Category: Uncategorized

  • Abarwanyi ba Hamas bavumbuye andi mayeri bakoresha mu guhangana na Israel #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibipurizo birimo umwuka wa gaz bihambiriyeho utundi duturika duto ni byo aba barwanyi barimo gukoresha mu guteza inkongi ku butaka bwa Israel
    Ibipurizo birimo umwuka wa gaz bihambiriyeho utundi duturika duto ni byo aba barwanyi barimo gukoresha mu guteza inkongi ku butaka bwa Israel

    Muri iki cyumweru Leta ya Israel yongeye gukoresha indege kabuhariwe z’urugamba mu kugaba ibindi bitero ku birindiro by’umutwe wa Hamas mu gace ka Khan Younis mu Karere ka Gaza muri Palestine.

    Israel yatangaje ko yagabye igitero gikomeye kuri Hamas nyuma y’uko ibipurizo bihazemo umwuka uturika wa gaz binahambiriyeho utuntu duto duturika birashwe mu kirere cyayo, bivuye muri Gaza.

    Ikomeza ivuga ko abarwanyi bubuye aya mayeri nyuma y’aho intwaro zabo ntacyo ziri kubafasha kuko ibisasu bya misile byabo barwanyi bikomeye byagiye bisandarira mu kirere bikaburizwamo n’ikoranabuhanga ry’igisirikare cya Isreal (IDF), ntacyo birangiza.

    Ubu buryo bw’ibipurizo ngo buri guteza inkongi mu mirima y’ Abanyasiraheli bigatwika imyaka ndetse bugateza n’izindi nkongi nyinshi ku gice gihana imbibi na Gaza.

    Ibi ni ibitero bishya bije nyuma y’aho ku itariki ya 21 Gicurasi impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano no guhana agahenge, nyuma y’intambara yashyamiranyije impande zombi yamaze iminsi 11.

    Ntiharamenyakana abandi basivile bashya baguye n’abakomerekeye muri iki gitero ariko igisirikare cya Israel kivuga ko inkongi zatewe n’aba barwanyi zose hamwe ari 20 ariko zateje ibikomere bidakomeye ku baturage bake bageragezaga guhangana no kuzimya kuko batewe batunguwe.

    Yeruzalemu, umujyi umaze imyaka irenga ibihumbi bitanu ubayeho ni wo zingiro ry’amakimbirane kuko ari agace karwanirwa n’impande zombi.

    Ibi bipurizo bibanza kuzuzwamo umwuka wa Gaz
    Ibi bipurizo bibanza kuzuzwamo umwuka wa Gaz

    Mu butumwa umutwe wa Hamas watangaje binyuze ku muvugizi wayo, wavuze ko ukangurira abaturage ba Palestinea gukomeza kwirwanaho mu cyo wise ubutwari bwo gutsimbarara ku rugamba no guharanira uburenganzira bwabo ku mujyi wa Yeluzaremu bafata nk’ubutaka butagatifu bwabo cyane cyane agace k’Iburasirazuba.

    Babivuze mu gihe Israel yiteguraga kwizihiza umunsi ngarukamwaka bafatiyeho Yeluzaremu, by’umwihariko aka gace k’Iburasirazuba Abayahudi na bo bafata nk’umujyi mutagatifu w’abakurambere babo bari baranyazwe bakaza kongera kuwigarurira mu ntambara idasanzwe yo mu Burasirazuba bwo hagati mu mwaka wa 1967.

    Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo uyu munsi wagomba kwizihizwa n’Abayahudi ariko igipolisi kiza kuwusubika bitewe n’uko byari guteza imirwano kuko umuhanda mugari bakoresha mu mutambagiro mutagatifu wa Yeruzalemu, unyura mu bice bituwe cyane n’abarabu hakiyongeraho ko banahafite umusigiti ukomeye wa Al AQsa. Bavuga ko guhomba ako gace ari uguhomba uwo musigiti bafata nk’umutagatifu, ari na byo byabaye intandaro y’imirwano ikomeye yo mu kwezi gushize.

    Uyu munsi w’Abayahudi waje kongera gusubukurwa na Guverinoma nshya ku wa Kabiri, ariko Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga Yair Lapid yanenze abo ku ruhande rwa Isreal yise intagondwa zikomeje kugaragaza amagambo y’urwango n’irondaruhu muri uyu mutambagiro agira ati : Birababaje! Muri twe harimo abafite imyitwarire mibi. Ni gute umuntu afata ibendera ry’igihugu akagenda aririmba ngo urupfu ku barabu, turabihakanye ntabwo twifuza kubiba irondaruhu.

    Abayahudi mu mutambagiro baririmba urupfu ku barabu
    Abayahudi mu mutambagiro baririmba urupfu ku barabu

    Muri iki gikorwa cyabaye, Polisi yatangaje ko Abanyepalestina 30 bakomeretse abandi 20 barafungwa mu rwego rwo guharura amayira y’Abayahudi ubwo bari muri uyu mutambagiro.

    Mu mwaka wa 2017 nibwo Leta zunze Ubumwe za Amerika zemeje ku mugaragaro ko zishyigikiye iyimurwa ry’umurwa mukuru wa Israel, ukareka kuba Tel Aviv ugahinduka Yeruzalemu ndetse ihita ifata iya mbere mu kwimurirayo Ambassade ya Amerika, n’ibindi bihugu birakurikira. Icyakora kugeza magingo aya Abanyepalestina ntibaremera ko bahebye ubu butaka, ari yo ntandaro yo gushyamirana.


  • Miss Irebe Natacha wiga muri Kaminuza i Buray… – #rwanda #RwOT

    Irebe Natacha Ursule abitse amakamba atari macye yegukanye mu marushanwa y’ubwiza atandukanye hano mu Rwanda. Yabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2018 mu irushanwa yahabwagamo amahirwe menshi yo kwegukana ikamba, birangira ryegukanywe na Iradukunda Lilinae. Mu 2015, Natacha yegukanye ikamba rya Miss FAWE (Miss Fawe Girls School), yegukana ikamba rya Miss High School mu 2015, anahagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Africa Calabar mu mwaka wa 2018.

    Kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Cyprus aho yagiye kuminuza mu bijyanye n’ubucuruzi (Business Administration) muri kaminuza yitwa Middle East Technical University. Mu kiganiro Miss Irene Natacha Ursule yagiranye na InyaRwanda.com, twatangiye tumubaza uko abayeho muri iki gihugu n’ibintu akumbuye mu Rwanda. Ati “Ubuzima buraho meze neza, ndashima. Mu Rwanda ko nkumbuye byinshi ra! Icya mbere nkumbuye famille yanjye n'inshuti zanjye, ikindi nkumbuye igitoki pe (yahise akubita igitwenge)”.

    Uko Miss Natacha yagize igitekerezo cyo kwigisha abantu guteka n’inzozi afite

    Miss Irene Natacha yabwiye InyaRwanda.com ko yatangiye kwigisha abantu guteka muri ‘Guma mu rugo’ ya mbere nyuma y’uko abonye umwanya uhagije ari mu rugo aho yabashije guteka ubwoko butandukanye bw’ibiryo, gusa icyo gihe akaba atari afite uburyo asangiza abantu ubwo bumenyi, ati “(….) Ibintu byo guteka urebye natangiye kubikora cyane muri ‘Lockdown’ ya mbere ya 2020 kuko nabashije kugira umwanya mwinshi ndi mu rugo nkajya nteka ibintu bitandukanye ariko nta platform mfite mbishyiraho”.

    Uyu mukobwa w’ikimero wasoreje ayisumbuye muri Riviera High School udatewe ipfunwe no kujya mu gikoni agateka ndetse bikarenga urwo rwego akiyemeza kujya abyigisha n’abandi bose batabizi, yavuze ko intego ye ari ukorohereza abantu kunguka ubumenyi mu guteka amoko atandukanye y’ibiryo ndetse vuba, kandi bakarahura ubwo bumenyi ku buntu. Ati “Intego mfite ni ukorohereza abantu baba bashaka kunguka ubumenyi mu guteka kubona icyo nakwita nk’amasomo yo guteka byihuse kandi ibintu byiza bibereye ijisho kandi biryoshye ku buntu”.

    Izi nyama zatetswe na Miss Irebe Natacha wifuza kuzashinga Hotel

    Miss Natacha yakomeje asobanura uko yabitangiye n’uburyo yaje gufata umwanzuro wo kubikomeza agatangiza shene ya Youtube yise Miss Natty, ati “Kugira ngo nyitangize (Youtube channel), ubundi na postingaga kuri Instagram yanjye amafoto y'amafunguro nateguye ubundi abantu bakansaba ‘recipes’ cyangwa se uburyo nateguyemo ayo mafunguro, bihura n'uko inshuti zanjye zambwiraga ngo nzafunguze Youtube channel njye nshyiraho amafunguro nateguye. Ubundi no mu buzima busabzwe ndi umuntu ukunda gusangiza ubumenyi naba mfite na bagenzi banjye”.

    Yavuze ko mu byo azi guteka neza ku buryo ukibikubita amaso amerwe ahita akwica, ku isonga ari inyama, ati “Ubusanzwe nkunda kugerageza guteka ibintu byose, ariko by’umwihariko nkunda guteka inyama kuko usanga arizo wateka uburyo bwinshi butandukanye kandi umuntu akabona zinasa neza ziryohereye amaso”. Ati “Ikindi nkunda nzi no guteka ni amakoroni kubera kuyateka biroroshye kandi birihuta. Kuyateka ni ikintu kitajya kingora pe. Iyo nshaka akantu koroshye ko guteka burigihe nisanga ariyo ndi guteka”. 

    Umuntu uzi guteka burya nawe aba afite ubwoko bw’ibiryo akunda cyane, na Natacha ni ko bimeze kuko yihebeye igitoki, gusa akaba ababazwa no kuba atakibona muri Cyprus aho ari kubariza muri iyi minsi ku mpamvu z’amasomo. Ati “Ubundi nkunda kurya igitoki cyane ku buryo ari nacyo kintu cya mbere namenye guteka ndi mu Rwanda, gusa ikimbabaza ni uko nageze hano igitoki nkakibura”.

    Kwigisha abantu guteka ibiryo bibereye ijisho niyo ntego ya Natacha

    Uyu mukobwa uri kwigisha abantu guteka kadi ku buntu, yagize ubutumwa agenera abantu bose bakunda guteka, anagira icyo asaba abantu batabikunda, ati “Ku bantu bakunda guteka nababwira courage, guteka ni ibintu biryoha cyane noneho iyo ubikora unabikunda bikaba akarusho. Ku batabikunda, abantu baratandukanye ariko bazagerageze nanjye mbere sinumvaga ko nshobora kubikunda bigeze aha! Ariko narabigerageje nsanga ari ibintu bitagoye kandi biryoha ni kubikora”.

    Ati “Waba uri umuhungu cyangwa umukobwa wabikora kandi ukabishobora. Cyane ko nkitangira no kwiga Kaminuza naje ntazi guteka nari nzi guteka ibintu nk'ifiriti, omelette utuntu nk’utwo gusa pe. Ariko uko iminsi yagiye igenda nagiye mbyiga ngera aho ndabimenya. Nkibitangira nabikoraga nka fun kuko ari ibintu numvaga ndi gukunda noneho abacuti banjye bagakomeza bambwira ngo ibiryo nteka biba bisa neza, biryoshye bituma nkomeza nigirira icyizere mpita nafungura YouTube channel”. 

    Yafunguye umuyoboro kuri Youtube yigishirizaho abantu guteka 

    N’ubwo yabitangiye yikinira, Natacha avuga ko yarushijeho kubikunda cyane ndetse ko “Ubu noneho mba numva hagize umuntu uza cyangwa hotel bansaba gukorana nabo nabyemera kuko byanyereka ko bishimiye ibiryo nteka kandi nanabigiraho ibintu bishyashya byo guteka ntarinzi”. Twamubajije niba mu nzozi afite haba harimo gushinga Resitora cyangwa Hoteli, avuga ko Imana imufashije yazabikora. Ati “Restaurant cyangwa hotel byo ubu sindabitekereho neza gusa Imana imfashije nkashobora kubikora mu gihe kizaza nabyishimira cyane”.

    Ku bijyanye n’abantu bakwifuza ko abagezaho ibyo kurya yateguye, Natacha yavuze ko ubu byagorona, ati “Ubu nta buryo mfite bwo kugezaho abantu bifuza kugerageza ibiryo natetse, ariko no mu mpamvu nafunguye YouTube channel yanjye ni ukugira ngo abo bantu bose bashaka kubigerageza barebe uko mbiteka ubundi babigerageze nabo kuko uburyo mbiteka nta kintu nsimbuka iyo ndi gufata video. Ni ukuvuga ngo iyo amafunguro yabo ahiye ni nk’aho tuba turi kumwe! Ariko Imana nibimfashamo igihe kizagera mbashe gusangiza abakunzi banjye amafunguro ntegura”.

    Ntugire amashyushyu kuko nawe ibi biryo wabasha kubiteka uramutse ukurikiye amasomo atangwa na Miss Natacha kuri shene ye ya Youtube yitwa ‘Miss Natty’

    Natacha yabaye Miss High School mu 2015

    Natacha yabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2018

    Natacha wabaye Miss FAWE mu 2015 yatangiye kwigisha abantu guteka

    Miss Natacha yifuza kuzashinga Resitora na Hoteli Imana nimufasha

    REBA AMASHUSHO YA MBERE MISS NATACHA YASHYIZE KURI YOUTUBE YIGISHA ABANTU GUTEKA

    REBA HANO NATACHA YIGISHA ABANTU GUTEKA ‘EGGS & SALAMI FRENCH TOAST’

    REBA AMASHUSHO NATACHA AHERUKA GUSHYIRA KURI YOUTUBE YIGISHA ABANTU GUTEKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106672/miss-irebe-natacha-wiga-kaminuza-muri-cyprus-yatangiye-kwigisha-abantu-guteka-anakomoza-ku-106672.html

  • Irakunzwe! Knowless yasohoye amashusho y’i… – #rwanda #RwOT

    'Asante' niyo ndirimbo ya mbere muri 11 Butera Knowless yakubiye kuri Album ye ya Gatanu yise 'Inzora' yitiriye abakobwa be. Iyi ndirimbo iri ku mwanya wa Kabiri mu ndirimbo ziri kuri iyi Album zimaze kurebwa n'umubare munini ku rubuga rwa Youtube.

    KANDA HANO WUMVEINDIRIMBO 'ASANTE' KNOWLESS YAKORANYE NA GAHONGAYIRE

    Indirimbo 'Akantu' Knowless yakoranye na Social Mula niyo iri ku mwanya wa mbere aho imaze kumva n'abantu ibihumbi 20.

    Ku mwanya wa kabiri hari indirimbo 'Asante' yakoranye na Aline Gahongayire ndetse na 'Ikofi' yakoranye na Igor Mabano, Nel Ngabo, Platini na Tom Close, kuko zose zimaze kumva n'abantu ibihumbi 12.

    'Asante' niyo ndirimbo ya mbere Knowless akoranye na Aline Gahongayire, bombi ni inshuti z'akadasohoka.

    Tariki 14 Kamena 2021, ni bwo Butera Knowless yashyize ku mbuga zizwi zicururizwaho umuziki Album ye ya Gatanu yitiriye abana be b'abakobwa, imfura ye Ishimwe Or Butera n'ubuheta yise ‘Inzora’.

    Iyi Album yayishyize kuri Amazon, deezer, Apple.com, Spotify n'izindi. Nko kuri Amazona, iyi CD ya Album iri mu bwoko bwa MP3 iragura amadorali 5.99 ni 6045 Frw.

    Ni mu gihe buri ndirimbo igura amadorali 1.29 ni hafi 1301.97. Bivuze ko uguze indirimbo 11 watanga 14, 321.67.

    Album ya Knowless iriho indirimbo 11, harimo ebyiri gusa yabanje gusohora zizwi hanze aha, harimo 'Nyigisha' imaze amezi 11 isohotse ndetse na 'Papa' imaze amezi ane isohotse.

    Ni Album yakozweho n'abacuranzi batandukanye bo mu Rwanda, aba Producer bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye, Producer Bob Pro n'abandi.

    Amajwi y'iyi ndirimbo ‘Asante’ yatunganyijwe na Ishimwe Clement n'aho amashusho yakozwe na Meddy Saleh. Butera Knowless yakoranye indirimbo n'inshuti ye magara, Aline Gahongayire

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ASANTE' YA KNOWLESS NA GAHONGAYIRE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106701/irakunzwe-knowless-yasohoye-amashusho-yindirimbo-ya-mbere-kuri-album-yakoranye-na-aline-ga-106701.html

  • Tanzania: Minisitiri Mbarouk Nasser ushinzwe… – #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly yanditse kuri konti ye ya Twitter kuri uyu wa 17 Kamena 2021, avuga ko ibiganiro bye nka Visi-Perezida w'irushanwa rya Miss East Africa na Minisitiri Mbarouk Nasser byibanze ku kubaka umubano mwiza w'iri rushanwa n'imitegurira yaryo.

    Uyu mukobwa uri muri Tanzania kuva mu Cyumweru gishize yagiranye ibiganiro na Minisitiri Mbarouk Nasser aherekejwe na Mariam Ikoa ushinzwe imigendekere y'iri rushanwa rya Miss East Africa.

    Miss Mutesi Jolly yavuze ko urugendo rukurikiyeho ari ukuganira n'abaterankunga b'iri rushanwa Tanzania izakira mu Ugushyingo 2021.

    Ejo ku wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, Miss Mutesi Jolly n'ikipe bari gukorana mu gutegura iri rushanwa bakiriwe n'Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.

    Mu kiganiro yagiranye n'ibitangazamakuru byo muri Tanzania, nyuma yo kwakirwa n'Inteko y'Abadepite muri Tanzania, Miss Mutesi Jolly yavuze 'bigaragaza ko Miss East Africa igiye kwihutishwa mu gutegurwa'.

    Uyu mukobwa yavuze ko bagenzwaga no kubwira Inteko Ishinga Amategeko isubukurwa ry'irushanwa ry'ubwiza rya Miss East Africa ryaherukaga kuba mu myaka icyenda ishize.

    Avuga ko iri rushanwa rigamije gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'umwana w'umukobwa, akagira amahirwe angana n'abandi kandi ko bifuza gushyiraho inzira nyinshi zo gufasha umukobwa kugera no kurotora inzozi ze.

    Miss Mutesi Jolly yavuze ko hari amarembo amwe namwe yagiye afungwa ku bakobwa, ko igihe kigeze kugira ngo umwana w'umukobwa 'akure yizera neza ko afite imbaraga n'ubushobozi bwo gukora ibidasanzwe mu buzima bwabo'.

    Uyu mukobwa avuga ko agaciro ku mukobwa kadakwiye kureberwa mu bwiza gusa. Ko irushanwa rya Miss East Africa rigamije kubabera ikiraro cy'inzozi zabo, kurusha uko benshi batekereza ko ari ahantu 'ho kumenyekanira'. Ati 'Bakoreshe aya mahirwe mu kuba ingirakamaro kuri sosiyete.'

    Avuga ko iri rushanwa rizagirira akamaro Akarere k'Afurika y'Uburasirazuba mu kumenyekanisha ibyo bakora, by'umwihariko Tanzania izakira iri rushanwa.

    Mu kiganiro aherutse kugirana n'ikinyamakuru Mwanaspoti, Miss Jolly, yavuze ko imyiteguro yo gutangiza iri rushanwa igeze kure, ashishikariza abakobwa gutangira kwitegura kwitabira iri rushanwa.

    Uyu mukobwa uri muri Tanzania mu gihe cy'ibyumweru bibiri, yavuze ko afite icyizere cy'uko iri rushanwa rizitabirwa cyane n'abarimo abanyacyubahiro.

    Miss Mutesi Jolly yavuze ko iri rushanwa rizatambuka imbona nkubone kuri Televiziyo, bikaza ari amahirwe kuri Tanzania yo kugaragaza isura y'ubukerarugendo muri iki gihugu, ahari amahirwe ho gushora imari n'ibindi.

    Ati 'Aya ni mahirwe akomeye ku bigo bishaka kwamamaza ibyo bakora imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga binyuze muri iri rushanwa ry'ikirenga.'

    Mutesi avuga ko ibihugu 16 byamaze kwemeza kwitabira iri rushanwa birimo Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Ethiopia, Eritrea na Djibouti. Hari kandi Somalia, Madagascar, Malawi, Seychelles, South Sudan, Comoros, Reunion na Mauritius.

    Miss East Africa yatangiriye muri Tanzania mu 1996 itangijwe n'umunya-Tanzania Rena Callist, mu birori byabereye muri Sheraton Hotel [Seran y'iki gihe]. Iri rushanwa ryanabereye mu Burundi bigizwemo uruhare na Perezida Nkurunziza witabye Imana.

    Iri rushanwa ryaherukaga kuva mu 2012, icyo gihe ryabereye ahitwa Mlimani City Hall mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania. Iri rushanwa ritegurwa na Sosiyete Rena Events yo mu Mujyi wa Dar es Salaam, Tanzania, hari intego y'uko noneho rizajya riba buri mwaka. 

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga akaba anashinzwe Afurika y'Uburasirazuba Hon. Amb. Mbarouk Nasser muri Tanzania, yakiriye mu biro bye Mutesi Jolly Miss Mutesi Jolly yashimye Minisitiri Mbarouk Nasser wamwakiriye na Mariam Ikoa bari gufatanya gutegura irushanwa rya Miss East Africa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106698/tanzania-minisitiri-mbarouk-nasser-ushinzwe-eac-yakiriye-mu-biro-bye-miss-mutesi-jolly-106698.html

  • #COVID19 mu Rwanda yishe umuntu umwe, habonetse abarwayi bashya 422 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitabye Imana ni umusore w’imyaka 19 i Kigali.

    Abantu 246,289 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 1,082 bayihawe kuri uyu wa Kane.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Musanze: Abofisiye muri Polisi bahuriye mu biganiro bavomamo ubumenyi bwo gukaza umutekano – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byafunguwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye kuri uyu wa 17 Kamena, mu Ishuri Rikuru rya Polisi.

    Minisitiri Busingye yasabye ababyitabiriye gutekereza nk’urwego rufata ibyemezo ku bisubizo by’ibibazo bitera umutekano muke mu gihugu.

    Yagize ati “Isi ihura n’ibibazo byinshi bitandukanye harimo amakimbirane ashingiye ku moko, intambara, ibyaha byambukiranya imipaka, ibyorezo, ibiza, gukoresha intwaro n’ibindi.”

    “Byagaragaye ko kugira ngo ukemure ikibazo cy’umutekano mu buryo bunoze bisaba ko bihera mu bantu bashinzwe umutekano bafite ubuhanga n’ubumenyi ndetse bumva neza ibibazo by’umutekano mu gihugu, mu karere ndetse no ku isi.”

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Christophe Bizimungu yavuze ko uyu ari umwanya wo kuganira ku ngingo zitandukanye hifashishijwe abahanga n’inararibonye mu masomo baba barahawe.

    Yagize ati “Ibi biganiro biba bigamije kwagura ubumenyi burenze ku bwo baba barahawe mu ishuri.”

    Ibi biganiro bihuje abantu 100 barimo 32 bari gukurikirana amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi biganjemo abapolisi bakuru n’abanyeshuri 22 baturutse mu Ishuri Rikuru ry’Amategeko ry’u Rwanda n’impuguke mu bumenyi butandukanye.

    Ibiganiro byitabiriwe n’abofisiye muri Polisi y’u Rwanda n’abo mu zindi nzego

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye afungura ibiganiro

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Christophe Bizimungu

  • U Buyapani bugiye gusangiza u Rwanda amasomo y’uburyo bwateye imbere budatakaje umuco wabwo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2021, ku cyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda i Gikondo ubwo hamurikwaga ku mugaragaro ubufatanye hagati ya Kaminuza y’u Rwanda na JICA.

    Atangiza ku mugaragaro ubu bufatanye, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko iyi gahunda izafasha u Rwanda kwigira ku mateka y’u Buyapani bwabashije gutera imbere kandi budataye umuco wabwo.

    Ati “Aya masomo yihariye azadufasha kwigira ku buryo u Buyapani bwateye imbere butirengagije n’umuco wabwo. Bamaze imyaka irenga ijana bateye imbere kandi uko gutera imbere ntibigeze batakaza umwimerere w’umuco n’indangagaciro z’abanyagihugu. Bazigisha abarimu n’abanyeshuri bacu muri Kaminuza y’u Rwanda uko bo babigenje, ibi ni mu rwego rwo kugira ngo tubigireho, bityo natwe tubashe kwihutisha iterambere ry’igihugu cyacu”.

    Minisitiri Uwamariya asanga ari uburyo bwiza bwo kwigira ku byiza abandi bagezeho kandi udatakaje indangagaciro n’umuco by’igihugu nk’uko u Buyapani bwabikoze.

    Umuyobozi wa JICA, Dr. KITAOKA Shinichi, mu butumwa yanyujije muri mashusho yerekanywe, yavuze ko ubu bufatanye ari imbuto zavuye mu biganiro by’u Rwanda n’u Buyapani, ibihugu bihuje amateka.

    Yagize ati “Imyaka 27 irashize mu Rwanda habaye amahano navuga ko ari isomo rikomeye u Rwanda rwize, tutiyibagije ibyabaye iwacu Hiroshima na Nagasaki. Ibi bikwiye kudufasha gukomeza guteza imbere ubukungu bw’abenegihugu kandi twishyize hamwe, ubwo nasuraga bwa mbere u Rwanda mu 2011 nabonye uburyo u Rwanda rusa neza n’umujyi ufite isuku, binyereka ko hari ikintu cyakozwe.”

    “Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga u Buyapani twarahuye nibwo twaganiriye kuri ubu bufatanye bwa JICA Chair Program, nshimiye Amb. Charles Muligande wagize uruhare mu kugirango ubu bufatanye burusheho kunononsorwa”.

    Hifashishijwe ikoranabuhanga Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Amb. Rwamucyo Ernest, yavuze ko hari byinshi u Rwanda ruzigira muri iyi gahunda y’amasomo azatangwa na JICA.

    Ati “urwego rw’ubukungu rw’u Buyapani rwateye imbere, u Rwanda tuzarwigiraho byinshi harimo uburyo babigezeho. Bizadufasha guhanahana ubumenyi hagati ya za Kaminuza zo mu Buyapani na Kaminuza y’u Rwanda, bateye imbere mu bijyanye n’inganda ndetse n’ikoranabuhanga ibintu dukwiye kwigiraho no kumenya ibanga bakoresheje”.

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, IMAI Masahiro, asanga ibihugu byose bizungukira muri ubu bufatanye kuko hari byinshi ibi bihugu byombi bihuriyeho, yongeraho ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza w’u Buyapani.

    Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Alexandre Lyambabaje asanga ubu bufatanye ari amahirwe akomeye babonye.

    Ati “aya ni amahirwe akomeye, urebye uburyo u Buyapani bwashegeshwe n’intambara ya kabiri y’Isi yose ariko bukabasha kuzahura urwego rw’ubukungu, ibi tuzabasha kubyigiraho uko babigenje kugira ngo natwe tubishyire mu bikorwa, ibyo tuziga bizarenga imbibi za Kaminuza y’u Rwanda bigere no ku bandi banyarwanda”.

    Ubu bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda na JICA bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2021, buba bwarashyizwe ahagaragara mu mwaka 2020 ukwezi kwa Gatatu, ariko buza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, isomo rya mbere biteganyijwe ko rizigishwa tariki ya 30 Kanama 2021, rikazagaruka ku iterambere ry’ubukungu muri Aziya na Afurika, amwe mu masomo akazajya atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’impuguke zo mu Buyapani.

    Abayobozi ku mpande zombi nyuma yo kumurika ku mugaragaro ubufatanye hagati ya Kaminuza y’u Rwanda na JICA

    Dr Charles Muligande yashimwe kuba yaragize uruhare mu kunononsora iyi gahunda y’amasomo azatangwa na JICA

    Ambasaderi Rwamucyo asanga kuba inganda n’ikoranabuhanga byarateye imbere mu Buyapani aribyo kwigiraho

    Ambasaderi w u Buyapani mu Rwanda IMAI Masahiro asanga u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza

    Dr Valentine Uwamariya asanga u Rwanda ruzigira ku ibanga u Buyapani bwakoresheje bugatera imbere budataye umuco wabwo

    JICA na Kaminuza y’u Rwanda batangije ku mugaragaro ubufatanye bwo kwigisha amasomo ajyanye n’ubukungu politike n’uburyo u Buyapani bwateye imbere

    MARUO Shin ahagarariye JICA mu rwanda nawe yari muri uyu muhango

    Prof Alexandre Lyambabaje umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda asanga aya masomo agomba kurenga imbibi za Kaminuza akagera no mu bandi banyarwanda

  • Rwezamenyo: Havumbuwe icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri cyatangiye ku wa Mbere tariki ya 14 kikaba cyarangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri uyu murenge.

    Iyi mibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibonetse nyuma y’aho abatuye muri ako gace bagiye bagaragaza ko hiciwe abantu ariko ntibihabwe agaciro.

    Iki gikorwa cyarangiye hatari habasha kumenyekana umubare nyawo w’imibiri y’abazize jenoside bajugunywe muri iki cyobo bitewe n’uko iyagaragaye yari yarangiritse mu buryo bukomeye.

    Abarokotse Jenoside babwiye IGIHE ko bishimiye ko babonye imibiri y’ababo gusa baboneraho gusaba abafite amakuru y’ahiciwe abatutsi kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

    Umupfasoni Anitha yavuze ko mu 1994 hafi y’umurenge wa Rwezamenyo no kuri Sitasiyo ya Polisi hiciwe abatutsi benshi bitewe n’uko hari bariyeri nyinshi.

    Ati “ Hano Rwezamenyo hari bariyeri nyinshi, ntabwo warengaga iminota ibiri utarenze bariyeri. Hano ku Murenge wa Rwezamenyo na hano kuri burigade hari bariyeri, no kuri uyu muhanda zigiye zikurikiranye ndetse n’aha kuri Union Bar, ubwo rero nta gushidikanya iyo twumvise ko hari imibiri dushira agahinda.”

    Rwego Yusuf, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rwezamenyo we yabwiye IGIHE ko hagaragaye amasasu muri iki cyobo n’imibiri myinshi n’ubwo yirinze gutangaza umubare w’iyabonetse bitewe n’uko iyagaragaye yari yangiritse cyane.

    Yashimangiye ko iyi gahunda izakomereza mu bindi bice by’uyu murenge aho bahawe amakuru y’ahiciwe abatutsi muri Jenoside.

    Muri iki cyobo habonetse imibiri myinshi yajugunywemo abazize jenoside yakorewe Abatutsi

  • Kigali: Polisi yatangiye guhwitura abakoresha umuhanda ku ngamba zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’Igihugu buzamara icyumweru, aho bari kugenzura niba koko abatwaye ibinyabiziga bari kwibuka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo ko imidoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zitagomba kurenza 50%, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

    Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi yavuze ko impamvu zo gutegura ubu bukangurambaga ari ukurushaho gushishikariza abakoresha umuhanda guhagurukira icyorezo cya Covid-19 kuko cyongeye gukaza umurego.

    Ati “Twayitangiye uyu munsi kandi izakomeza. Twashyizemo imbaraga kugira ngo abakoresha umuhanda bongere kwibuka ko ari inshingano zabo gukomeza kubahiriza ibyemezo n’ingamba zafashwe mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.”

    “Tumaze igihe ku mihanda, aho duhagaze tubona ko abantu batabyubahiriza ugasanga abagenzi ntabwo bambaye neza udupfukamunwa, abandi batatwambaye niyo mpamvu twavuze ngo reka dutangize izi nyigisho zijyanirane n’ibihano basanzwe babona noneho turebe ko abantu bose babyubahiriza.”

    ACP Ruyenzi yavuze ko abakoresha umuhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga bakwiye kumva ko ari inshingano zabo kwambara neza agapfukamunwa ndetse no kwibutsa abo batwaye kukambara neza, kuko iyo basanze utwawe atakambaye bibazwa umuyobozi w’ikinyabiziga.

    Ubu bukangurambaga bukorwa abapolisi bahagarika imodoka yaba itwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyangwa iz’abantu ku giti cyabo, moto, bakabaza abashoferi niba bafite umuti wo gukaraba intoki ndetse niba bibuka n’amabwiriza mashya abemerera gutwara abantu muri ibi bihe.

    Abashoferi bibutswa ko aribo bayobozi b’abo batwaye bityo ko bakwiye kubakebura mu gihe babona batangiye kurenga nkana ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Abakoresha umuhanda nabo bagaragaje ko ubu bukangurambaga ari igikorwa cyiza cyagakwiye gushyirwamo imbaraga.

    Mutungirehe Jean de Dieu yagize ati “Ibi ni byiza, biratwereka ko noneho tutari twenyine muri uru rugamba. Dukeneye kubanza guhwiturwa binyuze muri iki gikorwa, urabona ko batari guhita bahana ahubwo bari muri gahunda yo kutwigisha. Ni ibintu twari tusanzwe dukora ariko iyo bongeye kutwibutsa gutya bituma natwe turushaho kubyubahiriza.”

    Umwe mu bakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto, Gatete Didace yavuze ko abona n’abari baradohotse bari kwisubiraho nyuma yo kubona polisi yahagurukiye kwigisha.

    Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, buje nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda cyongeye gukaza umurengo by’umwihariko.

    Abatwaye ibinyabiziga bari kwibutswa ko ari inshingano zabo kubwira abo batwaye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Muri ubu bukangurambaga bari kwibutsa n’abagenzi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    N’abari mu modoka zabo bari kwigishwa

    ACP Teddy Ruyenzi yavuze ko abakoresha umuhanda basa n’abari baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Meya na Gitifu ba Burera bahamagajwe mu rubanza Visi Meya ashinjwamo kunyereza umutungo – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwanzuye ko bakazitaba kuwa 7 Nyakanga 2021 saa mbili za mu gitondo.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera areganwa na bagenzi be bane aribo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera.

    Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Kamena 2021 nyuma yo gusubikwa inshuro zigera kuri ebyiri, urukiko rwasuzumye impamvu zashingiweho n’ubushinjacyaha rubasabira igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu kuri buri muntu n’uko abaregwa bireguye, maze rwanzura ko hagomba guhamagazwa abayobozi bavugwa ko babahaga amabwiriza.

    Abaregwa bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n’itonesha, icyenewabo n’ubucuti bwihariye na Visi Meya Manirafasha.

    Abaregwa bose ubwo baburanaga bahakanye ibyaha bakurikiranyweho ku gutanga isoko rya leta binyuranyije n’amategeko bitanyuze mu ipiganwa. Bavuze ko ibyo bakoze babisabwe n’Akarere ka Burera kubera ko ayo masoko yihutirwaga.

    Mu iburanisha ryabaye kuwa 12 Mata 2021, Visi Meya Manirafasha Jean dela Paix yagaragaje ko nta masoko yatanze ngo kuko byemezwaga n’akanama kayashinzwe, we akabisinya nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa kandi ko nta bubasha yari afite bwo kubyanga.

    Ashinjwa kandi guha Karemire Thierry isoko ryo kubaka isoko rito rya miliyoni 24 n’igice bitanyuze mu ipiganwa, mu gihe ritagombaga kurenza miliyoni 10 Frw.

    Icyo gihe, ubushinjacyaha bwagaragaje ko iryo soko ryatanzwe mu buryo bwihutirwaga kandi Manirafasha yari yarabimenye mbere abihisha bagenzi be bari mu kanama k’amasoko ahubwo ahitamo kuritanga ntawe ubizi.

    Manirafasha yavuze ko ibikorwa byo kubaka isoko byihutishijwe kuko hari abaturage bajyaga guhahira muri Uganda bagahohoterwa, haza gufatwa umwanzuro ko begerezwa ibikorwa remezo byihuse.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo Manirafasha avuga bikwiriye guherekezwa n’inyandiko kuko mu buhamya bwatanzwe n’abari mu kanama k’amasoko bagaragaje ko uregwa yimanye amakuru yose y’iri soko akaritanga ntawe amenyesheje.

    Aha niho Urukiko rwanzuye ko mbere yo guca urubanza burundu rugomba gutumiza Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhagarariwe na Meya ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako uba akuriye itangwa ry’amasoko kugira ngo bagire ibyo basobanuzwa ku watanze ubwo burenga burenganzira.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje

    Urukiko rwategetse ko Meya na Gitifu wa Burera bahamagazwa