Category: Uncategorized

  • Umugabo w'umurobyi yararusimbutse nyuma yo kumirwa n'igifi kinini cya Baleine #rwanda #RwOT

    Umurobyi wo muri Amerika, aravuga inkuru y'uburyo yarusimbutse(urupfu) nyuma yo kumirwa n'igifi kinini cyo mu bwoko bwa Baleine/Whale aho nyuma cyaje ku muruka.

    Michael Packard, avuga ko ubwo yari mu bwato mu Nyanja na bagenzi be bagiye kuroba, yaje kwibira mu mazi maze yisanga mu kanwa k'iki gifi kinini, aho yamazeyo igihe cy'amasegonda hagati ya 30 na 40, hafi y'akarere ka Provincetown, Massachusetts. Iki kinyamaswa kibera mu mazi, cyaje gucira uyu mugabo Packard.

    Umugore w'uyu mugabo, yagiye asaba kenshi uyu mutware we amwingingira kureka uyu mwuga we w'uburobyi ahubwo agashaka akandi kazi ariko umugabo akamubwira ko adashobora no kurota areka aka kazi ke amazemo imyaka 40.

    Iyi fi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ishobora kuba ndende gushyika kuri metero 15 ndetse igapima amatoni 36, Nk'uko bivugwa n'ikigo gishinzwe ibikoko by'imusozi. Ifi zo muri ubu bwoko bwa baleine hasigaye izingana 60.000 ku Isi .

    Uyu mugabo Packard w'imyaka 56 yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko we na bagenzibe bafashe ubwato bwabo, Ja'n J, off Herring Cove, ku wa gatanu mu gitondo, kandi ko hasaga neza, amazi asa neza ku buryo washoboraga kubona ikintu kiri mu metero esheshatu hagati mu mazi.

    Avuga ko amaze kwibira mu mazi avuye muri ubwo bwato yumvise akubiswe n'iki gikoko-Igifi, nyuma ntiyasubira kugira ikintu na kimwe abona.

    'Irimo kugerageza ku mumira'

    Yibajije ko yari atewe n'ifi y'ubundi bwoko izwi nka requin/shark isanzwe iba muri ako karere, ati 'ariko narakabakabye ku ruhande numva ko nta menyo yari ifite. Nyuma mpita ngira nti: 'Yooo, Mana yanjye, ndi mu kanwa ka baleine kandi irimo iragerageza kumira, Ibyanjye birarangiye, ndapfuye'! '.

    Packard, avuga ko yahise atangira gutekereza uburyo umugore n'abana be b'abahungu babiri, umwe w'imyaka 12 n'undi w'imyaka 15, bagiye kubaho. Ati: ' Nyuma numva kirazamutse hejuru y'amazi kizunguza umutwe, gihita kinshiburira mu kirere mpita ngwa mu mazi. Aho nari nkize mpita nguma nderemba hejuru ku mazi. Si numvaga ibyo ari byo…,si numvaga uburyo nabivuga'.

    Mugenzi we yagiye kumubona yamaze kwihebura/kumuheba, ari ho yahitaga amukururira mu bwato. Igipolisi cyo mu karere ka Provincetown gishinzwe kuzimya inkongi z'imiriro cyabwiye ikinyamakuru CBS News ko cyari cyamaze kubona telefone itabariza umurobyi yakomeretse.

    Amaze kuva mu bitaro aho yarimo avurirwa, Packard yabwiye abanyamakuru ko ibyamubayeho ari nk'ibivugwa muri Bibiliya.

    Mu bisanzwe mu gufungura, ubwoko bw'izi fi za baleine zigenda zasamye kugira ngo ifi ntoya cyangwa se utundi dukoko tukirohemo ku bwinshi, abahanga mu bijyanye n'ibyo mu mazi bavuga ko ibyashyikiye Packard bishobora kuba ari nk'ingorane. Umuhanga umwe yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko atari bwigere yumva aho baleine yamize umuntu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umugabo-wumurobyi-yararusimbutse-nyuma-yo-kumirwa-nigifi-kinini-cya-baleine/

  • “Nzatumika munyurwe”, ishimwe rya Dr Diane Gashumba na Prof Shyaka bongeye kugirirwa icyizere – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021 iyobowe na Perezida Kagame niyo yagize Dr Diane Gashumba Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède mu gihe Prof Shyaka we yahawe guhagararira igihugu cye muri muri Pologne.

    Ku wa 14 Gashyantare 2020 nibwo Dr Diane Gashumba yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'Ubuzima, kuva icyo gihe nta zindi nshingano zizwi yari afite nubwo hari ibikorwa bimwe na bimwe nk'inama zihuza abayobozi bakuru yajyaga agaragaramo.

    Uretse Dr Diane Gashumba, hari hashize amezi arenga abiri nta nshingano Prof Shyaka afite mu buyobozi bw'igihugu. Ni nyuma y'uko ku wa 15 Werurwe aribwo yasimbujwe ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Prof Shyaka abinyujije kuri Twitter yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere ndetse yizeza ko yiteguye gusohoza neza inshingano yahawe.

    Ati “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere n'imirimo mishya munshinze yo kwagurira u Rwanda amarembo mu gihugu cya Polska. Niteguye gutumika, ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye ubudasa bw'u Rwanda n'igitego cyacu.”

    Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika HE @PaulKagame ku cyizere n’imirimo mishya munshinze yo kwagurira u #Rwanda amarembo mu gihugu cya #Polska. Niteguye gutumika, ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye #ubudasa bw’u #Rwanda n’#Igitego cyacu. (1/2)

    — Anastase SHYAKA (@ashyaka) June 12, 2021

    Dr Diane Gashumba wanabaye Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango n'Umuyobozi w'ibitaro bya Kibagabaga n'ibya Muhima na we abinyujije kuri Twitter yijeje ko muri izi nshingano nshya ahawe azashyira imbere gukorana neza n'abandi kandi agaharanira ko u Rwanda ruhorana ishema.

    Ati “Nshimye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wanyizeye akampa ubutumwa bukomeye bwo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Sweden. Nzatumika munyurwe, nkorana neza n'abandi n'umutimanama n'imbaraga zanjye zose, kugira ngo u Rwanda ruhorane ishema.”

    Nshimye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame wanyizeye akampa ubutumwa bukomeye bwo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa #Sweden. Nzatumika munyurwe, nkorana neza n'abandi , n'umutimanama n'imbaraga zanjye zose, kugirango u #Rwanda ruhorane ishema. https://t.co/SImLaO2Fik

    — Dr Diane GASHUMBA (@DianeGashumba) June 13, 2021

    Uretse Dr Gashumba na Prof Shyaka mu bandi bashimiye Perezida Kagame kubera inshingano bahawe harimo Winnie Ngamije wagizwe Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe indege za gisivile. Yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukomeza guteza imbere urwego rw'ibijyanye n'indege mu Rwanda.

    Dr Diane Gashumba yashimiye Perezida Kagame ku bw’inshingano nshya yamuhaye

    Prof Shyaka yavuze ko mu nshingano nshya yahawe azakomeza guharanira ubudasa bw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nzatumika-munyurwe-ishimwe-rya-dr-diane-gashumba-na-prof-shyaka-bongeye

  • Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe. #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buranyomoza amakuru avuga ko bwasezerereye umukinnyi wayo Niyonzima Olivier Seif wavuye mu mwiherero atasabye uruhushya akajya hanze yawo.

    Ibi bibaye nyuma yaho uyu mukinnyi yavuye mu mwiherero atabiherewe uburenganzira mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 11Kamena 2021.
    Bukeye bwaho kuri uyu wa gatandatu hakaba hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi wo hagati yamaze gusezererwa n’ubuyobozi bw’Ingabo z’igihugu.

    Binyuze ku rubuga rwa Internet rwa APR FC, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru iyi kipe yahamoje ko koko uyu mukinnyi atari mu mwiherero w’iyo kipe, bagize bati “Nyuma yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzi Niyonzi Olivier Seif ari mu rugo iwe kuko adashobora kubana n’abakinnyi bagenzi be atarapimwa Covid-19.”

    Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwaboneyeho kandi gutangaza ko ibyagiye bivugwa ko yasezerewe ari ibihuha.

    Bagize bati “Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba buhakana amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga Seif yasezerewe muri APR FC kuko ubuyobozi bwa APR FC butarafata icyemezo ku makosa yakoze yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzira.”

    Ibyo kuba Sefu atari mu mwiherero, bibaye mbere y’uko kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC ifitanye umukino na Police FC kuri Sitade y’i Huye, ni mugihe kandi bitegura guhura n’ikipe ya Rayon Sports ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

    Niyonzima Olivier Sefu kandi ni umwe mubakinnyi bo hagati beza ba APR FC kuko anahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, uyu mukinnyi kandi akaba ari no kugana ku musozo w’amasezerano ye muri iyi kipe amazemo hafi imyaka ibiri kuko yayigezemo mu mwaka wa 2019 avuye muri Rayon Sports.

    The post Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3cDwUm2

  • Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe. #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC buranyomoza amakuru avuga ko bwasezerereye umukinnyi wayo Niyonzima Olivier Seif wavuye mu mwiherero atasabye uruhushya akajya hanze yawo.

    Ibi bibaye nyuma yaho uyu mukinnyi yavuye mu mwiherero atabiherewe uburenganzira mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 11Kamena 2021.
    Bukeye bwaho kuri uyu wa gatandatu hakaba hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi wo hagati yamaze gusezererwa n'ubuyobozi bw'Ingabo z'igihugu.

    Binyuze ku rubuga rwa Internet rwa APR FC, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru iyi kipe yahamoje ko koko uyu mukinnyi atari mu mwiherero w'iyo kipe, bagize bati 'Nyuma yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzi Niyonzi Olivier Seif ari mu rugo iwe kuko adashobora kubana n'abakinnyi bagenzi be atarapimwa Covid-19.'

    Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwaboneyeho kandi gutangaza ko ibyagiye bivugwa ko yasezerewe ari ibihuha.

    Bagize bati 'Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu bukaba buhakana amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga Seif yasezerewe muri APR FC kuko ubuyobozi bwa APR FC butarafata icyemezo ku makosa yakoze yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzira.'

    Ibyo kuba Sefu atari mu mwiherero, bibaye mbere y'uko kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC ifitanye umukino na Police FC kuri Sitade y'i Huye, ni mugihe kandi bitegura guhura n'ikipe ya Rayon Sports ku wa gatatu w'icyumweru gitaha.

    Niyonzima Olivier Sefu kandi ni umwe mubakinnyi bo hagati beza ba APR FC kuko anahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi, uyu mukinnyi kandi akaba ari no kugana ku musozo w'amasezerano ye muri iyi kipe amazemo hafi imyaka ibiri kuko yayigezemo mu mwaka wa 2019 avuye muri Rayon Sports.

    The post Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-apr-fc-yatangaje-ko-umukinnyi-wayo-niyonzima-olivier-uzwi-nka-sefu-atirukanywe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-apr-fc-yatangaje-ko-umukinnyi-wayo-niyonzima-olivier-uzwi-nka-sefu-atirukanywe

  • Batatu bacururiza 'Down town' bafatanywe mukorogo, umwe aracika – #rwanda #RwOT

    Uko ari batatu bafatanywe amacupa y'ubwoko butandukanye bw'aya mavuta arimo ayitwa Caro light, Miss white, Princess Clair, G.G and Hypprogel n'andi atandukanye agera kuri 237.

    Ubwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu n'ibindi byaha bafataga ayo mavuta atemewe bagiye no mu iduka ry'undi mucuruzi wa kane bahasanga amacupa ya mukorogo 254 yose hamwe aba amacupa 491, gusa bitewe n'uko uyu mucuruzi yari yamenye amakuru we yahise yiruka aracika, kugeza ubu akaba agishakishwa n'inzego z'umutekano.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena ku Cyicaro cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, aba bose uko ari batatu bemeye amakosa bakoraga bayasabira n'imbabazi.

    Umwe mu bafashwe usanzwe utuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Bihinga yavuze ko aya mavuta ayacuruza ayahawe n'abazunguzayi bayamuzanira.

    Yagize ati 'Hari abantu basanzwe bacururiza ku muhanda baza aho bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali hazwi nka 'Down Town' bafite ayo mavuta atemewe mu gikapu bakagenda bashaka abakiriya ni muri ubwo buryo nanjye nayaranguraga nkayacuruza. Natangiye gucuruza aya mavuta umwaka ushize wa 2020 ntekereza ko aribwo nzabona inyungu byihuse nkabona n'abakiriya benshi none mbonye ko nibeshye cyane ndabisabira imbabazi nkagira inama n'abandi kubireka.'

    Mugenzi we utuye i Batsinda mu Karere ka Gasabo na we ufite iduka Down town ryafatiwemo amavuta ya mukorogo, yavuze ko yari asanzwe acuruza ibikinisho by'abana, akaba yicuza impamvu yashyizemo n'aya mavuta atemewe.

    Ati 'Maze amezi umunani nkora ubu bucuruzi, nayaranguraga n'abacuruzi bazaga bayagendana bayahetse mu bikapu nkayavanga n'ibyo bicuruzwa byanjye nari nsanzwe ncuruza mbere. Siniyumvishaga ko bazamfatana aya mavuta, ndagira inama umuntu wese ugikora ubucuruzi butemewe kubizinukwa nka nasaba n'imbabazi ko ntazongera gucuruza ibitemewe.”

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw'abo bantu byaturutse ku mikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Polisi n'abaturage batanga amakuru.

    Yagize ati 'Aba bafashwe baje bakurikira abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye haba muri iki cyumweru no mu gishize yemwe no mu bindi bihe bitandukanye bose bafatirwa gucuruza amavuta atemewe kandi twagiye tubereka itangazamakuru. Abagicuruza aya mavuta atemewe cyangwa n'abacuruza ayemewe mu buryo bwa magendu bakagombye kuba barabiretse, ndibutsa abantu bagicuruza ibintu bitemewe ko kubufatanye n'abaturage tuzakomeza gushakisha no gufata abakora ubwo bucuruzi butemewe.”

    CP Kabera yongeye kuburira abacuruza amavuta ya Mukorogo ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kubafata nta na rimwe izigera ibaha agahenge.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda kandi aburira abakomeje gukerensa ingaruka z'aya mavuta ku mubiri no ku buzima bwabo bagakomeza kuyisiga, ko bakwiye kubireka burundu kuko ingaruka zayo zidatinda kugaragara.

    Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y'amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw'uyisize. Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n'umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

    Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Uko ari batatu bafatanywe amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batatu-bacururiza-down-town-bafatanywe-mukorogo-umwe-aracika

  • “Nzatumika munyurwe”, ishimwe rya Dr Diane Gashumba na Prof Shyaka bongeye kugirirwa icyizere –

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021 iyobowe na Perezida Kagame niyo yagize Dr Diane Gashumba Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède mu gihe Prof Shyaka we yahawe guhagararira igihugu cye muri muri Pologne.

    Ku wa 14 Gashyantare 2020 nibwo Dr Diane Gashumba yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima, kuva icyo gihe nta zindi nshingano zizwi yari afite nubwo hari ibikorwa bimwe na bimwe nk’inama zihuza abayobozi bakuru yajyaga agaragaramo.

    Uretse Dr Diane Gashumba, hari hashize amezi arenga abiri nta nshingano Prof Shyaka afite mu buyobozi bw’igihugu. Ni nyuma y’uko ku wa 15 Werurwe aribwo yasimbujwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Prof Shyaka abinyujije kuri Twitter yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere ndetse yizeza ko yiteguye gusohoza neza inshingano yahawe.

    Ati “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere n’imirimo mishya munshinze yo kwagurira u Rwanda amarembo mu gihugu cya Polska. Niteguye gutumika, ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye ubudasa bw’u Rwanda n’igitego cyacu.”

    Dr Diane Gashumba wanabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga n’ibya Muhima na we abinyujije kuri Twitter yijeje ko muri izi nshingano nshya ahawe azashyira imbere gukorana neza n’abandi kandi agaharanira ko u Rwanda ruhorana ishema.

    Ati “Nshimye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wanyizeye akampa ubutumwa bukomeye bwo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Sweden. Nzatumika munyurwe, nkorana neza n’abandi n’umutimanama n’imbaraga zanjye zose, kugira ngo u Rwanda ruhorane ishema.”

    Uretse Dr Gashumba na Prof Shyaka mu bandi bashimiye Perezida Kagame kubera inshingano bahawe harimo Winnie Ngamije wagizwe Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivile. Yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukomeza guteza imbere urwego rw’ibijyanye n’indege mu Rwanda.

    Dr Diane Gashumba yashimiye Perezida Kagame ku bw’inshingano nshya yamuhaye

    Prof Shyaka yavuze ko mu nshingano nshya yahawe azakomeza guharanira ubudasa bw’u Rwanda

  • Batatu bacururiza ’Down town’ bafatanywe mukorogo, umwe aracika –

    Uko ari batatu bafatanywe amacupa y’ubwoko butandukanye bw’aya mavuta arimo ayitwa Caro light, Miss white, Princess Clair, G.G and Hypprogel n’andi atandukanye agera kuri 237.

    Ubwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha bafataga ayo mavuta atemewe bagiye no mu iduka ry’undi mucuruzi wa kane bahasanga amacupa ya mukorogo 254 yose hamwe aba amacupa 491, gusa bitewe n’uko uyu mucuruzi yari yamenye amakuru we yahise yiruka aracika, kugeza ubu akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba bose uko ari batatu bemeye amakosa bakoraga bayasabira n’imbabazi.

    Umwe mu bafashwe usanzwe utuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Bihinga yavuze ko aya mavuta ayacuruza ayahawe n’abazunguzayi bayamuzanira.

    Yagize ati “Hari abantu basanzwe bacururiza ku muhanda baza aho bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali hazwi nka ‘Down Town’ bafite ayo mavuta atemewe mu gikapu bakagenda bashaka abakiriya ni muri ubwo buryo nanjye nayaranguraga nkayacuruza. Natangiye gucuruza aya mavuta umwaka ushize wa 2020 ntekereza ko aribwo nzabona inyungu byihuse nkabona n’abakiriya benshi none mbonye ko nibeshye cyane ndabisabira imbabazi nkagira inama n’abandi kubireka.”

    Mugenzi we utuye i Batsinda mu Karere ka Gasabo na we ufite iduka Down town ryafatiwemo amavuta ya mukorogo, yavuze ko yari asanzwe acuruza ibikinisho by’abana, akaba yicuza impamvu yashyizemo n’aya mavuta atemewe.

    Ati “Maze amezi umunani nkora ubu bucuruzi, nayaranguraga n’abacuruzi bazaga bayagendana bayahetse mu bikapu nkayavanga n’ibyo bicuruzwa byanjye nari nsanzwe ncuruza mbere. Siniyumvishaga ko bazamfatana aya mavuta, ndagira inama umuntu wese ugikora ubucuruzi butemewe kubizinukwa nka nasaba n’imbabazi ko ntazongera gucuruza ibitemewe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku mikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Polisi n’abaturage batanga amakuru.

    Yagize ati “Aba bafashwe baje bakurikira abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye haba muri iki cyumweru no mu gishize yemwe no mu bindi bihe bitandukanye bose bafatirwa gucuruza amavuta atemewe kandi twagiye tubereka itangazamakuru. Abagicuruza aya mavuta atemewe cyangwa n’abacuruza ayemewe mu buryo bwa magendu bakagombye kuba barabiretse, ndibutsa abantu bagicuruza ibintu bitemewe ko kubufatanye n’abaturage tuzakomeza gushakisha no gufata abakora ubwo bucuruzi butemewe.”

    CP Kabera yongeye kuburira abacuruza amavuta ya Mukorogo ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kubafata nta na rimwe izigera ibaha agahenge.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi aburira abakomeje gukerensa ingaruka z’aya mavuta ku mubiri no ku buzima bwabo bagakomeza kuyisiga, ko bakwiye kubireka burundu kuko ingaruka zayo zidatinda kugaragara.

    Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

    Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Uko ari batatu bafatanywe amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo

  • Winnie Ngamije yagizwe Umuyobozi wungirije wa ‘Rwanda Civil Aviation’ –

    Akimara kubona inshingano yahawe, Ngamije abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye bikomeye Perezida wa Repubulika wamuhaye inshingano, amwizeza ko agiye gukorana ubushake n’imbaraga ze zose.

    Winnie Ngamije n’ubusanzwe yari umukozi w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), aho yari ashinzwe ibijyanye n’itumanaho ry’abatwaye indege n’abashinzwe iminara ku kibuga ‘Communication Navigation Surveillance’ (CNS).

    Uyu mubyeyi wahawe inshingano, yize mu yahoze ari KIST ibijyanye n’ikoranabuhanga, aho yavanye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na ‘Computer Engeneering and Information Technology’. Ayo masomo yayarangije mu 2010.

    Mu 2015, Winnie Ngamije yabonye impamyabumenyi mu bijyanye na ‘Software Security’ yakuye muri Coursera.

    Mu 2010 nibwo Winnie Ngamije yatangiye kwimenyereza umwuga muri MTN Rwanda, ikigo yaje no guhabwamo akazi mbere yo kwerekeza muri ‘Rwanda Civil Aviation Authority.

    Winnie Ngamije kandi ni umwe mu batangije umushinga witwa ‘Refugee Girl needs you’. Ni umushinga ufasha abana b’abakobwa bari mu buhungiro, bakabahuza n’abandi bakobwa biteje imbere mu rwego rwo kubereka ko imbere habo ari heza.

    Winnie Ngamije asanzwe ari inzobere mu bya ‘Computer Engeneering and Information Technology’

    Ubu Winnie Ngamije ni umubyeyi w’abana babiri

  • Umugabo w’umurobyi yararusimbutse nyuma yo kumirwa n’igifi kinini cya Baleine #rwanda #RwOT

    Umurobyi wo muri Amerika, aravuga inkuru y’uburyo yarusimbutse(urupfu) nyuma yo kumirwa n’igifi kinini cyo mu bwoko bwa Baleine/Whale aho nyuma cyaje ku muruka.

    Michael Packard, avuga ko ubwo yari mu bwato mu Nyanja na bagenzi be bagiye kuroba, yaje kwibira mu mazi maze yisanga mu kanwa k’iki gifi kinini, aho yamazeyo igihe cy’amasegonda hagati ya 30 na 40, hafi y’akarere ka Provincetown, Massachusetts. Iki kinyamaswa kibera mu mazi, cyaje gucira uyu mugabo Packard.

    Umugore w’uyu mugabo, yagiye asaba kenshi uyu mutware we amwingingira kureka uyu mwuga we w’uburobyi ahubwo agashaka akandi kazi ariko umugabo akamubwira ko adashobora no kurota areka aka kazi ke amazemo imyaka 40.

    Iyi fi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ishobora kuba ndende gushyika kuri metero 15 ndetse igapima amatoni 36, Nk’uko bivugwa n’ikigo gishinzwe ibikoko by’imusozi. Ifi zo muri ubu bwoko bwa baleine hasigaye izingana 60.000 ku Isi .

    Uyu mugabo Packard w’imyaka 56 yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko we na bagenzibe bafashe ubwato bwabo, Ja’n J, off Herring Cove, ku wa gatanu mu gitondo, kandi ko hasaga neza, amazi asa neza ku buryo washoboraga kubona ikintu kiri mu metero esheshatu hagati mu mazi.

    Avuga ko amaze kwibira mu mazi avuye muri ubwo bwato yumvise akubiswe n’iki gikoko-Igifi, nyuma ntiyasubira kugira ikintu na kimwe abona.

    ‘Irimo kugerageza ku mumira’

    Yibajije ko yari atewe n’ifi y’ubundi bwoko izwi nka requin/shark isanzwe iba muri ako karere, ati “ariko narakabakabye ku ruhande numva ko nta menyo yari ifite. Nyuma mpita ngira nti: ‘Yooo, Mana yanjye, ndi mu kanwa ka baleine kandi irimo iragerageza kumira, Ibyanjye birarangiye, ndapfuye’! “.

    Packard, avuga ko yahise atangira gutekereza uburyo umugore n’abana be b’abahungu babiri, umwe w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 15, bagiye kubaho. Ati: ” Nyuma numva kirazamutse hejuru y’amazi kizunguza umutwe, gihita kinshiburira mu kirere mpita ngwa mu mazi. Aho nari nkize mpita nguma nderemba hejuru ku mazi. Si numvaga ibyo ari byo…,si numvaga uburyo nabivuga”.

    Mugenzi we yagiye kumubona yamaze kwihebura/kumuheba, ari ho yahitaga amukururira mu bwato. Igipolisi cyo mu karere ka Provincetown gishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro cyabwiye ikinyamakuru CBS News ko cyari cyamaze kubona telefone itabariza umurobyi yakomeretse.

    Amaze kuva mu bitaro aho yarimo avurirwa, Packard yabwiye abanyamakuru ko ibyamubayeho ari nk’ibivugwa muri Bibiliya.

    Mu bisanzwe mu gufungura, ubwoko bw’izi fi za baleine zigenda zasamye kugira ngo ifi ntoya cyangwa se utundi dukoko tukirohemo ku bwinshi, abahanga mu bijyanye n’ibyo mu mazi bavuga ko ibyashyikiye Packard bishobora kuba ari nk’ingorane. Umuhanga umwe yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko atari bwigere yumva aho baleine yamize umuntu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3xn3noX

  • Kigali: Bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kamena,ahagana  saa tanu z’amanywa, Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) bafatiye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ahazwi nko muri Downtown abantu batatu bacuruzaga amavuta atemewe yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

    Abafashwe ni Dushimimana Wellars w’imyaka 30, Byukusenge Assoumpta w’imyaka 35 na Ukwizagira Vincent w’imyaka 25.

    Uko ari batatu bafatanwe amacupa y’ubwoko butandukanye arimo ayitwa Caro light, Miss white, Princess Clair, G.G and Hypprogel n’andi atandukanye agera kuri 237. Ubwo aba bapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha bafataga ayo mavuta atemewe bagiye no mu iduka ry’uwitwa Dushimiyimana Daniel bahasanga amacupa nayo ya mukorogo agera kuri 254 yose hamwe aba amacupa 491, cyakora Daniel kuko yari yamenye amakuru we yahise yiruka aracika aracyarimo gushakishwa.

    Ubwo berekwaga itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba bose uko ari batatu bemeye amakosa bakoraga bayasabira n’imbabazi.

    Byukusenge Assoumpta umwe mu bafatanwe aya mavuta usanzwe utuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Bihinga yavuze ko aya mavuta ayacuruza ayahawe n’abazunguzayi bayamuzanira.

    Yagize ati “Hari abantu basanzwe bacururiza ku muhanda baza aho bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali hazwi nka ‘Down Town’ bafite ayo mavuta atemewe mu gikapu bakagenda bashaka abakiriya ni muri ubwo buryo nanjye nayaranguraga nkayacuruza. Natangiye gucuruza aya mavuta umwaka ushize wa 2020 ntekereza ko aribwo nzabona inyungu byihuse nkabona n’abakiriya benshi none mbonye ko nibeshye cyane ndabisabira imbabazi nkagira inama n’abandi kubireka.”

    Dushimimana Wellars utuye i Batsinda mu Karere ka Gasabo nawe ufite iduka muri Gare y’Umujyi wa Kigali (Downtown) ryafatiwemo amavuta ya mukorogo yavuze ko yari asanzwe acuruza ibikinisho by’abana yicuza impamvu yashyizemo n’aya mavuta atemewe.

    Ati “Maze amezi 8 nkora ubu bucuruzi, nayaranguraga n’abacuruzi bazaga bayagendana bayahetse mu bikapu nkayavanga n’ibyo bicuruzwa byange narinsanzwe ncuruza mbere. Siniyumvishaga ko bazamfatana aya mavuta, ndagira inama umuntu wese ugikora ubucuruzi butemewe kubizinukwa nka nasaba n’imbabazi ko ntazongera gucuruza ibitemewe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Polisi n’abaturage batanga amakuru.

    Yagize ati “Aba bafashwe baje bakurikira abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye haba muri iki cyumweru no mu gishize yemwe no mu bindi bihe bitandukanye bose bafatirwa gucuruza amavuta atemewe kandi twagiye tubereka itangazamakuru. Abagicuruza aya mavuta atemewe cyangwa n’abacuruza ayemewe mu buryo bwa magendu bakagombye kuba barabiretse, ndibutsa abantu bagicuruza ibintu bitemewe ko kubufatanye  n’abaturage tuzakomeza gushakisha no gufata abakora ubwo bucuruzi butemewe.

    CP Kabera yongeye kuburira abacuruza amavuta ya Mukorogo ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kubafata nta narimwe izigera ibaha agahenge.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi aburira abakomeje gukerensa ingaruka z’aya mavuta ku mubiri no ku buzima bwabo bagakomeza kuyisiga ko bakwiye kubireka burundu kuko ingaruka zayo zidatinda kugaragara.
        
    Mu Rwanda hari amoko  agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’uyisize. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Byukusenge Assoumpta wemera icyaha akagisabira n’imbabazi

    Dushimimana Wellaras nawe yagiriye inama abagicuruza Mukorogo bibwira ko batazafatwa ko bakwiye kubireka.

    Inkuru ya RNP

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/35dMP6L