Category: Uncategorized

  • Imirenge ya Bwishyura na Rwamiko yakuwe muri #GumaMuRugo –

    Iyi mirenge ibiri yari yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ku wa 5 Gicurasi 2021, nyuma yo kugaragaramo ubwandu bukabije bwa Coronavirus nk’uko byagaragazwaga n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima.

    Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa 1 Kamena rivuga ko iyi mirenge ikuwe muri Guma mu rugo guhera ku wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije ko mu Karere ka Karongi, ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

    Yakomeje iti “Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abaturarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego zishinzwe ubuzima mu gihugu.

    Umurenge wa Bwishyura wavanywe muri gahunda ya Guma mu rugo nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku miterere y’icyorezo cya Coronavirus

  • Ubwongereza bwashyize hanze ikipe buzakoresha mu mikino ya Euro yari itegerejwe na benshi #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru byose byo mu Bwongereza bigira igisati cy'imikino byiriwe byacitse ururondogoro ku bakinnyi umutoza w'ikipe y'igihugu Gareth Southgate azakoresha mu mikino ya Euro 2020 iteganyijwe kuwa 11 Kamena kugeza 11 Nyakanga 2021.

    Iyi kipe yibazwagaho na benshi barimo n'abanyarwanda benshi bayikunda,yatunguranye nkuko byari byitezwe aho abakinnyi bigaragaje barimo Jesse Lingard na James Ward Prowse basigaye mu gihe uyu mutoza yatunguranye atwara abakinnyi 4 bakina ku ruhande rw'iburyo.

    Nubwo byavugwaga ko Alexander-Arnold ukina mu ikipe ya Liverpool asigara,byarangiye ahawe umwanya ahubwo uyu mutoza atwara abakinnyi 5 gusa bakina hagati mu kibuga.

    Mu cyumweru gishize nibwo Gareth Southgate yari yahamagaye ikipe y'abakinnyi 33 ariko uyu munsi yajonjoye asigarana 26 abandi 7 barasigara.

    Umukino wa mbere muri Euro,Ubwongereza buzawukina na Croatia kuwa 13 Kamena uyu mwaka.

    Abakinnyi bahamagawe mu Bwongereza:

    Abanyezamu: Pickford, Henderson, Johnstone

    Ba myugariro: Alexander-Arnold, Chilwell, Coady, James, Maguire, Mings, Shaw, Stones, Trippier, Walker

    Abo hagati: Bellingham, Henderson, Mount, Phillips, Rice

    Ba rutahizamu: Foden, Calvert-Lewin, Grealish, Kane, Rashford, Saka, Sancho, Sterling

    Abasigaye:Aaron Ramsdale, Ben White, Ben Godfrey, James Ward-Prowse, Jesse Lingard, Ollie Watkins and Mason Greenwood.

    Uko amatsinda muri Euro apanze naho bazakinira:

    Group A (Rome/Baku): Turkey, Italy (hosts), Wales, Switzerland

    Group B (Copenhagen/St Petersburg): Denmark (hosts), Finland, Belgium, Russia (hosts)

    Group C (Amsterdam/Bucharest): Netherlands (hosts), Ukraine, Austria, North Macedonia

    Group D (London/Glasgow): England (hosts), Croatia, Scotland (hosts), Czech Republic

    Group E (Seville/St Petersburg): Spain (hosts), Sweden, Poland, Slovakia

    Group F (Munich/Budapest): Hungary (hosts), Portugal (holders), France, Germany (hosts)

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubwongereza-bwashyize-hanze-ikipe-buzakoresha-mu-mikino-ya-euro-yari-itegerejwe

  • Kenya: Imvubu yirukanse kuri ba mukerarugendo bari mu mazi irimo Imana ikinga ukuboko #rwanda #RwOT

    Bwana Dicken Muchena w'imyaka 27 wafashe amashusho y'iyi mvubu iri kubirukaho,yavuze ko we na bagenzi be bari kumwe barokowe n'umuvuduko w'ubwato bwabo.

    Iyi mvubu yabirutseho ubwo ubwato bwabo bwari bugeze mu mazi ibamo hanyuma ikura umutwe mu mazi irangije ibirukaho n'ubukana bwinshi ishaka kubahitana.

    Dicken yagize ati 'Twari tubizi ko muri ako gace haba imvubu ariyo mpamvu twahagiye dushaka kuzifata amafoto.

    Kubeta ko twari tubizi ko ari inyamaswa zica abantu,twirinze kuzegera cyane.Hari imvubu 6 izindi zari mu bindi bice byitaruye ikiyaga.

    Ubwo twari dutashye,imvubu yari ifite uburakari bwinshi yaduteye tutazi ho iturutse ariko ifite gahunda yo kutwica.

    Ntabwo twari twiteze ibyo bintu kuko bidakunze kubaho.Twagize amahirwe kuko twari dufite ubwato bwihuta.Hashize iminota 4 iri kutwirukaho,ntabwo twongeye kuyibona twahise twirukira ku nkombe.Kwari uguhunga koroshye.'


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kenya-imvubu-yirukanse-kuri-ba-mukerarugendo-bari-mu-mazi-irimo-imana-ikinga

  • Amagambo RIB yashingiyeho ita muri yombi Karasira Aimable –

    RIB yamutaye muri yombi ku wa 31 Gicurasi 2021, ivuga ko imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Byose bifitanye isano n’ibiganiro yagiye atambutsa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube.

    Nta myaka ibiri irashira Karasira Aimable atangiye gutanga ibiganiro ku rubuga rwa YouTube rwe bwite ariko akanifashisha indi miyoboro y’abamuha rugari ngo anyuzeho ibitekerezo bye.

    Ku wa 23 Gicurasi 2021, Karasira yakoze ikiganiro mpaka n’Umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi maze bagishyira ku miyoboro ya YouTube ya Karasira yitwa UKURI MBONA TV, gifite umutwe ugira uti “Karasira avuze ku bumwe n’ubwiyunge. Ni inde wiyunga n’undi, nta kuri n’amateka, ntibizagerwaho”.

    Muri icyo kiganiro, Karasira hari aho yumvikanisha ko FPR Inkotanyi ari yo iri inyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Umukuru w’Igihugu, Habyarimana Juvénal ndetse akavuga ko ari byo byabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari aho agira ati “Intambara yatangijwe na FPR Inkotanyi ishaka gutaha no gufata ubutegetsi mu 1990 mu gihe bari barasinye amasezerano buri ruhande rwizeye ko bagiye guhuza ingabo. Indege ya Habyarimana iraraswa, irashwe byabaye imbarutso, ni ukuvuga ngo abarashe iriya ndege bamenyekanye na bo bakagiye mu mateka.”

    Akomeza agira ati “Kuko ni indege yari irimo umukuru w’igihugu wari umukozi ntabwo twamunenga yakoreraga u Rwanda n’undi mukuru w’igihugu wakoreraga u Burundi n’Abafaransa bari barimo n’ibiki byose […] ubwo rero ni bwo hahise haba imbarutso, Jenoside iraba.”

    Ni muri iki kiganiro kandi avugamo ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze itegurwa kuko ngo ‘nta nama itegura Jenoside yigeze ikorwa’.

    Ati “Abantu badukurikiye bajye batekereza [….] njya numva Bizimana [Dr Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG] avuga ukuntu Jenoside yatangiye, ngo abazungu baje mu 1959, 1973 yari Jenoside, ntabwo nshaka guhakana ibyo bintu.”

    “Ariko kuki FPR itera mu ngingo zayo yari ifite iya Jenoside itari irimo, Jenoside yayishyizemo nyuma, FPR itera ntiyigeze ivuga ko Jenoside iri gutegurwa, ntabwo FPR yigeze ivuga iti muhagarike Jenoside […]’’

    Yakomeje agira ati “Ndumva no mu rubanza rwa Bagosora Urukiko rwa Arusha rwarabyanze rwemeza ko Jenoside itateguwe ariko ino ntiwabivuga, ugomba kugendera kuri CNLG, kugira gute…”

    Karasira na Uwimana kandi bumvikanisha ko kuva na kera Abatutsi bahoze basubiranamo barwanira ubutegetsi, agatanga urugero rw’Intambara yo ku Rucunshu.

    Ati “Ibyabereye ku Rucunshu, ni Abatutsi bamaranye, nta muzungu wari uhari, ni Abatutsi bapfaga ingoma; Abanyiginya n’Abega. Barimo uyu mugore usa nk’aho afatwa nk’umuntu w’umugome cyane, ni byo batwigishaga […], Kanjogera bavuga ngo yajyaga azamukira ku mpinja. Ni ibintu bavuga.”

    Karasira kandi hari aho agera muri icyo kiganiro akavuga ko ubwo Jenoside yari irangiye, abasirikare ba FPR bagiye bica abantu mu rwego rwo kwihorera.

    Ati “Jenoside irabaye, irarangira itwaye abantu benshi. Mu kurangira byaravuzwe harimo abantu bahunze bajya Congo […] bamwe mu basirikare ba FPR kandi ndabumva, banavuga ko babihaniwe, barazaga bagasanga abantu babo babamaze bakihorera. Kugeza ubu ninde wari wiyunga n’undi muri ibyo byose ndi kuvuga ngo biyunge?”

    Ni ibintu bitandukanye n’ukuri kuko nk’uko bizwi ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zitabara abicwaga n’Interahamwe.

    Hari ikindi kiganiro Karasira yumvikanyemo atesha agaciro akazi gakomeye kakozwe n’Inkiko Gacaca aho agaragaza ko uburyo abazikoragamo nk’Abacamanza uburyo bashyizweho budasobanutse ibintu agereranya no kuba abantu babiri barwanaga nyuma umwe agacira undi urubanza.

    Ati “Abantu baburaniye inaha muri Gacaca, bashyizweho, ni ibanga gusa tubyihorere […] ni ibintu twibikira, ariko Gacaca ibyo yakoze […] hari hakwiriye kubamo abanyamahanga baza […] abantu babiri barwanaga noneho umwe ari hejuru y’undi, undi aramubyukanye noneho wa muntu uri hejuru ye ngo ajye kumucira urubanza? Ibyo bintu se, ntabwo kenshi byumvikana.”

    Amategeko ateganya iki?

    RIB itangaza ko ibyaha ikurikiranyeho Karasira biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Itegeko risobanura ko bifatwa nko guhakana Jenoside ku muntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

    Ukoze ibyo aba akoze icyaha, iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Umuntu ufatwa nk’uha ishingiro Jenoside ni umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije gushimagiza Jenoside, gushyigikira Jenoside, kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro.

    Uwo muntu iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Mbere yo gutabwa muri yombi, Karasira yari yaratumiwe n’Ubugenzacyaha yihanangirizwa ku magambo yari akunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga yaganishaga ku gupfobya Jenoside.

    Karasira Aimable akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi n’icyaha cyo gukurura amacakubiri

  • Amagambo RIB yashingiyeho ita muri yombi Karasira Aimable – #rwanda #RwOT

    RIB yamutaye muri yombi ku wa 31 Gicurasi 2021, ivuga ko imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi n'icyaha cyo gukurura amacakubiri. Byose bifitanye isano n'ibiganiro yagiye atambutsa ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko YouTube.

    Nta myaka ibiri irashira Karasira Aimable atangiye gutanga ibiganiro ku rubuga rwa YouTube rwe bwite ariko akanifashisha indi miyoboro y'abamuha rugari ngo anyuzeho ibitekerezo bye.

    Ku wa 23 Gicurasi 2021, Karasira yakoze ikiganiro mpaka n'Umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi maze bagishyira ku miyoboro ya YouTube ya Karasira yitwa UKURI MBONA TV, gifite umutwe ugira uti 'Karasira avuze ku bumwe n'ubwiyunge. Ni inde wiyunga n'undi, nta kuri n'amateka, ntibizagerwaho'.

    Muri icyo kiganiro, Karasira hari aho yumvikanisha ko FPR Inkotanyi ari yo iri inyuma y'ihanurwa ry'indege yari itwaye uwari Umukuru w'Igihugu, Habyarimana Juvénal ndetse akavuga ko ari byo byabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari aho agira ati 'Intambara yatangijwe na FPR Inkotanyi ishaka gutaha no gufata ubutegetsi mu 1990 mu gihe bari barasinye amasezerano buri ruhande rwizeye ko bagiye guhuza ingabo. Indege ya Habyarimana iraraswa, irashwe byabaye imbarutso, ni ukuvuga ngo abarashe iriya ndege bamenyekanye na bo bakagiye mu mateka.'

    Akomeza agira ati 'Kuko ni indege yari irimo umukuru w'igihugu wari umukozi ntabwo twamunenga yakoreraga u Rwanda n'undi mukuru w'igihugu wakoreraga u Burundi n'Abafaransa bari barimo n'ibiki byose […] ubwo rero ni bwo hahise haba imbarutso, Jenoside iraba.'

    Ni muri iki kiganiro kandi avugamo ko Jenoside yakorewe Abatutsi itigeze itegurwa kuko ngo 'nta nama itegura Jenoside yigeze ikorwa'.

    Ati 'Abantu badukurikiye bajye batekereza [….] njya numva Bizimana [Dr Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG] avuga ukuntu Jenoside yatangiye, ngo abazungu baje mu 1959, 1973 yari Jenoside, ntabwo nshaka guhakana ibyo bintu.'

    'Ariko kuki FPR itera mu ngingo zayo yari ifite iya Jenoside itari irimo, Jenoside yayishyizemo nyuma, FPR itera ntiyigeze ivuga ko Jenoside iri gutegurwa, ntabwo FPR yigeze ivuga iti muhagarike Jenoside […]''

    Yakomeje agira ati 'Ndumva no mu rubanza rwa Bagosora Urukiko rwa Arusha rwarabyanze rwemeza ko Jenoside itateguwe ariko ino ntiwabivuga, ugomba kugendera kuri CNLG, kugira gute…'

    Karasira na Uwimana kandi bumvikanisha ko kuva na kera Abatutsi bahoze basubiranamo barwanira ubutegetsi, agatanga urugero rw'Intambara yo ku Rucunshu.

    Ati 'Ibyabereye ku Rucunshu, ni Abatutsi bamaranye, nta muzungu wari uhari, ni Abatutsi bapfaga ingoma; Abanyiginya n'Abega. Barimo uyu mugore usa nk'aho afatwa nk'umuntu w'umugome cyane, ni byo batwigishaga […], Kanjogera bavuga ngo yajyaga azamukira ku mpinja. Ni ibintu bavuga.'

    Karasira kandi hari aho agera muri icyo kiganiro akavuga ko ubwo Jenoside yari irangiye, abasirikare ba FPR bagiye bica abantu mu rwego rwo kwihorera.

    Ati 'Jenoside irabaye, irarangira itwaye abantu benshi. Mu kurangira byaravuzwe harimo abantu bahunze bajya Congo […] bamwe mu basirikare ba FPR kandi ndabumva, banavuga ko babihaniwe, barazaga bagasanga abantu babo babamaze bakihorera. Kugeza ubu ninde wari wiyunga n'undi muri ibyo byose ndi kuvuga ngo biyunge?'

    Ni ibintu bitandukanye n'ukuri kuko nk'uko bizwi ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zitabara abicwaga n'Interahamwe.

    Hari ikindi kiganiro Karasira yumvikanyemo atesha agaciro akazi gakomeye kakozwe n'Inkiko Gacaca aho agaragaza ko uburyo abazikoragamo nk'Abacamanza uburyo bashyizweho budasobanutse ibintu agereranya no kuba abantu babiri barwanaga nyuma umwe agacira undi urubanza.

    Ati 'Abantu baburaniye inaha muri Gacaca, bashyizweho, ni ibanga gusa tubyihorere […] ni ibintu twibikira, ariko Gacaca ibyo yakoze […] hari hakwiriye kubamo abanyamahanga baza […] abantu babiri barwanaga noneho umwe ari hejuru y'undi, undi aramubyukanye noneho wa muntu uri hejuru ye ngo ajye kumucira urubanza? Ibyo bintu se, ntabwo kenshi byumvikana.'

    Amategeko ateganya iki?

    RIB itangaza ko ibyaha ikurikiranyeho Karasira biteganywa kandi bigahanwa n'ingingo ya 5 n'iya 7 y'itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

    Itegeko risobanura ko bifatwa nko guhakana Jenoside ku muntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe.

    Ukoze ibyo aba akoze icyaha, iyo ahamijwe n'urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Umuntu ufatwa nk'uha ishingiro Jenoside ni umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije gushimagiza Jenoside, gushyigikira Jenoside, kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro.

    Uwo muntu iyo ahamijwe n'urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Mbere yo gutabwa muri yombi, Karasira yari yaratumiwe n'Ubugenzacyaha yihanangirizwa ku magambo yari akunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga yaganishaga ku gupfobya Jenoside.

    Karasira Aimable akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi n'icyaha cyo gukurura amacakubiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amagambo-rib-yashingiyeho-ita-muri-yombi-karasira-aimable

  • Ndamwubaha-Ariel Wayz avuga kuri Riderman bak… – #rwanda #RwOT

    Ariel Wayz w'imyaka 20 y'amavuko, amaze igihe gito atangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzikazi wigenga nyuma yo kuva mu itsinda ry'abaririmbyi n'abacuranzi rya Symphony Band ryifashishwa mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

    Ni umukobwa w'impano itangaje ishimwa n'abatari bacye. Ubuhanga bwe anabugaragaza iyo asubiramo indirimbo z'abahanzi bakomeye ku Isi barimo n'abo mu Rwanda.

    Amaze imyaka ibiri asoje amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Ashyize imbere gukora indirimbo ziri mu njyana ya RnB na Pop nk'umwuga ugomba kumutunga.

    Indirimbo ye ya mbere yasohoye nk'umuhanzikazi wigenga yayise 'Ntabwo yantegereza', yakurikije 'Depanage' yakoranye n'umuraperi Riderman. Ni indirimbo ivuga ku muntu urya utwe agashaka no kurya utw'abandi, mbese ibijyanye n'umuco wo kwizigamira kuri we ari ikibazo.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ariel Wayz yavuze ko akimara kugira igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Dapanage' yavuganye na Riderman amwemerera kumufasha, bituma amukunda kurushaho nk'umuraperi yakuze akunda.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko Riderman afite indangagaciro zitandukanye n'abandi bahanzi, ashingiye ku buryo bakoranye mu bitaramo bitandukanye, uko yateje imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda, kandi agakomeza kugumisha hasi ibirenge kugira ngo n'abato bazamuka mu muziki bamwigireho.

    Akomeza ati 'Njyewe ndamwubaha cyane. Ni umuhanga, twakoranye mu bitaramo byinshi mufasha mu muririmbirire 'Back Up', nakuze mwvumva cyane yewe nakuze numva nzaba n'umuraperi mo gacye ariko byarampindukanye. Gusa, ndamwubaha cyane mufata nk'umuntu ukwiye icyubahiro, kuko yazamuye Hip Hop mu Rwanda, kandi ifite 'message' nziza.'

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘DAPANAGE’ Y’UMUHANZIKAZI ARIEL WAYZ N’UMURAPERI RIDERMAN

    Ariel yavuze ko ibitaramo yafashijemo Riderman byamusigiye urwibutso, kuko ariwe muhanzi bahuzaga mu mashyi no mu madiho. Uyu muhanzikazi avuga ko gukorana n'umuntu ushoboye cyane 'utavunika'.

    Uyu mukobwa yavuze ko igihe yakoranaga indirimbo na Riderman n'igihe bakoranaga mu bitaramo, yamwigiyeho guca bugufi, nk'imwe mu ntwaro ikomeye ku muhanzi. Yavuze ko guca bugufi no gufashanya hagati y'abahanzi, ari ikintu gikwiye kandi 'cyiza'.

    Ati 'Riderman ni umuntu uca bugufi, nicyo kintu cy'ingenzi muri uyu muziki tuba dukora namwigiyeho. Mbona ari ikintu cyiza buri muhanzi yagakwiye kugira. Nkiyo atanyumva ngo yumve igitekerezo cyanjye nari kumva mbabaye.' Indirimbo 'Depanage' Ariel Wayz yakoranye na Riderman ntabwo iri kuri EP ye agiye gusohora.

    Uyu muhanzikazi uherutse gukorana indirimbo 'Ndagukumbuye' na King James avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gusohora indirimbo ze bwite ateguza EP ye ashaka kumurika mu mpera z'uyu mwaka. Yavuze ko we na Riderman bazasohora amashusho y'indirimbo yabo mu minsi iri imbere.

    Ariel Wayz yasohoye indirimbo 'Depanage' yakoranye n'umuraperi Riderman  

    Ariel yavuze ko Riderman yamwigiyeho guca bugufi no gufasha abandi mu muziki

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘DEPANAGE’ YA ARIEL WAYZ NA RIDERMAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106169/ndamwubaha-ariel-wayz-avuga-kuri-riderman-bakoranye-indirimbo-nyuma-yo-kumufasha-mu-bitara-106169.html

  • Minaloc yashyize hanze amabwiriza agomba kuranga imihango y'ubukwe yakomorewe #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa 1 Kamena 2021, yatangaje ingingo esheshatu zikubiyemo ingamba zizajya zubahirizwa ku bitabira ibi birori.

    Rigira riti 'Umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko cyangwa mu rusengero witabirwa n'abantu 30 gusa.''

    Yakomeje ati 'Imihango yo gusaba, gukwa no kwiyakira yabereye muri hoteli cyangwa ubusitani ntigomba kurenza 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateraniye ariko buri wese akabanza kwerekana ko yipimishije COVID-19 kandi atanduye.'

    Iyo imihango ibereye mu rugo hakirwa abantu 30 gusa kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yose asanzwe yo kwiri nda COVID-19; kugira ngo imihango ibere mu rugo bisaba kubimenyesha ubuyobozi bw'umurenge nibura iminsi itanu mbere y'uko umuhango uba kugira ngo bukurikirane ko iyo mihango yubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'''

    Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda kandi abanyamahoteli n'abafite ibikorwa by'ishoramari byakira abakoze ibirori basabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda harimo no kwipimisha.

    Itangazo rivuga ko 'Abafite hoteli n'ubusitani byakira abantu bagomba gukorana na Minisiteri y'Ubuzima ku bijyanye no kugenzura ko abantu bapimwe kandi bafite ibisubizo bigaragaza ko batanduye COVID-19 bitarengeje byibuze iminsi itanu.''

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yibukije inzego z'ibanze n'iz'umutekano kongera imbaraga mu gukurikirana ko amabwiriza mashya n'andi asanzwe yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa nk'uko yagenwe.

    Ibirori byo kwiyakira nyuma y'ubukwe byari bibujijwe ndetse ababirengagaho bahanwaga. Hari ingero nyinshi z'abafashwe mu bihe bitandukanye bakajyanwa muri stade, bakigishwa hanyuma bagacibwa amande bagataha.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minaloc-yashyize-hanze-amabwiriza-agomba-kuranga-imihango-y-ubukwe-yakomorewe

  • Mukura VS ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri yahagaritse umutoza wayo mukuru #rwanda #RwOT

    Mukura Victory Sport ikomeje kujya mu mazi abira mu rugamba rwo guhatanira kuguma mu cyiciro cya mbere,yafashe umwanzuro wo kuba ihagaritse Rudolfo Zapata usanzwe ari umutoza mukuru w'iyi kipe.

    Bije nyuma yo kuba iyi kipe y'i Huye ikomeje gutsindwa muri shampiyona 2020-2021 ndetse iri mu makipe ahangiyikishijwe no kumanuka mu cyiciro cya Kabiri.

    Umukino ukurikiyeho Mukura VS izakira Etincelles ku ya 10/06/2021.

    Mukura VS yaherukaga kunyagirirwa ku Mumena na Kiyovu Sports ibitego 3-0 muri shampiyona.

    Mukura VS ifite inota rimwe,igiye kuba itozwa na Mateso Jean de Dieu na Nshimiyimana Canisiusbungirije mu mikino 5 isigaye kugira ngo shampiyona irangire.Zapata yavuzweho kutumvira inama z'abungiriza be

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukura-vs-ishobora-kumanuka-mu-cyiciro-cya-kabiri-yahagaritse-umutoza-wayo

  • Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo. #rwanda #RwOT

    Abakinnyi batatu ni bo bahagarariye u Rwanda muri shampiyona ya Afurika ya Taekwondo igiye kubera muri Senegal, ndetse ngo intego ni imidali n'ubwo igikombe bitashoboka ko bagitwara bitewe n'umubare w'abakinnyi b'ibindi bihugu bazaba bahanganye.

    Ndacyayisenga Aline, Umurerwa Nadege na Sekanyambo Jean Paul ni bo bakinnyi bazaba bahagarariye u Rwanda, Umutoza wabo akaba Bagire Alain Irene na Mushambokazi Zura, mu gihe iri tsinda rizaba riyobowe na Bagabo Placide, Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'imikino ya Taekwondo mu Rwanda (Rwanda Taekwondo Federation).

    Iyi shampiyona ya Afurika izabera i Dakar muri Senegal ku itariki ya 5-6 Kamena 2021, iyi kipe y'u Rwanda ikaba yahagurutse i Kigali ku itariki ya 2 Kamena 2021.

    Ndacyayisenga Aline asanzwe ari umukinnyi wa Rwanda Police Taekwondo Club, akaba azahatana mu cyiciro cy'abafite ibiro biri munsi ya 57 (U-57).

    Umurerwa Nadege ufite imyaka 18 agiye gukina irushanwa mpuzamahanga bwa mbere mu cyiciro cy'abakuru, akaba asanzwe ari umukinnyi wa Dream Fighters Taekwondo Club, akazahatana mu cyiciro cy'abari n'abategarugori bafite ibiro biri munsi ya 63 (U-63).

    Tubibutse kandi ko Umurerwa Nadege aheruka kwegukana umudali wa zahabu ndetse atorwa nk'umukinnyi mwiza wahize abandi (MVP) mu irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika bivuga ururimi rw'Icyongereza biherereye mu karere ka gatanu (ANOCA Zone V) ryabereye mu Karere ka Huye mu 2019.

    Sekanyambo Jean Paul ufite imyaka 21 we ni inshuro ya kabiri aserukiye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, aho ku nshuro ya mbere yakinnye shampiyona y'Isi yabereye mu Bwongereza mu 2019.

    The post Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-yu-rwanda-yerekeje-muri-senegal-aho-igiye-kwitabira-shampiyona-ya-afurika-ya-taekwondo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yigihugu-yu-rwanda-yerekeje-muri-senegal-aho-igiye-kwitabira-shampiyona-ya-afurika-ya-taekwondo

  • Impamvu utubari dukomeje gufungwa –

    Mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 31 Gicurasi 2021, hafunguwe bimwe mu bikorwa birimo ibirori byo kwiyakira ku bakora ubukwe n’ibindi.

    Ku rundi ruhande ariko utubari two tuzakomeza gufunga nubwo ibikorwa by’ubukwe bwo gusaba no gukwa byemewe, abavuye gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana bakaba bemerewe kwiyakira.

    Minisitiri Gatabazi wari kuri RBA yabisobanuye agira ati “Ngira ngo ibijyanye n’utubari nk’uko twabisobanuye mu bihe byatambutse, utubari ni twinshi ntushobora kutugenzura, ntushobora kugenzura abanywa, ntushobora guhagarika umupolisi cyangwa umuyobozi kuri buri kabari, ibyo ntabwo byashoboka, ubushobozi ntabwo bwaboneka.”

    Yakomeje agira ati “Tukaba dusaba abantu kuko kunywa ntabwo bibujijwe, niba ashobora kugura inzoga kuri butiki cyangwa kuri hoteli akayijyana mu rugo, ntabwo kunywa bibujijwe. Ikibujijwe ni ukujya guhurira ahantu, abantu bakanywa bagasabana kandi uko agenda anywa niko agenda atakaza ubushobozi bwo kubahiriza ya mabwiriza.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko muri rusange abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza by’umwihariko abakora imihango yo kwiyakira nyuma y’ubukwe.

    Ati “Ngira ngo abantu bakwihangana, abantu nibamara kwikingiza ari benshi, hari ibindi byemezo bizafatwa. Ibijyanye n’ubukwe nabyo turaza gufata ibindi byemezo by’uko butazajya bumara amasaha menshi hato nabwo butazahinduka nk’akabari.”

    Mu zindi ngamba zafashwe harimo kuba Akarere ka Karongi kashyiriweho isaha ya saa moya z’umugoroba nk’iyo kuba batemerewe gukora ingendo.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko mu Karere ka Karongi mu minsi 30 ishize mu Murenge wa Bwishyura hagaragaye ubwandu bwinshi bwa Covid-19.

    Ati “Hari hafashwe ingamba zo kubashyira mu kato bituma mu isuzuma twakozwe mu cyumweru kirangiye, imibare yaragabanyutse bifatika kuko twagendaga dupima abantu 100 muri buri Murenge. Ikigaragara ni uko muri Bwishyura imibare yaragabanyutse igera kuri 5%.”

    Ati “Usanga mu yindi Mirenge ya Karongi hari abantu bake bake bagifite ubwandu ku buryo tugicukumbura dufata ibindi bipimo kugira ngo tumenye niba bitava muri Bwishyura bijya mu yindi Mirenge.”

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko muri aka karere ka Karongi mu minsi ishize hagiye hagaragara abantu bafatirwa mu birori n’ibindi bikorwa by’ubusabane ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kugira ngo bajye bataha saa moya.

    Minisitiri Gatabazi JMV yavuze ko imicungire y’utubari igoye cyane ku buryo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 bisa n’ibidashoboka turamutse dufunguye