Category: Uncategorized

  • Ubuzima: Abakunda gukoresha 'Makeup' baburiwe! #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakorewe ku bwoko bwa makeup bugera kuri 231 bukoreshwa mu gukora neza ibitsike n’ingohe cyane cyane ubwo umuntu atavana ku mubiri akoresheje amazi, bwagaragaje ko ziba zirimo ibinyabutabire by’uburozi bwitwa PFAS, bizwiho kongera ibyago by’indwara ya kanseri cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima.

    Makeup zisigwa ku maso n’ingohe zizwi nka 'mascara’, zishobora guhangana n’amazi ku buryo umuntu atazivanaho ayakoresheje ahubwo bisaba amavuta.

    Ni cyo kimwe n’amoko atandukanye ya 'lipstick’ na 'foundation’. Byose ubushakashatsi bwasanze biba byifitemo ibinyabutabire bishobora gukururira uwabyisize kurwara kanseri.

    Ubushakashatsi bwakorewe mu maduka atandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada, bwagaragaje ko nibura kimwe cya kabiri cy’izo makeup ziba zigizwe n’ikinyabutabire cyitwa Fluorine, cyifitemo uburozi bwa PFAS butera kanseri.

    Izi makeup kandi ngo zishobora gushegesha ubushobozi bw’ubudahangarwa bw’umubiri, gutuma abagore babyara abana bafite amagarama make ndetse n’ibyago bya kanseri ku bice bimwe na bimwe by’umubiri bikiyongera.

    Abakoze ubushakashatsi bakangurira za leta kuburira abaturage bazo, bakagira amakenga mu ikoreshwa ry’izi makeup kuko ngo inganda zizikora zitajya nibura zinandikaho ubutumwa buburira abakiliya.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuzima-Abakunda-gukoresha-Makeup-baburiwe.html

  • Mico The Best yasohoye indirimbo ‘Amabiya’ igaruka k’ubusinzi(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Mico The Best wari umaze iminsi asohora indirimbo ziganisha mu rukundo rwo mu mashuka benshi bita ibishegu, kuri iyi nshuro yahinduye asohora indirimbo Amabiya(inzoga) igaruka k’ubusinzi.

    Mu minsi ishize nibwo Mico The Best abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko agiye gusohora indirimbo yitwa ‘Amabiya’.

    Abantu batangiye kuvuga ko iyi ndirimbo nayo ari igishegu nk’izo amaze iminsi asohora.

    Benshi bagiye bayisabanura uko bashaka bitewe n’uburyo bari bamenyereye uyu muhanzi yandikamo indirimbo ze, hari bamwe bavuze ko ashobora kuba yibeshye mu kwandika maze miri iri jambo ‘Amabiya’ harimo inyajwi ishobora kuba yaramucitse akayandika atabishata

    Uyu munsi ku wa Kane, uyu muhanzi akaba yashyize hanze iyi ndirimbo yitwa Amabiya bishatse kuvuga inzoga, akaba ari indirimbo igaruka ku bantu banywa inzoga aho aba agira abantu inama yo kugabanya inzoga kuko atari nziza.

    Hari aho agira ati”ese twagabanyije Amabiya kuko mbyutse meze nabi, sinzi niba nanaraye iwacu, Amabiya, Amabiya, Amabiya arakwica ukabyuka ushaka andi, Amabiya, Amabiya, Amabiya atera hangover igakizwa n’andi.”

    Muri iyi ndirimbo yumvikanye asa n’uca amarenga y’uko inzoga zituma umuntu akora ibintu atateguye.

    Mico The Best yashyize hanze indirimbo Amabiya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mico-the-best-yasohoye-indirimbo-amabiya-igaruka-k-ubusinzi-video

  • Habura amasaha 48, shampiyona yo gusiganwa ku magare yahagaritswe #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’, ryatangaje ko shampiyona y’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi shampiyona yari iteganyijwe tariki ya 19 na 20 Kamena 2021

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah rivuga ko ari icyemezo bafashe nyuma yo kuganira n’inzego zibishinzwe.

    Iyi baruwa iragira iti'Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda(FERWACY), riramenyesha abanyamuryango baryo n’abandi bose bari batumiwe muri Shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare yari iteganyijwe tariki ya 19 na 20 Kamena 2021 ko nyuma yo kubiganiraho n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu, iyo shampiyona isubitswe kugira ngo hubahirizwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bigaragara ko cyongereye ubukana mu gihugu cyacu, byatumye ndetse hari uduce turimo kubahiriza ingamba zidasanzwe zihariye.'

    Ntabwo bavuze igihe izasubukurirwa, gusa bavuga ko mu gihe ibintu bizaba bimaze kujya ku buryo ari bwo bazatangaza igihe izasubukurirwa.

    Shampiyona yo gusiganwa ku magare yasubitswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/habura-amasaha-48-shampiyona-yo-gusiganwa-ku-magare-yahagaritswe

  • Burera: Imiryango yakanguriwe gusigasira imikurire y’umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bibukijwe ko kugaburira abana indyo yuzuye aribwo buryo bwonyine bwo gutegura imikurire yabo
    Ababyeyi bibukijwe ko kugaburira abana indyo yuzuye aribwo buryo bwonyine bwo gutegura imikurire yabo

    Ibyo yabitangarije mu Karere ka Burera, ku wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, mu gikorwa u Rwanda rwifatanyijemo n’isi yose, cyo kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ku nshuro ya 31.

    Minisitiri Bayisenge yagize ati “Ubuzima bw’umwana tuvuga ko bwitaweho mu buryo bufatika, igihe umugabo afatanyije n’umugore we kuva agisama; indyo ye ikitabwaho; aho igomba kuba ari indyo yuzuye irimo ibitera Ingufu, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara. Uru ruhare rwa bombi mu gufatanya ko bishyirwa mu bikorwa iyo rwitaweho, umwana ntiyigera apfapfana, bikoroshya ya mikurire ye myiza ituma azavamo umuntu uhamye”.

    Mu kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika muri uyu mwaka wa 2021, u Rwanda rwahisemo Insanganyamatsiko igira iti “Isibo, Igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana”.

    Ubutumwa bwahatangiwe, bwibanze cyane ku kwita ku mikurire y’umwana, abaturage bibutswa ko igihe umubyeyi utwite akwiriye kujya kwa muganga nibura inshuro enye, akirinda kunywa inzoga cyangwa itabi.

    Ababyeyi basabwa kwirinda intonganya kubera ko bigira ingaruka mbi ku myitwarire y’umwana n’igihe akuze akaba yabafatiraho urugero rw’iyo myitwarire.

    Ati “Murumva ko ibi umugore atabigeraho wenyine. Bisaba ubufatanye, ubwuzuzanye no gushyigikirwa n’uwo bashakanye. Ibi byose iyo byitaweho bifasha umwana uzavuka gukura neza haba ku mubiri, mu bwenge, no mu byiyumviro. Umwana witaweho gutyo ntagwingira; kandi akurana imbaraga n’ubwenge”.

    Abajyanama b
    Abajyanama b’Ubuzima bereka Minisitiri Bayisenge uko bapima imikurire y’abana

    Muri iki gikorwa, abatuye mu Kagari ka Nyanamo, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, bafashijwe gukora uturima tw’igikoni, haterwamo imboga z’ubwoko butandukanye ndetse n’imbuto. Abana bari munsi y’imyaka itanu, bagaburiwe indyo yuzuye nk’ikimenyetso cyo kwereka ababyeyi ko kwita ku mirire y’abana bishoboka kandi bidasaba amikoro ahambaye.

    Umuyobozi w’Akarere, Uwanyirigira Marie Chantal, agaragaza uko ikibazo cy’imirire mibi gihagaze mu Karere ka Burera n’ingamba bafashe mu kugikumira. Yemeje ko imiryango irangwamo imirire mibi n’igwingira atari uko ifite ubushobozi buke, ahubwo biterwa n’imyumvire iri hasi.

    Ati “Ingo nyinshi zitunze inkoko kandi zinatera amagi, ariko hari imwe mu miryango yirengagiza agaciro ayo magi yagirira abayigize mu gihe baba bayariyeho, igahitamo kuyagurisha. Abafite inka zikamwa na bo usanga hari abamarira amata ku Isoko, umuryango yaturutsemo ugasigarira aho. Iyo migirire ni yo itera imirire mibi n’igwingira mu miryango imwe n’imwe”.

    Yongeraho ati “Nk’Akarere dushyize imbaraga mu gukangurira abaturage bacu ngo babanze bihaze mu biribwa babone gusagurira amasoko. Ikindi ni uko Abajyanama b’Ubuzima n’izindi nzego zifite aho zihurira no kwita ku mwana, bashyira imbaraga mu kwigisha Abaturage ibigize indyo yuzuye, n’uburyo bwo kuyitegura. Ariko by’umwihariko tunabashishikariza kugira akarima k’agikoni no kuba kuri buri rugo nibura hateye ubwoko buri hejuru ya bubiri bw’imbuto, kugira ngo n’igihe bategura ya ndyo yuzuye, biborohere kubona ibikenerwa, kugira ngo iboneke”.

    Abaturage bafashijwe gukora Uturima tw
    Abaturage bafashijwe gukora Uturima tw’igikoni ngo bibunganire guca imirire mibi mu bana

    Mu bundi butumwa bwahatangiwe n’abayobozi batandukanye barimo n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi, ashimangira ko bagiye kurushaho guharanira ko Isibo iba koko inkingi ya mwamba y’imikurire myiza y’umwana, binyuze mu gukangura imiryango kwirinda intonganya, amakimbirane n’ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina, kubera ko bigira ingaruka mbi ku mwana, ku iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.


  • Nizeyimana Marc uri mu bareganwa na Rusesabagina na we yasabiwe igifungo cya burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Marc
    Nizeyimana Marc

    Ni mu rubanza ruburanishwa n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be.

    Nizeyimana Marc, yabaye mu mutwe wa FDLR-FOCA, nyuma aza kujya mu mutwe wa MRCD-FLN ari na wo yafashwe abarizwamo ari mu basirikare bakuru b’uyu mutwe.

    Aregwa ibyaha icyenda (9), birimo kujya mu mutwe w’iterabwoba no kuwubamo, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi n’ibindi.

    Yiregura kuri ibi byaha ku wa 29 Mata 2021, Nizeyimana Marc yemeye icyaha kimwe gusa ibindi byose arabihakana ndetse asaba ko yasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abandi barwanyi bahoze mu mitwe yitwara gisirikare cyangwa se akaburanira mu nkiko za gisirikare.

    Ikindi ni uko ngo kuba yarasabye imbabazi ku bikorwa by’ubwicanyi byakorewe mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi atabikoreye uruhare yabigizemo ahubwo yabitewe no kubabazwa n’ubuzima bw’abantu bapfuye.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Nizeyimana Marc ahamwa n’ibyaha byose akurikiranyweho.

    Bwasabye urukiko gushingira ku bisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha maze rukemeza ko Nizeyimana Marc yemera icyaha kimwe gusa mu byaha icyenda aregwa bityo ko ukwemera kwe kutuzuye kuko atemera ibyaha byose aregwa.

    Ikindi kandi ngo ibikorwa akurikiranyweho bigize icyaha cy’ubugome bityo akaba atagabanyirizwa ibihano.

    Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwayo ibyaha bitandukanye, n’uko bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe.

    Ubushinjacyaha busanga ibyaha Nizeyimana Marc akurikiranyweho, bigize impurirane mbonezamugambi kubera ko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

    Bityo hashingiwe ku ngingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, Ubushinjacyaha bukaba bumusabiye igihano ntarengwa giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera ari cyo igihano cyo gufungwa burundu.


  • Uko wahangana n’indwara y’ubwandu bw’amaraso #rwanda #RwOT

    Ni kenshi muri iki gihe, umuntu arwara yajya kwa muganga bamusuzuma ukumva baramubwiye ngo ufite infection mu maraso, iyi rero niyo yitwa Ubwandu bw’amaraso (blood infection) ni indwara imaze kugenda yiyongera kandi ihitana benshi iyo itavuwe hakiri kare.

    Ese ubwandu bw’amaraso ni iki, buterwa n’iki ?

    Ubusanzwe tugira indwara nyinshi twandura zitewe na mikorobi, habaho iziterwa na bagiteri, imiyege (champignon) cyangwa virusi. Uko rero umubiri ugenda uhangana n’izi mikorobi, habaho igihe zimwe muri zo zinjira mu maraso atembera mu mubiri. Ibyo bishobora gutuma ibice by’inyama zo mu nda bibyimba cyangwa bikangirika bitewe n’izo mikorobi zinjiye mu maraso. Nibyo twita ubwandu bw’amaraso.

    Ese ni bande iyi ndwara yibasira cyane?

    Iyi ndwara nubwo ntawe itafata ariko hari abo yibasira cyane :

    Abantu bafite ikibazo cy’ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse.

    Abo ni abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA, abarwaye kanseri, kimwe n’abatewe izindi ngingo z’umubiri (impyiko, umutima,..)

    Abana bato. Abo ahanini ni abana bari munsi y’umwaka muri rusange, n’abari munsi y’amezi 6 by’umwihariko.

    Abantu bageze mu zabukuru by’umwihariko iyo bafite ubundi burwayi.

    Abarwayi ba diyabete.

    Imbagwa ziri mu bitaro cyangwa zivuyeyo vuba.

    Ese ni ibihe bimenyetso biranga iyi ndwara ?

    * Umuriro mwinshi cyane ujyana no gutengurwa no kubira ibyuya

    * Kugabanyuka kw’inshuro wihagarika

    * Isesemi no kuruka

    * Impiswi

    * Ukuyoba ubwenge

    * Guhumeka insigane.

    * Rimwe na rimwe gukonja bikabije.

    * Gucika intege cyane

    Ese iyi ndwara umuntu yabasha kuyirinda?

    Ku bana bato bisaba kubitaho no gukurikirana buri karwara kose barwaye ugahita umuvuza.Byaba ibicurane, inkorora, gusa ukibona agize umuriro ujyana no kuruka no guhitwa kandi hari indi ndwara yari afite cyangwa akirutse, mwihutane kwa muganga. Isuku ni isoko y’ubuzima. By’umwihariko ku bantu bari mu bitaro, gukaraba intoki no kwita ku isuku yaho uri byagufasha.

    Src: http://www.horahoclinic.rw/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uko-wahangana-n-indwara-y-ubwandu-bw-amaraso.html

  • Kimenyi Yves na Muyango bagiye kwibaruka imfura yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko umunyezamu w'ikipe y'igihugu Kimenyi Yves na Miss Photogenic 2019,Muyango Claudine biteguye kwibaruka imfura yabo mu minsi iri imbere mike cyane.

    Amakuru ahari YEGOB yamenyeye ku nshuti ya hafi y'aba bombi ni uko yaduhamirije ko Muyango Claudine atwite inda nkuru yitegura kwibaruka umwana we w'imfura.

    Ati 'Muyango rwose aratwite ndetse n'inda ye ubu imaze kuba nkuru, maze iminsi mbizi.'

    Muyango Claudine na Kimenyi Yves bamaze imyaka isaga ibiri bakundana, ndetse babihamije tariki 28 Gashyantare 2021, ubwo uyu musore yateraga ivi akamwambika impeta amusaba ko bazabana.

    Muri Kanama 2019 nibwo Kimenyi yahishuye ko ari mu rukundo n'umukunzi mushya yasimbuje Didy d'or.

    Kimenyi yabwiye itangazamakuru icyo gihe ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Muyango.

     

     

    Source : https://yegob.rw/kimenyi-yves-na-muyango-bagiye-kwibaruka-imfura-yabo/

  • Ikoranabuhanga rigiye guca ikibazo cy’isiragira ku byemezo by’irangamimerere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitonze Innocent, avuga ko ikoranabuhanga mu birebana n
    Uwitonze Innocent, avuga ko ikoranabuhanga mu birebana n’irangamimerere rizoroshya uburyo ryakorwagamo

    Iyo ntambwe igezweho nyuma y’igihe kinini cyari gishize abaturage binubira gusiragizwa mu gihe basaba ibyemezo by’irangamimerere, kugeza ubwo bifuje kenshi ko inzira binyuramo n’ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe guhabwa icyo cyemezo, byakurwa mu buryo butakijyanye n’igihe hagakoreshwa ikoranabuhanga.

    Mutumwinka Delphine wo mu Karere ka Musanze, yigeze kumara amezi atanu ashaka icyemezo kigaragaza ko uwo bashakanye atakiriho, agaruka ku mvune byamuteye.

    Agira ati “Icyo cyemezo nagisabwe na SACCO yari igiye kumpa inguzanyo. Nagiye ku Murenge ngo bakimpe, mbabwira itariki n’umwaka nasezeraniyeho byemewe n’amategeko, banshakisha mu bitabo byose by’irangamimerere barambura. Nanatanze ikirego mu rukiko, n’ubwisobanuro bwinshi babona kumpa uburenganzira bwo kugihabwa na bwo bintwaye igihe. Muri macye cyambijije icyuya!”

    Ibyo bibazo kimwe n’ibindi byose byajyaga bigaragara muri serivisi z’irangamimerere, ngo bigiye gushyirwaho akadomo n’uburyo bushya bwo kwandika mu gitabo cy’irangamimerere cy’ikoranabuhanga, buteganywa gutangira gukoreshwa mu tugari n’Imirenge byo mu gihugu hose.

    Abanditsi b’irangamimerere mu Mirenge igize uturere tw’Intara y’Amajyaruguru, Kigali Today yavuganye na bo kuri iyi ngingo, na bo bahamya ko ikoranabuhanga rizaborohereza mu kazi, kimwe n’ababagana bakeneye izo serivisi.

    Nyinawumuntu Domitille, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo, akaba n’umwanditsi w’irangamimerere, avuga uburyo bwakoreshwaga bwatinzaga serivisi.

    Ati “Uburyo twakoreshaga busanzwe twuzuza amakuru y’irangamimerere mu bitabo cyangwa tuyashakisha byatugoraga, bigacyerereza serivisi duha abatugana. Hari n’ubwo ayo makuru twayaburaga burundu kubera ko nk’ibitabo bya kera bitagihari n’ibibonetse ugasanga bibitse amakuru atuzuye. Ariko kubera ko tuzaba dufite ikigega nyacyo cy’ikoranabuhanga, n’ubwo twahura n’icyiza nk’inkongi cyangwa ikindi kibazo cyatuma bya bitabo twagendanaga bibura, sisiteme ubwayo izaba ifite ubushobozi bwo kuduha amakuru yose ashoboka”.

    Iryo koranabuhanga rizaba rifite ubushobozi bwo kubika amakuru yose y’inyandiko z’abavuka, abapfa, ishyingirwa, gusesa amasezerano yo gushyingirwa n’ubutane.

    Uwitonze innocent, Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe gucunga Imishinga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, asobanura ko ingendo abantu bakoraga bashaka ibyemezo cyangwa kubibura bya hato na hato bitazongera kubaho.

    Yagize ati “Ikibazo cyari kimaze igihe kidukomereye, ni ukubura kw’amakuru y’irangamimerere ry’abantu bakuru. Kubera ko byakozwe cyera, ikoranabuhanga ritaratera imbere. Kubera n’amateka y’igihugu cyacu cyegiye kirangwa n’umutekano mucye, hari aho ibitabo byabuze burundu, ahandi impapuro zirangirika, bigatwara igihe kinini no kwiyambaza izindi nzego mu gusakisha ukuri kw’ayo makuru”.

    Yongeraho ati “Iri koranabuhanga rije gukemura ikibazo cyo gusiragira kw’abaturage. Ukeneye serivisi y’irangamimerere azaba abasha kubikorera aho ari, bitamusabye gukora urugendo. Ahubwo azajya akoresha ikoranabuhanga aciye ku Irembo, asabe icyangombwa yifuza, umukozi uri mu biro by’irangamimerere ubifitiye ububasha, abanze agenzure muri sisiteme ubusabe bwe bitabasabye ko bombi baba bari kumwe imbona nkubone.

    Ibyo ngo bizajya bifasha abakenera ibyangombwa by’irangamimerere kubibona byihuse kuko kubisaba bizaba byaciye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Abanditsi b
    Abanditsi b’irangamimerere mu gihugu hose bamaze iminsi bongererwa ubumenyi mu gukoresha iryo koranabuhanga

    Ku kibazo cyakunze kugarukwaho kirebana n’ibitabo byujujwemo amakuru y’irangamimerere mu myaka yo hambere bikaba byaragiye bibura burundu, ababyiyandikishijemo bikabavutsa amahirwe yo kutabonera igihe ibyemezo by’irangamimirere; kuri ubu hari uturere twatangiye inzira yo gukora urutonde rw’abafite ibyo bibazo, bakazafashwa gutanga ibirego mu rukiko, ari narwo ruzatanga uburenganzira bwo kubasubiza mu bitabo by’irangamimerere.

    Mu kubaka ubushobozi bw’inzego zitanga serivisi z’irangamimerere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge n’abakozi mu biro by’irangamimerere bo hirya no hino mu gihugu bamaze iminsi bigishwa uko bazajya bakoresha iri koranabuhanga, bikaba biteganyijwe ko nibura guhera tariki 15 Nyakanga 2021, bazatangira gukoresha ubwo buryo.

    Buzaba bwiyongereye ku bumaze igihe gito butangijwe mu bigo by’ubuzima mu gihugu hose, aho abana bahavukira cyangwa abantu bahapfira, amakuru aberekeyeho, ahita ashyirwa mu bitabo by’irangamimerere hakoreshejwe ikoranabuhanga.


  • Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika biyongereye kuri 215% mu myaka 10 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kaminiza ya Harvard muri USA
    Kaminiza ya Harvard muri USA

    Mu mwaka w’amashuri 2019/20, muri rusange USA zakiriye abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1.444, uwo akaba ari wo mubare munini cyane icyo gihugu cyari cyakiriye uhereye mu myaka ya za 1960, aho abantu babiri gusa bavuye mu Rwanda bagiye kwiga muri Amerika nk’uko bitangazwa n’urubuga ‘Erudera.com’ rukora ubushakashatsi ku burezi.

    Nyuma y’ubwo byiyongere bwa 11.8 % mu mwaka w’amashuri wa 2019/20 ugereranyije n’imyaka yabanje, byatumye u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa gatandatu mu bihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hagendewe ku mubare w’abanyeshuri bohereza kwiga muri Amerika.

    Dore imibare igaragaza uko abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiye biyongera mu myaka y’amashuri yabanjirije 2019/20:

    Mu mwaka w’amashuri wa 2011/12, bari Abanyeshuri 465
    Mu mwaka w’amashuri wa 2012/13, bari Abanyeshuri 565
    Mu mwaka w’amashuri wa 2013/14, bari Abanyeshuri 720
    Mu mwaka w’amashuri wa 2014/15, bari Abanyeshuri 800
    Mu mwaka w’amashuri wa 2015/16, bari Abanyeshuri 928
    Mu mwaka w’amashuri wa 2016/17, bari Abanyeshuri 1,088
    Mu mwaka w’amashuri wa 2017/18, bari Abanyeshuri 1,232
    Mu mwaka w’amashuri wa 2018/19, bari Abanyeshuri 1,292

    Urubuga ‘Erudera’, ruvuga ko impamvu y’iyo mibare y’Abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika, byaba biterwa n’uko Kaminuza zo muri Amerika zifite ubuhamya bwiza mu banyeshuri mpuzamahanga, hakiyongeraho imikoranire myiza hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi mu bijyanye n’uburezi bwo ku rwego rwa Kaminuza, kuko hari ‘Buruse’ nyinshi USA ziha Abanyeshuri b’Abanyarwanda.

    Kuko umubare w’Abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika wakomeje kwiyongera guhera mu 2006, Erudera ivuga ko umubare ushobora kuzamuka cyane kurushaho mu mwaka utaha, hashingiwe ku kuba 86 % bya Kaminuza zo muri Amerika zifite uburyo bushya zitangira kwigishamo mu mwaka utaha w’amashuri .

    Intego ya ‘Erudera’ ni uguhindura uburyo abanyeshuri bashakisha za Kaminuza, n’amasomo baziga bakoresheje ikoranabuhanga, ikaborohereza gukora amahitamo bagendeye ku makuru arambuye, ndetse igafasha n’abandi banyeshuri bafite inzozi zo kwiga mu mahanga zikaba impamo.

    Nk’uko bitangazwa na Erudera, “Mu gukoresha Erudera, abanyeshuri bazashobora kubona Kaminuza bifuza, kubona Porogaramu bahabwa kwiga hashingiwe ku byo bakunda, uko batsinze, ibyo bifuza kuzakora mu buzima n’ibindi. Yabafasha gushakisha no guhitamo neza, ugereranyije n’uburyo buhari muri iki gihe”.


  • Kimenyi na Muyango baheruka kuvugwa cyane mu gutera ivi bagiye kwibaruka imfura yabo #rwanda #RwOT

    Bamaze igihe bavugwa mu rukundo ndetse bombi bakunze kubigarukaho byeruye banabigaragaza mu mafoto ndetse n’ubutumwa bakundaga kubwirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka wa 2021 hari tariki 28, Kimenyi Yves yari yateye ivi yambika impeta Miss Muyango amusaba ko bazabana nk’umugore n’umugabo ndetse undi arabimwemerera.

    Iki gikorwa gisanzwe gikurikirwa n’indi mihango iganisha umusore n’inkumi gushyingiranwa, gusa kuva icyo gihe nta bindi byigeze bivugwa.

    Ubu hari amakuru yizewe avuga ko Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic 2019, yitegura kwibaruka imfura kandi ko ari urubuto rw’urukundo rwe na Kimenyi Yves.

    Umwe mu nshuti za hafi z’aba bombi, yabwiye Ikinyamakuru HOSE ko 'Muyango rwose aratwite ndetse n’inda ye ubu imaze kuba nkuru, maze iminsi mbizi.'

    Hari amakuru yakunze kuvugwa ko aba bombi n’ubundi babana mu nzu imwe gusa bo ntibakunze kubyerura ariko mu minsi ishize byavuzwe ko hari igikorwa cy’ubucuruzi bahuriyeho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Kimenyi-na-Muyango-baheruka-kuvugwa-cyane-mu-gutera-ivi-bagiye-kwibaruka-imfura-yabo