bakamukuramo ijisho ryononekaye, bakaba bakirwana no kuvura irindi no kumwitaho mu burwayi n’ububabare nyuma yo kubagwa.

    Uriya mukozi w’urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) Usabuwera Jean Baptiste ukorera mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga, yashyikirijwe RIB ya Mugina ku wa 20 Gicurasi 2021.

    Ivomo : Intyoza

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Umuturage-wamenwe-ijisho-na-DASSO-barikuyemo-ubu-arembeye-kwa-muganga

  • Igice cya II: Dennis na Merna bari ku rutond… – #rwanda #RwOT

    Dennis Koula n’umugore we Merna, bari abantu bakundana bihebuje bapfira umunsi umwe. Bari mu kiruhuko cy’izabukuru mu gace gakize nyaburanga ka La Crosse i Wisconsin aho umugore yigishaga nk'umwarimu. Tariki ya 24 Gicurasi 2010, umuhungu wabo Eric Kaula yakiriye telefoni ku ishuri ryaho aho nyina yakoraga ari umwari w'umuterakiraka bamusaba kumenya impamvu umubyeyi we atageze ku kazi.


    Nyina ntabwo yari yagiye kwigisha uwo munsi, bamuhamagaye kuri Telefone basanga ntayiriho, ni bwo ikigo cy'ishuri cyafashe umwanzuro wo guhamagara umuhungu wabo ngo bamubaze amakuru, bahamagaye Eric ku murongo wa Telefone ngo ajye kureba ikibazo Nyina yagize cyatumye ataza kwigisha.

    Eric ahamagarwa ntiyari mu rugo, yahise ataha ageze mu rugo asanga Nyina aryamye mu kigendezi cy'amaraso yapfuye ku ruhande abona na Se yitabye Imana arashwe. Eric yahise ahamagara Polisi atabaza n'imbangukiragutabara (Ambulance). Polisi yaraje itangira iperereza ku waba wishe Dennis n'umugore we icyarimwe ntagire ikindi kintu yangiza mu nzu.


    Iperereza ryagaragaje ko nta muntu wavuye hanze ngo yice aba bombi, ahubwo umuhungu wabo Eric Koula niwe wafashe icyemezo cyo kwica ababyeyi be arajijisha ngo akunde abone imitungo izahura igihombo n'umwenda yari arimo abona umwanzuro n’uko ababyeyi be yabica akazungura imitungo yose.


    Eric Koula yafunzwe ubuziraherezo, burundu

    Eric yabanje kurasa Se, Dennis, nyina nawe ahita amusaba ko yamukura ku isi atababara, nawe amunyuzamo urusasu birangira gutyo. Eric yaje gukatirwa icyaha cya burundu afungwa ubuziraherezo nk'umuntu wishe abantu babiri byongeye ababyeyi be.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105907/igice-cya-ii-dennis-na-merna-bari-ku-rutonde-rwabakundana-couple-bapfiriye-umunsi-umwe-bar-105907.html

  • Amateka yihariye y’uburyo Inkotanyi zafashe Rebero mu 1994 bigasaza u Bufaransa –

    Umwanzuro wo kohereza izi ngabo zindi wafashwe nyuma yo kubona ko ibyateganywaga n’amasezerano ya Arusha bitagikunze kandi ko Abatutsi batangiye kwicwa hirya no hino muri Kigali bakaba batari kubasha kurokorwa n’aba basirikare 600 bonyine.

    Rtd Gen Sam Kaka wari umwe mu bayobozi b’urugamba rwo kubohora u Rwanda, mu buhamya yatanze kuri izi ngabo 600 yavuze ko bahisemo kohereza izindi zijya gushyigikira izi kuko zari zigoswe n’iza FAR.

    Ati “Twagombaga gutabara ingabo zacu muri Kigali kubera ko bari ku rugamba kandi umubare munini w’ingabo za leta wari i Kigali. Bashoboraga kubahuriraho iyo dutinda.”

    Alpha Company yahagurutse i Byumba ku wa 8 Mata 1994, nyuma y’amasaha 48 indege ya Habyarimana ihanuwe. Byafashe iminsi itatu bagenda badahagaze, baza kugera muri Kigali ku wa 11 Mata.

    Bamaze guhura n’aba 600 byabongereye imbaraga maze bahita bahabwa n’inshingano zo gutera Ingabo za FAR, bahereye ku kigo cya Gisirikare cyari ku musozi wa Rebero.

    Iki kigo kiri mu byahereweho kuko cyarimo imbunda zirasa kure, zari ziteye inkeke ingabo za RPA mu Mujyi wa Kigali kuko zashoboraga kurasa ahantu aho ariho hose.

    Ikibazo gikomeye ngo kwari ukukigeraho kuko uvuye kuri CND kugera ku i Rebero harimo intera ndende kandi ingabo za Habyarimana zari hirya no hino.

    Bitewe n’uburyo ubu butumwa bari bahawe bwari bukomeye ahanini biturutse ku kuba ingabo za FAR zararasaga zibari hejuru, abasirikare ba RPA bahisemo kwigabanyamo amatsinda banagabana inshingano, ubundi bahitamo gutera ikigo cya Rebero baturutse inyuma aho guturuka imbere. Byasabye kugenda ijoro.

    Nyuma yo kugera kuri uyu musozi rwarambikanye hagati y’ingabo za FAR na RPA, imirwano yamaze nk’amasaha abiri maze birangira Ingabo za RPA zitsinze. Gufata Rebero byatumye n’ingabo za FAR zari muri Camp Kigali zihita zimuka.

    Nyuma yo gufata uyu musozi, RPA yari ishize impungenge z’uko hari uwayigabaho ibitero aturutse mu mpinga y’umusozi, urugendo rukomereza ku kurokora abasivili.

    Ifatwa rya Rebero ryarakaje u Bufaransa

    Nubwo muri iki gihe FPR yari irajwe ishinga no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, u Bufaransa bwakomeje gushyira imbaraga mu kuyirwanya ndetse no mu gukora igishoboka cyose kugira ngo bayikome mu nkokora.

    Raporo yakozwe n’Ikigo cyitwa Levy Firestone Muse ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igaragaza ko nyuma y’aho Inkotanyi zifashe Rebero ku wa 11 Mata 1994, Général Christian Quesnot wabaye Umugaba w’Ingabo wihariye wa Mitterand kuva mu 1991 kugeza mu 1995 yamwandikiye amubwira ko FPR nifata u Rwanda bizahungabanya akarere.

    Mu buhamya yatanze igihe hakorwaga iyi raporo Charles Kayonga wari uyoboye ingabo 600 zari muri CND yavuze ko gufata Rebero byarakaje cyane Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.

    Yagize ati “Bivugwa ko Ambasaderi w’u Bufaransa yabaye nk’urakaye ndetse atenguhwa na FAR, ubwo FPR yafataga umusozi wa Rebero, yafashe umwanzuro avuga ko FPR izafata Kigali.”

    Ku munsi wakurikiyeho ku wa 12 Mata mu 1994 Ambasaderi Jean-Michel Marlaud ngo yahise afata urugendo yisubirira mu Bufaransa. Kayonga yavuze ko u Bufaransa bwababaye bitewe n’uko bwari buzi neza agaciro umusozi wa Rebero ufite mu bijyanye n’urugamba.

    Charles Kayonga yavuze ko gufata Rebero “byahinduye isura y’urugamba” bitewe n’aho uyu musozi uherereye, ko iyo bataza kuwufata batari kubona uko bafata Stade Amahoro na CND cyangwa ngo babashe kurokora abari batuye mu Kiyovu na Nyamirambo.

    Ifatwa rya Rebero ryarakaje Leta y’u Bufaransa ndetse ibibona nk’ikimenyetso cy’uko RPA izafata Kigali yose nta kabuza

  • Umukozi wa RIB yafatiwe mu cyuho yakira ruswa –

    Uwatawe muri yombi ni ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi, yafashwe yakira ruswa kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze ukekwaho icyaha cy’ubugome.

    RIB yaburiye abijandika mu byaha birimo na ruswa yibutsa ko itazihanganira uwo ariwe wese uzabyishoramo kuko ari icyaha kimunga igihugu nk’uko biherutse no kugarukwaho mu kwezi gushize n’Umunyamabaganga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Kalihangabo Isabelle.

    Icyo gihe yavuze ko icyaha cya ruswa n’akarengane muri uru rwego ari ikintu kitihanganirwa na gato ndetse ko hari abamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho iki cyaha.

    Yavuze ko muri RIB iyo hari umukozi wagaragayeho imyitwarire yo kurya ruswa, akurikiranwa.

    Ati “Kuri twe iyo wagaragayeho ikintu icyo ari cyo cyose cyerekana ko ufite imyitwarire iganisha kuri ruswa, kuri RIB ni ikosa ridashobora kukugumisha mu kazi dukora iperereza, tugakora dosiye , icyaha cyamufata agahita yirukanwa”

    Abatanga amakuru kuri ruswa hari itegeko ribarengera nubwo baba bagize uruhare muri iki cyaha. Itegeko no 44 ryo ku wa 06/09/2017 rirengera abatanga amakuru ku byaha, ku bikorwa cyangwa imyitwarire binyuranyije n’amategeko rigena ko n’umuntu watanze ruswa ariko agatanga amakuru mbere y’uko inzego zibishinzwe zitangira kumukoraho iperereza aba atagikurikiranywe, mu gihe yabikoze mu rwego rwo kuzifasha kubona amakuru n’ibimenyetso bifatika kuri icyo cyaha.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko kugeza muri Mata uyu mwaka abakozi barwo bagera kuri 34, bamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho icyaha cya ruswa guhera mu 2017 ubwo urwo rwego rwashyirwagaho.

    Uwafashwe ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kamembe mu gihe dosiye ye irimo gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


  • Impinduka mu buzima bw’abatuye mu Murenge wa Rwaniro bagejejweho amashanyarazi –

    Umuyobozi w’Ishami rya REG muri Huye, Kayibanda Omar, yavuze ko muri Rwaniro kugeza ubu ingo zirenga 250 zihwanye na 10% zigize uwo Murenge zamaze kugezwamo amashanyarazi ndetse bari kwihutisha imirimo yo kubaka imiyoboro iringaniye ngo bayageze mu Tugari twose tugize Umurenge wa Rwaniro.

    Kayibanda yakomeje agira ati “Ubu hari indi mishinga REG ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye izakomeza gutanga amashanyarazi muri uyu Murenge wa Rwaniro, turizera ko umwaka wa 2024 uzarangira abatuye muri uyu Murenge bose bagejejweho amashanyarazi kuko ni wo Murenge wari warasigaye inyuma mu iterambere muri Huye.”

    Kayibanda yavuze ko muri rusange abafite amashanyarazi mu Karere ka Huye bangana na 56,3% harimo 41,3% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 15% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko akurikije umuvuduko Akarere ayoboye kariho mu kwihutisha kugeza ibikorwaremezo by’amashanyarazi kuri bose, yizera ko mu myaka mike buri muturage uri muri Huye azaba afite amashanyarazi.

    Meya wa Huye nawe yizera ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22 uzarangira nibura hafi 65% bafite amashanyarazi kandi ko banafite icyizere ko umwaka wa 2024 uzasoza abatuye Huye bose baramaze kubona amashanyarazi nk’uko bikubiye mu ntego ya Leta y’u Rwanda.

    Ati “Ubu twishimira ko Imirenge yose ya Huye uko ari 14 yabonye amashanyarazi, uyu mwaka twashyize ingufu cyane mu kugeza ibikorwa by’amashanyarazi kuri bose, turakeka ko mu mwaka utaha tuzaba turi hejuru ya 65% uvuye aho turi ubu, ibi byose tubigeraho tubifashishijwemo n’abafatanyabikorwa bacu barimo na REG, kandi turakomeza gushaka abandi baterankunga ngo amashanyarazi akwire hose muri Huye vuba.”

    Abaturage bamaze kubona amashanyarazi muri Rwaniro barashima Leta

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Nshimiyumuremyi Laurent, yavuze ko hashize imyaka myinshi Umurenge wa Rwaniro utagira amashanyarazi kandi abaturage bari barabifashe nk’ibintu bisanzwe, ariko kuva aho baboneye amashanyarazi ubu imibereho y’abaturage yarahindutse kandi na serivisi zitangwa ku Murenge n’inzego zegereye ibiro by’Umurenge yarahindutse.

    Nshimiyumuremyi yagize ati “ku ikubitiro amashanyarazi yahise agezwa hano ku biro by’Umurenge, kuri SACCO ihegereye, ku Kigo nderabuzima ndetse no ku kigo cy’ishuri kihegereye, amashanyarazi yakomeje kugenda yegerezwa ingo zegereye hano hafi y’ibiro by’Umurenge ndetse amashanyarazi aragenda agezwa n’ahandi, ibyo byatumye serivisi zitangwa hano ziba nziza kurushaho haba ku Murenge, kuri SACCO ndetse no ku Kigo nderabuzima.”

    Uyu muyobozi mu Murenge avuga kandi ko serivisi nyinshi zifasha abaturage zirimo inzu zitunganya imisatsi, ibyuma bisya ibinyampeke, imashini zisudira ibyuma, inzu zitanga serivisi z’Irembo n’ibindi zahise zigezwa muri uyu Murenge wa Rwaniro maze abaturage babona serivisi nziza.

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rwaniro,Uwimpuhwe Jacqueline, ashima serivisi bari gutanga nyuma y’uko bagejejweho amashanyarazi.

    Yagize ati “Mbere tutarabona amashanyarazi kubyaza byaratugoraga, gushiririza ntabyo twakoraga byasabaga ku tujya kubikorera mu Murenge wa Ruhashya, ndetse gukora za raporo byakorwaga ku ntoki kuko nta muriro, kandi hari na serivisi zo kudoda inkomere zatugoraga kuko nta muriro ariko ubu zose turazikora.”

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 62,% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 46% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16,3% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.

    Ku ikubitiro amashanyarazi yahise agezwa hano ku biro by’Umurenge

    Inyubako ikoreramo Sacco nayo yashyizwemo amashanyarazi

    Ikigo Nderabuzima cya Rwaniro cyamaze kugezwaho amashanyarazi

    Amashuri nayo yagejejwemo amashanyarazi

  • AMAFOTO : Umwe mu bakomeye mu gutanganya muzika mu Rwanda yakoze ubukwe butahwa na Bazivamo Christophe #rwanda #RwOT

    Ubu bukwe bwa Holybeat na Annette Tahan bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bombi basezeranaga mu rusengero muri Paruwasi Gatulika ya Regina Pacis.

    Basezeranye nyuma y’amezi atandatu bamaze bakundana dore ko bahuriye mu Rwanda ubwo uriya mukobwa wo muri Israel yari yaje mu Rwanda mu bikorwa by’ubukerarugendo bagahura ubundi bagahuza.

    Producer Holybeat atangaza ko uriya mukobwa bahuje byinshi kuko ubwo baganiraga bumvaga bafite icyerekezo kimwe ikindi kandi akaba amushyigikira muri byinshi.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Producer Holybeat yashimiye abamushyigikiye by’umwihariko abarimo Hon Bazivamo Christophe akaba Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Hon Bazivamo Christophe usanzwe ari na Vice Chairman wa FPR-Inkotanyi, ni umwe mu batashye ubu bukwe bwa Producer Holybeat.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/AMAFOTO-Umwe-mu-bakomeye-mu-gutanganya-muzika-mu-Rwanda-yakoze-ubukwe-butahwa-na-Bazivamo-Christophe

  • Rusizi : RIB yafunze Umugenzacyaha wayo wafashwe yakira ruswa ya 300.000Frw #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, RIB itangaza ko uyu ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi yari ahawe iriya ruswa kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunzwe akekwaho icyaha cy’ubugome.

    Uyu ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi watawe muri yombi ubu afungiye kuri station ya Kamembe muri kariya Karere ka Rusizi mu gihe hari gutegurwa dosiye ye kugira ngo ishyikirizwe Ubugenzacyaha buzasuzuma niba azaregerwa inkiko.

    RIB yabonyeye gushimira abatanze amakuru kugira ngo uyu wakiraga bitugukwaha atabwe muri yombi.

    Ubutumwa rwa RIB bukomeza bugira buti 'Inibutsa ko itazihanganira uwo ari we wese uzishora muri ruswa kuko ari icyaha kimunga igihugu.'

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kandi rusaba abantu kujya batanga amakuru kuri ruswa bakoresheje umurongo utishyurwa wa 2040 kandi uko uzabikora 'uzaba utanze umusanzu wawe mu kubaka igihugu kizira ruswa.'

    Mu minsi yashize humvikanye itabwa muri yombi ry’abayobozi 10 bo mu Turere twa Burera, Gicumbi na Musanze barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakurikiranyweho ruswa no kunyereza amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-RIB-yafunze-Umugenzacyaha-wayo-wafashwe-yakira-ruswa-ya-300-000Frw