Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwakiriye dose z'urukingo rwa Pfizer zirenga ibihumbi 100 – #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yashyikirijwe izi nkingo mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2021. Izi nkingo zisanga izindi dose 247 za AstraZeneca u Rwanda rwahawe zirimo izigera 117 000 zabonetse ku bufatanye na Guverinoma y'u Bufaransa.

    Ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu Rwanda byasubukuwe ku wa 29 Gicurasi 2021, nyuma y'uko icyiciro cya mbere cy'inkingo igihugu cyari cyahawe cyarangiye hamaze gutangwa izigera ku 350 400. Uwo munsi warangiye abagera kuri 69 591 biganjemo abakuze n'abafite indwara zitandura bahawe dose ya kabiri.

    Muri icyi cyiciro cya kabiri abari kwibandwaho ni abari barahawe dose ya mbere kandi bagejeje igihe cyo guhabwa iya kabiri, nubwo Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gahunda yo gutanga inkingo izakomereza no kubatarabona dose n'imwe.

    Gahunda yo gukingira COVID-19 iri gukorerwa ku bigo nderabuzima birenga 500 byo hirya no hino mu gihugu.

    U Rwanda rwateganyije ko ibikorwa byo kugura inkingo no kuzikwirakwiza mu gihugu hose bizatwara miliyoni 120$ kandi bizaba byarangiye mbere y'uko umwaka utaha urangira. Ni mu gihe muri uyu mwaka, nibura uzarangira 30% by'Abanyarwanda bamaze gukingirwa.

    Muri rusange, u Rwanda rubarwa nka kimwe mu bihugu byitwaye neza mu guhangana na COVID-19, kuko kugeza ubu abakingiwe ari 350 400. Mu Rwanda iki cyorezo kimaze guhitana abantu 353 mu gihe abasaga barenga ibihumbi 26 banduye.

    U Rwanda rwahawe dose 100 600 z'urukingo rwa Pfizer

    Izi nkingo zahise zijyanwa mu bubiko bwabugenewe

    Zashyizwe mu byuma bizirinda kwangirika kugira ngo zizatangwe zujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-doze-zirenga-ibihumbi-100-z-urukingo-rwa-pfizer

  • Ku nshuro ya 2 Umufaransa Bernard Arnault yab… – #rwanda #RwOT

    rank name Net Worth change age source
    1 Bernard Arnault & family $192.4 B $0 72 LVMH
    2 Jeff Bezos $187.0 B $0 57 Amazon
    3 Elon Musk $156.4 B $0 49 Tesla, SpaceX

    Bernard Jean Etienne Arnault umuherwe ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa amaze imyaka myinshi ku isoko ry’imyenda n’inzoga zihenze, uyu mugabo w’imyaka 72 niwe ufite inganda zikomeye zikora imyenda zirimo izikomeye zambarwa n’abasitari cyane zitwa Dior.Louis Vuitton hamwe na Fendi. Izi nganda z’imyenda uko ari 3 zifite isoko rinini mu biguhu by’Uburayi hamwe na Amerika n’ahandi hatandukanye.

    Si inganda z’imyenda gusa umuherwe Bernard Arnault afite gusa ahubwo afite uruganda yise LVMH (Louis Vuitton Moet Hennessy) rukora inzoga zo mu bwoko bwa Champagne na Whiskey. Champagne ya Moet ikorwa n’uruganda rwa Bernard Arnault ni imwe muri champagne zihenze cyane dore ko mu Rwanda igura ibihumbi 100. Hennessy nayo ni imwe mu nzoga zihenze zigurwa n’abifite gusa nayo ikaba iva mu ruganda rw’uyu mugabo.

    Nk’uko byakomeje kugenda bitangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye byandika ku bukungu, byatangajwe ko umutungo wa Bernard Arnault wiyongereye cyane ukagera kuri miliyari 192.4 z’amadolari aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda yaba Tiriyari 192.4. Ukwiyongera kwa mafaranga ye byatumye ahita aba umukire wa mbere ku isi aho yahise arusha Jeff Bezos ufite miliyari 187.0 z’amadolari.

    Ubu abakire 3 ku isi kugeza ubu ni Bernard Arnault wari usanzwe uri muri 5 bakize ku isi kuva muri 2018 ni we ubayoboye bose aho afite miliyari 192.4 z’amadolari, Jeff Bezos nawe aza ku mwanya wa 2 afite miliyari 187.0 naho Elon Musk umuhanga mu ikoranabuhanga aza ku myanya wa 3 afite umutungo ungana na miliyari 156.4 z’amadolari. Bill Gates afite Miliyari 126.8 z’amadorali, naho ku mwanya wa gatanu hari Mark Zuckerberg utunze Miiyari 119.2 z’amadorali.

    Kuwa mbere w’icyumeru gishize habaye ibitangaje ubwo umuherwe Bernard Arnault yaje ku mwanya wa mbere afite miliyari 186.3 z’amadolari agahita avana Jeff Bezos ku mwanya wa mbere wari ufite miliyari 183 z’amadolari. Ibi gusa ntibyamaze amasaha 24 kuko Bezos yahise yisubiza umwanya we wa mbere none kuri iyi nshuro ya 2 Bernard Arnault aramwigoronzoye agaruka ku mwanya wa mbere yari yageze ibirenge mu minsi ishize.

    Src:www.visualcapitalists.com,www.forbesmagazine.com,www.foxbussinessnewas.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106002/ku-nshuro-ya-2-umufaransa-bernard-arnault-yabaye-umukire-wa-mbere-ku-isi-ahirika-jeff-bezo-106002.html

  • Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n'umushoferi bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Abantu bitwaje intwaro barashe amasasu menshi ku modoka yari itwaye Gen Katumba Wamala wabaye Umukuru w'Ingabo za Uganda kuva 2013 kugeza 2017 ndetse akaba na Minisitiri w'imirimo mu gihugu cya Uganda arakomereka ariko umukobwa we n'umushoferi bahasiga ubuzima

    Amakuru y'iraswa rya Gen Katumba Wamala rikimara kujya hanze, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bahise bemeza ko nawe azize agatsiko ka Museveni, akaba yishwe ku mategeko ya Salim Saleh nkuko byagendekeye abandi mbere ye.

    Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye Gen Wamala afite igihunga gikabije asa nuwahahamutse ahitwa ashyirwa kuri Bodaboda ajyanwa kwa muganga. Gen Wamala yakomeretse ku ntugu zombi.

    Aho Gen Wamala yarasiwe ninaho hiciwe umupolisi wari ukomeye Felix Kaweesi muri 2017. Bobi Wine wiyamamarije ku mwanya wa Perezida wa Uganda, yagarutse ku bwicanyi buba muri icyo gihugu maze agira ati 'ushobora kuba wicaye hano umuntu akaza akakwica.

    Ibyo ni ibisanzwe muri Uganda' Mu mwaka wa 2018, aba Sheik barindwi barishwe, Major  Kiggundu, umunyamategeko Joan Kagezi, Umuvugizi wa Polisi AIG Felix Kaweesi, Col Abiliga, CIP Kirumira n'abandi.

    The post Abicanyi bari bahitanye Gen Katumba Wamala Imana ikinga akaboko ariko umukobwa we n'umushoferi bahasiga ubuzima appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abicanyi-bari-bahitanye-gen-katumba-wamala-imana-ikinga-akaboko-ariko-umukobwa-we-numushoferi-bahasiga-ubuzima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abicanyi-bari-bahitanye-gen-katumba-wamala-imana-ikinga-akaboko-ariko-umukobwa-we-numushoferi-bahasiga-ubuzima

  • U Rwanda rwakiriye dose z’urukingo rwa Pfizer zirenga ibihumbi 100 –

    Leta y’u Rwanda yashyikirijwe izi nkingo mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2021. Izi nkingo zisanga izindi dose 247 za AstraZeneca u Rwanda rwahawe zirimo izigera 117 000 zabonetse ku bufatanye na Guverinoma y’u Bufaransa.

    Ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu Rwanda byasubukuwe ku wa 29 Gicurasi 2021, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’inkingo igihugu cyari cyahawe cyarangiye hamaze gutangwa izigera ku 350 400. Uwo munsi warangiye abagera kuri 69 591 biganjemo abakuze n’abafite indwara zitandura bahawe dose ya kabiri.

    Muri icyi cyiciro cya kabiri abari kwibandwaho ni abari barahawe dose ya mbere kandi bagejeje igihe cyo guhabwa iya kabiri, nubwo Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gahunda yo gutanga inkingo izakomereza no kubatarabona dose n’imwe.

    Gahunda yo gukingira COVID-19 iri gukorerwa ku bigo nderabuzima birenga 500 byo hirya no hino mu gihugu.

    U Rwanda rwateganyije ko ibikorwa byo kugura inkingo no kuzikwirakwiza mu gihugu hose bizatwara miliyoni 120$ kandi bizaba byarangiye mbere y’uko umwaka utaha urangira. Ni mu gihe muri uyu mwaka, nibura uzarangira 30% by’Abanyarwanda bamaze gukingirwa.

    Muri rusange, u Rwanda rubarwa nka kimwe mu bihugu byitwaye neza mu guhangana na COVID-19, kuko kugeza ubu abakingiwe ari 350 400. Mu Rwanda iki cyorezo kimaze guhitana abantu 353 mu gihe abasaga barenga ibihumbi 26 banduye.

    U Rwanda rwahawe dose 100 600 z’urukingo rwa Pfizer

    Izi nkingo zahise zijyanwa mu bubiko bwabugenewe

    Zashyizwe mu byuma bizirinda kwangirika kugira ngo zizatangwe zujuje ubuziranenge

  • Muhanga: Avuga ko yatereranywe na RIB, agashinjwa n'abaturanyi kuba umurozi #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Nyirahategekimana Marie Josee utuye mu Kagali ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe avuga ko yatereranywe n'ubuyobozi burimo na RIB nyuma yo gukubitwa na Hakizimana Eric.

    Nyirahategekimana avuga ko yakubiswe ku mugoroba ushyira mu ijoro rya tariki ya 9 Gicurasi 2021 nyuma yo gushyingura umuturage bavuga ko yishwe n'uburozi, bamwe bamushinja ko ariwe wabumuhaye.

    Yagize ati' Njyewe njya gukubitwa n'uyu Hakiziman Eric yaramaze kurandura ibiti nari nashinze nshaka kujya nanikaho imyenda igihe nameshe, arabishinguza arabijugunya mubajije impamvu arantuka ibitutsi byinshi bidakwiye umuntu warezwe, niko kunsingira arankubita amfata mu ijosi'. Akomeza avuga ko iby'uburozi ashinjwa atazi iyo biva n'iyo bijya.

    Yagize ati' Abaturanyi banjye bakunze kunshinja ko ndoga kandi ibi ntabwo nzi aho biva n'ababivuga aho babikura. Ikindi nuko imitungo yacu yegeranye kuko naje mbasanga hano mvuye aho nari ntuye nabwo merewe nabi, nterwa buri munsi ndetse nkemeza ko ibi bintu n'umuryango nashatsemo nawo ubifitemo uruhare. Natakiye ubuyobozi bwa RIB ariko ntacyo bwigeze bubikoraho ibyumweru bigiye kuba bitatu byose uwankubise yidegembya'.

    Abaturanyi be bemeza ko uyu wakubiswe ababaniye nabi

    Abaturanyi be bemeza ko ahubwo uyu muturanyi wabo, Nyirahategekimana atababanira neza ahubwo akunda amatiku no kumva ko bamubangamiye. Basaba ubuyobozi kubyinjiramo bukarenganura urengana, hagati y'abagiranye ikibazo ndetse n'abaturanyi babo.

    Nyirangendahimana Emma, umwe mubaturanyi avuga ko kuva yakwimukira i Munyinya yakomeje kumva abaturanyi b'uyu wakubiswe bakunze guhora mu makimbirane yo gukekanaho amarozi.

    Yagize ati' Mu gihe maze hano mpora numva bahorana amakimbirane adashira n'uyu muryango ndetse n'abandi baturage baturanye nabo. Gusa sinzi ibyo bapfa ariko wumva ko ari ibyakera cyane ariko hanavugwako uyu Nyirahategekimana yaba abarogera'.

    Uwitwa Dusabemariya Christine, avuga ko ubwo muramu wa Eric yitabaga Imana, Nyirahategekimana yashinze ibiti mu nzira bibonwamo nko gusuzugura abapfushije no kubima inzira maze azamutse afata inkoni arayimukubita, atangira kwihanira kandi yakubitaga umuntu wasinze, tumaze kwimukira aha uyu mukecuru yatubwiye ko abantu bose bamwanga ku musozi, ariko nawe agira imvugo zikakaye ndetse hari n'abo yahaye icyumweru kimwe ngo bagapfa.

    Ntahomvukiye Frederic, afite imyaka 39 y'amavuko, akodesha amazu y'uwareze ko yahemukiwe. Avuga ko urupfu rw'uyu mwana bavuga rwabaye ahatuye, ko yabonye uyu mukecuru asohokana inkoni ayikubita Hakizimana Eric, nawe aramusingira amufata mu ijosi turabakiza ariko sinzi icyo bapfa ariko ni ikibazo gikomeye.

    Hari abavuga ko hari abahawe amafaranga yo kujya gushinja Hakizimana Eric
    Uwimana Adeline, avuga ko iki kibazo yasanze cyabaye barimo kubakiza nawe agakiza, ariko ngo nyuma yaho uyu mukecuru n'abana be bamuhaye amafaranga 500 ngo azajye gushinja Hakizimana Eric, ariko yavuze ko ngo kuri we ibyaba byose atabikora kubera ko bamuhaye amafaranga, ahubwo ko yabikora agamije kunga abavandimwe. Hari n'abandi ngo bahawe 4000 kugirango bazajye gushinja Hakizimana afungwe.

    Twashatse kumenya ibivugwa ko ubuyobozi bwaba bwaratereranye uyu muturage, butubwira ko ikirego kiri mu maboko y'ubugenzacyaha(RIB) ku rwego rw'akarere ka Muhanga kuri sitasiyo ya Nyamabuye, ko ndetse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2021 ariho bazitaba.

    Gusa nubwo ibi birimo kuvugwa gutya, uyu Hakizimana Eric yaratorotse ndetse n'umugore we avuga ko atazi aho aherereye. Cyakora yemeza ko ibibazo umuryango we ufitanye n'uyu uvugwa ko yakubiswe bikomoka ku masambu no gukeka uyu Nyirahategekimana ho amarozi yatumye murumuna we apfa bivuye ku magambo yavuzwe nyuma y'urupfu rwa Nyakwigendera.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-avuga-ko-yatereranywe-na-rib-agashinjwa-nabaturanyi-kuba-umurozi/

  • Ibihe bitandukanye umuhanzi Bruce Melodie yagiranye na mugenzi we Fireboy ukomoka muri Nigeria(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umunya-Nigeria uri mu Rwanda, Fireboy yagiranye ibihe byiza na mugenzi we wo mu Rwanda, Bruce Melodie.

    Adedamola Adefolahan wamaye nka Fireboy DML amaze iminsi mu Rwanda aho yanakurikiranye imikino ya nyuma ya BAL yabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, Bruce Melodie waririmbye indirimbo y’iri rushanwa na we icyo gihe yari muri Arena aho yaririmbye mu muhango wo kurisoza.

    Hakaba hagiye hanze amafoto agaraza uyu muhanzi ari kumwe na Bruce Melodie batembereye muri Mera Neza aho bagiriye ibihe bitandukanye.

    Bakaba bagaragaye bari ku mato batwara, bafite imiheto n’imyambi barimo kumasha.

    Mu mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Bruce Melodie yayaherekeresheje amagambo agira ati'ni ibyishimo kwakira umuvandimwe wanjye, Fireboy mu mujyi wanjye.'

    Kuba uyu muhanzi ugezweho muri Nigeria yava mu Rwanda akoranye indirimbo na Bruce Melodie ntabyo yigeze avugaho ariko, igihe bamaranye bivugwa ko hari imishinga aba bombi baba bateguye.

    Bruce Melodie yagiranye ibihe byiza na mugenzi we wo muri Nigeria

    Batembereye muri Mera Neza

    Bafashe umwanya bajya no kumasha

    Bagiranye ibihe byiza, banatwaye izi moto mu rwego rwo kwishimisha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibihe-bitandukanye-umuhanzi-bruce-melodie-yagiranye-na-mugenzi-we-fireboy-ukomoka-muri-nigeria-amafoto

  • Prof Silas Lwakabamba yagarutse: Yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza ya Coventry –

    Lwakabamba asanzwe ufite inararibonye mu bijyanye n’uburezi ku Mugabane wa Afurika, akazaba ashinzwe ibikorwa byose bya Kaminuza ya Coventry ku Mugabane wa Afurika, birimo iby’imiyoborere, ibikorwa by’ubushakashatsi, ibijyanye no guhanga udushya ndetse n’imikoranire hagati y’iyo kaminuza n’abazayirangizamo.

    Uyu mugabo kandi azakoresha iyi nararibonye mu guteza imbere ubucuruzi, nka kimwe mu bintu by’ingenzi amasomo y’iyi kaminuza azibandaho. Azagira uruhare mu gushyiraho imikoranire hagati y’iyi kaminuza ndetse n’ibindi bigo bitandukanye, ku buryo abanyeshuri bayo bazajya babona ubumenyi butari ubwo mu ishuri gusa.

    Gutangiza Ishami mu Rwanda biri mu mugambi mugari wa Kaminuza ya Coventry wo kugira amashami hirya no hino ku Isi. Ishami ryayo ryo mu Rwanda rizaba riri muri Kigali Height, rikazaba ari ryo shami ryayo rya mbere igize muri Afurika, nyuma y’andi abiri ifite muri Singapore na Dubai.

    Lwakabamba yavuze ko yishimiye kuba umwe mu bazagira uruhare mu bikorwa bya Kaminuza ya Coventry byitezweho kuzateza imbere ubukungu bwa Afurika.

    Yagize ati “Nishimiye gukorana na Kaminuza ya Coventry, imwe muri kaminuza izwiho guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi. Nishimiye kuba umwe mu bagize iyi kaminuza ifite ubushobozi bwo kuzana impinduka mu bukungu bwa Afurika.”

    Prof. Mohamed Loufti, Intumwa y’Umuyobozi wa Kaminuza ya Coventry, bihisemo gukorana na Lwakabamba kubera ubunararibonye afite mu burezi bw’ibihugu byo muri Afurika.

    Yagize ati “Twishimiye kwakira Prof Silas Lwakabamba nk’Umuyobozi wacu wa mbere ku Ishami ryacu ryo muri Afurika. Ni umuyobozi udasanzwe, ufite uburambe bukomeye mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Ubwo bunararibonye bwe ndetse n’uburyo afatwa nk’umuyobozi wubashywe, bizafasha Kaminuza ya Coventry mu kurushaho gusobanukirwa [imikorere y’uburezi ku Mugabane wa Afurika] ndetse no kubaka imikoranire n’abandi.”

    Iyi kaminuza ikomoka mu Bwongereza yari iherutse kwinjira mu mikoranire n’Urwego Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi n’Ishoramari (CWEIC) mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, ikaba ari nayo ya mbere yinjiye mu bufatanye narwo.

    Prof. Silas Lwakabamba ni muntu ki?

    Prof. Silas Lwakabamba yavutse mu 1947, avukira muri Tanzania. Ni Umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’inkomoko muri Tanzania.

    Yigiye muri Tanzania amashuri abanza ariko aminuriza muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza mu ishami rijyanye n’ubukanishi (Mechanical Engineering).

    Mu 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds, mu 1975 arangiza amashuri y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

    Yakoze imirimo myinshi muri Tanzania ndetse no ku rwego rwa Afurika mbere y’uko aza mu Rwanda.

    1997: Umuyobozi Mukuru w’iyahoze ari KIST

    2006: Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda

    Gashyantare 2013 – Nyakanga 2014: Minisitiri w’Ibikorwaremezo

    Nyakanga 2014 –Kamena 2015: Minisitiri w’Uburezi

    Ukwakira 2015 – Nzeri 2017: Umuyobozi wa INATEK


  • Abagabo beretswe ko gukingiza abana atari igisebo –

    Imirire y’abana ndetse no gukingiza na byo biri mu bintu akenshi biharirwa abagore. Mu mirimo ikorwa n’abagore harimo kurera abana aho usanga abagabo benshi bigira ntibindeba mu kurera abana, kugeza n’aho iyo umugore adahari ngo ajye gukingiza umwana urwo rukingo yarusiba.

    Nyuma yo kubona ko hari imbogamizi ziterwa n’ibijyanye n’imyumvire y’uburinganire (gender), umuryango utegamiye kuri Leta witwa Girl Effect, ubinyujije muri porogaramu yawo yitwa Ni Nyampinga wagendeye ku bushakashatsi bwakozwe utegura ubukangurambaga bise “Akurane Itoto”.

    Uhagarariye Girl Effect, Tiva Kananura, yavuze icyo ubu bukangurambaga bwari bugamije ari uguhugura abana babyaye imburagihe ku bijyanye n’imirire myiza n’inkingo.

    Ati “Twibanze ku guhugura abana babyaye imburagihe ndetse n’ababyeyi bakiri bato, bafite guhera ku myaka 15 kugeza kuri 24, ku bijyanye n’imirire ndetse n’inkingo.”

    Ubu bukangurambaga kandi bwibanze no ku ruhare rw’abagabo babyaye bakiri bato ndetse na sosiyete muri rusange hagamijwe ko abana bose bari munsi y’imyaka ibiri babasha gufata inkingo zose uko bigenwe kandi bakarya uko bikwiye.

    Ubu bukangurambaga bwabereye mu turere twose tw’ u Rwanda ariko hibandwa ku turere turindwi ari two Gakenke, Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyamagabe, Nyabihu, Ruhango. Ubusanzwe u Rwanda ruba rufite imibare myiza mu bijyanye n’uko inkingo zifatwa muri rusange ariko utu turere twatoranyijwe kuko ari two dufite imibare mike y’abana bafata inkingo ugereranyije n’utundi turere.

    Aba bose bigishijwe ibyiza byo gukingiza umwana kandi ku gihe, uburyo bwo gutegura indyo yuzuye ndetse n’akamaro ifitiye ubuzima bw’umwana mu mikurire ye.

    Ni Nyampinga yateguye ubu bukangurambaga yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe yo gufasha abana bakura neza binyuze mu nkingo ariko ugasanga hari abatagira amahirwe yo kuyakoresha neza uko bikwiye.

    Mu kiganiro na IGIHE, Irangeneye Aurore, impuguke mu by’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (gender’) akaba n’umushakashatsi, yavuze ko u Rwanda rufite inkingo zihagije ariko usanga hari abataziha abana babo uko bikwiye kubera kutagira amakuru ahagije.

    Ati “U Rwanda rufite inkingo zigenewe abana bose ariko hari abadafite amakuru kuri zo, twateguye ubu bukangurambaga mu rwego rwo guhindura imyitwarire kugira ngo ababyeyi (abagore ndetse n’abagabo), bamenye impamvu bagomba gukingiza, igihe nyacyo cyo gukingiza ndetse n’uburyo bwo gutegura indyo yuzuye.”

    Uhagarariye itangwa ry’ibinyamakuru bya Ni Nyampinga akaba n’umushakashatsi, Jolie Umunyana yabwiye IGIHE ko bakoresheje uburyo bwo kwigisha ababyeyi bakiri bato bakanabaha utunyamakuru duto turimo inyigisho zikoze mu buryo bworoshye kumva.

    Ati “Twabahaye inyigisho zitandanye twereka abagabo ko abagore atari bo bakwiye gukingiza abana gusa, ngo usange umwana asibye urukingo kandi umugabo ahari ngo ni uko umugore adahari.”

    “Twabigishije kandi ko gutegura indyo yuzuye bidasaba kuba ukize, tubereka uko wakwifashisha ibyo ufite ukayitegura neza. Twabahaye n’ibinyamakuru bikubiyemo amakuru atandukanye ndetse tumanika ibyapa ku bigo nderabuzima, ndetse dutanga n’impapuro zigenewe abagabo kugira ngo barusheho kumva ko uruhare rwabo ari ingenzi.”

    Ku ruhande rw’itsinda ry’abateguye ubu bukangurambaga, Ilaria Buscaglia, yavuze ko hari byinshi bakoze ariko urugendo rukiri rurerure kugira ngo abantu bumve agaciro ko kurera abana neza.

    Ati “Twakoze ubukangurambaga ariko ntabwo ibintu byose byahinduka umunsi umwe, haracyari urugendo rurerure kugira ngo buri mugabo yumve ko gukingiza umwana ari inshingano ze na we. Twese rero dukwiye gusenyera umugozi umwe mu gutanga amakuru akenewe kugira ngo abana bahabwe inkingo zose, barye neza kandi bakure uko bikwiye.”

    N’ubwo urugendo rukiri rurerure, ubu bukangurambaga bwageze ku bakobwa babyaye bakiri bato 9 635, abahungu 7 783, abahungu babyaye ari bato 1 424 ndetse bugera no ku babyeyi bakuru 9 932.

    Amakuru ajyanye n’inkingo ndetse n’imirire atangwa na Ni Nyampinga ashobora kuboneka no mu byumba by’amashuri bifite mudasobwa 63,000 ndetse n’ahandi hantu 348 hari mudasobwa mu turere turindwi ubu bukangurambaga bwibanzeho, ndetse no ku rubuga rwitwa 8-4-5 rushobora guhamagarwa ukoresheje telefoni isanzwe.

    Aba bose bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko hari ibyo bakoraga bitewe no kuba nta makuru ahagiije bafite, gusa nyuma yo guhabwa amahugurwa bagiye kurushaho kugira uruhare mu kurera abana babo neza.

    Umukobwa wo mu Karere ka Huye wabyaye afite imyaka 17, yavuze ko mbere yo guhabwa ubu bukangurambaga yari azi ko umwana akenera inkingo ebyiri gusa.

    Ati “Mbere yo gusoma ikinyamakuru Ni Nyampinga yise ‘Ni Bo Ejo’, nari nzi ko umwana iyo afashe inkingo ebyiri biba bihagije, Akurane Itoto yamfashije kumenya ko nari naribeshye ndetse banyigisha ko umwana ahabwa inkingo kugeza ku mezi 15.”

    Hari umugabo wo mu Karere ka Nyabihu wavuze ko yajyaga aseka abagabo bajyana abana gufata inkingo.

    Ati “Ubukangurambaga nahawe bwangiriye akamaro, mbere najyaga nseka abagabo bajyanaga abana babo kubakingiza, ubu nahinduye imitekereze. Mu cyumweru gishize nagiye gukingiza umwana urukingo yari yasibye mu mezi abiri ashize. Abaganga barambonye barishima cyane.”

    Ubu bukangurambaga bwakozwe ku nkunga ya Gavi, umuryango ushinzwe iby’inkingo ku isi, ku bufatanye na Ministeri y’Ubuzima binyuze mu kigo RBC, ndetse n’imiryango itandukanye ari yo Girl Guides, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, binyuza mu nteko y’igihugu y’urubyiruko, Minisiteri y’Uburezi binyuze muri REB, Gender Monitoring Office (ikigo gishinzwe iyubahiriza ry’ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu), ActionAid, AEE, AVSI Rwanda, Duhozanye, Empower Rwanda, Komera, Miracle Corners, PACT, ndetse na RWAMREC.

    Ababyeyi bakiri bato n’abakobwa babyaye imburagihe mu itangwa ry’akanyamakuru kabagenewe

    Abahungu babyaye bakiri bato basoma inyandiko zabagenewe kugira ngo bumve ko ikibazo cyo kwita ku bana kibareba

    Ambasaderi wa Ni Nyampinga n’ababyeyi bakiri bato bamaze kumanika icyapa ku kigo nderabuzima

    Umuhungu wo mu karere ka Gakenke asoma inyandiko zagenewe ingimbi

  • Abagabo beretswe ko gukingiza abana atari igisebo – #rwanda #RwOT

    Imirire y'abana ndetse no gukingiza na byo biri mu bintu akenshi biharirwa abagore. Mu mirimo ikorwa n'abagore harimo kurera abana aho usanga abagabo benshi bigira ntibindeba mu kurera abana, kugeza n'aho iyo umugore adahari ngo ajye gukingiza umwana urwo rukingo yarusiba.

    Nyuma yo kubona ko hari imbogamizi ziterwa n'ibijyanye n'imyumvire y'uburinganire (gender), umuryango utegamiye kuri Leta witwa Girl Effect, ubinyujije muri porogaramu yawo yitwa Ni Nyampinga wagendeye ku bushakashatsi bwakozwe utegura ubukangurambaga bise 'Akurane Itoto'.

    Uhagarariye Girl Effect, Tiva Kananura, yavuze icyo ubu bukangurambaga bwari bugamije ari uguhugura abana babyaye imburagihe ku bijyanye n'imirire myiza n'inkingo.

    Ati 'Twibanze ku guhugura abana babyaye imburagihe ndetse n'ababyeyi bakiri bato, bafite guhera ku myaka 15 kugeza kuri 24, ku bijyanye n'imirire ndetse n'inkingo.'

    Ubu bukangurambaga kandi bwibanze no ku ruhare rw'abagabo babyaye bakiri bato ndetse na sosiyete muri rusange hagamijwe ko abana bose bari munsi y'imyaka ibiri babasha gufata inkingo zose uko bigenwe kandi bakarya uko bikwiye.

    Ubu bukangurambaga bwabereye mu turere twose tw' u Rwanda ariko hibandwa ku turere turindwi ari two Gakenke, Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyamagabe, Nyabihu, Ruhango. Ubusanzwe u Rwanda ruba rufite imibare myiza mu bijyanye n'uko inkingo zifatwa muri rusange ariko utu turere twatoranyijwe kuko ari two dufite imibare mike y'abana bafata inkingo ugereranyije n'utundi turere.

    Aba bose bigishijwe ibyiza byo gukingiza umwana kandi ku gihe, uburyo bwo gutegura indyo yuzuye ndetse n'akamaro ifitiye ubuzima bw'umwana mu mikurire ye.

    Ni Nyampinga yateguye ubu bukangurambaga yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe yo gufasha abana bakura neza binyuze mu nkingo ariko ugasanga hari abatagira amahirwe yo kuyakoresha neza uko bikwiye.

    Mu kiganiro na IGIHE, Irangeneye Aurore, impuguke mu by'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye (gender') akaba n'umushakashatsi, yavuze ko u Rwanda rufite inkingo zihagije ariko usanga hari abataziha abana babo uko bikwiye kubera kutagira amakuru ahagije.

    Ati 'U Rwanda rufite inkingo zigenewe abana bose ariko hari abadafite amakuru kuri zo, twateguye ubu bukangurambaga mu rwego rwo guhindura imyitwarire kugira ngo ababyeyi (abagore ndetse n'abagabo), bamenye impamvu bagomba gukingiza, igihe nyacyo cyo gukingiza ndetse n'uburyo bwo gutegura indyo yuzuye.'
    Uhagarariye itangwa ry'ibinyamakuru bya Ni Nyampinga akaba n'umushakashatsi, Jolie Umunyana yabwiye IGIHE ko bakoresheje uburyo bwo kwigisha ababyeyi bakiri bato bakanabaha utunyamakuru duto turimo inyigisho zikoze mu buryo bworoshye kumva.

    Ati 'Twabahaye inyigisho zitandanye twereka abagabo ko abagore atari bo bakwiye gukingiza abana gusa, ngo usange umwana asibye urukingo kandi umugabo ahari ngo ni uko umugore adahari.'

    'Twabigishije kandi ko gutegura indyo yuzuye bidasaba kuba ukize, tubereka uko wakwifashisha ibyo ufite ukayitegura neza. Twabahaye n'ibinyamakuru bikubiyemo amakuru atandukanye ndetse tumanika ibyapa ku bigo nderabuzima, ndetse dutanga n'impapuro zigenewe abagabo kugira ngo barusheho kumva ko uruhare rwabo ari ingenzi.'
    Ku ruhande rw'itsinda ry'abateguye ubu bukangurambaga, Ilaria Buscaglia, yavuze ko hari byinshi bakoze ariko urugendo rukiri rurerure kugira ngo abantu bumve agaciro ko kurera abana neza.

    Ati 'Twakoze ubukangurambaga ariko ntabwo ibintu byose byahinduka umunsi umwe, haracyari urugendo rurerure kugira ngo buri mugabo yumve ko gukingiza umwana ari inshingano ze na we. Twese rero dukwiye gusenyera umugozi umwe mu gutanga amakuru akenewe kugira ngo abana bahabwe inkingo zose, barye neza kandi bakure uko bikwiye.'

    N'ubwo urugendo rukiri rurerure, ubu bukangurambaga bwageze ku bakobwa babyaye bakiri bato 9 635, abahungu 7 783, abahungu babyaye ari bato 1 424 ndetse bugera no ku babyeyi bakuru 9 932.

    Amakuru ajyanye n'inkingo ndetse n'imirire atangwa na Ni Nyampinga ashobora kuboneka no mu byumba by'amashuri bifite mudasobwa 63,000 ndetse n'ahandi hantu 348 hari mudasobwa mu turere turindwi ubu bukangurambaga bwibanzeho, ndetse no ku rubuga rwitwa 8-4-5 rushobora guhamagarwa ukoresheje telefoni isanzwe.

    Aba bose bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko hari ibyo bakoraga bitewe no kuba nta makuru ahagiije bafite, gusa nyuma yo guhabwa amahugurwa bagiye kurushaho kugira uruhare mu kurera abana babo neza.

    Umukobwa wo mu Karere ka Huye wabyaye afite imyaka 17, yavuze ko mbere yo guhabwa ubu bukangurambaga yari azi ko umwana akenera inkingo ebyiri gusa.

    Ati 'Mbere yo gusoma ikinyamakuru Ni Nyampinga yise 'Ni Bo Ejo', nari nzi ko umwana iyo afashe inkingo ebyiri biba bihagije, Akurane Itoto yamfashije kumenya ko nari naribeshye ndetse banyigisha ko umwana ahabwa inkingo kugeza ku mezi 15.'

    Hari umugabo wo mu Karere ka Nyabihu wavuze ko yajyaga aseka abagabo bajyana abana gufata inkingo.

    Ati 'Ubukangurambaga nahawe bwangiriye akamaro, mbere najyaga nseka abagabo bajyanaga abana babo kubakingiza, ubu nahinduye imitekereze. Mu cyumweru gishize nagiye gukingiza umwana urukingo yari yasibye mu mezi abiri ashize. Abaganga barambonye barishima cyane.'

    Ubu bukangurambaga bwakozwe ku nkunga ya Gavi, umuryango ushinzwe iby'inkingo ku isi, ku bufatanye na Ministeri y'Ubuzima binyuze mu kigo RBC, ndetse n'imiryango itandukanye ari yo Girl Guides, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, binyuza mu nteko y'igihugu y'urubyiruko, Minisiteri y'Uburezi binyuze muri REB, Gender Monitoring Office (ikigo gishinzwe iyubahiriza ry'ihame ry'uburinganire bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu), ActionAid, AEE, AVSI Rwanda, Duhozanye, Empower Rwanda, Komera, Miracle Corners, PACT, ndetse na RWAMREC.

    Ababyeyi bakiri bato n'abakobwa babyaye imburagihe mu itangwa ry'akanyamakuru kabagenewe

    Abahungu babyaye bakiri bato basoma inyandiko zabagenewe kugira ngo bumve ko ikibazo cyo kwita ku bana kibareba

    Ambasaderi wa Ni Nyampinga n'ababyeyi bakiri bato bamaze kumanika icyapa ku kigo nderabuzima

    Umuhungu wo mu karere ka Gakenke asoma inyandiko zagenewe ingimbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagabo-beretswe-ko-gukingiza-abana-atari-igisebo-abagore-bahugurwa-ku

  • Gen Katumba wahoze ari umugaba w'ingabo za Uganda yarashwe n' abitwaje intwaro #rwanda #RwOT

     

    General Katumba Wamala, wahoze ari umugaba w'ingabo za Uganda ubu akaba ari Minisitiri w'imirimo n'ubwikorezi, mu gitondo kuwa kabiri yarashwe n'abitwaje intwaro arakomereka hafi y'iwe mu murwa mukuru Kampala.

    Ababibonye bavuga ko abamurashe bari kuri moto, nk'uko umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru uri i Kampala abivuga.

    Umuvugizi w'ingabo Brigadier Flavia Byekwaso yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Gen Wamala yajyanywe ku bitaro, mu gihe umushoferi we yahise apfa.

    Televiziyo ya NBS TV ivuga ko umukobwa wa Gen Wamala, bari kumwe mu modoka na we yapfuye.

    Mu myaka ishize, ibikorwa nk'ibi byo kurasa abantu bikozwe n'abari kuri moto byariyongereye muri Uganda.

    Mu 2018, Ibrahim Abiriga, umunyapolitiki wari uzwiho gushyigikira cyane Perezida Yoweri Museveni, yarasiwe hafi y'iwe arapfa.

    Felix Andrew Kaweesi wari ukuriye ibikorwa bya Polisi nawe yishwe mu buryo nk'ubu mu 2017.

    Umucamanza n'abakuru mu idini ya Islam benshi nabo barishwe mu buryo nk'ubu mu gihe gishize.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/01/gen-katumba-wahoze-ari-umugaba-wingabo-za-uganda-yarashwe-n-abitwaje-intwaro/