Category: Uncategorized

  • Spiro imaze gufungura sitasiyo enye zishobora gushyira amashanyanyarazi muri batiri 2000 ku munsi – #rwanda #RwOT

    Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo muri Spiro Rwanda, Rubanda Felix, yavuze ko impamvu bashyize imbaraga mu kongera sitasiyo nini zishyira umuriro muri batiri, ari uko abazikoresha biyongereye ku buryo bugaragara.

    Ati 'Habayeho ubwiyongere bunini cyane ku bakoresha moto z'amashanyarazi zacu rero ugasanga umurongo uba ari munini ndetse ibikorwa byo gushyiramo bigatinda cyane. Ni yo mpamvu twahisemo kuzana izifite ubushobozi bwo hejuru mu kwakira abantu benshi icyarimwe.'

    Iyi sitasiyo yari isanzwe ifite ubushobozi bwo gushyiramo umuriro muri batiri 36 icyarimwe, ubwo ni ukuvuga ko moto zashyirwagamo umuriro ku munsi zabaga ziri hagati ya 100 na 120.

    Gusa iyafunguwe yo ifite ubushobozi bwo gushyiramo umuriro muri batiri zirenga 900 icyarimwe, bivuze ko moto zirenga 2000 zizajya zifashwa gushyirirwamo umuriro ku munsi.

    Uzabakiriho Damascène, usanzwe utwara moto ya Spiro yavuze ko yishimiye kuba uru ruganda ruri gushyiraho sitasiyo nini zibafasha gushyiramo umuriro mu gihe gito kubera ko bajyaga bahura n'ikibazo cyo gutegereza igihe kinini.

    Ati 'Bimwe mu bihombo twahuraga na byo ni ibiterwa n'umwanya munini byatwaraga mu guhindura batiri birimo n'uko abakiliya twabaga dutwaye bajyaga baducika.'

    Yakomeje avuga ko rimwe na rimwe hari igihe bajyaga bategereza igihe kingana n'amasha abiri ariko ubu byamutwaye igihe kitarenze iminota itanu.

    Ubusanzwe sitasiyo nto zari zisanzwe zikoresha umuriro w'amashanyarazi ugenwa na Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, zikawusangira n'abaturage bigatuma hagenwa ikigero cy'umuriro ntarengwa ugomba gukoreshwa, ibyatinzaga igikorwa cyo gushyira umuriro muri batiri.

    Mu gukemura icyo kibazo, Spiro Rwanda yashyizeho ibikoresho byayo bwite bigena umuriro w'amashanyarazi wose wakenerwa, bikaba ari na wo mwihariko sitasiyo nshya zifite.

    Muri rusange sitasiyo nini zimaze gufungurwa ahantu hane harimo Kimironko, Gikondo, Nyamirambo no mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sonatube.

    Bimwe mu bice bindi bizashyirwamo izi sitasiyo nini ni Kanombe, ku Kinamba, Batsinda, Zindiro, Kabuga, Ruyenzi n'ahandi hatandukanye.

    Sitasiyo nshya Spiro yatangije ifite ubushobozi bwo gushyira amashanyarazi muri batiri 900 ku munsi

    Abamotari bari kuvuga ko izi ‘mega stations’ ziri kubafasha gukora neza akazi kabo kubera ko badategereza igihe kinini cyane

    Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo muri Spiro Rwanda, Rubanda Felix yavuze ko bagiye kongera ‘mega stations’ mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-imaze-gufungura-sitasiyo-enye-zishobora-gushyira-amashanyanyarazi-muri

  • Argentine yageze kuri finale y’Igikombe cy’Isi itsinze u Bwongereza #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu ya Argentine yerekeje ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego 2-1 mu mukino wa 1/2 wabereye muri sitade ya Atlanta, muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu mukino watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga, arangwa n’imbaraga nyinshi ndetse n’amakosa menshi, ariko igice cya mbere kirangira nta ruhande na rumwe rubashije kurema uburyo bufatika bwo gutsinda.

    Mu gice cya kabiri, Argentine yagerageje gusatira inshuro nyinshi, ariko amahirwe yabonye ntiyayabyaza umusaruro.

    Ku munota wa 59, Anthony Gordon yafunguye amazamu ku ruhande rw’u Bwongereza, atsinda igitego cye cya mbere mu mateka ye mu Gikombe cy’Isi, ibintu byahaye icyizere abakunzi b’iyi kipe.

    Nyuma y’icyo gitego, umunyezamu Jordan Pickford yakomeje kwitwara neza, akuramo imipira myinshi yashoboraga kuvamo ibitego. Byasaga n’aho u Bwongereza bugiye kugera ku mukino wa nyuma, ariko Argentine ntiyacitse intege.

    Ku munota wa 86, Enzo Fernández yatsinze igitego cyo kwishyura nyuma yo kohereza umupira ukomeye utabashije kugerwaho na Pickford. Icyo gitego cyazamuye icyizere cy’abakinnyi ba Argentine ndetse n’abafana babo.

    Mu minota y’inyongera, Lionel Messi w’imyaka 39 yongeye kugaragaza ubuhanga bwe atanga umupira mwiza wavuyemo igitego cya Lautaro Martínez, wahise atsindisha umutwe, Argentine ibona intsinzi y’ibitego 2-1.

    Messi yongeye kugira uruhare rukomeye muri iri rushanwa, akomeza gufasha bagenzi be nk’uko yabikoze mu mikino yabanje.

    Argentine, ifite intego yo kwisubiza igikombe giheruka yegukanye , izahura na Espagne ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, uzabera i New Jersey.

    Argentine yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi

    U Bwongereza bwatashye

    Source : http://isimbi.rw/argentine-yageze-kuri-finale-y-igikombe-cy-isi-itsinze-u-bwongereza.html

  • Umubare ’30’ ufite igisobanuro gikomeye ku gitaramo cya Patmos Choir, ibyo kwigana Ambassadors #rwanda #RwOT

    Korali Patmos yo mu Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa 7, yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 bamaze iyo Korali ivutse aho umubare ’30’ ufite igisobanuro gikomeye muri iki gitaramo.

    Ni igitaramo cyiswe 'Timeless Praise – 30 Years Anniversary Concert', kizaba ari umwanya wo gushimira Imana ku myaka 30 imaze iyifasha mu murimo wo kuramya no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kizaba ku wa 15 Kanama 2026 muri Kigali Convention Centre (KCC), imiryango izafungurwa saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM).

    Aimable Niyonzima umwe mu bayobozi b’iyi Korali, yavuze ko umubare 30 ufite igisobanuro gikomeye muri iki gitaramo aho bazaba bizihiza imyaka 30 kandi bakazaririmba ari 30, indirimbo 30.

    Ati “Tumaze imyaka 30, tuzaririmba indirimbo 30, kandi tuziririmba turi 30. Uwo ni wo mwihariko twifuje kuzaba dufite muri iki gitaramo.”

    Banakuyeho urujijo rwo kuba bariganye Ambassadors of Christ Choir nayo irimo itegura nayo igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 kizaba tariki ya 30 Kanama 2026, aho bavuze ko ari abavandimwe.

    Perezida w’iyi Korali, Vincent Ngirikiringo yagize ati “Turi abavandimwe, muri twe hari abaguze amatike y’igitaramo cyabo kandi n’abo hari abayaguze bazitabira icyacu. Nta kibazo dufitanye, barizihiza imyaka 30 natwe niyo twizihiza. Nta kibazo gihari nta n’ikizabaho.”

    Umwe mu mwihariko iyi Korali ifite ni uko mu rugendo rwayo rumaze imyaka 30, yakomeje kubakira ku nkingi z’abayitangije, bamwe muri bo bakaba bagikomeje kugira uruhare mu iterambere ryayo nka Edouard Barema, Chantal, Gaju Gashugi n’abandi.

    Korali Patmos ikaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Mfite Ibyishimo,' 'Mfite Ibyishimo,' 'Isi Irashaje,' 'Ur’Uwera' ndetse na 'Ihumure'.

    Abifuza kuzitabira iki gitaramo bashyiriweho ibyiciro bitatu by’amatike. Itike ya Standard igura 25,000 Frw, iya Premium igura 100,000 Frw ndetse n’iya 15000 Frw y’abana.

    Amatike akaba aboneka hakoreshejwe kode ya *55022*103# cyangwa ku rubuga rwa www.patmoschoir.com.

    Korali Patmos igiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30

    Source : http://isimbi.rw/umubare-30-ufite-igisobanuro-gikomeye-ku-gitaramo-cya-patmos-choir-ibyo-kwigana.html

  • Ibintu bitatu Minisitiri wa Siporo yavuze barimo gukoraho ngo Amavubi akomere #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko niba hari ikintu kibaraje ishinga ari ukubona ikipe y’igihugu Amavubi ikomeye yitabira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Mu ntego bihaye ni uko igomba kuzitabira Igikombe cya Afurika gitaha, ni igikombe iherukamo 2004.

    Yabigarutseho ejo hashize ku wa Kabiri ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, barebera hamwe uko umwaka w’imikino wagenze, ibyagezweho ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa.

    Agaruka ku ikipe y’igihugu Amavubi (abagabo mu mupira w’amaguru), yavuze ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo yitware neza.

    Nelly Mukazayire yavuze ko byibuze hasabwa ibintu bitatu ari nabyo birimo gukorwaho muri iyi minsi.

    Ati “Icya mbere uba ugomba kubaka ubushobozi bw’ikipe y’igihugu. Ugomba kuba ufite umutoza mwiza, ufite n’ikipe nziza.”

    Yavuze ko icya kabiri ari abakinnyi, ndetse ubu hahinduwe uburyo hubakwamo ubushobozi bwabo.

    Ati “Icya kabiri ni abakinnyi. Iyo urebye muri FIFA Series twahinduye uburyo twubakamo ubushobozi bw’abakinnyi bacu, byagaragaje izindi mpano z’abanyarwanda, tuzakomeza muri uwo mujyo kandi muzabibona mu kipe yacu.”

    Icya nyuma ni ugufasha abo bakinnyi kubona imyiteguro ihagije no gukina amarushanwa menshi.

    Ati “Icya gatatu ni ukubaha amahirwe yo guhangana, ntabwo bazigera na rimwe babura amahirwe yo kwitoza, gukina imikino ya gicuti cyangwa amarushanwa kuko nibwo buryo bwiza bwo kububaka.”

    Yavuze ko ibindi ari inyongera ziza zunganira ibyo bintu bitatu yavuze.

    Yavuze ko kandi nta cyumweru kijya gicaho Minisiteri ya Siporo ya FERWAFA badakoze inama ngo barebe ibyo biyemeje gukora aho bigeze, ni ibintu bakorana n’umutoza.

    Minisitiri wa Siporo kandi yakomeje no ku bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bataraza gukinira u Rwanda, aho yavuze ko bisaba igihe.

    Ati “Tujya tunakira amazina namwe muduha tugasanga bamwe biteguye kuza, abandi ntabwo biteguye. Mujya muvuga ngo kuki kanaka mutamuzanye, ni urugendo, nshuti zanjye kugira ngo kanaka azaze hari inzira bisaba ziba zigomba gukurikizwa.”

    Yijeje Abanyarwanda ko hari abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakuriye cyangwa bavukiye hanze bari mu biganiro kandi bazaza bagatanga umusaruro.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kugira umubare munini w’abakinnyi bemeye gukinira u Rwanda bavukiye hanze, bakahakurira ndetse bakaba ari ho bakina nka Hakim Sahabo, Kavita Phanuel, Joy-Lance Mickles, Joy-Slayd Mickles, Leroy-Jacques Mickles, Samuel Gueulette, Kwizera Jojea n’abandi benshi.

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko barimo gukora ibishoboka byose ngo hubakwe ikipe y’igihugu Amavubi ikomeye

    Source : http://isimbi.rw/ibintu-bitatu-minisitiri-wa-siporo-yavuze-barimo-gukoraho-ngo-amavubi-akomere.html

  • Minisiteri ya Siporo n'iy'Urubyiruko zabonye abanyamabanga bahoraho bashya – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026.

    Ngabo Brave Olivier wahawe inshingano muri Minisiteri ya Siporo yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

    Ni inshingano yari yahawe mu 2024. Icyo gihe yari avuye mu mwanya w'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko.

    Ngabo yasimbuye Candy Basomingera wari wagiye muri izi nshingano zo muri Nyakanga 2025, asimbuye Uwayezu Jean François Regis. Basomingera yageze muri Minisiteri ya Siporo avuye ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB). Ni umwanya yagiyeho muri Werurwe 2023.

    Ngabo yasimbuwe na Ishungure Parfait nk'Umunyambanga Uhoraho muri Ministeri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

    Ngabo ni na we washinze Your Well-Being Centre, umuryango wita ku bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubuzima bwiza bwo mu mutwe no ku mubiri.

    Ngabo afite Impamyabumenyi y'Ikirenga mu miyoborere (Doctorate in Management Studies: DMS) yakuye muri Kazian School of Management mu Buhinde ndetse n'impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na n'iyamamazabikorwa yakuye muri Rome Business School mu Butaliyani.

    Afite uburambe bw'imyaka isaga 18 mu mirimo y'ubuyobozi mu nzego zitandukanye, zirimo itumanaho yakoreye muri MTN Rwanda, Airtel Rwanda na Korea Telecom Rwanda Networks, amabanki nka Banki ya Kigali mu bwingingizi nka Old Mutual Insurance ndetse n'imiryango itari iya Leta nka IBUKA Rwanda.

    Muri izi nshingano, yakunze gukora nk'umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa n'umuyobozi ushinzwe gahunda z'ibyo bigo.

    Ishungure wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, yakoraga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane y'u Rwanda kuva muri Nzeri 2019 kugeza ubu.

    Muri Minaffet yari Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe Uburasirazuba bwo Hagati na Pasifika kuva mu Ugushyingo 2025 – kugeza ubu

    Kuva muri Gicurasi 2021 – Ugushyingo 2025 yagarariye u Rwanda mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

    Yabaye Umukozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by'Umuryango w'Abibumbye n'Imiryango Mpuzamahanga kuva muri Gicurasi 2021 – Ugushyingo 2025 naho kuva muri Nzeri 2019-Mata 2021 aba Umukozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa bya Afurika y'Amajyaruguru.

    Ishungure yakoreye Agence Universitaire de la Francophonie (AUF) nk'Umuyobozi ushinzwe Imishinga n'Itumanaho mu Karere ka Afurika y'Amajyaruguru (Maroc, Tunisia na Algeria) kuva muri Gicurasi 2017 kugeza muri Kanama 2019, aba i Rabat muri Maroc.

    Yakoreye Ikigo gitanga ubujyanama cya DSID GROUP nk'umuyobozi ushinzwe imishinga n'umuhanga mu by'itumanaho kuva muri Gicurasi 2013 kugeza muri Mata 2017 aba i Rabat muri Maroc.

    Yakoreye Huawei Technologies Morocco nk'umuhanga mu by'ikoranabuhanga kuva muri Mutarama kugeza Ukuboza 2012 aba i Rabat muri Maroc.

    Ishungure yaranaminuje, kuko afite impamyabumenyi mpuzamahanga mu buyobozi yabonye mu 2024 muri Institut National du Service Public iba i Strasbourg mu Bufaransa.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri mu bya politiki yabonye mu 2024 ayikuye muri muri Université Paris 1 Panthéon-Sorbonne y'i Paris mu Bufaransa.

    Hari indi mpamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri y'ibijyanye n'amategeko mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu yabonye mu 2021 ayikuye muri Nantes University yo mu Bufaransa.

    Afite kandi impamyabumenyi mu Itumanaho (Diplôme d'Ingénieur d'État en Télécommunications) yabonye mu 2012 ayikuye muri Institut National des Postes et Télécommunications y'i Rabat muri Maroc.

    Yize amasomo ajyanye n'Ibinyabuzima, Ubutabire n'Ikilatini kuva mu 2000-2006 asoreje mu Iseminari Nto ya Nkumba (Saint Jean) mu Karere ka Burera.

    Ngabo Brave Olivier (ibumoso) yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, naho Ishungure Parfait (iburyo) agirwa Umunyambanga Uhoraho muri Ministeri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-ya-siporo-n-iy-urubyiruko-zabonye-abanyamabanga-bahoraho-bashya

  • U Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika bivugisha ukuri ku myenda bifite – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo igaragaza ko gukorera mu mucyo no gukorana neza n'abashoramari ari ingenzi ku bihugu bishaka kubona inguzanyo zihendutse, ishoramari no guteza imbere ubufatanye mu by'ubukungu.

    IIF yashyize u Rwanda ku rutonde rw'ibihugu bisuzumwa mu 2026. Kuri iyi nshuro hasuzumwe ibihugu 57 biri mu nzira y'amajyambere n'ibihugu bikiri kuzamuka mu bukungu.

    U Rwanda rwabonye amanota 43,4 kuri 50 mu bijyanye n'imikoranire n'abashoramari rushyirwa mu bihugu bifite uburyo bwiza bwo gukorana n'abashoramari no gutanga amakuru yizewe yerekeye ubukungu bw'igihugu n'inguzanyo.

    Raporo ivuga ko uruhare rw'u Rwanda muri iri suzuma kimwe n'ibihugu nka Ukraine na Vietnam, rugaragaza uburyo kwitabira gahunda zo gusuzuma Ibijyanye no gukorera mu mucyo bishobora gufasha ibihugu kunoza imikorere yabyo, kuzuza ibisabwa n'abatanga inguzanyo no gukomeza kubona amahirwe ku masoko mpuzamahanga y'imari.

    IIF ivuga ko itumanaho rinoze rifasha abashoramari gusobanukirwa neza amahirwe y'ishoramari n'imbogamizi biri mu gihugu.

    U Rwanda kandi rwitwaye neza mu gutangaza amakuru ajyanye n'ibidukikije, imibereho myiza n'imiyoborere, aho rwagize amanota 3,9 kuri 4 mu bijyanye no gukorera mu mucyo kuri izi ngingo. Muri iki cyiciro u Rwanda ruri ku rwego rumwe n'ibihugu nka Turikiya, Indonesia, Misiri na Uzbekistan.

    Iri suzuma rireba uburyo ibihugu bitangaza amakuru ku igenamigambi ry'iterambere rirambye, imihigo ijyanye n'imihindagurikire y'ikirere ndetse n'andi makuru afitiye akamaro abashoramari bashaka gushora imari mu gihe kirekire.

    Iyi raporo yasohotse mu gihe ibihugu biri mu nzira y'amajyambere bihanganye no kubona inguzanyo n'inkunga mpuzamahanga zo gushora mu nzego zirimo ibikorwaremezo, ingufu zisubira, ikoranabuhanga n'ubuvuzi.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa aherutse kubwira itangazamakuru ko inguzanyo igihugu gifite hafi 90% ari izihendutse ku buryo zizishyurwa mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto cyane.

    Yashimangiye ko inguzanyo nyinshi u Rwanda rufite zishyurwa ku nyungu ya 0%, inyungu ya 0,2%, iza 1% ndetse ari zo igihugu cyibandaho iyo kigiye gufata inguzanyo.

    Ati 'Amafaranga iyo uyafashe ku kiguzi cyo hasi cyane ukayashora neza…kutayafata ni byo byaba amakosa kurusha uko tuyafata. Ni byo bidufasha gutera imbere. Ahubwo ibihugu byinshi biba byifuza kubona amafaranga nk'uko tuyabona ariko bikagorana kubera imicungire y'ubukungu. Twebwe navuga ko ari amahirwe dufite ariko ni amahirwe tuba twakoreye. Tuba twagerageje gucunga ubukungu neza bigatuma tugira icyizere nk'uko mwabivuze tukabona amafaranga ahendutse meza kandi tukayashora neza, tukabona iterambere ku buryo nta mpungenge dufite ko hazaba ikibazo cyo kwishyura ayo mafaranga.'

    IIF igaragaza ko ibihugu bifite uburyo buhamye bwo gukorana n'abashoramari bigira amahirwe menshi yo kubaka icyizere ku isoko mpuzamahanga.

    Ingengo y'Imari y'u Rwanda ya 2026/27 ingana na miliyari 7.796,2 Frw, harimo inkunga z'amahanga zingana na 7%, inguzanyo z'imbere mu gihugu zingana na 3,4% mu gihe inguzanyo zo hanze y'Igihugu zingana na 25,3% by'ingengo y'imari yose.

    Mu gihembwe cya mbere cya 2026 ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku rugero rwa 10%. Kuva mu gihembwe cya mbere cya 2025, hahanzwe imirimo ibihumbi 240.

    Amakuru yizewe u Rwanda rutanga ku bukungu bwarwo atuma abashoramari mvamahanga biyongera

    Ubukungu bw’u Rwanda butera imbere ku muvuduko uri hejuru ugereranyije n’ibihugu byinshi bya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-bihugu-bya-mbere-muri-afurika-bitanga-amakuru-yizewe-ku-nguzanyo-n

  • Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we amukubise ikibando mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, mu Mudugudu w'Akabare mu Kagari k'Akabare mu Murenge wa Musha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha, Karahamuheto Claudios, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yishe umugore we mu rukerera amukubise ikibando mu mutwe nyuma yo kugirana ubushyamirane.

    Ati 'Ni umugabo wishe umugore we, kubera amakimbirane asanzwe yo mu rugo. Ubu ibindi byose biracyari mu iperereza. Twamufashe arimo gutoroka ari hafi y'ikiyaga cya Muhazi agiye kugenda. Yishe uwo mugore rero amukubise ikibando mu mutwe.''

    Gitifu Karahamuheto yavuze ko ubutumwa baha abaturage ari ukwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko ashobora kubasenyera, akica bamwe ndetse agafungisha n'abandi. Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku miryango iba itabanye neza kugira ngo ubuyobozi bukumire hakiri kare.

    Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Musha mu gihe inzego z'umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyo uyu muryango wapfaga cyanagejeje ku kwicana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-arakekwaho-kwica-umugore-we-amukubise-ikibando-mu-mutwe

  • Abana 16 bo mu igororero rya Nyagatare batangiye ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Ibizamini babitangiye ku wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, aho bari mu bana barenga ibihumbi 258 batangiye ibizamini bya Leta mu gihugu hose.

    Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE bose hamwe ari 16 barimo 10 barangije icyiciro rusange ndetse na batandatu barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye.

    Ati ' Abana bacu baratsinda neza rwose kuko dukurikije abababanjirije baratsinda cyane. Impamvu yo gutsinda neza ni uko biga mu buryo bwiza, baryama neza, bakarya neza, batwarwa kuri site y'ibizamini ku gihe, bahabwa ibitabo bibafasha kwiga, bakigishwa n'abarimu barimo abashinzwe igorora, abandi ari abagororwa bafunzwe ari abarimu. Muri rusange basanzwe batsinda kandi neza.''

    Sengabo yavuze ko ababyeyi bakwiriye kwita ku bana babo bakabarinda kujya mu Igororero. Yavuze ko ari igisebo kuba umwana wawe yajyanwa kugororwa kubera kutamwitaho ariko ko uwagize ibyago akagerayo ahabwa serivisi zigenewe abana zituma adasubira gukora icyaha.

    Ati 'Ikindi turabuza abantu kwishora mu byaha, ababyeyi nibarinde abana babo kuko akenshi twabonye inkomoko y'ibyaha ari uko babanza kuba mayibobo, bakaburana n'ababyeyi, bagata imiryango yabo bikabaviramo gukora ibyaha.''

    Mu ntangiriro za Nyakanga2026, abana 11 babarizwa mu Igororero ry'abana rya Nyagatare bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, aho ubuyobozi buvuga ko nabo bubitezeho kuzatsinda neza.

    Igororero ry'abana rya Nyagatare ribarizwamo abana barenga 630 barimo abakobwa 19. Aba bana bigishwa amashuri asanzwe ndetse n'imyuga. Iyo aba bana babashije gutsinda neza ibizamini bya Leta hari abahabwa imbabazi n'Umukuru w'Igihugu bakajya gukomereza amasomo hanze y'Igororero.

    Abana bigira mu igororero rya Nyagatare batangiye ibizamini bya Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-16-bo-mu-igororero-rya-nyagatare-batangiye-ibizamini-bya-leta

  • Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 11,8 Frw mu minsi itanu – #rwanda #RwOT

    Umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi woherejwe mu mahanga wari toni 9.101, bigizwe n'ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo ndetse n'ibindi bicuruzwa bitandukanye birimo n'ibikomoka ku matungo.

    Mu bicuruzwa byoherejwe hanze, ibindi bicuruzwa bitandukanye n'ibikomoka ku matungo ni byo byinjije amafaranga menshi, aho byinjije miliyari 5,8 Frw muri icyo cyumweru.

    Byakurikiwe n'icyayi cyinjije miliyari 2,4 Frw mu gihe ikawa yinjije miliyarii 1,7 Frw. Imboga zinjije miliyari 1,29 Frw naho imbuto zinjije miliyoni 492,1 Frw. Ni mu gihe indabo zinjije miliyoni 32,5 Frw muri icyo gihe.

    Ibi bihingwa byagurishijwe mu Bushinwa , u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bufaransa, Nigeria n'ibindi bihugu bya Afurika.

    Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 11 Frw mu minsi itanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-arenga-miliyari-11-8-frw-mu

  • Hatangiye Ibizamini bya Leta bya 2025/2026, byitabiriwe n’abakandida barenga ibihumbi 258

    Hatangiye Ibizamini bya Leta bya 2025/2026, byitabiriwe n’abakandida barenga ibihumbi 258

    Uyu munsi mu Rwanda hatangiye Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, byitabiriwe n’abakandida 258,255 bo hirya no hino mu gihugu.

    Muri aba bakandida, 149,533 ni abanyeshuri bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level), mu gihe 108,722 ari abo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level), bitegura gusoza amasomo yabo mbere yo gukomereza muri kaminuza cyangwa kwinjira ku isoko ry’umurimo.

    Gutangira ibi bizamini ni intambwe ikomeye ku banyeshuri bamaze imyaka myinshi bitegura iki cyiciro, aho benshi baba bafite intego yo kubona amanota meza azabafasha gukomeza amashuri makuru cyangwa gukurikira imyuga bifuza.

    Mu gihugu hose, ibigo byateguriwemo ibizamini byafunguye imiryango hakiri kare kugira ngo abakandida babashe kugera ku gihe, mu gihe inzego z’uburezi n’iz’umutekano zakomeje gukurikirana uko ibizamini bitangira kugira ngo bigende neza kandi mu mucyo.

    Abanyeshuri basabwe gukomeza kurangwa n’ituze, kwigirira icyizere no kubahiriza amabwiriza yose agenga ikorwa ry’ibizamini, birimo kugera ku gihe, kwirinda ibikoresho bitemewe no gukorera ibizamini mu bwisanzure no mu kuri.

    Ababyeyi na bo bakomeje gusabwa gukomeza gutera inkunga abana babo muri iki gihe cy’ibizamini, babafasha kugira ituze no kwitegura neza buri munsi, birinda ikintu cyose cyabakurangaza.

    Ibizamini bya Leta ni kimwe mu byiciro by’ingenzi mu burezi bw’u Rwanda, kuko bigena intambwe ikurikiraho mu rugendo rw’uburezi rw’abanyeshuri benshi.

    Minisiteri y’Uburezi n’inzego zibishinzwe zifurije abakandida bose gutsinda neza no gukora ibizamini mu mutuzo, mu mucyo no mu bwisanzure.

    Abakandida n’imiryango yabo bafite icyizere ko umusaruro w’imyiteguro bakoze mu mwaka ushize uzagaragarira mu musaruro bazabona nyuma y’ibi bizamini.