Category: Uncategorized

  • Umukobwa yagiye gutungura umukunzi we ku isabukuru y'amavuko ahasanga indi nkumi ||ibyari ibirori byahindutse intambara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yahuye n'uruva gusenya ubwo yakubitirwaga bikomeye mu rugo rw'umukunzi we amushyiriye umutsima (cake) yo kumwifuriza isabukuru y'amavuko maze ahasanga undi mukobwa, bituma barwana inkundura.

    Mu mashusho yashyizwe kuri Youtube na Yawe Tv hagaragaramo umukobwa wari wabukereye agiye gusura umukunzi we, aho yari yanakoresheje cake yanditse 'isabukuru nziza ' ndetse yiteguye gutungura uyu musore bakundana. Mbere y'uko yerekeza mu rugo rwumukunzi we umunyamakuru yabanje kumusaba guhamagara uwo musore ngo yumva ko ahamusanga ,gusa umusore amubwira ko atarimo kuboneka ,aza kuhagera ku mugoroba.Umukovwa yanze gusubira mu rugo ahita yerekeza iy'umusore ari kumwe nundi mukobwa wari wamuherekeje.

    Bakigera ku muryango, bakomanze maze bahita bacana cake 🎂 baririmbira umusore ,bati'Isabukuru nziza' umusore byahise bimutungura,gusa umukobwa bari kumwe yahise asohoka munzu atangira kumenagura wa mutsima ndetse arwana nuyu mukobwa, ari nako baterana amagambo. Umunyamakuru byamuyobeye agerageza kubakiza, hafi kumukubita na we.

    Kanda hano hasi urebe amashusho arambuye:

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yagiye-gutungura-umukunzi-we-ku-isabukuru-yamavuko-ahasanga-indi-nkumi-ibyari-ibirori-byahindutse-intambara/

  • Covid-19 yahitanye abagabo 3 mu Rwanda abandi bantu 60 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko abagabo batatu b'imyaka 91 (Karongi), 60 (Kigali), 77 (Huye) n'umugore w'imyaka 43 (Kigali) bishwe na COVID-19 mu Rwanda.

    Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 60 mu gihe abakize ari 167. Abakirwaye bageze kuri 816 barimo 6 barembye.

    Abantu 188,768 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID-19 barimo 21,082 bayihawe uyu munsi.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'Igihugu zirakomorewe.

    Guhera kuri uyu wa 31 Gicurasi 2021, Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Karere ka Karongi aho zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-abagabo-3-mu-rwanda-abandi-bantu-60-barayandura

  • Uruhande rwa Félicien Kabuga rwasabye ikindi gihe cyo kwitegura kuburana #rwanda #RwOT

    Kabuga afungiye i La Haye mu Buholandi kuva mu kwezi kwa cumi nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu 2020, akurikiranyweho ibyaha bya jenoside.

    Iburanisha ryasubukuwe kuwa kabiri nimugoroba, nyuma y'amezi atandatu risubitswe bisabwe n'impande zombi ngo zitegure urubanza.

    Umucamanza yavuze ko uyu munsi urukiko rwangiye Kabuga, w'imyaka 86, ubusabe bwo kurekurwa by'agateganyo ku mpamvu z'uburwayi kuko ngo amagara ye akurikiranirwa hafi.

    Kabuga ntiyagaragajwe mu mashusho, ariko yumvikanaga asubiza ikibazo niba ari kumva ibyo umucamanza avuga mu rurimi rwe. Kabuga yumvikanye mu ijwi ry'umuntu ushaje kandi unaniwe.

    Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga yavuze ko bakeneye igihe cy'inyongera cyo gutegura urubanza mu mizi, kuko hari ibyo basabye batarabona ndetse hari ingorane mu iperereza ryabo.

    Yavuze ko uruhande rwunganira uregwa rufite imbogamizi mu gucungira umutekano abashobora gushinjura uregwa bari mu Rwanda, ndetse n'imbogamizi zo gukorera mu cyorezo cya Covid.

    Me Altit ati: “Uruhande rwacu ruri mu bihe bigoye gukoreramo, mu gihe ubushinjacyaha bwagize imyaka myinshi yo gutegura urubanza twebwe ubu dufite ingorane zirimo n'ikipe ntoya.”

    Yavuze ko itariki yumvise ya 22 z'ukwezi kwa 10 yo gutangiza iburanisha mu mizi ishobora kuba ari hafi agereranyije n'akazi batarakora ngo babe biteguye kuburana.

    Urukiko ruzatangaza nyuma itariki iburanisha mu mizi rizatangirira.

    Gusa umucamanza Iain Bonomy uyoboye iburanisha yavuze ko uruhande rwunganira uregwa rukwiye gukora ibishoboka rukaba rwiteguye mu gihe gisigaye cy'uyu mwaka.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/uruhande-rwa-felicien-kabuga-rwasabye-ikindi-gihe-cyo-kwitegura-kuburana

  • Itabwa muri yombi rya Karasira ryatangije inkubiri y’abasaba ko abandi barimo Uwimana Agnès bafatwa –

    Bikimara kumenyekana ko Uzaramba Karasira Aimable, yatawe muri yombi, RIB yatangaje ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibiganiro yari amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Birimo ibyo yagiranye n’imiyoboro ya YouTube itandukanye harimo Umurabyo TV y’umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès n’indi itandukanye.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bafite inyota yo kubona n’abandi bafite imyitwarire nk’iya Karasira bakurikiranwa n’ubutabera.

    Ni urutonde rurerure ariko abashyirwa mu majwi harimo Uwimana Agnès, Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma nyir’umuyoboro wa Ishema TV, Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV, Ingabire Victoire Umuhoza washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa n’amategeko n’abandi.

    Umwe mu bakoresha Twitter yagize ati “Twatahuye ko icengezamatwara ryabo ry’ibinyoma bakora bitwaje uburenganzira bwo kwisanzura no kuvuga ibyo bashaka ryatuma bigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko bityo guhakana Jenoside bigakomeza guhererekanywa uko ibihe bihaye ibindi. Barashaka kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda rwaba ururi imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.”

    Abandi bavuze ko Karasira na Uwimana bafatanyije urugamba rwo kugoreka amateka kikaba ari ikintu kidakwiye kureberwa cyangwa kwihanganirwa kandi ko umuti wacyo uri mu butabera.

    Undi yagize ati “Turashimira RIB kubera iyi ntambwe yateye [gufata Karasira] ariko urugendo ruracyari rurerure. Uwimana Agnès n’abasangirangendo be bakwiye gufatwa.”

    Hari undi wagize ati “Bagomba kumva ko nta we uri hejuru y’amategeko kandi ko nta we uzakinisha gukwiza urwango, ikinyoma n’ingengabitekerezo ya Jenoside ngo tumurebere.”

    Gufata Karasira byaratinze cyane

    Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Intsinzi TV, yavuze ko abagiye batambutsa ibitekerezo bya Karasira cyangwa abo babihuje na bo bakwiye gukurikiranwa.

    Ati “Iki gihugu cyabayemo Jenoside, kuyikinisha ni igitutsi ku Banyarwanda. Ni igitutsi ku nyokomuntu. Ni ikintu tutagakwiye kwihanganira ngo tumare iminsi, umwe, ibiri itatu. Ahantu iyo habaye jenoside imitekerereze y’abantu igomba guhinduka.”

    Yakomeje avuga ko bidakwiye ko niba harapfuye abantu barenze miliyoni mu mezi atatu, hagira ushaka kubyibagiza mu gihe gito. Ibi ngo byazarangira igihugu gifite urubyiruko rukura rushidikanya niba ibyabaye ari byo.

    Tom Ndahiro yongeyeho ko gufatwa kwa Karasira byakererewe cyane kuko yatanze uburozi ku rubyiruko rutazi uko Jenoside yagenze ariko ko atari we bireba wenyine ahubwo afite abantu bahana amakuru, bumvikana.

    Ati “Ntabwo bireba umuntu umwe kandi ntabwo bihishira, bariyerekana. Imiyoboro yose yagiye ihitisha ibiganiro bipfobya icyaha cya Jenoside ikwiye kubibazwa.”

    Uwimana Nkusi Agnès yavuze ko adashobora gupfobya Jenoside dore ko ari n’icyaha yakurikiranyweho akaza kugirwa umwere mu nkiko. Kuri ubu ngo nta bwoba afite bwo kuba yakongera gufungwa cyane ko ibyo avuga biri mu bigize akazi ke.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika, yagize ati “Nta mutegetsi urampamagara, RIB ntirampamagara, ndi aho ntegereje kandi n’iyo bampamagara nakwitaba, nta bwoba mfite, mba ndi mu kazi kanjye kandi ngakora nabanje kwisunga amategeko mbanza gusasira ibyo mvuga. Kuvuga ngo napfobya Jenoside barabizi kuko naranabirezwe, nabaye umwere kuri icyo cyaha. Ntabwo mpfa gukora mpubutse kuko imyaka itanu nafunzwe ni myinshi.”

    Si ubwa mbere Uwimana Agnès asabiwe gutabwa muri yombi kuko no mu kwezi gushize abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi bazamuye ijwi basaba ko akurikiranwa ku matwara ari mu mujyo umwe n’aya Karasira by’umwihariko mu kiganiro yari yamutumiyemo.

    Ingingo batinzeho harimo ivuga ko FPR ari yo yatangije intambara ititaye ku masezerano ya Arusha maze indege ya Habyarimana ikaraswa ari na yo ngo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bihabanye n’ukuri kuko abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko Jenoside yateguwe kera, bityo ko abavuga indege yabaye imbarutso yayo ari abashaka urwitwazo.

    Mu 2011 Urukiko Rukuru rwakatiye Uwimana Agnès igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside, Gusebya umukuru w’igihugu no Kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda nyuma aza kubihanagurwaho.

    Itabwa muri yombi rya Karasira ryatumye hari abazamura ijwi basaba ko na Uwimana Agnès afatwa

  • MTN Rwandacell Plc yahembye urubyiruko rufite imishinga y’indashyikirwa mu buhinzi –

    Ba rwiyemezamirimo bahembwe ni Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwa AvoCare, rubyaza amavuta muri avoka ndetse na Rwema Christian ufite Ikigo yise SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga.

    Aba ba rwiyemezamirimo bombi batsinze mu irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na HeHe Ltd, rigamije guteza imbere imishinga y’urubyiruko. Irya 2021 ryatewe inkunga na MTN Rwandacell Plc, ryibanze ku guteza imbere urubyiruko rwashoye mu buhinzi ariko rwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo.

    Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gushyigikira imishinga igamije guteza imbere urubyiruko.

    Yagize ati “Twishimiye gufatanya na HeHe muri iyi gahunda yo gutera inkunga ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwibanda ku buhinzi mu kubufasha gucuruza ibicuruzwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-Commerce). Twabonye ingaruka Covid-19 yagize ku bucuruzi muri rusange, ni yo mpamvu ari ngombwa kwitabira ibikorwa by’ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwigobotora iki cyorezo.”

    Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc, avuga ko iri rushanwa ryari rigamije guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

    Yagize ati “Twishimiye ubufatanye twagiranye na MTN Rwandacell Plc, twizeye ko iyi nkunga izafasha ba rwiyemezamirimo kurushaho kwagura ibikorwa byabo, ari nako bateza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda.”

    Rwema Christian yavuze ko yishimiye inkunga yatewe, avuga ko azayikoresha mu “guteza imbere ibikorwa bye agakomeza kubyagurira mu mahanga.”

    Niyidukunda na we yavuze ko “Iki gishoro kizazamura ubushobozi bw’ikigo cyacu kandi turusheho kumurika ibyo dukora kuko tubonye ubushobozi.”

    MTN Rwandacell Plc yatanze iyi nkunga muri gahunda yayo yo guteza imbere ubuzima rusange bw’Abanyarwanda binyuze mu burezi, ubuzima, iterambere ry’ubukungu ndetse n’ibikorwa bya Leta.

    Binyuze muri iyi gahunda, mu mwaka ushize MTN Rwandacell Plc yashyize miliyoni 100 Frw mu kigega Nzahurabukungu, ERF, ubu ikazakoresha miliyoni 30 Frw muri ibyo bikorwa muri uku kwezi kwa Kamena 2021.

    Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iyi mishinga

    Iyi Nama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc

    Rwema Christian ufite Ikigo SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga, yatsindiye miliyoni 3 Frw

    Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwitwa AvoCare, yatahanye miliyoni 3 Frw

    Abatsinze bashyikirijwe ibihembo byabo

  • Itabwa muri yombi rya Karasira ryatangije inkubiri y'abasaba ko abandi barimo Uwimana Agnès bafatwa – #rwanda #RwOT

    Bikimara kumenyekana ko Uzaramba Karasira Aimable, yatawe muri yombi, RIB yatangaje ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'ibiganiro yari amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Birimo ibyo yagiranye n'imiyoboro ya YouTube itandukanye harimo Umurabyo TV y'umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès n'indi itandukanye.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bafite inyota yo kubona n'abandi bafite imyitwarire nk'iya Karasira bakurikiranwa n'ubutabera.

    Ni urutonde rurerure ariko abashyirwa mu majwi harimo Uwimana Agnès, Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma nyir'umuyoboro wa Ishema TV, Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV, Ingabire Victoire Umuhoza washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa n'amategeko n'abandi.

    Umwe mu bakoresha Twitter yagize ati 'Twatahuye ko icengezamatwara ryabo ry'ibinyoma bakora bitwaje uburenganzira bwo kwisanzura no kuvuga ibyo bashaka ryatuma bigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko bityo guhakana Jenoside bigakomeza guhererekanywa uko ibihe bihaye ibindi. Barashaka kuyobya urubyiruko rw'u Rwanda rwaba ururi imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.'

    Abandi bavuze ko Karasira na Uwimana bafatanyije urugamba rwo kugoreka amateka kikaba ari ikintu kidakwiye kureberwa cyangwa kwihanganirwa kandi ko umuti wacyo uri mu butabera.

    Undi yagize ati 'Turashimira RIB kubera iyi ntambwe yateye [gufata Karasira] ariko urugendo ruracyari rurerure. Uwimana Agnès n'abasangirangendo be bakwiye gufatwa.'

    Hari undi wagize ati 'Bagomba kumva ko nta we uri hejuru y'amategeko kandi ko nta we uzakinisha gukwiza urwango, ikinyoma n'ingengabitekerezo ya Jenoside ngo tumurebere.'

    Gufata Karasira byaratinze cyane

    Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, mu kiganiro yagiranye n'umuyoboro wa YouTube wa Intsinzi TV, yavuze ko abagiye batambutsa ibitekerezo bya Karasira cyangwa abo babihuje na bo bakwiye gukurikiranwa.

    Ati 'Iki gihugu cyabayemo Jenoside, kuyikinisha ni igitutsi ku Banyarwanda. Ni igitutsi ku nyokomuntu. Ni ikintu tutagakwiye kwihanganira ngo tumare iminsi, umwe, ibiri itatu. Ahantu iyo habaye jenoside imitekerereze y'abantu igomba guhinduka.'

    Yakomeje avuga ko bidakwiye ko niba harapfuye abantu barenze miliyoni mu mezi atatu, hagira ushaka kubyibagiza mu gihe gito. Ibi ngo byazarangira igihugu gifite urubyiruko rukura rushidikanya niba ibyabaye ari byo.

    Tom Ndahiro yongeyeho ko gufatwa kwa Karasira byakererewe cyane kuko yatanze uburozi ku rubyiruko rutazi uko Jenoside yagenze ariko ko atari we bireba wenyine ahubwo afite abantu bahana amakuru, bumvikana.

    Ati 'Ntabwo bireba umuntu umwe kandi ntabwo bihishira, bariyerekana. Imiyoboro yose yagiye ihitisha ibiganiro bipfobya icyaha cya Jenoside ikwiye kubibazwa.'

    Uwimana Nkusi Agnès yavuze ko adashobora gupfobya Jenoside dore ko ari n'icyaha yakurikiranyweho akaza kugirwa umwere mu nkiko. Kuri ubu ngo nta bwoba afite bwo kuba yakongera gufungwa cyane ko ibyo avuga biri mu bigize akazi ke.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika, yagize ati 'Nta mutegetsi urampamagara, RIB ntirampamagara, ndi aho ntegereje kandi n'iyo bampamagara nakwitaba, nta bwoba mfite, mba ndi mu kazi kanjye kandi ngakora nabanje kwisunga amategeko mbanza gusasira ibyo mvuga. Kuvuga ngo napfobya Jenoside barabizi kuko naranabirezwe, nabaye umwere kuri icyo cyaha. Ntabwo mpfa gukora mpubutse kuko imyaka itanu nafunzwe ni myinshi.'

    Si ubwa mbere Uwimana Agnès asabiwe gutabwa muri yombi kuko no mu kwezi gushize abakoresha imbuga nkoranyambaga n'ubundi bazamuye ijwi basaba ko akurikiranwa ku matwara ari mu mujyo umwe n'aya Karasira by'umwihariko mu kiganiro yari yamutumiyemo.

    Ingingo batinzeho harimo ivuga ko FPR ari yo yatangije intambara ititaye ku masezerano ya Arusha maze indege ya Habyarimana ikaraswa ari na yo ngo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bihabanye n'ukuri kuko abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko Jenoside yateguwe kera, bityo ko abavuga indege yabaye imbarutso yayo ari abashaka urwitwazo.

    Mu 2011 Urukiko Rukuru rwakatiye Uwimana Agnès igifungo cy'imyaka 17 nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside, Gusebya umukuru w'igihugu no Kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda nyuma aza kubihanagurwaho.

    #PunishAllGenocideDeniers
    They'r targetin #Rwanda-n youth, both @home & in diaspora. We'r concerned dat their campaign of misinformation &disinformation, under the guise of freedom of speech will gain traction amngst the youth,thereby perpetuating #genocide denial for generations pic.twitter.com/S1Sly71XDH

    — Kagabo Jacques (@kagabojacques) June 1, 2021

    .@RIB_Rw we thank you for taking this step, but we still have a long way to go.#PunishAllGenocideDeniers
    Arrest Agnes and their cliques https://t.co/g0iRn5qRSV

    — Inyamamare Benedict (@InyamamareB) June 1, 2021

    Bagomba kumva ko ntawe uri hejuru y'amategeko!
    Kandi ntawe uzakinisha gukwiza urwango/ikinyoma n'ingengabitekerezo ya Jenoside ngo tumureebeere!!!#PunishAllGenocideDeniers

    — Béatrice Uwera (@Beatrice_Uwera) June 1, 2021

    Itabwa muri yombi rya Karasira ryatumye hari abazamura ijwi basaba ko na Uwimana Agnès afatwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itabwa-muri-yombi-rya-karasira-ryatangije-inkubiri-y-abasaba-ko-abandi-barimo

  • MTN Rwandacell Plc yahembye urubyiruko rufite imishinga y'indashyikirwa mu buhinzi – #rwanda #RwOT

    Ba rwiyemezamirimo bahembwe ni Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwa AvoCare, rubyaza amavuta muri avoka ndetse na Rwema Christian ufite Ikigo yise SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga.

    Aba ba rwiyemezamirimo bombi batsinze mu irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na HeHe Ltd, rigamije guteza imbere imishinga y'urubyiruko. Irya 2021 ryatewe inkunga na MTN Rwandacell Plc, ryibanze ku guteza imbere urubyiruko rwashoye mu buhinzi ariko rwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo.

    Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gushyigikira imishinga igamije guteza imbere urubyiruko.

    Yagize ati 'Twishimiye gufatanya na HeHe muri iyi gahunda yo gutera inkunga ubucuruzi buto n'ubuciriritse bwibanda ku buhinzi mu kubufasha gucuruza ibicuruzwa binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga (e-Commerce). Twabonye ingaruka Covid-19 yagize ku bucuruzi muri rusange, ni yo mpamvu ari ngombwa kwitabira ibikorwa by'ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwigobotora iki cyorezo.'

    Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc, avuga ko iri rushanwa ryari rigamije guteza imbere gahunda ya 'Made in Rwanda'.

    Yagize ati 'Twishimiye ubufatanye twagiranye na MTN Rwandacell Plc, twizeye ko iyi nkunga izafasha ba rwiyemezamirimo kurushaho kwagura ibikorwa byabo, ari nako bateza imbere gahunda ya 'Made in Rwanda.'

    Rwema Christian yavuze ko yishimiye inkunga yatewe, avuga ko azayikoresha mu “guteza imbere ibikorwa bye agakomeza kubyagurira mu mahanga.'

    Niyidukunda na we yavuze ko 'Iki gishoro kizazamura ubushobozi bw'ikigo cyacu kandi turusheho kumurika ibyo dukora kuko tubonye ubushobozi.'

    MTN Rwandacell Plc yatanze iyi nkunga muri gahunda yayo yo guteza imbere ubuzima rusange bw'Abanyarwanda binyuze mu burezi, ubuzima, iterambere ry'ubukungu ndetse n'ibikorwa bya Leta.

    Binyuze muri iyi gahunda, mu mwaka ushize MTN Rwandacell Plc yashyize miliyoni 100 Frw mu kigega Nzahurabukungu, ERF, ubu ikazakoresha miliyoni 30 Frw muri ibyo bikorwa muri uku kwezi kwa Kamena 2021.

    Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gutera inkunga iyi mishinga

    Iyi Nama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc

    Rwema Christian ufite Ikigo SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga, yatsindiye miliyoni 3 Frw

    Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwitwa AvoCare, yatahanye miliyoni 3 Frw

    Abatsinze bashyikirijwe ibihembo byabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwandacell-plc-yahembye-urubyiruko-rufite-imishinga-y-indashyikirwa-mu

  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abarimo Senateri Jim Inhofe – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabakiriye muri Village Urugwiro ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kamena 2021.

    Ibiro bya Perezidansi y'u Rwanda ni rwo rwatangaje ko Perezida Kagame yagiranya ibiganiro na batatu mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

    Muri ubwo butumwa, buherekejwe n'amafoto atatu, Ibiro bya Perezida w'u Rwanda, Village Urugwiro, ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro bagiranye.

    Earlier today at Urugwiro Village, President Kagame received a US Congressional Delegation led by Senator @JimInhofe of Oklahoma who was joined by Senator Mike Rounds @RoundsforSenate of South Dakota and Congressman @RepTrentKelly of Mississippi. pic.twitter.com/h3QCXsBINT

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) June 1, 2021

    Senateri James 'Jim' Mountain Inhofe w'imyaka 86 ni umuntu ukomeye muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ahagarariye Leta ya Oklahoma guhera mu 1994.

    Mu mwaka wa 2018, Senateri Mountain Inhofe, yagaragarije Sena ibigwi bikomeye bya Perezida Kagame ahereye ku rugamba yayoboye rwo guhagarika Jenoside, ubu amahanga akaba amubona mo umuhuza n'umuyobozi uvuga rikijyana mu bibazo bireba Afurika.

    Uyu muyobozi ukomoka mu Ishyaka ry'Aba-Républicains yasuye u Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse anagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro yagejeje kuri Sena muri Mutarama 2018, Senateri Inhofe yavuze ko hari abayobozi benshi muri Afurika bamaze kumenyana baba abakuru b'ibihugu na ba Minisitiri b'Intebe, ariko ko hari impamvu zihariye zituma afata umwanya uhagije wo kuvuga kuri umwe muri bo ariwe Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.

    Yahereye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu minsi 100 gusa Abanyarwanda bagera kuri miliyoni bishwe, ibintu bitari bisanzwe kubona umuntu yica umuturanyi we, umugabo akica umugore we.

    Nyamara ngo muri icyo gihe Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu gihugu zarabatereranye, amahanga arebera kimwe na Bill Clinton wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk'uko Senateri Inhofe yakomeje abivuga.

    Yakomeje agira ati 'Ibyo byaje guhagarara kubera ko umugabo umwe, Paul Kagame hamwe n'itsinda ry'impunzi z'Abanyarwanda muri Uganda ababyeyi babo bari barahunze igihugu mu myaka mirongo yari ishize.'

    Yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside, hariho amahitamo abiri yashobokaga arimo kwihorera cyangwa kubabarira n'ubwiyunge, u Rwanda ruhitamo aya kabiri.

    Yashimye isuku irangwa mu Rwanda, iterambere ry'ibikorwa remezo, ubuhinzi bw'icyayi, ikawa n'ibindi, umutekano ndetse n'ubukungu buzamuka neza.

    Senateri Inhofe yagaragaje ko Kagame amaze guhindura imyumvire ya Afurika ku banyamahanga, bitari ukuvuga ko adakeneye gukorana nabo, ahubwo Abanyafurika bagomba kwikemurira ibibazo, abandi bakaza babunganira.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-mu-biro-bye-abarimo-senateri-jim-inhofe

  • Imirenge ya Bwishyura na Rwamiko yakuwe muri #GumaMuRugo – #rwanda #RwOT

    Iyi mirenge ibiri yari yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ku wa 5 Gicurasi 2021, nyuma yo kugaragaramo ubwandu bukabije bwa Coronavirus nk'uko byagaragazwaga n'imibare ya Minisiteri y'Ubuzima.

    Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa 1 Kamena rivuga ko iyi mirenge ikuwe muri Guma mu rugo guhera ku wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yibukije ko mu Karere ka Karongi, ingendo zibujijwe guhera saa Moya z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

    Yakomeje iti 'Inzego z'ibanze n'iz'umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'aya mabwiriza.'

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye abaturarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n'inzego zishinzwe ubuzima mu gihugu.

    Umurenge wa Bwishyura wavanywe muri gahunda ya Guma mu rugo nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku miterere y’icyorezo cya Coronavirus


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirenge-ya-bwishyura-na-rwamiko-yakuwe-muri-gumamurugo

  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abarimo Senateri Jim Inhofe –

    Umukuru w’Igihugu yabakiriye muri Village Urugwiro ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kamena 2021.

    Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda ni rwo rwatangaje ko Perezida Kagame yagiranya ibiganiro na batatu mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

    Muri ubwo butumwa, buherekejwe n’amafoto atatu, Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro bagiranye.

    Senateri James ‘Jim’ Mountain Inhofe w’imyaka 86 ni umuntu ukomeye muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ahagarariye Leta ya Oklahoma guhera mu 1994.

    Mu mwaka wa 2018, Senateri Mountain Inhofe, yagaragarije Sena ibigwi bikomeye bya Perezida Kagame ahereye ku rugamba yayoboye rwo guhagarika Jenoside, ubu amahanga akaba amubona mo umuhuza n’umuyobozi uvuga rikijyana mu bibazo bireba Afurika.

    Uyu muyobozi ukomoka mu Ishyaka ry’Aba-Républicains yasuye u Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse anagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame.

    Mu kiganiro yagejeje kuri Sena muri Mutarama 2018, Senateri Inhofe yavuze ko hari abayobozi benshi muri Afurika bamaze kumenyana baba abakuru b’ibihugu na ba Minisitiri b’Intebe, ariko ko hari impamvu zihariye zituma afata umwanya uhagije wo kuvuga kuri umwe muri bo ariwe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

    Yahereye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu minsi 100 gusa Abanyarwanda bagera kuri miliyoni bishwe, ibintu bitari bisanzwe kubona umuntu yica umuturanyi we, umugabo akica umugore we.

    Nyamara ngo muri icyo gihe Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu gihugu zarabatereranye, amahanga arebera kimwe na Bill Clinton wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko Senateri Inhofe yakomeje abivuga.

    Yakomeje agira ati “Ibyo byaje guhagarara kubera ko umugabo umwe, Paul Kagame hamwe n’itsinda ry’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda ababyeyi babo bari barahunze igihugu mu myaka mirongo yari ishize.”

    Yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside, hariho amahitamo abiri yashobokaga arimo kwihorera cyangwa kubabarira n’ubwiyunge, u Rwanda ruhitamo aya kabiri.

    Yashimye isuku irangwa mu Rwanda, iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi bw’icyayi, ikawa n’ibindi, umutekano ndetse n’ubukungu buzamuka neza.

    Senateri Inhofe yagaragaje ko Kagame amaze guhindura imyumvire ya Afurika ku banyamahanga, bitari ukuvuga ko adakeneye gukorana nabo, ahubwo Abanyafurika bagomba kwikemurira ibibazo, abandi bakaza babunganira.