Category: Uncategorized

  • Dr Diane Gashumba na Prof Shyaka Anastase bashumbushijwe – #rwanda #RwOT

    Bose uko ari batatu bahawe izi nshingano n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    Dr Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w'Ubuzima, yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède; Prof Shyaka Anastase wari uherutse gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu agirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Pologne naho James Gatera agirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Israel.

    Undi wahawe inshingano muri Ambasade ni Michel Sebera wagizwe Minister Counsellor muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi.

    Inkuru irambuye ni mukanya…


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-diane-gashumba-na-prof-shyaka-anastase-bashumbushijwe

  • Hari uruganda bajyamo – Perezida Kagame avuga ku rutegereje abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yaganiraga n'abavuga rikumvikana barenga 300 bo mu Ntara y'Amajyaruguru n'Uburengerazuba, mu biganiro byabereye mu Karere ka Musanze.

    Perezida Kagame yavuze ko mu bihe byashize, u Rwanda rwageze habi nko mu mwobo, rugera aho ruzamuka ubu rukaba ruri hejuru yawo mu bikorwa bijya imbere mu kubaka igihugu, kubana neza, kuzuzanya no gukorera hamwe.

    Ati 'Hari ibimenyetso byinshi bigenda bigaragaza ko twavuye mu cyobo tugenda tuzamuka, twubaka […] politiki, ubukungu n'umutekano ibyo byose bigomba gushingiraho.'

    Perezida Kagame yavuze ko muri uko kugwa mu mwobo no kuwuvamo, hagiye haba imbogamizi nyinshi, igihugu kikanyura mu bwumvikane buke bwabayeho mu myaka ya za 1995 kugera mu kugera mu 2010 .

    Ati 'Ugiye kureba imyaka turangiza 1990 tugeze muri za 95, 96,97,98 ugasatira 2000, 2001 uko twagiye tugana mu 2010; twari dufitemo abubaka n'abasenya. Kwa kundi navugaga umuntu azamuka ava mu cyobo hari abo mwari muri kumwe muri icyo cyobo bo bagakurura bamanura hasi bagira ngo twese twibere muri icyo cyobo. Ubona nk'umuntu wurira igiti afite uri hasi ufashe amaguru amugarura hasi? Buriya ni ko twavuye muri kiriya cyobo, niko twazamutse.'

    Perezida Kagame yavuze ko iyo umuntu azamuka hari umukurura amusubiza inyuma, bituma akoresha imbaraga nyinshi ziruta izo yakagombye gukoresha.

    Ati 'Twari dufite rero abo bantu bakurura baganisha hasi, ubwo ni ukuvuga basenya. Turabazi, murabazi mwese, twarabanye batubayemo turabazi. Bake bari hano, abenshi muri abo baragiye bafashe inzira barigendera. Ariko aho bagiye hose, nta n'umwe, n'umwe rutoki umeze neza kurusha uko yagiye. Nta n'umwe rutoki. Niba hari uwo muzi muzambwire. Nta n'umwe byahiriye.'

    Perezida Kagame yavuze ko bamwe bari Abaminisitiri, abandi bari abayobozi b'ingabo bo ku rwego rwa ba Jenerali. Ati 'Uzi umuntu witwa Jenerali ukuntu aba aremereye?'

    Yavuze ko muri abo bose n'uwagiye ari umushoferi, yageze hanze akabura akazi yakoraga cyo kimwe n'umwarimu ndetse ko uwari minisitiri cyangwa jenerali, nawe ntaho yabona icyo yari cyo mbere.

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bameze batyo, bageze hanze babura icyo bakora, basubira inyuma kurushaho ku buryo no kubona icumbi cyangwa ubagaburira, bibasaba inkuru y'ibinyoma batanga.

    Ati 'Bajya hanze mu bihugu byo mu Burayi byitwa ngo biteye imbere, byitwa ngo bifite demokarasi, uburenganzira bwa muntu bakagenda batwaye inkuru ivuga ngo aho bari bari mu Rwanda nibyo barwaniraga. U Rwanda rutagira ibyo byose ariko kubera ko mu Rwanda bibuze, n'abanyarwanda bari mu Rwanda n'abayobora ibyo batabishaka, ni bo bahunze, baje aho ibyo byose bicurirwa.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo bihugu biba byabakiriye, bitita ku mpamvu babihungiyemo ahubwo bireba cyane kuba byafasha abo bantu mu gukuraho ubutegetsi bw'aho bavuye.

    Ati 'Mu Rwanda rero byaranze, abo bose aho bari hose n'ubu na bamwe mubona birwa basakuza. Abo bose bababeshye ngo bazabasubizayo cyangwa se barabafasha, ntacyo babafashije kuko bameze kwa kundi navugaga kuri ha nyuma ya kwa kundi bavuye hano.'

    Yavuze ko icyo abo banyamahanga bafasha abahunze igihugu, ari ugutera indirimbo nk'iyo abo bahunga baba batera yo gutukana kandi ko ibitutsi nta muntu n'umwe byishe.

    Ati 'Nimumbwire uwishwe n'ibitutsi, ibitutsi ntibyica.'

    Icyatumye u Rwanda rutamera nk'uko abo banyamahanga n'abahunze bashaka, ngo byaturutse ku banyarwanda bazi ukuri, bazi aho bavuye, n'icyahabagejeje.

    Ati 'Abanyarwanda bazi aho bageze, bazi aho bashaka kujya, ariko noneho n'abanyarwanda bazi abo ngabo. Amazina yabo uko muyazi yose, abanyarwanda barabazi. Barazi ngo kanaka na kanaka birirwa batukana, babeshya mu izina rya demokarasi, bazi ko usibye n'ibyo, nta n'ikindi bageraho. Bakagerageza inzira yo gutera umutekano muke, bakagerageza inzira yo kunyura mu binyamakuru, ku maradiyo no kuri internet.'

    'Igituma ibyo byose mvuga bidahinduka ngo bisubize inyuma ubuzima bw'abanyarwanda, abanyarwanda bo ibyo barabirenze. Barareba igihugu cyabo, abanyarwanda, bashaka kuba abanyarwanda, bashaka kugira uburenganzira nk'ubwo abandi bafite. Kuki nagira ushaka kumvugira wo hanze cyangwa kumbwira ibyo ngomba gukora. Iyo myumvire yashinze imizi ni yo ituma umutekano w'igihugu cyacu udahungabana.'

    Yavuze ko hari ababa mu bihugu by'abaturanyi, bashaka kurwana ngo bakureho ubutegetsi bazane ubwabo, ko muri abo 'hasigaye mbarwa' abandi bose babigegeje 'hari uruganda bajyamo' bagashyirwa aho bagomba kuba.

    Ati 'Izo nganda mubona ni RDF, ni Polisi y'Igihugu ariko abo bajya kwitabazwa abaturage bakoze akazi kanini cyane. Abaturage ni wo murongo wa mbere ndetse bagahangana nabo, abandi bakabohereza kuri izo nzego zindi hanyuma.'

    Perezida Kagame yavuze ko abari hanze bibwira ko bashobora guhindura ibintu mu Rwanda, banze 'kumva gusa' naho 'barabwiwe bihagije kandi bamaze no kubona ingero nyinshi' ahubwo ko uwashaka 'yacisha make'.

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mu biganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana

    Perezida Kagame yavuze ko kuba abanyarwanda bazi aho igihugu cyavuye n’aho kigana, bituma nta muntu n’umwe wabasha kubameneramo uyu munsi

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu harimo n’abanyamadini

    Abanyarwanda basabwe gukomeza kwitwararira ku cyorezo cya Covid-19 aho ubwandu bukomeje kwiyongera

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-uruganda-bajyamo-perezida-kagame-avuga-ku-rutegereje-abahungabanya

  • Amakuru Mashya: Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 12 kamena 2021 #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida Kagame yafashe ingamba zo gukomeza kwirinda COVID-19 zirimo: aho ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo ndetse n’ubusabane n’ibirori bitandukanye bibera mu ngo birabujijwe

    Inama y’abaminisitiri kandi yashyizeho abambasaderi 3 bashya:Bwana James Gatera, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Isiraheri ,Dr. Diane Gashumba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede na Prof. Anastase Shyaka, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Polonye.



    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/2U3EWhS

  • Prof Shyaka na Dr Diane Gashumba bahoze ari ba Minisitiri bagizwe ba Ambasaderi #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, yagize Prof Shyaka Anastase Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Pologne.

    Naho Dr Diane Gashumba we agirwa uhagarariye u Rwanda mu bwami bwa Suwede.

    Mu bandi bahawe imyanya kandi, harimo James Gatera wahawe kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Israel.

    Dr Diane Gashumba wabaye Minisitiri w’Ubuzima, yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 14 Gashyantare 2020 aza no kugarukwaho na Perezida Kagame mu mwiherero w’Abayobozi bakuru wabaye muri icyo gihe ko uriya wari umuyobozi yavanywe muri Guverinoma kubera kubeshya.

    Muri uwo mwiherero, Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire ya bamwe mu bari muri Guverinoma bari bamaze gukurwamo muri ibyo bihe, avuga ko Dr Gashumba yabeshye ku bijyanye n’uko u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi ariko icyo gihe cyari kitaragera mu Rwanda.

    Prof Shyaka Anasatse we yari aherutse kuva muri Guverinoma y’u Rwanda mu mavugrura yakozwe na Perezida wa Repubulika muri Werurwe 2021 ubwo yasimburwaga na Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

    UKWEZI.RW

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/35cRCp1

  • Amasaha y’ingendo yagabanijwe, Dr. Diane Gashumba na Prof. Shyaka Anastase bagirwa ba Ambasaderi #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 12 Kamena 2021, ikayoborwa na Perezida Kagame Paul, mu myanzuro yafashwe harimo iyo kuba isaha yo kuba abantu bageze mu rugo yagaruwe saa tatu z’ijoro, mu gihe abahoze ari ba Minisitiri Dr. Diane Gashumba na Prof. Shyaka Anastase bahawe kujya guhagararira u Rwamda I Mahanga. Harimo n’ibindi byemezo byavuguruwe.

    Soma mu buryo burambuye hano ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri:


    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/2SlDmYh

  • Ibirori ibyo ari byo byose bibera mu ngo birabujijwe…Gera mu Rugo saa 21h00 #rwanda #RwOT

    *Prof Shyaka Anastase, Dr Diane Gashumba bahawe imirimo mishya *U Bufaransa bwashyizeho Ambasederi wabwo mu Rwanda ndetse aremerwa Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahinduye menshi mu mabwiriza ajyanye n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 yari yemejwe mu nama y’Abaminisitiri iherutse guterana tariki 31 Gicurasi […]

    The post Ibirori ibyo ari byo byose bibera mu ngo birabujijwe…Gera mu Rugo saa 21h00 first appeared on UMUSEKE.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/35eiVz9

  • Rusizi yasobanuye icyatumye hari abacuruzi bimuriye ibikorwa byabo i Bukavu – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uko hari Abanyarusizi bambutse bakajya gukorera mu Mujyi wa Bukavu yumvikanye mu minsi yashize aho byavugwaga ko Akarere kabananije kubera guhanika imisoro.

    Kugeza muri Weruwe uyu mwaka, Akarere ka Rusizi kabaruraga abaturage bako bagera ku 120 bacururiza muri Congo mu buryo buzwi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasobanuye ko bagiye bajyayo ku mpamvu no mu bihe bitandukanye.

    Hari abagiyeyo hagati ya 2012 na 2016 ubwo u Rwanda rwazamuraga imisoro ku myenda ya caguwa, bahisemo kujya kuyicururiza muri Congo [aho icuruzwa ku musoro muto ugereranyije no mu Rwanda], mu 2015 hatangira gukoreshwa utumashini dutanga inyemezabuguzi (EBM) nk'uburyo bushya bwari buje batari bamenyereye no mu bihe bya Covid-19 ubwo Umujyi wa Rusizi wamaraga igihe imipaka iwuhuza na Congo ifunzwe.

    Kayumba yavuze ko kuba aba bacuruzi baragiye gucururiza mu kindi gihugu bifite ishingiro kuko hari abagiye bakurikiye abakiliya babo batari bakibona uko binjira mu Rwanda.

    Yagize ati 'Turazi ko isoko ari aho umuguzi ahurira n'umucuruzi, iyo umuguzi ataboneka ku kigero gishimishije byanze bikunze umucuruzi atekereza kuba yakwimuka ajya ahantu azamubona.'

    No mu bihe bisanzwe ngo Abanyecongo ni bo baba bafite ubushobozi bwo kugura ibintu byinshi bityo gucuruza byinshi mu gihe gito no kunguka bikaba byashoboka. Nibyo byatumye bajya gukorera muri Congo nk'uko Kayumba akomeza abisobanura.

    Yanyomoje iby'uko bajyanywe n'imisoro ihanitse muri Rusizi kuko nta mpinduka zigeze zibaho mu yo Akarere gafite mu nshingano kwakira.

    Ati 'Umucuruzi w'i Rusizi umusoro asabwa ni ipatanti, ikaba iri hagati y'ibihumbi 60 na 120 by'amafaranga y'u Rwanda ku mwaka bitewe n'uko ubucuruzi bwe buhagaze. Andi mafaranga ni ay'isuku. Buri mucuruzi yishyura ibihumbi bitatu cyangwa bitanu bitewe n'aho umuntu acururiza, ubaze wasanga ari nk'ibihumbi 50 cyangwa 60 ku mwaka.'

    'Tubare ko umuntu atanga ipatanti y'ibihumbi 60 kongeraho 60 y'isuku akaba ibihumbi 120 ku mwaka. Simbona ko ayo ari amafaranga wakwita imisoro yatuma abacuruzi bahunga cyane ko iyo turebye muri Congo basora arenze ayo.'

    Umuyobozi w'abikorera mu Karere ka Rusizi, Rugamba Theophile, na we yahamije ko nta mpinduka zabayeho mu misoro ahubwo ko ari abakiliya bagiye bakurikiye i Bukavu, ibi bikaba bifitanye isano n'ingaruka za Covid-19.

    Ati 'Byatewe n'uko abaguzi bagabanutse kubera ko Abanyecongo binjiraga mu Rwanda babaye bake ku bw'ifungwa ry'imipaka ryamaze igihe kirekire. Bimwe mu bicuruzwa bize uburyo babikura mu bindi bihugu tujya gufungura Abanyarusizi basanga abakiliya babo baragiye ahandi. Niko kugenda babakurikiye.'

    Yavuze ko Covid-19 yahungabanyije ubucuruzi ku buryo bugaragara muri aka karere kandi ko n'ibyo by'uko hari abagiye gukorera ahandi ari ingaruka zayo.

    Nibura mu Mujyi wa Rusizi habarurwa abacuruzi basaga 3200 biyandikishije bafite na nimero iranga umusoreshwa. Ubuyobozi buvuga ko bugiye kongera kubarura abagiye hakurikijwe igihe buri wese yagendeye kuko ari bwo hahita hamenyekana n'icyamujyanye.

    Akarere ka Rusizi kasobanuye icyatumye hari abacuruzi bimuriye ibikorwa byabo i Bukavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-rusizi-kasobanuye-icyatumye-hari-abacuruzi-bimuriye-ibikorwa-byabo-i

  • Amakuru Mashya: Ibyemezo by'inama y'abaminisitiri yo kuwa 12 kamena 2021 #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida Kagame yafashe ingamba zo gukomeza kwirinda COVID-19 zirimo: aho ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo ndetse n'ubusabane n'ibirori bitandukanye bibera mu ngo birabujijwe

    Inama y'abaminisitiri kandi yashyizeho abambasaderi 3 bashya:Bwana James Gatera, Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta ya Isiraheri ,Dr. Diane Gashumba Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bwa Suwede na Prof. Anastase Shyaka, Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Polonye.



    Source : https://impanuro.rw/2021/06/12/amakuru-mashya-ibyemezo-byinama-yabaminisitiri-yo-kuwa-12-kamena-2021/

  • Prof Shyaka na Dr Diane Gashumba bahoze ari ba Minisitiri bagizwe ba Ambasaderi #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, yagize Prof Shyaka Anastase Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Pologne.

    Naho Dr Diane Gashumba we agirwa uhagarariye u Rwanda mu bwami bwa Suwede.

    Mu bandi bahawe imyanya kandi, harimo James Gatera wahawe kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Israel.

    Dr Diane Gashumba wabaye Minisitiri w’Ubuzima, yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 14 Gashyantare 2020 aza no kugarukwaho na Perezida Kagame mu mwiherero w’Abayobozi bakuru wabaye muri icyo gihe ko uriya wari umuyobozi yavanywe muri Guverinoma kubera kubeshya.

    Muri uwo mwiherero, Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire ya bamwe mu bari muri Guverinoma bari bamaze gukurwamo muri ibyo bihe, avuga ko Dr Gashumba yabeshye ku bijyanye n’uko u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi ariko icyo gihe cyari kitaragera mu Rwanda.

    Prof Shyaka Anasatse we yari aherutse kuva muri Guverinoma y’u Rwanda mu mavugrura yakozwe na Perezida wa Repubulika muri Werurwe 2021 ubwo yasimburwaga na Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Prof-Shyaka-na-Dr-Diane-Gashumba-bahoze-ari-ba-Minisitiri-bagizwe-ba-Ambasaderi

  • Eriksen yaguye mu kibuga ata ubwenge yihutanwa kwa muganga umukino uhita uhagarara(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga ikipe ya Danmark na Finland mu itsinda B ry’igikombe cy’u Burayi (EURO 2020), wahagaritswe nyuma y’uko Christian Eriksen wa Danmark aguye agata ubwenge.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 42, Eriksen yakurikiye umupira ahita yikubita hasi ata ubwenge.

    Umukino wahise uhagarara yitabwaho, abaganga ubona ko barimo kumushitura umutima kugeza aho abantu bameze nk’abihebye nk’aho yapfuye.

    Nyuma y’iminota 10 yahise asohorwa mu kibuga yihutanwa kwa muganga bigaragara ko ataragarura ubwenge maze bahita batangaza ko umukino uhagaritswe.

    Ikinyamakuru BeInSports cyatangaje ko uyu mukinnyi ubu yagaruye ubwenge ameze neza.

    Umukino wasubukuwe saa 20:30′ hakinwa iminota 5 y’igice cya mbere yari isigaye ubundi umukino ukomeze bisanzwe.

    Yihutanywe kwa muganga

    Abakinnyi bagenzi be bari bihebye

    Abaganga baje gutabara bamara iminota 10 mbere yo kumusohora mu kibuga

    Abakinnyi bagenzi bahise bamwegera bajya gutabara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eriksen-yaguye-mu-kibuga-ata-ubwenge-umukino-uhita-uhagarara-amafoto