Category: Uncategorized

  • Aya magambo iyo uyabwiye umuntu mumaze gukora imibonano mpuzabitsina muca ukubiri vuba vuba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe abantu bagiye gukora imibonano mpuzabitsina usanga baba bagomba kubwirana utugambo twiza ndetse akenshi bakanabiganiraho mbere y'uko binjira mu gikorwa kugira ngo hataza kugira ikibabera inzitizi mu kwiyumvanamo no kugirango icyo gikorwa kize kugenda neza.

    Nyamara usanga bitewe n'intego abaryamana baba bafite hari abamara gukora urukundo bakumva ko barangije icyo bari bagambiriye, Ariko nyamara ibyo byiyumvo bikaba byakomeretsa umwe mu bamaze gukorana imibonano mpuzabitsina kuko baba batabyakiriye kimwe.

    Hano hari ingero z'amagambo abamaze gukorana imibonano mpuzabitsina batagomba kubwirana kuko bishobora kuba byatuma umwe muri bo atakira neza igikorwa bamaze gukora cyangwa hakaba hanabaho gushwana burundu.

    Ubu noneho ushobora kugenda

    Ibi ngo bigaragaza ko kwibutsa umuntu mumaze gukorana imibonano ko agomba kugenda kuko ashobora kwiyumvisha ko icyo wari umukeneyeho ukibonye ko utakimukeneye. Ushobora kubwira umugore/umugabo wawe uti ngaho neneho sinzira, ryama, byuka,…. kirazira mutware gake mubanze mufate akanya muganire.

    Mbega impumuro

    Aha na none ngo si byiza kwinubira impumuro y'uwo mumaze gukorana urukundo yaba mbi cyangwa nziza kuko ngo nabyo ari bimwe mu bishobora gutuma azajya agenda yikandagira ko umubiri we utameze neza.

    Iyi kandi ngo ni n'impamvu ishobora gutuma ubibwiwe ahita ashwana n'ubimubwiye kuko ubivuze aba abivuze nyuma y'igikorwa kandi mbere hose atari yabyumvise.

    Bagabo n'abasore mwirinde aya magambo kuko yagusenyera kandi utabivuganye urwango.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/aya-magambo-iyo-uyabwiye-umuntu-mumaze-gukora-imibonano-mpuzabitsina-muca-ukubiri-vuba-vuba/

  • Dore inyungu zo kuryama wakuyemo imyenda #rwanda #RwOT

    Mugihe wifuza kugira ibitotsi byiza n’ubuzima bwiza muri rusange, ugirwa inama yo kuryama wakuyemo imyenda. Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 n’ikigo cyitwa 'National Sleep Foundation' bwagaragaje ko Abanyamerika 12% bonyine ari bo babona inyungu zo gusinzira bambaye ubusa.

    Ariko uko ubushakashatsi bugenda bwiyongera bwerekana ko gusinzira wambaye ubusa, nubwo bidakunzwe cyane, mubyukuri bifitiye akamaro ubuzima bwawe.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’abandi bantu barimo Dr Van Den Huvel wo mu Kigo cy’Ubushakashatsi ku bijyanye n’ibitotsi muri Kaminuza ya Ositaraliya y’epfo, bwagaragaje ko gusinzira wambaye imyenda bishobora kubangamira ibitotsi.

    Ubusanzwe umubiri uremanye ubushobozi bwo kugabanya ubushyuhe bukagera ku kigero cyiza mbere yo gusinzira. Byagaragaye ko imyambaro ibangamira ihindagurika ry’ubushyuhe mu gihe cyo gusinzira bityo bikongera igihe gisabwa kugira ngo umubiri ugere ku bushyuhe bwiza buringaniye kugira ngo umutu abashe gusinzira.

    Ku rundi ruhande, gusinzira wimereye nk’uko wavutse bifasha umubiri kugabanya ubushyuhe bwawo ndetse umuntu agasinzira vuba.

    Hano hari impamvu zavuye mu bushakashatsi zigaragaza ko ukwiriye kujya kuryama wakuyemo imyenda bityo ukabasha kugira ubuzima bwiza:

    1. Kuryama wambuye bigabanya umuhangayiko

    Niba uhura n’imihangayiko myinshi, gusinzira utambaye bishobora kukubera igisubizo. Ibi bishoboka bite? Ibi byose bishingiye ku musemburo witwa oxytocin.

    'Umusemburo w’urukundo' cyangwa se 'Love hormone' Nk’uko bikunze kuvugwa, ni umusemburo ushimishije kandi kugeza ubu izwiho kuba ingenzi mu gufasha byinshi umubiri mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu (psychology) ku bitsina byombi.

    Mubyukuri, gusinzira wakuyemo imyenda bigira ingaruka zo kurwanya imihangayiko, ni ukuvuga ngo nk’uko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2009 bwakozwe na Kerstin Moberg, umwarimu w’imyororokere muri Kaminuza y’Ubumenyi bw’inyamaswa muri Suwede, Uppsala, akaba n’umushakashatsi mu buvuzi mu kigo cyitwa PEPTONIC .

    Oxytocine igabanya imihangayiko igabanya umuvuduko wamaraso ndetse ihagarika ikorwa ry’umusemburo wa cortisol, bita ” umusemburo utera guhangayika'.

    Ingaruka ya oxytocine ni nziza cyane cyane niba uryamye wiyambuye mu buriri hamwe n’umukunzi wawe kuko guhuza uruhu ku ruhu bitera hypothalamus yo mu bwonko kurekura misemburo mu maraso bityo mukagubwa neza.

    2. Kuryama wambaye ubusa bidindiza gusaza

    Hari inyungu itangaje cyane yo gusinzira wambaye ubusa kuko bishobora kugabanya umuvuduko wo gusaza bisanzwe, byose biturutse kuri melatonin, umusemburo ugenga ibitotsi binoze.

    Nk’uko byatangajwe na Prof. Reiter wo mu kigo cy’Ubumenyi n’Ubuzima cya Kaminuza ya Texas, ngo melatonin ifite ibintu bidasanzwe birwanya ibyitwa free-radical ndetse ikarwanya indwara nyinshi zirimo kawangirika kw’imitsi.

    3. Kuryama wambuye bigufasha kugabanya ibiro kandi bigabanya ibyago byo kurwara diyabete

    Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (NIH) bwerekana ko gusinzira nta cyo wambaye , n’ubundi buryo bwo gutuma umubiri ukonja nijoro bishobora kugufasha kugabanya ibiro utwika karori nyinshi bigatuma umubiri ukora neza.

    Nkuko umubiri utakaza ubushyuhe vuba mugihe cy’ubukonje, Uko ni ko iyo umuntu asinziriye atambaye bifasha umubiri kuringaniza ubushyuhe ku kigero gihoraho.

    4. Gusinzira wakuyemo imyenda bifasha imyanya myibarukiro kumererwa neza

    Aha umwihariko uri ku bagore nk’uko bigarukwaho na Dr. Jennifer Landa umuganga akaba n’umwanditsi 'Drive Solution for Women' avuga ko iyo umugore aryamye yakuyemo imyenda imyanya myibarukiro ye ibasha kugerwamo n’umwuka mwiza ugabanya ibyago byo kwandura infections.

    Ku bahungu n’abagabo kuryama bambuye birafasha kuko ubukonje bufasha umubiri gukora amasohoro (sperm). Imyenda yo kurarana n’indi myenda yose y’imbere byongera ubushyuhe bikabangamira iki gikorwa.

    Gusinzira wambaye ubusa bishobora kukugaragariza itandukaniro riri hagati yo kudasinzira neza no gusinzira neza. Niba wagize umunsi muremure, bizaruhura umubiri wawe kandi bigabanye imihangayiko yose.

    Muri macye, gusinzira wambaye ubusa bizagabanya cyane ibyago by’indwara zitandura nka diyabete kandi bikomeze ubuzima bwawe bwite urusheho kugira umutekano.

    Source: https://sleepjunkies.com/

    https://www.medicalnewstoday.com/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-inyungu-zo-kuryama-wakuyemo-imyenda.html

  • Uruhinja rw'amezi atandatu rufite amenyo nk'ay'abantu bakuru rukomeje guca ibintu(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana ukiri uruhinja akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bakomeje gutangazwa n'uyu mwana w'amezi atandatu ufite amenyo yose mukanwa nk'umuntu mukuru.

    Uyu mwana utaragira n'umwaka umwe kuri ubu afite amenyo yose ndetse hari n'abamurusha imyaka kuri ubu arusha amenyo.

    Ababyeyi b'uyu mwana bo muri Liberia, bahamijeko byabateye ubwoba kubona umwana wabo afite amenyo 32 kandi atarageza igihe cyo kumera amenyo.

    Aba bonye uyu mwana bavugako ari umuvumo kuri uyu muryango kuko bidasanzwe ko bibaho ko umwana yamera amenyo yose mugihe cy'amezi atandatu.Nubwo abamubonye bavugako ari ubukunguzi, ababyeyi b'uyu mwana bo bavugako nubwo byabateye ubwoba ariko babona ari umugisha kuri bo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/uruhinja-rwamezi-atandatu-rufite-amenyo-nkayabantu-bakuru-rukomeje-guca-ibintuamafoto/

  • U Rwanda n’u Bufaransa mu kwezi kwa buki; inkundura n’inzigo y’imyaka 27 ku bicaye muri Élysée –

    Mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho Umunyarwanda yanyuraga Umufaransa yashoboraga kuhanyuza umuriro, ku Munyarwanda naho bikagenda gutyo kubera inzigo yari hagati y’ibihugu byombi ishingiye ku ruhare icyo gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bakuru b’igihugu bane babanjirije Macron uhereye mu 1994, nta n’umwe wigeze yemera uruhare rw’igihugu cye rwagaragariraga n’impumyi, mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abenshi babyirindaga kuko babaga bafite uruhare rutaziguye muri ayo mateka cyangwa se baranywanye n’abanyapolitiki b’u Bufaransa bagize uruhare muri yo.

    Mu 2017 haje Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron, umugabo w’imyaka 43, Jenoside yabaye ari ingimbi y’imyaka 16 yiga mu mashuri yisumbuye.

    Ku bw’amahirwe, Macron yatsinze ntaho abogamiye atsindira ku itike y’ishyaka rye En Marche! ryari rishya mu Bufaransa, ntaho rihuriye n’amashyaka y’aba- Républicains n’aba-Socialiste yasimburanye ku buyobozi bw’icyo gihugu guhera mu myaka ya 1960.

    Macron yazanye amatwara mashya mu bubanyi n’amahanga bw’u Bufaransa, ku ikubitiro asobanukirwa kandi agaragaza ubushake mu kwemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri Mata 2019, yanditse amateka ashyiraho Komisiyo y’inzobere yari iyobowe na Prof Vincent Duclert, ngo icukumbure uruhare rw’icyo gihugu mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Duclert yashyize hanze raporo ya Komisiyo ye muri Werurwe uyu mwaka, agaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mateka yagejeje kuri Jenoside.

    Ni ubwa mbere raporo yakozwe bigizwemo uruhare n’urwego rw’ubuyobozi mu Bufaransa yari yemeye ko icyo gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    U Bufaransa bwatoje Interahamwe, butanga intwaro ku gisirikare cy’u Rwanda haba mbere no mu gihe cya Jenoside, bufasha abakoze Jenoside guhunga n’ibindi.

    Yaruse Mitterand wapfuye atemera ko mu Rwanda habaye Jenoside

    François Maurice Adrien Marie Mitterrand yayoboye u Bufaransa kuva muri Gicurasi 1981 kugeza Gicurasi 1995. Ku butegetsi bwe umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warasagambye, atanga inkunga y’uburyo wose haba mu iterambere n’ibindi.

    Mitterrand wari mu ishyaka ry’abasosiyaliste yari nk’umubyeyi wa batisimu wa Perezida Habyarimana kuko ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, yamubaye hafi cyane.

    Umugambi wo gutegura Jenoside Mitterrand yawumenye mbere ariko yica amatwi, akomeza gufasha Leta ya Habyarimana. Ibyo na Raporo Duclert ntibica ku ruhande kuko inyandiko z’ibyaberaga mu Rwanda buri mugoroba zamugeragaho.

    Kubera ubufasha bwose yatanze mu gihe cya Jenoside, Mitterrand yarinze apfa mu 1996 ataremera ko mu Rwanda habaye Jenoside ndetse n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ntiyigeze abwemera.

    Hashize amezi ane Jenoside ihagaritswe, François Mitterrand yanze gutumira abari abayobozi bashya b’u Rwanda mu nama ya 18 yahuje u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yabereye muri Biarritz.

    Muri iyo nama abanyamakuru babajije Mitterrand icyo avuga kuri Jenoside mu Rwanda, asubiza yumvikanisha ko hatabaye Jenoside imwe.

    Ati “ Muravuga iyihe Jenoside banyakubahwa, muravuga iriya abahutu bakoreye abatutsi cyangwa iyo abatutsi bakoreye abahutu?”

    Tariki 13 Mutarama 1998, ikinyamakuru The Independent yanditse ko hari ubwo Mitterrand yigeze kuvuga ngo “Mu bihugu nka kiriya (u Rwanda) Jenoside si ikintu kidasanzwe.”

    Mu magambo atandukanye Mitterrand yagiye avuga ku Rwanda, nta na hamwe yigeze agaragaza kwicuza ku ruhare rw’igihugu cye.

    Jacques Chirac, umwigishwa wa Mitterrand

    Muri Gicurasi 1995, Mitterrand yasimbuwe na Jacques Chirac wo mu ishyaka ry’aba-Républicains. Ku butegetsi bwe bwarangiye mu 2007, aho kuba ubusana umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa bwarushijeho kuwuhuhura.

    Kubana neza n’u Rwanda Chirac byamusabaga kubanza kwemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo ntiyashoboraga kubikora kuko ayo mateka mabi na we yayagizemo uruhare. Uyu mugabo wapfuye mu 2019, yakoranye na Mitterrand amubereye Minisitiri w’intebe kuva mu 1986 kugeza mu 1988.

    Chirac agifata ubutegets yahise agaragaza uruhande ariho kuko mu nama yahuje u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yabereye muri Bénin mu 1995, yanze gutumira u Rwanda ahubwo inama ifungurwa n’umunota wo kwibuka Perezida Habyarimana.

    Kuva mu 1994 kugeza mu 2000, abayobozi batandukanye bo mu bihugu byo hirya no hino bagiye baza mu Rwanda bamwe bagasaba imbabazi zo kuba ntacyo bakoze ngo bahagarike Jenoside. U Bubiligi bwarabikoze, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Loni bose barabikoze ariko nta muyobozi w’u Bufaransa ukomeye wigeze abikora muri iyo myaka.

    Mu 1997 hashyizwe Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko yagombaga gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda. Iyo Komisiyo yayobowe n’umudepite wo mu ishyaka ry’abasosiyaliste rya Mitterrand, Paul Quilès.

    Abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari biteze ko iyo Komisiyo igiye kugaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda ariko si ko byagenze.

    Raporo y’iyo Komisiyo yasohotse mu Ukuboza 1998 ivuga ko nta ruhare rugaragara u Bufaransa bwabigizemo uretse ‘amakosa yo kudashishoza’.

    Hubert Védrine wahoze ari umunyamabanga mukuru wa Perezida Mitterand akaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 1997 kugeza 2002 ubwo yaganiraga na Komisiyo ya Paul Quilès yavuze ko nta kosa igihugu cye cyakoze mu gufasha Habyarimana.

    Yagize ati “Kuba Perezida Habyarimana yari umuhutu ntabwo byari ikibazo kuko abahutu bagize 80 % by’abaturage. Ubwo u Bufaransa bwari gushingira kuki bushyigikira abashaka kumuvanaho?

    Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari usanzwe ucumbagira wahumiye ku mirari mu 2006 ubwo umucamanza Jean-Louis Bruguière yasohoraga impapuro zita muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda abashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

    Byarakaje cyane u Rwanda ruhita rucana umubano n’u Bufaransa. Mu 2010 hari amakuru yasohowe na Wikileaks avuga ko Jean-Louis Bruguière mbere yo gusohora izo mpapuro yabanje kubyumvikanaho n’abayobozi barimo Perezida Chirac.

    Sarkozy yimwe amaboko

    Ubutegetsi bwa Nicolas Sarkozy mu 2007 bwaje umubano mubi ukomeje. Sarkozy yagaragaje ubushake bwo gutsura umubano n’u Rwanda ariko abura ubwinyagamburiro dore ko benshi mu bikomerezwa byo kwa Mitterrand byari bikiri mu buyobozi, abandi bavuga rikijyana.

    Sarkozy yakomeje guhanyanyaza, mu 2009 umubano w’ibihugu byombi wongera kubyutswa. Byakurikiwe n’uruzinduko rwa mbere rudasanzwe rwa Perezida w’u Bufaransa mu Rwanda nyuma ya 1994, Sarkozy aza mu Rwanda muri Gashyantare 2010 asura urwibutso rwa Jenoside anemera ‘amakosa’ igihugu cye cyakoze.

    Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari i Kigali yagize ati “ Ntabwo twaje kwinezeza hano no gukina n’amagambo. Ibyabaye aha ntibikwiriye kandi birahamagarira umuryango mpuzamahanga n’u Bufaransa burimo, gutekereza ku makosa yakozwe yatumye hatabaho gukumira cyangwa guhagarika iki cyaha ndengakamere.”

    Muri Nzeri 2011, Perezida Paul Kagame na we yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Bufaransa, bishimangira ubushake hagati y’ibihugu byombi mu kuzahura umubano.

    François Hollande yahoraga yibombaritse

    Ubutegetsi bwa Sarkozy bwarangiye mu 2012 ibintu bitangiye kujya mu murongo hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ariko byongera gukonja ubwo yasimburwaga na François Hollande.

    Uyu Hollande yagiye ku butegetsi ku iturufu y’ishyaka ry’abasosiyaliste ari naryo ryari ku butegetsi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga. Birumvikana ko Hollande atari kwimena inda.

    Uyu mugabo iby’u Rwanda n’igihugu cye yabigendeye kure, akajya aruma ahuha. Icyakora mu 2014, urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Capt Simbikangwa Pascal igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside. Ni urubanza rwa mbere rwari rubereye muri icyo gihugu rurimo ushinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu 2016, ubutabera bw’u Bufaransa bwatangiye gukurikirana Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahoze ari ba burugumesitiri mu gihe cya Jenoside. Bakatiwe burundu kubera ibyaha bya Jenoside.

    Ubundi bushake bwa Hollande bwagaragajwe no gushyira ahagaragara inyandiko z’u Bufaransa zifite aho zihuriye n’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo izo nyandiko zasohowe ari nke, zagaragaje amakuru y’uburyo icyo gihugu cyagiye gishyigikira Leta yateguraga Jenoside.

    Umubano wakomeje kugenda biguru ntege no mu buryo bwa dipolomasi kuko mu 2015 Michel Flesch wari ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yasoje igihe cye ariko kugeza n’ubu ntarabona umusimbura, nubwo amakuru yizewe ahari ari uko uruzinduko rwa Macron muri iki cyumweru ruzasiga igihugu cye kibonye ambasaderi mushya mu Rwanda.

    Inyungu kuri Emmanuel Macron mu kubanira neza u Rwanda

    Muri Gicurasi 2018, Perezida Kagame yasuye u Bufaransa aganira na Perezida Macron bemeza kunoza umubano. Mu Ukuboza 2018, abacamanza b’u Bufaransa bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryari rimaze imyaka 20 rihora ritera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

    Uretse Komisiyo Duclert, u Bufaransa bwanemeje tariki 7 Mata buri mwaka nk’umunsi wihariye wo kwibuka ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.

    Abashoramari bo muri iki gihugu kandi batangiye kubenguka u Rwanda, nk’aho “Groupe Duval” yashoye miliyoni 69 z’amadolari mu kubaka inyubako zigezweho zitabangamira ibidukikije ku Kimihurura ahahoze Minisiteri y’Ubutabera.

    Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi, Perezida Macron azatangira uruzinduko mu Rwanda ruzasozwa tariki ya 28 Gicurasi 2021. Ni urwa mbere Perezida w’u Bufaransa azaba agiriye mu Rwanda mu myaka icumi ishize, bikagaragaza icyerecyezo cy’ubuyobozi bwe.

    Umusesenguzi muri Politiki, Albert Rudatsimburwa, yabwiye IGIHE ko ibihugu byombi bizungukira mu kugira umubano mwiza.

    Ati “Kugirana umubano hagati y’ibihugu ni akarusho aho kugira umubano mubi. Nk’ubu u Bufaransa buri mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano. Buriya hari igihe bamwe bashobora kukurwanya, abandi bakakuvugira harimo n’u Bufaransa.”

    Hari bimwe mu bihugu biri muri ako kanama birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byanze kwemeza inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara u Bufaransa bwayemeje ku ikubitiro. Rudatsimburwa avuga ko ari ikimenyetso cyiza n’inyungu ku Rwanda.

    Kuba u Bufaransa burimo benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni andi mahirwe ku Rwanda kuko byakoroha kubakurikirana mu butabera.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byubashywe kandi bitekanye ku mugabane wa Afurika. Ibihugu byinshi byagize ibibazo by’umutekano cyangwa imvururu ku mugabane, feri ya mbere biyifatira i Kigali kugisha inama.

    Rudatsimburwa yavuze ko ibyo u Bufaransa bubibona, bityo ko kubana neza n’u Rwanda ari andi mahirwe yo kwiyegereza ibindi bihugu ku mugabane.

    Ati “Ishusho u Rwanda rufite abandi banyafurika n’u Bufaransa bamaze kubibona. Gukomeza guhangana n’u Rwanda kandi abandi banyafurika babona ko u Rwanda ari intangarugero mu bintu byinshi byaba ikibazo. Aho guhangana bashaka uko bakorana kuko birabazamura.”

    Ibihugu byinshi bikomeye bibona Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ahantu hari inyungu haba mu buryo bwa politiki no mu ishoramari.

    Kuba u Rwanda rubanye neza na Congo ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, nabyo Rudatsimburwa abibona nk’ibyakuruye u Bufaransa.

    Ku bafite impungenge ko u Bufaransa bwaba bwigira nyoni nyinshi ku Rwanda bufite ikindi kigambiriwe, Rudatsimburwa we si ko abibona.

    Ati “Turi bakuru nta kintu twatinya. Ni ko ubuzima bumeze cyane cyane iyo hajemo politiki. Ibihe birahinduka ni yo politiki, ureba uko byifashe.”

    Perezida François Mitterrand yari inshuti ikomeye ya Habyarimana Juvenal. Aha ni mu 1984 mu ruzinduko mu Rwanda

    Mitterrand yarinze ava ku isi atemera ko hari amakosa igihugu cye cyakoze mu Rwanda

    Mu 1995 ubwo Jacques Chirac yitabiraga inama yahuje ibihugu bikoresha Igifaransa, yabereye muri Benin

    Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kubwa Chirac wari mubi cyane

    Mu 2010 ubwo Sarkozy yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, akemera amakosa igihugu cye cyakoze yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu mwaka wa 2011, Perezida Kagame yasuye u Bufaransa, ruba uruzinduko rwa mbere Perezida w’u Rwanda yari agiriyeyo guhera mu 1994

    François Hollande yari umuntu wamize Politiki y’u Bufaransa isa neza n’iyo Mitterand yari yarimakaje

    Perezida Hollande asuhuza Perezid Kagame mu nama yahuje Afurika n’u Burayi mu 2014

    Emmanuel Macron yakoze ibyo benshi mu bamubanjirije bananiwe byo kwemera no kugaragaza uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Macron yazanye ubushake mu kunoza umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari umaze imyaka myinshi warazambye

  • Mu Rwanda humvikanye umutingito wa mbere ukomeye nyuma y’iruka rya Nyiragongo –

    Agashami k’iki kigo gashinzwe iby’imitingito ni ko kari kugenzura ibipimo byayo mu Rwanda nyuma y’iruka rya Nyiragongo mu mpera z’icyumweru gishize.

    Umutingito waherukaga kumvikana uremereye ni uwari ku kigero cya 5.1 wabaye ku wa 24 Gicurasi 2021, waturutse mu Kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

    Icyo kigo cyavuze ko imitingito yumvikanye hagati ya saa Yine na saa Tanu z’igitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021 yari ku kigero cyo hasi kuko uwari uremereye wageze kuri 4.6.

    Mu bice by’Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Mujyi wa Goma uturiye icyo kirunga ndetse no mu Karere ka Rubavu n’Uburengerazuba bw’u Rwanda muri rusange niho hari kugerwa n’imitingito cyane.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko hari Abanye-Congo bakomeje kuva mu byabo bahungira mu Karere ka Rubavu kubera ubwoba bw’uko imitingito yatuma inzu zibagwira.

    Ku rundi ruhande, imitingito iri kugera mu gihugu hose kuko ku wa 23 Gicurasi n’abo mu Burasirazuba bw’u Rwanda barayumvise. Mu Mujyi wa Kigali n’izindi Ntara ho barayumva buri kanya.

    Mu ipimwa ry’ingano y’uburemere bw’umutingito, abashakashatsi bareba ingufu zagaragaye aho waturutse n’ugutigita kwahabaye mu gihe runaka wamaze uba.

    Umushakashatsi w’Umunyamerika, Charles Richter, mu 1935 yagennye ko ibipimo byayo byajya bibarirwa hagati ya zeru na 10. Uri ku kigero cyo munsi ya 6 ufatwa nk’utaremereye cyane, mu gihe urengejeho uba uremereye. Ibipimo bishyirwa muri magnitude, ubwo niba ari 5.3, mu bushakashatsi handikwa M5.3.

    Magingo aya harabarurwa abantu 20 bahitanywe n’iruka rya Nyiragongo riheruka, abana basaga 170 baburanye n’ababyeyi babo, naho inzu 500 ni zo zimaze kwangirika.

    Umutingito wo muri iki gitondo mu Rwanda wangije inzu ebyiri mu Murenge wa Gisenyi aho mu zasenyutse harimo Akabari kazwi nko kuri ‘La Bamba’ ndetse n’indi nzu y’ubucuruzi. Hari kandi izindi nzu zagiye zangirika ku buryo bworoheje zirimo n’Umusigiti Mukuru mu Mujyi wa Rubavu.

    Uyu mutingito kandi watumye bimwe mu bigo by’amashuri bisabwa gusohora abana bakava mu nyubako kugira ngo zitaza kuba zagira ikibazo nabo ubuzima bwabo bukajya mu kaga.

    Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yasabye Abaturarwanda gukurikira amakuru no kumva inama bahabwa z’uko bakwiye kwitwara muri ibi bihe imitingito ikomeje.

    Basabwe kujya bakuraho ibintu byose bishobora guteza inkongi, cyane cyane umuriro w’amashanyarazi mu gihe imitingito yumvikanye; igihe umuntu ari muri ascenseurs (ibyuma bizamura/bikamanura abantu mu miturirwa) akavamo byihuse; gufasha abafite intege nke kugera ahatekanye hategereye ikintu gishobora kugwa nk’ibikuta by’inzu, ibiti, n’ibindi; ndetse niba utwaye imodoka urasabwa guhagarara ahatari ibishobora kukugwira, kandi ukirinda guhagarara ku iteme cyangwa ku biraro.

    Imitingito ikomeje kumvikana hirya no hino mu Rwanda nyuma y’iruka rya Nyiragongo

  • Dore inyungu 3 zo kuzura Umwuka Wera/ Past Habyarimana Desire #rwanda #RwOT

    Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka. Mubwirane zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu. Abefeso 5:17-19

    Inyungu ya mbere ni uko umuntu agira Zaburi n’ibihimbano by’Umwuka muri we: Nubwo abantu bamwe buzuye ubusinzi, hari abandi bafite Zaburi n’ibihimbano by’Umwuka muri bo, bacurangira Imana mu mutima. Agenda yumva indirimbo isimburana n’indi, umutima umwibutsa Zaburi n’inyigisho yize akajya yumva afite ibihe byiza umutima wahindutse igicaniro.

    Wibuke ko Yesu yabwiye umusamaliya kazi ngo 'Unywa amazi nzamuha azamuhindukamo isoko itemba’. Iyo umuntu amaze kuzura Umwuka Wera mu mutima we hahinduka isoko ivamo ibyiza: Irari ry’inzoga riragenda, inyota iragenda, irari ry’ubusambanyi riragenda, umuntu akabaho asabana n’Imana, akabaho ameze neza.

    Gushima kubw’ibintu byose: Umuntu ufite Umwuka Wera ahora ashima muri byose. Yesu yaravuze ngo ntimukiganyire ibiryo n’imyambaro n’ejo nzamera nte, iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera ntabwo yiganyira. Abantu benshi bayobowe n’amaganya y’isi kubera kutuzura Umwuka Wera, kimwe mu byo Imana yaturemeye ni ukuyishima. Ntabwo ushobora kubaho ushima, utuzura Umwuka Wera.

    Kugandukirana kubwo kubaha Kristo: Abantu benshi bafite mukushi, munyangire, inarinjye, ubwibone, ibintu byinshi bibi. Hari ikintu gitangaje, ku rusengero akenshi tuhahurira amasaha 2 ku cyumweru, none umuntu wananiwe kubana n’abandi ku rusengero amasaha 2, buriya aho amara icyumweru cyose biba bimeze bite? Ibi ni ibigaragaza ko iyo utuzuye Umwuka Wera, n’ahera ushobora kuhakorera amakosa.

    Bibiliya iravuga ngo' Mugandukirane kubwo kubaha Imana', iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera aroroha. Iyo bamuhuguye ntavuga ngo muzane abantu bo kunshinja, kuki mungendaho! Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera amenya ko icyazanye Kristo atari ugukorerwa, ahubwo ari ugukorera abandi. Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera amenya icyo yaremewe, akamenya ngo ndinde, impano yanjye ni iyihe, umuhamagaro wanjye ni uwuhe, ni he nkwiye gukorera icyo Imana impamagarira.

    Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera amayobora mu kuri kose. Ntimugasinde ahubwo mwuzure Umwuka Wera.

    Indi nyigisho wasoma: https: Mureke ibisindisha ahubwo mwuzure Umwuka Wera //www.agakiza.org/Mureke-ibisindisha-ahubwo-mwuzure-Umwuka-Wera.html

    Iyi nyigisho yose wayireba hano

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-inyungu-3-zo-kuzura-Umwuka-Wera-Past-Habyarimana-Desire.html

  • Djihad Bizimana yatandukanye n'ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi. #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ukina umupira w'amaguru hagati mu kibuga, wakiniraga Wasland Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yamaze gutandukana n'iyi kipe yari amazemo imyaka itatu.

    Ku mugoroba wo kuri uyu Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Djihad Bizimana yatangaje ko atandukanye na Wasland Beveren yari amazemo imyaka itatu.

    Yagize ati 'Mu myaka itatu ishize twitwaye neza ariko hari n'aho byanze, turi kumwe nk'ikipe ndetse n'umuntu ku giti cye. Nirengagije umusozo utabaye mwiza, nshimishijwe n'abantu b'ingenzi nahuye nabo, igihe cyose ndisanga uko byaba bimeze kose, ibyo ni ibintu nzazirikana, ntazigera nibagirwa na rimwe'.

    Djihad Bizimana yari yageze muri iyi kipe mu 2018, yakoreshejwe mu myaka ibiri ya mbere aho wasangaga ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, ariko nyuma y'uko abatoza bagiye bahinduranywa muri iyi kipe byatumye urwego rwe rusubira hasi, abura amahirwe yo kubanza mu kibuga yewe ntiyagaragara no muri 18 bemewe kuri buri mukino.

    Umwaka wa nyuma muri Beveren ntabwo woroheye Djihad kuko atigeze akina umukino n'umwe ndetse urwego rwe rusubira hasi bigaragarira buri wese, kugeza n'ubwo yitabajwe mu Amavubi ku mukino u Rwanda rwakinnye na Cap-Vert, atanga umusaruro uri hasi bituma ku yindi nshuro Mashami Vincent atamwitabaza mu ikipe y'igihugu.

    Djihad wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, ntiharamenyekana ikipe agiye kwerekezamo,gusa haravugwa ayo mu Budage, u Bufaransa n'u Bubiligi.

    The post Djihad Bizimana yatandukanye n'ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/djihad-bizimana-yatandukanye-nikipe-ya-waasland-beveren-yo-mu-bubiligi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=djihad-bizimana-yatandukanye-nikipe-ya-waasland-beveren-yo-mu-bubiligi

  • Kaminuza ya Coventry yinjiye mu bufatanye n’Urwego rw’Ubucuruzi n’Ishoramari muri Commonwealth –

    Buri myaka ibiri, mu gihe cy’Inama ya CHOGM ihuza abayobozi bakuru b’ibihugu 54 bya Commonwealth, CWEIC, itegura inama ku ruhande igaruka ku iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu bigize uyu muryango, ndetse inakunze gusinyirwamo amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi.

    Kaminuza ya Coventry yinjiye muri ubu bufatanye nyuma y’uko itangaje ko yamaze kwemeranya na Leta y’u Rwanda kuzatangiza Ishami ryayo mu gihugu, rikazaba ari ryo rya mbere ritangijwe n’iyo kaminuza ku Mugabane wa Afurika, rizakurikira andi ari muri Singapore na Dubai.

    Iri Shami ryo mu Rwanda byitezwe ko rizibanda cyane ku bikorwa byo guteza imbere ubushakashatsi ndetse n’ubumenyi mu by’ubucuruzi.

    Intumwa y’Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Coventry, Prof. Mohamed Loufti, yavuze ko Kaminuza akuriye yishimiye kuzafatanya na CWEIC.

    Yagize ati “Twishimiye gukorana na CWEIC. Turi Kaminuza mpuzamahanga kandi turifuza kubishimangira tubinyujije muri CWEIC ndetse n’izindi nzego zifata ibyemezo muri Commonwealth.”

    CWEIC nayo yavuze ko yishimiye kwakira Kaminuza ya Coventry mu bafatanyabikorwa bayo.

    Kaminuza ya Coventry ni imwe mu zikomeye ku rwego rw’Isi, kuko mu myaka itanu ishize, yari muri 15 zihagazeho mu Bwongereza, ku rutonde rukorwa buri mwaka n’ikinyamakuru The Guardian.

    Ishami rya Afurika rya Kaminuza ya Coventry rizatangirira imirimo yaryo mu nyubako ya Kigali Heights iri iruhande rwa Kigali Convention Centre.

    Kaminuza ya Coventry yinjiye mu bufatanye n’Urwego rw’Ubucuruzi n’Ishoramari muri Commonwealth