Category: Uncategorized

  • Ingingo zibumbatiye ingamba nshya zijyanye n’imihango yo gusaba no gukwa –

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’umwaka urenga imihango y’ubukwe ijyanye no gusaba no gukwa ndetse no kwiyakira ihagaritswe mu kwirinda ko abantu bakwanduzanya.

    Ikomorerwa ry’ibi bikorwa ryakiriwe neza kuko hari hemewe ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko kuri ubu ibirori byo gusaba no gukwa n’ibyo kwiyakira kw’abitabiriye ubukwe bizajya bikorwa ariko itangaza ko amabwiriza mashya kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa 1 Kamena 2021, yatangaje ingingo esheshatu zikubiyemo ingamba zizajya zubahirizwa ku bitabira ibi birori.

    Rigira riti “Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko cyangwa mu rusengero witabirwa n’abantu 30 gusa.’’

    Yakomeje ati “Imihango yo gusaba, gukwa no kwiyakira yabereye muri hoteli cyangwa ubusitani ntigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye ariko buri wese akabanza kwerekana ko yipimishije COVID-19 kandi atanduye.’’

    Amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yanateganyije ibigomba gukurikizwa mu gihe iyo mihango yabereye mu rugo.

    Rikomeza riti “Iyo imihango ibereye mu rugo hakirwa abantu 30 gusa kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yose asanzwe yo kwiri nda COVID-19; kugira ngo imihango ibere mu rugo bisaba kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge nibura iminsi itanu mbere y’uko umuhango uba kugira ngo bukurikirane ko iyo mihango yubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.’’

    Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda kandi abanyamahoteli n’abafite ibikorwa by’ishoramari byakira abakoze ibirori basabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda harimo no kwipimisha.

    Itangazo rivuga ko “Abafite hoteli n’ubusitani byakira abantu bagomba gukorana na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye no kugenzura ko abantu bapimwe kandi bafite ibisubizo bigaragaza ko batanduye COVID-19 bitarengeje byibuze iminsi itanu.’’

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije inzego z’ibanze n’iz’umutekano kongera imbaraga mu gukurikirana ko amabwiriza mashya n’andi asanzwe yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa nk’uko yagenwe.

    Ibirori byo kwiyakira nyuma y’ubukwe byari bibujijwe ndetse ababirengagaho bahanwaga. Hari ingero nyinshi z’abafashwe mu bihe bitandukanye bakajyanwa muri stade, bakigishwa hanyuma bagacibwa amande bagataha.


  • Abashoye imari mu mikino y’amahirwe bicinye icyara nyuma yo gukomorerwa –

    Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizwi nka ’betting’ biri mu byashegeshwe cyane na Covid-19 kuko kuva igihugu cyafata ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo, zirimo kudahurira hamwe kw’abantu benshi, ababikora bahise bafunga imiryango kugeza n’ubu byari bitarasubukurwa.

    Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro harimo ko n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungurwa ariko gahunda y’uko bizakorwa ikazatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda nyuma yo kugenzura ko byubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Mu minsi ishize abashoye imari yabo muri betting n’abahoze bazikoramo bari batakambiye Leta basaba ko bafungurirwa kuko bari kugorwa n’ubuzima bitewe n’uko aho bakuraga amaramuko hari hafunze.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo bikora mu by’imikino y’amahirwe, Rwanda Gaming Association (RGAA), Safari Gahizi icyo gihe yabwiye IGIHE ko kuba bakomeje gufungirwa ibikorwa biri kugira ingaruka ku buzima bw’abasaga 5000 bakoraga muri urwo rwego.

    Yagize ati “Hari abakozi barenga 5000 bakoraga mu mikino y’amahirwe bahagarikiwe akazi, byaviriyemo imanza za hato na hato abakoresha babo, bakaregwa kubera ubwishyu bw’imishahara y’abakozi itakiboneka. Ntitukibasha kwishyura ubukode bw’inzu twakoreragamo.”

    Uyu mugabo yakomeje ashima uyu mwanzuro wo kwemererwa kongera gufungura ibikorwa byabo, kuko bigiye kubafasha kuzahura ubukungu.

    Uretse abakora muri uru rwego hari n’abandi bagiriye ibihombo mu ifungwa rya betting harimo ba nyiri nzu zakodeshwaga ngo zikorerwemo ibi bikorwa, aho uyu muyobozi yavuze ko byibuze muri Kigali no hanze yayo habarurwa inzu 1000 zikorerwamo ibikorwa by’imikino y’amahirwe , kandi ko nibura ubaze amafaranga izo nzu zakodeshwaga ku kwezi, agera kuri miliyoni 300 Frw.

    Abashoye imari mu mikino y’amahirwe bakomorewe nyuma y’igihe kinini barafunze imiryango

    Abakoraga mu mikino y’amahirwe bavugaga ko bashegeshwe no kuba ibi bikorwa bifunze

  • Ishyaka RPD rya Dr Kayumba rirasaba ko Aimable Karasira arekurwa ku mpamvu z’ubugiraneza #rwanda #RwOT

    Iri tangazo rya RPD ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021, rivuga ko iri shyaka ryamenye amakuru y’itabwa muri yombi rya Karasira Aimable.

    Iri tangazo rigaruka ku byo Karasira Aimable ashinjwa bishingiye ku byo yavugiye mu biganiro atambutsa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube.

    Rivuga ko iri shyaka ryakurikiranye ibiganiro byinshi byatanzwe na Karasira yagiye agaragaza ko afite ibibazo birimo uburwayi bwa Diabetes 'agahinda gakabije (depression) no guhora yikanga (Panics). Muri ibyo biganiro kandi buri gihe yahoraga asaba ubufasha ngo ahangane n’ibi bibazo by’uburwayi bwe.'

    Rivuga kandi ko bimwe muri ibi bibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi ikamutwara abe bityo ko akeneye ubufasha.

    Iri tangazo rigira riti 'Nubwo twubaha RIB ko igomba gukora akazi kayo ko gukurikirana buri wese ukekwaho ibyaha, turayisaba kurekura Karasira ikamukurikirana adafunze ku mpamvu z’ubugiraneza kuko arwaye.'

    Karasira Aimable ubu ufunzwe akekwaho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri, yari aherutse guhagarikwa ku kazi ko kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse yanigishijwemo na Dr Kayumba Christopher washinze iri shya RPD ryasohoye ririya tangazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ishyaka-RPD-rya-Dr-Kayumba-rirasaba-ko-Aimable-Karasira-arekurwa-ku-mpamvu-z-ubugiraneza

  • Abashoye imari mu mikino y'amahirwe bicinye icyara nyuma yo gukomorerwa – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizwi nka 'betting' biri mu byashegeshwe cyane na Covid-19 kuko kuva igihugu cyafata ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo, zirimo kudahurira hamwe kw'abantu benshi, ababikora bahise bafunga imiryango kugeza n'ubu byari bitarasubukurwa.

    Mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro harimo ko n'ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizafungurwa ariko gahunda y'uko bizakorwa ikazatangwa na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda nyuma yo kugenzura ko byubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Mu minsi ishize abashoye imari yabo muri betting n'abahoze bazikoramo bari batakambiye Leta basaba ko bafungurirwa kuko bari kugorwa n'ubuzima bitewe n'uko aho bakuraga amaramuko hari hafunze.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'ibigo bikora mu by'imikino y'amahirwe, Rwanda Gaming Association (RGAA), Safari Gahizi icyo gihe yabwiye IGIHE ko kuba bakomeje gufungirwa ibikorwa biri kugira ingaruka ku buzima bw'abasaga 5000 bakoraga muri urwo rwego.

    Yagize ati 'Hari abakozi barenga 5000 bakoraga mu mikino y'amahirwe bahagarikiwe akazi, byaviriyemo imanza za hato na hato abakoresha babo, bakaregwa kubera ubwishyu bw'imishahara y'abakozi itakiboneka. Ntitukibasha kwishyura ubukode bw'inzu twakoreragamo.'

    Uyu mugabo yakomeje ashima uyu mwanzuro wo kwemererwa kongera gufungura ibikorwa byabo, kuko bigiye kubafasha kuzahura ubukungu.

    Uretse abakora muri uru rwego hari n'abandi bagiriye ibihombo mu ifungwa rya betting harimo ba nyiri nzu zakodeshwaga ngo zikorerwemo ibi bikorwa, aho uyu muyobozi yavuze ko byibuze muri Kigali no hanze yayo habarurwa inzu 1000 zikorerwamo ibikorwa by'imikino y'amahirwe , kandi ko nibura ubaze amafaranga izo nzu zakodeshwaga ku kwezi, agera kuri miliyoni 300 Frw.

    Abashoye imari mu mikino y'amahirwe bakomorewe nyuma y'igihe kinini barafunze imiryango

    Abakoraga mu mikino y’amahirwe bavugaga ko bashegeshwe no kuba ibi bikorwa bifunze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoye-imari-mu-mikino-y-amahirwe-bakomorewe-nyuma-y-igihe-kinini-barafunze

  • Dore inama ku bantu bava amaraso mu ishinya #rwanda #RwOT

    Kuva amaraso mu menyo ni ikibazo gikunze kuba kuri benshi, ushobora kuba uri muri bamwe cg uzi uwo bibaho, akenshi biza gutyo gusa, uriye ikintu cyangwa mu gihe uri koza amenyo.

    Niba ujya uva amaraso mu ishinya waba uri koza amenyo cyangwa uri kurya, iyi ni indwara ikomeye akenshi ituruka kuri bagiteri ziba ari nyinshi mu kanwa kandi ishobora gukomerera uyirwaye dore ko ishobora gutuma n’ishinya igenda ivaho, bishobora no gutuma amenyo yawe yahunguka.

    Ni izihe mpamvu zitera kuva amaraso mu menyo?

    Indwara y’ishinya y’amenyo (izwi nka gingivitis). Iyi ndwara yibasira abantu benshi, iyo ikiri ku rwego rwo hasi ishobora kuvurwa no kugira isuku ihagije y’amenyo, ukayoza buri gihe uko umaze kurya. Iyo yageze ku rwego rwo hejuru bisaba kwitabaza abaganga b’inzobere mu byerekeye amenyo.

    Kutagira isuku ihagije y’amenyo. Ibi bigaragazwa nuko abantu batoza amenyo buri munsi bazana ibintu ku menyo, akenshi bifite ibara ry’umuhondo (bishobora no gukomera; babyita plaque). Ubushakashatsi bwerekana ko amenyo ameze neza nyuma y’amasaha 24-36 adakorewe isuku atangira kuzana ibyo bintu.

    Koza amenyo nabi. Ibi bituruka ku mpamvu zitandukanye; harimo koza mu kanwa n’imbaraga nyinshi ndetse ugenda umujyo umwe, koza amenyo ugomba kujya hasi hejuru hirya no hino; bitari ukugenda hirya no hino gusa.

    Koza mu kanwa ukimara kurya. Ibi nabyo bituma ishinya yangirika ukaba wava amaraso, ibyiza ni ugutegereza akanya gato nyuma yo kurya.

    Imiti y’amenyo ukoresha. Hari imiti imwe n’imwe yoza amenyo igaragaramo ibintu byangiza ishinya yawe.

    Gukoresha uburoso bukomeye cg bushaje (uburoso bw’amenyo ntibugomba kurenza amezi 3 ukibukoresha)

    Ni gute kuva amaraso mu menyo bikira?

    Niba ishinya yawe buri uko wogeje amenyo iva amaraso, iki ni ikimenyetso cya mbere kikwereka ko ufite uburwayi bw’amenyo, niba ubona ishinya itangiye kubyimbirwa ndetse inatukura uba urimo urwara cyane, inama iruta izindi ni ukugana muganga w’amenyo.

    Akenshi iyo ubu burwayi butaragera kure; ni ukuvuga ibintu twabonye bifata ku menyo bitarakomera cyane bishobora gukizwa no kongera isuku ugirira amenyo yawe. Naho iyo bimaze igihe hitabazwa umuganga mu by’amenyo niwe ugufasha.

    Ni ubuhe buryo wakoresha ngo wirinde kuva amaraso mu menyo?

    Dore uburyo 5, ushobora gukora ubwawe mu kurwanya kuva amaraso mu menyo:

    Gana farumasi ikuri hafi; ugure umunyu ugurishwa muri farumasi witwa bicarbonate na peroxyde d’hydrogene (cg eau oxygénée ubajije muri farumasi bayiguha, yo ni amazi) mu gihe utayibonye ushobora gukoresha indimu nayo ikora akazi kamwe, byombi urabivanga ku rugero rukwiye, ku buryo biba nk’umuti usanzwe wogesha amenyo, uru ruvange urukoresha mu koza amenyo cyane cyane wibanda aho hari ibyo bintu bikomeye.

    Uru ruvange rufasha mu gukuraho ibyo bifata ku menyo, mu guhumuza mu kanwa ndetse no kugira amenyo yererana.

    Mbere yo kuryama nijoro, fata amazi y’akazuyazi uyavangemo akunyu gacye (mu gakombe k’amazi shyiramo agace k’akayiko k’umunyu) maze wunyuguze mu kanwa ucira (bikore kugeza ku munota.

    Ibi byirukana za mikorobe zashoboraga gufata ku ishinya, bikanarinda impumuro mbi mu kanwa.

    Fata ibibabi by’imyembe (bisukuye neza) ubishyire muri litiro y’amazi yabize neza hanyuma ubitereke bihore. Iyo bimaze guhora neza ushobora kubijundika mu kanwa ubizunguza hanyuma ugacira (ibi byitwa gargle/gargariser)

    Hari imiti yoza mu kanwa iboneka muri pharmacie zitandukanye (mouthwash). Ariko niba udashoboye kuwigurira nta kibazo dore uburyo wawikorera; fata igikombe cy’amazi ushyiremo akayiko 1 ka vinegre cg umutobe w’indimu hanyuma ubikoreshe buri gitondo. Ushobora no kubinywa nta kibazo.

    Src: https://umutihealth.com/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-inama-ku-bantu-bava-amaraso-mu-ishinya.html

  • Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Zinedine Zidane yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uri gutoza Everton muri iki gihe,abaye umutoza wa 3 w'Umutaliyani uvugwa muri Real Madrid nyuma ya Massimiliano Allegri werekeje muri Juventus na Antonio Conte udafite akazi.

    Abandi bavuzwe ni umutoza wa Paris Saint-Germain,Mauricio Pochettino,umutoza wa Castilla,Raul Gonzalez Blanco n'umutoza wa Real Sociedad B,Xabi Alonso.

    Nkuko byatangajwe mu kiganiro El Larguero cya Radio Cadena SER, Ancelotti niwe wifuzwa cyane na Florentino Perez ndetse ngo ibiganiro bigeze kure.

    Uyu mugabo wakoze ibigwi muri AC Milan yatoje ku kibuga cya Estadio Santiago Bernabeu hagati ya 2013 na 2015, atwara Champions League i Lisbon muri 2014.

    Yatwaye kandi na Copa del Rey, Supercopa de Espana na Club World Cup muri iyi kipe.

    Uyu mutoza ukomeye yasinye amasezerano y'imyaka 3 muri Everton ikina muri Premier League aho akorana n'umukinnyi wahoze muri Real Madrid,James Rodriguez.

    Umunyamakuru uzwi cyane mu gutangaza ibijyanye no kugura no kugurisha abakinnyi,Fabrizio Romano,yatangaje ko ibiganiro bigeze kure hagati ya Ancelotti na Real Madrid ndetse ngo uyu mutoza arifuza gusubira muri iyi kipe y'igihangange.


    Carlo Ancelotti ashobora kugaruka muri Real Madrid

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-uhabwa-amahirwe-menshi-yo-gusimbura-zinedine-zidane-yamenyekanye

  • Imihango yo gusaba no gukwa ikorewe mu ngo igomba kumenyeshwa Umurenge mbere y’iminsi 5 #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza aje akurikira ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi yakomoreye bimwe mu bikorwa birimo imihango yo gusaba no gukwa yari imaze iminsi ibujijwe.

    Amabwiriza agenda uburyo iyi mihanzo izajya ikora, avuga ko umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko no mu nsengero witabirwa n’abantu batarenze 30.

    Avuga kandi ko imihango yo gusaba, gukwa no kwiyakira yabereye muri Hoteli cyangwa mu busitani itagomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye kandi buri wese uyijemo akabanza kwerekana ko yipimishije COVID-19.

    Aya mabwiriza akomeza avuga ko imihango ibereye mu rugo bisaba kubimenyesha ubuyobozi bw’Umurenge mbere y’iminsi itanu (5) mbere y’uko umuhango uba 'kugira ngo bukurikirane ko iyo mihango yubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

    Aya mabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yibutsa ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zisabwa gukomeza gukurikirana ko aya mabwiriza yubahirizwa kimwe n’andi asanzweho yo kwirinda COVID-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Imihango-yo-gusaba-no-gukwa-ikorewe-mu-ngo-igomba-kumenyeshwa-Umurenge-mbere-y-iminsi-5

  • COVID-19 : Uyu mwaka urarangira u Rwanda rwakiriye izindi nkingo miliyoni 3,5 za Phizer #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021 nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye izindi nkingo zirenga ibihumbi 340 mu cyumweru kimwe.

    Izi nkingo zirimo 247 000 zo mu bwoko bwa AstraZeneca u Rwanda rwahawe mu cyumweru gishize ndetse n’izindi 100 600 zo mu bwoko bwa Phizer rwaraye rwakiriye.

    Dr Ngamije avuga ko izi zaraye zakiriwe n’ubundi zizaterwa abasanzwe bafite ibyago byo kuba bakwandura iyi ndwara ikaba yabazahaza cyane barimo 'abakuze n’abantu bafite indwara karande basanganywe.'

    Minisitiri Ngamije yasabye abantu bazi ko bafite ibi bibazo bagomba kujya ku bigo Nderabuzima bibegereye bakiyandikisha kugira ngo bazakingirwe.

    Dr Ngamije uvuga ko mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena hari izindi nkingo zo mu bwoko bwa Pfizer u Rwanda ruzakira, atanga icyizere ko no mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2021 u Rwanda ruzakira izindi nkingo 3 500 000 na zo za Phizer.

    Yagize ati 'Bivuze ko gahunda iri kujya ku murongo mu minsi iri imbere tuzongera umubare w’abazaba bakingiwe mu gihugu.'

    U Rwanda rufite intego ko umwaka wa 2022 uzarangira hamaze gukingirwa nibura abantu 60% ari na wo mubare wifuzwa mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda ku buryo icyo gihe ari bwo hazasuzumwa uko ubuzima busanzwe bwakongera kugaruka.

    Bivuze ko u Rwanda nirwakira ziriya nkingo ruteganya kubona mu mpera z’uyu mwaka, 2021 yazasiga hamaze gukingirwa 1/2 cy’umubare wifuzwa gukingirwa ni ukuvuga hejuru ya 30% y’Abanyarwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-19-Uyu-mwaka-urarangira-u-Rwanda-rwakiriye-izindi-nkingo-miliyoni-3-5-za-Phizer

  • Mushikiwabo yasuye abagore bahoze mu buzunguzayi –

    Uyu muryango ukorera mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge usanzwe uterwa inkunga na OIF mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’umugore.

    Aganira n’abanyamuryango ba WEEAT, Mushikiwabo yavuze ko iterambere ridaheza ari ryo rishobora kuzamura imibereho myiza y’umuryango, anagaragaza ko ibikorwa byose byakorwa umugore yibagiranye ntacyo byamara.

    Mushikiwabo yanashimangiye ko umuryango ayoboye uzakomeza gufasha mu bikorwa by’iterambere mu bihugu binyamuryango ndetse ko umugore azakomeza kuza imbere.

    Yanagaragaje ko nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 kiziye, bigaragara ko cyagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abantu cyane cyane abagore anashimangira ko Francophonie yashyizeho miliyoni 3 z’Amayero muri gahunda yo gufasha imishinga itandukanye igamije gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19. Binyuze muri iyi gahunda WEEAT nayo yahawe asaga miliyoni 40 Frw.

    Umuyobozi wa WEEAT, Uwamwiza Julie, yabwiye IGIHE ko bishimiye cyane kuba Mushikiwabo yarabasuye, anashimangira ko inkunga y’asaga miliyoni 40 Frw bahawe azafasha aba bagore bahoze ari abazunguzayi kwiteza imbere.

    Yagize ati “ Inkunga twahawe tuzabaguriramo inkwavu aho buri tsinda tuzariha inkwavu 50 kuko ari amatsinda atatu noneho zibafashe kwiteza imbere kuko bazajya bazorora bajye kuzigurisha ku isoko bibafashe kwiteza imbere badasubiye mu muhanda.”

    Uwamwiza yakomeje avuga ko bamaze amezi atatu bahawe amafaranga agera kuri 80% y’ayo bagomba guhabwa kandi bamaze gukoresha agera kuri 50%.

    Ati “Twamaze kuguramo ubutaka i Nyamirambo n’i Ndera, ubu turi no gutegura ibiraro ahantu hatandukanye, tugiye kugura amatungo n’ibindi.”

    Yongeyeho ko aya mafaranga azajya anakoreshwa mu bijyanye no guhugura aba bagore bahoze ari abazunguzayi gukora indi mirimo itandukanye kugira ngo babashe kwiteza imbere kurushaho binabarinda gusubira mu muhanda.

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yaganiriye n’aba bagore, abizeza ko umuryango ayoboye uzakomeza guharanira guteza imbere umugore

    Mushikiwabo aganiriza abanyamuryango n’abayobozi ba WEEAT

    Mushikiwabo yeretswe imwe mu mishinga ikorwa n’aba bagore bahoze ari abazunguzayi

    Nyuma yo gusura ibikorwa byabo, Mushikiwabo yafatanye ifoto y’urwibutso n’aba bagore

  • Mushikiwabo yasuye abagore bahoze mu buzunguzayi – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ukorera mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge usanzwe uterwa inkunga na OIF mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza n'iterambere ry'umugore.

    Aganira n'abanyamuryango ba WEEAT, Mushikiwabo yavuze ko iterambere ridaheza ari ryo rishobora kuzamura imibereho myiza y'umuryango, anagaragaza ko ibikorwa byose byakorwa umugore yibagiranye ntacyo byamara.

    Mushikiwabo yanashimangiye ko umuryango ayoboye uzakomeza gufasha mu bikorwa by'iterambere mu bihugu binyamuryango ndetse ko umugore azakomeza kuza imbere.

    Yanagaragaje ko nyuma y'aho icyorezo cya COVID-19 kiziye, bigaragara ko cyagize ingaruka zikomeye ku mibereho y'abantu cyane cyane abagore anashimangira ko Francophonie yashyizeho miliyoni 3 z'Amayero muri gahunda yo gufasha imishinga itandukanye igamije gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19. Binyuze muri iyi gahunda WEEAT nayo yahawe asaga miliyoni 40 Frw.

    Umuyobozi wa WEEAT, Uwamwiza Julie, yabwiye IGIHE ko bishimiye cyane kuba Mushikiwabo yarabasuye, anashimangira ko inkunga y'asaga miliyoni 40 Frw bahawe azafasha aba bagore bahoze ari abazunguzayi kwiteza imbere.

    Yagize ati ' Inkunga twahawe tuzabaguriramo inkwavu aho buri tsinda tuzariha inkwavu 50 kuko ari amatsinda atatu noneho zibafashe kwiteza imbere kuko bazajya bazorora bajye kuzigurisha ku isoko bibafashe kwiteza imbere badasubiye mu muhanda.'

    Uwamwiza yakomeje avuga ko bamaze amezi atatu bahawe amafaranga agera kuri 80% y'ayo bagomba guhabwa kandi bamaze gukoresha agera kuri 50%.

    Ati 'Twamaze kuguramo ubutaka i Nyamirambo n'i Ndera, ubu turi no gutegura ibiraro ahantu hatandukanye, tugiye kugura amatungo n'ibindi.'

    Yongeyeho ko aya mafaranga azajya anakoreshwa mu bijyanye no guhugura aba bagore bahoze ari abazunguzayi gukora indi mirimo itandukanye kugira ngo babashe kwiteza imbere kurushaho binabarinda gusubira mu muhanda.

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yaganiriye n’aba bagore, abizeza ko umuryango ayoboye uzakomeza guharanira guteza imbere umugore

    Mushikiwabo aganiriza abanyamuryango n’abayobozi ba WEEAT

    Mushikiwabo yeretswe imwe mu mishinga ikorwa n’aba bagore bahoze ari abazunguzayi

    Nyuma yo gusura ibikorwa byabo, Mushikiwabo yafatanye ifoto y’urwibutso n’aba bagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-mushikiwabo-yasuye-abagore-bahoze-mu-buzunguzayi