Category: Uncategorized

  • Ambasaderi Ron Adam asanga kurwanya abapfobya Jenoside bikwiye guca mu kwandika – #rwanda #RwOT

    Ibi Ambasaderi Dr Ron Adam yabigarutseho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021 ubwo Mount Kenya University yibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umuhango wari wahurijwe hamwe no kugaragaza umushinga wiswe 'Renewed Memory' ugamije kurwanya ikibi gikorerwa ikiremwamuntu biciye mu gukora amashusho y'ubuhamya bw'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Ambasaderi Adam yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba umusingi mu kurwanya abagipfobya Jenoside, ashima abagize iki gitekerezo cyo gushyiraho umushinga ugamije kubika ubuhamya bw'ibyabaye.

    Yagize ati 'Ivangura, iteshagaciro no gushaka gutsemba ubwoko runaka, ni inkuru ijya kuba imwe. Ibyabaye mu Rwanda no muri Israel, ni iby'agaciro kuvuga ibyabaye, kubisangiza abandi biciye mu buhamya buhari bw'ibyabaye, ndashima iki gitekerezo cyatangijwe cyo kubika ubu buhamya mu rwego rwo kubusangiza abandi, kubika aya makuru bizafasha mu kuyabona kubayakeneye, aya makuru azafasha mu kwigisha abandi bagipfobya.”

    'Dufite gutangira kwandika inkuru zacu, ni ingenzi kuko bizafasha kubika ya makuru, tuzarwanya abahakana n'abapfobya mu kugaragaza ibyabaye, tugaragaza ubuhamya bw'abarokotse'.

    Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango harimo Karasira Venuste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wavuze ko biteye agahinda kuba hari abavuga ko imbarutso ya Jenoside yabaye ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana.

    Karasira yasangije abari bitabiriye uyu muhango ubuhamya bw'uburyo Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zabataye muri ETO -Kicukiro mu gihe bari bizeye ko zizabarinda.

    Ati 'Tariki ya 7 Mata 1994 indege imaze guhanurwa twahungiye muri ETO Kicukiro twizeye ubutabazi kuko hari ingabo z'Umuryango w'Abibumbye, ariko ibyo twari twiteze sibyo twabonye kuko nyuma y'iminsi itatu baradusize barigendera, twari twahahungiye turi benshi, tariki ya 11 Mata twarahavuye ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zimaze kudusiga. Mbifata nko gutsindwa kw'amahanga.”

    Bimenyimana Valens wari uhagarariye Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, yasobanuye uburyo Jenoside itegurwa kugeza ishyizwe mu bikorwa. Yavuze ko bica mu gutesha agaciro ubwoko bumwe, nk'aho Abatutsi bitwaga inyenzi, inzoka n'ibindi.

    Ibi ngo iyo bivuyeho hajyaho kuyitegura no kuyumvisha abantu, bigakurikirwa no kuyishyira mu bikorwa hagaheruka kuyipfobya no kuyihakana.

    Ati 'Abapfobya bavuga ko habaye Jenoside ebyiri, ibi si ukuri kuko Perezida w'u Bufaransa ejo yavuze ikintu cyiza, aho yavuze ko Jenoside ari ikintu ndengakamere nta kintu na kimwe gikwiye kugereranywa nayo, hari abavuga ko habaye Jenoside yakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Congo, ibyo sibyo.'

    Yasabye ko abanyeshuri basoza kaminuza bazajya bafashwa bakandika ku mateka ya Jenoside yaranze u Rwanda.

    Ati “Kaminuza ni urumuri rwa rubanda, dukwiye rero gufasha abanyeshuri ba Kaminuza mu gihe basoza amasomo yabo bakajya bandika amateka y'ukuri mu rwego rwo guhangana n'abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Muri uyu muhango kandi hanamuritswe umushinga uhuriza hamwe abanyeshuri 25 biga itumanaho, aho bazakora video zizafasha mu kubika amateka n'ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umushinga uterwa inkunga na Ambasade ya Israel ku bufatanye na Kaminuza ya Mount Kenya.

    Ambasaderi wa Israel Dr. Ron Adam yanashyikirije impamyabushobozi 'certificate' abanyeshuri bari muri uyu mushinga uzashyira video ya mbere hanze mu minsi mike iri imbere.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam asanga kurwanya abapfobya Jenoside bikwiye guca mu kwandika

    Uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mount Kenya University Rwanda witabiriwe n’abantu bake kubera COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-ron-adam-asanga-kurwanya-abapfobya-jenoside-bikwiye-guca-mu-kwandika

  • Ambasaderi Ron Adam asanga kurwanya abapfobya Jenoside bikwiye guca mu kwandika –

    Ibi Ambasaderi Dr Ron Adam yabigarutseho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021 ubwo Mount Kenya University yibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umuhango wari wahurijwe hamwe no kugaragaza umushinga wiswe “Renewed Memory” ugamije kurwanya ikibi gikorerwa ikiremwamuntu biciye mu gukora amashusho y’ubuhamya bw’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Ambasaderi Adam yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba umusingi mu kurwanya abagipfobya Jenoside, ashima abagize iki gitekerezo cyo gushyiraho umushinga ugamije kubika ubuhamya bw’ibyabaye.

    Yagize ati “Ivangura, iteshagaciro no gushaka gutsemba ubwoko runaka, ni inkuru ijya kuba imwe. Ibyabaye mu Rwanda no muri Israel, ni iby’agaciro kuvuga ibyabaye, kubisangiza abandi biciye mu buhamya buhari bw’ibyabaye, ndashima iki gitekerezo cyatangijwe cyo kubika ubu buhamya mu rwego rwo kubusangiza abandi, kubika aya makuru bizafasha mu kuyabona kubayakeneye, aya makuru azafasha mu kwigisha abandi bagipfobya.”

    “Dufite gutangira kwandika inkuru zacu, ni ingenzi kuko bizafasha kubika ya makuru, tuzarwanya abahakana n’abapfobya mu kugaragaza ibyabaye, tugaragaza ubuhamya bw’abarokotse”.

    Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango harimo Karasira Venuste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wavuze ko biteye agahinda kuba hari abavuga ko imbarutso ya Jenoside yabaye ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.

    Karasira yasangije abari bitabiriye uyu muhango ubuhamya bw’uburyo Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zabataye muri ETO -Kicukiro mu gihe bari bizeye ko zizabarinda.

    Ati “Tariki ya 7 Mata 1994 indege imaze guhanurwa twahungiye muri ETO Kicukiro twizeye ubutabazi kuko hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, ariko ibyo twari twiteze sibyo twabonye kuko nyuma y’iminsi itatu baradusize barigendera, twari twahahungiye turi benshi, tariki ya 11 Mata twarahavuye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze kudusiga. Mbifata nko gutsindwa kw’amahanga.”

    Bimenyimana Valens wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, yasobanuye uburyo Jenoside itegurwa kugeza ishyizwe mu bikorwa. Yavuze ko bica mu gutesha agaciro ubwoko bumwe, nk’aho Abatutsi bitwaga inyenzi, inzoka n’ibindi.

    Ibi ngo iyo bivuyeho hajyaho kuyitegura no kuyumvisha abantu, bigakurikirwa no kuyishyira mu bikorwa hagaheruka kuyipfobya no kuyihakana.

    Ati “Abapfobya bavuga ko habaye Jenoside ebyiri, ibi si ukuri kuko Perezida w’u Bufaransa ejo yavuze ikintu cyiza, aho yavuze ko Jenoside ari ikintu ndengakamere nta kintu na kimwe gikwiye kugereranywa nayo, hari abavuga ko habaye Jenoside yakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Congo, ibyo sibyo.”

    Yasabye ko abanyeshuri basoza kaminuza bazajya bafashwa bakandika ku mateka ya Jenoside yaranze u Rwanda.

    Ati “Kaminuza ni urumuri rwa rubanda, dukwiye rero gufasha abanyeshuri ba Kaminuza mu gihe basoza amasomo yabo bakajya bandika amateka y’ukuri mu rwego rwo guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Muri uyu muhango kandi hanamuritswe umushinga uhuriza hamwe abanyeshuri 25 biga itumanaho, aho bazakora video zizafasha mu kubika amateka n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umushinga uterwa inkunga na Ambasade ya Israel ku bufatanye na Kaminuza ya Mount Kenya.

    Ambasaderi wa Israel Dr. Ron Adam yanashyikirije impamyabushobozi “certificate” abanyeshuri bari muri uyu mushinga uzashyira video ya mbere hanze mu minsi mike iri imbere.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam asanga kurwanya abapfobya Jenoside bikwiye guca mu kwandika

    Uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mount Kenya University Rwanda witabiriwe n’abantu bake kubera COVID-19

  • Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike humvikanye amakuru ko Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda mu Ugushyingo 2017 ko yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano za Mozambike.

    Yafunzwe nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo gukorana n'imitwe y'iterabwoba mu mwaka wa 2014. Akimara gucika gereza, Cassien Ntaamuhanga yashinze ishyaka ryitwa Rwandan Alliance for the National Pact — Abaryankuna, rikorana n'umutwe w'iterabwoba wa RNC ndetse n'urwego rushinzwe iperereza rwa CMI muri Uganda.

    Yagaragaye mu minsi yashize mu gihugu cya Uganda yagiye kugura ibikoresho by'iradiyo rutwitsi ya RNC.

    Akimara gucika Gereza, Cassien Ntamuhanga yakomeje ibikorwa bye: Ni urubanza rw'abantu bagera kuri 28 bafunzwe bazira gushaka gukora ibikorwa by'iterabwoba mu Rwanda harimo n'umunyamakuru Phocas Ndayizera, bose bagaruka kuri Cassien Ntamuhanga ko ariwe wari umuhuzabikorwa w'ibyo bikorwa bibi.

    Ibikorwa by'iterabwoba Ntamuhanga yabitangiye muri 2014 ubwo amakuru yaje kumemyekana ko yashakaga guturitsa ibikorwa bitandukanye harimo icyicaro cya FPR Inkotanyi giherereye Rusororo, ibigega by'ibikomoka kuri Peteroli byo mu Gasyata n'ibindi.

    Ntamuhanga yitwara nk'umwemeramana kugirango ahishe imigambi ye mibisha.

    Cassien Ntamuhanga yavukiye i Jali muri 1982, yiga amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire ya Rwamagana. Nyuma yaje gukomereza muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'itangazamakuru gusa ntiyarangiza umwaka wa nyuma. Amakuru Rushyashya ikura ahizewe, nuko Cassien Ntamuhanga nubwo afite ishyaka rye ari umwizerwa wa Kayumba Nyamwasa ariwe yizeye atuma muri Uganda hamwe na muramu we Frank Ntwali.

    Tariki ya 2 Nzeli 2019, Cassien Ntamuhanga yari muri Uganda aho yakoze inama na Capt Cassien Nshimiyimana Alias Gavana  ari kumwe na Frank Ntwali, Frank Ruhinda (Uva inda imwe na Patrick Karegeya) muri Kampala Serena Hotel aho bateguraga ibikorwa by'iterabwoba mu Rwanda

    Kuva yacika Gereza, Ntamuhanga yakomeje ibikorwa byo gushuka urubyiruko ngo rusange imitwe itandukanye. Ubu ntituramenya niba igihugu cya Mozambike kizamwohereza mu Rwanda. Itangazo ryasohowe n'ishyaka Rwandan Alliance for the National Pact — Abaryankuna, Ntamuhanga ari mu barishinze, rivuga ko yafashwe na polisi ku cyumweru i Maputo muri Mozambique.

    Cassien Ntamuhanga niyoherezwa mu Rwanda azaba abaye undi mutangabuhamya w'imena uzagaragaza uruhare rwa Perezida Museveni wo kudurumbanya umutekano w'u Rwanda, nyuma yo gufatwa kw'abayobozi bakuru ba FDLR aribo La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo bafashwe na Leta ya Kongo bavuye muri Uganda mu nama na RNC yari yitabiriwe na Minisitiri Mateke nk'intumwa ya Perezida Museveni.

    The post Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inkuru-yabaye-impamo-umunyacyaha-cassien-ntamuhanga-watorotse-gereza-mu-rwanda-yafatiwe-i-maputo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inkuru-yabaye-impamo-umunyacyaha-cassien-ntamuhanga-watorotse-gereza-mu-rwanda-yafatiwe-i-maputo

  • Mashami yahamagaye #Amavubi yiganjemo amasura mashya #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y'igihugu ntiharimo abakinnyi ba APR FC bakomeye barimo Imanishimwe Emmanuel na Ombolenga Fitina basanzwe bizerwa na benshi.

    Abakinnyi bashya bahamagawe ni Abakinnyi bashya ni 12 barimo na Kevin Monnet Paquet wongeye guhamagarwa

    Ikipe y'Igihugu Amavubi igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n'Ikipe y'Igihugu ya Central Africa mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'isi u Rwanda rugomba gukina na Mali na Kenya muri Nzeri 2021.

    Iyi mikino ya gicuti iteganyijwe tariki 4 Kamena 2021 ndetse na tariki 7 Kamena 2021 kuri Stade Amahoro.

    Umwiherero w'Ikipe y'Igihugu uzatangira ku cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021 kuri La Palisse Hotel. Mbere yo kwinjira mu mwiherero abagize Ikipe y'Igihugu bose bazapimwa Covid19 maze ku munsi ukurikiraho ''Amavubi Stars'' azakora imyitozo kuri Stade Amahoro. Imyitozo izajya iba rimwe ku munsi.

    Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe

    ABANYEZAMU

    1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC, Kenya)
    2. NDAYISHIMIYE Eric (AS Kigali)
    3. BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway)
    4. NTWARI Fiacre (Marine FC)

    ABUGARIZI

    5. RWATUBYAYE Abdul (Shkupi FK, Macedonia)
    6. NIRISARIKE Salomon (URARTU FC, Armenia)
    7. MANZI Thierry (APR FC)
    8. MUTSINZI Ange (APR FC)
    9. BAYISENGE Emery (AS Kigali)
    10. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
    11. RUKUNDO Dennis (Police FC, Uganda)
    12. ISHIMWE Christian (AS Kigali)
    13. RUTANGA Eric (Police FC)
    14. IRADUKUNDA Eric (Police FC)
    15. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)

    ABO HAGATI

    16. NIYONZIMA Olivier (APR FC)
    17. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
    18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
    19. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze, Belgium)
    20. HAKIZIMANA Muhadjir (AS Kigali)
    21. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
    22. TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
    23. SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

    BA RUTAHIZAMU

    24. NSHUTI Savio Dominique (Police FC)
    25. KWITONDA Alain (BUGESERA FC)
    26. KAGERE Medie (Simba SC, Tanzania)
    27. TWIZERIMANA Onesme (Musanze FC)
    28. TUYISENGE Jacques (APR FC)
    29. IRADUKUNDA Jean Bertrand (Gasogi United)
    30. MUGUNGA Yves (APR FC)
    31. BYIRINGIRO Lague (APR FC)
    32. KEVIN Monnet Paque (St Etienne, France)
    33. MICO Justin (Police FC)
    34. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mashami-yahamagaye-amavubi-yiganjemo-amasura-mashya

  • Ubuzima bwahindutse i Rubavu; Abanye-Congo ibihumbi 14 bahunze (Amafoto na Video) –

    Ushobora kuba wenda usomye iyi nkuru wari usanzwe ukoresha umuhanda Kigali-Rubavu mu modoka rusange cyangwa mu yawe ujya muri gahunda zitandukanye; tekereza kuba muri uyu muhanda nibura mu modoka eshanu zikunyuraho harimo ebyiri zambaye ‘Plaque’ zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uru rujya n’uruza rw’abantu rwakurikiye iruka rya Nyiragongo ryo ku wa 22 Gicurasi 2021. Ni umunsi wabaye uw’icuraburindi ku baturage bo mu Mujyi wa Goma n’utundi tuyituriye.

    Ibyabaye kuri uwo munsi byaciye igikuba abakuze bibuka iby’ejo bundi mu 2002, ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga kigahitana ubuzima bw’abantu 245, abandi ibihumbi 120 kibasiga badafite aho gukinga umusaya.

    Ni byo koko iyagukanze ntijya iba inturo! Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ushize, Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka, icyihutirwaga ku baturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko Umujyi wa Goma cyari ugukiza amagara yabo, benshi bahungira ku muturanyi wabo bise mwiza [u Rwanda], na we abakirana ubwuzu n’urugwiro nk’uko abisanganywe mu muco we.

    Amakamyo ya gisirikare yifashishijwe mu kugeza impunzi aho zagombaga kugezwa

    Nibura kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Abanye-Congo basaga 8.735 ni bo binjiriye ku Mupaka Munini uhuza u Rwanda na RDC [Grande Barrière] binjira mu Rwanda mu gihe abandi 5.100 binjirira kuri Petite Barrière naho 60 binjirira ku mupaka wa Busasamana.

    Iyi mibare IGIHE yahawe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, ikomeza igaragaza kandi ko mu Karere ka Rubavu hari hasanzwe hacumbikiwe Abanye-Congo bagera kuri 600. Aba ni abahageze kuva ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Inshuti nyayo igaragarira mu makuba

    Kuva ku munsi Nyiragongo yarutse, [hari ku wa 22 Gicurasi 2021] Abanye-Congo benshi bahise bihutira gukiza amagara yabo bamwe bahungira mu bindi bice by’igihugu cyabo ariko abenshi bahungira mu Rwanda.

    Ubuvugizi bwa Guverinoma ya Congo bwahise butanga amatangazo hifashishijwe Radio n’ibindi binyamakuru bumenyesha abaturage bayo inzira bashobora kunyuramo bahungira mu Rwanda.

    Bamwe bagiye banyura ahitwa Bujovu-Kabutembo- Rwanda, urugendo rw’ibilometero umunani; Kahembe – Petite Barrière – Gisenyi ho hareshya n’ibilometero bine. Hari kandi Majengo – Sep Congo – Kabutembo- Rwanda n’izindi nzira.

    Mu masaha y’ijoro ubwo aba Banye-Congo binjiraga mu gihugu, bakwiriye Umujyi wa Rubavu. Mu buryo bwo kubacungira umutekano muri ayo masaha, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwihutiye gushaka imodoka zabatwara bose bagahurizwa ahantu hamwe kugira ngo babashe kwitabwaho.

    Abantu bakiriwe ku butaka bw’u Rwanda ari benshi

    Bwakodesheje Coasters zari muri Gare ya Rubavu muri iryo joro, zitambagira Umujyi wose zitwara aba Banye-Congo zikabageza kuri Stade Umuganda aho bitabwagaho. Bahabwaga amazi yo kunywa, ibyo kurya nk’amandazi ndetse n’ibiringiti byo kwifubika.

    Mu gitondo ubwo ikirunga cyari cyamaze kurekera kuruka, izi modoka zifashishijwe mu gucyura aba Banye-Congo by’umwihariko abafite ubumuga, abagore batwite n’abarwayi.

    Abana batari bari kumwe n’ababyeyi babo bo u Rwanda rwashyizeho imodoka zo kubacyura, ziri kuzenguruka Umujyi wose zibashakisha. Abanyarwanda bashimiye urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.

    Nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ariko, hakurikiyeho imitingito yari ikomeye ku ruhande rwa Congo ndetse no mu Rwanda yarahageze ishegesha Akarere ka Rubavu nubwo yageze mu gihugu hose.

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, impunzi nyinshi ziturutse mu Mujyi wa Goma zinjiye mu Rwanda nyuma y’itangazo rya Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, risaba abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu kwirinda ingaruka zaterwa n’irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Yagize ati “Uturere dushobora kugerwaho n’ingaruka ziterwa n’amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga yagera kiramutse kirutse.”

    Yakomeje ati “Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n’inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.”

    Ibi byatumye abaturage bo mu Mujyi wa Goma batangira kuzinga utwangushye bahungira mu bice basabwe na Leta yabo kujyamo, ariko abandi benshi binjira mu Rwanda.

    Imbamutima z’Abanye-Congo bakiranywe yombi!

    Mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kane, Umujyi wa Rubavu wari wuzuye urujya n’uruza rw’abaturage baturutse I Goma no mu bindi bice bya RDC, aho binjiraga mu Rwanda banyuze ku mipaka itatu irimo ibiri isanzwe izwi ya Grande Barrière na Petite Barrière.

    Guhunga ntabwo ari ikintu gisanzwe kuko byabasabye gupakira mu bikapu bimwe mu byo bari batunze, bashyira za matela ku mutwe, ibyo gutekamo n’ibindi bikoresho bishoboka.

    Abari kuba bategereje imodoka zibajyana mu Nkambi ni hano bari kuba bicaye

    Abageraga ku mupaka bakimara kwinjira mu Rwanda, basangaga inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zibategereje zikabaherekeza ndetse imodoka ifite indangururamajwi yagendaga izenguruka mu Mujyi wa Rubavu imenyesha impunzi aho zerekeza.

    Ku mupaka bashyirwaga mu modoka zateguwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, imodoka nini z’Ingabo z’u Rwanda, RDF ndetse n’iza Polisi y’u Rwanda, bakajyanwa kuri Collège de Gisenyi Inyemeramihigo ari naho bahererwaga ubufasha bw’ibanze burimo amazi yo kunywa, ibyo kurya, babapimwa Covid-19 n’ibindi.

    Itsinda ry’abanyamakuru ba IGIHE bari muri iyi Ntara y’Uburengerazuba baganirije bamwe muri aba baturage bagaragaza imbamutima zabo nyuma yo kwakiranwa urugwiro n’Abanyarwanda bari kumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

    Uzamukunda Belyse yagize ati “Hari ubutumwa twahawe na Guverineri butubwira ko abatuye Umujyi wa Goma no mu nkengero zawo bagomba kuba bawuvuyemo, ni yo mpamvu nashatse inzira insubiza i Kinshasa.”

    Uwitwa Uwamahoro Queen wavukiye mu Rwanda ariko nyuma ajya gutura mu Byahi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yagize ati “Batwakiriye neza badupima Covid-19, tumeze neza ariko njye mfite abavandimwe hano mu Rwanda nifuza ko baduha uburenganzira tukabasanga bakaba baducumbikiye.”

    Mawazo Devotha yagize ati “Mu Rwanda batwakiriye neza rwose twarabyishimiye kandi bakomeje kudufasha kuva aho twagereye hano. Ni byiza cyane turashimira ubuyobozi bw’u Rwanda.”

    Mbamba Maliro Christophe yagize ati “Twageze hano baduha bisi ziratujyana. Nta wigeze agira ikibazo cy’umutekano hano mu Rwanda. Batwakiriye neza, ubu tumeze neza turishimye rwose.”

    Umuyobozi w’Umudugudu [Chef de Village] wa Kayanza muri Territoire ya Rutshuru, Ngizwenimana Karyugahawe yagize ati “Twageze hano baratwakira, abavandimwe batuzanira ibiryo ku mashuri aho twari turimo badufata neza tubona n’umuyobozi adufasha gushishikariza abaturage ba hano batuzanira ibyo kurya mbese turara neza.”

    Aba baturage bari kugera mu Rwanda kandi bagapimwa icyorezo cya Covid-19, ku buntu abasanzwe bagifite bakoherezwa mu bigo bigenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo bakitabwaho na Guverinoma y’u Rwanda.

    Uretse abarwayi b’iki cyorezo kandi, abafite izindi ndwara zisanzwe bari kwitabwaho mu buryo bwihariye bakaba bashyirwa mu bitaro cyangwa andi mavuriro ya Leta bagahabwa ubuvuzi bw’ibanze. Ni ibintu byose biri gukorwa na Guverinoma y’u Rwanda, bivuze ko nta kiguzi abari kuvurwa bari gucibwa.

    Umuhanda Rubavu-Kigali, imodoka nyinshi ni izo muri Congo

    Mu basaga ibihumbi 14 bahungiye mu Rwanda harimo abafite ubushobozi aho bageraga mu Karere ka Rubavu bafite imodoka zabo bwite zirimo imiryango yabo n’abandi bashoboraga kubona uko bafasha. Aba bageraga mu Rwanda bakoherezwa ahahoze Inkambi ya Nkamira mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, bagapimwa Covid-19, hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.

    Nyuma y’iminota 20 babaga bamaze kubona ibisubizo, bityo bagahita bahabwa uburenganzira bwo gukomeza bakarenga Akarere ka Rubavu bajya mu bindi bice by’igihugu birimo Umujyi wa Kigali.

    Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kane, habarurwaga nibura abarenga 1182 banyuze kuri iki kigo cya Nkamira, aho bose bapimwe Covid-19, ibipimo bikagaragaza ko harimo batandatu bafite ubwandu bw’iki cyorezo.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira n’abandi bashobora kuza kuko hateguwe ahandi bashyirwa

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Rwagasore Edison yabwiye IGIHE ko abari kuza mu Rwanda bose bari gupimwa abasanganywe Covid-19 bakoherezwa mu bigo bya Kanyinya, Nyarugenge n’ahandi hagenewe kwakira abarwayi b’iki cyorezo.

    Yagize ati “Nubwo baje mu Rwanda mu bihe bya Covid-19 ntabwo twari kunanirwa kubakira, aho icyakozwe ni ugukomeza kugerageza ko ingamba z’ubwirinzi zubahirizwa kuko kugeza ubu turimo kubapima Covid-19, abo dusanze bayifite nubwo ari bake bakoherezwa mu bigo bisanzwe byakira abarwayi b’iki cyorezo mu Rwanda.”

    Abenshi muri aba baturage bageze mu Rwanda bafite imodoka zabo bashaka kujya mu bindi bice by’igihugu [Ni abataracumbikiwe ku Nkambi ya College Inyemeramihigo] bari benshi cyane ku buryo nibura mu muhanda werekeza I Kigali byari bigoye kuri uyu wa Kane kuba wabona imodoka eshanu hatarimo eshatu zifite Plaque yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François yabwiye IGIHE ko izi mpunzi zirenga ibihumbi 14 zamaze kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2021, ariko hari n’abandi bakomeje mu bindi bice by’igihugu.

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kubakira hiyongereyo n’abandi bashibora kuza kuko hateguwe ahandi bashyirwa asaba abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi guhagarika kuwuvamo bawuhunga, kuko haramutse habaye ikibazo babimenyeshwa.

    Ati “Ibihugu byombi binyuze mu murongo watanzwe n’abakuru babyo, Perezida Kagame na mugenzi we, Félix Tshisekedi batanze umurongo w’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byacu, natwe rero iyo ntero yabo niyo twikiriza. Rero dufatanya muri byinshi birimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”

    Yakomeje agira ati “Ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’amakuba bahuye na yo y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo hari abaturage baduhungiyeho turabakira, ubu tumaze kwakira abarenga ibihumbi 14 ariko hari n’abandi bakomeje kuza twiteguye na bo kubakira neza tubaha ubufasha bw’ibanze.”

    Mu bikorwa remezo byashyiriweho impunzi ziri mu Nkambi ya Collège Inyemeramihigo birimo ubwiherero burindwi, amavomero ane, amatara y’umuriro w’amashanyarazi, Poste de Santé n’abaganga 15.

    Ibiribwa bahawe kuri uyu wa 27 Gicurasi birimo umuceri, ifu y’igikoma, amandazi n’ibindi bitandukanye.

    Abakora ubutabazi bw’ibanze bariteguye

    Abahunze bitwazaga ibikoresho by’ibanze bakeneye

    Hifashishwaga indangururamajwi mu kumenyesha uduce impunzi zigomba kuganamo

    Abageze mu Rwanda bafatwa imyirondoro bacyinjira mu gihugu

    Abatunze imodoka nizo bifashisha, bagapakiraho ibikoresho byabo byose nkenerwa

    Abana bari kumwe n’ababyeyi babo bagiye babanza gupimwa COVID-19

    Abantu benshi cyane bahungiye mu Rwanda bavuye i Goma

    Abantu ni benshi mu Nkambi ya College Inyemeramihigo

    Aha ni kuri Grande Barrière. Kuri uyu wa Kane hari abantu benshi bari guturuka muri RDC

    Aha niho bubakiwe shitingi yo kuba barimo mu Nkambi ya College Inyemeramihigo

    Uyu yari afite inyota abanza kwirenza igikombe cy’amazi mu gitondo

    Abahunze ingaruka z’iruka rya Nyiragongo barimo ibyiciro bitandukanye

    Hateguwe uburyo bwo gutwara impunzi zivanwa ku mupaka zijyanwa mu Nkambi

    Ibyo kuraraho Leta y’u Rwanda yarabiteguye

    Imodoka nyinshi cyane z’Abanye-Congo zagaragaye mu muhanda Rubavu-Kigali

    Imodoka za Polisi y’Igihugu nazo zafatanyije n’iza RDF mu gutwara izi mpunzi

    Imodoka za RDF nizo ziri kwifashishwa mu gutwara impunzi

    Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu kugeza impunzi aho zagombaga gufashirizwa

    Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bari i Rubavu bakurikirana uko izi mpunzi zitabwaho

    Aho izi mpunzi ziri haterwa imiti yica udukoko ku buryo zitakwandura indwara iyo ariyo yose

    Kuri Nkamira niho hari gupimirwa Covid-19, uhageze uhasanga imodoka nyinshi z’Abanye-Congo

    Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ku Kibuga cya College Inyemeramihigo hari impunzi zigera mu bihumbi bitanu

    Mu nkambi ya College Inyemeramihigo hashyizwe amavomero

    Abageze mu Rwanda babanzaga gupimwa Covid-19

    Polisi y’u Rwanda iba iri maso igenzura niba umutekano wo mu muhanda wubahirizwa uko bikwiye

    Mu bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo harimo n’abihayimana, bahungiye mu Rwanda

    Uyu twahuriye ku Mupaka akimara kwambuka ageze mu Rwanda, yavuze ko yakiriwe neza

    Mu bahunze iruka ry’ikirunga harimo n’abahunganye n’amatungo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Abafaransa barifuza gushora mu mushinga w’utumodoka tugendera ku migozi mu Rwanda –

    U Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali, ni agace kagizwe n’imisozi myinshi, ku buryo n’ubwo kubakamo imihanda ya kaburimbo bishoboka, bitoroha iyo bigeze mu kubaka imihanda ya gari ya moshi kuko byasaba gusatura imisozi, mu gihe kwagura imihanda isanzwe nabyo bitoroshye kuko imyinshi yubakiweho ku mpande zayo.

    N’ubwo bimeze gutya ariko, uko abatuye Umujyi wa Kigali biyongera, ndetse n’umutungo wabo ukazamuka bityo bagakenera gutunga imodoka, birumvikana ko ikibazo cy’umubyigano wazo kizarushaho kuba ingorabahizi mu myaka iri imbere, ibishobora kugira ingaruka mbi ku buzima rusange bw’uyu murwa n’abawutuyemo.

    Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Umujyi wa Kigali, ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, n’abandi bafatanyabikorwa, batangiye gushaka uburyo bwo koroshya ingendo muri uyu Mujyi binyuze gushyiraho utumodoka tugendera ku migozi, dushobora kuvana abantu mu gice kimwe tukaberekeza mu kindi.

    Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagiriye mu Rwanda, yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi bahagarariye ibigo 15 by’ubucuruzi bifite inkomoko mu Bufaransa, birimo n’ikigo cya Poma, kiri mu bya mbere ku Isi mu gukora utumodoka dutwarwa n’imigozi ndetse no kuzirika imigozi ku misozi ku buryo iyo nzira yo mu kirere ishoboka.

    Aba bashoramari kuri uyu wa Kane bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete, byagarutse ku gusuzuma uburyo bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, byitezwe ko uzaba warangiye bitarenze umwaka wa 2025.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ryavuze ko “Minisitiri Claver Gatete yakiriye itsinda ry’abashoramari b’Abafaransa bagaragaje inyota yo gushora mu mushinga w’utumodoka tugendera ku migozi mu rwego rwo koroshya ingendo [mu Mujyi wa Kigali].”

    Iri tangazo ryavuze ko ibiganiro ku mpande zombi byagarutse ku “Ikorwa, isanwa ndetse n’igenzurwa ry’ibikorwaremezo by’utumodoka tugendera ku migozi.”

    Utu tumodoka tugize umugambi mugari w’Umujyi wa Kigali uzwi nka ‘Generation II’, uzahindura isura y’ingendo mu Mujyi wa Kigali cyane cyane ingendo rusange, binyuze mu kwinjiza ikoranabuhanga mu rwego rw’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ku buryo nk’umugenzi uri ku cyapa ategereje imodoka, ashobora kumenya igihe imugereraho, imyanya iza ifite, amasaha iri bumare mu rugendo n’ibindi nk’ibyo.

    Utumodoka dutwara abantu ku migozi ni umushinga uri kwaguka ku rwego rw’Isi, kuko uru rwego rwari rufite agaciro ka miliyari zirenga 4$ mu mwaka wa 2020, ariko rukazaba rufite agaciro ka miliyari zirenga 7$ mu mwaka wa 2026.

    Uretse gufasha abanyamujyi koroherwa no gukora ingendo, byitezwe ko utu tumodoka tuzafasha mu kuzamura urwego rw’ubukerarugendo, kuko tuzarema ubundi bwoko bw’ubukerarugendo butari bumenyerewe mu Rwanda, buzajya bwereka abantu ubwiza bw’imisozi n’ibibaya by’u Rwanda bari mu kirere. Ubu bwoko bw’ubukerarugendo buteye imbere cyane mu bihugu nk’u Busuwisi na Singapore.

    Iyi nama yahuje abashoramari bo mu Bufaransa ndetse na Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Claver Gatete

    Iri tsinda ry’abashoramari ryari riturutse mu Bufaransa

    Umushinga w’utumodoka tugendera ku migozi waganiriweho

    Byitezwe ko utumodoka tugendera ku migozi tuzaba twatangiye kugenda muri Kigali muri 2025

  • Kevin Monnet Paque na Ngwabije Bryan bakina mu Bufaransa bisanze ku rutonde rw'abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye. #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, MASHAMI Vincent yahamagaye abakinnyi 33 agomba kwifashisha mu mikino ibiri ya gicuti Amavubi Stars agomba gukina n'Ikipe y'Igihugu ya Central Africa.

    Ikipe y'Igihugu Amavubi igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n'Ikipe y'Igihugu ya Central Africa mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'isi u Rwanda rugomba gukina na Mali na Kenya muri Nzeri 2021.

    Iyi mikino ya gicuti iteganyijwe tariki 4 Kamena 2021 ndetse na tariki 7 Kamena 2021 kuri Stade Amahoro.

    Umwiherero w'Ikipe y'Igihugu uzatangira ku cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021 kuri La Palisse Hotel. Mbere yo kwinjira mu mwiherero abagize Ikipe y'Igihugu bose bazapimwa Covid19 maze ku munsi ukurikiraho ''Amavubi Stars'' azakora imyitozo kuri Stade Amahoro. Imyitozo izajya iba rimwe ku munsi.

    Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe:

    Abanyezamu:

    1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC, Kenya)

    2. NDAYISHIMIYE Eric (AS Kigali)

    3. BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway)

    4. NTWARI Fiacre (Marine FC)

     

    Ba myugariro:

     

    5. RWATUBYAYE Abdul (Shkupi FK, Macedonia)

    6. NIRISARIKE Salomon (URARTU FC, Armenia)

    7. MANZI Thierry (APR FC)

    8. MUTSINZI Ange (APR FC)

    9. BAYISENGE Emery (AS Kigali)

    10. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)

    11. RUKUNDO Dennis (Police FC, Uganda)

    12. ISHIMWE Christian (AS Kigali)

    13. RUTANGA Eric (Police FC)

    14. IRADUKUNDA Eric (Police FC)

    15. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)

    Abakina hagati:

    16. NIYONZIMA Olivier (APR FC)

    17. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)

    18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)

    19. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze, Belgium)

    20. HAKIZIMANA Muhadjir (AS Kigali)

    21. MANISHIMWE Djabel (APR FC)

    22. TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)

    23. SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

    Ba rutahizamu:

    24. NSHUTI Savio Dominique (Police FC)

    25. KWITONDA Alain (BUGESERA FC)

    26. KAGERE Medie (Simba SC, Tanzania)

    27. TWIZERIMANA Onesme (Musanze FC)

    28. TUYISENGE Jacques (APR FC)

    29. IRADUKUNDA Jean Bertrand (Gasogi United)

    30. MUGUNGA Yves (APR FC)

    31. BYIRINGIRO Lague (APR FC)

    32. KEVIN Monnet Paque (St Etienne, France)

    33. MICO Justin (Police FC)

    34. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)

    The post Kevin Monnet Paque na Ngwabije Bryan bakina mu Bufaransa bisanze ku rutonde rw'abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kevin-monnet-paque-na-ngwabije-bryan-bakina-mu-bufaransa-bisanze-ku-rutonde-rwabakinnyi-mashami-vincent-yahamagaye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kevin-monnet-paque-na-ngwabije-bryan-bakina-mu-bufaransa-bisanze-ku-rutonde-rwabakinnyi-mashami-vincent-yahamagaye

  • BK yahaye RBC inkunga y'ibikoresho bizifashishwa n'abaganga mu guhangana na COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ni ibikoresho byatangiwe kuri Rwanda Medical Supply ku Kacyiru aho abayobozi batandukanye bahuriye ibi bikoresho bitangwa.

    Hatangwa iyi nkunga, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BK Group, Marc Holtzman, yavuze ko bashimira Leta y'u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame uko yitwaye muri ibi bihe bikomeye Isi irimo.

    Ati 'Ndashimira Perezida Paul Kagame uko yitwaye muri ibi bihe ndetse n'uko abanyarwanda bitaweho byatumye twifuza gutanga inkunga ya miliyoni 10 Frw muri RBC. Ni inkunga nto ariko twizera ko hari ingaruka nziza izagira ku baturage benshi.'

    Harerimana Pie uyobora Rwanda Medical Supply yashimiye BK ku bw'iyi nkunga yari ikenewe muri ibi bihe bitoroheye Isi yose.

    Ati 'Turabyishimiye, ni kimwe mu bikorwa byo gufasha abaturage bacu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Mu by'ukuri twishimiye kugira abantu badushyigikira muri ibi bihe. Turi gukorana na BK kandi ubu bufasha bwari bukenewe. Tuzakomeza gukorana nabo. Mu gihe tuzaba dukeneye amafaranga tuzabagana kuko tunejejwe no gukorana nabo'.

    Dr Gatare Swaibu ukuriye Ishami ry'Ubuvuzi muri RBC, yavuze ko ibi bikoresho bizafasha abaganga kwirinda no gukomeza gukurikirana neza abarwayi.
    Ati ' Ibi ni ibikoresho bikoreshwa mu gihe abaganga bagiye hirya no hino mu gihugu. Yaba guhura n'abarwayi cyangwa kuvana aho bari bari tubajyana mu bitaro.'

    'Ni imyenda bambara iyo bagiye guhura n'abo barwayi cyangwa bagiye gusukura ahantu hari umurwayi wa COVID-19. Ni ibikoresho bizadufasha kwirinda. Iyi nkunga turayishimiye cyane kuko izadufasha mu kwirinda mu gihe turinda n'abaturage.

    Iyi nkunga ifite agaciro ka 10. 000. 000 Frw irimo imyenda 1.250 ifasha abaganga mu bikorwa byo guhangana na COVID-19.

    Nyuma yo gutangwa kw’ibi bikoresho hafashwe ifoto y’urwibutso

    Iyi nkunga ifite agaciro ka 10. 000. 000 Frw irimo imyenda 1.250 ifasha abaganga mu bikorwa byo guhangana na COVID-19

    Hatangwa iyi nkunga Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BK Group, Marc Holtzman, yavuze ko bashimira Leta y'u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame uko bitwaye muri ibi bihe bikomeye Isi irimo

    Harerimana Pie uyobora Rwanda Medical Supply yashimiye BK ku bw'iyi nkunga yari ikenewe muri ibi bihe bitoroheye Isi yose

    Dr Gatare Swaibu ukuriye Ishami ry'Ubuvuzi muri RBC, yavuze ko ibi bikoresho bizafasha abaganga kwirinda no gukomeza gukurikirana neza abarwayi

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-yahaye-rbc-inkunga-y-ibikoresho-bizifashishwa-n-abaganga-mu-guhangana-na

  • Shaddyboo yahinduye umuvuno nyuma y'intsinzi ya @PatriotsBBC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki ya 27 Gicurasi nibwo ikipe ya Patriots BBC yatsinze ikipe ya Ferroviario de Maputo bituma ikatisha ticye yo gukina imikino ya 1/2 mu irushanwa rya BAL 2021 ririmo kubera muri Kigali Arena.

    Mugabe Aristide

    Shaddyboo nk'umwe mu bafana bari bari muri Kigali Arena akaba n'umwe mu bari bari inyuma y'ikipe ya Patriots BBC ihagarariye U Rwanda muri aya marushanwa ya BAL 2021, yasingije Mugabe Aristide, uyu akaba ari kapiteni w'ikipe ya Patriots nyuma yuko uyu musore atanze ibyishimo ku barebaga uyu mukino aho yatsinze amanota 18 wenyine.

    Nyuma y'iki gikorwa, Shaddyboo abinyujije kuri Twitter ye yagaragaje ko ashyigikiye cyane Mugabe Aristide ndetse asaba n'abantu gukurikira ibikorwa bya Mugabe Aristide kuri Twitter ye ariyo @AriMugabe88.

    Shaddyboo ubusanzwe utakurikiranaga umuntu n'umwe kuri Twitter yahinduye umuvuno ahita akurikira Mugabe Aristide, kapiteni wa Patriots BBC. Kuri ubu Shaddyboo akurikira umuntu umwe kuri Twitter ariwe Mugabe Aristide.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yahinduye-umuvuno-nyuma-yintsinzi-ya-patriotsbbc/

  • Abanyekongo bahunze Ikirunga bari mu Rwanda batangiye gutahuka bafashijwe n’imodoka za Gisirikare #rwanda #RwOT

    Aba banyekongo bari bahungiye mu Karere ka Rubavu na ko kamaze iminsi kibasiwe n’imitingito, zatangiye gutaha ku bushake zikaba ziri gufashwa n’imodoka z’Igisirikare cy’u Rwanda.

    Izi modoka nini za RDF ziri gufasha bariya banyekongo gutahuka, zirabatwara zikabageza ku mupaka uhuza u Rwanda n’Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubundi zigahita zambuka.

    Habarwaga Abanyekongo 6 000 bahungiye mu Rwanda kuva ikirunga cya Nyiragongo cyaruka ndetse n’abagiye bahunga imitingito yari ifite imbaraga mu gace baari batuyemo.

    Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi ni bwo hari Abanyekongo benshi bari bahunze umujyi wa Goma ubwo Guverineri w’agateganyo w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Gen. Constant Ndima yari yasabye abatuye igice kimwe cya Goma guhunga kuko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka.

    Bamwe mu batuye muri kiriya gice bahungiye ku Gisenyi mu Rwanda mu gihe abandi bahungiye mu bice binyuranye by’igihugu cyabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyekongo-bahunze-Ikirunga-bari-mu-Rwanda-batangiye-gutahuka-bafashijwe-n-imodoka-za-Gisirikare