Category: Uncategorized

  • Ingabo z’u Rwanda zashyikirije Uganda umusirikare wayo…Uyu yavuze uko yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Leta y’u Rwanda yashyikirije Leta ya Uganda umusirikare wayo witwa Pte BALUKU Muhuba wafatiwe mu Rwanda tariki 12 Kamena 2021. Umuhango wo gushyikiriza uyu musirikare Igihugu cya Uganda wabereye ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021. Pte Baluku Muhuba yemeye ko yakoze […]

    The post Ingabo z’u Rwanda zashyikirije Uganda umusirikare wayo…Uyu yavuze uko yageze mu Rwanda first appeared on UMUSEKE.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/35gdzDt

  • RDF yashyikirije Uganda umusirikare wayo wafatiwe ku butaka bw'u Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Private Bakuru Muhuba yafatiwe ku butaka bw'u Rwanda ku wa Gatandatu, yashyikirijwe igihugu cye ahagana saa Moya z'ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Kamena 2021.

    Igikorwa cyo guhererekanya uyu musirikare cyabereye ku Mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera aho u Rwanda na Uganda bihanira imbibi. Hari nyuma yo kugenzura neza ko ibyo Private Bakuru yafatanywe bisubijwe byose.

    Uyu musirikare yafashwe yarenze imbibi z'igihugu cye kuko yafatiwe mu Mudugudu wa Majyambere mu Kagari ka Kamanyana, mu Murenge wa Cyanika ho mu Karere ka Burera.

    Yafashwe yambaye imyenda y'Igisirikare cya Uganda, afite imbunda yo mu bwoko bwa Medium Machine Gun (MMG), amasasu 100, indebakure imwe, telefoni imwe n'ibyangombwa bya gisirikare.

    Nyuma yo gusubizwa igisirikare cya Uganda, Private Bakuru Muhuba yavuze ko yatunguwe n'uburyo yakiriwe neza mu Rwanda kugeza ubwo asubijwe iwabo.

    Yagize ati 'Nari mu kazi kacu ka gisirikare ni bwo narenze iwacu nisanga ku butaka bw'u Rwanda, umusirikare waho arampamagara anyereka ko narenze iwacu, baramfashe banyakiye neza ubu nta kibazo na kimwe mfite. Baranganirije, nishimiye uburyo mu Rwanda nakiriwe ku buryo ntabitekereza, mbese nta kibazo navuga ubu mfite kandi nishimiye kongera gusubira mu gihugu cyanjye.''

    Uyu musirikare wa Uganda watanzwe n'igisirikare cy'u Rwanda, RDF binyujijwe mu Biro bishinzwe Abinjira n'Abasohoka mu Rwanda ku Mupaka wa Cyanika. Impande zombi zashyize umukono ku nyandiko yerekana ko iryo hererekanya ryabayeho.

    Intumwa ya Perezida wa Uganda mu Karere ka Kisoro wari ukuriye itsinda rya Uganda ryakiriye uwo musirikare, Captain Mugisha Peter, yashimye u Rwanda uko rwitwaye muri iki kibazo no kuba uwafashwe ubwe yivugira ko yakiriwe neza.

    Yagize ati 'Ubusanzwe nta kintu kiba kigaragaza neza imbibi z'igihugu aho zirangiriye ku buryo biba bishoboka ko umuntu yaharenga akisanga ahandi byoroshye. Turashimira u Rwanda uko kuva ejo batwakiriye dutangiye gukorana kuri iki kibazo; ubushake bwo kugikemura mwagaragaje n'uko umusirikare wacu abyivugira ko yafashwe neza kandi nta kibazo birerekana inzira nziza n'ubushake u Rwanda rushyira mu mibanire yacu.''

    Mu itangazo RDF yashyize hanze kuri uyu wa 13 Kamena 2021, yemeje ko hari umusirikare wa Uganda wafashwe yarenze imbibi z'igihugu cye.

    Private Bakuru Muhuba ubusanzwe abarizwa muri Batayo ya 32 ikorera mu gace ka Nyakabande muri Uganda. Ibikoresho byose yafatanywe yabisubijwe ndetse mbere yo gushyikirizwa abamwakiriye yabanje kubigenzura neza ko byuzuye.

    Private Bakuru Muhuba yafatiwe ku butaka bw'u Rwanda ku wa Gatandatu nyuma yo kurenga imbibi z’imipaka y’ibihugu byombi

    Private Bakuru Muhuba yerekanaga ibyo yafatanywe birimo imbunda n’amasasu 100

    Ingabo z’u Rwanda, RDF, yashyikirije Uganda umusirikare wayo wafatiwe ku butaka bw'urwa Gasabo

    Private Bakuru Muhuba yabanje kugenzura neza imbunda yafatanywe mbere yo gushyikirizwa ingabo z’igihugu cye

    U Rwanda na Uganda byasinye ku nyandiko yerekana ko habayeho guhererekanya umusirikare wa Uganda wafatiwe mu Karere ka Burera

    Umusirikare wa Uganda wafatiwe mu Rwanda yashimye uko yakiriwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yashyikirije-uganda-umusirikare-wayo-wafatiwe-ku-butaka-bw-u-rwanda-amafoto

  • Abazanye amayeri yo guhindura imodoka utubari, bihanangirijwe – #rwanda #RwOT

    Abantu bashatse amayeri menshi yo gukora utubari, aho hari abagiye bafata restaurant bakazishyiramo utubari rwihishwa cyangwa ugasanga abandi bahinduye urugo rw'umuturage akabari.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo y'u Rwanda kuri iki Cyumweru, yavuze ko hadutse abantu bafata imodoka zabo bakazihindura utubari.

    Yagize ati 'Byaragaragaye ko hari abantu bafatanya rimwe na rimwe n'abacuruzi b'inzoga, babona isaha zo gufunga zegereje, bakagura ibinyobwa bakajya kunywera no gukorera ibirori mu modoka no mu ngo.'

    Yakomeje avuga ko abakora ibyo bakwiriye kubihagarika. Ati 'Ni ukuvuga ko imodoka iba ihindutse akabari. Utubari n'ibirori byo mu modoka cyangwa mu ngo birabujijwe, abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, we yavuze ko hagiye gushyirwaho ingamba zikakaye zo guhangana n'abashyira utubari aho babonye.

    Yagize ati 'Ubu hagiye gushyirwamo imbaraga zikomeye mu gukurikirana iby'utubari tubera mu ngo, turakora ibishoboka byose kugira ngo iki cyemezo cyubahirizwe dufatanyije na polisi n'inzego z'ibanze.'

    Kunywa umuntu atwaye cyangwa azi ko ari butware imodoka ni bimwe mu byo Polisi ikunze gusaba abantu kwirinda, kuko biteza impanuka.

    Mu mezi atandatu ashize Polisi y'u Rwanda yabaruye impanuka ziterwa n'abantu banyoye ibisindisha zigera 223, zikaba zaraguyemo abasaga 69 naho abarenga 400 bazikomerekeyemo. Hafashwe kandi abantu bagera ku 1200 batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

    CP Kabera yavuze ko Polisi itazihanganira abahindura imodoka zabo cyangwa ingo utubari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abazanye-amayeri-yo-guhindura-imodoka-utubari-bihanangirijwe

  • Birababaje: Ubukwe bwapfuye bageze ku Murenge| Bananiwe kumvikana| Abaraho barumiwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abageni batanze urwenya ubwo bajyaga gusezerana imbere y'amategeko maze bakananirwa kumvikana ku buryo bw'ivangamutungo bigatuma ubukwe bwabo bupfa.

    Nkuko tubikesha Yawe Tv, umugabo witwa Jean De Dieu n'umugore witwa Delphine bazindutse bajya gusezerana ndetse banaherekejwe n'imiryango yabo.

    Bageze ku Murenge, aba bombi babajijwe uburyo bw'ivangamutungo bazakoresha maze Jean De Dieu avuga ko ari ivangamutungo Muhahano naho Delphine avuga ko ari ivangamutungo rusange. Uku kubusanya kw'aba bombi kwatumye uwari kubasezeranya avuga ko babanza kubyumvikanaho kuko atari kubasezeranya batarumvikana ku buryo bw'ivangamutungo bazakoresha.

    Uwari kubasezeranya yagerageje kubasobanurira neza uburyo bwose bw'ivangamutungo kugirango bahitemo bazi neza ubwo bahisemo uko bumeze. Byabaye imfabusa kuko aba bose bakomeje kubusanya abari aho bose bifata ku munwa.

    Abari aho bose byakomeje kubacanga kugeza ubwo uwari gusezeranya aba bageni yasabye ko abari aho bose basohoka mu cyumba barimo hagasigaramo aba bageni bonyine. Bahasigaye bagezaho barumvikana gusa bageze mu kurahira nabwo umugore arabazonga dore ko yasubirishijwemo incuro nyinshi byamunaniye gusoma ndetse rimwe na rimwe yangaga no kuvuga izina ry'umugabo we.

    Source : https://yegob.rw/birababaje-ubukwe-bwapfuye-bageze-ku-murenge-bananiwe-kumvikana-abaraho-barumiwe/

  • Miss Kayirebwa wagaragaye mu ndirimbo Ikinyafu yasangiye n'abakobwa b'ibyuki ku isabukuru ye y'amavuko (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Miss Kayirebwa Marie Paul wamamaye cyane kubera kugaragara mu mashusho y'indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie, yagize isabukuru ye y'amavuko. Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2021 yahisemo gusangira n'incuti ze harimo na Miss Kayitare Isheja Morella, Miss Phionah Uwase, Miss Ishimwe Sonia, Miss Esther Ingabire ndetse n'abandi bakobwa beza b'incuti ze. Ni mu birori bamukoreye aho basohokanye ndetse bakanasangira ifunguro ari nako bishimana nawe.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/miss-kayirebwa-wagaragaye-mu-ndirimbo-ikinyafu-yasangiye-nabakobwa-bibyuki-ku-isabukuru-ye-yamavuko-amafoto/

  • Yamizwe na Baleine imumarana hafi amasegonda… – #rwanda #RwOT

    Uretse uwo byabayeho ubanza abandi byatugora kwiyumvisha uburyo ikintu nk'iki cyabaho, ukava mu kanwa k'ifi nini nka baleine ukiri muzima. Usibye muri Bibiliya 'Batumwira ko Yonasi yamizwe n'igifi kinini nyuma kikamuruka, ibintu abenshi tuba twibaza ko ari umugani', uyu munyamerika usanzwe ari umurobyi muri Provincetown ho muri Massachusetts muri Amerika we arabyihamiriza.

    Ubwo yari kumwe na bagenzi be bahuje umwuga bari mu bwato bwabo 'Ja’n J, off Herring Cove', bajya kuroba, ngo ikirere cyari kimeze neza ushobora kubona ibiri muri metero esheshatu mu mazi.

    Michael Packard yibize mu mazi agiye kumva yumva ikintu kiramumize aho yahise abona ageze ahantu h'umwijima nk'uko we ubwe abyivugira. Yabanje kugira ngo ari mu kanwa ka 'shark' cyangwa se 'requin', ubwoko bw'ibifi binini bifite amenyo atyaye bikunda kurya abantu. 

     Ati: 'nabanje kugira ngo namizwe na shark ni uko ndavuga nti ibyanjye birarangiye ndapfuye nta kundi.' Michael yakomeje avuga ko yakabakabye akumva nta menyo icyo gifi gifite ahita yumva ko atamizwe na shark ahubwo ko ari Baleine. 

    Ati: ' nahise numva ko namizwe na baleine nsigara ndi kwibaza uko ndi buvemo biranyobera. Nahise ntekereza umugore wanjye n'abana banjye uko bazabaho kuko njye numvaga byarangiye, nari ntegereje ko baleine itangira kunyongobeza.'

    Uyu mugabo wakomeje avuga ko atabasha gusobanura neza uburyo yiyumvaga dore ko yumvaga ko byarangiye, yakomeje avuga ko nko mukanya ko guhumbya yagiye kumva yumva baleine iramurutse. 

    Ati: ' Nagiye kumva numva izunguje umutwe wayo nuko numva kiranciriye mu kirere ndamanuka ngwa mu mazi ndareremba…nabanje kugira ngo amaguru yanjye yavunitse ariko ubu ndagenda ncumbagira ariko ndi muzima.'

    Baleine ngo yagarutse hejuru y'amazi iramucira ni uko arokoka atyo. Ibyo bikimara kuba, ba bagenzi be bari kumwe mu bwato bahise bamutabariza ni uko bamujyana kwa muganga, amaze kwitabwaho n'abaganga asubira mu rugo.

    Mugenzi we Captain Joe Francis yagize ati: 'Ni umunyamahirwe kuba akiri muzima' . Yakomeje avuga uko byagenze ati: 'nagiye kubona mbona Mike avuye mu mazi hasi aratumbagiye mu kirere,  amaguru niyo yabanje hejuru, ni uko aragaruka agwa mu mazi areremba hejuru.' Joe yakomeje avuga ko ibyo bikimara kuba bahise bamwegera kugira ngo bamuhumurize.

    Ati: 'nkimara kumugeraho yahise ambwira ati Joe mvuye mu kanwa ka baleine, sindi kubyiyumvisha, mvuye mu kanwa ka baleine Joe!'. Bahise bamutabariza ni uko polisi ishinzwe kuzimya umuriro iba irahageze bamujyana kwa muganga gutyo.

    Abashinzwe kuzimya umuriro bo muri Provincetown bahamije ko koko batabajwe saa mbiri n'iminota 15 za mugitondo. Umugore wa Michael Packard ngo yahoraga amwinginga ngo areke aka kazi ariko akabyanga, akaba akamazemo imyaka 40. Muri iyo myaka yose kandi ngo ni ubwa mbere ibintu nk'ibi byabaho haba kuri we cyangwa se kubandi bakorana nawe.

    Ubusanzwe ngo Baleine ntizikunze gusagarira abantu. Ngo mu mazi, zigenda zasamye maze udufi duto twinshi cyangwa n'utundi dusimba two mu mazi tukajya mu kanwa kazo ni uko zikatumira gutyo gutyo. Ni uko zirya. Kuba rero ngo Michael yabashije kugera mu kanwa kayo ikamuruka, ngo ni igitangaza gishobora kubaho nk'inshuro imwe mu bihumbi n'ibihumbi.

    Baleine ni ifi ishobora kugeza kuri metero 15 z'uburebure ikaba yapima toni 36. Ni igifi kinini cyane ku buryo burenze. Gusa ngo zigenda zicika aho ku isi hose hasigaye izigera ku bihumbi 60 gusa. 

    Yavuze ko yamizwe na Baleine ikamumarana amasegonda 30 ikabona kumuruka

    Source: CBS Boston , BBC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106559/yamizwe-na-baleine-imumarana-hafi-amasegonda-mirongo-itatu-hanyuma-iramuruka-106559.html

  • Rubavu: Babiri bafashwe bagemuriye umucuruzi urumogi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko bafatiwe mu nzira mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Kagari ka Gora mu Mudugudu wa Kaberi, bagafatwa bataragera aho bagombaga kugeza urwo rumogi.

    Ati' Twagendeye ku makuru yatanzwe n'abaturage muri ya mikoranire myiza yo kurwanya ibyaha n'icyahungabanya umutekano. Batubwiye ko bariya basore hari ahantu bagiye kuvana urumogi bakaruzanira umucuruzi warwo warubatumye wo mu Murenge wa Nyakiriba. Abapolisi bateguye igikorwa cyo kubafata babafatira mu Murenge wa Cyanzarwe nawo wo mu Karere ka Rubavu.'

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko abo bantu bamaze gufatwa banze kuvuga uwo bari bashyiriye urwo rumogi. Bari guhembwa amafaranga y'u Rwanda 5,000 bakayagabana ari babiri.

    CIP Karekezi yasabye abaturarwanda kwirinda ibiyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose ariko cyane cyene urubyiruko.

    Abafashwe Polisi yahise ibashyikiriza Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hatangire iperereza hafatwe n'abandi bakoranaga.

    Aba babiri bafashwe bari basanganwe imikoranire n'abandi babiri Polisi iherutse gufatana urumogi mu Murenge wa Busasamana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-bafashwe-bagemuriye-umucuruzi-urumogi

  • Minisitiri Ngamije yakomoje ku bakingiwe Covid-19 mu Rwanda bakayandura – #rwanda #RwOT

    Kuba umuntu wakingiwe Coronavirus yayandura si umwihariko ku Rwanda ahanini bitewe n'uko kuba wahabwa urukingo rw'iyi virusi biba bitavuze ko utazayandura.

    Amakuru atangwa n'Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo agaragaza ko muri Illinois muri Leta ya Chicago mu bantu miliyoni 5,2 bahawe urukingo rwa COVID-19, abagera kuri 243 barayanduye ndetse bajya mu bitaro, abagera kuri 81 irabahitana bitewe n'ibindi bibazo by'ubuzima yabateye.

    Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma urukingo rwa Coronavirus rutabuza uwayihawe kuyandura harimo kuba ubuhadangarwa bw'umubiri we busanzwe buri hasi cyangwa akaba afite ubundi burwayi abana nabwo.

    Gusa nubwo bimeze gutya, Imibare y'iki kigo yerekana ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abandura COVID-19 barayikingiwe bangana na 0,06% ibi bikerekana akamaro k'urukingo nubwo rutavuze ko umuntu adashobora kwandura iki cyorezo.

    No mu Rwanda hari abakingiwe banduye

    Kuri iki Cyumweru ubwo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yari mu kiganiro na RBA, yavuze ko hari abakingiwe COVID-19 bagiye bayandura, gusa bo bakagira amahirwe yo kutazahazwa nayo cyangwa ngo bagaragaze ibimenyetso by'uburwayi.

    Ati “Icyagaragaye ni uko abenshi bakingiwe batarwara kuko hari izifite 95% by'ubushobozi bwo kurinda umuntu wakingiwe n'uwanduye mu bakingiwe kuko birashoboka.”

    Yakomeje avuga ko abandura COVID-19 barakingiwe nta byago baba bafite byo gupfa nk'uko bigenda ku bayandura batarakingiwe.

    Ati “Haboneka bake cyane, icyiza ni uko iyo babonetse ntabwo baremba, nta bimenyetso mu by'ukuri baba bafite, uramupima ukabona ko yanduye, afite COVID-19 ariko nta bimenyetso bijyanye no kurwara aba afite ku buryo byamuviramo no gupfa. Ibyo rwose nta bihari ku bantu bakingiwe, ni imwe mu ngaruka nziza zo gukingirwa.”

    Yavuze ko kugeza ubu gahunda yo gutanga urukingo rwa COVID-19 mu cyiciro cya kabiri iri kugenda neza ndetse yizeza ko mu munsi ya vuba u Rwanda ruzabona doze miliyoni 4,5 z'izindi nkingo za Coronavirus.

    Ati “Inkingo zimaze gutangwa, ubu turi mu cyiciro cyo gutanga doze ya kabiri ku bahawe AstraZeneca. Twabonye n'izindi nkingo 100 600, muri zo 5 300 tugomba kuzitanga nka doze ya mbere nyuma y'iminsi 28 tukabaha iya kabiri. Ubu tugeze kuri 80% tuzitanga.”

    Yakomeje avuga ko mu minsi ya vuba u Rwanda rugiye kubona izindi nkingo ruzatanga kugeza mu Ukuboza 2021.

    Ati “Hari izindi nkingo ziri mu nzira miliyoni 3.5 zigomba kuzagera mu gihugu mu byiciro bitandukanye. Icya mbere kikaba ari ibihumbi 600 bizaza mu ntangiriro za Nyakanga n'ibindi bigakurikira, ku buryo zose zizaba zatanzwe mu Ukuboza uyu mwaka.”

    “Hari na miliyoni imwe ya doze z'urukingo rwa Johnson&Johnson narwo tugiye kugura zikazaboneka mbere y'uko umwaka urangira. Gahunda y'inkingo irahari abantu nibagerageze kubahiriza amabwiriza, inkingo turi kuzishaka Leta yashyize imbaraga mu gushaka inkingo zinahenze ni byiza ko twubahiriza amabwiriza tugakingirwa.”

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 389.389 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 240.515 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa AstraZeneca barimo 1493 bayihawe ku wa 12 Kamena 2021.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yagaragaje ko mu Rwanda hari abakingiwe Coronavirus bayanduye

    Umuntu wakingiwe Coronavirus aba agifite ibyago byo kuyandura ariko ntimuzahaze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-ngamije-yagaragaje-ko-hari-abakingiwe-coronavirus-bayanduye