Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwahawe kwakira imikino y'akarere ka gatanu mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'abagore muri Basketball. #rwanda #RwOT

    Nkuko ishyirahamwe ry'umukino w'intoki ku mugabane wa Afurika FIBA Afrika ryamaze kubitangaza, igihugu cy'u Rwanda cyahawe kwakira imikino y'akarere ka Gatanu yo guhatanira itike y'igikombe cya Afurika mu mukino w'intoki wa Basketball by'umwihariko mu kiciro cy'abagore.

    Ibi bibaye nyuma yaho igihugu cya Misiri aricyo cyagombaga kwakira iyi mikino y'aka karere ariko iki gihugu kikaza gutangaza ko kitabasha kwakira iri rushanwa kubera icyorezo cya Koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu bice bitandukanye by'Afurika, bityo FIBA ikaba yamaze kwemeza ko iyi mikino igomba kubera i Kigali.

    Nkuko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Basket mu Rwanda FERWABA, ryemeje ko iri rushanwa rizabera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena guhera tariki ya 12 kugeza kuya 17 Nyakanga 2021.
    Irushanwa rya Zone 5 rigiye kubera mu Rwanda rizahuza ibihugu 11 byo muri aka karere, aribyo Burundi, Misiri, Ethiopia, Erithrea, Kenya, Rwanda, Somalia, South Sudan, Tanzania ndetse n'igihugu cya Uganda.

    Iri rushanwa ry'imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu biteganyijwe ko izaba hagati ya tariki ya 17 na 26 Nzeri 2021, ni imikino igiye kuba ku ncuro ya 27 ikazabera mu gihugu cya Cameroon.

    The post U Rwanda rwahawe kwakira imikino y'akarere ka gatanu mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'abagore muri Basketball. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwahawe-kwakira-imikino-yakarere-ka-gatanu-mu-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika-cyabagore-muri-basketball/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwahawe-kwakira-imikino-yakarere-ka-gatanu-mu-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika-cyabagore-muri-basketball

  • Shampiyona y'u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kamena 2021 nibwo ishyirahamwe ry'umukino wo gusihanwa ku magare mu Rwanda FERWACY,ryatangaje ko imikino ya shampiyona y'igihugu yari iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru ikabera mu ntara y'amajyaruguru ndetse no mu mujyi wa Kigali ritakibaye kubera ubwandu bwa Koronavirusi bukomeje kugaragara muri ibyo bice.

    Nk'uko bigaragara mu nyandiko igenewe itangazamakuru, FERWACY yavuze ko nyuma yo kuganira n'inzego z'ubuyobozi bw'igihugu iyo shampiyona isubitswe kugirango hubahirizwe ingamba zo kwirinda ikwirakwiza ry'icyorezo cya COVID 19 bigaragara ko cyongereye ubukana mu gihugu.

    Bakomeza bavuga kandi ko kubera ubwo bukana bwiyongere byanatumye ndetse hari uduce turimo kubahiriza ingamba zihariye.

    Muri iyi nyandiko iri shyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, ryasoje rivuga ko igihe iyi mikino izasubukurirwa kizamenyeshwa nyuma.

    Byari biteganyijwe ko iyi shampiyona izakinwa guhera ku wa gatandatu tariki ya 19 ndetse no ku cyumweru kuya 20 Kamena 2021, ni iruhanwa ryagombaga kunyura mur turere dutandukanye tw'intara y'Amajyruguru by'umwihariko mu karere ka Rulindo na Gicumbi rigasorezwa mu karere ka Gasabo ko mu mujyi wa Kigali.

    Ni irushanwa kandi byari biteganyijwe ko rizitabirwa n'amakipe atandukanye yo ku rwego rwa Afurika ndetse n'andi ya hano imbere mu gihugu mu byiciro byombi haba mu bagabo ndetse n'abagore.

    The post Shampiyona y'u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shampiyona-yu-rwanda-yo-gusiganwa-ku-magare-yari-iteganyijwe-mu-mpera-ziki-cyumweru-yasubitswe-kubera-koronavirusi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shampiyona-yu-rwanda-yo-gusiganwa-ku-magare-yari-iteganyijwe-mu-mpera-ziki-cyumweru-yasubitswe-kubera-koronavirusi

  • Mugabo, menya ibintu bitangaje wakora niba ushaka gushimisha umukunzi wawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kugira ngo umubano w'umugabo/umusore n'umugore/umukobwa ukomere ugomba gukora ibi bintu kugira ngo umugore ahore yishimye.

    1.Mutege amatwi

    Umugore wese akunda kumvwa no kwerekwa ko ibyo avuga bihabwa agaciro, mu gihe uzamuha umwanya ukamwumva bizafasha umubano wanyu gukomera ndetse anagire ibyishimo byuzuye muri we.

    2.Mwereke ko umwitayeho

    Igitsinagore gikunda kwitabwaho cyane niba koko mukundana uzirinde kumwereka ko utamwitayeho ahubwo umunsi ku wundi ujye umuba hafi. mu buzima uzaba umuremyemo icyizere ndetse no kumva ko nta wundi mukobwa/mugore ubayeho neza nka we kubera kumuhata umunezero.

    3.Reka kumwicira gahunda

    Mu gihe bibaye ngombwa ko hari icyo umusezeranya reka kugaragara nk'umubeshyi mu maso ye ahubwo ba indakemwa kandi abone ko uri umugabo w'ikirenga. Ibi bizamunezeza.

    4.Buri munsi mwibutse ko ari mwiza

    Mugabo/musore Burya kubwira umukunzi wawe ko ari mwiza bizabafasha mwembi mu mubano wanyu, bizatuma yiyumva nk'umugore w'ikirenga kandi ahorane ibyishimo. Ibi bizatuma umubano wanyu uramba ndetse muhorane ibyishimo.

    5.Mube hafi igihe cyose

    Buriya abagore bakunda umuntu ubereka ko abari iruhande mu bihe by'umunezero cyangwa by'umubabaro. wowe mugabo/musore Igihe uzabaho umukorera ibi bintu umukunzi azahora akwirahira kandi abeho yishimye kubera uburyo umwitaho.

    6.Emera kumva inama ze

    Kumva inama z'umugore/umukobwa biba byiza kandi bikamwubaka, bituma yishima mu buzima agahorana umunezero udasanzwe.

    7.Ntuzigere umufata uko wishakiye

    Gufata umugore/umukobwa uko wishakiye uzashiduka abandi bagabo baramutwaye kera, gusa n'umwitaho ukamuba hafi umunsi ku wundi bizatuma yishima kandi yiyumve nk'ufite umukunzi koko.

    8.Ntuzigere umuca inyuma

    Guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana ni kimwe mu bintu bituma akuzinukwa ndetse bikaba byatuma umunzero we ukama.

    9.Mubwire buri munsi ko umukunda.

    Kwibutsa umugore/umukobwa ko umukunda ni kimwe mu bituma yishima akumva ko koko afite uhamye kandi umwitayeho.

    Source : https://yegob.rw/mugabo-menya-ibintu-bitangaje-wakora-niba-ushaka-gushimisha-umukunzi-wawe/

  • Ngororero: Umusore n' umukobwa bakundanaga bafashe umwanzuro wo kwiyahura_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, nibwo hasakaye inkuru y' umukobwa n' umusore bakundanaga bivugwa ko aba bombi biyahuriye mu mugezi wa Nyabarongo bazirikanyije amaboko nk' uko igihe ibivuga.

    Umusore yitwa Mbitsemunda Jean Baptiste ufite imyaka 25 y' amavuko , umukobwa akitwa Mukarukundo Sandrine ufite imyaka 20 y ' amavuko, aba bombi bahuriye mu Karere ka Rubavu ubwo bakoraga akazi ko mu rugo.

    Aba bombi ubwo bahuriraga muri ako kazi twavuze bivugwa ko baje gukundana urukundo rukagera kure dore ko byagezeho biza kurangira baryamanye , hanyuma nyamuhungu aza gutera inda uwo mwana w' umukobwa.

    Amakuru dukura kuri kiriya kinyamakuru twavuze haruguru avuga ko umukobwa ubwo yari amaze kuryamana n' uwo muhungu hashize igihe gito ajya kwa muganga kwisuzumisha asanga aratwite , hanyuma asubira iwabo ku ivuko , aza kubibwira ababyeyi be ntibabyakira neza.

    Umuhungu akomoka mu Murenge wa Bwira naho umukobwa akomoka mu Murenge wa Ndaro.Ngo umunsi biyahura, abaturage bari bababonye bazenguruka hafi aho, mu gitondo baza kubona imirambo.

    Umusore ngo yafashe umushumi w'urukweto rwe, yizirika akaboko k'iburyo anazirika ak'ibumoso k'umukobwa hanyuma binaga mu mazi barapfa.Hafi y'aho basimbukiye binaga mu mazi, bahasize igikapu kirimo imyenda, telefoni n'impapuro zigaragaza ko umukobwa atwite.

    Amafoto agaragaza umurambo w'umusore nta rukweto rumwe yambaye aho bikekwa ko rwari rwavuyemo cyane ko nta mushumi wari urimo.Imirambo y' aba bombi yoherejwe muri Laboratoure y' ibimenyetso bya gihanga kugira ngo ikorerwe isuzuma nk' uko RIB yabitangaje.

    Ifoto: Igihe.com

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/17/ngororero-umusore-n-umukobwa-bakundanaga-bafashe-umwanzuro-wo-kwiyahura_-inkuru-irambuye/

  • Shampiyona y’Amagare yasubitswe kubera COVID #rwanda #RwOT

    Itangazo ry’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021, rivuga ko iyi shampiyona yasubitswe mu kugira ngo hubahirizwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-9.

    Rivuga ko izo ngamba zatumye hari ibice bimwe by’Igihugu bishyirirwaho umwihariko mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19.

    FERWACY ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kuganira n’inzego z’ubuyobozi bw’Igihugu byabaye ngombwa ko iyi shampiyona isubikwa.

    Iyi shamiyona yo gusiganwa ku magare isanzwe ikorwa mu mihanda yambukiranya uturere n’intara n’Umujyi wa Kigali mu gihe hari Uturere twashyiriweho umwihariko.

    Nka Rubavu kuva kuri uyu wa 17 Kamena 2021, yatangiye kubahiriza gahunda ya guma mu Karere ku buryo ntawemerewe gusohoka muri kariya Karere cyangwa kukajyamo uretse ababyemerewe gusa nk’abatarwa ibicuruzwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Shampiyona-y-Amagare-yasubitswe-kubera-COVID

  • Nsengimana Herman yasabiwe gufungwa imyaka 20 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsengimana Herman
    Nsengimana Herman

    Nsengimana ni uwasimbuye Callixte Nsabimana wiyita Sankara ku buvugizi bw’umutwe witwaza intwaro urwanya Leta y’u Rwanda wa MRCD-FLN, kugeza afashwe.

    Uwo mugabo aregwa ibyaha bibiri, ari byo gutorerwa kujya mu mutwe w’iterabwoba no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Yiregura kuri ibi byaha muu rubanza rwo ku wa 29 Mata 2021, Nsengimana Herman yemeye ibikorwa bigize icyaha ariko ahakana ibyaha.

    Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko Nsengimana Herman yari yaremeye ibyaha aregwa mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha ndetse no mu rukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Nsengimana Herman ahamwa n’icyaha cyo gutorerwa kuba mu mutwe w’iterabwoba agahanisha igifungo cy’imyaka 10.

    Bwasabye kandi ko rumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba agahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

    Ubushinjacyaha bwasabye kandi urukiko gusuzuma ubwiregure bwe maze rukemeza ko atemeye ibyaha bityo ntazagabanyirizwe ibihano.

    Kubera impurirane y’ibyaha bigamije icyaha by’iterabwoba, ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Nsengimana Herman yahabwa igihano kiremereye, maze agahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

  • Paul Rusesabagina yasabiwe gufungwa burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina
    Paul Rusesabagina

    Paul Rusesabagina aregwa ibyaha 9, birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gushingira ku bisobanuro by’Ubushinjacyaha maze rukemeza ko Rusesabagina Paul ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho maze agahabwa igihano kiremereye.

    Bwasabye ko ibyaha aregwa bigize impurirane mbonezamugambi ku cyaha cy’ubugome kandi kigamije kugirira nabi rubanda maze agahabwa igihano ntarengwa cyo hejuru, agafungwa burundu.


  • Ngororero: Basanze umukobwa n’umuhungu bazirikanye bapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akagari ka Bijyojyo, Hakizimana Thomas, ahasanzwe imirambo avuga ko batabasha gusobanukirwa uko byagenze kuko biragoye ko amazi yatwara abantu akabaruka bagifatanye kandi bazirikanyije udushumi duto.

    Yemezako nta mvura yaguye kuri uwo munsi ku buryo byakwemezwa ko ari impantuka yabaye ikaba intandaro y’urupfu rwabo.

    Kuri we yemeza ko batiyahuye akavuga ko hashoboka ibintu bibiri byaba byarateye urupfu rwabo.

    Agira ati “Kimwe ni uko yaba ari bo biyahuye kubera ko amazi aho ari ntiyegereye inzira, kandi kuva ku muhanda ujya aho amazi ari harimo metero magana inani, twasanze baziritse amaboko, n’agakapu ku mukobwa kari iruhande rwabo. Ikindi cya kabiri gishoboka ni uko haba hari uwabishe akabanaga mu mazi”.

    Rukwaya Israel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira ahavuka umwe muri ba nyakwigendera, avuga ko amakuru afite ari uko abo bombi, Mukarukundo Sandrine na Mbitsemunda Jean Baptiste, bari abakunzi biteguraga kuzabana.

    Avuga ko Mukarukundo yaje gusura umukunzi we Mbitsemunda wari uje vuba avuye gushaka ubuzima kuko akora ibiraka bitandukanye muri Gisenyi n’ahandi, bityo aza kumuherekeza.

    Uvuye mu Murenge wa Bwira werekeza mu Murenge wa Ndaro, uyu muyobozi avugako ari hagati y’ibirometero 15 na 20.

    Avuga ko ubwo bageraga muri Ndaro, abababonye bemeza ko Mukarukundo yaherekeje umukunzi we Mbitsemunda ku manywa y’ihangu, noneho bukeye bwaho abaturage babasanga iruhande rw’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ku ruhande hari agakapu k’umukobwa.

    Ati “Ubusanzwe umuhungu yazaga rimwe na rimwe avuye i Kigali cyangwa i Gisenyi gushakisha imibereho akaza agasura ababyeyi akongera akagenda. Urupfu rwabo ntirusobanutse kuko imiryango yombi nta numwe uvuga ko hari ukutumvikana cyangwa uwo bagiranye nawe ikibazo ngo bamuhereho bakora iperereza. Ni yo mpamvu aba bombi batashyinguwe ahubwo RIB yahise ibatwara kugirango ikore iperereza ry’imbitse ku cyaba cyarateye urupfu rwaba bombi bivugwa ko bari bakiri bato kandi bakundana”.

    Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry aganira n’umunyamakuru wa Kigai today, yemeje ko imibiri y’abo bombi yajyanywe mu kigo cy’igihugu gishinzwe isuzuma (Rwanda Forensic laboratory).

    Murangira yavuze ko ibimenyetso by’ibanze byerekana ko Mukarukundo yari atwite. Ikindi ngo abo mu miryango bombi baturukamo bari barananiwe kwakira ko Mukarukundo atwite, ngo bikaba byaba ari yo ntandaro yo kuba na bo ubwabo barananiwe kubyakira bityo bagahitamo kwiyahura.

    Ati “Twasanze baziritse, umuhungu yafunguye umushumi w’urukweto rw’iburyo rwa supuresi z’umweru yari yambaye maze azirika ukuboko kw’iburyo kwe ndetse n’ukwibumoso k’umukobwa”.

    Avuga ko Mukarukundo na Mbitsemunda bahuriye mu mirimo bakorera i Rubavu aba ariho urukundo rwabo rutangirira. Tariki 4 Gicurasi 2021, ubwo Mukarukundo yisuzumishaga ni bwo yamenye ko atwite.

    Dr Murangira asaba abaturage kutumva no kudakwirakwiza ibihuha kuko ari byo bikabiriza inkuru zitarizo, bagategereza ibiva mu isuzuma ry’abahanga.

    Mukarukundo Sandrine avuka mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Ndaro, yatabarutse ku myaka makumyabiri (20) naho umukunzi we Mbitsemunda Jean Baptiste avuka mu Murenge wa Bwira atabaruka ku myaka makumyabiri n’itanu (25).

    Hashize iminsi humvikana inkuru z’abantu biyahuye, rimwe na rimwe ko bababajwe n’abakunzi babo cyangwa bacanye inyuma. Kuri iyi nshuro babiri bakundanye bahisemo gupfana, biyahurira muri Nyabarongo.

  • RDB yatangaje amwe mu mahoteli na resitora azinjirwamo n’abipimishije Covid-19 gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Radisson Blue
    Radisson Blue

    Amabwiriza yihariye yashyiriweho zimwe muri hoteli na resitora, zatoranyijwe kuko zikunze gusurwa cyane, nka kimwe mu bigize ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Covid-19.

    Ayo mabwiriza asaba ko umukiriya uterekanye icyemezo cy’ukuri cy’uko yipimishije kandi ko ari muzima atazemererwa kwinjira muri izo hoteli cyangwa resitora.

    Abakiriya bakaba basabwa kujya bafatira amafunguro hanze kuko ari byo bitanga amahirwe yisumbuye yo kudakwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

    Ayo mabwiriza avuga ko hoteli na resitora bitashyizwe ku rutonde, abakozi ba RBC bazajya bakora ipima ritunguranye ku bakiriya cyangwa abakozi.

    Ayo mabwiriza asaba abakozi bose ba hoteli na resitora zo mu Mujyi wa Kigali zatoranyijwe, ndetse n’abazigana bose ko bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 hifashishijwe uburyo bwa PCR cyangwa Antigen Rapid Test, bagasanga batayirwaye.

    Ni amabwiriza atangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku itariki ya 18 Kamena 2021 kandi ibisubizo byo kwipimisha bizajya bimara iminsi 7 ku bakiriya na ho ku bakozi bimare iminsi 14.

    Icyemezo cyafashwe ku bufatanye na RDB na Minisiteri y’ubuzima gisaba ko kwipimisha bikorerwa kuri site zagenwe cyangwa ku mavuriro yigenga yabyemerewe.

    Abagana Hoteli n’abazikoramo basabwa kwerekana ibisubizo bageze ku marembo ya hoteli cyangwa resitora, abashinzwe kugenzura abipimishije akazajya asuzuma kode iba iri ku bisubiza aba yahawe, bikazajya bisaba ko ufite igisubizo asabwa kwerekana ibyangombwa bimuranga mu gihe hagenzurwa ukuri kw’ibisubizo yerekanye.

    Hoteli na Resitora birasabwa kujya bishyira ahabona itangazo rigaragaza neza umubare w’abantu zishobora kwakira, abagenewe guhurira ahantu hose, uhwanye na 30% by’ubushobozi bwaho bwo kwakira abantu.

    Amwe muri ayo mahoteri ni Marriott, Radisson Blu na Convention Centre, Serena Hotel, Inka Steakhouse, Nyurah Restaurant n’izindi, nk’uko byatangawe n’Umuyobozi wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie.


  • Urukingo rukurinda kwicwa na COVID-19 no kuremba igihe wanduye – RBC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana , avuga ko abafashe inkingo batagomba kwirara kuko indwara igihari, kandi abakingiwe bashobora kwanduza.

    Dr Sabin Nsanzimana
    Dr Sabin Nsanzimana

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Banyarwanda ibihumbi 390 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda, ababarirwa muri 400 bongeye kubapima bakabasangamo Covid-19. Muri aba 400, hari abakingiwe urukingo 1 abandi ebyiri, icyakora ngo nta warembye cyangwa ngo ahitanwe na COVID-19, ariko bashobora kwanduza udakingiye we akaba yamererwa nabi.

    Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) babitangaje mu gihe imibare y’abarwayi ba Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagize ati: “Mu bipimo tumaze iminsi dufata, hagaragaye abantu 400 banduye kandi baramaze gukingirwa. Abakingiwe ntibagomba kwirara bumva ko gukingirwa bikuraho kwandura no kwanduza abandi.”

    Umuyobozi wa RBC avuga ko ubwandu bushya bwa COVID-19 bwazamutse ku kigero cya 245% mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, naho abantu babuze ubuzima biyongereye ku kigero cya 25%, mu gihe abakenera ibitanda kwa muganga umubare wazamutse hejuru ya 70%.

    Kwiyongera kw’abarwayi byatumye Minisiteri y’Ubuzima yongera gufungura ibigo byita ku barwayi ba Covid-19 byari byarafunzwe kugira ngo bishobore kwita ku barembye.

    Ibitaro bya Nyarugenge bifite ibitanda 100, ubu umubare w’ababigana ukomeje kwiyongera ndetse hari gahunda yo kongera gufungura ibitaro bya Kanyinya na Gatenga byari byarafunzwe.

    N’ubwo ku isi hari virusi ya Covid-19 nshya iri kuboneka mu gihugu cy’u Buhinde, ubuyobozi bwa RBC buvuga ko itaragera mu Rwanda n’ubwo yamaze kugera mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kwiyongera k’ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda byatewe n’urujya n’uruza rwatewe no guhunga kw’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito yabikurikiye kuva tariki ya 22 Gicurasi 2021.

    Hari kandi ubundi bwandu ngo bwatewe n’Abanyarwanda bahoze mu gihugu cya Uganda ubu kiri muri gahunda ya Guma mu Rugo. Iyi gahunda ngo yatumye bamwe bashaka gutaha mu Rwanda banyura mu nzira zitemewe ndetse ntibashobora no kwipimisha bituma ubwandu bukwira mu turere turimo nka Burera, Gicumbi na Nyagatare.