Category: Uncategorized

  • Impinduka mu buzima bw’abafite ubumuga: Miliyari 41 Frw zigiye gushorwa mu bikorwa bibateza imbere – #rwanda #RwOT

    Mu bikorwa bizaba birimo higanjemo ibyo kuzamura imibereho myiza y’abafite ubumuga hashyirwaho gahunda zibafasha kwihangira umurimo, guteza imbere ikoranabuhanga ridaheza, kongera umubare w’abantu bafite ubumuga mu nzego z’imirimo, guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro n’umuco n’ibindi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko iyi politiki bayitezeho kugira uruhare mu kuziba icyuho cyagaragaraga mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bikabangamira imibereho myiza n’iterambere y’abafite ubumuga.

    Ati “Icya mbere ni uko igaragaza umurongo w’ibikenewe gukorwa n’inzego zizabigiramo uruhare ndetse n’ibizakorwa birateganyijwe. Si kimwe no kujya mu rwego runaka gusaba ngo nihakorwe iki cyangwa kiriya.”

    Ndayisaba yakomeje avuga ko iyi politiki izafasha kuziba icyuho mu burezi aho abana benshi bafite ubumuga batiga mu gihe ari bwo musingi w’iterambere ry’umuntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange.

    Mu myaka 10 ishize igipimo cy’abana batishoboye bata ishuri cyakomeje kuzamuka kigera kuri 28.3% ku biga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza na 10.2% ku biga mu wa mbere uhereye mu 2005 nk’uko byagaragajwe muri raporo ya ‘Rwanda Education Sector Strategic Plan: ESSP.’

    Mu 2013-2018, byemejwe ko abana bafite ubumuga bangana na 27% batakandagiye mu ishuri ugereranyije n’abatabufite bari 14%, mu gihe abaritaye bari 9% ku bafite ubumuga na 6% ku batabufite.

    Mu 2017, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko mu bana 185,666 bakiriwe mu cyiciro cy’ikiburamwaka, abafite ubumuga bari 1%, mu bindi byiciro naho bakaba bari bacye cyane.

    Ibi bifitanye isano no kuba hari amashuri agifite inyubako zitorohereza abafite ubumuga kuzigeramo, ibikoresho bakeneye batabasha kubona ndetse no kuba abazi ururimi rw’amarenga bashobora gufasha abatumva batavuga bakiri bake nk’uko Ndayisaba yakomeje abisobanura.

    Ahandi hakiri ibibazo by’ingorabahizi ni mu rwego rw’ubuzima aho nka mituweli itishingira ubuvuzi bw’abafite ubumuga nk’insimburangingo usanga zikosha.

    Mu gutwara abantu mu buryo rusange naho hari kuba bitorohera abafite ubumuga kugera aho bategera imodoka no kuzigendamo bitewe n’imitere y’ubumuga bwabo, kutamenya ahari ibimenyetso byo mu muhanda, imiferege y’amazi idapfundikiye ku nkengero z’imihanda abatabona bashobora kugwamo n’ibindi.

    Ndayisaba yakomeje agira ati “Nk’umuntu utabona ntiyari akwiye guhagarara ngo ategereze ko itara ry’icyatsi ryako ngo abone uko atambuka muri feux rouges, kuko ataba ahareba, yagombye kugira ahantu akanda akabimenya kimwe na ya mirongo ishushanyije mu muhanda aho abanyamaguru bambukiranya, uko iteye ntibimworohereza. Ibyo byose birateganyijwe, twizeye ko mu myaka ine hari byinshi bizaba byakemutse.”

    Politiki nshya y’abantu bafite ubumuga iri mu nshingano za Minisiteri zitandukanye ahateganyijwe ibikorwa mu nzego z’imibereho myiza, uburezi, ibikorwa remezo, kurengera abana, guteza imbere umurimo, ubuhinzi, ubuzima, itumanaho, siporo n’umuco bizatwara 41,458,014,440 Frw.

    Amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera abantu bafite ubumuga agena ko bari mu byiciro birimo ubumuga bw’ingingo, ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutumva no kutavuga. Gusa hari n’icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije.

    Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2012 ryerekanye ko mu Rwanda abantu bafite ubumuga bari 446,453.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko politiki nshya bayitezeho kuziba icyuho mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwabo

  • Bijoux wo muri Bamenya yavugishije benshi mu bafana be nyuma y'amafoto yashyize hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bijoux wo muri Bamenya ni umwe mu bakobwa b'abanyarwandakazi bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko ku rubuga rwa instagram akaba ndetse ari umwe mu banyarwandakazi bakundirwa ubwiza ndetse n'ikimero cyabo. Amafoto akurikira Bijoux yashyize hanze ku munsi w'ejo yazamuye imbamutima z'abafana be benshi.

    Nyuma yo kubona aya mafoto bamwe mu bafana ba Bijoux batangaje ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/bijoux-wo-muri-bamenya-yavugishije-benshi-mu-bafana-be-nyuma-yamafoto-yashyize-hanze/

  • Ku myaka ye 10 apima ibiro birenga 100| Marthe yatunguye abantu cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Niyirera Marthe utuye mu Karere ka Rusizi akaba afite imyaka 10 y'amavuko akaba apima ibiro birenga 100 yatangaje abantu. Mu kiganiro umubyeyi wa Marthe yagiranye na Afrimax Tv yavuze byinshi ku mwana we avuka uko yavutse ndetse n'ubuzima abayemo kugeza ubu.

    Mu gutangira ikiganiro, Marthe yabwiye Afrimax Tv ko afite imyaka 10 akaba ubwo aheruka kwipimisha ibiro yari afite ibiro 100 kuri ubu avuga ko byarenze. Marthe yavuze ko akora imirimo itandukanye yo mu rugo ariyo guteka, gukubura n'iyindi. Mu byifuzo Marthe afite harimo no kuba aramutse abonye umuterankunga umufasha mu bijyanye n'ubushobozi byamufasha kugura amavuta yo kwisiga, imyambaro ndetse n'ibindi.

    Ku myaka 10 Marthe apima ibiro birenga 100

    Mama wa Marthe yavuze ko Marthe ari umwana we wa 7. Yavuze kandi ko umwana we w'imfura nawe yagize ikibazo cy'umubyibuho ukabije bikaza kumuviramo kwitaba Imana. Yavuze ko Marthe akora imirimo yose kandi akayikora neza gusa ntabwo ari mu ishuri kubera ko akiga yajyaga agera ku ishuri atinze bigatuma yiga nabi ndetse bikanamuviramo gutsindwa. Yongeyeho ko afite impungenge ko Marthe nawe yakwitaba Imana kuko n'imfura ye ariko byagenze.

    Mu gusoza, Mama wa Marthe yatanze nimero ye (0783426634) kugirango uwaba afite umutima wo kumufasha ndetse no gufasha Marthe azamuvugishe.

    Source : https://yegob.rw/ku-myaka-ye-10-apima-ibiro-birenga-100-marthe-yatunguye-abantu-cyane/

  • Rwanda:Umusore n'inkumi biyahuriye rimwe barapfa||icyabibateye kiratangaje cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Ngororero haravugwa inkuru y'umusore n'inkumi bakundanaga bagahitamo kwiyahurira muri Nyabarongo bombi bahita bitaba Imana.

    Mbitsemunda Jean Baptiste w'imyaka 25 y'amavuko na Mukarukundo Sandrine w'imyaka 20, imirambo yabo yasanzwe mu mugezi wa Nyabarongo bazirikanye amaboko kuya 14 Kamena 2021 nk'uko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.

    Amakuru avuga ko aba bombi bahuriye mu Karere ka Rubavu bakora akazi ko mu rugo, barakundana karahava baza no kuryamana birangira umusore ateye inda Sandrine. Mu guterwa inda, umukobwa yaje gutaha iwabo mu murenge wa Ndaro ariko ageze iwabo ntibabyakira neza na gato.

    Mbitsemunda Jean Baptiste na Mukarukundo Sandrine, babonye bibayobeye kandi bakundana bafata umwanzuro wo kwiyahura bose ntihagire usigara ku isi. Umusore yafashe umushumi w'urukweto hanyuma bahuza amaboko barayazirika bahita bijugunya muri Nyabarongo bapfa batyo. Inkuru ikomeza ishimangira ko RIB yohereje imirambo y'aba bombi muri Laboratoire mu gukorerwa isuzuma.

     

    Imana ibahe iruhuko ridashira!!!

    Source : https://yegob.rw/rwandaumusore-ninkumi-biyahuriye-rimwe-barapfaicyabibateye-kiratangaje-cyane/

  • Huye : Umuturage ararira ayo kwarika nyuma yo gukubitwa na Gitifu w’Akagari akamusatura umunwa #rwanda #RwOT

    Uyu muturage avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bwazindukiye mu bukangumbaga bwiswe 'Igitondo cy’Ubuzima’ bwo gushishikariza abaturage kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

    Avuga ko ubwo izo nzego zari muri ubu bukangurambaga ari bwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikwa afatanyije n’Umuyobozi w’Umudugudu ndetse n’abo bari kumwe, bamugezeho bagasanga atarishyura umusanzu ubundi bakamwadukira bakamukubita.

    Ngo muri uku kumukubita, bamusatuye umunwa none ngo ari mu gahinda kenshi ko kuba yarakubiswe n’umuyobozi.

    Yagize ati 'Gukubitwa n’umuntu wakagombye kukurengera akakumugaza noneho aguhora ubusa.'

    Avuga ko asanzwe afite ubwisungane mu kwivuza kandi ko ubw’uyu mwaka butararangira ku buryo yari akwiye guhohoterwa kariya kageni.

    Ati 'Akababaro mfite sinashobora kukakubwira ngo ukumve, ariko nababaye cyane. Njye ubwange nzi akamaro ka Mituweli, nzi uburibwe bwo kutayigira kuko njya mbona umuntu utayifite ingorane ahura na zo.'

    Uyu mugabo usanzwe afite umuryango w’umugore n’abana batandatu, avuga ko yiteguye gutanga imisanzu ya Mutuelle y’umuryango we.

    Ati 'Urumva mfite umuryango mpagarariye w’abantu barindwi ntatanze mituelle ubwange naba nihima. Nanareka bakaburara ariko nkaba nyifite iwange.'

    Migabo Vitar uyobora Umurenge wa Tumba, yavuze ko ihohoterwa ryakorewe uriya muturage ridakwiye kwitirirwa ubuyobozi ahubwo ko rikwiye kubonwa kuri bariya bayobozi barikoze nka gatozi.

    Ati 'Iri hohoterwa ry’uyu muturage ntabwo ari gahunda y’ubuyobozi, nta n’uwabituma uwo ari we wese. Uko umuturage yakwitwara kose nta mpamvu n’imwe yatuma ahohoterwa.'

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vitar yizeje uriya muturage kuzahabwa ubutabera mu gihe byaba bigaragaye ko abamukubise bamuhohoteye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Huye-Umuturage-ararira-ayo-kwarika-nyuma-yo-gukubitwa-na-Gitifu-w-Akagari-akamusatura-umunwa

  • Rayon iravuga ko ibyo kwegura k’Umutoza babibonye mu binyamakuru no ku mbuga Nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021 ubwo Ikipe ya APR FC yari imaze gutsinda mukeba wayo Rayon Sports, hakwirakwijwe amakuru avuga ko umutoza mukuru wa Rayon ari we Gay Bukasa yeguye kuri izi nshingano.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza avuga ko ubu bwegure bwa Bukasa babubonye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati 'Twe nk’ubuyobozi ibyo byo gusezera abakinnyi ntabwo twabyemeza kuko ntarandika ibaruwa ngo ayiduhe. Ubundi amasezerano twari dufitanye avuga ko igihe arangiye abantu bicarana bakareba umusaruro ubundi bakaba bayongera cyangwa agaseswa.'

    Nkurunziza Jean Paul avuga ko amasezerano ya Guy Bukasa yaganaga ku musozo ariko ko ubuyobozi bw’iriya kipe butari bufite gahunda yo kumwirukana.

    Guy Bukasa winjiye muri Rayon Sports avuye muri Gasogi United, yavuzweho kuba yaragiye gutoza iriya kipe komite yayo itamwifuza ndetse ngo yagiye ananizwa n’ubuyobozi.

    Guy Bukasa kandi avugwaho kuba atarishimiye uburyo abakinnyi bahawe agahimbazamusyi kenshi (miliyoni 5 FRW) nyuma yo kurenga icyiciro cy’amatsinda ariko staff technique yo igahabwa ibihumbi 500 Frw ngo bayagabanye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rayon-iravuga-ko-ibyo-kwegura-k-Umutoza-babibonye-mu-binyamakuru-no-ku-mbuga-Nkoranyambaga

  • Muve mu ngeso mbi zitagira umumaro, mwacungujwe amaraso ya Yesu y’igiciro #rwanda #RwOT

    “Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo”. 1Petero 1:18-19

    Hano Petero yavuze ingeso twavukanye( Izo twatojwe na ba sogokuru): Hari abantu bavukiye mu miryango y’abantu banywa inzoga nawe agatangira kuzinywa ari umwana, hari abantu bavukiye mu miryango ibandwa ikanaterekera, nawe akabitangira ari umwana. Hari igihe umuntu avuka mu miryango y’abantu basambana ugasanga uwo mu ryango wose babyara inda zidategenyijwe, bagira abagore barenze umwe, babyara abana ku gasozi, ukazisangamo nawe byaragufashe.

    Hari abantu bavuka mu miryango y’abantu babeshya bikaba bizwi ko abo bantu batavugisha ukuri habe na rimwe. Hari igihe umuntu avuka mu miryango y’abantu bafite ubwibone, nawe akabyirata akumva nibyo byiza kuko yavutse mu muryango umeze utyo, akaba yaratojwe na basogokuruza ingeso mbi zitagira umumaro. Hari igihe umuntu avuka mu muryango w’abantu bikunda bikaba bizwi ko bakunda amafaranga ku kigero kiri hejuru ku buryo bashobora no kuyabona mu buryo bubi, birashoboka ko umuntu avuka mu muryango umeze utyo.

    Birashoboka ko umuntu avuka mu muryango bazi ko abantu ari abatindi ntacyo bazageraho bazahora bakorera abandi, bagahora bumva ari abantu bo hasi. Ku buryo niyo ugerageje kugira icyo ukora barakubwira bati’Ariko ujye wibuka aho uvuka, mwibuke mu muryango wanyu abo muri bo!’.

    Hari n’igihe abantu bavuka mu miryango bumva ko bari hejuru y’abandi bantu bose, bakumva ni abo agaciro bitewe n’ubwibone babaremye mo, kwishyira hejuru se, ibyo nabyo bibaho. Bibiliya yatubwiye ngo 'Kuko muzi ibyo igiciro mwacungujwe, muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu’

    Nagira ngo mbibutse ko ibyo twacungujwe kugira ngo Yesu adukure aho hose, aho abantu bakora ibyangwa n’amaso y’uwiteka , ari amaraso y’igiciro kinshi. Ibyo twacungujwe ntabwo ari amafaranga, si inka, nta nubwo ari ubundi butunzi ahubwo, twacungujwe amaraso ya Kristo Yesu. Nagira ngo tubihe agaciro: Kuba Yesu yaravuye mu i Juru ntatekereze ko kungana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa akisiga ubusa, akambara ishusho y’umuntu, akaba umugaragu w’imbata, akaganduka kugeza ubwo apfuye urupfu rwo ku musaraba, yashakaga ubugingo bwawe, nawe ukwiye kubiha agaciro.

    Ibyo twacungujwe kugira ngo tuve mu ngeso za basogokuru, ntabw ari ibyangirika nk’ifeza n’izahabu, ahubwo twacungujwe amaraso y’igiciro kinshi. Murabizi ko umushinga wo kuducungura wari umaze igihe, kuva mu itangiriro Adamu akoze icyaha Imana yahise isezeranya ko izohereza Yesu. Uwo mushinga wamaze imyaka myinshi hafi ibihumbi bine kugira ngo Yesu aze mu isi acungure abantu. Murabizi ko imishinga yanyu muyishoramo amafaranga ariko uyu mushinga nyirawo yawushoyemo amaraso. Niyo mpamvu aya maraso ya Kristo Yesu ari ay’igiciro, ni ayo kubahwa ni amaraso avuga ibyiza kuruta ay’Abeli.

    Ni amaraso atuma twemerwa imbere y’Imana, ni amaraso ahindura umuntu akaba umukiranutsi. Njya ntangara ko umuntu ashobora gukizwa ari umusinzi urara ku muhanda, ariko iyo akijijwe amaraso ya Yesu aramweza akamutunganya. Amaraso ya Yesu ajya atunganya abicuruza ntibongere kubita ya mazina bakabita abana b’Imana. Niba hari ikintu gikomeye cy’agaciro kuruta ibindi byose, ni ukugenda mu muhanda udafite umutima ugucira urubanza ukumva uri umwana w’Imana. Kandi koko niko Bibiliya ivuga Yohana 1:12' Abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bubahindura kuba abana b’Imana'

    Nagira ngo nkurarike, nkwinginge, ngusabe uze muri Kristo Yesu. Niho honyine wabaho umutima utagucira urubanza, niho honyine wabona imbabazi zagutabara, niho honyine wabaho ufite amahoro atemba nk’uruzi. Niho ushobora kugira ibyishimo bihagije, birashoboka ko wagerageje ibintu byose: Wanyweye inzoga ntizaguhaye amahoro, wakoze ibyaha by’ubusambanyi ntiwagize amahoro, washakishije incuti ntibyaguhaye amahoro.

    Icyubahiro uragifite ariko nacyo nticyiguhaye amahoro, nagira ngo nkwinginge, ngwino muri Kristo Yesu umwakire nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe. Nta rindi zina twahawe gukirizwamo mu nsi y’izuba ryo gukirizwamo, usibye izina rya Kristo Yesu. Muri we harimo imbabazi, muri we hari ubuntu, hari ugucungurwa ntuzongera gutsikamirwa na kamere n’ibindi byose byagutwazaga igitugu, ahubwo uzabaho ufite amahoro atemba nk’uruzi.

    Muri Yesu turabohoka, dufite umudendezo, dufite ibyiza byose Imana yateguriye abayikunda. Ndakwinginze ngo uze muri Kristo Yesu ubone ubuntu buzagutabara, ngwino ugerageze Yesu. Wagerageje abapfumu bakurya ayawe, ariko nta gisubizo baguhaye, wagerageje indi minezero yose, wagerageza kwinezeza ariko nta mahoro wabonye. Nagira ngo nkubwire ko ibanga tugendana, ni amaraso ya Kristo Yesu yatwejeje.

    Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire kuri Agakiza Tv, mu kiganiro ubutumwa bukiza

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Muve-mu-ngeso-mbi-zitagira-umumaro-mwacungujwe-amaraso-ya-Yesu-y-igiciro.html

  • Ibintu 10 biranga umugeni wa Kristo #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe ubukwe bwose iyo buva bukagera busaba imyiteguro hagati y’umukwe n’umugeni. Dutegereje ubukwe bw’umwana w’Imana, aho Umukwe ari Kristo naho umugeni akaba itorero ni yo mpamvu itorerero ari ryo mugeni wa Kristo rigomba kugira ibiriranga.

    1. Akunda guhora yiteguye:

    Yesu yavuze ko azaza nk’umujura atazabanza guteguza, ahubwo n’ubungubu wakumva aje. Umugeni wa Kristo agomba guhora yiteguye.

    2. Agomba gushaka imirimo izamuherekeza:

    Yesaya 3:10 handitse ngo 'Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza kuko bazatungwa n’imirimo yabo'. Yohana 9:4 'Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora'. Aya ni amagambo Kristo yavuze agaragaza ko hagati y’umukwe n’umugeni hagomba kubamo gukora.

    3. Ntagomba kugira ikizinga:

    Umugeni wa Kristo ahora yezwa n’amaraso ya Kristo uko bukeye kandi ahora yishakaho ikintu kitanyuze umwami. Yesu kugira ngo agisabire imbabazi, kuko mu mibereho yacu turacumura. Abefeso 5:26 havuga uko Kristo azishyira itorero rye ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari.

    4. Akwiriye kuba akunda Kristo:

    Ntabwo bishoboka ko waba umugeni w’umuntu utamukunda. Umugeni wa Kristo agomba kuba akunda Kristo. Kumukunda bisobanuye ko nta kintu kimubabaza ugomba gukora. 1Abakorinto 16:22 'Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu, avumwe'. Ntibishoboka ko umuntu yakwitwa umugeni wa Kristo atamukunda.

    5. Arangwa no kugandukira Kristo:

    Umugeni wa Kristo ntashobora kuba ikigande ahubwo araganduka ibyo Kristo yavuze tigomba gukora abikora byose. Abefeso 5:24 Pawulo yavugaga uko itorero rigandukira Kristo kugira ngo rizabashe kubana na we mu bwami bw’ijuru.

    6.Umugeni wa Kristo agomba kugaragaza ubwiza:

    Umugeni wa Kristo ni mwiza Yesu yamwambitse ubwiza kuburyo agaragara neza. Daniyeli 6:5 havuga uko abatware bashatse impamvu kuri Daniel yamutsindisha mu by’ubutware barayibura habe no kumubonaho igicumuro kuko yari umwiringirwa ntabonekweho n’amafuti. Umugeni wa Kristo ntarangwaho n’amafuti cyangwa igicumuro.

    7. Agomba kuba afite iby’umurimbo byinshi:

    Uzatahe ubukwe maze urebe umugeni ukuntu aba asa, aba yahindutse kuko aba yashyizweho iby’umurimbo byose bishoboka. Yesaya 61:10 'Nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza akamfubika umwitero wo gukiranuka kandi nk’uko umugeni arimbishwa iby’umurimbo bye' Wowe icyo usabwa ni ugukiranuka ubundi Yesu akakwiyambikira.

    8.Umugeni wa Kristo yarasabwe:

    Umugeni wa Kristo aba yarasabwe kandi yarakowe. Igihe Yesu yari ku musaraba yatanze inkwano y’amaraso bivuze ngo gukwa byararangiye. Ujye wiyumvishamo ko Yesu yamaze kudukwa kandi yamaze gutanga ikiguzi cy’ubuzima bwacu kugira ngo aturonke. Umugeni wa Kristo ikimuranga ni uko aba yarakowe nta wundi yemerera (Satani).

    9. Ubukwe buzabera mu kirere:

    Matayo 22:1, ushobora kubona ukuntu Yesu yajyaga aca imigani avuga iby’ubukwe. Iyo usomye usanga Yesu yarimo ashushanya ubukwe bw’umwana w’intama avuga ko umuntu wese uzaza mu bukwe bwe agomba kuzaba yambaye neza. 1Abatesalonike 4:16 havuga uko Umwami ubwe aziyizira agahagarara ku bicu abera bakamusanganira.

    10. Yiteguye kuzabana n’Imana iteka ryose muri Yerusalemu nshya:

    Ibyahishuwe 21hagaragaza ko hari aho abera tuzajya kuba iteka ryose. Mbese uriteguye gusanganira umukwe mukazabana ubuziraherezo? Niba utiteguye icyo usabwa gukora ni ukwatura ibyaha byawe ukakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe hanyuma Kristo akaba ari we uyobora ubuzima bwawe.

    Muri macye birakwiriye ko wigenzura ukareba niba koko wujuje ibiranga umugeni wa Kristo, hanyuma wasanga hari ibitagenda neza, ukaba wafata icyemezo cyo kwikosora bityo twese duhore twiteguye amatabaza yacu ahore yaka kugira ngo umukwe nahamagara tuzamusanganire vuba na bwangu.

    Umwigisha: Adda Darlene Kiyange

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-10-biranga-umugeni-wa-Kristo.html

  • Dukunde gushima Imana #rwanda #RwOT

    Gushima uwakugiriye neza ni imwe mu ndangagaciro za kinyarwanda na gikristo, igaragaza ko umuntu afite umutima uzirikana. Gushima bishobora gukorwa mu mvugo, bikaba akarusho iyo biherekejwe n’ibikorwa.

    Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n’ijwi rirenga,Yikubita imbere y’ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari umusamariya (Luka 17:15, 16)

    Iyo usomye Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Luka Igice cya 17 havuga ku gitangaza cyo gukiza abantu 10 bari barwaye ibibembe. Mu myemerere y’Abayuda, ibibembe ni indwara ifatwa nk’igihano cyangwa ingaruka y’icyaha, nk’umuvumo ndetse ituma umuntu ashyirwa mu kato kugira ngo atanduza abandi. Umurwayi w’ibibembe afatwa nk'umuntu wanduye, uhumanye, udafite agaciro.

    Aba barwayi b’ibibembe babonye Yesu, baramumenye, bibatera kumusanganira, kuko bari bamukeneye. Baramutakira kugira ngo abagirire imbabazi, abakize. Gutaka kwabo ni uburyo bwo kwihana no gutabaza. Yesu niwe bizeyeho imbabazi n’ubutabazi bakeneye. Yesu abonye ibyo aba barwayi bagombaga gukora babirangije kandi buzuye kwizera, abohereza kwiyereka umutambyi kugira ngo na we abone ko nta busembwa bagifite, bejejwe. Ibi ni ukubasubiza agaciro n’umwanya mu rusengero, mu bandi. Bageze aho umutambyi ari bamaze gukira.

    Icyakora igitangaje ni imyitwarire icyenda mu bakize bagaragaje. Ni nkꞌaho batahaye agaciro Yesu ndetse n’igitangaza abakoreye, barigendeye, ibyabo birangira bityo. Umwe ni we wenyine wagarutse gushima Imana kandi ari nꞌumusamariya cyangwa umunyamahanga. Yesu abonye uwo mutima ushima agize, aramubwira ati: 'Kwizera kwawe kuragukijije'. Ni ukuvuga ko gukira kwe kagize akarusho, akize uburwayi bwo ku mubiri, akira no mu buryo bw’umwuka. Kugaruka gushima byamuhesheje umugisha.

    Gushimira Imana ibyo idukorera ni ngombwa. Biyereka ko tuyizi, tuyubaha kandi tuzirikana. Bishobora gukorwa mu ibanga, ariko kubyatura bigira umumaro kurushaho, kuko ni ugutanga ubuhamya, ni uguhamya Imana no gukora kwayo, ni ivugabutuma. Uku gushima kandi kujyana no gutanga ituro ry’ishimwe nk’ikimenyetso gifatika kirihesha agaciro. Ibi binezeza Imana kandi bifite umumaro wo kubaka ibyiringiro mu bandi no kubatera kwizera Imana n’imbaraga zayo.

    Gushima Imana bikwiye kuba ubuzima bwꞌumukristo. Mu bihe byiza, mu makuba no mu gihe imigambi yacu itagezweho, tugomba gushimira Imana ko iturinze, iri kumwe natwe muri urwo rugendo rw’ubuzima (1Abatesalonike 5:18). Bityo, icyo Imana idutegerejeho ni ukuba abakristo bazirikana, bashima, baha agaciro ibyo bakorerwa, aho kuba ingayi. Gushima bijyana no guhigura umuhigo umuntu yahize (Zaburi 116:12-13). Bizanira umugisha ubikoze ndetse nꞌItorero, kandi bifasha bikanakomeza abandi. Ni ivugabutumwa. Tubigire ibyacu.

    Source:www.epr.rw

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dukunde-gushima-Imana.html

  • Luvumbu vs Mutsinzi Ange: Ese yari penaliti c… – #rwanda #RwOT

    Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC, ntabwo ujya ubura ibisigisigi usiga, hagendewe ku musaruro wabonetse, kenshi usanga ukunda no kwirukanisha abatoza, ariko kandi no ku mbuga nkoranyambaga abafana baba bakije umuriro bavuga ku bitagenze neza, hatungwa agatoki abasifuzi.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, Rayon Sports yarushije APR FC gukina neza n'ubwo bitayikundiye ko itahukana amanota atatu, kuko yatsinzwe igitego cyo mu minota ya nyuma.

    Ku munota wa 35' ku mupira wari uvuye kwa Manace Mutatu, Hertier Luvumbu yazamukanye neza umupira, aracenga yinjira mu rubuga rw'amahina, Mutsinzi Ange aramutega ariko umusifuzi Twagirumukiza Abdul avuga ko nta kosa ryabayeho, bityo ko nta penaliti atanga.

    Iki cyemezo cy'umusifuzi cyatunguye abari kuri stade bo babonaga ko yari penaliti, nubwo hari n'abavugaga ko Ange yabanje gukoza ikirenge ku mupira mbere yo gutega Luvumbu.

    Iki cyemezo ntikigeze gishimisha na gato abatoza n'abakinnyi ba Rayon Sports, utibagiwe n'abafana bareberaga umupira mu bice bitandukanye by'igihugu kuri Televiziyo Rwanda, bikoma umusifuzi Abdul bashinja kubiba.

    Icyemezo cy'umusifuzi Abdul, cyatumye havugwa menshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b'umupira w'amaguru batanze ibitekerezo by'uko babonye ikosa Ange yakoreye Luvumbu.

    Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports isezera burundu ku gikombe cy'uyu mwaka, ndetse ibura amahirwe yo kuzaba imwe mu makipe abiri azasohokera igihugu mu mikino nyafurika.

    Gutakaza amanota y'uyu mukino kandi byatumye umutoza wa Rayon Sports, Guy Bukasa yegura ku mirimo ye. Gutsinda kwa APR FC, kwatumye iyi kipe ikataza mu rugamba rwo gushaka igikombe cy'uyu mwaka ihanganiye na AS Kigali banganya amanota 13.


    IBITEKEREZO BY'ABAKUNZI B'UMUPIRA W'AMAGURU KU IKOSA ANGE YAKOREYE LUVUMBU


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106696/luvumbu-vs-mutsinzi-ange-ese-yari-penaliti-cyangwa-habayeho-kwibeshya-ku-mbuga-nkoranyamba-106696.html