Category: Uncategorized

  • Abanye-Congo bagera kuri 630 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka rya Nyiragongo (Amafoto) –

    Ibarura rya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Akarere ka Rubavu ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi rigaragaza ko abamaze kugera mu Murenge wa Busasamana bagera kuri 480.

    Aba baturage bahunze imitingito biganjemo abagore n’abana baturutse muri Village Kanyanja, mu gace ka Buhumba muri Congo.

    Nyuma y’uko bakomeje kwiyongera mu Rwanda abari bacumbikiwe mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR Bugarura mu Murenge wa Busasamana, hafashwe icyemezo cyo kubimurira mu kibuga cy’umupira cya Makoro ahateganyijwe kuzajya hakira impunzi mu gihe ikirunga cyarutse.

    Ibi byakozwe kugira ngo abaturage bajye ahantu heza kandi hanini hisanzuye kugira ngo babashe guhabwa ubufasha bw’ibanze ndetse ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, zubahirizwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aho bajyanywe ari ahagenwe mu kwakira abahunze mu gihe cy’ibiza kandi hujuje ibisabwa.

    Ati “Bariya uko ari 484 n’abandi bakomeje kugenda biyongeraho turimo kubimura kuko hariya bari ntabwo hemewe kandi ntihujuje ibisabwa.”

    Yakomeje agira ati “Tubajyanye ku kibuga cya Makoro kuko hemejwe ko ariho hazajya hakira impunzi kandi hanujuje ibisabwa byose kugira ngo bitabweho neza n’abafatanyabikorwa batangiye kuhageza ibisabwa byose.”

    Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu, atangaza ko Abanye-Congo bakomeje kugera mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko mu gihugu cyabo by’umwihariko ibice byegeranye n’u Rwanda bikomeje kwibasirwa n’imitingito.

    Bitewe no kuba iyi mibare igenda yiyongera, kugeza saa Mbili z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, abasaga 630 ni bo bamaze kugera mu Rwanda, bavuye mu Mujyi wa Goma.

    Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Nyuma y’aho iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo rigenjeje make, abaturage batangiye gusubira mu gihugu cyabo mu gitondo cyo ku Cyumweru. Abaganiriye na IGIHE bavuze ko nibagera ku ivuko bagasanga ibintu bikimeze nabi bahita bagaruka mu Rwanda kuko ari iwabo.

    Abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda na bo bari mu bari gufasha izi mpunzi

    Aho bagiye kwimurirwa mu kibuga cya Makoro hubatswe amahema manini bagomba gutuzwamo

    Ubwo biteguraga kwimuka aho bari bacumbikiwe kuri ADEPR Bugarura

    Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ibyo baryamagaho babishyize ku murongo bagiye kwimurirwa ahandi kubera ko bamaze kuba benshi

    Abanye-Congo bakomeje kugera mu Mujyi wa Rubavu ari benshi

    Ingabo z’u Rwanda zabagobotse zibaha ibiribwa

  • Ibintu 6 byagufasha kubaka urukundo rwa Nyarwo #rwanda #RwOT

    Aha buri wese yakwibaza mu by'ukuri ibintu ashobora gukorera cyangwa guha umukunzi we kugira ngo bubake urukundo nyarwo hagati yabo,ibi ni bimwe mu byagufasha mu rukundo rwawe n'umukunzi wawe:

    1.Kuba hafi umukunzi wawe muri byose: Aha iyo tuvuze kuba hafi umukunzi wawe ntibishatse kuvuga kwirirwa umwicaye iruhande uretse ko mwanabonye ako kanya bitababuza,ahubwo hari ibintu byinshi ushobora kumukorere bikamwereka ko muri kumwe nko kumwoherereza ubutumwa bugufi kuri telefoni,igihe ahuye n'ikimubabaza cyangwa n'ikindi kibazo ukamwereka ko bikubabaje cyane kandi ko ugiye kumufasha gushaka igisubizo cyabyo,kumenya uko yaramutse,uko yiriwe yewe nuko yaraye n'ibindi.

    Mu by'ukuri ibi nubikorera umukunzi wawe bizamwereka ko umuzirikana cyane kandi muri byose.

    2. Kumuha cyangwa kumugurira impano umutunguye:
    Bizashimisha cyane umukunzi wawe kumuha impano zitandukanye ndetse n'ikindi kintu cyose wamuha atari icyiteguye.Ibi bizamwereka ko umuzirikana kandi ko umuhoza ku mutima.

    3. Kumukunda wenyine: Abakobwa hafi ya bose ntibashimishwa no kumva ko umukunzi wabo afite abandi bakobwa bakundana,gerageza umukunde wenyine niba ushaka kubaka urukundo nyarwo kandi ruzira ikizinga hagati yawe n'umukunzi wawe kuko ikimushimisha nuko akwiharira wenyine bityo akabaho yumva atuje mu mutima we kandi yumva anyuzwe nawe mu buzima bwe.

    4. Kwita ku muryango we: Aha kandi nituvuga kwita ku muryango we ntitwumve ko ari mu bundi buryo butari ukwereka umukunzi wawe ko uzirikana kandi ko uhoza ku mutima umuryango we.Ibi biramushimisha cyane kandi akumva afite ishema mu
    muryango we biturutse ku gaciro ubaha bigatuma akwimariramo wese.

    Ntitwibagirwe ko ugomba kuzirikana umuryango umukunzi wawe aturukamo haba mu byishimo ndetse no mu gihe cy'akababaro,ibi bizamushimisha bitume nawe akwishimira mu buzima bwe bityo anagukunde bya nyabyo.

    5. Kumugira inama mu byo agiye gukora byose: Burya ngo nta kiza nko kugira umuntu wizera kandi ugisha inama muri byose.Umukunzi wawe azashimishwa nuko agufite nk'umujyanama we mu byo agiye gukora byose bityo kandi nawe ugomba kumwwereka ko umushyigikiye mu byo agiye gukora byose kandi ukanamugira inama zubaka bitewe n'ibyo agiye gukora.

    6. Gusohokana umukunzi wawe: Hari abantu benshi bishuka ko gusohokana abakunzi babo ari iby'abifite nyamara sibyo kuko gusohoka ntibivuze kugira ubushobozi bwinshi kuko icyo waha umukunzi wawe cyose yacyakiriza yombi.Ikindi twumve ko gusohoka atari ugusohokera mu mahoteri,mu tubari cyangwa n'ahandi hantu hakomeye kuko n'ahandi hantu hose hafite ubwiza nyaburanga mwahasohokera yewe hatanabatwara amafaranga.

    Sohokana umukunzi wawe rero mwicare ahantu hatuje hari umutekano bityo muganire mubwirane ibibari ku mitima yanyu. Hari ibintu byinshi byagufasha kubaka urukundo nyarwo hagati yawe n'uwo wihebeye ariko ndagira ngo nkwibutse ko atari amafaranga,ubutunzi bwinshi yewe n'ibindi utekereza ko ari byo byagufasha kuko hari benshi babifite ariko babuze amahoro hagati yabo n'abakunzi babo.

    Amafaranga ndetse n'imitungo myinshi sibyo byaguha ibyishimo Ibi tukubwiye n'ibindi nawe usanzwe uzi nubikorera umukunzi wawe,uzaba wubatse urukundo rutanyeganyezwa hagati yawe nawe kandi uru rukundo ruzabageza ku kintu gikomeye mu buzima bwanyu bityo binabafashe gutegura neza ejo hazaza hanyu nta mbogamizi mufite mu rukundo rwanyu.

    Refe: https://www.elcrema.com

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibintu-6-byagufasha-kubaka-urukundo-rwa-nyarwo

  • NBA yatangije Ishami rishya muri Afurika ku b… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye n'Ishyirahamwe ry'uyu mukino ku isi, FIBA, iyi ikaba ari inshuro ya mbere NBA itangije ishami ryayo hanze y'Umugabane wa Amerika ya Ruguru.

    Mu bandi bafatanyije na NBA harimo abashoramari bafatanyije bayobowe na Babatunde 'Tunde' Folawiyo, Umuyobozi mukuru wa Yinka Folawiyo Group, Helios Fairfax Partners Corporation (HFP), iyobowe na Tope Lawani, ari nawe muyobozi mukuru.

    Lawani na Folawiyo bazafatanya n’Ubuyobozi bw'Inama y'Ubutegetsi ya NBA muri Afurika iyobowe n’umuyobozi mukuru wa NBA muri Afurika, Victor Williams.

    Hazaba kandi harimo Komiseri wa NBA, Adam Silver na Komiseri wungirije wa NBA akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa, Mark Tatum.

    Uretse Ambasaderi wa NBA ku isi akaba n'umushoramari wa NBA muri Afurika Dikembe Mutombo, abandi bashoramari biyongera muri NBA Afurika barimo uwakinnye muri NBA, Luol Deng ukomoka muri Sudani y’Epfo, Grant Hill na Joakim Noah.

    Mu butumwa Lawani yatanze yagize ati 'Nshimishijwe cyane kuba mu itsinda ryumva izi nshingano ku ruhande rwa NBA. Kuzana ubumenyi ku rwego rw’isi hamwe byabaye inzira y'ubucuruzi bw'isi yose. Muri iki ki gihe, intsinzi ntizasobanurwa gusa n'inyungu zishoramari ahubwo kubera ingaruka zirambye mu buzima bw'abaturage bacu. Iyo ni yo ntego yacu.

    'Mu mateka ya Helios, twahuje imari n’ubuhanga ku mpano n'umushinga nyafurika, aya ni amahirwe adasanzwe yo kubikora ku isi ya siporo dufatanya na NBA, Nk’umufatanyabikorwa wiyemeje kandi ufite uburambe mu bucuruzi bukorera muri Afurika yose, turateganya gutanga umusanzu mu buhanga bwacu, guhuza no kumenya ubumenyi ku isoko kugira ngo dushyigikire iterambere rya NBA muri Afurika no ku mugabane wa Afurika'.

    Komiseri wa NBA, Adam Silver yagize ati “Ibyo dutangaje uyu munsi ni umusaruro w'ibyakozwe mu myaka myinshi y'ishoramari ndetse n'ibyakozwe mu guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika no kumenya amahirwe akomeye imbere ya NBA ku mugabane wa Afurika. Twizera ko basketball ishobora guhinduka siporo ya mbere muri Afurika mu myaka icumi iri imbere, kandi ntegereje kuzakorana cyane n’abashoramari bacu kugira ngo iyo ntego igerweho.

    Umuyobozi mukuru wa NBA muri Afurika, Victor Williams yagize ati 'Gushyiraho no gutera inkunga NBA Afurika nk’urwego rwihariye byerekana amateka akomeye ya NBA muri Afurika, imbaraga z’icyerekezo cya NBA cyo kuzamura umukino ku mugabane wa Afurika, ndetse n’ubwitange bukomeye bwakozwe n’abafatanyabikorwa bacu bashya b’indashyikirwa. Ndashaka gushimira ikipe yose ya NBA Afurika iyobowe mu myaka icumi ishize na Amadou Gallo Fall na John Manyo-Plange, ku bikorwa bakoze kugirango bashinge umukino w’umugabane watumye iyi ntambwe ishoboka'.

    Ambasaderi wa NBA ku isi n’umushoramari wa NBA muri Afurika Dikembe Mutombo we yagize ati “Uyu ni umunsi w’amateka kuri basketball muri Afurika, kandi nishimiye kwinjira muri iri tsinda ryihariye ry’abayobozi biyemeje ku mugabane wa Afurika no gukoresha umukino mu kuzamura imibereho y’abantu. Nagize amahirwe kuba mu bakinnyi ba mbere baturutse muri Afurika bagize uruhare muri NBA, kandi kubera ubwitange bw’abo bantu, abandi bakinnyi batabarika bazagira amahirwe yo gukurikiza inzira yanjye mu myaka iri imbere'.

    Mutombo uri mu bashoramari ba NBA muri Afurika

    Mu Rwanda hari kubera irushanwa rya BAL riri gukinwa ku nshuro ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105951/nba-yatangije-ishami-rishya-muri-afurika-ku-bufatanye-nabashoramari-105951.html

  • Perezida Kagame yagaragaje ubufatanye nk’inkingi izatuma Afurika yigobotora ingaruka za Covid-19 –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, mu biganiro byo Kwizihiza Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika, byitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus n’Umuyobozi w’Umuryango Ushinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga (WTO), Dr. Ngozi Okonjo-Iweala.

    Ibi biganiro byateguwe na Banki ya ‘United Bank for Africa Plc’, byanitabiriwe n’Umuyobozi wayo, Tony Onyemaechi Elumelu, akaba ari n’Umuyobozi w’Umuryango ‘The Tony Elumelu Foundation’ ufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kwiteza imbere.

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika yagezweho bikomeye n’ingaruka za Covid-19, by’umwihariko ubukungu bwayo bukaba bwarahungabanye cyane ku buryo hakenewe ubufatanye mu gushaka ibisubizo birimo uburyo bwo gukorera inkingo kuri uyu mugabane.

    Ati “Afurika yazahajwe bikomeye n’icyorezo cya Covid-19 by’umwihariko ubukungu bwayo ndetse n’ingaruka ku mibereho, turi gushaka icyakorwa nk’umugabane ngo twigobotore ingaruka zatewe n’iki kibazo. Ubufatanye nabwo ni ingenzi.”

    Yakomeje agira ati “Nk’urugero turi gukorana nk’Umugabane wa Afurika, turi gukorana n’abafatanyabikorwa badufasha kubaka uruganda rukorera inkingo za Covid-19 ku Mugabane wa Afurika.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari amasomo Afurika ikwiye kuvana ku cyorezo cya Covid-19.

    Ati “Dushobora kwigira kuri iki kibazo mu gushora byinshi ku ngengo y’imari yacu mu rwego rw’ubuvuzi. Inzego z’abikorera zizabigiramo uruhare rukomeye. Iki ntabwo ari cyo cyago cya nyuma Isi ihuye nacyo ndetse ikizakurikiraho gishobora kutazasanga Afurika ititeguye nk’uko byagenze kuri iyi nshuro.”

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kuba Umugabane witunze kandi ufasha abaturage bawo kubona ibyo bifuza by’ibanze, ashimangira ko ikoranabuhanga rizagira uruhare rukomeye muri iryo terambere.

    Yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere ari ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati “Turi kuvuga urubyiruko rwacu, turavuga guhuza ibihugu byacu, byaba binyuze mu Isoko Rusange rwa Afurika twashyizeho hanyuma bikatubyarira umusaruro ku nganda nto n’iziciriritse ndetse n’inganda nini, kandi urujya n’uruza rw’abantu [n’ibicuruzwa rukiyongera].”

    Perezida Kagame yavuze ko icyo Afurika ikeneye kuri ubu ari ugukora ishoramari mu rwego rw’ubuzima kuko ruzaba imbarutso y’iterambere uyu mugabane wifuza kugeraho.

    Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye buzatuma Afurika yigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19

  • Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka rya Nyiragongo (Amafoto) –

    Ibarura rya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Akarere ka Rubavu ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi rigaragaza ko abamaze kugera mu Murenge wa Busasamana bagera kuri 480.

    Aba baturage bahunze imitingito biganjemo abagore n’abana baturutse muri Village Kanyanja, mu gace ka Buhumba muri Congo.

    Nyuma y’uko bakomeje kwiyongera mu Rwanda abari bacumbikiwe mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR Bugarura mu Murenge wa Busasamana, hafashwe icyemezo cyo kubimurira mu kibuga cy’umupira cya Makoro ahateganyijwe kuzajya hakira impunzi mu gihe ikirunga cyarutse.

    Ibi byakozwe kugira ngo abaturage bajye ahantu heza kandi hanini hisanzuye kugira ngo babashe guhabwa ubufasha bw’ibanze ndetse ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, zubahirizwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aho bajyanywe ari ahagenwe mu kwakira abahunze mu gihe cy’ibiza kandi hujuje ibisabwa.

    Ati “Bariya uko ari 484 n’abandi bakomeje kugenda biyongeraho turimo kubimura kuko hariya bari ntabwo hemewe kandi ntihujuje ibisabwa.”

    Yakomeje agira ati “Tubajyanye ku kibuga cya Makoro kuko hemejwe ko ariho hazajya hakira impunzi kandi hanujuje ibisabwa byose kugira ngo bitabweho neza n’abafatanyabikorwa batangiye kuhageza ibisabwa byose.”

    Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu, atangaza ko Abanye-Congo bakomeje kugera mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko mu gihugu cyabo by’umwihariko ibice byegeranye n’u Rwanda bikomeje kwibasirwa n’imitingito.

    Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Nyuma y’aho iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo rigenjeje make, abaturage batangiye gusubira mu gihugu cyabo mu gitondo cyo ku Cyumweru. Abaganiriye na IGIHE bavuze ko nibagera ku ivuko bagasanga ibintu bikimeze nabi bahita bagaruka mu Rwanda kuko ari iwabo.

    Abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda na bo bari mu bari gufasha izi mpunzi

    Aho bagiye kwimurirwa mu kibuga cya Makoro hubatswe amahema manini bagomba gutuzwamo

    Ubwo biteguraga kwimuka aho bari bacumbikiwe kuri ADEPR Bugarura

    Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ibyo baryamagaho babishyize ku murongo bagiye kwimurirwa ahandi kubera ko bamaze kuba benshi

    Abanye-Congo bakomeje kugera mu Mujyi wa Rubavu ari benshi

    Ingabo z’u Rwanda zabagobotse zibaha ibiribwa

  • Perezida Kagame yagaragaje ubufatanye nk'inkingi izatuma Afurika yigobotora ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, mu biganiro byo Kwizihiza Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika, byitabiriwe n'abarimo Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus n'Umuyobozi w'Umuryango Ushinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga (WTO), Dr. Ngozi Okonjo-Iweala.

    Ibi biganiro byateguwe na Banki ya 'United Bank for Africa Plc', byanitabiriwe n'Umuyobozi wayo, Tony Onyemaechi Elumelu, akaba ari n'Umuyobozi w'Umuryango 'The Tony Elumelu Foundation' ufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kwiteza imbere.

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika yagezweho bikomeye n'ingaruka za Covid-19, by'umwihariko ubukungu bwayo bukaba bwarahungabanye cyane ku buryo hakenewe ubufatanye mu gushaka ibisubizo birimo uburyo bwo gukorera inkingo kuri uyu mugabane.

    Ati 'Afurika yazahajwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19 by'umwihariko ubukungu bwayo ndetse n'ingaruka ku mibereho, turi gushaka icyakorwa nk'umugabane ngo twigobotore ingaruka zatewe n'iki kibazo. Ubufatanye nabwo ni ingenzi.'

    Yakomeje agira ati 'Nk'urugero turi gukorana nk'Umugabane wa Afurika, turi gukorana n'abafatanyabikorwa badufasha kubaka uruganda rukorera inkingo za Covid-19 ku Mugabane wa Afurika.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari amasomo Afurika ikwiye kuvana ku cyorezo cya Covid-19.

    Ati 'Dushobora kwigira kuri iki kibazo mu gushora byinshi ku ngengo y'imari yacu mu rwego rw'ubuvuzi. Inzego z'abikorera zizabigiramo uruhare rukomeye. Iki ntabwo ari cyo cyago cya nyuma Isi ihuye nacyo ndetse ikizakurikiraho gishobora kutazasanga Afurika ititeguye nk'uko byagenze kuri iyi nshuro.'

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kuba Umugabane witunze kandi ufasha abaturage bawo kubona ibyo bifuza by'ibanze, ashimangira ko ikoranabuhanga rizagira uruhare rukomeye muri iryo terambere.

    Yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe y'iterambere ari ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati 'Turi kuvuga urubyiruko rwacu, turavuga guhuza ibihugu byacu, byaba binyuze mu Isoko Rusange rwa Afurika twashyizeho hanyuma bikatubyarira umusaruro ku nganda nto n'iziciriritse ndetse n'inganda nini, kandi urujya n'uruza rw'abantu [n'ibicuruzwa rukiyongera].'

    Perezida Kagame yavuze ko icyo Afurika ikeneye kuri ubu ari ugukora ishoramari mu rwego rw'ubuzima kuko ruzaba imbarutso y'iterambere uyu mugabane wifuza kugeraho.

    Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye buzatuma Afurika yigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ubufatanye-nk-inkingi-izatuma-afurika-yigobotora

  • Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z'iruka rya Nyiragongo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibarura rya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Akarere ka Rubavu ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi rigaragaza ko abamaze kugera mu Murenge wa Busasamana bagera kuri 480.

    Aba baturage bahunze imitingito biganjemo abagore n'abana baturutse muri Village Kanyanja, mu gace ka Buhumba muri Congo.

    Nyuma y'uko bakomeje kwiyongera mu Rwanda abari bacumbikiwe mu rusengero rw'Itorero rya ADEPR Bugarura mu Murenge wa Busasamana, hafashwe icyemezo cyo kubimurira mu kibuga cy'umupira cya Makoro ahateganyijwe kuzajya hakira impunzi mu gihe ikirunga cyarutse.

    Ibi byakozwe kugira ngo abaturage bajye ahantu heza kandi hanini hisanzuye kugira ngo babashe guhabwa ubufasha bw'ibanze ndetse ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, zubahirizwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aho bajyanywe ari ahagenwe mu kwakira abahunze mu gihe cy'ibiza kandi hujuje ibisabwa.

    Ati 'Bariya uko ari 484 n'abandi bakomeje kugenda biyongeraho turimo kubimura kuko hariya bari ntabwo hemewe kandi ntihujuje ibisabwa.'

    Yakomeje agira ati 'Tubajyanye ku kibuga cya Makoro kuko hemejwe ko ariho hazajya hakira impunzi kandi hanujuje ibisabwa byose kugira ngo bitabweho neza n'abafatanyabikorwa batangiye kuhageza ibisabwa byose.'

    Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu, atangaza ko Abanye-Congo bakomeje kugera mu Karere ka Rubavu nyuma y'uko mu gihugu cyabo by'umwihariko ibice byegeranye n'u Rwanda bikomeje kwibasirwa n'imitingito.

    Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n'Ebyiri. Abanye-Congo bari hagati y'ibihumbi umunani n'icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Nyuma y'aho iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo rigenjeje make, abaturage batangiye gusubira mu gihugu cyabo mu gitondo cyo ku Cyumweru. Abaganiriye na IGIHE bavuze ko nibagera ku ivuko bagasanga ibintu bikimeze nabi bahita bagaruka mu Rwanda kuko ari iwabo.

    Abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda na bo bari mu bari gufasha izi mpunzi

    Aho bagiye kwimurirwa mu kibuga cya Makoro hubatswe amahema manini bagomba gutuzwamo

    Ubwo biteguraga kwimuka aho bari bacumbikiwe kuri ADEPR Bugarura

    Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z'iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ibyo baryamagaho babishyize ku murongo bagiye kwimurirwa ahandi kubera ko bamaze kuba benshi

    Abanye-Congo bakomeje kugera mu Mujyi wa Rubavu ari benshi

    Ingabo z’u Rwanda zabagobotse zibaha ibiribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanye-congo-bagera-kuri-480-bahungiye-mu-rwanda-kubera-inkurikizi-z-iruka-rya

  • U Rwanda n'u Bufaransa mu kwezi kwa buki; inkundura n'inzigo y'imyaka 27 ku bicaye muri Élysée – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho Umunyarwanda yanyuraga Umufaransa yashoboraga kuhanyuza umuriro, ku Munyarwanda naho bikagenda gutyo kubera inzigo yari hagati y'ibihugu byombi ishingiye ku ruhare icyo gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bakuru b'igihugu bane babanjirije Macron uhereye mu 1994, nta n'umwe wigeze yemera uruhare rw'igihugu cye rwagaragariraga n'ufite ubumuga bwo kutabona, mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abenshi babyirindaga kuko babaga bafite uruhare rutaziguye muri ayo mateka cyangwa se baranywanye n'abanyapolitiki b'u Bufaransa bagize uruhare muri yo.

    Mu 2017 haje Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron, umugabo w'imyaka 43, Jenoside yabaye ari ingimbi y'imyaka 16 yiga mu mashuri yisumbuye.

    Ku bw'amahirwe, Macron yatsinze ntaho abogamiye atsindira ku itike y'ishyaka rye En Marche! ryari rishya mu Bufaransa, ntaho rihuriye n'amashyaka y'aba- Républicains n'aba-Socialiste yasimburanye ku buyobozi bw'icyo gihugu guhera mu myaka ya 1960.

    Macron yazanye amatwara mashya mu bubanyi n'amahanga bw'u Bufaransa, ku ikubitiro asobanukirwa kandi agaragaza ubushake mu kwemera uruhare rw'igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri Mata 2019, yanditse amateka ashyiraho Komisiyo y'inzobere yari iyobowe na Prof Vincent Duclert, ngo icukumbure uruhare rw'icyo gihugu mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Duclert yashyize hanze raporo ya Komisiyo ye muri Werurwe uyu mwaka, agaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mateka yagejeje kuri Jenoside.

    Ni ubwa mbere raporo yakozwe bigizwemo uruhare n'urwego rw'ubuyobozi mu Bufaransa yari yemeye ko icyo gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    U Bufaransa bwatoje Interahamwe, butanga intwaro ku gisirikare cy'u Rwanda haba mbere no mu gihe cya Jenoside, bufasha abakoze Jenoside guhunga n'ibindi.

    Yaruse Mitterand wapfuye atemera ko mu Rwanda habaye Jenoside

    François Maurice Adrien Marie Mitterrand yayoboye u Bufaransa kuva muri Gicurasi 1981 kugeza Gicurasi 1995. Ku butegetsi bwe umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa warasagambye, atanga inkunga y'uburyo wose haba mu iterambere n'ibindi.

    Mitterrand wari mu ishyaka ry'abasosiyaliste yari nk'umubyeyi wa batisimu wa Perezida Habyarimana kuko ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, yamubaye hafi cyane.

    Umugambi wo gutegura Jenoside Mitterrand yawumenye mbere ariko yica amatwi, akomeza gufasha Leta ya Habyarimana. Ibyo na Raporo Duclert ntibica ku ruhande kuko inyandiko z'ibyaberaga mu Rwanda buri mugoroba zamugeragaho.

    Kubera ubufasha bwose yatanze mu gihe cya Jenoside, Mitterrand yarinze apfa mu 1996 ataremera ko mu Rwanda habaye Jenoside ndetse n'ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ntiyigeze abwemera.

    Hashize amezi ane Jenoside ihagaritswe, François Mitterrand yanze gutumira abari abayobozi bashya b'u Rwanda mu nama ya 18 yahuje u Bufaransa n'ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yabereye muri Biarritz.

    Muri iyo nama abanyamakuru babajije Mitterrand icyo avuga kuri Jenoside mu Rwanda, asubiza yumvikanisha ko hatabaye Jenoside imwe.

    Ati 'Muravuga iyihe Jenoside banyakubahwa, muravuga iriya Abahutu bakoreye Abatutsi cyangwa iyo Abatutsi bakoreye Abahutu?'

    Tariki 13 Mutarama 1998, ikinyamakuru The Independent yanditse ko hari ubwo Mitterrand yigeze kuvuga ngo 'Mu bihugu nka kiriya (u Rwanda) Jenoside si ikintu kidasanzwe.'

    Mu magambo atandukanye Mitterrand yagiye avuga ku Rwanda, nta na hamwe yigeze agaragaza kwicuza ku ruhare rw'igihugu cye.

    Jacques Chirac, umwigishwa wa Mitterrand

    Muri Gicurasi 1995, Mitterrand yasimbuwe na Jacques Chirac wo mu ishyaka ry'aba-Républicains. Ku butegetsi bwe bwarangiye mu 2007, aho kuba ubusana umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa bwarushijeho kuwuhuhura.

    Kubana neza n'u Rwanda Chirac byamusabaga kubanza kwemera uruhare rw'igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo ntiyashoboraga kubikora kuko ayo mateka mabi na we yayagizemo uruhare. Uyu mugabo wapfuye mu 2019, yakoranye na Mitterrand amubereye Minisitiri w'intebe kuva mu 1986 kugeza mu 1988.

    Chirac agifata ubutegetsi yahise agaragaza uruhande ariho kuko mu nama yahuje u Bufaransa n'ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa yabereye muri Bénin mu 1995, yanze gutumira u Rwanda ahubwo inama ifungurwa n'umunota wo kwibuka Perezida Habyarimana.

    Kuva mu 1994 kugeza mu 2000, abayobozi batandukanye bo mu bihugu byo hirya no hino bagiye baza mu Rwanda bamwe bagasaba imbabazi zo kuba ntacyo bakoze ngo bahagarike Jenoside. U Bubiligi bwarabikoze, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Loni bose barabikoze ariko nta muyobozi w'u Bufaransa ukomeye wigeze abikora muri iyo myaka.

    Mu 1997 hashyizwe Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko yagombaga gucukumbura uruhare rw'u Bufaransa mu Rwanda. Iyo Komisiyo yayobowe n'umudepite wo mu ishyaka ry'abasosiyaliste rya Mitterrand, Paul Quilès.

    Abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari biteze ko iyo Komisiyo igiye kugaragaza ukuri ku ruhare rw'u Bufaransa mu Rwanda ariko si ko byagenze.

    Raporo y'iyo Komisiyo yasohotse mu Ukuboza 1998 ivuga ko nta ruhare rugaragara u Bufaransa bwabigizemo uretse 'amakosa yo kudashishoza'.

    Hubert Védrine wahoze ari umunyamabanga mukuru wa Perezida Mitterand akaba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga kuva mu 1997 kugeza 2002 ubwo yaganiraga na Komisiyo ya Paul Quilès yavuze ko nta kosa igihugu cye cyakoze mu gufasha Habyarimana.

    Yagize ati 'Kuba Perezida Habyarimana yari Umuhutu ntabwo byari ikibazo kuko Abahutu bagize 80% by'abaturage. Ubwo u Bufaransa bwari gushingira kuki bushyigikira abashaka kumuvanaho?”

    Umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa wari usanzwe ucumbagira wahumiye ku mirari mu 2006 ubwo umucamanza Jean-Louis Bruguière yasohoraga impapuro zita muri yombi abayobozi bakuru b'u Rwanda abashinja kugira uruhare mu ihanurwa ry'indege ya Habyarimana.

    Byarakaje cyane u Rwanda ruhita rucana umubano n'u Bufaransa. Mu 2010 hari amakuru yasohowe na Wikileaks avuga ko Jean-Louis Bruguière mbere yo gusohora izo mpapuro yabanje kubyumvikanaho n'abayobozi barimo Perezida Chirac.

    Sarkozy yimwe amaboko

    Ubutegetsi bwa Nicolas Sarkozy mu 2007 bwaje umubano mubi ukomeje. Sarkozy yagaragaje ubushake bwo gutsura umubano n'u Rwanda ariko abura ubwinyagamburiro dore ko benshi mu bikomerezwa byo kwa Mitterrand byari bikiri mu buyobozi, abandi bavuga rikijyana.

    Sarkozy yakomeje guhanyanyaza, mu 2009 umubano w'ibihugu byombi wongera kubyutswa. Byakurikiwe n'uruzinduko rwa mbere rudasanzwe rwa Perezida w'u Bufaransa mu Rwanda nyuma ya 1994, Sarkozy aza mu Rwanda muri Gashyantare 2010 asura urwibutso rwa Jenoside anemera 'amakosa' igihugu cye cyakoze.

    Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari i Kigali yagize ati 'Ntabwo twaje kwinezeza hano no gukina n'amagambo. Ibyabaye aha ntibikwiriye kandi birahamagarira umuryango mpuzamahanga n'u Bufaransa burimo, gutekereza ku makosa yakozwe yatumye hatabaho gukumira cyangwa guhagarika iki cyaha ndengakamere.'

    Muri Nzeri 2011, Perezida Paul Kagame na we yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Bufaransa, bishimangira ubushake hagati y'ibihugu byombi mu kuzahura umubano.

    François Hollande yahoraga yibombaritse

    Ubutegetsi bwa Sarkozy bwarangiye mu 2012 ibintu bitangiye kujya mu murongo hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa ariko byongera gukonja ubwo yasimburwaga na François Hollande.

    Uyu Hollande yagiye ku butegetsi ku iturufu y'ishyaka ry'abasosiyaliste ari naryo ryari ku butegetsi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga. Birumvikana ko Hollande atari kwimena inda.

    Uyu mugabo iby'u Rwanda n'igihugu cye yabigendeye kure, akajya aruma ahuha. Icyakora mu 2014, urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Capt Simbikangwa Pascal igifungo cy'imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside. Ni urubanza rwa mbere rwari rubereye muri icyo gihugu rurimo ushinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu 2016, ubutabera bw'u Bufaransa bwatangiye gukurikirana Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahoze ari ba burugumesitiri mu gihe cya Jenoside. Bakatiwe burundu kubera ibyaha bya Jenoside.

    Ubundi bushake bwa Hollande bwagaragajwe no gushyira ahagaragara inyandiko z'u Bufaransa zifite aho zihuriye n'u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo izo nyandiko zasohowe ari nke, zagaragaje amakuru y'uburyo icyo gihugu cyagiye gishyigikira Leta yateguraga Jenoside.

    Umubano wakomeje kugenda biguru ntege no mu buryo bwa dipolomasi kuko mu 2015 Michel Flesch wari ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda yasoje igihe cye ariko kugeza n'ubu ntarabona umusimbura, nubwo amakuru yizewe ahari ari uko uruzinduko rwa Macron muri iki cyumweru ruzasiga igihugu cye kibonye ambasaderi mushya mu Rwanda.

    Inyungu kuri Emmanuel Macron mu kubanira neza u Rwanda

    Muri Gicurasi 2018, Perezida Kagame yasuye u Bufaransa aganira na Perezida Macron bemeza kunoza umubano. Mu Ukuboza 2018, abacamanza b'u Bufaransa bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ryari rimaze imyaka 20 rihora ritera umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi.

    Uretse Komisiyo Duclert, u Bufaransa bwanemeje tariki 7 Mata buri mwaka nk'umunsi wihariye wo kwibuka 'Jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Abashoramari bo muri iki gihugu kandi batangiye kubenguka u Rwanda, nk'aho 'Groupe Duval' yashoye miliyoni 69 z'amadolari mu kubaka inyubako zigezweho zitabangamira ibidukikije ku Kimihurura ahahoze Minisiteri y'Ubutabera.

    Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi, Perezida Macron azatangira uruzinduko mu Rwanda ruzasozwa tariki ya 28 Gicurasi 2021. Ni urwa mbere Perezida w'u Bufaransa azaba agiriye mu Rwanda mu myaka icumi ishize, bikagaragaza icyerecyezo cy'ubuyobozi bwe.

    Umusesenguzi muri Politiki, Albert Rudatsimburwa, yabwiye IGIHE ko ibihugu byombi bizungukira mu kugira umubano mwiza.

    Ati 'Kugirana umubano hagati y'ibihugu ni akarusho aho kugira umubano mubi. Nk'ubu u Bufaransa buri mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano. Buriya hari igihe bamwe bashobora kukurwanya, abandi bakakuvugira harimo n'u Bufaransa.'

    Hari bimwe mu bihugu biri muri ako kanama birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byanze kwemeza inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara u Bufaransa bwayemeje ku ikubitiro. Rudatsimburwa avuga ko ari ikimenyetso cyiza n'inyungu ku Rwanda.

    Kuba u Bufaransa burimo benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni andi mahirwe ku Rwanda kuko byakoroha kubakurikirana mu butabera.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byubashywe kandi bitekanye ku mugabane wa Afurika. Ibihugu byinshi byagize ibibazo by'umutekano cyangwa imvururu ku mugabane, feri ya mbere biyifatira i Kigali kugisha inama.

    Rudatsimburwa yavuze ko ibyo u Bufaransa bubibona, bityo ko kubana neza n'u Rwanda ari andi mahirwe yo kwiyegereza ibindi bihugu ku mugabane.

    Ati 'Ishusho u Rwanda rufite abandi banyafurika n'u Bufaransa bamaze kubibona. Gukomeza guhangana n'u Rwanda kandi abandi banyafurika babona ko u Rwanda ari intangarugero mu bintu byinshi byaba ikibazo. Aho guhangana bashaka uko bakorana kuko birabazamura.'

    Ibihugu byinshi bikomeye bibona Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk'ahantu hari inyungu haba mu buryo bwa politiki no mu ishoramari.

    Kuba u Rwanda rubanye neza na Congo ndetse n'ibindi bihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari, nabyo Rudatsimburwa abibona nk'ibyakuruye u Bufaransa.

    Ku bafite impungenge ko u Bufaransa bwaba bwigira nyoni nyinshi ku Rwanda bufite ikindi kigambiriwe, Rudatsimburwa we si ko abibona.

    Ati 'Turi bakuru nta kintu twatinya. Ni ko ubuzima bumeze cyane cyane iyo hajemo politiki. Ibihe birahinduka ni yo politiki, ureba uko byifashe.'

    Perezida François Mitterrand yari inshuti ikomeye ya Habyarimana Juvenal. Aha ni mu 1984 mu ruzinduko mu Rwanda

    Mitterrand yarinze ava ku isi atemera ko hari amakosa igihugu cye cyakoze mu Rwanda

    Mu 1995 ubwo Jacques Chirac yitabiraga inama yahuje ibihugu bikoresha Igifaransa, yabereye muri Benin

    Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kubwa Chirac wari mubi cyane

    Mu 2010 ubwo Sarkozy yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, akemera amakosa igihugu cye cyakoze yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu mwaka wa 2011, Perezida Kagame yasuye u Bufaransa, ruba uruzinduko rwa mbere Perezida w’u Rwanda yari agiriyeyo guhera mu 1994

    François Hollande yari umuntu wamize Politiki y’u Bufaransa isa neza n’iyo Mitterand yari yarimakaje

    Perezida Hollande asuhuza Perezid Kagame mu nama yahuje Afurika n’u Burayi mu 2014

    Emmanuel Macron yakoze ibyo benshi mu bamubanjirije bananiwe byo kwemera no kugaragaza uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Macron yazanye ubushake mu kunoza umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari umaze imyaka myinshi warazambye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-n-u-bufaransa-mu-kwezi-kwa-buki-inkundura-n-inzigo-y-imyaka-27-ku

  • Mu Rwanda humvikanye umutingito wa mbere ukomeye nyuma y'iruka rya Nyiragongo – #rwanda #RwOT

    Agashami k'iki kigo gashinzwe iby'imitingito ni ko kari kugenzura ibipimo byayo mu Rwanda nyuma y'iruka rya Nyiragongo mu mpera z'icyumweru gishize.

    Umutingito waherukaga kumvikana uremereye ni uwari ku kigero cya 5.1 wabaye ku wa 24 Gicurasi 2021, waturutse mu Kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

    Icyo kigo cyavuze ko imitingito yumvikanye hagati ya saa Yine na saa Tanu z'igitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021 yari ku kigero cyo hasi kuko uwari uremereye wageze kuri 4.6.

    Mu bice by'Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by'umwihariko mu Mujyi wa Goma uturiye icyo kirunga ndetse no mu Karere ka Rubavu n'Uburengerazuba bw'u Rwanda muri rusange niho hari kugerwa n'imitingito cyane.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko hari Abanye-Congo bakomeje kuva mu byabo bahungira mu Karere ka Rubavu kubera ubwoba bw'uko imitingito yatuma inzu zibagwira.

    Ku rundi ruhande, imitingito iri kugera mu gihugu hose kuko ku wa 23 Gicurasi n'abo mu Burasirazuba bw'u Rwanda barayumvise. Mu Mujyi wa Kigali n'izindi Ntara ho barayumva buri kanya.

    Mu ipimwa ry'ingano y'uburemere bw'umutingito, abashakashatsi bareba ingufu zagaragaye aho waturutse n'ugutigita kwahabaye mu gihe runaka wamaze uba.

    Umushakashatsi w'Umunyamerika, Charles Richter, mu 1935 yagennye ko ibipimo byayo byajya bibarirwa hagati ya zeru na 10. Uri ku kigero cyo munsi ya 6 ufatwa nk'utaremereye cyane, mu gihe urengejeho uba uremereye. Ibipimo bishyirwa muri magnitude, ubwo niba ari 5.3, mu bushakashatsi handikwa M5.3.

    Magingo aya harabarurwa abantu 20 bahitanywe n'iruka rya Nyiragongo riheruka, abana basaga 170 baburanye n'ababyeyi babo, naho inzu 500 ni zo zimaze kwangirika.

    Umutingito wo muri iki gitondo mu Rwanda wangije inzu ebyiri mu Murenge wa Gisenyi aho mu zasenyutse harimo Akabari kazwi nko kuri 'La Bamba' ndetse n'indi nzu y'ubucuruzi. Hari kandi izindi nzu zagiye zangirika ku buryo bworoheje zirimo n'Umusigiti Mukuru mu Mujyi wa Rubavu.

    Uyu mutingito kandi watumye bimwe mu bigo by'amashuri bisabwa gusohora abana bakava mu nyubako kugira ngo zitaza kuba zagira ikibazo nabo ubuzima bwabo bukajya mu kaga.

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (Minema) yasabye Abaturarwanda gukurikira amakuru no kumva inama bahabwa z'uko bakwiye kwitwara muri ibi bihe imitingito ikomeje.

    Basabwe kujya bakuraho ibintu byose bishobora guteza inkongi, cyane cyane umuriro w'amashanyarazi mu gihe imitingito yumvikanye; igihe umuntu ari muri ascenseurs (ibyuma bizamura/bikamanura abantu mu miturirwa) akavamo byihuse; gufasha abafite intege nke kugera ahatekanye hategereye ikintu gishobora kugwa nk'ibikuta by'inzu, ibiti, n'ibindi; ndetse niba utwaye imodoka urasabwa guhagarara ahatari ibishobora kukugwira, kandi ukirinda guhagarara ku iteme cyangwa ku biraro.

    Imitingito ikomeje kumvikana hirya no hino mu Rwanda nyuma y’iruka rya Nyiragongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-humvikanye-umutingito-wa-mbere-ukomeye-nyuma-y-iruka-rya-nyiragongo

  • Mu Rwanda hadutse indwara y'inkorora n'ibicurane ikomeje gutera impungenge. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bagaragaje impungenge batewe n'iy'indwara bifashishije urubuga rwa Twitter, ndetse bamwe basaba Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse na Ministeri y'Ubuzima gukora ubushakashasti kugira ngo harebwe niba atari ari ikindi cyorezo cyadutse.

    Nathalie Munyampenda usanzwe ari Umuyobozi wa Kepler niwe yatanze igitekerezo avuga ko kuva umwaka watangira nta muntu babana wigeze urwara ibicurane ariko muri iki gihe buri wese mu muryango we yayirwaye.

    Yasubijwe n'abantu benshi bavuga ko bafite ikibazo kimwe, ndetse banagaragaraza ko iyi ndwara iri gufata abana cyane.

    Uwitwa Dollars Kalimba yagize ati 'Nari naraketse ko ari umuryango wanjye wonyine ufite ikibazo cy'inkorora n'ibicurane, iyi ndwara ni njye yatangiriyeho nyuma yo gufata urukingo rwa kabiri rwa Covid-19, ndakorora hafi ukwezi, nyuma bifata n'umwana wanjye ufite amezi atandatu, ibi bintu birakomeye, RBC na Minisante nibadufashe rwose.'

    Undi witwa Mrs Be yagize ati 'Abana nibo iri gufata cyane, ujya kuvuza umwana yakira, akajya ku ishuri akayigarura.'
    Bahati Ngarambe we yavuze ko yari agiye gukura umwana mu ishuri kubera iyi ndwara y'ibicurane n'inkorora. Ati 'Habuze gato ngo umwana mukure mu ishuri, ibimenyetso ni nk'ibya Malaria, umuriro mwinshi, kuruka, n'ibindi.'

    This cold that is going around Kigali is really strong, please take care.

    We haven’t been sick at all in over a year in my home and now everyone has been down for a week and counting.

    — Nathalie Munya (@nathmunya) May 24, 2021

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-hadutse-indwara-yinkorora-nibicurane-ikomeje-gutera-impungenge/