Category: Uncategorized

  • Dore indwara zikomeye ushobora kuba utazi ko zandurira mu gusomana. #rwanda #RwOT

     

    Wowe wari ugiye gusoma iyi nkuru, ndagirango mbanze nkubwire ko iyi nkuru twayikoze tutagamije kubatera ubwoba ahubwo ni ukugirango tubagaragarize ibyago bya hafi uyu muco ushobora gusiga mu bawukunda.

    Sinshidikanya rwose ko gusomana ari ari bumwe mu buryo bwiza bwo kugaragaza amarangamutima ku bakundana, Ariko nanone nababwira ko uyu muco ushobora guteza akaga gakomeye mu gihe hatabayeho ubwirinzi cyangwa ngo bikorannywe isuku ihagihe, Akenshi gusomana habamo guhererekanya amacandwe ashobora no gutera indwara zimwe na zimwe, Nkuko tubikesha ikigo cy'Isi kita ku buzima 'World Health Organization' Mu cyegeranyo cyakozwe kigatangazwa n'urubuga Healthygrove.com

    Reka turebere hamwe zimwe mu ndwara zandurira mu gusomana:

    1.Indwara y'Ishinya

     Iyi ndwara iterwa na bacteria ziva mu macandwe y'umuntu udakora isuku ihagihe mu kanwa ndetse ikaba yahererekanywa mu gihe asomanye n'undi, Akaba yayakira atyo, Birashoboka cyane ko iyi ndwara yakirindwa cyane cyane abakundana bazirikana koza mu kanwa buri uko bafashe amafunguro

    2.Indwara z'ubuhumekero

     Izi ndwara nazo ziterwa n'udukoko twa Bacteria duhererekanyirizwa mu macandwe igihe abasomana harimo udasukura mu kanwa, Nta buvuzi bwihariye kuri izi ndwara usibye kuba ufite umubiri ufite ubudahangarwa, Ibimenyetso by'izi ndwara birimo 'Umuriro, umutwe, kubyimba mw'ijosi ndetse no kuruka.

    3.Rubella

    Iyi ni indwara bakunze kwitirira izina rya 'German measles' iterwa na virus yandurira mu kwitsamura cyangwa gukorora, Ibimenyetso byayo ni Umuriro ndetse n'ubuheri ariko bikabasha gukira mu minsi ibiri cyangwa itatu, iyi ndwara igira urukingo.

    4.Mumps

    Iyi ndwara yakundaga gufata abana cyane, Ariko ubu n'abakuze birashoboka cyane ko yabafata kuko iterwa na virus ihererekanyirizwa mu ma macandwe ndetse no mu mwuka igihe abantu begeranye cyane, Iyi ndwara uyanduye ntahita agaragaza ibimenyetso kuko bishoboka ko byagaragara mu byumweru bibiri nibura, Uwanduye Mumps ashobora kubura appetite, kugira umuriro mwinshi cyangwa mucye, kuribwa n'umutwe, kubabara mu kanwa n'ibindi, Gusa ku bantu bafite ubudahangarwa bw'imibiri yabo iyi ndwara ntikunze kubakanga

    5.Influenza

    Iyi ni indwara yandurira mu dutonyanga tw'amacandwe igihe umwe mu basomana ayifite akoroye, yitsamuye cyangwa avuze, Ibimenyetso bya Influenza ni Umuriro, inkorora, kubabara mu muhogo ndetse n'uburyaryate ku mubiri, Iyi ndwara nayo birashoboka ko yakikiza mu gihe cy'ibyumweru nibura bibiri

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/29/dore-indwara-zikomeye-ushobora-kuba-utazi-ko-zandurira-mu-gusomana/

  • Umukobwa mwiza wagaragaye mu ndirimbo ya Lady Gaga yashyizwe mu kanama nkemurampaka ka Miss Global Beauty Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abategura irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda batangaje abagize akanama nkemurampaka kiganjemo abakobwa bitabiriye amarushanwa y'ubwiza bo hanze y'u Rwanda.

    Aka kanama nkemurampaka karimo Umunya-Autriche, Melanie Gessner wabaye Miss Earth 'Autriche 2019, Umunya-Macedonia Andreja Chiche Valievisk usanzwe ari umufotozi ari nawe uzatoranya Miss Photogenic n'Umunyamerika Nicole Docee wagaragaye mu ndirimbo ya Lady Gaga yitwa 911.

    Harimo kandi umuhanzikazi wo mu Burundi Irene Uwimana Laura wanabaye Miss Globe 2020, Chelsea Fernandez wambitswe ikamba rya Miss Bikini Philippines 2020 na Titania Matekuolava ukomoka muri Nouvelle-Zélande wabaye Miss Earth Tonga 2019.

    Harimo Umurusiyakazi Anastasia Lebediuk wabaye World Next Top Model, Umunya-Peru Andrea Luna ufite ikamba rya Miss Globe 2020, Umunya-Romania Bianca Paduraru ufite ikamba rya Miss Tourism Global 2018 n'andi makamba atandukanye y'ubwiza, Umuhindekazi Dr. Tejaswini Manogna wabaye Miss Earth India 2019 na Barbara Reis ukomoka muri Brésil wabaye Miss Supranational America 2018 .

    Aba bagize akanama nkemurampaka ni 11 bazatanga amanota mu byiciro bine birimo Long Gown Competition ari nabo bazatoranya icyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse n'abazatanga amanota ku munsi wa nyuma.

    Impamvu abazatanga amanota ari 11 ni uko Umurusiyakazi Anastasia Lebediuk wabaye World Next Top Model azatanga amanota ahantu habiri muri Long Gown Competition ndetse no ku munsi wa nyuma.

    Abazatanga amanota y'abagomba kujya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, Long Gown Competition na Talent Competition bose bazaba ari batatu naho abazatanga amanota ku munsi wa nyuma bazaba ari batanu.

    Abakobwa 33 nibo bahatanye muri Miss Global Beauty Rwanda 2021 izasiga hatoranyijwe abakobwa batandukanye bazahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye y'ubwiza hanze. Iri rushanwa riri gutegurwa ku nshuro ya mbere n'Ikigo Embrace Africa.

    Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World mu 2020 uri mu bahagarariye sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda, yavuze ko amarushanwa ari kugana ku musozo kandi ko buri wese mu kanama nkemurampaka bagiye bamuhitamo kubera umwihariko afite.

    Ati 'Gutora bizarangira ku wa 1 Kamena uyu mwaka aho abakobwa batandukanye barimo Miss Photogenic, Miss Populality n'abandi bazaba babonye amakamba bazatangazwa. Abagize akanama nkemurampaka twabatoranyije tugendeye kuri buri wese umwihariko afite.'

    Aba bakobwa nibamara gutangazwa bazategereza umunsi wa nyuma wo gutanga andi makamba arimo azahesha abakobwa amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

    Ndekwe yavuze ko umukobwa uzahiga bagenzi be mu itora ryo kuri internet mu majwi azahita abona itike imugeza mu kindi cyiciro.

    Ijwi rimwe ushaka gutora aryishyura 50 Frw, umuntu akagura amajwi bitewe n'amafaranga afite.

    Kuri ubu abazahagararira u Rwanda bazajya mu marushanwa y'ubwiza arimo Miss Tourism Global rizabera mu Bushimwa, Miss Africa Golden rizabera muri Turikiya, World Top Model, Miss Tourism World na Miss Glamour Faces World.

    Kugeza ubu, Stella Matutina Murekatete niwe uyoboye abandi n'amajwi 7. 455, Gretta Uwacu uri ku mwanya wa kabiri ufite amajwi 7.382, Landrine Gisagara Uwicyeza ufite 7. 210 mu gihe Aisha Uwase wa nyuma afite amajwi 14.

    Aba bakobwa bose uko ari 33 bamaze gutoresha amajwi angana na 48.996 aho bamaze gukoresha 2. 449. 800 Frw.

    Umunyamerika Nicole Docee wagaragaye mu ndirimbo ya Lady Gaga yitwa 911 ari mu kanama nkemurampaka

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-mwiza-wagaragaye-mu-ndirimbo-ya-lady-gaga-yashyizwe-mu-kanama-nkemurampaka-ka-miss-global-beauty-rwanda/

  • Dore ibizakwereka ko umukobwa mukundana ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni byiza ko ukora imibonano mpuzabitsina n'umukunzi wawe mwese mwumva mubishaka kuko bizatuma murushaho kuryoherwa cyane ndetse n'umubano wanyu urusheho kwiyongera cyane.

    Abantu benshi bakunze kwibaza bati ese nzabwirwa niki ko umukunzi wanjye ashaka imibonano mpuzabitsina atabinyeretse cyangwa se atabimbwiye, nyamara hari igihe usanga abishaka no kukurusha gusa kubera intinyi mwese ntimugire icyo mugeraho

    Niba ujya ugira icyifuzo cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n'umukunzi wawe gusa ukagira ubwoba, ni byiza ko ubanza ugasobanukirwa neza amarenga yakwereka ko nawe abishaka

    Ibi ni bimwe mu bintu bigaragaza umukobwa ushaka imibonano mpuzabitsina

    1.Indoro idasanzwe

    Iyo umukobwa ashaka ko muryanama ntago yabikubwira ahubwo, hari uburyo akoresha bwo kukureba icyoroshye ku buryo nawe iyo muhuje amaso uhita wibwira icyo agamije, abahanga babyita Eye Fucking

    2.Uburyo ahumeka ndetse n'uko umutima we urimo gutera

    Ni byiza ko mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina mubanza gukorakorana mu rwego rwo kongera ubushake bw'ibyo mugiye gukora, mu gihe wumvishe umukobwa atangiye guhumeka cyane ndetse n'umutima we ugatera cyane aba ashaka ko muryamana nubwo atabikubwira.

    3.Amagambo ye aba atangaje

    Iyo umukobwa yagize irari ryinshi yumva ashaka ko mubonana aba avuga gake arandaga cyane akanacishamo agaseka, ndetse akanavuga amagambo aryohera amatwi y'abagabo harimo nko gutaka

    4.Arikorakora ndetse akanakora ku musore

    Umukobwa ushaka ko muryamana aba arimo kugukorakora ndetse na we akajya acishamo akikoraho gake gake, ku buryo uhita ubona icyo agamije.

    5.Atangira kukuvuga ibigwi

    Igihe umukobwa yumva ashaka ko muryamana atangira kukureba mu maso cyane, agacishamo agakorakora intoki zawe akakubaza indeshyo yazo cyangwa indeshyo y'ibitugu byawe, ubwo akenshi aba ashaka ko wakuramo umwambaro ukaba wamwereka bimwe mu bice byawe by'umubiri, uramutse ubonye ibi bimenyetso bikubayeho ntakabuza ujye uhita umenya ko ashaka ko muryamana

    Buri mukobwa agira uburyo yerekanamo ko ashaka ko muryamana, harimo abikora ku misatsi, abifata ku kananwa, hari abanyunguta iminwa, ndetse hari n'abaseka cyane.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/dore-ibizakwereka-ko-umukobwa-mukundana-ashaka-ko-mukora-imibonano-mpuzabitsina/

  • Musanze: Hibutswe Abatutsi bo mu Kinigi bageragerejweho Jenoside mbere ya 1994 – #rwanda #RwOT

    Iyahoze ari Komini Kinigi ubu habaye mu Murenge wa Kinigi, niho habereye igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mutarama 1991, bashinjwa kwitwa ibyitso by'Inkotanyi. Umututsi wa mbere yishwe ku itariki 26 yicishijwe amabuye yatewe n'abagore kugeza apfuye biturutse ku itegeko rya Burugumesitiri Gasana wayiyoboraga.

    Ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 , bamwe mu bayirokotse batuye mu Kinigi, mu buhamya bwabo bavuga ko ako gace kahoze ari Komini Kinigi bagafata nk'ahantu habitse amateka y'igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ari ho yatangiriye ubwo Abatutsi bari bahatuye bicwaga urw'agashinyaguro.

    Bavuze ko kuri ubu bishimira intambwe yatewe yo kuba Urwibutso rwaho rwarasakawe ababo baharuhukiye batakinyagirwa nk'uko byari bimeze mbere n'ubwo hagikenewe ko rwubakwa neza.

    Nzamukosha Olive ni umwe muri bo wagize ati” Abacu twibuka baruhukiye hano ni abishwe mu 1991 kandi bishwe bashinyaguriwe. Amateka ya hano arihariye kuko ubuyobozi bw'icyo gihe bwarareberaga ndetse akaba aribwo butanga itegeko ko bicwa, kuri iyi nshuro rero turishimye kuko byibuze aharuhukiye abacu harasakawe ntabwo imibiri ikinyagirirwamo n'ubwo hakwiye kuba hakorwa neza tukagira Urwibutso rubitse abacu n'amateka ya Jenoside dushobora no gusobanurira abanyamahanga badusura nabo bakayasobanukirwa bakadufasha kurwanya abayapfobya bihishe iwabo”

    Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Kinigi, Munyarutete Joseph avuga ko kwicwa kw'Abatutsi bari batuye muri Kinigi byakoranywe ubugome bukabije ndetse ubona ko byari byarateguwe n'ubwo ho yakozwe kare.

    Yagize ati 'Umututsi wa mbere wishwe yitwaga Bagayindiro Ndagijimana Samuel, yishwe kuri 26 Mutarama 1991 biturutse ku itegeko rya Burugumesitiri Gasana, yishwe urw'agashinyaguro kuko ari abagore bamwicishije amabuye mu gihe uwishwe nyuma ari Umubyeyi wanjye witwaga Akumwami wishwe ku itariki 23 Gashyantare 1991. Muri 1994 bari barabamaze abari barasigaye batishwe mu 1991, Inkotanyi zarababohoye zibajyana mu gice zari zarafashe muri Butaro bararusimbuka'.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Kinigi, basaba ababa bazi cyangwa bafite amakuru y'ahaba harajugunywe imibiri kuyatanga kuko ariyo nzira nziza iganisha ku bumwe n'ubwiyunge.

    Mukashyaka Esperance yagize ati ” Kuri ubu n'ubwo Abarokotse ubuzima bugenda butera imbere, turacyafite intimba y'uko hari abazi neza ahantu imibiri y'abacu ijugunywe ariko bakaba bataduha amakuru ngo bashakwe bashyingurwe mu cyubahiro, gushyingura uwawe birakuruhura ndetse ugira n'aho umwibukira, turasaba ababa bafite amakuru kuri iyo mibiri kuyatanga kuko niyo nzira nziza izatugeza ku bumwe n'ubwiyunge”

    Umuyobozi w'Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent yavuze ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo aharuhukiye imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu Kinigi rwubakwe neza kuko bizabafasha kumenyekanisha umwihariko w'amateka yayo cyane cyane nk'aha hakorewe igerageza.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abaturage bo muri iyi Ntara gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati “Ubutumwa dutanga muri iki gihe ni ugukomeza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tunabihanganisha. Abaturage turabasaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagashyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakibonamo ubunyarwanda kurusha kwibona mu moko”.

    Mu gikorwa cyo kwibuka kuri iyi nshuro, haremewe abantu babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bahabwa inka ebyiri bigizwemo uruhare n'abafatanyabikorwa bw'Akarere ka Musanze mu by'amahoteli.

    Mu Rwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinigi, haruhukiyemo imibiri 136 y'abishwe mu gihe k'igeragezwa rya Jenoside. Kuri ubu rumaze gusakarwa ngo iyo mibiri idakomeza kwangirika bikaba biteganyijwe ko muri 2023 ruzaba rwarubatswe neza imibiri igashyirwa ahantu idashobora kwangirika.

    Habanje gukorwa urugendo rwo kwibuka Abatutsi bo mu Kinigi bishwe mu 1991 mu igeragezwa rya Jenoside

    Haremewe abantu babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bahabwa inka ebyiri

    Abitabiriye bunamiye Abatutsi bishwe mu igeragezwa rya Jenoside mu Kinigi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hibutswe-abatutsi-bo-mu-kinigi-bageragerejweho-jenoside-mbere-ya-1994

  • I Rubavu hoherejwe itsinda rigenzura ingaruka za Nyiragongo ku mwuka abantu bahumeka – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021 mu kiganiro Minisiteri y'Ibidukikije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) byagiranye n'itangazamakuru.

    Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc, yavuze ko iruka rya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021 ryagize n'ingaruka ku Rwanda.

    Ati “Ingaruka zo zirahari nyinshi ngira ngo nutazibona arazumva kubera ko ari ibimera, ari inyamaswa ndetse natwe abantu byatugizeho ingaruka zigaragarira Abanyarwanda, Abanye-Congo, murabona abantu bari kuva mu byabo iyo ni ingaruka ya mbere yo kuruka kwa Nyiragongo mu buryo butunguranye.”

    Yakomeje avuga ko uku kwakira abantu benshi bitunguranye bishobora kuba intandaro yo kwangiza ibidukikije bikaza byiyongera ku mwuka wandujwe na Nyiragongo ubwo yarukaga.

    Ati “Turi kwakira impunzi nyinshi z'Abanye-Congo ziza zigana iwacu nubwo turi igihugu gito ariko ntawirukana umuntu uje amusanga, izo ni ingaruka za mbere kubera ko n'aho bari bube bacumbikiwe baribuza gukenera guteka wenda batekeshe inkwi kuko ni ibintu bije bitunguranye, bakoreshe bya biti .”

    “Ikindi kandi n'umwuka duhumeka mu kirere ndatekereza ko muri Rubavu na hano i Kigali umwuka abantu bari guhumeka uratandukanye bitewe n'iriya myuka yatewe no kuruka kwa Nyiragongo.”

    I Rubavu hoherejwe itsinda rigenzura ubuziranenge bw'umwuka

    Minisitiri Mujawamariya yakomeje avuga ko n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyohereje mu Karere ka Rubavu itsinda ry'abantu bazapima ubuziranenge bw'umwuka uri muri aka karere.

    Ati “Hari itsinda ry'abantu bageze mu Karere ka Rubavu ejo rya REMA riri gupima ibinyabutabire byose bigaragara muri uwo mwuka abantu bari guhumeka muri kiriya gice , batangiye gufata ibipimo bimwe na bimwe.”

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, nawe wari muri iki kiganiro yavuze ko amwe mu makuru bamaze kumenya kugeza ubu ari uko hari isambaza zo mu kiyaga cya Kivu zapfuye biturutse ku iruka rya Nyiragongo.

    Ati “Amakuru dufite dukesha itsinda ryacu ryagiye i Rubavu harimo n'umuntu uzi ibijyanye n'ubuzima bw'amafi ni uko hapfuye isambaza zitari nyinshi, ubundi bwoko bw'amafi aba hagati mu mazi ntabwo bwagize ikibazo kubera ko ibikoma by'ikirunga bitigeze bijya mu Kivu, niyo mahirwe twagize.”

    “Kugeza ubu baracyeka ko icyaba cyarishe ayo mafi ari ingaruka zatewe n'iyi mitingito yabaye cyangwa se hari indi myuka yabaye myinshi. Ni izo sambaza gusa kandi nazo ntabwo zabaye nyinshi, zagaragaye ku wa 25 Gicurasu 2021.”

    Amakuru y'ibanze amaze gutangwa n'iri tsinda avuga ko ntacyahindutse cyane mu bipimo by'ibinyabutabire bigize umwuka mwiza abantu bahumeka, uretse ingano y'umukungu yiyongereye biturutse ku mitingito imaze iminsi iba igasenya ibikorwa remezo n'ivumbi ryatumutse ubwo Nyiragongo yarukaga.

    Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka mu 2001 cyongeye kuruka. Iruka ryacyo ryakurikiwe n'imitingito yasenye ibikorwa remezo bitandukanye mi mijyi ya Goma n'iya Rubavu ndetse Abanye-Congo babarirwa mu bihumbi bahungira mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yavuze ko hari isambaza zabonetse mu Kivu zapfuye biturutse ku iruka rya Nyiragongo

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko mu Karere ka Rubavu hoherejwe itsinda rizagenzura ingaruka z’iruka rya Nyiragongo ku mwuka abantu bahumeka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rubavu-hoherejwe-itsinda-rigenzura-ingaruka-za-nyiragongo-ku-mwuka-abantu

  • Liverpool yasinyishije myugariro wo kuyikura mu bibazo imazemo iminsi #rwanda #RwOT

    Liverpool yahuye n'uruva gusenya mu mwaka w'imikino ushize,yatangaje ko yamaze kumvikana n'iyi kipe yo mu Budage igura uyu myugariro wayo Ibrahima Konaté ndetse ngo izamwerekana muri Nyakanga isoko rifunguye ku mugaragaro.

    Umutoza Jurgen Klopp yafashe umwanzuro wo kongera imbaraga mu mutima w'ubwugarizi nyuma y'aho mu mwaka w'imikino ushize yavunikishije abahakina bose barimo Virgil van Dijk, Joe Gomez na Joel Matip.

    Konate yabwiye urubuga rwa Liverpool ati 'Ndishimye cyane kuba ngiye gukinira ikipe ikomeye cyane nka Liverpool.Ni ibintu bishimishije cyane kuri njye n'umuryango wanjye kandi ntegereje guhura na bagenzi banjye bashya tuzakinana,abayobozi,kugira ngo ntangire ubuzima bushya.

    Ubu ndajwe ishinga n'imikino ya European Championships mu batarengeje imyaka 21 mu ikipe y'Ubufaransa ariko nyuma y'iri rushanwa nziko nzerekeza muri imwe mu makipe ya mbere ku isi.Ibyo binteye ibyishimo.'

    Jurgen Klopp nawe yavuze ko yishimiye kuzana myugariro uri ku rwego nk'urwa Konate.Ati 'Ndishimye kuba twongeye mu ikipe umukinnyi ufite ubuhanga nka Konate kandi n'umwe mu bakinnyi maze igihe nkunda kuva natangira kubona ubuhanga bwe mu ikipe ya Sochaux.'

    Klopp yakomeje avuga ko nubwo mu minsi ishize uyu myugariro yagize imvune ariko amwizeye ndetse avuga ko yishimiye akazi Nat, Rhys na Ozan bakoze mu mwaka ushize ubwo bazaga gusimbura ibihangange yagenderagaho.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/liverpool-yasinyishije-myugariro-wo-kuyikura-mu-bibazo-imazemo-iminsi

  • Bizimana Djihad yerekeje mu yindi kipe yo mu Bubiligi #rwanda #RwOT

    KMSK Deinze ni ikipe yazamutse mu cyiciro cya 2, nyuma yo kuba iya mbere mu cya 3 muri 2019-20.KMSK Deinze ni ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, yashinzwe mu 1926.

    Hashize iminsi 4,Bizimana Djihad atandukanye na Waasland-Beveren yagezemo muri 2018, avuye muri APR FC.

    Mu butumwa uyu mukinnyi yashyize kuri Instagram muri iki cyumweru,yagize ati 'Imyaka itatu ishize yaranzwe n'ibihe bivanze, haba umuntu ku giti cye cyangwa kuri twese. Nubwo iherezo atari ryiza, ndashimira abantu bose b'ingenzi twahuye. Buri gihe numvaga nishimiye cyane tutitaye uko ibihe byari bimeze. Kandi ibyo ni ibintu nzakomeza kwishimira kandi ntazibagirwa.'

    Waasland-Beveren yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba iya 17 mu makipe 18 muri uyu mwaka w'imikino wa 2020/21 ndetse ikanatsindwa na Seraing mu mikino ya play-offs.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bizimana-djihad-yerekeje-mu-yindi-kipe-yo-mu-bubiligi

  • Imodoka za RDF ziri gucyura impunzi z'Abanyekongo zibyifuza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Aba banyekongo bahungiye mu Rwanda kuva mu mpera z'icyumweru gishize ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga.

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 27 Gicurasi 2021, impunzi nyinshi ziturutse mu Mujyi wa Goma zinjiye mu Rwanda nyuma y'itangazo rya Guverineri wa Gisirikare w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Lieutenant General Constantin Ndima, risaba abaturage kwimukira mu gace ka Sake mu kwirinda ingaruka zaterwa n'irindi ruka rya Nyiragongo rishobora kubaho.

    Yagize ati 'Uturere dushobora kugerwaho n'ingaruka ziterwa n'amahindure dushobora kurimbuka kubera umuriro, utwo duce ni Majengo, Mabanga Nord, Mabanga Sud, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno na Quartier Les Volcans. Utu duce bigaragara ko ariho hanyura amahindure ikirunga yagera kiramutse kirutse.

    Turasaba rero ko abaturage bakomeza kuba maso kandi bakumva amakuru yatanzwe n'inzego zibishinzwe kuko ibintu bishobora guhinduka vuba. Ibintu birakurikiranwa ku gihe kandi bivugururwa ku gihe.'

    Nibura kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Abanye-Congo basaga 8.735 ni bo binjiriye ku Mupaka Munini uhuza u Rwanda na RDC [Grande Barrière] binjira mu Rwanda mu gihe abandi 5.100 binjirira kuri Petite Barrière naho 60 binjirira ku mupaka wa Busasamana.

    Icyakora hari abakongomani batangiye gutahuka ku bushake ariyo mpamvu amakamyo ya RDF yakoreshejwe mu kubacyura.

    Izi modoka nini za RDF ziri gufasha bariya banyekongo gutahuka, zirabatwara zikabageza ku mupaka uhuza u Rwanda n'Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubundi zigahita zambuka.

    Abatuye i Rubavu baravuga ko agahenge kagarutse kuko n'imitingito yakubitaga buri kanya yagabanutse bityo impunzi zatangiye gutaha ku bushake zikaba ziri gufashwa n'imodoka z'Igisirikare cy'u Rwanda.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/imodoka-za-rdf-ziri-gucyura-impunzi-z-abanyekongo-zibyifuza-amafoto

  • Uganda na Kongo byasinyanye amasezerano y'ubufatanye #rwanda #RwOT

    Leta ya Uganda n'iya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byasinyanye amasezerano yubufatanye mu kubaka imihanda, guteza imbere ubucuruzi ndetse n'ibijyenye no kurinda umutekano.

    Uwo muhango wabereye Entebbe ku ngoro y'umukuru w'igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

    Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike havugwa inkuru y'ukwambuka kw'ingabo za Uganda zijya muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo guhashya inyeshyamba za ADF zimaze imyaka itari mike zifite indiri yazo muri icyo gihugu aho ziva zirwanya ubutegetsi bwa Uganda.

    Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa gatanu na Perezida Museveni ku ruhande rwa Uganda na Christophe Lutundula Ministri w'Ububanyi n'Amahanga ari na we wungirije Ministri w'Intebe ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uganda-na-kongo-byasinyanye-amasezerano-y-ubufatanye

  • Sugira na Kwizera Olivier ntibari mu bakinnyi… – #rwanda #RwOT

    Mu bakinnyi Mashami yahamagaye hagaragaramo amazina mashya akina mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Abakinnyi bashya bahamagawe mu Mavubi barimo umunyezamu Buhake Twizere Clement ukinira ikipe ya Strommen IF yo muri Norvege, na Ntwali Fiacre ukinira Marine FC y'i Rubavu.

    Muri bashya bakina mu bwugarizi bahamagawe, harimo Niyigena Clement wa Rayon Sports, Rukundo Dennis wa Police FC yo muri Uganda na Ngwabije Bryan Clovis.

    Mu bakinnyi bakina mu kibuga hagati Mashami yahamagaye Nishimwe Blaise wa Rayon Sports na Samuel Guelette ukinira RAAL la Louviere yo mu Bubiligi.

    Mu bakina bataha izamu, Mashami yahamagaye Kwitonda Alain wa Bugesera FC, Mugunga Yves wa APR FC, Kevin Monnet Paque wa St Etienne na Rafael York wa AFC Eskilstuna yo muri Sweden.

    Mu bakinnyi bari basanzwe bahamagarwa batagaragaye mu Mavubi kuri iyi nshuro, bayobowe na rutahizamu Sugira Ernest, Abanyezamu barimo Kwizera Olivier na Kimenyi Yves.

    Kuri iyi nshuro Mashami yongeye guhamagara Kevin Monnet Paque witabajwe mu mikino yo gushaka itike ya CAN, ariko ntiyitabira, ubu haribazwa niba azaboneka cyangwa azongera akaryumaho.

    Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru, Amavubi, irateganya gukina imikino ibiri ya gicuti n'ikipe y'igihugu ya Central Afica Republic, mbere yo guhura na Mali mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, mu mukino wa mbere mu itsinda E uzabera i Bamako.

    Niwo mukino wa mbere Amavubi azaba akinnye nyuma yo gusoza imikino yo gushaka itike ya CAN byarangiye baburiye muri Cameroun, nyuma yo kunganyiriza i Yaounde 0-0, bitagize icyo bimarira iyi kipe yasoje ku mwanya wa gatatu mu itsinda inyuma ya Cameroun na Cape Vert zahise zibon itike yo kwitabiri iyi mikino.

    Iyi mikino yombi u Rwanda ruzakina na Central Africa, izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, imiryango ifunze nta muntu wemerewe kuyitabira.

    Umukino wa mbere uzahuza aya makipe uzakinwa tariki ya 04 Kamena, aya makipe yongere kugaruka mu kibuga tariki ya 06 Kamena 2021.

    Intego y'iyi mikino ku bihugu byombi ni ugutyaza abakinnyi bitegura imikino yo gushaka itike y''igikombe cy'Isi cya 2022.

    U Rwanda ruherereye mu itsinda E muri iri rushanwa, aho ruri kumwe na Mali, Kenya na Uganda.

    Biteganyijwe ko ikipe y'igihugu ya Central Africa Republic izagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha ije kwitegura iyi mikino ya gicuti.

    Imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi byari biteganyijwe ko izakinwa muri Kamena uyu mwaka, ariko kubera icyorezo cya COVID-19, Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA) yayimuriye muri Nzeri, Ukwakira n'Ugushyingo 2021.

    Abakinnyi 33 Mashami Vincent yahamagaye kuzakina na Central Africa mu mikino ya gicuti

    Kwizera Olivier ntiyahamagawe mu Mavubi yitegura Central Africa

    Sugira Ernest umaze iminsi adahagaze neza ntiyahamagawe mu Mavubi

    Amavubi agiye gukina imikino ibiri ya gicuti na Central Africa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106063/sugira-na-kwizera-olivier-ntibari-mu-bakinnyi-bazitabazwa-ku-mikino-amavubi-azakina-na-cen-106063.html