Category: Uncategorized

  • Côte d’Ivoire: Laurent Gbagbo yagarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka icumi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Laurent Gbagbo
    Laurent Gbagbo

    Hari hashize amazi makeya Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye rwanzuye ko ibyaha Gbagbo yari akurikiranyweho bitamuhama, bityo ko atagikurikiranwa kuri ibyo byaha abaye umwere. Urukiko rwatangaje umwanzuro wo kugira Gbagabo umwere tariki 31 Werurwe 2021.

    Kugaruka kwa Laurent Gbagbo mu gihugu cye ngo bifatwa nk’inzira igana ku mahoro n’umudendezo muri Côte d’Ivoire. Perezida Alassane Ouattara, uyoboye icyo gihugu muri iki gihe, ngo yemeye ko Gbagbo agaruka mu gihugu mu rwego rwo kugira ngo habeho ubwiyunge.

    Urukiko mpanabyaha rw’i La Haye (ICC), rwemeje ko Gbagbo adahamwa n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inkoko muntu byakozwe muri Côte d’Ivoire hagati y’umwaka wa 2010-2011 mu mvururu zakurikiye amatora zigahitana ubuzima bw’abantu basaga 3.000.

    Ibyo Laurent Gbagbo ubu ufite imyaka 76 y’amavuko ateganya gukora mu gihe kizaza nyuma yo kugaruka mu gihugu cye, byo ntibyatangajwe .


  • Kamonyi- Nyarubaka: Barimo kwiyubakira ibibuga by'imikino irimo n'iyo batari bamenyereye #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu murenge wa Nyarubaka, Akagali ka Nyagishubi baravuga ko bafatanije n'ubuyobozi bwabo barimo gukora ikibuga cy'ahazwi nko mu Rugando, kimaze hafi imyaka 8 kidakoreshwa kubera ibiza byacyangije, bikagisiba. Bari kandi gukora ibindi bibuga bizakinirwaho imikino benshi bamenyereye ko ikinirwa ku nkombe z'ibiyaga ahaba umucanga, ibyo bavuga ko ari agashya bazanye.

    Ni ibikorwa birimo gutunganywa binyuze muri VUP (Vision Umurenge Program), aho ubuyobozi bwatekereje iki gikorwa mu rwego rwo gukangurira abaturage kurinda ubuzima bwabo indwara zitandukanye zitandura, ariko kandi hanagamijwe kuzamura impano z'urubyiruko binyuze mu mikino.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubaka, Mudahemuka Jean Damascene, ati' Tujya gutekereza iki gikorwa twashakaga gufasha abaturage bacu mu kurinda ubuzima bwabo indwara zitandura ndetse no kuzamura impano z'urubyiruko ruhaturiye ndetse n'abazava ahandi bakazatugana baje gukora siporo'.

    Yongeyeho ko ibibuga bishobora kuzaba bituranye n'iki cy'umupira w'amaguru harimo ikibuga kizakinirwaho umukino w'intoki-volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball), ariko kandi ngo baranatekereza ku mupira w'amaguru ukinirwa ku mucanga (Beach Soccer). Avuga kandi ko ubusanzwe iyi mikino akenshi usanga ikinirwa ahantu hari ibiyaga ndetse n'inyanja ariko ngo aka niko gashya bazanye I Nyarubaka,

    Yagize ati' Nibyo dufite igitekerezo cyagutse ku buryo aha haba igicumbi cy'imikino kuko nubwo ikibuga kizakinirwaho umupira w'amaguru cyamaze kuzura, dutegereje ko ubwatsi buhura ariko hiyongeraho inzira y'abakora amasiganwa (Athletisme) ibindi bibuga birimo ibyamaboko bikomatanije harimo volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) ndetse n'umupira w'amaguru ukinirwa ku mucanga kuko umucanga ntabwo tuwukura kure ni aha hafi mu mugezi wegereye aha'.

    Akomeza ati' Murabizi ko ubusanzwe iyi mikino isanzwe iba hafi y'ahari ibiyaga cyangwa inyanja, ariko natwe twasanze ibiba hariya bakoresha nk'umucanga tuwufite bityo biduha intege zo kubikora, bityo aka ni agashya twegereje abaturage bacu kugirango n'ishoramari ryaguke muri iki gice cyegeranye n'akarere duhana imbibe ka Muhanga, uzabona yaza kuhakinira azajya amanuka si kure'.

    Ntirandekura Marcel umuturage uturiye hafi aha, avuga ko hashize igihe hadakinirwa ariko ko higeze gukinirwa ikibuga kitararengerwa n'isuri cyera hakibaho ibyahoze ari komini. Yishimira ko ibi bibuga bigiye kuzura ariko kandi agasaba ko hagezwa ibikorwa remezo birimo amazi, amashanyarazi ndetse n'umuhanda.

    Yagize ati' Turashimira Leta yacu idutekerereza ikaduha ibyiza bitubereye. Hashize igihe hano hadakoreshwa kubera ko hari harasibamye kubera ibiza byigeze kubaho, ariko urabona ko hameze neza cyane hatunganyijwe. Cyera higeze kujya hakinira amakomini yaragize Perefegitura ya Gitarama, ukabona hashyushye cyane. Ubwo bahashyize ibi bibuga nibagerageze banahazane amazi n'amashanyarazi ndetse bakore n'umuhanda kuko warapfuye cyane'.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee avuga ko bashimira abatanze ibitekerezo kugirango ibi bigerweho, nk'ubuyobozi akavuga ko bashimira ubuyobozi bw'uyu murenge kuko bwatekereje ku baturage n'abandi bahaturiye bose bazahakinira. Ashimangira ko nk'ubuyobozi bw'Akarere bazareba icyakorwa cyose mu bushobozi bahabwa kugira ngo bazagure ibikorwa, ariko kandi hanashyirwe ibyo bikorwa remezo.

    Yagize ati' Turashimira abantu bose batekereje ko abaturage bakwiye kongera guhabwa ikibuga cyo gukiniraho. Uyu murenge uzaba isibaniro ry'abafite impano zo gukina ariko natwe nk'ubuyobozi tuzakomeza kubunganira kugirango iki gikorwa kizasozwe ibyifuzwa byose bihari haba amazi, amashanyarazi ndetse n'uyu muhanda, n'iteme tuzareba niba bizakorwa mu bice ariko bihaboneke abantu bakine kandi intego zabo zigerweho'.

    Bitegenyijwe ko iki kibuga kizaba gifite ahantu hakwicarwa n'abantu bareba umupira ariko bakavuga ko habonetse abaterankunga bitababuza kongeraho ibikorwaremezo kugirango hajye hakoreshwa n'abafite impano mu mikino itegenyijwe irimo Basketball, Beach Volleyball, Beach Soccer, umupira w'amaguru ndetse hakaba hategenyijwe n'inzira zikoreshwa basiganwa ku maguru(Athletisme).

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-nyarubaka-barimo-kwiyubakira-ibibuga-byimikino-irimo-niyo-batari-bamenyereye/

  • Rusizi : Abubatse ishuri ntibahembwe baramukiye ku Murenge bishyuza ngo barashonje #rwanda #RwOT

    Aba baturage bubatse ibyumba by’amashuri by’ishuri ribanza rya Rubenga I riherereye mu Mugugudu wa Rubenga I, Akagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe, kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021 ni bwo bazindukiye ku Biro by’Umurenge kwishyuza amafaranga bakoreye.

    Abaturage bifuza ko bahembwa amafaranga bakoreye kugira ngo bishyure amadeni bagiye bafata bizeye ko bazishyura na bo bahembwe, kuri bo ngo bahindutse ba bihemu ku babahaye ayo madeni.

    Intero yabo igira iti 'Nibatwishyure amafaranga twakoreye, turababaye turashonje.'

    Hari umwe muri bo ugira ati 'Duhembwa mu minsi icumi, ufata amadeni kuri butiki wizeje umuntu ngo uzayamuha mu munsi 10, ikarangira ari makumyabiri, mirongo utarishyura nyirayo aba yaratangiye kunguka.'

    Abaturage bakomeza bavuga ko bafite impungenge ko batazabona ubwishyu bw’umusanzu w’ibwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante), ku bandi ngo ntibazabona amafaranga yo kwishyura amafaranga amashuri asaba abanyeshuri.

    Ubuyobozi bw’umurenge bavuga ko amafaranga yari yateganyijwe mu bwubatsi yarangiye, ariko bukamara impungenge abaturage ko hari ikigiye gukorwa ku bufatanye n’Akarere ka Rusizi, ku buryo mu Cyumweru gitaha 'bitarenze ku wa Mbere bazishyurwa amafaranga yabo.'

    Niyibizi Jean de Dieu ni umuyobozi w’Umurenge wa Gihundwe, yagize ati 'Amafaranga twari dufite yararangiye, arangira imirimo ikomomeje, twabigaragaje mu nama zitandukanye ku rwego rw’Akarere batugaragarije ko amafaranga ari gushakwa, tugiye kureba ko ayo mafaranga aho yava mu akoreshwa izindi gahunda tube tuyigurije abaturage babashe kuba bakwishyurwa, ntabwo birenga ku wa Mbere batarayabona.'

    Ibi byumba by’amashuri abanza byubatse mu buryo bwa etaje ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi byatangiye kubakwa muri Nyakanga 2020 muri gahunda yo kugabanya urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri ndetse no kugabanya ubucucike mu mashuri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Abubatse-ishuri-ntibahembwe-baramukiye-ku-Murenge-bishyuza-ngo-barashonje

  • Abagabye ibitero i Rusizi basabiwe ibihano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitwa Bizimana Cassien, Matakamba Jean Berchmas na Shabani Emmanuel bo basabiwe ibihano ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021 kubera uruhare bakekwaho ku byaha by’iterabwoba.

    Kuri uyu wa Gatanu hari hatahiwe bagenzi babo bafatanyije mu gukora ibi byaha ari bo Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Nikuzwe Simeon na Ntabanganyimana Joseph.

    Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko Ntibiramira Innocent yemeye ibyaha byose aregwa uko ari bine ndetse abisabira imbabazi haba mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha, mu rukiko aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ndetse no mu rukiko yisobanura ku byaha aregwa.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko, gushingira ku bisobanuro bwatanze maze rukemeza ko Ntibiramira Innocent ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho kandi ko ukwemera ibyaha kwe gufite ishingiro, bityo agabanyirizwa ibihano.

    Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye Ntibiramira Innocent igifungo cy’imyaka 20 aho kuba iyari iteganyijwe ku gihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera aricyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

    Kuri Byukusenge Jean Claude uregwa ibyaha bine, wireguye yemera ibyaha avuga ko yabitewe n’ubujiji n’ubukene, ubushinjacyaha busanga yaremeye ibikorwa ariko ahakana ibyaha bityo bitafatwa nko kwemera ibyaha kuzuye.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko ukwemera ibyaha kwe kutahabwa agaciro bityo ntazagabanyirizwe ibihano.

    Bwamusabiye gihano ntarengwa cyo hejuru giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera aricyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

    Nikuzwe Simeon murumuna wa Shabani Emmanuel nawe uregwa muri uru rubanza, uregwa icyaha kimwe aricyo cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, yireguye yemera icyaha ariko akavuga ko nta bushake bwo kugikora yagize.

    Ubushinjacyaha nawe busanga ubwiregure bwo butahabwa agaciro nk’uwemeye icyaha kuko yahakanye uruhare rwe mu kugikora aho yavuze yakuye gerenade muri Congo, indi akayihabwa na Matakamba Jean Berchmas akizibika iwe ariko ntazitangire amakuru ahubwo zigafatirwa iwe hashize ukwezi azibitse.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko ahamwa n’icyaha cy’iterabwoba agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.

    Bwasabye kandi ko bwashingira ku bisobanuro byatanzwe n’ubushinjacyaha ntagabanyirizwe ibihano.

    Kuri Ntabanganyimana Joseph wari usanzwe ari umushoferi muri Congo, yireguye ku cyaha kimwe aregwa aragihakana ndetse avuga ko n’inyandiko yakoreye mu bugenzacyaha atayemera kuko atazi gusoma no kwandika.

    Gusa ubushinjacyaha bwagaragaje ko n’ubwo ahakana inyandiko yakoze bidakwiye guhabwa agaciro kuko hari inyandiko zindi yakoreye mu bushinjacyaha ndetse no mu rukiko aburana ifunga n’ifungurwa, yemeye ko yafashije Bugingo Justin kugura ubwato ndetse anamufasha kubona aho buparika hategereye ibirindiro by’ingabo.

    Ikindi ni uko ngo yemeye ko yanahawe igihembo cy’amadolari y’Amelika 100 nyuma y’uko abarwanyi bamaze kwambuka bagana mu Rwanda.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ukwiregura kwe kutahabwa agaciro kuko yagiye ahunga ibyaha bityo ibyo yavuze bitafatwa nk’ukuri ahubwo ibyo yavugiye mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko aburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Ntabanganyimana Joseph ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba agakatirwa igifungo cy’imyaka 20.

  • Umukunzi wa Kimenyi Yves, Miss Muyango ari hafi kubyara #rwanda #RwOT

    Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto 2019(Miss Photogenic 2019) akaba umukunzi w’umunyezamu Kimenyi Yves, aritegura kwibaruka imfura ye n’uyu munyezamu wa Kiyovu Sports.

    Mu mpeshyi ya 2019 nibwo urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye, kuva icyo kugeza n’uyu munsi bagiye bagaruka mu nkuru mu bitangazamakuru bitandakanye bitewe n’uburyo badahwema kugaragarizanya urukundo.

    Nyuma yo kumwambika impeta ya Fiancailles muri Gashyantare uyu mwaka, amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bitegura kwibaruka kwibaruka imfura yabo mu minsi iri imbere kuko n’inda ari nkuru.

    Nyuma y’uko Kimenyi amwambitse impeta ya Fiancailles tariki ya 28 Gashyantare 2021, amakuru yavugaga ko aba bombi barimo no gutegura ubukwe ariko shampiyona ihita isubukurwa Kimenyi Yves ahita ajya mu kazi butabaye(ari mu mwiherero n’ikipe ye ya Kiyovu Sports).

    Amakuru aturuka ku bantu bari hafi ya Kimenyi Yves, ni uko ubwo shampiyona izaba isojwe mu cyumweru gitaha tariki ya 23 Kamena, ikintu cya mbere uyu munyezamu azahita ashyira imbere ari ubukwe bwe n’umukunzi we aho bivugwa ko byinshi byamaze no gutunganywa.

    Kimenyi Yves na Muyango baritegura kwibaruka imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukunzi-wa-kimenyi-yves-miss-muyango-ari-hafi-kubyara

  • Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire. #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwamaze gutangaza ko umutoza Kayiranga Jean Baptiste agiye gutoza iyi kipe mu gihe cy'imikino ibiri isigaye kugirango ngo uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021 urangire.

    Ibyo guha imirimo uyu mutoza Kayiranga bije nyuma yaho uwari umutoza mukuru wayo Guy Bukasa asezeye iyi kipe nyuma yo gutsindwa n'ikipe ya APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa gatanu wo guhatanira igikombe cya shampiyona.

    Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports binyuze kuri twitter, bemeje ko Kayiranga agiye gutoza ikipe yambara umweru n'ubururu by'agateganyo mu mikino ibiri isigaye.

    Mu butumwa banyujije kuri twitter buragira buti 'Kayiranga Jean Baptiste yagizwe umuyobozi mushya w'agateganyo wa Rayon Sports nyuma y'uko Guy Bukasa yeguye ku wa gatatu, mu mikino ibiri ya shampiyona isigaye izatozwa na Kayiranga'.

    Kayiranga Babptitse agiye gutoza iyi kipe yakiniye ndetse kandi yanayitoje ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2004, uyu mutoza kandi yanatoje amakipe arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Mukura VS, Pépinière FC, Amavubi makuru, Amavubi mato (U-20), Amavubi y'Abagore na Alliance Sports Club yo muri Tanzania.

    The post Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kayiranga-baptiste-yahawe-gutoza-rayon-sports-mu-mikino-ibiri-isigaye-ngo-shampiyona-ya-2020-2021-irangire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayiranga-baptiste-yahawe-gutoza-rayon-sports-mu-mikino-ibiri-isigaye-ngo-shampiyona-ya-2020-2021-irangire

  • Perezida Kagame yihanganishije Abaturage ba Zambia kubera urupfu rwa Kenneth Kaunda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame aha yaganiraga na Kenneth Kaunda muri 2017
    Perezida Kagame aha yaganiraga na Kenneth Kaunda muri 2017

    Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Kenneth Kaunda n’abaturage ba Zambia muri rusange.

    Yavuze ko uwo mukambwe watabarutse azibukirwa ku ruhare rukomeye yagize mu kubohora Afurika.

    Ati “Imiyoborere ye n’uburyo yashyigikiraga ubwigenge n’iterambere ry’umugabane wa Afurika bizahora mu mitima ya benshi bariho n’abazabaho mu bihe bizaza”.

    Kenneth Kaunda witabye Imana afite imyaka 97 y’amavuko afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka aho yavurirwaga umusonga nk’uko byatangajwe n’umuhungu we witwa Kambarage, ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021.


  • Kayiranga J. Baptiste wakiniye Rayon akanayitoza yagizwe umutoza mukuru w’agateganyo #rwanda #RwOT

    Kayiranga Jean Baptiste uzwi cyane muri ruhago yo mu Rwanda, asanzwe ari umuyobozi wa Tekinike muri iyi kipe ya Rayon Sports agiye gutoza iyi kipe mu mikino isigaye ya Shampiyona nyuma y’uko ikuye amaso ku gikombe ndetse no gusohokera igihugu bikaba byaranze.

    Itangazo rya Rayon Sports yanyujije kuri Twitter, rigira riti 'Kayiranga Jean Baptiste yagizwe Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports nyuma y’iyegura rya Guy Bukasa ku wa Gatatu.'

    Kayiranga azatora Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ya Shampiyona nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Mucyeba wayo ari we APR FC yayitsinze igitego kimwe mu minota ya nyuma.

    Ubwo uyu mukino warangiraga, Gay Bukasa wanze no kuvugana n’Itangazamakuru yahise asezera mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo bwavuze ko amasezerano y’uyu mutoza yari atarangira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Kayiranga-J-Baptiste-wakiniye-Rayon-akanayitoza-yagizwe-umutoza-mukuru-w-agateganyo

  • Mugabo Gabriel watawe muri yombi akirangiza umukino i Golgotha, yarekuwe #rwanda #RwOT

    Mugabo Gariel ukina mu mutima w’ubwugarizi muri Sunrise FC nyuma y’icyumweru afunzwe akurikiranyweho gukoresha umugore imibonanompuzabitsina ku gahato yamaze kurekurwa.

    Tariki ya 10 Kamena 2021, Sunrise kuri Golgotha Stadium(Nyagatare Stadium) yari yakiriye Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona mu cyiciro cy’amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Amakipe yombi yanganyije 1-1.

    Nyuma y’uyu mukino Mugabo Gabriel yakinnye, yahise atabwa muri yombi na polisi ndetse n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB).

    Icyo gihe umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye ISIMBI ko uyu mukinnyi icyaha akurikiranyweho ari ugukoresha ku gahato umugore w’imyaka 27.

    ati”icyaha akurikiranyweho ni ugukoresha ku gahato imibonanompuzabitsinda umugore w’imyaka 27. Icyaha yagikoze tariki ya 12 Gikurasi agikorera mu karere ka Nyagatare akaba ari naho yafatiwe.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo ISIMBI yamenye amakuru ko uyu mukinnyi yarekuwe, umuvugizi wa RIB akaba yabwiye ISIMBI ko bari baramaze gukora dosiye yamaze kugera mu Bushinjacyaha ari bwo bwatanga andi makuru.

    Ubwo ISIMBI yegeragezaga kuvugana n’umuvugizi w’ubushinjacyaha ntabwo byakunze kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Gusa umufasha w’uyu mukinnyi yemereye ISIMBI ko umugabo we yarekuwe ubu ari mu rugo.

    Mugabo Gabriel yarekuwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugabo-gabriel-watawe-muri-yombi-akirangiza-umukino-i-golgotha-yarekuwe

  • BK na Virtual Pay mu bufatanye bwo korohereza abacuruzi kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibigo biteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga biratumiwe muri BK kugira ngo byagure urubuga rw
    Ibigo biteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga biratumiwe muri BK kugira ngo byagure urubuga rw’abacuruzi bakorana na byo

    Ubu bufatanye buzaca mu buryo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga Banki ya Kigali itanga, busanzwe bukoreshwa n’abantu bishyura ibintu bitandukanye mu Rwanda birimo ibiryo, imiti, serivisi za Leta nk’Irembo ndetse n’ibindi.

    Kuba BK yatangiye gukorana na Virtual Pay ikorera mu bihugu bitandukanye ni amahirwe akomeye ku bacuruzi bifuza gukoresha iri koranabuhanga kuko bizabafasha kugeza ibicuruzwa byabo mu bihugu byinshi ku Isi hifashishijwe murandasi kandi bakagira uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard.

    Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kwishyurana muri Banki ya Kigali, Caleb S. Gakunju yavuze ko BK yishimiye ubufatanye na Virtual Pay International, ikigo kitari gisanzwe gikorera mu Rwanda, avuga ko ubu bufatanye buzafasha abacuruzi basanzwe bafite ibicuruzwa kuri murandasi cyangwa abifuza kubishyiraho kubona uko bishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.

    Yongeyeho ati “Abantu bifuza gutanga iyi serivisi kugira ngo igere ku bacuruzi benshi, abacuruzi batandukanye cyangwa se ba rwiyemezamirimo bakorera kuri murandasi bifuza iyi serivisi, bashobora kutugana cyangwa se bagaca kuri Virtual Pay International ikabaha iyi serivisi.”

    Abashobora gukoresha iyi serivisi ni abanyamahoteli, abatanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo, abacuruzi, abafite ibigo by’amashuri, imishinga igitangiye gukora, cyangwa iciriritse, abacuruza Made In Rwanda, ibigo bya Leta, abafite za ‘depot’ n’abandi benshi.

    Banki ya Kigali yamaze impungenge abacuruzi bashobora kugira kuri banki abakiliya babo bakoresha, ibabwira ko umukiliya wese ufite ikarita ya Visa cyangwa Mastercard ya banki iyo ari yo yose azajya abasha kwishyura yifashishije ubu buryo.

    Banki ya BK ikomeje kugirana ubufatanye n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo no kubaha serivisi zinoze, ikaba inakangura abifuza ubufatanye mu gutanga serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabunga bazwi nka “Payment Service Providers” kuyigana kugira ngo ikomeze kugera ku bacuruzi bayifuza.