Category: Uncategorized

  • Ba Ofisiye muri Polisi basabwe gufata iya mbere mu guhangana n’ibihungabanya umutekano muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ubwo yasozaga ibyo biganiro ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kamena barimo ba Ofisiye bakuru mu nzego z’umutekano biga muri iri shuri, abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’amategeko (ILPD) riherereye mu Karere ka Nyanza, baturuka mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, ku nsanganyamatsiko yo “Guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye umugabane wa Afurika.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo by’umutekano muke kuri uyu mugabane bituruka ku ihindagurika ry’ibihe kubera iterambere mu ikoranabuhanga, iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, indwara z’ibyorezo n’ibindi bitandukanye.

    Yagaragaje ko guhangana n’ibyo bibazo bisaba ko abantu babigiraho ubumenyI bityo ko ibiganiro byari bimaze iminsi bibera muri iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda hari icyo bizafasha ababyitabiriye.

    Ati “Ndahamya ko ba Ofisiye bakuru murimo kwiga muri iri shuri mwakurikiye ibi biganiro ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu, ibi biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera muzabikuramo uburyo bwo kubasha gukemura ibibazo by’umutekano ibihugu byacu bikunze guhura na byo bityo bikagira uburyo bwiza bwo kwizamura mu bukungu.”

    Mu kiganiro cyatanzwe na Dr. Ochieng Kamudhayi, umwarimu muri kaminuza ya Strathmore yo muri Kenya n’Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye ndetse na Dr Gideon Kamuli, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri aka Karere, hagaragajwe ko umugabane wa Afurika ukomeje kwibasirwa n’ibyaha byambukiranya imipaka birimo iby’iterabwoba n’ubutagondwa, ubujura bw’amamodoka, icuruzwa ry’abantu,i curuzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byose kandi usanga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Dr Gideon Kamuli yavuze ko kugira ngo bicike ibihugu bigomba gushyira mu bikorwa amasezerano bihuriramo agamije kurwanya ibyaha.

    Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yavuze ko abashinjacyaha n’abagenzacyaha bagomba kuziba ibyuho biri mu mategeko bagashyira mu bikorwa ibiri mu bitabo by’amategeko. Yavuze ko hakwiye amahugurwa ahagije ku byaha bigenda bigaragara muri iki gihe. Hakabaho gukoresha ikoranabuhanga ariko cyane cyane hakabaho ubushake bwa za Leta mu guhanahana abanyabyaha bahungira mu bihugu.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko imihindagurikire y’ibihe nayo iteza umutekano muke mu bihugu bitandukanye, ashimangira ko umutekano n’ibidukikije byuzuzanya.

    Yagize ati “Tudafite umutekano ntitwabaho kandi tutanafite ibidukikije bimeze neza ntitwabaho, byombi biruzuzanya. Ni kenshi abaturage bagirana amakimbirane n’inzego z’umutekano bababuza kubyangiza, twavuga abatema amashyamba, abacukura amabuye y’agaciro mu kajagari, abatwika imisozi n’amakara n’ibindi.”

    Hanatanzwe ikiganiro ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 ku mugabane wa Afurika cyane cyane mu buzima, ubukungu ndetse n’umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bakora ibishoboka byose kugira ngo abaturarwanda basobanukirwe n’iki cyorezo bacyirinde.

    Abitabiriye ibiganiro ku mahoro n’umutekano basabwe uruhare mu gukumira ibyaha byugarije Umugabane wa Afurika

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ubwo yasozaga ibiganiro byaberaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi i Musanze

  • Umuvinyo/Divayi igiye guhanganisha Australia n'Ubushinwa mu nkiko #rwanda #RwOT

    Australia izatanga ikirego mu muryango w'ubucuruzi ku isi (WTO/OMC), nyuma yuko Ubushinwa bushyizeho umusoro w'inyongera ya 218% kuri divayi (umuvinyo) yayo mu mwaka ushize. Ubushinwa buvuga ko umusoro wongerewe kubera imikorere mibi mu bucuruzi, ibyo Australia ihakana.

    Australia ivuga ko igishaka kuganira n'Ubushinwa ngo bacyemure iki kibazo. Ubushinwa ni ryo soko rya mbere rinini kuri divayi Australia yohereza mu mahanga. Inganda zitunganya divayi zivuga ko zashegeshwe bikomeye n'iryo zamuka ry'umusoro.

    Mu itangazo yasohoye, Leta ya Australia yavuze ko yafashe icyo cyemezo cyo kuregera umuryango WTO nyuma yo kuganira birambuye n'inganda zitunganya divayi.

    Dan Tehan, Minisitiri wa Australia w'ubucuruzi, ubukerarugendo n'ishoramari yagize ati: 'Leta izakomeza guharanira n'imbaraga inyungu z'abakora divayi bo muri Australia ikoresheje uburyo buriho muri WTO bwo gukemura ibyo tutumvikanaho'.

    Ubushinwa bushinja Australia kubugira ingarani yo kujugunyamo ibicuruzwa bibi, ibyo binyuranyije n'amategeko mpuzamahanga y'ubucuruzi. Ubwo buryo buzwi nka 'dumping' buba iyo igihugu cyohereje igicuruzwa mu mahanga ku giciro kiri hasi y'icyo icyo gihugu gisanzwe kigurishaho icyo gicuruzwa imbere mu gihugu.

    Ikiba kigamijwe nkuko BBC ibitangaza, ni ukongera ingano y'ibyo gishyira ku isoko muri icyo gihugu cy'amahanga no gukuraho ihatana mu bucuruzi.

    Australia n'Ubushinwa bakorana ubucuruzi bwinshi, ariko umubano wa dipolomasi w'ibi bihugu warushijeho kuba mubi kuva Australia yasaba ko habaho iperereza mpuzamahanga ku nkomoko y'icyorezo cya Covid-19.

    Minisitiri w'intebe wa Australia Scott Morrison yakomeje gusubiramo ko Leta ye itazagamburuzwa no kotswa igitutu mu rwego rw'ubukungu.

    Mu mpera y'umwaka ushize, Ubushinwa bwashyizeho imisoro kuri divayi iva muri Australia, bunavuga ko iyo misoro ishobora kugumaho mu gihe cy'imyaka itanu.

    Icyo cyemezo cyakurikiye amezi yari ashize hari ibindi bihano Ubushinwa bwafatiye ibicuruzwa biva muri Australia, birimo nk'inyama z'inka n'ibicanwa bya nyiramugengeri (coal/charbon).

    Inganda zitunganya divayi zo muri Australia zohereje mu Bushinwa divayi ifite agaciro ka miliyoni 12 z'amadolari ya Australia (agera kuri miliyari 8 mu mafaranga y'u Rwanda) mu mezi ane yo kuva mu kwa cumi na kabiri mu 2020 kugeza mu kwa gatatu mu 2021, nkuko imibare y'urwo rwego ibigaragaza.

    Mu gihe nk'icyo cyo mu mwaka wabanje, zari zohereje mu Bushinwa divayi ifite agaciro ka miliyoni 325 z'amadolari ya Australia (agera kuri miliyari 240 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umuvinyo-divayi-igiye-guhanganisha-australia-nubushinwa-mu-nkiko/

  • Nyabihu : Yagiye kugura inzoga afite inoti ya 5.000 y’amahimbano bamusatse bamusangana 50.000Frw #rwanda #RwOT

    Uyu Mvukiyehe Ndayambaje w’imyaka 38 y’amavuko, yafashwe ku wa 17 Kamena 2021 mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa k’uyu muturage byaturutse ku makuru bahawe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Mutaho ko mu Murenge wa Rambura nabo bayahawe n’umuturage wari umaze guhabwa ayo mafaranga na Mvukiyehe.

    Ati 'Uyu Mvukiyehe ubusanzwe atuye mu Murenge wa Karago ariko mu buryo bwo kugira ngo ajye aho batamuzi neza yarambutse ajya mu Murenge wa Rambura mu Kagari ka Mutaho, Umudugudu wa Kiraza ajya mu iduka ry’umuturage aguramo inzoga y’amafaranga 1000 ahita amwishyura inoti ya bitanu ngo amugarurire undi ayigenzuye asanga ni impimbano ahita abibwira abaturage bari hafi aho baramufata anahamagara ubuyobozi bw’ako Kagari nabwo buhita bubimenyesha Polisi ikorera muri uwo Murenge.'

    CIP Karekezi avuga ko Polisi yahise ijyayo iramufata imusatse imusangana ibindi bihumbi 45 nabyo by’amahimbano. Polisi yabajije Mvukiyehe aho yakuye ayo mafaranga ababwira ko yayagurijwe n’umuntu atashatse kuvuga izina.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye abakora n’abakwirakwiza amafaranga y’amahimbano ko bakwiye kubireka bakareba ibindi bakora kuko ibyo bakora bitazabahira.Yashimiye umuturage wagize amakenga agasuzuma iyo noti ndetse akihutira gutanga amakuru, yasabye n’abandi kujya bagenzura amafaranga yose bahabwa kandi bihutire gutanga amakuru.

    Mvukiyehe Ndayambaje yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira ngo iperereza ritangire.

    Mu Mudugudu wa Kirambo, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, ku munsi w’ejo naho hafatiwe abandi bantu batatu Ndindiriyimana Cyprien w’imyaka 15, Uwabibiri Janvier w’imyaka 21 na Irahinyuza Thimothee w’imyaka 21 nabo bakaba barafatanywe inoti 2 za bitanu z’amahimbano.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Ivomo : Urubuga/RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyabihu-Yagiye-kugura-inzoga-afite-inoti-ya-5-000-y-amahimbano-bamusatse-bamusangana-50-000Frw

  • Umukino wa Rayon uri muri itanu yasubitswe na FERWAFA kubera COVID #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko akarere ka Rubvu gashyizwe muri gahunda ya Guma mu Karere kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus, imwe mu mikino irimo amakipe yo mu karere ka Rubavu yasubitswe.

    Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Rutsiro mu karere ka Rubavu wamaze gusubikwa, uyu ukaba ukurikiye undi ikipe ya Etincelles yagombaga kwakiramo AS Muhanga ku wa Kane nawo wasubitswe amakipe yamaze no kugera ku kibuga.

    Gusubikwa k’umukino wa Etincelles na AS Muhanga, byatumye FERWAFA ifata umwanzuro wo kuba isubitse n’indi mikino y’amakipe umunani ahatanira kutamanuka kugira ngo uyu mukino uzabanze ukinwe, ubundi indi mikino yose ibere rimwe.

    Ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe iyamenyesha ko imikino yasubitswe

    'Dushingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo ku wa 16 Kamena 2021 ajyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, aho Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere ; '

    'Mu rwego rw’imigendekere myiza ya Primus National League 2021, turabamenyesha ko imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona ku makipe yavuzwe haruguru isubitswe. Igihe iyo mikino izasubukurirwa tuzakibagezaho mu gihe cya vuba.'

    'Gusubika iyi mikino biradufasha kubanza kumenya uburyo imikino y’ikipe ya Etincelles FC izakinwamo.'

    Aya makipe yakirira imikino mu karere ka Rubavu, yasabwe kuba yamenyesheje FERWAFA ikibuga izakiriraho imikino bitarenze ku wa 20 Kamena saa Kumi z’umugoroba.

    Imikino yasubitswe

    Rutsiro FC vs Rayon Sports FC
    Sunrise FC vs Musanze FC
    AS Muhanga vs Gasogi United
    Gorilla FC vs Mukura VS&L
    Kiyovu SC vs Etincelles FC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umukino-wa-Rayon-uri-muri-itanu-yasubitswe-na-FERWAFA-kubera-COVID

  • Shaddyboo yashinjwe gushaka abasore bamupfubura kandi ari umugore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbabazi Chadia wamamaye ku izina rya Shaddyboo yashinjwe n'umwe mu bafana be gushaka umusore wo kumupfubura nyamara ari umugore. Ibi byabaye nyuma yuko Shaddyboo yari amaze kwandika amagambo yiganjemo ayo kuvuga ko nta basore bakibaho. Yagize ati ” Abasore barabuze pee, ubona bagenda gusa 😒 “.

    Nyuma yuko Shaddyboo avuze aya magambo, umwe mu bafana be yamushinjije gushaka umusore umupfubura. Yagize ati ” Kajyende ukubiri nigihimba! Ubundi ko uri umugore urashakira iki abasore? Gupfuburwa.com”.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yashinjwe-gushaka-abasore-bamupfubura-kandi-ari-umugore/

  • Imikino itanu ya shampiyona irimo uwa Rayon Sports yasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko akarere ka Rubvu gashyizwe muri gahunda ya Guma mu Karere kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus, imwe mu mikino irimo amakipe yo mu karere ka Rubavu yasubitswe.

    Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe
    Umukino wa Rutsiro na Rayon Sports wasubitswe

    Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Rutsiro mu karere ka Rubavu wamaze gusubikwa, uyu ukaba ukurikiye undi ikipe ya Etincelles yagombaga kwakiramo AS Muhanga ku wa Kane nawo wasubitswe amakipe yamaze no kugera ku kibuga.

    Gusubikwa k’umukino wa Etincelles na AS Muhanga, byatumye FERWAFA ifata umwanzuro wo kuba isubitse n’indi mikino y’amakipe umunani ahatanira kutamanuka kugira ngo uyu mukino uzabanze ukinwe, ubundi indi mikino yose ibere rimwe.

    Ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe iyamenyesha ko imikino yasubitswe

    “Dushingiye ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo ku wa 16 Kamena 2021 ajyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, aho Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere; “

    “Mu rwego rw’imigendekere myiza ya Primus National League 2021, turabamenyesha ko imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona ku makipe yavuzwe haruguru isubitswe. Igihe iyo mikino izasubukurirwa tuzakibagezaho mu gihe cya vuba.”

    “Gusubika iyi mikino biradufasha kubanza kumenya uburyo imikino y’ikipe ya Etincelles FC izakinwamo.”

    Aya makipe yakirira imikino mu karere ka Rubavu, yasabwe kuba yamenyesheje FERWAFA ikibuga izakiriraho imikino bitarenze ku wa 20 Kamena saa Kumi z’umugoroba.

    Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

    Police FC vs Espoir FC (Bugesera Stadium, 12.00PM)
    Bugesera FC vs AS Kigali (Bugesera Stadium 3.30PM)
    APR FC vs Marine FC (Huye Stadium, 3.30PM)

    Imikino yasubitswe

    Rutsiro FC vs Rayon Sports FC
    Sunrise FC vs Musanze FC
    AS Muhanga vs Gasogi United
    Gorilla FC vs Mukura VS&L
    Kiyovu SC vs Etincelles FC


  • Abitabiriye ibiganiro mu ishuri rya Polisi basabwe guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’amategeko(ILPD) riherereye mu Karere ka Nyanza, baturuka mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, bikaba byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye umugabane wa Afurika.”

    Ubwo yasozaga ku mugaragaro ibi biganiro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko ikinyejana cya 21 cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano kurusha indi myaka yatambutse. Yavuze ko bituruka ku ihindagurika ry’ibihe kubera iterambere mu ikoranabuhanga, ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ibihe, iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, indwara z’ibyorezo n’ibindi bitandukanye.

    Minisitiri Gatabazi
    Minisitiri Gatabazi

    Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko guhangana n’ibyo bibazo bisaba ko abantu babigiraho ubumenyi. Yavuze ko yizeye ko ibiganiro byari bimaze iminsi ibiri bibera muri iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda hari icyo bizafasha ababyitabiriye.

    Ati ” Ndahamya ko ba Ofisiye bakuru murimo kwiga muri iri shuri mwakurikiye ibi biganiro ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu, ibi biganiro ku mahoro, umuteko n’ubutabera muzabikuramo uburyo bwo kubasha gukemura ibibazo by’umutekano ibihugu byacu bikunze guhura nabyo bityo bikagira uburyo bwiza bwo kwizamura mu bukungu.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw ‘Igihugu yavuze ko akurikije ubumenyi azi ku batanze ibiganiro adashidikanya ko byabaye uburyo bwiza bwo kungurana ubumenyi mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe tugezemo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena nibwo hasubukuwe ibiganiro byo ku munsi wa kabiri,ikiganiro cya mbere cyari kirimo Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamaliya Jeanne d’Arc. Yagaragaje ko iyangirika ry’ibidukikije akenshi bigirwamo uruhare n’abantu bigatuma inzego z’umutekano zifata iya mbere mu kubakumira. Yavuze ko imihindagurikire y’ibihe nayo iteza umutekano muke mu bihugu bitandukanye, ashimangira ko umutekano n’ibidukikije byuzuzanya.

    Yagize ati “Tudafite umutekano ntitwabaho kandi tutanafite ibidukikije bimeze neza ntitwabaho, byombi biruzuzanya. Ni kenshi abaturage bagirana amakimbirane n’inzego z’umutekano bababuza kubyangiza, twavuga abatema amashyamba, abacukura amabuye y’agaciro mu kajagari, abatwika imisozi n’amakara n’ibindi.”

    Minisitiri Mujawamaliya yagarutse ku myuzure yigeze kugaragara mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2019 igahungabanya umutekano w’abaturage cyakora bigahurirana n’uko Leta yarebye kure bigasanga yari yarimuye abaturage mu bishanga no mu manegeka. Yavuze ko umugabane wa Africa urimo guhangana n’ingaruka z’imyuka iva mu nganda zo mu bihugu byateye imbere aho iyo myotsi ihumanya ikirere.

    Yashimiye Polisi y’u Rwanda yarebye kure ikagira ishami rishinzwe kurengera ibidukikije.

    Ati ” Hashize igihe kinini Polisi y’u Rwanda ishyizeho ishami rishinzwe kurengera ibidukikije, ndashimira Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuba yararebye kure agashyiraho iryo shami muri Polisi y’u Rwanda nyamara muri Minisiteri y’ibidukikije ntiturigira, si ibyo gusa kuko kenshi tubona aho Polisi ikora ibikorwa byo kurengera ibidukikije batera ibiti ndetse bakanafata abangiza ibidukikije nk’abinjiza amasashe mu gihugu n’abatema amashyamba,ubukangurambaga mu baturage mu kurengera ibidukikije n’ibindi.”

    Juliet Kubera, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe kurengera ibidukikije(REMA) yatanze ikiganiro kibanze ku kurwanya ibiza aho Leta ishyira mu bikorwa ibyo iba yariyemeje muri Politiki yayo.

    Ati” Leta yashyizeho amategeko arengera ibidukikije cyane cyane ibyo iba yariyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe. Dukorana n’ibindi bigo mpuzamahanga mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe binyuze mu mishinga yo gutera amashyamba no gucukura imirwanyasuri. Dufite iminshinga migari mu karere k’amayaga no mu Karere ka Gicumbi.”

    Aba bayobozi ndetse n’abitabiriye ibiganiro icyo bahurizaho ni uko iyo ibidukikije byahungabanye bigira ingaruka ku mutekano. Bagasanga ibihugu byo ku mugabane wa Africa bigomba gushyira mu bikorwa ibyo biba byariyemeje muri politiki y’ibidukikije kandi bigakomeza guhangana n’ibibazo bituruka mu nganda zo mu bihugu byateye imbere.

    Ikindi kiganiro cyagarutse ku byaha byibasiye umugabane wa Afrika. Ikiganiro cyatanzwe na Dr. Ochieng Kamudhayi, umwarimu muri kaminuza ya Strathmore yo muri Kenya, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye na Dr Gideon Kamuli, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango wa Polisi mpuzamahanga(Interpol) muri aka Karere.

    Aba bose icyo bahurizaho ni uko umugabane wa Africa ukomeje kwibasirwa n’ibyaha byambukiranya imipaka birimo iby’iterabwoba n’ubutagondwa, ubujura bw’amamodoka, icuruzwa ry’abantu,icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byose kandi usanga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Dr Gideon Kamuli yavuze ko kugira ngo bicike ibihugu bigomba gushyira mu bikorwa amasezerano bihuriramo agamije kurwanya ibyaha.

    Ati”Nubwo biriya byaha bikomeje kugaragara ku mugabane wacu wa Africa ndetse no ku Isi yose usanga hari imiryango ndetse n’amategeko yashyizweho mu kurwanya ibyo byaha. Ibihugu bigomba kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano, buri gihugu kikagira ibigo byihariye mu kurwanya ibyo byaha.”

    Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yavuze ko abashinjacyaha n’abagenzacyaha bagomba kuziba ibyuho biri mu mategeko bagashyira mu bikorwa ibiri mu bitabo by’amategeko. Yavuze ko hakwiye amahugurwa ahagije ku byaha bigenda bigaragara muri iki gihe. Hakabaho gukoresha ikoranabuhanga ariko cyane cyane hakabaho ubushake bwa za Leta mu guhanahana abanyabyaha bahungira mu bihugu.

    Hanatanzwe ikiganiro ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 ku mugabane wa Africa cyane cyane mu buzima, ubukungu ndetse n’umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bakora ibishiboka byose kugira ngo abaturarwanda basobanukirwe n’iki cyorezo bakirinde.

    CP Kabera yavuze Polisi y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga butandukanye hifashishijwe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga za Polisi y’u Rwanda, hifashishijwe ikoranabuhanga harimo indege zidafite abadereva(Drones), imodoka ndetse na za moto.

    Yavuze ko ibyo byose byakoreshwaga mukugeza ubutumwa ku baturage bubafasha kwirinda COVID-19 kandi bikanakoreshwa mu kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Senior Superintendent of Prison Hilary Sengabo na Superintendent of Police(SP)Thierry Munanura bamwe muri ba Ofisiye bakuru barimo kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda nyuma y’ibiganiro bavuze ko bungukiye byinshi muri ibyo biganiro aho byabafashije guhuza ibyo biga mu ishuri. Bavuze ko barushijeho gusobanukirwa uko bakwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n’ibyaha bijyanye n’Isi y’ikoranabuhanga. Banagaragaje ko bamenye ko itangazamakuru ryunganira mu mutekano aho rihuza inzego z’umutekano n’abaturage.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

  • NIRDA yashimiye ba rwiyemezamirimo bafite imishinga yitezweho ibisubizo by’ikoranabuhanga mu nganda – #rwanda #RwOT

    Mu 2019, nibwo iki kigo cyateguye amarushanwa yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 300 rwahanze udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’inganda rusaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kugira ngo imishinga yabo itazajya ihama mu bitekerezo.

    Muri abo bose hatsinze bane bafite imishinga itandukanye bamara icyo gihe cyose bafashwa mu kubongerera ubumenyi, kubafasha mu kubaha ibikoresho nkenerwa ngo banonosore imishinga yabo ndetse no kubahuza n’abanyenganda bashobora kubenguka imishinga yabo.

    Imishinga irimo uwa SAN TECH Ltd, ufite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwandika no gufata imyirondoro y’abantu binjiye mu nyubako, ibigo bya leta, ibitaro, amashuri n’ahandi.

    Ni ikoranabuhanga rikora mu buryo bugezweho aho umuntu ugiye kwinjira mu nyubako, afata indangamuntu ye cyangwa ikindi cyangombwa afite akagitunga ku cyuma, kigahita kibika amakuru ubundi we agakomeza akigendera. Ni ukuvuga ko bishobora gutwara amasegonda atageze ku 10.

    Umurinzi BGM CO Ltd, gifite ikoranabuhanga rizwi nka Bird Scaring Technology, rifite akuma gashyirwa mu mirimo y’umuceri cyangwa ahandi hari imyaka ikunze konwa n’inyoni, bityo ka kuma kajya gatanga urusaku rutera ubwoba inyoni ntizibashe kuza kona imyaka.

    Hari kandi umushinga wa Smart Urwina ufite ikoranabuhanga ryifashisha imashini ijyamo ibitoki ikabihisha mu gihe cy’iminsi itanu mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho.

    Undi mushinga ni uwa AKWA DROP, aho ufite imashini yifashishwa mu gupima ubwiza cyangwa ububi bwayo.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, yavuze ko iyi mishinga yose itanga icyizere ku buryo hakenewe ko haba ibigo bya leta cyangwa abikorera bayicungira hafi kugira ngo izatange ibisubizo mu rwego rw’inganda.

    Ati “Nkatwe NIRDA twiyemeje gufata babiri, SAN TECH Ltd na SMART Urwina turabajyana mu ruganda rwenga urwagwa n’umutobe ruri i Rwamagana. Kugira ngo natwe dushyire mu bikorwa ibyo dukora, abandi na bo tuzabahuza n’inganda zikeneye ibyo bakoze ni ho bazagenda babona ubushobozi bwo kunoza ibyo bakoze.”

    Dr Sekomo yavuze ko abakiri bato by’umwihariko abafite imishinga y’ikoranabuhanga yazana ibisubizo mu nganda kujya mu marushanwa atandukanye ategurwa na NIRDA kugira ngo bagaragaze iyo mishinga na yo ihabwe ubufasha.

    Ati “Ntabwo bagomba kwitinya, uri ni urugero bagomba kureba. Ibitekerezo birahari barabifite kandi byiza, nibaze bapiganwe na bagenzi babo bahabwe ubufasha turebe ibyo bazahanga, twe dufite inganda zikeneye ubumenyi bwabo, baze abanyenganda bumve ibibazo bafite hanyuma babashakire ibisubizo.”

    NIRDA itangaza ko amarushanwa nk’aya azakomeza gutegurwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo by’imishinga ishobora gutanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye by’umwihariko iby’ikoranabuhanga mu nganda.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, ashyikiriza icyemezo cy’ishimwe umwe mu batangije ikoranabuhanga rya SMART Urwina

    Urubyiruko rwatangije ikoranabuhanga rifasha mu kumenya niba amazi ari meza cyangwa ari mabi

    Ntibayitegera Faida watangije ikoranabuhanga rifasha mu kurinda inyoni zona imyaka asobanura uko rikora

    Abashakashatsi n’ubuyobozi bwa NIRDA basobanuriwe imikorere y’ikoranabuhanga rya SCAN ID ryakozwe n’Ikigo SAN TECH Ltd

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame yashimangiye ko Leta izakomeza gufasha abafite imishinga itanga ibisubizo mu nganda

    Amafoto: Uwumukiza Nanie


  • Miliyari 160 Frw zashowe mu kubaka imihanda no kuvugurura imiturire mu mijyi yunganira uwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa biri mu cyerekezo cyo guhanga imirimo mishya idashamikiye ku buhinzi no kugabanya abashakira ubuzima mu Mujyi wa Kigali.

    Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere [NST1], u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, Abanyarwanda 30% bazaba batujwe mu mijyi.

    Mu gutegura iyi mijyi hubatswe ibikorwa remezo byiganjemo imihanda, izafasha mu kunoza ubwikorezi bw’abantu n’ibintu nk’iby’ibanze mu kuzamura ubukungu.

    Imijyi yunganira uwa Kigali irimo Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare. Yashowemo miliyoni 100$ hubakwa imihanda na ruhurura zitandukanye.

    Muri uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y’ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n’ibilometero 13.3; yatwaye miliyoni 28$. Icya kabiri cyubatswemo imihanda ireshya na kilometero 43.69 na ruhurura za kolometero 12.015, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.

    Byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahazwi nko mu Agatare ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42.

    Ibi bikorwa byatangiye kubyazwa umusaruro ndetse mu gukomeza gufasha abaturage koroherwa no kubona izo serivisi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

    Ni gahunda itari iy’ubwikorezi gusa ahubwo igamije guteza imbere umujyi mu ngeri zose cyane ko aho umuhanda ugeze ubuzima buhinduka, amazi akahagera n’amashanyarazi akaba hafi aho.

    Nyuma y’ibyiciro bibiri byakozwe muri uyu mushinga wo guteza imbere Imiturire igezweho mu gihugu (Rwanda Urban Development Project-RUDP), hagiye gutangizwa icya gatatu n’icya kane bizibanda ku kubaka imihanda mu mijyi yunganira Kigali hagamijwe gufasha abaturage kubona

    Muri Kigali ho hazubakwa imihanda mu duce tune turi mu kajagari, biteganyijwe gutangira mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021-2022.

    Muri uyu mushinga uri gukorerwa inyigo ya nyuma hanarebwa ahazanyuzwa ibyo bikorwa remezo, hazubakwa imihanda, gukora inzira z’abanyamaguru na za ruhurura no gucanira imihanda.

    -  Kigali yahaye umwihariko utujagari no kubungabunga ibishanga

    Muri Kigali biteganyijwe ko hazubakwa umuhanda unyura hafi na Mpazi mu Murenge wa Gitega, ndetse hanashyirwe ibikorwa remezo bigamije guca intege utujagari two muri Gatenga muri Kicukiro, Nyabisindu mu Murenge wa Remera na Nyagatovu muri Kimironko mu Karere ka Gasabo.

    Muri miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali wagenewe miliyoni 40.2$, zizanifashishwa mu kubungabunga igishanga cya Gikondo ahahoze inganda n’utundi duce twibasirwa n’imyuzure turimo Kinamba, Rugunga, Rwandex-Majerwa, Mulindi, Masaka na Gacuriro.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yabwiye itangazamakuru ko kugenzura imyuzure ari ingenzi kuko bifasha kubungabunga ibirimo imihanda yubatswe.

    Ati “Nta bidukikije, imihanda yacu yahita yangirika, tekereza nk’imvura iguye, amazi yose ava Mont Kigali, Jali, Rebero, uko agera hasi, niba ntacyo ukoze iyo mihanda izangirika. Niba amazi ava Magerwa i Gikondo, iyo utayahaye inzira ku buryo ashobora kugenda bizateza umwuzure.’’

    Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cy’imisozi, kigomba kugira ingamba zo kubungabunga amazi kuko bidakozwe yakwangiza ibikorwa remezo.

    Ati “Ni yo mpamvu muri iki cyiciro hazatunganywa Gikondo Industrial Park nk’ahahurira amazi menshi. Tugomba guhera ku musozi tuyaha icyerekezo kizima ku buryo imvura ni yo yagwa bitahungabanya ibindi bikorwa remezo.’’

    Minisitiri Gatete yavuze ko kubaka imihanda mu duce tw’utujagari bitagamije kwimura abaturage ahubwo ari uburyo bwo kubegereza ibikorwa remezo by’ingenzi.

    Ati “Ntidushaka kuvana abantu mu mijyi ngo twubake imihanda. Icyo dushaka ni uguha agaciro ibyo bakoraga. Mwabonye ko muri Kigali twashyizemo imihanda [Biryogo] ariko abantu bakomeza kuguma aho bari batuye. Bariya bantu barakenewe mu mujyi, bakora akazi kanyuranye.”

    Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga (RUDP II) kizashyirwa mu bikorwa hagati ya Nyakanga 2021 na 2025. Kugeza ubu hatangiye kubarurwa imitungo ishobora kwangizwa n’imirimo iteganyijwe gukorwa.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yashimangiye ko Leta ishaka kuzamura agaciro k’ibikorwa remezo no guteza imbere abaturage

    Abatuye mu Rwabuye mu Karere ka Huye mu mwaka utaha w’ingengo y’imari na bo bazaba bagendera ku muhanda w’umukara. Aka gahanda kanyura ni ko kazashyirwamo kaburimbo guhera muri Nzeri 2021

    Imihanda ya Rwampara mu Mujyi wa Kigali yatangiye guhindura isura y’aka gace karimo akajagari. Bamwe batangiye guhabwa ibyangombwa byo kuvugurura inyubako zabo

    Mu Mudugudu wa Kiberinka mu Kagari ka Mumena hari kubakwa umuhanda mushya. Abatuye aka gace bishimira ko bawegerejwe wari ukenewe cyane

    Mu mishinga iteganyijwe mu cyiciro cya gatatu, muri Nyagatare hazubakwa imihanda irimo uwa Kinihira uzaba ureshya n’ibilometero bine na metero 500. Mu karere hose hazubakwa hazubakwa imihanda ireshya na 6,7 Km

    Umuhanda unyura ku Murenge wa Rugerero ugahinguka mu Mujyi wa Rubavu uri mu izashyirwamo kaburimbo

    Aka gasantere ka Buhuru muri Rugerero mu minsi ya vuba kazaba kashyizwemo kaburimbo

    Uyu muhanda uri ahazwi nk’i Gihundwe ugana i Murangi uri mu izakorwa mu Karere ka Rusizi

    Uyu muhanda uzanyura neza kuri ADEPR Gihundwe, aho iri torero ryavukiye

    Abatuye muri Nyabisindu mu Karere ka Gasabo mu minsi iri imbere bazaba bafite kaburimbo hafi yabo

    Nyabisindu iri mu cude twatoranyijwe mu tuzashyirwamo kaburimbo kugira ngo abahatuye bafashwe kwiteza imbere

    Iki kiraro gihuza Nyabisindu na Nyagatovu kiri mu bizatunganywa neza mu kurushaho koroshya imigenderanire n’ubuhahirane

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • U Rwanda rurishyura miliyoni 20 rwitabire CECAFA U23? #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse, mu cyumweru gitaha u Rwanda ruratangira imyiteguro rwitegura CECEFA y’abatarengeje imyaka 23 izabera muri Ethiopia mu kwezi gutaha, ni mu gihe bavuga ko miliyoni 20 zasabwe zo kwiyandikisha zitazaba imbogamizi.

    Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2021 nibwo CECAFA yasohoye ingengabihe y’amarushanwa yayo yaba mu makipe(CECAFA Kagame Cup) mu bagabo n’abagore, mu makipe y’ibihugu(CECAFA Challenge Cup).

    Yemeje kandi ko ikipe izitabira CECAFA U23 igomba kwishyura ibihumbi 20 by’amadorali ni ukuvuga akabakaba miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Iri rushanwa ryaherukaga muri 2019 aho Uganda yatsinze Eritrea 3-0 ku mukino wa nyuma.

    Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko ikipe y’igihugu yamaze kwiyandikisha, mu cyumweru gitaha izahamagarwa ndetse itangire imyitozo.

    Ati'Kwitabira tugomba kwitabira kuko twariyandikishije, kwitabira iryo rushanwa bisaba kubanza kwiyandikisha, ikiba gisigaye navuga ko ari ukwitegura mu buryo nka butatu nko gushaka ingengo y’imari igenewe icyo gikorwa cyo kwitabira amarushanwa, kandi murabizi ko iyo bigeze ku ngengo y’imari tubikoranaho na MINISPORTS.'

    'Icya kabiri hakajyaho staff technique no guhamagara abakinnyi bagatangira imyitozo, amahirwe dufite ni uko abenshi mu bakinnyi bazifashishwa bari mu marushanwa nka shampiyona y’icyiciro cya mbere, ndatekereza ko ibindi bijyanye n’imyiteguro bizatangazwa mu cyumweru gitaha hanatangazwa staff technique.'

    Akomeza vuga ko shampiyona ikirangira hazahita batangaza abatoza bazatoza iyi kipe ndetse bahite bahamagara abakinnyi bazitabira iri rushanwa n’imyitozo ihite itangira.

    Ku kijyanye n’amafaranga ibihumbi 20 by’amadorali yasabwe gutangwa, avuga ko atabibona nk’ikibazo kuko biyandikishije babizi neza ko agomba gutangwa.

    Ati'Kuyatanga no kutayatanga, nk’uko nabivuze irushanwa mbere y’uko uryitabira ugaragaza ubushake, kandi iyo wabikoza uba ugaragaza ko witeguye rero kigeza ubu nta kibazo gihari.'

    Iri rushanwa riteganyijwe kuzabera muri Ethiopia kuva mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2021 tariki ya 3 kugeza ku ya 18.

    Irushanwa ry’amakipe y’abagore azaba ahatanira itike ya CAF Women Champions League riteganyijwe kugezabera muri Kenya hagati ya tariki 17 Nyakanga na 1 Kanama.

    CECAFA Kagame Kagame Cup yo izabera muri Tanzania guhera tariki ya 1-15 Kanama 2021. Uganda izakira CECAFA y’abatarengeje imyaka 20 kuva 14-28 Kanama 2021 ni mu gihe CECAFA y’abagaore izabera muri Djibouti kuva tariki ya 17-31.

    Amavubi U23 aratangira imyiteguro mu cyumweru gitaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwiteguye-kwishyura-miliyoni-20-rukitabira-cecafa-u23