Category: Uncategorized

  • RDF yashyikirije Igisirikare cya Uganda umusirikare wacyo wafatiwe mu Rwanda afite imbunda n’amasasu 100 #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 13 Kamera 2021 aho abahagarariye ingabo ku mpande z’Ibihugu byombi bahuriye ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda.

    Pte Baluku Muhuba yemeye ko yakoze amakosa ubwo yari mukazi yari yoherejwemo aburanye na bagenzi be yisanga yarenze umupaka yageze mu Rwanda.

    Uyu musirikare yafatanywe imbunda n’amasasu, indebakure, telefone ngendanwa n’ibyangombwa bya Gisirikare bimuranga.

    Yafashwe yambaye imyenda y’Igisirikare cya Uganda, afite imbunda yo mu bwoko bwa Medium Machine Gun (MMG), amasasu 100, indebakure imwe, telefoni imwe n’ibyangombwa bya gisirikare.

    Pte Baluku yavuze ko mu minsi amaze mu Rwanda yafashwe neza nta wamuhohoteye.

    Yagiez ati “Nari mu kazi kacu ka gisirikare ni bwo narenze iwacu nisanga ku butaka bw’u Rwanda, umusirikare waho arampamagara anyereka ko narenze iwacu, baramfashe banyakiye neza ubu nta kibazo na kimwe mfite. Baranganirije, nishimiye uburyo mu Rwanda nakiriwe ku buryo ntabitekereza, mbese nta kibazo navuga ubu mfite kandi nishimiye kongera gusubira mu gihugu cyanjye.”

    Cpt Peter Mugisha, uhagarariye Umukuru w’igihugu cya Uganda mu Karere ka Kisoro (Kisoro Residence District Comissioner) yasabye imbabazi Leta y’u Rwanda avuga ko ibyabaye umusirikare wayo akavogera ubutaka bw’u Rwanda, ari ikosa ariko yizeza abahagarariye Leta y’u Rwanda ko iryo kosa ribaye ubwa nyuma ritazongera kubaho ukundi.

    Capt Peter Mugisha yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yafashe neza uwo musirikare, avuga ko imikoranire myiza hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi izakomeza.

    Nyuma yo guhererekanya uwo musirikare impande zombi zashyize umukono ku nyandiko zemeza ko zahererekanyije uwo musirikare wijeje ubuyobozi bw’Ingabo ko icyaha yakoze kitazasubira ukundi.

    UKWEZI.RW

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3gwgiOn

  • Covid-19: Zimbabwe yasubijeho Guma mu Rugo #rwanda #RwOT

     

    Leta ya Zimbabwe guhera kuri uyu wa mbere irasubizaho amategeko ya “Guma mu Rugo”, kugira ngo ihagarike imibare y’abandura Covid-19 yongeye kwiyongera muri icyo gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika.

    Visi perezida Perezida, Constantino Chiwenga, yavuze ko mu minsi irindwi ishize, abantu bashya 596 banduye hamwe na 26 bishwe n’icyo cyorezo, ugereranije no mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize nk’aya matariki, aho handuye 132 na batandatu bapfuye.

    Chiwenga yavuze ko amahuriro yose ahagaritswe kuva kuri uyu wa mbere, uretse abashyingura ababo aho abantu batarenga 30 ari bo bemerewe kuhagera. Gusa ntiyavuze igihe ibi bizarangirira nk’ uko VOA dukesha iyi nkuru ibivuga.

    Ubushake bwa Zimbabwe bwo gukingira abaturage bwagiye buhura n’ibibazo byo kubura inkingo. Nyamara abategetsi bavuga ko igihugu gifite mu bubiko inkingo miliyoni 1 n’ibihumbi 700 zatanzwe n’Ubushinwa, Uburusiya n’Ubuhinde kuva mu kwezi kwa kabiri.

    Mu cyumweru gishize Zimbabwe yakiriye inkingo ibihumbi 25 za Sputinik V zo mu Burusiya. Zahageze nyuma y’iminsi ibiri icyo gihugu kibonye iza Johnson & Johnson zatanzwe n’ubumwe bwa Afrika biciye muri banki ya Afrika, Export-Import. Zimbabwe yemeje ko imaze kugira abantu 39 852 banduye barimo 1632 bahasize ubuzima.

    Muri Mata 2020, Zimbabwe yigeze gushyiraho gahunda ya Guma mu Rugo yamaze iminsi 21.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3zrdrPB

  • Ireney Mercy wakanyujijeho muri Gospel yarush… – #rwanda #RwOT

    Ireney Mercy hamwe n’umugore we Julie ku munsi w’ubukwe bwabo

    Safari Irene Merci (Ireney Mercy) wakunzwe mu ndirimbo ‘Uri imbabazi zanjye’, mu rugendo rwe rw’umuziki yakoze indirimbo zinyuranye yaba ize ku giti cye, izo yakoranye n’abandi bahanzi barimo The Ben, Gaby Kamanzi, n’abandi n’izo yahurijemo abahanzi benshi aho twavugamo ‘Dufatanye’ yahurijemo Aime Uwimana, Queen Gaga, Tonzi, Liliane Kabaganza, Barnabas, Jules Sentore, Asiimwe Dorcus, Aline Gahongayire, Alpha Rwirangira, MK, Steven BoB, Brian Blessed, Fanny, Pastor P,  Patrick Nyamitari, Gaby Irene Kamanzi, Producer Nicolas, Alex Dusabe, Producer Mugisha, Theo Bosebabireba, Nelson Mucyo, Fils Jean Luck, Shukuru na Bahati Grace.

    Ireney Mercy ari mu bahanzi baririmbye mu gitaramo gikomeye kandi cyari gihenze cya Julius Kalimba wamamaye mu ndirimbo ‘Ntabeshya’ cyabaye mu 2008 akagitumiramo Judith Babirye wo muri Uganda wari ukunzwe bikomeye muri icyo gihe na nyuma yaho. Abandi bahanzi baririmbye muri icyo gitaramo cy’amateka harimo; Theo Bosebabireba, Nelson Mucyo wari ukunzwe mu ndirimbo ‘Ndaje mu bwiza bwawe’, Emile Nzeyimana wari ukunzwe mu ndirimbo ‘Mbayeho’, Diana Kamugisha wari ukunzwe mu ndirimbo ‘Haguruka’, n’abandi. Kwinjira byari 1000Frw ku banyeshuri, 2000Frw mu myanya isanzwe na 5,000 Frw muri VIP. 

    Si aho gusa yatumiwe nk’umuhanzi ukunzwe, kuko Ireney Mercy yatumirwaga mu bitaramo n’ibiterane bikomeye kuko yari mu bahanzi ba Gospel batekerezwagaho bwa mbere n’umuntu wese wateguye igitaramo cyangwa igiterane, urugero ni igiterane gikomeye cyateguwe na Ev. Sandrali Sebakara abinyujije muri RNDP kibera i Gikondo kuri Expo Ground tariki 12-14 Ukuboza 2009 – Irene Mercy akaba ari mu bahanzi b’imena bagitumiwemo hamwe na bagenzi be barimo Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Phanny Wibabara, Naboth, The Blessed Sisters n’abandi.

    Ireney Mercy mu bahanzi biyambajwe na Kalimba Julius mu gitaramo yatumiyemo Judith Babirye

    Nyuma yaje kuburirwa irengero mu muziki kugeza n’uyu munsi dore ko atagisohora indirimbo ndetse nta n’ibitaramo agitegura. Mu myaka 5 ishize abajijwe n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com ibyo yari ahugiyemo, Ireney Mercy yavuze ko yafashe igihe cyo kuganira n’Imana ari nabwo yatangaje ko yamaze iminsi 7 ari mu butayu atarya ndetse nta kintu anywa. Ni mu nkuru twahaye umutwe ugira uti; Umuhanzi Ireney Mercy ahamya ko yamaze iminsi 7 atunzwe n'amasengesho gusa atagira icyo arya cyangwa anywa. Izina rye ntiryongeye kumvikana mu muziki, gusa nyuma yaho yagarutse mu isura nshya nk’umuvugabutumwa (Evangelist).

    Na n’uyu munsi iyo muganira akubwira ko umwanya we munini w’ubuzima bwe ari ivugabutumwa nk’umwanzuro yafashe muri ya minsi 7 yamaze yihereranye n’Imana mu masengesho. Kuri ubu buri munsi akaba agira icyigisho/inyigisho asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga akoresha. Uyu mugabo turi kuvuga, kuri ubu ari mu byishimo byo kurushinga n’umukobwa yakunze kurusha abandi, uwo akaba ari Julie Igiraneza basezeranye kubana akaramata mu muhango wabaye tariki 12 Kamena 2021 ukabera muri CLA Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Tariki 04 Mata 2021 ni bwo basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye i Kigali.

    Ireney Mercy na Julie bari bagaragiwe n’ibyamamare

    Ev. Ireney Mercy watubwiye ko yasigiye inkoni (igifunguzo) Cyusa Ibrahim, yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Julie Igiraneza mu muhango wabaye nyuma y’amasaha macye bakoze uwo gusaba no gukwa (Ni imihango yabereye umunsi umwe kuwa 12 Kamena) wabereye i Kanombe saa Tatu za mu gitondo, hanyuma Saa Saba berekeza i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA) bahamya isezerano ryabo ryo kubana ubuzima bwabo bwose. Mu bukwe bwabo, bambariwe n’ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda.

    Abasore bari bagaragiye Ireney Mercy ni; Umuramyi Patient Bizimana, umuhanzi Cyusa Ibrahim wiyeguriye injyana Gakondo, Willy Ndahiro ufite izina rikomeye muri sinema nyarwanda ndetse n’umuhanzi Gakumba Patrick waryubatse nka Super Manager. Mu bakobwa bambariye Irene mu gusaba no gukwa harimo Umuratwa Anitha wabaye Miss Supranational Rwanda 2021. Ubukwe bwa Irene na Julie bwari ibirori bikomeye dore ko habayeho umwanya utari muto wo kubyina. Mu ndirimbo zakoreshejwe cyane harimo ‘Jerusalema’ ya Master KG Ft Nomcebo, ‘Merci’ ya Alpha Rwirangira n’izindi.

    Ireney Mercy na Julie ku munsi w’amateka y’urukundo rwabo

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ireney Mercy yadutangarije ko Julie Igiraneza bambikanye impeta, yamukundiye ibintu byinshi birimo no kuba ari umukristo. Ati “Ibyo namukundiye, ni umukristo akaba n’umuririmbyi muri korali yo mu rusengero rwa CLA. Afite umutima mwiza kandi arankunda. Yuzuye muri we imico y’umuntu wubaha Imana. Ni umunyabwenge cyane akaba akunda no gukorana umurava. Nk’umuhanzi wa Gospel, nawe urabyumva sinahuza n’umuntu udakijijwe”.

    Yavuze ko umugore we Julie Igiraneza yaminuje muri Kaminuza iri muri 5 zikomeye muri Koreya y’Epfo ndetse akaba ari Kaminuza yizeho na Perezida w’icyo gihugu Moon Jae-in. Ati “Madame yize mu ishuri Perezida wa Koreya yizemo. Yize muri Kyung hee university iherereye mu mujyi wa Seoul, yiga ibijyanye na MICE (Meetings, Incentives, Conferences & Exhibitions) mu ishami ry’ubukerarugendo no kwakira neza abakiriya (Tourism and Hospitality Management)”. Kaminuza ya Kyung hee iri muri kaminuza eshanu (5) zubashywe cyane muri Koreya y’Epfo.

    IGIRANEZA Julie yize muri Kaminuza ikomeye muri Koreya y’Epfo

    Ireney avuga ko yakunze Julie kubera ko ari umukobwa ukijijwe kandi uzi ubwenge

    Ireney Mercy na Julie bahaye agaciro ingamba zo kwirinda Covid-19 mu bukwe bwabo

    Ubukwe bwa Ireney Mercy na Julie bwari bubereye ijisho

    Julie IGIRANEZA umugore wa Ireney Mercy SAFARI, yaminuje muri Koreya y’Epfo mu bijyanye n’Ubukerarugendo no kwakira neza abakiriya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106570/irene-merci-wakanyujijeho-muri-gospel-yarushinze-numukobwa-wize-muri-koreya-yepfo-agaragir-106570.html

  • Rusizi: Imodoka yagonze umwana w’imyaka 4 ahita apfa #rwanda #RwOT

    Mu muhanda wa kaburimbo Kamembe-Bugarama imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubish (uwari uyitwaye yahise yiruka) yari ifite plaque RAD 884D yerekezaga Bugarama yagonze umwana ahita apfa. Umwana wagonzwe ni umuhungu w’imyaka 4 yari uwo mu Mudugudu wa Nyamutarama, Akagari ka Rusayo. Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Ryagatebe, Akagari ka Rusayo, mu Murenge wa Gashonga ku […]

    The post Rusizi: Imodoka yagonze umwana w’imyaka 4 ahita apfa first appeared on UMUSEKE.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3pNBhAF

  • APR FC na As Kigali ntizihagarara, mu gihe Po… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 13 Kamena 2021 ubwo hakomezaga imikino y’umunsi wa Kane wa shampiyona haba mu makipe arwana no kutamanuka, ndetse n’amakipe ashaka igikombe cya Shampiyona, APR FC yongeye guseruka gitore ubwo yanyagiraga Police FC ibitego 3-0 byose byabonetse mu gice cya 2.

    Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 65 gitsinzwe na myugariro Omborenga Fitina mu gihe Mugunga Yves utari warakinnye umukino uheruka, yatsinze ibitego bigera kuri 2 kumunota wa 75 no ku munota wa 83 ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda itaha idakozemo.

    Ku rundi ruhande Niko As Kigali yatsindaga irusha ikipe ya Espoir FC ibitego 4-0. Ni umukino wabereye i Muhanga aho As Kigali iri kwakirira imikino muri iyi minsi.

    Igitego cya mbere cyabonetse ku munota 10 gitsinzwe na Tshabalala Hussain, Muhadjiri atsinda ibitego 2 ku munota wa 27 na 83 mu gihe igitego cy’agashingura cumu cyabonetse mu minota y’inyongera gitsinzwe na Biramahire Abeddy ku munota wa 90+2

    Indi mikino y’amakipe ashaka igikombe cya Shampiyona, Rutsiro yanganyije na Bugesera FC 0-0, Rayon Sports umukino wabaye mbere yanganyije na Marine igitego kimwe kuri kimwe.

    Amakipe arwana no kutamanuka, Mukura yatsindiwe i Musanze igitego kimwe ku busa, Kiyovu Sport itsinda Gorilla FC igitego kimwe kubusa cya Saba Robert. Mu gihe ejo hazakina Sunrise FC izakira As Muhanga, Gasogi United yakire Etincelles.

    Ubu As Kigali niyo ya mbere n’amanota 10 ikarusha igitego kimwe APR FC, Rayon Sports ikaba iya 3 n’amanota 5. Mu makipe arwana no kutamanuka, Kiyovu Sport Ni iya mbere n’amanota 9 inganya na Musanze, Gorilla FC ikagira amanota 7.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106571/apr-fc-na-as-kigali-ntizihagarara-mu-gihe-police-fc-ikomeje-kuba-insina-ngufi-106571.html

  • MU MAFOTO: Irebere matera ihenze Drake ararah… – #rwanda #RwOT

    Aubrey Graham wamamaye ku izina rya Drake ni umuraperi ukomoka mu gihugu cya Canada gusa akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo akaba yaramenyekanye cyane kuva muri 2008 yinjira muri Young Money kugeza ubu ahagaze neza yaba mu mufuka no mu buhanzi.

    Drake akunze kumvikana mu ndirimbo ze zitandukanye avuga ko akunda cyane uburiri bwe. Ubu buriri akunze kuvuga cyane buranihariye cyane dore ko matera araraho ikoze mu bwoya bw’ifarashi. Iyi matera kandi iranahenze kuko yatwaye Drake akayabo k’ibihumbi 400 by’amadolari kugirango ayigure, uyashyize mu manyarwanda aragera kuri Miliyoni 400 Frw.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho matera ya Drake ikoze mu bwoya bw’ifarashi igura ibihumbi 400 by’amadolari:

    Src:www.RapUp.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106558/mu-mafoto-irebere-matera-ihenze-drake-araraho-yaguze-ibihumbi-400-byamadolari-ikoze-mu-bwo-106558.html

  • Felix Tshisekedi yujuje imyaka 58, Kagame ati “ugire ubuzima bwiza n’indi myaka myinshi imbere” #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame ni umwe mu bifurije isabukuru nziza y’amavuko Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi wujuje imyaka 58. Mu butumwa bwo kuri Twitter Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagize ati “Nagira ngi nifurize umunsi mwiza w’amavuko umuvandimwe n’inshuti Nyakubahwa Felix Tshisekedi, Perezida wa DR Congo.” Perezida Kagame yongeyeho ati “Ugire […]

    The post Felix Tshisekedi yujuje imyaka 58, Kagame ati “ugire ubuzima bwiza n’indi myaka myinshi imbere” first appeared on UMUSEKE.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3iEfREk