Category: Uncategorized

  • COVID-19 : Hoteli na Resitora zashyiriweho umwihariko mu kwakira abakiliya zirikanga igihombo #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo kireba hoteli 4 z’inyenyeri 5 na resitira 11 zigomba gukoresha abakozi bapimwe COVID-19 ndetse n’abakiliya bazigana bakerekana icyemezo cy’uko bisuzumishije COVID-19 kandi bigaragara ko batayanduye.

    Bamwe mu bagomba kugishyira mu bikorwa bavuga ko gishobora kubagora kugishyira mu bikorwa.

    Uwimana Seth umukiriya wa hoteli yagize ati “Ntabwo bizatworohera cyane kuko ubusanzwe twazaga dufite gahunda n’abakiliya ntabwo byadufataga umwanya kujya kwipimisha twazaga kuko igihe cyabaga ari gito tugahita duhura tubanje gufata bya bipimo bisanzwe by’umuriro, gukaraba intoki tugashyiramo intera ariko mu gihe bisaba izo ngamba zikomeye zindi zo kubanza gutanga icyo gipimo kirenzeho bizajya bitugora cyane.”

    Ku ruhande ariko Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Serena Hotel, Eric Mugesera ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Hotel Marriott, Ulrich Franzmann bemeza ko biteguye gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, bakagaragaza ariko n’impungenge z’uko abakiliya bashobora kuzigira aho badasabwa kwipimisha :

    Mugesera yagize ati “Mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abinjira batugana natwe ubwacu dukorera muri hoteli twabonye ari icyemezo cyiza kiganisha mu kurinda ubuzima bw’abantu. Abakiliya bo birashoboka ko babura ndetse n’ikiguzi cyo kikiyongera nk’uko mwabibonye ko tugomba gusuzumisha abakozi bacu nyuma y’ibyumweru 2 ariko ubucuruzi igihe cyose bwatangira mu gihe abantu baba bafite ubuzima buzira umuze batahuye n’ikibazo cy’indwara ya COVID-19.”

    Na ho Ulrich Franzmann ati “Dushobora kugira abakiliya batangazwa n’iki cyemezo cyangwa baterwa impungenge na cyo ariko tuzubahiriza amabwiriza ndetse tuzanasobanura neza ayo mabwiriza gusa ikibabaje dushobora gutakaza abakiliya ku buryo hari abazahitamo kwigira ahandi aho badasabwa kwerekana icyo gisubizo ni cyo kibazo mfite naho ubundi turabishyigikiye cyane.”

    Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’iterambere RDB Zephanie Niyonkuru avuga ko urutonde rw’izi hoteli na resitora ruzajya ruvugururwa ndetse n’izitaruriho zigakorerwa igenzura ryo gupima abakozi n’abakiliya bazigana

    Yagize ati “Ariko buri byumweru 2 urutonde ruzajya rusubirwamo ndetse binabaye ngombwa rushobora no kuba rwasubirwamo mbere cyangwa se bitewe n’uburyo icyorezo cyaba kirimo kugenda cyangwa se amabwiriza ashobora gushyirwaho na leta mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo…

    Ndetse n’ikindi twavuga ni uko na hoteli na resitora zitari kuri uru rutonde na ho RBC izajya ijya gupima mu buryo butunguranye yaba ari abakozi, yaba ari ababagana na ho bapime barebe uburyo icyorezo gihagaze muri abo bantu bakoramo cyangwa abahagana…

    Mbese ni yo bigeze ku bakozi bakoramo icyo dusaba izo hoteli ni cyo dusaba n’izo resitora ni uko mu byumweru 2 berekana raporo zerekana uko bagiye bapima abakozi babo bakazohereza kuri RDB ndetse no kuri RBC.”

    Ni icyemezo gisaba ko abakozi bo muri izi resitora na hoteli bazajya bapimwa buri byumweru 2 na ho abakiliya bakagaragaza icyemezo kitarengeje iminsi 7 cyerekana ko batanduye COVID-19.

    Ivomo : RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/COVID-19-Hoteli-na-Resitora-zashyiriweho-umwihariko-mu-kwakira-abakiliya-zirikanga-igihombo

  • AS Kigali mu kanyamuneza #rwanda #RwOT

    Ibintu bimeze neza mu bakinnyi ba AS Kigali nyuma y’uko iyi kipe yishyuye ikirarane cy’ukwezi kumwe yari ifitiye aba bakinnyi.

    Mu gihe yasigaye imikino 2 ngo shampiyona isozwe, ikipe ya AS Kigali irimo gukubana ku gikombe na APR FC aho zombi zinganya amanota.

    Iyi kipe yarimo abakinnyi ibirarane by’amezi 2(Mata na Gicurasi), mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwari bwishyuye ukwezi kumwe.

    Tariki ya 25 uku kwezi iyi kipe yari kuba yamaze kujyamo abakinnyi amezi 2, ibintu byari byatangiye kuzana umwuka mubi mu bakinnyi bibaza impamvu barimo bakora ibyo basabwa aho bataratsindwa muri shampiyona ariko bo ntibahabwe ibyo bakoreye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yamaze kwishyura abakinnyi ukwezi yari ibarimo nk’uko umwe mu bakinnyi yabyemereye ISIMBI ko baraye bayashyize kuri konti zabo ndetse bamwe bakaba baraye bayabonye, abo atarageraho ngo nabo barabona ubutumwa uyu munsi.

    Ibi ubuyobozi bwa AS Kigali bukaba bwabikoze mu rwego kwirinda ikintu cyatuma abakinnyi batitegura imikino 2 isigaye ya Police FC na Bugesera FC aho isabwa kuyitsinda ubundi igategereza ibizava mu mikino APR FC bahanganye isigaje.

    AS Kigali igiye gukina imikino ibiri ya nyuma yahembye abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-mu-kanyamuneza

  • Musanze: Ubuyobozi buraburira abagikora ubucuruzi bw’amata mu kajagari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacuruza amata mu kajagari baraburirwa
    Abacuruza amata mu kajagari baraburirwa

    Ku nkengero z’imihanda yo mu mujyi wa Musanze no mu ma santere y’ubucuruzi ari hanze yawo, hagaragara abacuruza amata, cyane cyane mu ma saha ya mu gitondo na nimugoroba.

    Abo Kigali Today yasanze bayacururiza mu Murenge wa Muko, ku iseta bakoreraho iri hafi neza y’umuhanda nyabagendwa, ibikoresho bigizwe n’amajerekani manini n’amatoya baba bashyizemo amata, bigaterekwa hasi ku buryo ushaka amata wese bitewe n’ingano y’ayo akeneye, bamupimira bakoresheje igikombe cya purasitiki, umuguzi yamara kwishyura, bakayamuha agataha.

    Umwe mu bayacuruza yagize ati “Kuyacururiza aha ni uko ari ho tubona haboneka abakiriya benshi kandi bihuse. Ubu nkanjye mba naranguye litiro zitari munsi y’100 z’amata kandi iyo nyazanye kuyicururiza aha, amasaha atatu yonyine arahagije ko baba bayamaze, nkahita nitahira, ifaranga ryanjye nkarikenyereraho”.

    Mugenzi we ati “Mbona ubu buryo bwo gucuruza amata tuyadandaza, ari bwo butworoheye kandi bubangutse. Urebye ukuntu dushora imbaraga mu kwigengesera isuku y’amata ngo atangirika muri cya gihe tuba dutegereje abaguzi n’igihe nyacyo tuba tuyamushyikiriza mu gikoresho aba yitwaje, dusanga uko biri ubu buryo tuyacuruzamo biruta kuba twajya kuyacururiza mu isoko tuyatanditse kimwe n’ibindi bicuruzwa. Ni yo mpamvu twiyizira ku muhanda aho abakiriya batubonera hafi”.

    Isimbi Belancile ni kenshi yaguraga amata acururizwa ku muhanda, nyuma yigira inama yo kubihagarika kuko yakemanze isuku yayo.

    Yagize ati “Aho hantu bacururiza amata ni hafi y’aho nari ntuye. Usanga bayateretse ku kameza hamwe n’ibindi bintu by’ibiribwa nk’inyanya, ibitoki n’amakara kandi uwakira abagura ibyo bicuruzwa akaba umwe. Hari nk’igihe aba amaze guha umukiriya amakara cyangwa se kumupimira ibirayi, haza nk’umuntu ushaka amata na we akamusukira atanabanje gukaraba intoki. Urumva ko isuku y’ayo mata yanteye kuyikemanga, kujya kuhagurira mbihagarika ntyo”.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Musanze, Ngendahayo John, akangurira abacuruza amata kwitabira kubikora mu buryo bunoze.

    Yagize ati “Buriya buryo bwo gucuruza amata ku muhanda aho buri wese ayatereka aho yiboneye si ubwo gushyigikirwa. Ubwabyo tubirebera mbere na mbere mu buryo atwarwamo, aho abenshi baba bayashyize mu majerekani. Birazwi neza ko iyo amata atwawe mu gikoresho kitabugenewe aba indiri ya za mikorobe zororoka byihuse, kandi zigira ingaruka ku buziranenge bw’amata”.

    Arongera ati “Niyo mpamvu aorozi bacu bakagombye kumenya ko kumenya ko gutwara amata mu majerekani atari byo, ahubwo bagashishikarira kugura ibicuba, cyane ko biboneka ku masoko kandi no ku bufatanye bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa, aborozi bagiye bahabwa ibicuba kuri Nkunganire”.

    Uwo muyobozi anavuga ko kuba hakigaragara abakora ubucuruzi bw’amata mu kajagari, bahora bacengana n’inzego z’ubuyobozi ntibanatange imisoro, bigateza icyuho mu mitangire y’imisoro, bikanagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

    Mu mukamo ukomoka ku nka zororewe mu Karere ka Musanze, uwo aborozi babasha kugeza ku makusanyirizo uko ari atatu ahabarizwa, nturenga Litiro 5,900 z’amata.

    Ubuyobozi butangaza ko buri muri gahunda yo kongera ubukangurambaga bugamije kongera umukamo, binyuze mu kuvugurura ubworozi hakitabirwa ubwa kijyambere, gushishikariza aborozi kwimakaza isuku yabo bwite, iy’ubworozi ndetse n’uburyo amata atwarwamo, kugira ngo bifashe kubungabunga ubuziranenge bwayo.


  • Niba utajya urya imineke numenya ibi ntuzongera kuyibura mu rugo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abenshi bazi ko umuneke ari urubuto,ariko jye nababwira ko umuneke urenze no kuba imbuto,bitewe n'imbaraga zawo mu buryo butandukanye ku buzima bw'ikiremwa muntu,bityo twifashishije ubushakashatsi butandukanye dukoresheje urubuga rwa google twifuje kubasangiza izo mbaraga z'umuneke.

    1.Imineke ni ivomero ry'intungamubiri karemano,bityo iyo uriye byibura imineke 2 izagutera imbara zo gukora imwe mu mirimo cyangwa imyitozo mu gihe kingana n'isaha imwe utarananirwa cyangwa ngo usonze,ndetse imineke irinda imitsi guhimanirana.

    2.Imineke kandi ikungahaye ku isukali idatera diyabete ndetse ikagira umunyu mucye bityo imineke ituma amaraso atembera neza mu mubiri kandi ikakurinda indwara y'umutima.

    3.Imineke izagufasha kugabanya ubushyuhe muri wowe mu gihe cy'ubushyuhe ndetse no mu gihe warwaye indwara ituma ushyuhirana cyane.

    4.Imineke kandi buriya ngo ni myiza ku mugore utwite,kuko imufasha kurwanya uburwayi bwa mu gitondo,ndetse ituma n'umubiri we utabyimbabyimba.

    5.Imineke ni isoko y'umunezero,bityo mu gihe uzajya ubabara ujye ufata byibuza umuneke umwe uzagufasha kugaruka mu bihe by'umunezero,kuko umuneke wuzuye intungamubiri zifasha ubwonko gutuza.

    6.Imineke ikungahaye kuri Antioxidanta ishobora kugufasha kurwanya indwara z'ibyuririzi ngo utazandura.

    7.Kurya imineke bizagufasha kubaka amagufa yawe maze agakomera,kandi bizakurinda indwara z'amaso ndetse imineke izagufasha kurwanya indwara ya Cancer kugira ngo itinjira mu mubiri wawe.

    8.Kandi imineke niyo nzira yonyine yumwimerere yo kurwanya indwara yo kutituma 'Constipation',kuko iyo uri umuneke ubigufashamo.

    9.Imineke kandi irakenerwa cyane ku bakobwa bageze mu gihe cy'imihango,kuko iyo bageze muri icyo gihe imineke ibafasha kutava cyane ndetse ikamugabanyiriza uburibwe mu gihe cy'imihango.

    Source : https://yegob.rw/niba-utajya-urya-imineke-numenya-ibi-ntuzongera-kuyibura-mu-rugo/

  • Umunyarwenya Anne Kansiime yambitswe impeta n'umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukomeye cyane muri Uganda, Anne Kansiime yambitswe impeta n'umusore baherutse kubyarana imfura akaba n'umuhanzi witwa Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta.

    Kuri uyu wa 16 Kamena 2021 nibwo Anne Kansiime yambitswe impeta n'uyu musore baherutse kubyarana umwana wabo w'imfura muri Mata 2021.

    Ni impeta ije nk'ihoza amarira Anne Kansiime wari umaze iminsi mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana mu ntangiriro za Kamena 2021.

    Umukunzi we yamutunguye amwambika impeta nk'isezerano ry'uko bifuza kubana nk'umugore n'umugabo.

    Anne Kansiime nyuma yo kwambikwa iyi mpeta, yijeje umukunzi we ko agiye kumwishyura urukundo amuha.

    Ati 'Mbega isezerano ryiza! Skylanta warakoze kunkunda […] nanjye nkwijeje ko nzagukunda, ntabyo uzi!'

     

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-anne-kansiime-yambitswe-impeta-numukunzi-we/

  • Abana bafite ubumuga bakiba mu bigo bagiye gushakirwa imiryango barererwamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23 harimo 18 bafite imiryango izwi
    Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23 harimo 18 bafite imiryango izwi

    Byatangajwe na Oswald Tuyizere, umuhuzabikorwa wa gahunda yo gufashiriza abafite ubumuga mu miryango mu Nama y’igihugu y’abafite ubumuga, kuri uyu wa 17 Kamena 2021, ubwo yatangirizaga iyo gahunda mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe ADAR-Tubahoze, i Huye.

    Iyo gahunda yayitangije nyuma y’uko tariki 31 Gicurasi 2021, Guverinoma y’u Rwanda yemeje politiki y’abantu bafite ubumuga, kandi muri yo hakaba harimo ingingo ivuga ko umwana wese agomba kurererwa mu muryango, ufite ibyo akeneye gufashwa agafashwa, ariko ari mu muryango.

    Tuyizere kandi avuga ko ibi byemejwe nyuma y’uko muri 2013 Leta y’u Rwanda yari yafunze ibigo by’imfubyi, ivuga ko abana bose bakwiye kurererwa mu miryango, ariko abafite ubumuga bo bakabura imiryango ibakira.

    Agira ati “Gahunda yo kurerera Abanyarwanda mu miryango yatangiriye ku bana bari mu bigo by’imfubyi, ariko twasanze hari abana bafite ubumuga basigayeyo, babuze imiryango ibakira kubera kubanena no kuba hari abatekereza ko uwo mwana yamwanduza ibyo bita imyuka mibi, amagini n’ibindi, babaha akato”.

    Nyamara kandi, ngo abana bafite ubumuga na bo baba bakeneye urukundo rwo mu muryango akitabwaho.

    Ati “Gukora icyo gikorwa ni uko tubona iyo umuntu ari mu muryango ari bwo abasha kubona urukundo, abasha kumva ko na we ari umuntu. Ariko n’umuryango wamubyaye ukumva ko umwana agomba kwitabwaho n’umuryango we mbere y’abandi”.

    Biteganyijwe ko ku bufatanye bw’abafite ibigo byita ku bana bafite ubumuga babibamo, n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ndetse n’ikigo gishinzwe imikurire y’umwana no kumurengera, abafite imiryango bazayisubizwamo, n’abatayifite bakazashakirwa ba Marayika murinzi babakira.

    Abo bana kandi bazakomeza gukurikiranwa nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha.

    Ati “Ibyabafashaga mu kigo bizabaherekeza mu buzima busanzwe, kandi bazajya basurwa n’abashinzwe abana, igihindutse cyose tukimenye”.

    Icyakora, abasanzwe bita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe muri ADAR Tubahoze i Huye, bafite impungenge z’uko bazabaho mu miryango badafite ubakurikirana umunsi ku wundi nk’uko byari byifashe mu kigo.

    Mu bana barererwa muri ADAR-Tubahoze harimo abo umuyobozi w
    Mu bana barererwa muri ADAR-Tubahoze harimo abo umuyobozi w’ikigo atekereza ko nta muryango ku giti cyawo wshobora kubitaho

    Musabyemariya Josepha uyobora icyo kigo avuga ko atewe impungenge n’abakobwa b’inkumi kuko atekereza ko bashobora kuzaterwa inda, ariko na none agaterwa impungenge n’abo bigaragara ko nta bwenge bwo gutoranya ikibi n’icyiza bafite.

    Ati “Hari abo ubona bibera mu isi yabo, akaba yarya imyanda, noneho nkabona n’uwaba afite umuryango bazamwica, nk’uko byagendaga kera”.

    Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23. Muri bo 18 bafite imiryango bakomokamo. Kuri 23 kandi, 10 bose ni abafite ikibazo cyo kutabasha gutandukanya icyiza n’ikibi, ari na bo Musabyemariya afitiye impungenge ko imiryango itazabasha kubitaho.

    Ni na yo mpamvu atekereza ko Leta ikwiye kuzabashakira uko babaho kuko we abona nta muryango ku giti cyawo wabitaho ngo ubashobore.


  • Kansiime yambitswe impeta n’umusore baherutse kubyarana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bombi bamaze igihe kinini bakundana, muri Gicurasi uyu mwaka bibarutse imfura yabo y’umuhungu, ibyo bisa n’aho byongereye imbaraga urukundo rwabo kuko biyemeje kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

    Iyo mpeta Kansiime ayambitswe nyuma yo gushyingura nyina wapfuye mu byumweru bibiri bishize, mu muhango wo kumuherekeza byari ibirori birimo imbyino nk’uko umuryango we wavuze ko bariho bamuherekeza bishimira ubuzima wabayeho.

    Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Kansiima yagize ati “Isezerano ryiza? Nshobora kuba niboneye uwo tuzafatanya ubuzima mu mikino. Muze mumfashe kwishimira ibi bihe byiza. Skylanta urakoze kunkunda no kumbera ubwihisho, urakoze kwiyemeza kubana n’ubusazi bwanjye. Nanjye ngiye kugukunda”.

  • Polisi iributsa abakoresha umuhanda kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu bukangurambaga bugamije kubakangurira gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho na Leta zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Covid-19, Polisi y’u Rwanda ikabibutsa ko kuzikurikiza ari inshingano za buri muturarwanda.

    Intego y’ubu bukangurambaga ni ukongera kwibutsa abakoresha umuhanda barimo abatwara imodoka, amapikipiki, abatwara ibinyamitende n’abagenda n’amaguru kwambara neza agapfukamunwa nk’uko bikwiye, gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza, kugera mu rugo ku masaha yagenwe, kubahiriza guhana intera batwara abagenzi batarenza 50% mu modoka za rusange zitwara abagenzi ndetse n’abatwara imodoka zabo ku giti cyabo bakubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

    Ubu bukangurambaga bwatangiriye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali aho Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere muri iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabutangirije mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima ahazwi nko kuri Yamaha,yakanguriye abakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

    ACP Ruyenzi aganira n’itangazamakuru yarisobanuriye ko ikigamijwe muri ubu bukangurambaga ari ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya Covid-19 ari inshingano zabo.

    Yagize ati “Ni inshingano y’umushoferi ndetse n’undi wese utwaye ikinyabiziga kureba ko uwo atwaye yambaye agapfukamunwa, hashize iminsi tubona ko abantu bakoresha umuhanda basa naho bari baradohotse ku mabwiriza, yego bamwe turabafata tukabahana ariko ni na ngombwa ko dukora ubu bukangurambaga tubibutsa ko kubahiriza aya mabwiriza bibareba.”

    ACP Ruyenzi yakanguriye abamotari ko mbere yo guha umugenzi ingofero yabugenewe bajya babanza kumubwira akambara agatambaro mu mutwe nabo bagatera umuti iyo ngofero kugira ngo bice mikorobe kandi aho bari hose bagahorana uwo muti (hand sanitizer), yabibukije ko mugihe bahagaze bategereje abagenzi bagomba guparika bahanye intera.

    Yakomeje abwira abatwara ibinyabiziga ko umuntu wese urenze kuri aya mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 acibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25,000frw n’ikinyabiziga cye kigafungwa iminsi itanu.

    Ngarambe Ildephonse umushoferi utwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali mu modoka za rusange rusange yavuze ko mbere y’uko ahagurutsa imodoka abanza kugenzura ko abagenzi atwaye bubahirije amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa neza ndetse banahanye intera, ubyanze akamusohora.

    Ngendahimana Emmanuel umugenzi ku maguru waruturutse Rwandex yerekeza mu Mujyi yavuze ko ingamba akoresha mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 yambara agapfukamunwa neza, agakaraba kenshi n’isabune n’amazi meza yajya gufata ikinyabiziga yaba adafite umuti wabugenewe akabanza kujya gukaraba, yagiriye inama abagenzi muri rusange ko kugira ngo tubashe guhashya iki cyorezo cya Covid-19 abantu bakwiye kubigiramo uruhare bakurikiza amabwiriza yose uko yashyizweho kubera ko iki cyorezo kitacika tudafashe iya mbere mu kwirinda.

    Ubukangurambaga bwabereye ahantu hatandukanye mu turere tugize Umujyi wa Kigali bukaba buzamara icyumweru, aho abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazakomeza gukangurira abakoresha umuhanda kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

  • Rwanda: Habonetse abarwayi bashya 422 ba Covid19 #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda abantu 422 banduye Covid_ 19 , abakize ni 9 uwo yahitanye ni umuntu umwe ( 1), naho abarembye bikabije ni icyenda ( 9) nk' uko Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yabitangaje kuwa17 Kamena 2021.

    Iyi Minisiteri yatangaje ko abantu 246,289 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 1,082 bayihawe kuri iyi tariki twavuze.

    Uwahitanywe nayo ni umusore w'imyaka 19 i Kigali.

    17.06.2021 Amakuru Mashya | Update

    Abantu 246,289 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 1,082 bayihawe uyu munsi / Twihanganishije umuryango w'umugabo w'imyaka 19 witabye Imana i Kigali. pic.twitter.com/NrM3SWIlH9

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 17, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/18/rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-422-ba-covid19/

  • Miss Muyango na Kimenyi baritegura kwibaruka imfura #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Kimenyi Yves na Miss Photogenic 2019, Muyango Claudine baritegura kwiburuka umwana wabo w'imfura mu gihe cya vuba.

    Amakuru avuga ko Muyango Claudine atwite inda nkuru yitegura kwibaruka umwana we w'imfura.

    Muyango Claudine na Kimenyi Yves bamaze imyaka isaga ibiri bakundana, ndetse babihamije tariki 28 Gashyantare 2021, ubwo uyu musore yateraga ivi akamwambika impeta amusaba ko bazabana.

    Ibi byabaye nyuma y'ubukwe bwabo bwavuzwe cyane mu mwaka ushize ariko bose babyamaganira kure.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/18/miss-muyango-na-kimenyi-baritegura-kwibaruka-imfura/