Muri Nigeria habaye ubukwe maze abaherwe bari babwitabiriye baza gukora agashya aho bazanye amabandari y'amadolari maze bayanyanyagiza aho ubukwe bwari bwabereye bakajya bayakandagira.
Muri Nigeria habaye ubukwe maze abaherwe bari babwitabiriye baza gukora agashya aho bazanye amabandari y'amadolari maze bayanyanyagiza aho ubukwe bwari bwabereye bakajya bayakandagira.
Nyuma y’uko umukino w’umunsi wa 5 wagombaga guhuza AS Muhanga na Etincelles mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka usubitswe kubera ko akarere ka Rubavu kari muri Guma mu Rugo, FERWAFA ivuga ko imikino yo muri iki cyiciro yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kugira ngo hagakinwa uyu mukino w’ikirarane hanamenyekanye uko Etincelles izakina imikino yayo.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane, AS Muhanga yagombaga gukina na Etincelles, ukabera i Rubavu, umukino waje gusubikwa aho bangiwe n’akarere bitewe n’uko aka karere kari muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Coronavirus.
Jules Karangwa akaba umuvugizi wungirije wa FERWAFA yari yavuze ko bifuza ko iyi shampiyona yazarangirira rimwe bityo ko imikino yari iteganyijwe mur izi mpera z’iki cyumweru muri iki cyiciro ishobora gusubikwa hagakinwa uyu mukino w’ikirarane ariko bizaturuka ku gisubizo cy’ababishinzwe.
Yagize ati'birumvikana hari amabwiriza twari dusanganywe ya FERWAFA hari n’amabwiriza yashyize akarere ka Rubavu muri Guma mu Rugo, nibyo twari turimo tuvugana n’inzego zibishinzwe ngo turebe ko byibuze iyi mikino 2 yari isigaye twayisoza, twasabye inzego zibishinzwe ko amakipe y’i Rubavu gukinira i Rubavu abe yabyemererwa gusohoka mu karere.'
'Turifuza ko uyu munsi wa 6 wari ugiye gukinwa mu mpera z’iki cyumweru wakwigizwa imbere, uyu mukino w’ikirarane ukabanza ukavamo, iyi mikino isigaye birasaba ko igendera hamwe hatabayeho ngo zimwe zijye imbere izindi zisigare, turamutse tubonye ubwo burenganzira natangiye mvuga ko amakipe yakwemererwa kujya gukinira ahandi no kwakirira muri Rubavu, turahita tumenyesha amakipe bireba izo mpinduka nto.'
FERWAFA ikaba yasohoye ibaruwa yasinyweho n’umunyamabana Uwayezu Francois Regis ivuga ko iyi mikino yasubitswe.
Iragira iti'Dushingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo ku wa 16 Kamena 2021 ajyanye no gukumira icyorezo cya coronavirus aho akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu karere. Mu rwego rw’imigendekere myiza ya Primus National League 2021, turabamenyesha ko imikino y’umunsi wa 6 wa shampiyona ku makipe yavuzwe haruguru isubitswe.'
'Igihe iza iyo mikino izasubukurirwa tuzabibagezaho mu gihe cya vuba. Gusubika iyi mikino bizadufasha kumenya uburyo imikino y’ikipe ya Etincelles FC izakinwamo.'
Kugeza ubu muri iki cyiciro Musanze FC ifite amanota 12 ni nayo ya mbere, Kiyovu Sports ifite 10, Gorilla 7, Sunrise FC, Etincelles na Gasogi United zifite 6, Mukura VS 5 na AS Muhanga ifite ubusa.
Source : http://isimbi.rw/siporo/shampiyona-y-amakipe-ahatanira-kutamanuka-yasubitswe
Umukino Rayon Sports yagombaga gusuramo Rutsiro FC mu cyiciro cy’amakipe ahataniye igikombe, wasubitswe bitewe n’uko akarere ka Rubavu uyu mukino wagombaga kuzaberamo kashyizwe muri Guma mu Karere kubera icyorezo cya Coronavirus.
Tariki ya 16 Kamena, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus.
Aka karere kakaba karimo Stade Ubworoherane ikoreshwa n’amakipe 3 yo mu cyiciro cya mbere(Marines FC, Etincelles FC na Rutsiro).
Uku gushyira aka karere muri Guma mu Karere, byatumye n’umukino wo mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka wagomba guhuza Etincelles na AS Muhana ejo hashize usubikwa, FERWAFA ikaba yanamaze gutangaza ko iyi shampiyona ibaye isubitswe kugeza hamenyekanye uko Etincelles izakira imikino yayo.
Umukino w’umunsi wa 6 wagombaga kuzahuza ejo Rutsiro na Rayon Sports i Rubavu, nawo yasubitswe.
FERWAFA ikaba yasabye aya makipe yose yakirira i Rubavu ko bitarenze ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba agomba kuba yamaze kwerekana ibibuga azakiriraho imikino asigaje bitari muri Rubavu.
Etincelles FC yari isigaje kwakira AS Muhanga na Musanze FC, Rutsiro FC yari isigaje kwakira Rayon Sports ni mu gihe Marines FC yari isigaje kwakira Bugesera FC.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-na-rutsiro-fc-wasubitswe
Umukobwa witwa Alice yatanze ubuhamya bw'ukuntu yabyaye akiri muto ku myaka 15 y'amavuko avuga byinshi yaciyemo ndetse anagira inama abakobwa bagenzi be. Ni mu kiganiro Alice yagiranye na ISIMBI TV.
Alice yatangiye avuga ukuntu yatewe inda n'umusore bakundaniye mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko yakundanye n'umusore bigaga ku bigo byegeranye gusa baturanye iwabo. Mu biruhuko, umusore yamusabye ko yaza kumusura maze nawe aremera. Mu kugera iwabo, yasanze umusore ari wenyine nuko baza kuryamana ari naho yahise amuterera inda.
Alice yavuze ko atigeze amenya ko yasamye ndetse yakomeje amasomo ye uko bisanzwe ndetse n'ibiruhuko birangiye ajya kwiga nkuko bisanzwe. Inda yarinze ubwo igeza ku mezi 5 Alice ataramenya ko atwite.
Mama wa Alice wakundaga gusenga cyane yaje guhanurirwa ko umukobwa we atwite. Nk'uko undi mubyeyi wese yagira impungenge akimara kumva iyi nkuru, Mama wa Alice nawe ntiyagohetse yihutiye guhamagara ku ishuri aho umwana we yiga ndetse avugana na Alice gusa Alice aramuhakanira. Ku nshuro ya kabiri, Mama wa Alice yongeye guhamagara nibwo Alice yamwemereye ko atwite.
Mu buzima butari bumworoheye, Alice yaje gutaha kuko inda yari imaze kuba nkuru cyane ndetse yegereje igihe cyo kubyara. Kuko yatinyaga iwabo, Alice ntiyahise ataha yabanje kuza kwa Bene wabo i Kigali gusa nyuma aza gutaha.
Igihe cyo kubyara cyarageze, Alice abyara abana babiri b'impanga. Mu buzima butari bworoshye, Alice yabashije kurera abana be ndetse akabifashwamo n'Imana ndetse na Mama we. Alice yavuze ko umusore wamuteye inda nta bufasha yigeze amuha ndetse kuri ubu yibereye muri Uganda aho yavuze ko yanashatse umugore.
Alice yavuze ko yahombye byinshi nyuma yo kubyara dore ko yanabyaye akiri muto akaba agira inama abakobwa bagenzi be by'umwihariko abari mu mashuri yisumbuye kwirinda gukundana cyane dore ko iriya myaka ishukana ikaba ndetse yanatuma umuntu agwa mu byaha nk'ibyo yaguyemo bikanamuviramo kubyara akiri muto.
Source : https://yegob.rw/nabyaye-impanga-ku-myaka-16-umusore-yanteye-inda-dukina-ubuhamya-bwa-alice/
Umunyarwenya witwa Danizzo yahishuye uburyo abanyamakuru ba Siporo batereta. Ni mu butumwa yacishije mu mashusho y'urwenya (comedy video).
Nkuko amashusho uyu musore yashyize hanze abigaragaza, uyu musore yerekanye uko abanyamakuru ba siporo batereta akoresheje imvugo yo kogeza umukino (match) ikunzwe gukoreshwa na benshi mu banyamakuru ba Siporo.
Mugabo Gariel wari umaze icyumweru afunzwe, yafatiwe ku stade ya Nyagatare ku wa 10 Kamena 2021 ubwo umukino wahuzaga ikipe ye ya Sunrise FC yakinaga na Gasogi United wari uhumuje.
Uyu mukinnyi yafunguwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021 mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko rwari rwamaze gutanga dosiye mu Bushinjacyaha.
Umukino ukirangira Mugabo Gabriel yahise atabwa muri yombi na Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Icyo gihe Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko uyu mukinnyi icyaha akurikiranyweho ari icyo Gukoresha umugore w’undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Yagize ati 'Icyaha akurikiranyweho ni ugukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsinda umugore w’imyaka 27. Icyaha yagikoze tariki ya 12 Gikurasi agikorera mu Karere ka Nyagatare akaba ari naho yafatiwe.'
Mu butumwa ikipe ye ya Sunrise FC yanyujije kuri Twitter, yagize iti 'Buri gihe ukuri kuratsinda ! Urakaza neza Gaby.'
UKWEZI.RW
Ni ibiganiro byari byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James; Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi; Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubucuruzi muri Zimbabwe, ZimTrade, Allan Majuru.
Ni inama kandi yitabiriwe n’abarenga 200 barimo kandi n’abandi bayobozi bafite mu nshingano ubucuruzi n’ishoramari ku mpande zombi, ba rwiyemezamirimo n’abahagarariye urwego rw’abikorera mu Rwanda na Zimbabwe.
Zimbabwe ni igihugu kiri muri Afurika y’Amajyepfo gifite ubuso bwa 390,757 km2. Mu Burengerazuba bw’iki gihugu hari Botswana, Uburasirazuba hari Mozambique, mu Majyepfo hari Afurika y’Epfo, Amajyepfo ashyira Uburengerazuba hari Namibia mu gihe mu Majyaruguru hari Zambia.
Ibarura ryo mu 2012, rigaragaza ko iki gihugu cyari gifite abaturage barenga miliyoni 13,1, mu gihe ubwiyongere bw’abaturage bwari kuri 2,3% muri icyo gihe. Muri iki gihugu urwego rw’uburezi rwateye imbere kuko nibura abazi gusoma no kwandika ni 94,7%.
Ubukerarugendo buri mu bigira uruhare runini mu musaruro mbumbe w’igihugu aho bugira 12%, ubuhinzi bugira uruhare rungana na 11%, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 9%, mu gihe serivisi zigira uruhare rwa 16%.
Zimbabwe ni Umunyamuryango wa SADAC, COMESA ndetse na ACP.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko ibihugu by’u Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye kuri ubu byombi bikaba biri gufatanya mu kubaka umubano ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari.
Akamanzi yabwiye bagenzi be bo muri Zimbabwe ko bashobora gushora imari mu Rwanda mu nzego zirimo ubucuruzi n’ubuhinzi.
Ati “Inzego ziza ku isonga mu mahirwe y’ishoramari dufite ni ingufu, ubuhinzi, ubucuruzi, kwakira abantu n’amahoteli, serivisi z’imari n’izindi.”
Akamanzi yashimangiye ko iterambere ry’ubukungu ryiyongereye cyane mu 2019 aho ryageze ku 9,4% mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyubika ibyari bimaze kugerwaho, haba mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.
Yakomeje agira ati “U Rwanda rukomeje guharanira kwigaragaza nk’igihugu gihanga udushya. Ni yo mpamvu tukibasha kureshya ishoramari rikomeye nk’uruganda rwa Volkswagen ruteranyiriza imodoka mu Rwanda ndetse n’Ikigo cya Zipline gikomeje gukwiza amaraso mu gihugu cyifashishije indege nto zitagira abapilote (Drones)”
Akamanzi yakomeje avuga ko ku bijyanye n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bukungu, imibare yerekana ko ubuhahirane bukiri hasi cyane ku buryo nta wanyurwa n’uko ihagaze ubu.
Mu 2019, Zimbabwe yohereje ibicuruzwa bya miliyoni 3 z’amadolari ya Amerika mu gihe ibicuruzwa u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu byari bifite agaciro k’ibihumbi 152 by’amadolari ya Amerika gusa.
Ashimangira ko ubufatanye mu guteza imbere ubuhahirane ari ngombwa, ati “Ntekereza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi busa n’ubudahari kuko buri hasi cyane ku bihugu biziranye ndetse byifuza kubaka umubano urambye mu by’ubukungu.”
U Rwanda rwagaragarije aba bashoramari bo muri Zimbabwe ko kugeza ubu urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare rungana na 24% ku musaruro mbumbe, inganda zikagira 18% naho serivisi zikagira uruhare rungana na 49% ku musaruro mbumbe.
Kuri ubu u Rwanda ni Umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo ya Afurika (COMESA), ndetse kiba ari igihugu gifitanye umubano mwiza na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Kuba Zimbabwe yakorana ubucuruzi cyangwa igashora imari mu Rwanda ni amahirwe adasanzwe yo kuba ibikorwa byo muri icyo gihugu biri ku isoko rya EAC rifite abaturage basaga miliyoni 117, ukongeraho n’abo muri RDC, igihugu nacyo kitegura kwakirwa mu muryango w’ibihugu byo mu karere.
Umuyobozi Mukuru wa ZimTrade, Allah Majuru yavuze ko ibi biganiro ari amahirwe adasanzwe ndetse mu kwezi gutaha ibigo bisanga 100 byo muri Zimbabwe bizaza mu Rwanda mu nama izahuza ibihugu byombi.
Ati “ZimTrade izazana ibigo 100 mu Rwanda, mu nama ku ishoramari n’ubucuruzi kandi tuzubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, itsinda rizaza mu Rwanda rizaba riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Frederick Shava.”
Yakomeje agira ati “Twizera ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ari ingenzi kandi iyi nama ku ishoramari izagira uruhare runini mu gufungura amahirwe y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.”
Biteganyijwe ko hagati ya tariki 28 na 30 Nyakanga 2o21, aribwo iyi nama y’ishoramari ihuza abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Zimbabwe. Ni inama izabera i Kigali mu gihe hazaba hari no kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga.
Abikorera bashyizwe igorora
Muri ibi biganiro byahuje impande zombi, Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Charity Manyeruke, yasabye abashoramari bo mu bihugu byombi kudacikanwa n’aya mahirwe ashingiye ku mategeko ahuza ibihugu byombi n’ubushake bwa Politiki.
Yavuze ko ingano idahagije y’ubucuruzi bwakorwaga hagati y’ibihugu by’ibivandimwe ikwiye gukubwa inshuro nyinshi kuko nta nzitizi zihari zatuma bidashoboka.
Ku rundi ruhande, abikorera bagaragaje inyota yo kubyaza umusaruro aya mahirwe bashyirweho n’ibihugu byombi.
Nk’ikigo cya Pan African Logistics, gikora iby’ubwikorezi bwo ku butaka, mu mazi, mu ndege no kukemyekanisha ibicuruzwa, cyagaragaje ko kuba Zimbabwe yegeranye na Afurika y’Epfo ari amahirwe ku bicuruzwa byaba iby’abanyarwanda, ibyo mu Karere ndetse n’ahandi.
Umuyobozi wa Pan African Logistics, Nyarwaya Shyaka Michael yagize ati “Ni amahirwe ku mpande zombi, kuko nkatwe twiteguye kujya dufasha mu kuzana ibyo bicuruzwa cyangwa ibyo mu Rwanda bizakenera kujya muri kiriya gihugu.”
Yakomeje agira ati “Nk’ubu ni amahirwe ku kuba ibicuruzwa byacu biri muri kontineri byajya biva muri Zimbabwe kuko yegereye Afurika y’Epfo, bikava muri Afurika y’Epfo biza Dar es Salaam, bikahava bigera i Kigali. Ntabwo twari dufite umurongo w’uburyo ibintu bishobora kuza.”
Zimbabwe nk’igihugu kinini, gifite ubutaka bunini, kikagira amabuye y’agaciro arimo zahabu na Diamant ndetse gikora ibikorwa by’ubuhinzi mu buryo bwateye imbere, ku buryo nk’umusaruro w’ingano, ibigori n’ibindi bishobora kuva muri icyo gihugu biza gucuruzwa mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikomeye mu by’itumanaho cya AB Communications ari nacyo gifite ibitangazamakuru bya Business Times, ZiFM Stereo, 98.4 FM Midlands na Hevoi FM, Benson Mwebwe, yavuze ko inama nk’izi ari amahirwe adasanzwe ku bacuruzi n’abashoramari muri rusange aho bagiye gutangira kureba uko bayabyaza umusaruro.
Ati “Aya agiye kuba amahirwe adasanzwe kuri twe turi mu bucuruzi kandi tuzakomeza kureba uburyo twatangira kuyabyaza umusaruro.”
U Rwanda na Zimbabwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye yagiye asinywa mu bihe bitandukanye harimo ayo muri Werurwe uyu mwaka ashyiraho Komisiyo ihuriweho ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse bikaba biteganyijwe ko mu nama izabera i Kigali hazasinywa andi masezerano.
Kenneth Kaunda yitabye Imana afite imyaka 97 azize indwara z’ubuhumekero mu bitaro bya gisirikare biherereye mu murwa mukuru Lusaka ku wa 17 Kamena 2021.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame, yihanganishije umuryango we ndetse n’abaturage ba Zambia ku bw’urupfu rw’intwari nka Kaunda waharaniye ubwigenge bw’abanya-Zambia na Afurika muri rusange.
Yagize ati “Nihanganishije umuryango wa Perezida Kenneth Kaunda n’abaturage ba Zambia. Uruhare yagize mu kubohora Afurika ntiruzigera rwibagirana. Ubuyobozi bwe kuri uyu mugabane ndetse n’umurage asize wo guharanira agaciro n’iterambere bya Afurika bizahora bizirikanwa.”
My heartfelt condolences to the family of President Kenneth Kaunda and the people of Zambia. His commitment to Africa’s liberation will never be forgotten. His leadership on the continent and legacy of Pan-Africanism will live on for generations to come.
— Paul Kagame (@PaulKagame) June 18, 2021
Kenneth Kaunda bakundaga kwita KK yabaye impirimbanyi ikomeye y’agaciro n’ubwigenge bwa Afurika, aho yari ashyigikiye cyane ibikorwa byo kurwanya irondaruhu ryabereye muri Afurika y’Epfo (apartheid), ashyigikira ishyaka riharanira ubwigenge muri Mozambique ndetse no muri Zimbabwe.
Mu myaka ye ya nyuma yo kuva ku butegetsi, yashyize imbaraga mu gukangurira abantu kwirinda no kurwanya Agakoko gatera SIDA nyuma y’uko umwe mu bahangu be imuhitanye.
Mu 2002 yabwiye Reuters ati “Twarwanyije ubukoloni. N’ubu dushobora gukoresha imbaraga twakoresheje icyo gihe mu kurwanya SIDA kuko igiye kutumaraho abantu muri Afurika.”
Muri Kamena 2017 ubwo Perezida Kagame yasuraga Zambia, yahuye na Kaunda ndetse bagirana ibiganiro.
Mu bihembo byo kurwanya ruswa byiswe ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’ byatangiwe i Kigali mu Ukuboza 2019, Kaunda yahawe igihembo nyamukuru nk’uwagize uruhare mu kurwanya ruswa mu gihugu cye.
Kenneth Kaunda yavutse 28 Mata mu 1924, asize abana bane, umugore we batandukanye mu 2012.
Yanditse ibitabo umunani, harimo ikitwa ‘Letter to My Children’ [Ibaruwa igenewe abana banjye], ‘Zambia will be Free’ [Zambia izabohoka] n’ibindi. Igitabo cya nyuma yanditse cyitwa ‘The Political Philosophy of President Kenneth D. Kaunda of Zambia’, yacyanditse mu 1986.
Ubwo Perezida Kagame yahuraga na Kenneth Kaunda mu 2017
Abakozi baraye mu biro by’Akarere bukabakeraho, ni abagize Komite nyobozi, Abayobozi b’amashami ndetse n’abakozi bose bafite mu nshingano kubazwa no kunoza imihigo.
Bamwe muri aba bayobozi b’amashami n’abakozi batangaje ko iki gikorwa cyo gukosora imihigo 94 cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena kigeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Umwe yagize ati 'Ntabwo Ubuyobozi bwigeze bwita ku bagore bonsa kuko uwakosoje imihigo wese yaraye mu biro by’Akarere.'
Aba bakozi b’Akarere bavuga kandi ko kurwana n’igikorwa cyo kwesa imihigo batabigaya, ariko bakavuga ko gukosora imyandikire byagombye kuba byarakozwe iminsi 2 mbere y’uko itariki ntarengwa yo kuyohereza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe I barurishamibare igera, kuko basaga nk’abari gutanguranwa na yo.
Bavuze kandi ko kuyikosora bitarangiye kuko n’abaraye mu biro iri joro, batahawe ikiruhuko ku manywa ngo babashe gusinzira cyangwa ngo bagere mu ngo kureba uko abana, abagore cyangwa abagabo babo baramutse.
Cyakora bakavuga ko byageze saa kenda (03h00 a.m), Komite nyobozi yakosoraga igataha.
Undi mukozi ati 'Igikorwa cy’imihigo kirasanzwe ntabwo cyari gutuma turara mu biro by’Akarere kubera ko gukosora ntibyagombaga gufata amasaha 24/24â² abantu bataruhuka.'
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yabwiye avuga ko nta kibazo biteye kuko umukozi wa Leta akora amasaha ashaka.
Cyakora uyu Muyobozi yirinze kugira byinshi avuga kuri iki gikorwa cy’abaraye mu biro by’Akarere, mu magambo make avuga ko nta kibazo abibonamo.
Abatashye kare kandi bataha mu tundi Turere bavuga ko batashye saa kenda (03h00 a.m) bagera mu ngo zabo bukeye. Abandi bakomerejeho bakora akazi batageze mu rugo.
Gusa hari abakeka ko Akarere ka Ruhango kifuza kubona umwanya wa mbere mu mihigo, kuko ngo imbaraga no gutota abakozi birimo gushyirwamo byerekana ko bashaka uwo mwanya ku ngufu.
UKWEZI.RW
Uyu Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan (ku mpamvu zizwi na nyir'ubwite n'abamukoresha), arakataje mu gukwiza impuha agamije guhindanya isura y'Igihugu, n'iy'inzego z'umutekano by'umwihariko. Ubu noneho igihuha gishyushye arimo gukwirakwiza ngo ni uko abapolisi biriwe ku rugo rwe'bamushakisha ku ngufu bahasiga n'amapingu', nkaho ari ikitabashwa!
Icya mbere, ntiyavuze impamvu abamushatse'ku ngufu', bataramufata aho yaba aturamye hose. Aramutse yabarushije imbaraga nabyo nta cyamubuza kubyidoga, dore ko we na bagenzi be bumva bahagarikiwe n'ingwe nka Human Rights Watch, Human Rights n' izindi mpirimbanyi z'uburenganzira bw'abanyabyaha.
Icya kabiri, ayo mapingu avuga basize iwe bagirango azayiyambike, cyangwa ni umutako bari bamusigiye?Ahubwo barebe neza niba ayo mapingu atari ayo agatsiko ka Cyuma kateguye mu mugambi wo kwitirira ibikorwa bibi inzego z'umutekano.
Icya gatatu, niba Police igushatse, ukaba uzi ko ntacyo wikeka, kuki utayitaba, ahubwo ugahitamo guteza ubwega ubeshya, nk'aho Police ari abagizi ba nabi?
Ikigaragara, iki ni ikindi 'gitendo' cy'ubushotoranyi no gushimisha abamutuma guteza imidugararo mu Gihugu. Uyu mugabo amaze iminsi yanduranya ariko inzego z'umutekano zikamugendera buhoro zizeye ko azikosora. Yari aherutse kuvuza induru abinyujije muri ISHEMA TV, abeshya ngo hari umuntu ngo warigishijwe, kandi azi neza ko uwo muntu yibereye i Nyagatare, dore ko haje no kumvikana amajwi avugana n'uyu Cyuma Hassan.
Cyuma Hassan kandi ahimba inkuru avuga ko 'atabariza abaturage', nk'aho arusha Leta kubakunda no kumenya ibiri mu nyungu rusange. Byaragaragaye ko aba agamije gusa kubangisha ubuyobozi, no gukurura icyuka kibi mu Gihugu. Ibi abisangiye n'abafatanyabikorwa be mu gusenya, aribo Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, Idamange Yvonne, Aimable Karasira n'imizindaro yabo nka Agnès Uwimana, William Ntwari n'abandi biyemeje gusenya.
Buri gihe iyo abaturage batabaje Leta ngo izi nyangabirama zibiryozwe, ntizibura abo zikoma nka Tom Ndahiro, Rushyashya News, Ingabire Immaculée n'abandi bahagurukiye gutamaza abagizi ba nabi. Ibi ariko ntibizakoma mu nkokora Abanyarwanda bafite ubushake bwo kwamagana ikibi, kandi urugamba biyemeje bazarutsinda, kuko ukuri buri gihe ariko gutsinda.
Abantu bazi neza imibereho ya Cyuma Hassan bahishuye ko ari mu kazi ahemberwa, akaba yakira amafaranga ava imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, nk'uko byagaragaye kwa Aimable Karasira, utarashobora kugaragaza aho yavanye amamiliyoni yasanganywe.
Ikindi abasesenguzi bavuga, ni uko uyu Cyuma Hassan yaba ashaka uko azajya kwidederezwa mu mahanga, akaba ategura uko azasaba ubuhungiro agaragaza ko yajujubijwe mu Rwanda!
N'ikimenyimenyi, iyo ahurutuye igihuha, yihutira kumenyesha abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ukagirango bashinzwe umutekano w'Abanyarwanda.
Ibyo yaba arimo byose, RIB na Police ni inzego zifite inshingano zo kubungabunga umudendezo wa rubanda. Cyuma Hassan n'abamukoresha rero ntibakwiye kwigira kagarara no kwishyira hejuru y'amategeko. Igihugu kidahana cyorora abanyamahano nka Cyuma Hassan n'abo basangiye imigambi mibi.
The post Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z'umutekano. appeared first on RUSHYASHYA.