Category: Uncategorized

  • ADEPR yibutse ab’i Muganza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ishimira Inkotanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Pasiteri Ndayizeye wa ADEPR yunamiye abari abakirisito biciwe muri Paruwasi ya Muganza
    Pasiteri Ndayizeye wa ADEPR yunamiye abari abakirisito biciwe muri Paruwasi ya Muganza

    Muri uwo muhango, Umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’Igihugu, Pasiteri Ndayizeye Isaie, hamwe n’uwarokokeye kuri Paruwasi Muganza, bashimiye Inkotanyi.

    Pasiteri Ndayizeye yagize ati “Kugira ngo murokoke ni uko Imana yakoresheje Inkotanyi, turazishimira kuko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi hakagira abayirokoka”.

    Pasiteri Ndayizeye avuga ko Itorero rya ADEPR rifite gahunda yo gufatanya na Leta guteza imbere Gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’isanamitima.

    Uyu muhango wo kwibuka abari abakirisito ba ADEPR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    ADEPR Muganza yibutse abari abakirisito bayo b
    ADEPR Muganza yibutse abari abakirisito bayo b’i Muganza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    ADEPR Muganza ivuga ko abagera ku 179 barimo uwari umudiyakoni umwe, abari abaririmbyi 10 ndetse n’abari abakirisito basanzwe 168, bishwe na bamwe mu bo basenganaga babaziza kuba Abatutsi.

    Umushumba wa ADEPR Muganza, Rev Nshutiraguma Jean Baptiste,
    avuga ko kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubera ko Imana yabazigamye.

    Musoni Martin warokokeye muri Paruwasi ADEPR Muganza, yatanze ubuhamya avuga ko hari Abatutsi benshi bishwe bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.

    Yakomeje avuga ko hari abaturage bavanywe mu Majyaruguru bagatuzwa i Mageragere no mu bindi bice by’icyahoze ari Segiteri Butamwa, bakaba ari bo ngo bakoze Jenoside.

    Musoni yagize ati “Butamwa yabayemo Jenoside iteye ubwoba kuko Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo ari benshi, abo twasenganye twabahungiragaho bakatubwira ko Imana yadutanze.”

    Musoni avuga ko ubwo Inkotanyi zari zigeze kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, ngo zokeje igitutu ingabo za Habyarimana zikamanuka Shyorongi zirukanka, akaba ari bwo Abatutsi batangiye gutotezwa.

    Ati “Abo twasenganaga batangiye kutubwira ko bene wacu barimo kurasa abasirikare babo”.

    Rev Nshutiraguma wa Paruwasi ya Muganza
    Rev Nshutiraguma wa Paruwasi ya Muganza

    Musoni na we ashimira Ingabo zari iza RPA(Inkotanyi) ko zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi hakagira abarokoka.

    Itorero rya ADEPR ryatanze amafaranga(ritifuje kuvuga umubare) agamije gufasha gusana inzu zishaje z’abarokotse Jenoside mu mirenge ya Kigali na Mageragere, hamwe no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ab’i Nyamirambo.

  • Bwa mbere Scillah yavuze ku bukwe bwe ndetse… – #rwanda #RwOT

    Umuratwa Priscillah wamamaye mu muziki nka Princess Priscillah kuri ubu usigaye witwa [Scillah] abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho akorera umuziki we mu myaka umunani ahamaze.

    Ni kenshi mu matwi y'abakunda uyu muhanzikazi bagiye batangaza ibyerekeranye n'urukundo rwe ariko akaruca akarumira ntagire icyo abivugaho, ni kenshi kandi bakundaga kuvuga ko akundana n'umuhanzi King James, bakabihuza n’indirimbo nyinshi King James yaririmbaga mu bihe byashize. 

    Urugero ni indirimbo ‘Ndagutegereje’. Amashusho yayo akaba yarayakoreye muri Amerika ndetse na Scillah ayagaragaramo, bisembura benshi kuvuga ko aba bombi bakundana. Gusa King James yashimangiraga ko atigeze akundana na rimwe na Scillah, gusa akaba ari inshuti ye bisanzwe.

    Umuhanzikazi Scillah iyi ngingo we ntiyakundaga kuyivugaho bigatuma abantu benshi batangira guhwihwisa ko bari mu rukundo n'ubwo King James we yabyamaganiraga kure akavuga ko we n'uyu muhanzikazi ari inshuti zisanzwe.

    Uyu muhanzikazi aganira na InyaRwanda.com yavuze ku byo umukunzi we byagiye bivugwa cyane mu itangazamakuru, avuga ku mukunzi we mushya, ubukwe bwe ndetse n'icyo ateganya. 

    Yagize ati “Nta mukunzi mfite, n'ubukwe ubwo urumva ko ari ibihuha. Ubukwe rero Imana niyo itanga umufasha mwiza, nzi ko igihe nikigera uwanjye ntituzabusana.''

    Hashize amasaha macye umuhanzikazi Scillah ashyize hanze indirimbo yitwa 'Overdose' yumvikanamo uburyohe bw'urukundo rwa nyarwo ndetse n'ibihe byiza buri muntu wese aba yifuza kugirira mu rukundo. Scillah yasobanuye ubutumwa buri mu ndirimbo Overdose ndetse avuga ko ari indirimbo abantu bose bakwiyumvamo. 

    Ati: “Ubutumwa burimo ni indirimbo y'urukundo ivuga ku kuryoherwa mu rukundo ukumva wahawe ibya mirenge birakurenga. Nibaza ko umuntu wese uri mu rukundo iyo feeling ayizi ndetse n'abantu bakiri ingaragu cyangwa bari single abenshi bifuza kugera kuri urwo rwego! So ni indirimbo abantu bose bakwiyumvamo''.

                 KANDA HANO UREBE INDIRIMBO OVERDOSE YA SCILLAH

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106708/bwa-mbere-scillah-yavuze-ku-bukwe-bwe-ndetse-numukunzi-we-mushya-video-106708.html

  • Indirimbo zigiye gusohoka udakwiye gucikwa mu… – #rwanda #RwOT

    Imbaraga z’ikiragano gishya mu muziki zikomeje kuba nyinshi ubona ko umuziki w’u Rwanda ufite ejo heza hazaza. Umwaka ubaye umwe abantu benshi batangiye kumenya umusore ukomeje kuzamuka neza Papa Cyangwe kubera ibihangano binyuranye amaze gukora birimo ibyo yagiye akorana n'abandi bahanzi barimo Igor Mabano bakoranye iyitwa Imbeba, kugeza ubu akaba ari nayo imaze kurebwa na benshi mu mateka y'umuziki w’uyu muhanzi aho imaze kurebwa n'ibihumbi 612 

    Hakaza kandi iyitwa Mama Cyangwe yakoranye na Khalifan, Kuntsutsu yakoranye na Juno Kizigenza kimwe n’iyo yakoze mu mezi abiri ashize ku giti cye yitwa Sana yakunzwe n'abatari bacye igatizwa umurindi n'umusobanuzi uri mu b'imbere Rocky Kimomo udasiba kuyishyira muri filimi asobanura.

    Ibyo bikaba byaratumye izamuka mu gihe cy'amezi abiri arenga imaze isohotse imaze kwamamara ku rubuga rusumba izindi mu gucuruza umuziki w’amashusho rwa Youtube aho imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 344.

    Papa Cyangwe akaba yemeje ko agiye gushyira hanze indirimbo izashyushya impeshyi yakoranye n'umuhanzi ukizamuka ariko ufite imbaduko w'i Burundi witwa Olegue. Kugeza ubu Olegue afite indirimbo eshatu zikunzwe i Burundi zigaragara kuri Youtube Channel ye itaruzuza umwaka zirimo Doctor, Korayo na Pasta.

    Iyi ndirimbo ikaba izajya hanze k’umunsi umwe n'indirimbo itegerejwe n'imbaga nyamwinshi ya Bruce Melodie umuhanzi kabuhariwe mu muziki w’u Rwanda no hakurya y'imbago zarwo yitwa Katapila. Bruce Melodie umenyerewe mu gukora indirimbo ziyobora impeshyi, indirimbo ye Katapila itegerejwe mu Rwanda no hakurya y’amazi.

    Indirimbo Katapila ikaba izajya hanze kuwa 24 Kamena 2021, bamwe bati ishobora kuzagaragaraho umuhanzi mpuzamahanga bashingiye ku kuba mu itegurwa zayo kimwe n’izindi yemeza ko afite yaragaragaye mu gihugu cye Tanzania. 

    Uwo munsi nabwo umwe mu basore batanga icyizere mu muziki by’umwihariko w’injyana ya rap, Papa Cyangwe azashyira hanze iyitwa Nzonze.

    UMVA “SANA” YA PAPA CYANGWE IMWE MU ZIKUNZWE Z’UYU MUHANZI W’IKIRAGANO GISHYA MU MUZIKI GITANGA ICYIZERE 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106741/indirimbo-zigiye-gusohoka-udakwiye-gucikwa-mu-kiragano-gishya-no-mu-byamamare-mu-rwanda-106741.html

  • RIB irimo gukora iperereza ku banyeshuri ba KIM bakekwaho kugura amanota #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’iyo kaminuza yahararitse imirimo mu kwezi k’Ukwakira 2020, bwashingiye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bwanga gutanga impamyabumenyi kuri abo banyeshuri bakabakaba 600 barangije kwiga mu mwaka wa 2019.

    Kugeza ubu nta tariki abo banyeshuri barahabwa yo kuzabona impamyabumenyi zabo, kuko hiyongereyeho dosiye y’Ubugenzacyaha buvuga ko bukirimo gukora iperereza kuri zimwe muri izo mpamyabumenyi ngo zifite amanota y’amahimbano.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry avuga ko hari abakozi muri KIM bagiye bahindurira amanota bamwe mu banyeshuri (akaba adahuye n’ayo abarimu batanze), ndetse ko iperereza rimaze gufata abanyeshuri bagera ku 108.

    Dr Murangira ati “Iperereza riracyakomeje ntabwo rirapfundikirwa, ni ukugira ngo hamenyekane uwabikoze yabikoze ate, yabikoreye iki! N’ibijyanye na ruswa bibaye birimo bizagaragazwa.”

    Ingingo ya 276 y’Itegeko riteganya Ibyaha n’Ibihano iteganyiriza umuntu wese wakoresheje inyandiko itavugisha ukuri (diplome iriho amanota adakwiye), igifungo cy’imyaka ibarirwa hagati y’itanu n’irindwi.

    Ku rundi ruhande ariko abo basore n’inkumi bize muri KIM bavuga ko bari mu rujijo n’igihirahiro, kandi ubushomeri burembeje bamwe muri bo, bitewe n’uko bajya gusaba akazi ntibakabone kubera kutagira ibyangombwa bigaragaza ko barangije kwiga.

    Umwe muri bo yabwiye RBA (dukesha iyi nkuru) ati “Iyo twifuza akazi twegeranya ibyangombwa, ariko haburamo diplome(impamyabumenyi) bagahita badukura mu mubare w’abagomba kugahabwa”.

    Bavuga ko bafite ibihamya(indangamanota) by’uko basoje amasomo mu kwezi kwa Nzeri kwa 2019, ariko kugeza ubu ngo nta cyizere cy’igihe bazambara imyambaro y’abahabwa impamyabumenyi.

    Aba banyeshuri muri KIM bakomeza bavuga ko ababyeyi babo na bo babafitiye amakenga, bagakeka ko babahaye amafaranga y’ishuri bakayakoresha ibindi.

    Umuyobozi uhagarariye Kaminuza ya KIM, Kayisengerwa Rachel yijeje ko mu minsi ya vuba (atavuze umubare), abo banyeshuri bazatangarizwa igihe bazahabwa impamyabumenyi zabo, n’ubwo ngo atari bose kubera dosiye ya RIB.

    Kayisengerwa yagize ati “Hari abanyeshuri batazabona impamyabumenyi zabo cyangwa se bazazibona nyuma iperereza rirangiye, kugeza uyu munsi ibintu byose bimaze kujya ku murongo, ibyagiye muri RIB byavuyeyo raporo barayiduhaye, mu minsi ya vuba turabatangariza itariki ya ‘graduation.”

    Kaminuza ya KIM yahagaritse kwigisha mu kwezi k’Ukwakira mu mwaka ushize wa 2020 kuko yavugaga ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 habayeho ibibazo by’ubukungu. Iyi kaminuza ubu ikomeje gushaka umushoramari wayigura kugira ngo yongere isubukure imirimo.

  • Abangavu barenga ibihumbi 98 batewe inda mu myaka itanu ishize – #rwanda #RwOT

    Igiteye impungenge ni uko imibare y’abaterwa inda igenda izamuka buri mwaka, kuko yavuye ku bana 17 849 mu 2016, bagera ku 17 337 mu 2017, baba 19 832 mu 2018, bariyongera mu 2019 bagera kuri 23 628 mu gihe muri Nyakanga umwaka ushize, bari bamaze kugera ku 19 701.

    Mu kiganiro cyateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage, UNFPA, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umubiri Wanjye, Agaciro Kanjye”, hagarutswe ku mpamvu iki kibazo gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda n’uburyo cyakemurwa.

    Iki kiganiro cyitabiriwe na Depite Nyirabega Euthalie, Umuyobozi muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille ndetse na Dr. Kagaba Aphrodis uyobora HDI mu Rwanda bagaragaje ko ikibazo cy’ingutu kikigaragara mu bangavu baterwa inda.

    Depite Nyirabega Euthalie yavuze ko uretse no kuba ari ikibazo ku muryango w’abo bana, biteye isoni ku gihugu kubona imibare nk’abangavu baterwa inda iri gutumbagira.

    Ati “Ubundi ni ikibazo gikomeye kuvuga ngo imibare iri kwiyongera, buri wese yari akwiye kubigira ibye, kugira ngo bihagarare, akumva ko ubuzima bw’abamwegereye bufite byinshi buvuze kandi hagashyirwamo imbaraga nyinshi kuko biteye isoni kubona imibare ikomeje kuzamuka.”

    Ku ruhande ry’Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no Kurengera umwana muri Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire mu Rwanda, Batamuriza Mireille, yavuze ko biteye impungenge kubona buri mwaka abana baterwa inda barenga ibihumbi 17.

    Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Guteza Imbere Ubuzima, HDI, Dr. Kagaba Aphrodis, yavuze ko impamvu hakigaragara umubare munini w’abangavu baterwa inda, ari uko ababyeyi bataganirizwa ku buryo buboneye bwo gufasha abana babo mu bihe by’uburumbuke bwabo, asaba ko ibikorwa byo kuganiriza abana byakwiyongera mu mashuri ndetse no mu miryango.

    Ati “Birakwiye kwigisha abagabo n’abasore ndetse n’abana bo mu mashuri, bakigishwa hagendewe ku matsinda bahuriramo ndetse bakajya banasurwa bakaganirizwa ku buzima bw’imyororokere. Ababyeyi na bo bakwiye kuganirizwa binyuze mu nsengero babarizwamo ndetse no mu itangazamakuru mu rwego rwo kubihashya.”

    Mu biganiro bitandukanye, abana batewe inda bakunze gutangaza ko kimwe mu bibazo byatumye baterwa inda, ari uko bashukwa ndetse n’ababyeyi babo ntibabafashe mu kubona ubutabera, rimwe na rimwe batinya kwiteranya ndetse no kugibwaho igisebo n’abaturanyi.

    Muri raporo ya UNFPA ku ihohoterwa rikorerwa abagore, hagaragara ko mu Rwanda abagore 89% ari bo babasha kwifatira umwanzuro ku bijyanye no kuboneza urubyaro.

    Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yasabye abagore guharanira agaciro kabo ntibatinye abagamije kubahohotera kuko umugore wese ubasha kwifatira icyemezo ku buzima bwe ashobora kwirinda ibi bibazo.

    Abangabu barenga ibihumbi 98 batewe inda mu myaka itanu ishize

  • Huye: Umumotari watwaye umuntu uhetse umwana anagana mu mugongo yafashwe, umugore aracyashakishwa – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye umugore uhetse umwana nabi ari kuri moto, ku buryo byari biteye impungenge ko uwo mwana ashobora kugwa. Byagaragaye kandi ko umuyaga wagendaga umukubita mu maso.

    Benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga barabinenze, bandika ibitekerezo basaba ko uwo mugore n’uwo mumotari bakwiye guhanwa kuko bakoze icyaha cyo guhohotera uwo mwana w’uruhinja.

    Polisi y’Igihugu yahise itangira kubashakisha, maze ku wa 18 Kamena 2021 ita muri yombi uwo mumotari ajya no kwerekana iwabo w’uwo mugore mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye ariko bahageze baramubura.

    Uwo mumotari umaze imyaka irindiwi akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu avuga ko yemera ko yakoze icyaha akaba asaba imbabazi.

    Avuga ko yatwaye uwo mugore ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 amuvanye muri Gare ya Huye amujyanye mu Murenge wa Gushamvu.

    Yemera ko yari amutwaye ahetse umwana kandi atwaye n’ivalisi, ariko akavuga ko yabanje kumusaba kumuheka neza.

    Yagize ati “Ndamubwira nti ariko banza uheke umwana neza tubone guhaguruka. Umwana amushyira mu mugongo mbona ko amuhetse nta n’ikibazo turagenda.”

    “Ahubwo uburyo umwana yaje kugenda amanuka nibyo ntamenye; tugeze ku Mukoni, ugana ku muhanda w’igitaka ujya i Gishamvu ababyeyi baraduhagarika ngo ntabwo umubyeyi ahetse umwana neza. Turahagarara umubyeyi aheka umwana neza turakomeza turagenda mugeza iwabo.”

    Yemera ko yakoze icyaha agasaba imbabazi ko atazabisubira kuko abanye isomo.

    Ati “Ikosa nemera nakoze ni uko natendetse, nkatendekamo iyo valise n’umwana yari ahetse. Isomo byampaye ni uko ntazongera gutwara umuntu n’igikapu mo hagati cyangwa ahetse n’umwana.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uwo mumotari akurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake.

    Ati “Icyo cyaha gihanwa mu ngingo ya 118 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ni ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake.”

    Mu gihe yaramuka ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu cyangwa se agahanishwa gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

    Umugore ari gushakishwa

    SP Kanamugire yabwiye itangazamakuru ko umugore wari uhetse umwana nabi anaganaga akajya kuri moto na we ari gushakishwa kandi vuba aha araba yafashwe kuko iwabo hamaze kumenyekana n’ubwo akomeje kwihisha.

    Nafatwa azakurikiranwaho icyaha cyo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake. Kimuhamye yahanishwa igihano kimwe n’icyahanishwa umumotari wari umutwaye.

    Ati “Umubyeyi na we turacyakomeza kumushakisha hari amakuru dufite y’uko tumubona mu minsi ya vuba.

    Yasabye abatwara abagenzi n’abantu bose kubahiriza amategeko y’umuhanda abibutsa ko uzafatwa yabirenzeho azajya ahanwa n’amategeko.

    Yibukije abatwara moto ko ntawemerewe gutwara umuntu uhetse umwana mu mugongo kuko moto igira ubwishingizi bw’abantu babiri gusa [umumotari n’umugenzi].

    Yavuze kandi ko nta mumotari wemerewe gutwara umuntu n’ibintu icyarimwe.

    Ati “Ubutumwa dutanga ni uko agomba kureba ko atwaye umuntu umwe kandi na we atari mu kaga. N’ibikapu ntabwo byemewe, igikapu yakagitegeye indi moto.”

    Usibye kuba uwo mumotari ashobora kuzahanwa nahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha, kuri ubu yamaze gucibwa amande y’ibihumbi 45 Frw yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

    Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye mu gihe hagitegejwe ko akorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

    Umubyeyi wari uhetse umwana muri ubu buryo ari gushakishwa mu gihe umumotari we yafashwe

    SP Theobald Kanamugire yavuze ko uwo mumotari akurikiranyweho icyaha cyo kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’icy’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake

    Uwo mumotari umaze imyaka irindiwi akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu avuga ko yemera ko yakoze icyaha akaba asaba imbabazi

    [email protected]


  • Amarangamutima y’umunyamakuru Bujyacyera washinze ishuri biturutse ku nkovu zo kwiga nabi – #rwanda #RwOT

    Iri shuri riherereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama aho uyu musore avuka. Ryatashywe ku wa 16 Kamena 2021 umunsi wahujwe n’umunsi w’umwana w’umunyafurika.

    Ni ikigo cy’ishuri gifite ahantu ho kwigira no kwidagadura kandi kizatanga serivisi zitandukanye nk’ishuri ry’incuke, serivisi zita ku mirire ku bana, uburezi binyuze muri siporo, umuziki na sinema ndetse n’isuku n’isukura.

    Kizatanga serivisi z’abaturage nko kwigisha ubuzima bw’imyororokere, kandi ababyeyi baziga uburyo bwo gutegura indyo yuzuye n’izindi serivisi zijyanye no kurwanya imirire mibi.

    Ku ikubitiro Guteramn yahereye iwabo ku ivuko ariko avuga ko ateganya gushinga ibigo byinshi mu gihugu hose mu gihe azabona ubushobozi.

    Iki kigo gitahwa hari Visi Meya ushizwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gatsibo, Kantengwa Mary, washimye igitekerezo cya Guterman n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze n’umuryango Nufashwa Yafasha ndetse na komite y’ababyeyi.

    Guterman yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gushinga iri shuri yakigize kuva kera kuko yumvaga ubuzima yakuriyemo atifuza ko hari umwana w’umunyarwanda wabukuriramo.

    Ati “Nakuriye mu bukene, aho naryaga rimwe ku munsi, aho ntashoboraga kubona ibikoresho by’ibanze by’ishuri, nkirukanwa inshuro nyinshi kubera kubura amafaranga y’ishuri, kugeza ubwo nahagaritse amasomo yanjye igihe cy’umwka kubera kubura ubwishyu bw’amafaranga y’ishuri , icyo gihe byansabye gushaka imirimo y’ingufu nkiri muto kugira ngo mbone amafaranga yo gukomeza kwiga.”

    Akomeza avuga ko byamusigiye igikomere mu myigire ye ndetse bituma ashyira imbaraga mu kazi yakoraga ashakisha uko yasubira kwiga agize Imana aza gukomeza amashuri ndetse araminuza abona na Masters.

    Ati “Ibyo byansigiye inkovu ku mutima abo twiganaga baransiga mu mashuri atari uko ndi umuswa ahubwo ari ubushobozi buke. Maze kugira aho ngera mfashijwe n’abantu nanjye ngira intego yo kugira abantu nzafasha atari mu myigire gusa ahubwo no mirire ndetse n’ibindi nkenerwa.”

    Abana biga muri iki kigo cya Guterman bahabwa ibikoresho byose bakeneye ndetse ikigo gifite imashini zidoda imyambaro ku buryo ntawe ushobora kugira ikibazo cy’imyenda y’ishuri n’iyindi yo kwambara mu buzima busanzwe.

    Umuryango Nufashwa Yafasha watangiye mu 2014, ufite abagenerwabikorwa bagera kuri maganabiri b’abana n’ababyeyi. Iri shuri rizakira abana b’inshuke bagera ku ijana naho abandi barenga 50 biga mu bindi byiciro bazajya bahahurira nyuma y’amasomo no mu biruhuko.

    Ibikorwa byo kubaka iri shuri byatewe inkunga na Western Flanders Province (Intara y’Uburengerazuba y’Abafurama mu Bubiligi), Umuryango w’Ababiligi Umubano Vzw ndetse n’umuryango w’Abasuwisi witwa SpendeDirekt.

    Mu Ukwakira 2019 Nufashwa Yafasha Organization yegukanye igikombe cya serivise nziza nk’umuryango utari uwa Leta w’ubugiraneza.

    Iri shuri ryuzuye ritwaye miliyoni 50 Frw

    Guterman yashinze ishuri nyuma y’ubuzima butoroshye yanyuzemo akiga mu buryo buruhije

  • Luvumbu muri AS Kigali, Babuwa na Emery muri Rayon, Mugisha Gilbert muri APR FC(Ibivugwa ku isoko ry’igura) #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi mike ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021 usozwe, amakuru ku bakinnyi bahinduranya amakipe yatangiye gututumba, Gasogi United yo yamaze kwibikaho uwa mbere.

    Buri gihe iyo shampiyona irangiye byanze bikunze bamwe mu bakinnyi baba bagomba guhindura amakipe bitewe n’amakipe abifuza nayo bo bifuza bitewe n’amarangamutima yabo.

    Iyo bigeze muri iki gihe amakuru y’abakinnyi bahinduranya amakipe aba ari menshi, niyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

    Ku ikubitiro ikipe ya Gasogi United niyo yabimburiye andi aho mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi 2021 yasinyishije umunya-Cameroun, Armel Ghislain Djimmoé, wakiniraga Kiyovu Sports.

    APR FC

    Mu ikipe ya APR FC ikunze gukora ibintu byayo bucece, kugeza ubu haravugwamo amazina abiri aho umwe ashobora kwerekeza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu gusimbura Byiringiro Lague ugiye kwerekeza ku mugabane w’u Burayi mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi.

    Nshuti Dominique Savio wa Police FC ni umwe mu basore umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko yifuza ko yaza kuziba icyuho cya Lague.

    Undi mukinnyi uvugwamo ni Mugisha Gilbert uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports, na we akaba asatira anyuze ku mpande, iyi ikaba ari inshuro ya 3 iyi kipe imwifuje.

    Savio watandukanye na APR FC muri 2019 ashobora kuyisubiramo

    Ku nshuro ya 3 APR FC yongeye kwifuza Mugisha Gilbert

    Rayon Sports

    Nubwo ari ikipe iri mu bihe bibi, ivugwamo ikibazo cy’amikoro ariko biragoye ko yakwegera umukinnyi ngo abe yayihakinira bitewe n’uburyo ari ikipe ikunzwe na benshi kandi y’ubukombe umukinnyi uyikiniye bituma agaragara cyane.

    Iyi kipe yifuza myugariro Emery Bayisenge na Hakizimana Muhadjiri uba warayikiniye muri uyu mwaka ariko ikabura amafaranga bumvikanye. Gusa aba basore na AS Kigali bakinira iracyabakeneye yaberetse ko ishaka kubongerera amasezerano, ndetse amakuru avuga ko kuba iyi kipe itazasohoka mu mikino Nyafurika byagorana ko bayerekezamo.

    Undi mukinnyi yifuza ni myugariro wa APR FC, Niyomugabo Claude utarabonye umwanya uhagije wo gukina akaba ashaka kujya aho yabona umwanya.

    Undi ni rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babuwa Samson bivugwa ko yagiranye ibiganiro n’iyi kipe ariko abasaba ko bareka shampiyona ikabanza ikarangira.

    Hakizimana Muhadjiri ashobora kujya muri Rayon Sports

    Emery Bayisenge na we arifuzwa na Rayon Sports

    Niyomugabo Claude ashobora gutandukana na APR FC

    Babuwa Samson aravugwa muri Rayon Sports

    AS Kigali

    Ikipe y’abanyamujyi ndetse yanamaze kwizera 99% ko izasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika, biravugwa ko yifuza rutahizamu wa Rayon Sports, Heritier Luvumbu ukomoka muri DR Congo wanze kongerera iyi kipe amasezerano.

    Luvumbu ashobora kwerekeza muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/luvumbu-muri-as-kigali-babuwa-na-emery-muri-rayon-mugisha-gilbert-muri-apr-fc-ibivugwa-ku-isoko-ry-igura

  • Cristiano Ronaldo abaye umustar wa mbere ku isi uciye aka gahigo gakomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya Portugal Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro uyu akaba ari Rutahizamu w'ikipe ya Juventus n'ikipe y'igihugu ya Portugal abaye umustar wa mbere ku isi uciye agahigo ko kuzuza umubare w'abantu basaga miliyoni magana atatu bamukurikira ku rubuga rwa instagram (More than 300M followers on Instagram).

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-abaye-umustar-wa-mbere-ku-isi-uciye-aka-gahigo-gakomeye/

  • Ingaruka mbi zo kumara igihe nta mukunzi kubera ibikomere by’abo mwakundanye mbere #rwanda #RwOT

    Benshi bumva ko gukundana ari ibintu byizana abandi bakabifata ukundi bitewe n’ibirushya bagiye bahuriramo na byo.

    Rimwe mu rukundo hari igihe biba ngomba ko umuntu wizeraga akubabaza, bamwe iyo bahuye n’iki kibazo usanga bavuga ko bagiye gufata akaruhuko bikarangira bibaye ikiruhuko gihoraho ibyo gukundana bakabivamo.

    Imbuga zitandukanye zandika ku rukundo, zemeza ko uko umuntu agenda yikuramo ibyo gukundana kubera ibikomere yagiye ahuriramo na byo birangira abayeho mu buzima bwa wenyine.

    Elcrema yo yemeza ko hari n’abantu baba barafashe umwanzuro wo kongera gukundana ariko bakumva inkuru z’abagenzi babo baherutse gukomeretswa n’abo bakundanaga, ibintu bigasubira i Rudubi.

    Bemeza ko abantu benshi bakunze kwibeshya ko babayeho neza kubera ko nta bakunzi bafite, ariko ingaruka zo kubaho bonyine zikagenda zibona gake gake mpaka basubitse ibyo gukundana burundu.

    Bitangira umuntu yanga filime z’urukundo, indirimbo, n’izindi nkuru z’urukundo zikwibutsa icyo wakabaye ufite ariko utigeze ugira amahirwe yo kugumana. Ugatangira no gushaka amakosa kuri muntu wese mwakundanye.

    Inama imwe izatuma uhora ushikamye mu rukundo ni ukuzajya wibuka ko nta muntu n’umwe uri ntamakemwa muri iyi si y’abazima, ibi bizagutere imbaraga zo kongera gushaka umukunzi no kongera gushyira ubwenge ku gihe wumve ko ibyakubayeho n’abandi bibabaho.

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/ingaruka-mbi-zo-kumara-igihe-nta-mukunzi-kubera-ibikomere-by-abo-mwakundanye-mbere