Category: Uncategorized

  • Nyaruguru: Abasaga 3000 bavomaga mu Kanyaru bubakiwe umuyoboro w’amazi meza –

    Uwo muyoboro wubatswe mu Kagali ka Kivu ukaba ugeza amazi meza ku baturage basaga 3000 batuye mu ngo zigera ku 187.

    Ubwo abo baturage bashyikirizwaga uwo muyoboro w’amazi meza n’amavomo awushamikiyeho, bavuze ko baruhutse kuvoma amazi mabi kandi bagiye guca ukubiri n’umwanda.

    Kantarama Vélène ati “Mbere y’uko tubona aya mazi twari tugowe cyane kuko twavomaga amazi y’uruzi rumanuka rw’Akanyaru, nta handi hantu twagiraga amazi no mu bishanga wasangaga ari ukunywa ya mazi agenda yireka hagati mu migende. Mu by’ukuri muri uyu mudugudu wa Kivu twari tubayeho nabi nta mazi meza twagiraga.”

    “Byatugiragaho ingaruka zirimo kurwara inzoka, impiswi ugasanga nta n’ubwo dukaraba cyangwa ngo tumese uko bikwiriye ariko ubu ndemeza ko tugiye kugira impinduka ikomeye kubera amazi meza.”

    Habiyambere Jean Damascène we yavuze ko kuva yabaho ari bwo abonye amazi meza aho atuye.

    Ati “Imyaka nabayeho n’abambanjirije twavomaga umugezi w’Akanyaru, ntabwo twari tuzi ko twabona amazi meza niyo mpamvu nshimira ubuyobozi. Icyo tugiye gukora cya mbere ni ukuyabungabunga no kuyitaho kandi tuyakoresha nk’uko bikwiye kuko tuyabonye tuyakeneye.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Collette, yavuze ko abo baturage bari bakeneye amazi meza, abasaba kuyafata neza kugira ngo azabagirire akamaro.

    Ati “Icyo tubasaba ni ugufata neza ibikorwa remezo biba bibasanze, hari robine, ibigega n’imiyoboro icamo amazi, aho hose tubasaba ko babifata neza bakahagirira isuku.”

    Yabasabye kandi kugira isuku muri byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza buzira indwara.

    Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru abaturage bagerwaho n’amazi meza basaga 83%. Muri bo abangana ma 55% bayavoma batarenze metero 500, mu gihe 26.6% bayavoma berenze metero 200.

    Mu mihigo y’umwaka wa 2020/2021, Akarere ka Nyaruguru kari kihaye umuhigo wo kugeza amazi meza ku ngo 231, kugeza ubu bamaze kuyageza ku ngo 235.

    Bishimira amazi meza bahawe kuko bari bayakeneye

    Umuyoboro w’amazi bahawe wubatse mu Kagali ka Kivu ukaba ugeza amazi meza ku baturage basaga 3000 batuye mu ngo zigera ku 187

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Collette, yavuze ko abo batutage bari bakeneye amazi meza hafi yabo

    [email protected]


  • Mu mezi 3 gusa hamwe The Sweet Addicts igizwe… – #rwanda #RwOT

    Ubutetsi ni bumwe mu bugeni bukomatanijwe na siyansi, hari amashuri anyuranye atanga amasomo y'igihe kirekire n’ay'igihe gito, yose ariko agira umwihariko. Ariko usumba iyindi ni ubumenyi bw'abakurikirana abanyeshuri bakurikirana aya masomo (Abarimu). Iyo bigeze ku bikoresho byiza kandi bigezweho birushaho kubera ubwiza mu bundi abitabira aya masomo. Korohereza abitabira amasomo mu kwishyura no kugabanyirizwa ibiciro bikaba agahebuzo.

    Ibi byose Chef Manzi yabitekerejeho atangiza ikigo gitanga amasomo y’igihe gito kitwa The Sweet Addicts mu rwego rwo gutegura amafunguro agezweho akoze mu buryo butera amashyushyu uwayateguriwe ndetse bakaba banategura n’ibinyobwa byiza. 

    Umuntu wese wifuza kuba yagira ubumenyi mu gutegura umutsima w'ibirori (Cake), gutegura Kawa (Barista), gutegura no kuvangavanga imitobe (Juice and smoothies), iki kigo gitanga amahugurwa mu gihe cy'amezi atatu gusa ukaba umaze kuba intyoza na cyane ko gifite abarimu b'inzobere barimo n’abize ku mugabane wa Asia mu gihugu cy'u Buhinde kimwe no mu gihugu cya Mauritius.

    Iyandikishe nonaha udacikwa n’aya mahirwe

    Wifuza kubagana wabasanga mu muturirwa wo mu mujyi wa Kigali witwa La Bonne Adresse muri etaje ya 3. Wanabahamagara cyangwa ukabandikira kuri nimero ya telefone ikurikira: +250788688610. Kwitabira amasomo mu ba mbere biguhesha kandi amahirwe yo kugabanyirizwa 15% y'ikiguzi cy'amasomo (School Fees).

    Muri The Sweet Addicts haba kandi na gahunda y'ibiruhuko idasanzwe aho abakurikirana amasomo iki kigo gitanga, bategurirwa ahantu heza bose bajya kandi bakahagirira ibihe byiza. Wanabasura ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye zirimo Facebook, Instagram na Twitter, aho hose bakaba bitwa The_sweet_addicts.

    Ba uwa mbere mu kugira ubumenyi bwagutunga iteka mu gihe cy'amezi atatu gusa, imiryango irafunguye nta muntu n’umwe uhejwe. Ubutetsi ni umwuga mwiza umaze gukiza abatari bacye ku Isi. Ni akarusho kuba haboneka ibigo bikomeye bifite abakozi b’inzobere nka The Sweet Addicts biyemeje kwigisha abantu ibijyanye no gukora cake n’ibinyobwa bigezweho, gutegura amafunguro meza n’ibindi. Gira ubuzima bwiza ndetse n’ejo hazaza hawe heza hamwe na The Sweet Addicts, bityo ibyari indoto kuri wowe bibe impamo.

    The Sweet Addicts ikigo cyafungue imiryango mu Rwanda mu gufasha abanyarwanda kwiga gutegura amafungura agezweho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106058/mu-mezi-3-gusa-hamwe-the-sweet-addicts-igizwe-nimpuguke-zabyigiye-mu-buhinde-no-muri-mauri-106058.html

  • Nyaruguru: Abasaga 3000 bavomaga mu Kanyaru bubakiwe umuyoboro w'amazi meza – #rwanda #RwOT

    Uwo muyoboro wubatswe mu Kagali ka Kivu ukaba ugeza amazi meza ku baturage basaga 3000 batuye mu ngo zigera ku 187.

    Ubwo abo baturage bashyikirizwaga uwo muyoboro w'amazi meza n'amavomo awushamikiyeho, bavuze ko baruhutse kuvoma amazi mabi kandi bagiye guca ukubiri n'umwanda.

    Kantarama Vélène ati 'Mbere y'uko tubona aya mazi twari tugowe cyane kuko twavomaga amazi y'uruzi rumanuka rw'Akanyaru, nta handi hantu twagiraga amazi no mu bishanga wasangaga ari ukunywa ya mazi agenda yireka hagati mu migende. Mu by'ukuri muri uyu mudugudu wa Kivu twari tubayeho nabi nta mazi meza twagiraga.'

    'Byatugiragaho ingaruka zirimo kurwara inzoka, impiswi ugasanga nta n'ubwo dukaraba cyangwa ngo tumese uko bikwiriye ariko ubu ndemeza ko tugiye kugira impinduka ikomeye kubera amazi meza.'

    Habiyambere Jean Damascène we yavuze ko kuva yabaho ari bwo abonye amazi meza aho atuye.

    Ati 'Imyaka nabayeho n'abambanjirije twavomaga umugezi w'Akanyaru, ntabwo twari tuzi ko twabona amazi meza niyo mpamvu nshimira ubuyobozi. Icyo tugiye gukora cya mbere ni ukuyabungabunga no kuyitaho kandi tuyakoresha nk'uko bikwiye kuko tuyabonye tuyakeneye.'

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Collette, yavuze ko abo baturage bari bakeneye amazi meza, abasaba kuyafata neza kugira ngo azabagirire akamaro.

    Ati 'Icyo tubasaba ni ugufata neza ibikorwa remezo biba bibasanze, hari robine, ibigega n'imiyoboro icamo amazi, aho hose tubasaba ko babifata neza bakahagirira isuku.'

    Yabasabye kandi kugira isuku muri byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza buzira indwara.

    Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru abaturage bagerwaho n'amazi meza basaga 83%. Muri bo abangana ma 55% bayavoma batarenze metero 500, mu gihe 26.6% bayavoma berenze metero 200.

    Mu mihigo y'umwaka wa 2020/2021, Akarere ka Nyaruguru kari kihaye umuhigo wo kugeza amazi meza ku ngo 231, kugeza ubu bamaze kuyageza ku ngo 235.

    Bishimira amazi meza bahawe kuko bari bayakeneye

    Umuyoboro w’amazi bahawe wubatse mu Kagali ka Kivu ukaba ugeza amazi meza ku baturage basaga 3000 batuye mu ngo zigera ku 187

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Collette, yavuze ko abo batutage bari bakeneye amazi meza hafi yabo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abasaga-3000-bavomaga-mu-kanyaru-bubakiwe-umuyoboro-w-amazi-meza

  • Francis Zahabu nyuma y'igihe kinini atagaragara muri Cinema , agiye gukina muri City Maid #rwanda #RwOT

    Francis Zahabu yamenyekanye muri Filime zuruhererekane :Inzozi, Ikigeragezo cy'ubuzima, n'izindi zinyuranye.

    Mumakuru dukesha Igihe yaganiriye n'umukuru wa City maid Misago Wilson uri mu yatanagje ko uduce Francis Zahabu azagaragaramo twamaze gufatwa amashusho hasigaye kudutambutsa kuri televiziyo.

    Uyu mugabo wishimiye kuba agiye kongera kugaragara muri sinema nyarwanda, yavuze ko atari filime gusa kuko agiye no kongera gufungura ubucuruzi bw'imyenda yihangira.

    Francis Zahabu ni umwe mu bahanzi b'imideli bubatse izina muri uru ruganda binyuze mu myenda yise Francis Zahabu Fashions.

    Ati 'Mu minsi mike muramenya ibijyanye n'imideli yanjye mishya. Ngiye kongera gushyira imbaraga mu byo guhanga imideli yanjye izwi nka Francis Zahabu Fashions.'

    Uyu mugabo ari mu ba mbere batangiye gusobanukirwa ibijyanye na Made in Rwanda, umwenda we wa mbere yakoze wanditseho iki kirango yawusohoye mu 2009.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/francis-zahabu-nyuma-y-igihe-kinini-atagaragara-muri-cinema-agiye-gukina-muri

  • Kigali : Abifuza kudidibuza icyongereza mu gihe gito bashyizwe igorora #rwanda #RwOT

    Ni ishuri ryatangiye mu 2017, aho ryigisha ururimi rw’icyongereza abarigana bibanda cyane ku kubafasha kuvugira uru rurimi mu ruhame badategwa, bakabyigishwa mu gihe gito, aho abiga mu mibyizi biga igihe cy’amezi abiri n’igice mu gihe abiga mu mpera z’icyumweru ( Weekend) biga mu gihe cy’amezi ane gusa.

    Usibye kuba 'ICT FOR ALL IN ALL LTD' ifasha abantu kwiga neza icyongereza inigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye, yaba mu bucuruzi, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi, mu myaka ine ishize iri shuri rimaze kwigisha abasaga 200, bize neza Kandi bazi kuvuga icyongereza badategwa nk’uko intego y’iri shuri ibiteganya.

    Bamwe mu bagannye irishuri kuhavoma ubumenyi mu kuvuga icyongereza badategwa bavuga ko baribonyemo ibyo bifuzaga byose, ubu bakaba ari intyoza mu gukoresha, kwandika no kuvuga icyongereza.

    Nduwayezu Emmanuel ni umwe muri bo yagize ati ' Ubusanzwe ndi umunyeshuri, nari mfite gahunda yo kujya kwiga muri Amerika ariko nkagira ikibazo cy’uko ntarinzi kuvuga neza icyongereza kandi kujya kwiga hanze byansabaga gukora ibizamini, aho naziye kwiga muri iri shuri, ubu nzi kuvuga neza icyongereza mu ruhame, kuburyo byamfashije gutsinda neza ikizamini kizatuma njya gukomereza amasomo yanjye hanze, iri shuri ryadufashije kumenya neza icyongereza mu gihe gito gishoboka'

    Umuhire Jolly nawe avuga ko kuva yajya kwiga icyongereza muri 'ICT FOR ALL IN ALL LTD' byamufashije kuzamura ubumenyi mu kuvuga neza icyongereza, kuburyo ubu abasha kukivugira mu ruhame adategwa, ndetse ngo ageze ku rwego nawe yarwigisha abandi

    Ati ' Nagorwaga no kuba natinyuka kuvuga icyongereza kuko cyari gike cyane ntanakizi neza, ariko kuva natangira kwiga muri iri shuri ntewe ishema n’uburyo mvugira mu ruhame icyongereza ntategwa, nagira inama bagenzi banjye cyane urubyiruko kwiga iki cyongereza kuko bitinyura umuntu kandi bikanazamura ubushobozi bw’urukoresha, ubu nanjye nakigisha abandi'.

    Umuyobozi mukuru w’iri shuri Theoneste Uwayezu avuga ko nyuma y’uko ibyiciro byigaga muri iri shuri bisoje amasomo yabo ubu bagiye kongera gutangiza ibindi byiciro mu gihe cya vuba, akangurira abifuza kubagana gutangira kwiyandikisha.

    Yagize ati ' Nyuma y’uko ibyiciro byakurikiranaga aya masomo bayasoje, turateganya kongera kwakira abandi kuwa 7 Kamena 2021, aba ari amagurupe ane, harimo abiga mu mibyizi kuva ku wambere kugeza kuwa gatanu, hari n’abandi biga mu mpera z’icyumweru, mugihe haba hari abifuza kwiga nijoro(evening) nabo twabafasha, amarembo arafunguye ababyifuza twatangiye kubandika'

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu ntego bafite ari ugufasha ababagana gutinyuka kuvuga neza icyongereza badategwa, yaba mu ruhame no murindi tumanaho iryo ariryo ryose.

    Ati ' Intego dufite ni ukuzamura ubushobozi bw’abatugana bwo kuvuga neza icyongereza badategwa, byumwihariko abayobozi,abacuruzi ndetse n’abanyeshuri barangize amashuri y’isumbuye na za kaminuza, yaba kukivuga mu ruhame cyangwa mu bindi biganiro, umuntu watugannye mu gihe cy’amezi ane gusa aba afite ubumenyi buhagije bwo kukivuga neza, dukangurira abantu kutugana uburyo bwose yakwifuzamo kwiga turamworohereza akiga'

    Nyuma y’ibi kandi iri shuri rinigisha abifuza kwiga gusobanura cyangwa guhindura indimi muzindi, nko gusobanura icyongereza mu kinyarwanda n’izindi(Translation), gukosora inyandiko zirimo amakosa(Proof Reading) n’ibindi bijyanye n’abakora ibizamini bitandukanye mu ndimi zitandukanye.

    Ushaka kwiga muri iri shuri anashaka kumenya ibindi bisobanuro wahamagara kuri izi nimero (+250) 788302964.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abifuza-kudidibuza-icyongereza-mu-gihe-gito-bashyizwe-igorora

  • Gasogi United yasinyishije rutahizamu wa Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha Armel Ghislain wakiniraga Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2.

    Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Gasogi United yagize ati” Gasogi united yasinyishije umukinnyi Armel Ghislain Amasezerano y’imyaka 2.”

    Umunya-Cameroun, Armel Ghislain Djimmoé, yageze mu Rwanda muri 2018 aje mu ikipe ya Kiyovu Sports aho yayisinyiye imyaka 2.

    Muri Werurwe 2020, Kiyovu Sports yamusinyishije amasezerano y’umwaka umwe yarangiye uyu mwaka, akaba yamaze gusinyira Gasogi United.

    Muri Nzeri 2020, uyu rutahizamu byavuzwe ko yasinyiye Rayon Sports, ni nyuma y’uko yavuze ko ubwo yari muri Cameroun yongereye iyi kipe amasezerano y’umwaka bumvikana miliyoni 2.6, bamwishyura 1 bemeranywa ko nagera mu Rwanda bazahita bamuha 1.6 yari asigaye ariko ntibayamuhe.

    🔴Official:@gasogiunited have signed Armel Ghislain for a two-year deal.
    Ikipe ya @gasogiunited yasinyishije umukinnyi Armel Ghislain Amasezerano y’imyaka 2.

    Uyu musore asanzwe akinira ikipe ya @SCKiyovuSports pic.twitter.com/fKsLp3xO0F

    — Gasogi United (@gasogiunited) May 28, 2021

    Armel yari amaze imyaka 3 akinira Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yasinyishije-rutahizamu-wa-kiyovu-sports

  • Rotary Club yashyikirije Akarere ka Gasabo inyubako izajya icumbikira abarwayi ba kanseri (Amafoto) –

    Iyi nzu yiswe ‘Rotary House for Cancer Patients’ yatanzweho miliyoni 51 Frw, ifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 25, ikaba yashyikirijwe Akarere ka Gasabo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Virunga, Jwala Vijay Kumar, yavuze ko batekereje kubaka iyi nzu kuko hari abarwayi ba kanseri bajyaga kwivuriza i Kanombe, bakabura ubushobozi bwo kubona aho bacumbika.

    Yagize ati “Ubuvuzi bwa radiotherapy bufata hagati y’ibyumweru bitatu na bitandatu. Hari abazaga badafite aho baguma muri Kigali, badafite ubushobozi bwo kwishyura hotel cyangwa ‘apartment’ ugasanga bari ahantu hadafite isuku bakarwara izindi ndwara.”

    “Rero twatekereje ko twabashakira ahantu heza ho kuba kandi hatekanye mu gihe bari gufata ubuvuzi bwa Radiotherapy [gushiririza igice cya kanseri kirwaye].”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko bishimiye cyane iyi nzu bahawe kuko iyari isanzwe ihari yari ishaje ndetse yarangiritse cyane ku buryo nta kintu cyakorerwamo.

    Inzu yashyikirijwe Akarere ka Gasabo yavuguruwe ku nkunga ya Rotary Club Kigali-Virunga mu rwego rwo gufasha abarwayi kubona aho bazajya baba mu gihe bari kwivuza kanseri i Kanombe.

    Yakomeje ati “Iyi nzu yasaga nabi ishaje, nk’akarere twari tutarabona ubushobozi bwo kuyitunganya ngo ibyazwe umusaruro […] kuba Rotary Club Kigali-Virunga yaratekereje kongera kuyisana kugira ngo izafashe abarwayi ba kanseri ni igikorwa cy’ingenzi cyane, cyadushimishije.”

    Umwali yavuze ko Akarere kazakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo abarwayi bazajya bacumbikirwa muri iyi nzu bitabweho neza, yaba mu buryo bw’ubuvuzi, isuku ndetse no gufashwa kubona ibiribwa.

    Abarwayi bazacumbikirwa muri iyi nzu bazajya bajyanwa i Kanombe bongere bagarurwe, bahabwe aho kuba heza banitabweho byose ku buntu.

    Iyi nzu ya ‘Rotary House for Cancer Patients’ yari ishaje ku buryo kuyisana byari nko kuyubaka bushya, kuko yatwaye imyaka irenga ibiri kugira ngo ibashe kwakira abarwayi.

    Rotary Club Kigali-Virunga yubatse iyi nzu ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye barimo Ibitaro bya Kibagabaga, ibya Gisirikare bya Kanombe, imiryango idaharanira inyungu yo mu Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ambasade ya Amerika mu Rwanda n’abandi.

    Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z’ibyorezo zirimo nk’imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

    Mu Rwanda, Rotary igizwe na clubs esheshatu zirimo Rotary Club Kigali Doyen, Mont Jali, Musanze, Butare, Gasabo na Kigali-Virunga ibarizwamo abanyamuryango 35.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Virunga, Jwala Vijay Kumar, yavuze ko batekereje kubaka iyi nzu kuko hari abarwayi ba kanseri bajyaga kwivuriza i Kanombe, bakabura ubushobozi bwo kubona aho bacumbika.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko bishimiye cyane iyi nzu bahawe kuko iyari isanzwe ihari yari ishaje

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman ni umwe mu banyamuryango ba Rotary Club

    Umuyobozi wa Rotary Club y’u Rwanda, Rugera Jeannette, ageza ubutumwa ku bitabiriye iki gikorwa

    Iki ni kimwe mu bitanda bizajya byifashishwa n’abarwayi babuze uburyo bwo gucumbika

    Inzu yatanzwe irimo ibyangombwa byose

    Iyi nzu yubatswe bigizwemo uruhare n’abaterankunga batandukanye

    Iyi nzu yuzuye itwaye miliyoni 51 Frw

    Akarere ka Gasabo gashyikirizwa inzu

    Amafoto: Mucyo Jean Regis


  • Impunzi z’Abanye-Congo zahunze iruka rya Nyiragongo zatangiye gutaha (Amafoto) –

    Ni nyuma y’uko kuva ku wa Kana tariki 27 Gicurasi 2021, abaturage barenga ibihumbi 14 bari bahungiye mu Rwanda ndetse n’abandi basaga 600 bakaba bari bamaze kugera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

    Nyuma y’uko amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru agaragaje ko Ikirunga cya Nyiragongo cyamaze gutuza ndetse gishobora kutongera kuruka, abaturage baho batangiye gusubira muri iki gihugu.

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange yavuze ko impamvu bifuza gutaha ari uko guhera kuri uyu wa Kane, imitingito yari yabaye nk’aho ihagarara mu gihugu cyabo bityo bakaba bari bifuje kujya iwabo kureba uko bimeze.

    Yagize ati “Impamvu bifuza gutaha twese twayibwira, ni uko guhera ejo imitingito isa n’aho yagabanyutse, impuruza yari yabavanye mu ngo zabo yavugaga ko ikirunga gishobora kongera kuruka ariko ukirikije uko bimeze ubu urabona ko nta kintu cyabaye.”

    Yakomeje agira ati “Ubwo rero iteka iyo umuntu yahunze urugo rwe akabona amahoro yagarutse ahita yifuza kurusubiramo.”

    Ku rundi ruhande kandi n’imitingito yari ikomeje kuyogoza Umujyi wa Goma ndetse n’Akarere ka Rubavu yatuje ku buryo nko mu ijoro ryacyeye nta mitingito ikomeye yigeze iba.

    Amakuru aheruka gukusanywa n’inzobere z’ikigo Volcano Observatory (OVG) ku bufatanye n’Impuguke esheshatu z’Abayapani n’Umwongereza umwe nyuma y’isesengura no kugenzura, yerekana ko ikirunga cya Nyiragongo kirimo ubusa, bivuze ko kitazongera kuruka vuba.

    Izi mpuguke zagaragaje ko ibijyanye no kugenda kw’ibikoma by’amahindure nta bikiri kugaragaramo. Ibi bikaba biganisha ku mwanzuro w’uko bishoboka cyane ko ikirunga cya Nyiragongo cyatuje.

    Abanye-Congo barenga ibihumbi 14 bari bahungiye mu Rwanda

    Imodoka za RDF nizo ziri gufasha aba baturage gusubira iwabo

    Aha bari bari kwinjira mu modoka basubiye mu gihugu cyabo

    Imodoka z’ingabo z’u Rwanda nizo zifashishijwe mu kugeza ku mupaka abanye-Congo batashye iwabo

    Ku ikubitiro hatashye abanye-Congo 262 bari bari muri Stade Umuganda

    Abaraye muri Stade bahawe ibiribwa

    Mbere yo gutaha babanje kuganirizwa n’ubuyobozi

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yavuze ko abashaka gutaha bose bemerewe

    Aha bashakaga kurira imodoka ya RDF ibageza ku mupaka w’u Rwanda na Congo

  • Rotary Club yashyikirije Akarere ka Gasabo inyubako izajya icumbikira abarwayi ba kanseri (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yiswe 'Rotary House for Cancer Patients' yatanzweho miliyoni 51 Frw, ifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi 25, ikaba yashyikirijwe Akarere ka Gasabo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Virunga, Jwala Vijay Kumar, yavuze ko batekereje kubaka iyi nzu kuko hari abarwayi ba kanseri bajyaga kwivuriza i Kanombe, bakabura ubushobozi bwo kubona aho bacumbika.

    Yagize ati 'Ubuvuzi bwa radiotherapy bufata hagati y'ibyumweru bitatu na bitandatu. Hari abazaga badafite aho baguma muri Kigali, badafite ubushobozi bwo kwishyura hotel cyangwa 'apartment' ugasanga bari ahantu hadafite isuku bakarwara izindi ndwara.'

    'Rero twatekereje ko twabashakira ahantu heza ho kuba kandi hatekanye mu gihe bari gufata ubuvuzi bwa Radiotherapy [gushiririza igice cya kanseri kirwaye].'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko bishimiye cyane iyi nzu bahawe kuko iyari isanzwe ihari yari ishaje ndetse yarangiritse cyane ku buryo nta kintu cyakorerwamo.

    Inzu yashyikirijwe Akarere ka Gasabo yavuguruwe ku nkunga ya Rotary Club Kigali-Virunga mu rwego rwo gufasha abarwayi kubona aho bazajya baba mu gihe bari kwivuza kanseri i Kanombe.

    Yakomeje ati 'Iyi nzu yasaga nabi ishaje, nk'akarere twari tutarabona ubushobozi bwo kuyitunganya ngo ibyazwe umusaruro […] kuba Rotary Club Kigali-Virunga yaratekereje kongera kuyisana kugira ngo izafashe abarwayi ba kanseri ni igikorwa cy'ingenzi cyane, cyadushimishije.'

    Umwali yavuze ko Akarere kazakomeza gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo abarwayi bazajya bacumbikirwa muri iyi nzu bitabweho neza, yaba mu buryo bw'ubuvuzi, isuku ndetse no gufashwa kubona ibiribwa.

    Abarwayi bazacumbikirwa muri iyi nzu bazajya bajyanwa i Kanombe bongere bagarurwe, bahabwe aho kuba heza banitabweho byose ku buntu.

    Iyi nzu ya 'Rotary House for Cancer Patients' yari ishaje ku buryo kuyisana byari nko kuyubaka bushya, kuko yatwaye imyaka irenga ibiri kugira ngo ibashe kwakira abarwayi.

    Rotary Club Kigali-Virunga yubatse iyi nzu ku bufatanye n'abaterankunga batandukanye barimo Ibitaro bya Kibagabaga, ibya Gisirikare bya Kanombe, imiryango idaharanira inyungu yo mu Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ambasade ya Amerika mu Rwanda n'abandi.

    Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo zirimo nk'imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

    Mu Rwanda, Rotary igizwe na clubs esheshatu zirimo Rotary Club Kigali Doyen, Mont Jali, Musanze, Butare, Gasabo na Kigali-Virunga ibarizwamo abanyamuryango 35.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Virunga, Jwala Vijay Kumar, yavuze ko batekereje kubaka iyi nzu kuko hari abarwayi ba kanseri bajyaga kwivuriza i Kanombe, bakabura ubushobozi bwo kubona aho bacumbika.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko bishimiye cyane iyi nzu bahawe kuko iyari isanzwe ihari yari ishaje

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman ni umwe mu banyamuryango ba Rotary Club

    Umuyobozi wa Rotary Club y’u Rwanda, Rugera Jeannette, ageza ubutumwa ku bitabiriye iki gikorwa

    Iki ni kimwe mu bitanda bizajya byifashishwa n’abarwayi babuze uburyo bwo gucumbika

    Inzu yatanzwe irimo ibyangombwa byose

    Iyi nzu yubatswe bigizwemo uruhare n’abaterankunga batandukanye

    Iyi nzu yuzuye itwaye miliyoni 51 Frw

    Akarere ka Gasabo gashyikirizwa inzu

    Amafoto: Mucyo Jean Regis


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-yashyikirije-akarere-ka-gasabo-inyubako-izajya-icumbikira-abarwayi

  • Impunzi z'Abanye-Congo zahunze iruka rya Nyiragongo zatangiye gutaha (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko kuva ku wa Kana tariki 27 Gicurasi 2021, abaturage barenga ibihumbi 14 bari bahungiye mu Rwanda ndetse n'abandi basaga 600 bakaba bari bamaze kugera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

    Nyuma y'uko amakuru aturuka muri Kivu y'Amajyaruguru agaragaje ko Ikirunga cya Nyiragongo cyamaze gutuza ndetse gishobora kutongera kuruka, abaturage baho batangiye gusubira muri iki gihugu.

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange yavuze ko impamvu bifuza gutaha ari uko guhera kuri uyu wa Kane, imitingito yari yabaye nk'aho ihagarara mu gihugu cyabo bityo bakaba bari bifuje kujya iwabo kureba uko bimeze.

    Yagize ati 'Impamvu bifuza gutaha twese twayibwira, ni uko guhera ejo imitingito isa n'aho yagabanyutse, impuruza yari yabavanye mu ngo zabo yavugaga ko ikirunga gishobora kongera kuruka ariko ukirikije uko bimeze ubu urabona ko nta kintu cyabaye.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo rero iteka iyo umuntu yahunze urugo rwe akabona amahoro yagarutse ahita yifuza kurusubiramo.'

    Ku rundi ruhande kandi n'imitingito yari ikomeje kuyogoza Umujyi wa Goma ndetse n'Akarere ka Rubavu yatuje ku buryo nko mu ijoro ryacyeye nta mitingito ikomeye yigeze iba.

    Amakuru aheruka gukusanywa n'inzobere z'ikigo Volcano Observatory (OVG) ku bufatanye n'Impuguke esheshatu z'Abayapani n'Umwongereza umwe nyuma y'isesengura no kugenzura, yerekana ko ikirunga cya Nyiragongo kirimo ubusa, bivuze ko kitazongera kuruka vuba.

    Izi mpuguke zagaragaje ko ibijyanye no kugenda kw'ibikoma by'amahindure nta bikiri kugaragaramo. Ibi bikaba biganisha ku mwanzuro w'uko bishoboka cyane ko ikirunga cya Nyiragongo cyatuje.

    Abanye-Congo barenga ibihumbi 14 bari bahungiye mu Rwanda

    Imodoka za RDF nizo ziri gufasha aba baturage gusubira iwabo

    Aha bari bari kwinjira mu modoka basubiye mu gihugu cyabo

    Imodoka z’ingabo z’u Rwanda nizo zifashishijwe mu kugeza ku mupaka abanye-Congo batashye iwabo

    Ku ikubitiro hatashye abanye-Congo 262 bari bari muri Stade Umuganda

    Abaraye muri Stade bahawe ibiribwa

    Mbere yo gutaha babanje kuganirizwa n’ubuyobozi

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yavuze ko abashaka gutaha bose bemerewe

    Aha bashakaga kurira imodoka ya RDF ibageza ku mupaka w’u Rwanda na Congo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impunzi-z-abanye-congo-zahunze-iruka-rya-nyiragongo-zatangiye-gutahuka